WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 23rd 2018Your RSS feeds

Areruya Joseph yatsinze shampiyona y'igihugu mu gusiganwa n'igihe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 130.7 kb
Abakinnyi batsinze shampiyona mu gusiganwa n'igihe bahise bambikwa imyenda iriho ibendera ry'igihugu

Areruya yegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha igihe gito ugereranyije n'abo basiganwanaga.

Uyu mukinnyi usanzwe akina ayo amasiganwa y'i Burayi ari kumwe n'ikipe ye Delko–Marseille Provence KTM, yakoresheje iminota 54 n'amasegonda 38. Yakurikiwe na Nsengimana Bosco wa Benediction Club wakoresheje iminota 55 n'amasegonda arindwi naho Hakuzimana Camera aza ku mwanya wa gatatu n'iminota 58 n'amasegonda 46.

Areruya yatangaje ko imyitozo amaze iminsi akora muri Delko–Marseille Provence KTM ari yo yatumuye atsinda iri siganwa.

Yaguze ati “Numvaga meze kandi umuntu nabonaga ashobora kungora ni Bosco wenyine arakomeye cyane cyane mu gusiganwa n'igihe.

"Gusa nari nizeye imyitozo maze iminsi inkora kandi n'umuhanda twakoresheje nsanzwe nkuzi niyo mpamvu nitwaye neza.”

JPEG - 75.3 kb
Areruya Joseph akomeje kwitwara neza

Ni ku nshuro ya mbere Areruya atwaye shampiyona y'igihugu mu gusiganwa n'igihe, mu gihe yatwaye amarushanwe menshi mpuzamahanga harimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l'Espoir biheruka.

Mu bakobwa umwanya wa mbere wegukanwe na Jacqueline Tuyishimire, naho mu bahugu b'ingimbi isiganwa ritsindwa na Uhiriwe Byiza Renus.

Shampiyona y'igihugu irakomeza kuri iki cyumweru basiganwa mu muhanda bisanzwe aho abakinnyi bari buhaguruke kuri Stade Amahoro i Remera saa Tatu za mu gitondo ari naho basoreza nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Shampiyona y'umwaka ushize mu gusiganwa bisanzwe yegukanwe na Bonaventure Uwizeyimana. Ni n'umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuyegukana ku munsi w'ejo hamwe na Areruya Joseph na Nsengimana Bosco.

Uko abakinnyi 10 ba mbere mu bakuru: Ibirometero 41.8

1 ARERUYA Joseph (Delko–Marseille) 54'38"
2 NSENGIMANA Jean Bosco (Benediction Club) 55'07"
3 HAKUZIMANA (Cycling Club for All) 58'11"
4 UWIDUHAYE (Benediction Club) 1H00'53"
5 MUNYANEZA Didier (Benediction Club) 1H00'55"
6 STERLING MAGNELL 1H02'16"
7 NIYIGENA Jean Paul (Muhazi Cycling Generation) 1H02'18"
8 NIYIREBA Innocent (Muhazi Cycling Generation) 1H02'23"
9 HAKIZIMANA Seth (Les Amis Sportifs) 1H02'58"
10 HAKIRUWIZEYE Samuel (Cycling Club for All) 1h03'00"

Abakinnyi 10 ba mbere mu ngimbi: Ibirometero 25

1 UHIRIWE BYIZA Renus (Muhazi Cycling Generation) 35'59"
2 NZAFASHWANAYO Jean Claud (Benediction Club) 36'19"
3 NKURUNZIZA Yves (Benediction Club) 36'24"
4 HABIMANA Jean Ecic (Fly Cycling Club) 37'09"
5 GAHEMBA Bernabé (Les Amis Sportifs) 38'05"
6 NIYONSHUTI Jean Pierre (Fly Cycling Club) 38'09"
7 MUHIOZA Eric (Les Amis Sportifs) 38'41"
8 MUGISHA Albert(Les Amis Sportifs) 38'42"
9 NSABIMANA Jean Baptiste (Fly Cycling Club) 38'44"
10 NGARUKIYIMAN Patrick (Muhazi Cycling Generation) 39'09"

Abakobwa: Ibirometero 25

1 Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) 41'39
2 Irakozeneza Violette (Benediction Club) 42'28''
3 Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs) 42'30
4 Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) 43'39
5 Manazabayo Magnifique (Muhazi Cycling Generation) 44'52''
6 Nzayidenga Valentine (Benediction Club) 45'04''
7 Ishimwe Diane(Muhazi Cycling Generation) 46'02''


Diamond yakoze impanuka nabo bari barikumwe muri Amerika bavuye mu gitaramo

By Martin Munezero

Umuririmbyi Naseeb Abdul Juma [Diamond Platnumz] wo mugihugu cya Tanzania yakoze impanuka ikomeye ubwo yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

- Imyidagaduro
  • June 23rd 2018 at 12:12

Umugore yasize umwana mu modoka ajya ku kazi agarutse asanga yapfuye

By Dusingizimana Remy

Umugore witwa Nicole Engler w'imyaka 38 ukomoka muri USA yakoze amahano ubwo yasigaga umwana we mu modoka yarimo ubushyuhe bwinshi ajya ku kazi agarutse asanga yapfuye.

