WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYour RSS feeds

Hotel 2000 yazanye ifunguro rya mu gitondo rituma uwarifashe yirirwa nta nzara

Abahanga mu bijyanye n'imirire bavuga ko umuntu wifuza kugira ubuzima bwiza, akwiye gufata ifunguro nibura inshuro eshatu ku munsi, ariko by'umwihariko mu gitondo akarya nk'umwami.

- Advertorials / ,

Muhadjili arasubira muri AS Kigali, Kayumba Soter na Iradukunda Eric bayisohokemo

By Manzi Rema Jules

Muhadjili Hakizimana wakiniraga APR FC mu kibuga hagati nk'intizanyo, uyu mwaka w'imikino nurangira azahita asubira muri AS Kigali naho ba myugariro babiri b'iyi kipe, Iradukunda Eric na Kayumba Soter basohokemo berekeze hanze y'igihugu.

- Football /

Perezida Trump yavuze ko iperereza ku ruhare rw'u Burusiya mu matora rishegesha Amerika

By Tombola Felicie

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyemezo cyo gushyiraho inteko idasanzwe izagenzura uko iperereza ry'Ibiro bishinzwe Iperereza (FBI) ku ruhare rw'u Burusiya mu matora rikorwa, biteye impungenge zikomeye ku gihugu.

- Mu Mahanga /

MTN yatangije urubuga rwo kwamamaza rutabangamiye abafatabuguzi bayo

By Mukaneza M.Ange

MTN Rwanda ku bufatanye n'Ikigo Digitata cyo muri Ile Maurice, yatangije urubuga ruzajya runyuzwamo ubutumwa bwamamaza bugenewe icyiciro cy'abantu bihariye, ndetse bagahabwa amahirwe yo guhitamo ubwo bifuza kwakira n'ubwo badashaka.

- Ubucuruzi /

Transform Africa 2017 yasigiye isomo abanyeshuri b'ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda

By IGIHE

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda bishimiye umusaruro bakuye mu nama Mpuzamahanga yiga ku buryo rikoreshwa mu kwihutisha iterambere n'ubukungu bwa Afurika ‘Transform Africa 2017' yitabiriwe n'abasaga 4000 baturutse mu bihugu 81.

- Ikoranabuhanga /

RGB irashaka miliyoni 300 Frw zo kuzafasha amashyaka n'abakandida mu matora ya Perezida

By Jean Pierre Tuyisenge

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko rukeneye amafaranga miliyoni zisaga 300 azafasha imitwe ya politiki n'abakandida bigenga bazagira amajwi arenze 5 % mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

- U Rwanda /

Video: Teta Diana yavuze birambuye ibyerekeye ubuzima bwe

By Dusabimana Aimable

Teta Diana uherutse gutungurana akaririmbira i Kigali nyuma y'umwaka abarizwa i Burayi, yavuze birambuye ku buzima bwe nk'umuhanzi, akomoza kuri byinshi bitavuzwe mu byo yanyuzemo abyiruka n'uko abayeho muri iki gihe.

- Imyidagaduro /

Kigali: Imihanda imwe izaba ifunze kuri iki Cyumweru

By Bukuru JC

Umujyi wa Kigali watangaje ko kubera isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro, Kigali International Peace Marathon, rizaba ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017, imihanda imwe izaba ifunzwe ku binyabiziga bifite moteri.

- U Rwanda /

Umukobwa uzakora ibi bimenyetso igihe uri kumutereta , Ujye uhita umenya icyo gukora kuko aba yakwiyeguriye.

By admin

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye. Hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri ikigihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe.

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri. Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo.

Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

DORE AMWE MU MARENGA UMUBIRI W’UMUKOBWA UKORA N’ICYO BIBA BISOBANUYE:

 *Guceceka, Guseka no Kumwenyura

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

*Kwipfumbata akareba hirya

Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

*Kugukoraho buri kanya

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

*Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

0 total views, 0 views today

Menya imihanda uzakoresha ku Cyumweru habaye “Kigali International Peace Marathon” #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 99.5 kb
Umuhanda wo ku Gisimenti ugana Stade Amahoro uri mu izaba ifunze.

