WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYour RSS feeds

Eritrea na Guinea Equatorial biyoboye ibindi mu kubangamira itangazamakuru

By denis

Ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru bwasubiye inyuma cyane kw’Isi mu mwaka wa 2015. Ibi n’ibyemejwe n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitwa Freedom House.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko kubangamirwa cyane kw’abanyamakuru kwabaye mu Burundi, bitewe n’ubwumvikane bucye muri politiki bwadutse mu mwaka ushize nk’uko Freedom House ikomeza ivuga.

3EDED9B7-A24B-43EA-B218-DBCF0472E043_w640_r1_cx0_cy6_cw0_s

Mu gihugu cy’u Burundi havugwa abanyamakuru batawe muri yombi, abandi barakubitwa ndetse amaradiyo atari macye arafungwa. Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyo kivuga ko hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi gusa, radio 5 na televiziyo 1 byigenga byangijwe bikomeye.

Ibihugu bibiri byo ku mugabane wa Afurika byarengeje urugero kurusha ibindi mu guca ukubiri n’ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru ni Eritreya na Guinee Ekwatorial.

Raporo y’uyu mwaka yasohowe inyuma y’amaperereza yakozwe mu bihugu 199 no mu bindi bice by’Isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Arusha to host EAC Speakers’ Forum this Friday

By Staff reporter
State of EAC (2)

EALA Speaker Daniel Kidega addresses the Plenary in Dar es Salaam.

The latest coming in from the East African Legislative Assembly is that 11th Meeting of the EAC Bureau of Speakers will take place in Arusha tomorrow (Friday 29-04-2016). Speakers from the EAC Parliaments (National Assemblies/Senates) and EALA are expected to be in attendance and shall discuss weighty matters of relevance to the integration process.  The meeting is expected to revisit and make amends to the Rules of Procedure of the Bureau of EAC Speakers that guide the Forum.  The meeting will also see the handover of the Chair of the Bureau of Speakers from the Parliament of Tanzania to the East African Legislative Assembly.

The one day meeting shall be preceded by a meeting of Clerks (April 27th and 28th, 2016) which among other things shall review the mandate of the Bureau, discuss modalities of operationalization of the East African Parliamentary Institute (EAPI) and a number of topical issues on emerging challenges in legislature in the region.  The report of the key meeting will feed into that of the Speakers’ Forum for consideration.

The Bureau of the EAC Speakers is the umbrella body that EALA and the National Assemblies utilize to champion the cause of Parliaments in the region, that of enacting legislation, oversight and representation and plays a key advisory role to the Summit of the EAC Heads of State. The Bureau holds meetings annually under the guidance of a Chairperson who is elected under the principle of rotation.  The inaugural meeting of the Bureau of Speakers was held in May 2008. The decision making process of the Bureau of Speakers is by consensus.

The Treaty for the Establishment of the East African Community places emphasis on the need for EALA and the National Assemblies of Partner States to liaise in several ways in matters related to the Community. Article 49(2) (1) of the Treaty provides that “The Assembly (EALA) shall liaise with the National Assemblies of Partner States on matters relating to the Community”.

 

 

 

Byavumbuwe ko Prince ashobora kuba yarishwe na SIDA

By denis

Umuhanzi w’icyamamare uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntihamenyekane icyo yazize, ubu biravugwa ko yaba yarahitanwe na SIDA .

Amakuru TMZ ikesha Daily Mail avuga ko, uyu muhanzi yari amaze amezi 6 abaganga baramubwiye ko amaraso ye yamaze kwinjirwamo na Virus itera SIDA ariko ngo avuga ko Imana izayimukiza.

prince-640x360

Nk’uko byakomeje kuvugwa ko Prince yaba yariyahuye, ibizamini byagaragaje ko ngo yaba yarafataga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Heroine ariko akaba yarabwiwe n’abaganga be ko arwaye SIDA.

Ubwo burwayi no kuvangamo ibiyobyabwenge ngo byatumye atakaza ibiro kugeza ubwo apfuye apima ibiro 36 gusa.

resize

Uyu mugabo ngo icyumweru kimwe mbere yo gupfa yari yajyanwe kwa muganga byagaragaye ko yafataga ibiyobyabwenge bikabije , bikongera ubukana bw’agakoko gatera SIDA bimuviramo urwo rupfu.

Kuzahazwa n’ibiyobyabwenge byamucengeye umubiri wose ndetse ngo biba ngombwa ko yibagisha itako mu gihe yumvagamo uburibwe bukabije, hiyongeraho kwandura Virusi itera Sida.