- Udushya
  • June 23rd 2018 at 11:44

Umukobwa watandukanye n'umukinnyi ukomeye mu Burusiya yatangije irushanwa ryo gushaka umugabo mushya [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Umukobwa witwa Olga Buzova w'imyaka 32, watandukanye n'umukinnyi witwa Dmitry Tarasov ukinira ikipe ya Lokomotiv Moscow yo mu Burusiya mu mwaka wa 2016 amuhoye kumuca inyuma,yatangije irushanwa ryo gushaka umukunzi mushya aho abagabo bagera ku 1000 bamaze kwiyandikisha kwinjira mu irushanwa.

- Udushya
  • June 23rd 2018 at 11:25

Imbeba yinjiye mu cyuma cya ATM irya inoti zingana nibihumbi 13 by'amapawundi

By Dusingizimana Remy

Imbeba yakoze agashya yinjira mu cyumba gikoreshwa mu kubikuza amafaranga kizwi nka ATM,niko kurya amafaranga yarimo aho agera ku bihumbi 13 by'amapawundi byariwe n'iyi mbeba.

- Mu mahanga
  • June 23rd 2018 at 10:50

Mu mafoto reba umugabo umaze gukoresha akayabo k'amafaranga Miliyoni 15 ashirishaho ibishushanyo umubiri we wose

By Martin Munezero

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba nyuma y'uko akomeje igikorwa yatangiye cyo gushushanywaho ibishushanyo bitandukanye yatangiye ubwo yari afite imyaka 49 y'amavuko none akaba akuze agikunda kubikoresha.

- Udushya
  • June 23rd 2018 at 10:30

Mu mafoto Irebere amafoto agaragaza imiterere ya Sanchi uzwiho kugira ikibuno giteye neza muri East Africa

By Martin Munezero

Sanchi, umunyamiderikazi wo mu gihugu cya Tanzania ufite ikibuno kinini giteye neza muri Afurika y'iburasirazuba, yahungabanyije imbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza imiterere ye, ishitura cyane igitsinagabo.

- Imyidagaduro
  • June 23rd 2018 at 10:21

Mu mafoto dore uko Umutare Gaby abayeho muri Australia we na Joyce bashakanye[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Nyuma y'igihe kitari kinini umuririmbyi Umutare Gaby ashinze urugo n'umukunzi we, Joyce Nzere bagahita bajya gutura muri Australia ,akomeje gushimangira urwo yakunze uyu mufasha we bivugwa ko amurusha imyaka icyenda y'amavuko.

- Imyidagaduro
  • June 23rd 2018 at 10:12

Areruya yegukanye shampiyona y'igihugu ashimangira ko iminsi amaze mu Bufaransa atari imfabusa

By Dusingizimana Remy

Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Areruya Joseph amaze kwegukana shampiyona y'igihugu yo gusiganwa ku magare umuntu ku giti cye (ITT) yigaranzuye bagenzi be barimo Nsengimana Jean Bosco.

- Imikino
  • June 23rd 2018 at 10:11

Dore ibihe bidasanzwe Knowless Butera yibuka iyo abonye amafoto ya kera ari kumwe na Safi Madiba[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Ingabire Butera Jean d'Arc wamamaye nka Knowless muri muzika nyarwanda yiyeguriye, avuga ko adaterwa ipfumwe no kuvuga cyangwa se gusubiza ikibazo cyerekeranye n'urukundo rw'ahahise yagiranye na Safi Madiba babanye mu inzu imwe amezi arenga atandatu.

- Imyidagaduro
  • June 23rd 2018 at 09:54

Ububiligi bunyagiye Tunisia buyisezerera mu gikombe cy'isi

By Dusingizimana Remy

Tunisia inaniwe gukura igisuzuguriro amakipe y'Abarabu yari ahagarariye umugabane w'Afurika kuko isezerewe mu gikombe cy'isi itsinzwe n'Ububiligi ibitego 5-2 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda G.

- Imikino
  • June 23rd 2018 at 09:53

BIRATANGAJE!Yatse gatanya atandukana n'umugore bamaranye imyaka 15 babyaranye n'abana 4 akora ubukwe n'umugorwe w'imyaka 53[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Umugabo witwa Cosmas Chileshe w'imyaka 41 y'amvuko wo mugihugu cya Zambia yakoze ubukwe n'umugore w'imyaka 53 y'amavuko mu birori byabereye mu mujyi wa Lusaka.

- Udushya
  • June 23rd 2018 at 08:55

Icyamamare mu mukino wa Golf cyifotoje cyambare ubusa [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Icyamamare mu mukino wa Golf cyigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi muri uyu mukino Greg Norman cyifotoje cyambaye ubusa amafoto yacyo asohoka mu kinyamakuru cya ESPN benshi barumirwa.

- Udushya
  • June 23rd 2018 at 06:07

Gitega/ Nyarugenge: Habonetse gerenade 3 mu ishashi

By Nsanzimana Ernest

Abaturage b' Umurenge wa Gitega babonye gerenade eshatu zishaje ubwo basanaga inzu yagushijwe n' ibiza mu kwezi gushize.

- Umutekano
  • June 23rd 2018 at 05:35
❌