Iyo mihanda ni izengurutse icyahoze ari KIE na Stade Amahoro - Gisimenti - Gishushu – MINIJUST - Ninzi Hotel - Rond Point ya KBC - Hotel Novotel na Gishushu - Nyarutarama MTN Centre - mu Kabuga ka Nyarutarama werekeje kuri Aberdeen House - umuhanda uzengurutse Vision 2020 estate.

Iyo mihanda izaba ifunze kuva saa kumi za mugitondo kugeza sa sita z'amanywa kuwa cyumwru tariki 21 Gicurasi 2017.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje imihanda ishobora kuzifashishwa n'abafite ibinyabiziga bashaka gukomeza gahunda zabo.

Abaturutse mu bice bya Kibagabaga na Kimironko bazakoresha: Kimironko – Kigali Parents – kuri 12 – Remera – Giporoso- Prince House – Sonatube – Rwnadex – mu Kanogo berekeza mu Mujyi cyangwa Nyabugogo.

Abaturutse Remera na Kanombe bashobora guca: Prince House - Rwandex - Kanogo berekeza mu Mujyi cyangwa bagaca kuri “Poids-Lourds” berekeza Nyabugogo.

Abaturutse Kicukiro berekeza Kacyiru bashobora guca: Sonatube - Rwandex - Kanogo - Kimicanga - Kacyiru.


Imodoka zigiye kwitabira Sprint Rally ibera i Bugesera #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Mu karere ka Bugesera hamaze kumenyerwaho kwakira amasiganwa y'amamodoka, kuri uyu wa Gatandatu harongera kubera isiganwa ry'amamodoka ryitwa "Sprint Rally", mu murenge wa Nemba na Gako, bikaba biteganyijwe ari isiganwa rizamara igihe gito.

JPEG - 145 kb
Abatuye i Bugesera bitabira cyane iri siganwa rihabera inshuro nyinshi

Nk'uko twabitangarijwe na Cyatangabo Ange Francois Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu mamodoka, ngo nta moungenge nini batewe no kuba abakinnyi ari bake, by'umwihariko abaturuka Uganda bajyaga baza batigeze bemera kwitabira iri rushanwa

Yagize ati "Hasanzwe haza Abagande, ariko kuri iyi nshuro ntibigeze biyandikisha, gusa ibi bizaha umwanya imodoka z'abanyarwanda umwanya uhagije wio guhangana, twaboherereje ubutumwa batubwira ko aya matliki bazaba bafitemo irindi siganwa"

Yanavuze udushya turi muri iri rushanwa ...

"Agashya kari muri iri rushanwa twagize amahirwe yo kuba harimo imodoka zisa nk'izinganya ubushobozi, usibye imodoka imwe ya Gakwaya, ubusanzwe Rally yajyaga ituvuna ikamara nk'iminsi itatu aho ahanini abatwara imodoaka babanzaga kujya gusura imihanda bazanyuramo nk'iminsi itatu mbere, ubu bizakorwa ku wa Gatandatu mu gitondo" Cyatangabo Ange Francois, Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu mamodoka

JPEG - 112.2 kb
Imodoka icyenda ni zo zitabira iri siganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu

Imodoka ziztabira iri rushanwa n'uko zizakurikirana mu guhaguruka

Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi Alain
Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar

Iri siganwa biteganyijwe ko imodoka ya mbere ya Gakwaya Jean Claude n'umuvandimwe we Mugabo Claude izahaguruka 12h03, rikazaba byibuze ryasojwe i Saa kumi n'imwe z'umugoroba


  • May 19th 2017 at 13:15

APR FC yanganyije na AS Kigali ishobora gutakaza umwanya wa kabiri

By Roben Ngabo
Nsabimana Eric Zidane yagoye APR FC yakiniyeIhangana ry’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League rirakomeje. Kuri uyu wa gatanu Police FC yatsinze Sunrise FC igabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC yo yanganyije na AS Kigali. Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yakiriye APR FC ya Jimmy Mulisa abatoza bakinanye muri APR […]

“Umuhanzi wa mbere ku isi ni Theo Bosebabireba” Eric Senderi

By admin

Senderi International Hit ubundi udakunze kuvuga ku mikorere n’ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda, yatangaje ko kuriwe umuhanzi wa mbere ku isi ari Theo Bosebabireba.

Senderi na Bosebabireba baririmbana mu gitaramo Senderi yari yateguye cyabereye mu kabari.

Senderi na Bosebabireba baririmbana mu gitaramo Senderi yari yateguye cyabereye mu kabari.

Akenshi iyo Senderi umubajije ku wundi muhanzi wo mu Rwanda akubwira ko “Amenya ibye”, ari nayo mpamvu usanga akenshi avuga ibihangano bye ku buryo busanzwe atitaye kubandi bahanganye ku isoko.

Uzumva kenshi avuga ngo “Ninjye wakoze indirimbo ya mbere……., ninjye muhanzi wa mbere wambara neza, ninjye muhanzi wa mbere mu Rwanda…….”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “Umuhanzi wambere kwisi kuri senderi ni bosebabireba.”

Ndetse ashyiraho n’ifoto amupfukamye imbere, Bosebabireba ameze nk’uri kumusengera cyangwa kumusabira umugisha.

Senderi kuri Instagram

Senderi kuri Instagram

Senderi afite indirimbo nshya avuga ko ari impano yageneye Perezida Repubulika, aho amubwira ati “Komeza utuyobore.”

Senderi na Theo Bosebabireba uretse kuba bakomoka bombi mucyahose ari Kibungo, banasubiranyemo indirimbo ya Theo Bosebabireba yakunzwe cyane yitwa “Bugacya“.

Umubano wabo washinze imizi, mu mwaka wa 2015, Umukirisitu wa ADEPR Theo Bosebabireba yemeye guhangana n’ibitekerezo by’abamunenga ajya kuririmbira mu kabari i Nyamirambo mu gitaramo Senderi yamurikiyemo album ye.

Amakuru avuga ko muri iki gitaramo abasinzi banamumennyeho inzoga.

Amakuru avuga ko muri iki gitaramo abasinzi banamumennyeho inzoga.

Inkuru ya Umuseke.rw

Jay-Z n’umugore we Beyonce binjiye mu mubare w’abatunze miliyari y’amadorali ku Isi

By admin

Umuhanzi w’umuraperi Jay-Z n’umugore we Beyonce ubu batangiye kubarirwa mu bantu bacye batunze amafaranga agera kuri miliyari y’amadorali ku Isi.

Jay-Z na Beyonce binjiye mu mubare w’abatunze amafaranga angana na miliyari y’amadorali.

Umuryango wa Jay-Z na Beyonce wahiriwe cyane n’umwaka wa 2016 kuko kugeza ubu uyu mugabo agwa mu ntege mugenzi we P. Diddy mu baraperi b’abaherwe ku Isi, Beyonce nawe yongereye umutungo we ugera kuri miliyoni $350 bituma aba umwe mu bagore bihagazeho mu mafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Forbes Magazine dukesha iyi nkuru ivugako nyuma yuko aba bombi bongereye umutungo wabo ubu ubarirwa muri miliyari $1.16, ibyo bigatuma bakomeza kuza mu b’imbere mu byamamare bifite agatubutse.

Byaherukaga gutangazwa ko mu gihe Jay Z na Beyonce bitegura kubyara impanga, baguze inzu y’akataraboneka irusha agaciro izindi iherereye ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles. Jay Z ngo yayishyuye miliyoni 120 z’amadolari kugirango umugore we namara kwibaruka impanga atwite umuryango wabo uzabeho mu bwisanzure.

Inzu Jay-Z yaguze iherereye ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles.

Uyu muryango w’ibyamamare amafaranga menshi uyakura mu bushabitsi bujyanye n’ibikorwa bya muzika ndetse n’ubundi bucuruzi butandukanye.

Beyonce w’imyaka 35, uretse umuziki andi mafaranga menshi ayasarura mu migabane afite muri Tidal y’umugabo we ndetse akagira n’ubwoko bw’imyambaro yatangije bwitwa Ivy Park, bikiyongera no ku kindi kigo cy’icungamari afite cyitwa Park Entertainment.

Jay-Z w’imyaka 47, uretse umuziki nawe andi mafaranga menshi yinjiza ayasarura mu kigo cye cyitwa Roc Nation gifasha abahanzi, ayo akura mu kinyobwa cya Armand de Brignac, amaze no kunguka atabarika binyuze mu gucuruza no gusakaza umuziki ku Isi.
Uyu muryango ukomeje kugarukwaho mu bahagaze neza mu bijyanye n’ubutunzi, uritegura no kwakira abana babiri bimpanga bazaza bakurikiye imfura yabo y’imyaka itatu bise Blue Ivy Carter.

Jay-Z n’umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

 

 

Ivan Heritier

0 total views, 0 views today

Abagororwa barenga 60 batorotse indi gereza yo muri Kongo

By Nsanzimana Ernest

Nyuma y' iminsi ibiri abagororwa ibihumbi bitatu batorotse gereza Makala yo mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abandi kuri uyu wa gatanu, abagororwa 68 mu bagororwa 74 bari bafungiye muri gereza Kasa-Ngulu iri mu birometero nka 50 mu burengerazuba bw'umurwa mukuru, Kinshasa, nabo batorotse. Mbere yo gutoroka ngo abagororwa bakaba bishe amarembo ya gereza.
Saa saba z'igicuku ubwo abagororwa bari muri iyi gereza ya Kasa-Ngulu bicaga amarembo ya gereza mbere yo (...)

- Umutekano /

Afrique du Sud : Jacob Zuma perd le soutien des Eglises chrétiennes

By Olga Ishimwe

En Afrique du Sud, la liste s'allonge du côté des détracteurs du président Zuma. Le Conseil des Eglises critique désormais ouvertement au chef de l'Etat. Ce Conseil, qui regroupe 36 Eglises chrétiennes, a publié son rapport sur la corruption. Et ce dernier est accablant pour l'administration. Il conclut notamment que le pays est proche d'un Etat mafieux.

Pour le secrétaire général du Conseil des Eglises, l'évêque Malusi Mpumlwana, le gouvernement a perdu toute autorité morale : « Ces actions semblent être motivées par des intérêts extérieurs, stratégiquement placés en haut de l'exécutif, et qui visent à régulièrement piller les sociétés d'Etat, que tout gouvernement légitime doit en principe protéger. Il est clair que ce gouvernement a perdu toute boussole morale. Et la question est la suivante : les agissements du gouvernement sont-ils en violation de ses obligations constitutionnelles ? »

L'évêque affirme avoir reçu des dizaines de témoignages de gens ayant trop peur pour saisir la justice. Vingt-trois ans après la fin de l'apartheid, lorsque des citoyens ont peur de leur propre gouvernement, cela n'est pas un bon signe, ajoute-t-il. Le Conseil dit avoir approché l'ANC, le parti au pouvoir, pour qu'il agisse avant qu'il ne soit trop tard. C'est la première fois que toutes les Eglises, à l'unisson, condamnent aussi sévèrement le chef de l'Etat.

Avec Rfi

IGIHE

Umwe mu bakekwaho kwica Cpl Habarugira Jean Damascene yafashwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 42.1 kb
Umuvugizi w'ubushinjacyaha yatangaje ko mu minsi ya vuba uwishe Cpl Habarugira agwzwa imbere yt'urukiko

Faustin Nkusi Umuvugizi w'ubushinjacyaha, yabwiye Kigali Today ko idosiye y'uyu ukekwaho ubwicanyi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ku buryo mu minsi iri imbere azashyikirizwa urukiko akababuranishwa kuri icyo cyaha, akagaragaza na bagenzi be bagifatanyije, cyabahama, bakagihanirwa.

Caporali Habarugira yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari atuye i Remera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Uburasirazuba.

Nyuma yo kwicwa byatangajwe ko umurambo we waje gutoragurwa mu Karere ka Bugesera.


Etincelles yirengagije ubuvandimwe itsindira Marines kuri stade Umuganda

By Jah D'Eau Dukuze Jah D'Eau Dukuze

Ku mukunzi w'imikino, yari imwe mu minota 45 myiza mu mikino yose imaze gukinwa muri shampiyona uyu mwaka, wenda kuba atari APR FC na Rayon Sports byakinaga, byakugora ku byumva. Amashoti 18, ni yo amakipe yombi yateranye muri iyi minota, harimo arindwi Etincelles yaganishije mu izamu rya Marines, ndetse abiri aza kuyihira anagera mu rushundura. Umukino wasaga nk'urangiriye aho.

Ikipe ya Marines, ni yo urebye yahabwaga amahirwe mbere y'uyu mukino, atari ukubera ko ari yo yari yawakiriye kuko amakipe yombi asangiye ikibuga, ndetse atari uko ari yo ifite ikipe ikomeye kuko ku mazina ntabwo yafungura udushumi twa Etincelles. Icyo wari bushingireho ahubwo, ni uko iyi kipe izwiho kwitwara neza mu mikino isoza shampiyona, ndetse itanu iheruka yabugaragazaga, uyu munsi, amazi ntabwo yari yayandi.






Byose byatangiye nabi ku ruhande rw'aba basore ba Coka. Ku muntu wari bube adasobanukiwe amakipe yombi, yari bukeke ko Etincelles ari yo iri kurwana no kutamanuka kubera imbaraga yatangiranye igice cya mbere. Ubusatirizi bw'iyi kipe bwarimo Gylain na Kambale Salita Gentil, bwaremye amahirwe menshi yo gutsinda mu minota itanu ya mbere, gusa ku mahirwe make ntagire icyo atanga.

Ntabwo byatinze ariko, ku munota wa 10 gusa, Mbonyingabo Regis yaje gukata umupira mu rubuga rw'amahina usanga Galomasi Gyllain ahagaze neza yinjiza umupira neza n'umutwe. Etincelles yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda ndetse ntibyatinda kabuhariwe Kambale Salita Gentil aza kuyibonera igitego ku munota wa 27. 2-0 byari bigoye kuri Marines.

Uyu kapiteni wa Etincelles Kambale yaje no kurema ubundi buryo bw'igitego ku munota wa 40 ubwo yazaga gucenga umunyezamu wa Marines akaza kugarura umupira mu rubuga rw'amahina ariko Gyllain akagerageza ibikomeye kandi yasabwaga gukora ku mupira gusa ukijyana mu izamu.

















Igice cya kabiri cy'umukino cyabaye itandukaniro y'icya mbere. Iminota 30 ya mbere, Etincelles yakinaga ishaka kureba uko umukino warangira byajyanaga n'amakosa ya hato na hato. Marines na yo, yakiniraga ku gihunga kinshi byatumaga umukino wari uryoshye, utangira kuzamo ibindi.

Jimmy Mbaraga, yabaye nk'uhagurutsa abafana 25 ba Marines bari kuri Stade Umuganda, ubwo ku munota wa 80 yungukiraga mu kavuyo ku mupira wari uturutse muri Coup Franc, maze akagabanya ikinyuranyo cy'ibitego.

Ishyaka, abakinnyi ba Marines bari barifite, umutoza ntako atagize ndetse n'abafana bari bahari bagerageje gutiza umurindi ikipe yabo, mu gihe Jimmy Mbaraga yagerageje ibishoboka ngo yongerere morale abakinnyi be, gusa byose nta na kimwe cyashoboye gutabara Marines ngo kiyikure mu menyo ya Etincelles, yewe na twa siparadara abakinyi bari bishyize ku mutwe ntacyo twabafashije !





  • May 19th 2017 at 11:08

Danemark: Urukiko rwakatiye gufungwa by'agateganyo Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside

By Jean Pierre Tuyisenge

Urukiko rwo muri Danemark rwategetse ko Umunyarwanda wahafatiwe muri iki cyumweru ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, afungwa by'agateganyo kugeza ku wa 15 Kamena 2017.

- Mu Mahanga /

Jay Z na Beyonce binjiye mu mubare w'abatunze miliyari y'amadolari

By Dusabimana Aimable

Umurapri Jay Z n'umugore we Beyonce binjiye mu mubare w'abantu batunze miliyari y'amadolari ku Isi nyuma y'iminsi mike baguze inzu y'akataraboneka bifuza kuzabyariramo impanga umugore atwite.

- Hanze /
❌