Prince Rogers Nelson yavutse taliki 7 Kamena 1958 apfa taliki 21 Mata 2016, akaba yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa Cinema.

Classic

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi barimo na Perezida Barack Obama, ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye aho bavuze ko kubura uyu mugabo bizatuma  injyana ya Pop idindira .

Reba indirimbo ya Prince hano

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga [email protected]

Four arrested for trafficking illegal gin

By Staff reporter
Four chained

Four chained

 

Police in Nyabihu district have arrested three people for allegedly trafficking 5760 sachets of illegal gin commonly known as “Blue Sky”. The arrested were in a Toyota Land Cruiser that had a Democratic Republic of Congo plate number CGO 0328AB.

According to the Western Region Police Spokesperson, Inspector of Police (IP) Jean Damascene Hodari Ngemanyi, the suspects identified as Gloire Ndakize, Isaac Mubaraka and Ivan Namigabe were arrested in the wee hours of April 26. In a related development, police also arrested Shabani Munezero with 228 sachets of Blue Sky in Rubaya cell of Mukamira sector. Munezero had wrapped sachets of blue sky around his body under his clothes.

Following the arrests, IP Hodari warned that Rwanda National Police knows all the entry points and tricks used by those who transport, sell or use the illegal gin from the neighboring countries and went on to advise all Rwandans to refrain from such illegal activities so as to avoid the heavy legal penalties stipulated by the Law. The regional spokesperson commended the public for sharing timely and accurate information relating to crime. “The suspects were arrested following a tip off from resident who had information about the illegal practices,” he said.

Under article 594 of the penal code, any person who, unlawfully, makes, transforms, imports, or sells narcotic drugs and psychotropic substances within the country, shall be liable to a term of imprisonment of three to five years and a fine of Rwf500, 000 to Rwf5 million.

 

Residents urged to protect Children’s rights

By Staff reporter
Officers addressing residents

Officers addressing residents

Rwanda National Police (RNP) has called on residents of Rweru sector in Bugesera district to gear up their efforts in preserving children’s rights at all times and also promote their welfare. The call was made on April 26 by police officers who accompanied the mobile police station van where it handled different complaints filed by residents of Butima cell.  Prior to taking on residents’ complaints, officers took time to tutor residents about children’s rights and their roles in ensuring children’s rights are not violated.

In her address to residents, Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa  from the Criminal Investigation Department described who a child is and their rights saying; “children’s right start from how to care for them, how you provide requirements for their well being, the love you show them and how best you ensure their safety and protection.”  She mentioned that some of the ways used in abusing children’s rights include physical and psychological violence, sexual harassment as well as child labour.  “We have renewed our commitment to ensure that no child lives on the streets or any other place that is unfit for habitation. This commitment also includes fighting child labor or any other vice that undermines the rights of a child; but we cannot achieve this without your involvement that’s why we are calling you to come on board so that we give a good life to our children,” IP Umulisa said.  She urged them to report to police anyone who violated or abuses a child in any way. Following her address, residents pledged to work closely with security organs in preserving children’s rights.

 

 

U Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe kugenzura imicukurire ya Gaz methane

By denis

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata u Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe gukurikirana imicukurire ya gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Iyi komite igizwe n’impuguke 10 ifite inshingano zo gutuma habaho gucukura iyi gaz mu mutekano ku mpande zombi no kurinda abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu ibyago byaterwa n’icukurwa ry’iyi gaz.

Ishyirwaho ry’iyi komite rije nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na Congo mu Ugushyingo 2015 i Rubavu ku icukurwa rya gaz methane yo mu Kivu.

Kugeza ubu igihugu cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo ngo kikaba kitaratangira gucukura iyi gaz nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

2011-33984-kinshasa-et-kigali-se-rapprochent-sur-le-gaz-du-lac-kivu_L

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko mu 2008 hatangijwe umushinga w’ibanze wo gushakisha megawatt 3 z’amashanyarazi agomba guturuka muri gaz methane yavanwe mu Kivu.

Kuva muri Mutarama 2016, u Rwanda rwubatse uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 25 nk’uko byemezwa na Augusta Umutoni, umwe mu mpuguke z’Abanyarwanda ziri muri iyi komite ihuriweho n’ibihugu byombi yashyizweho.

Minisitiri w’ingufu zikomoka ku mazi wa Congo, Emile Ngoy Djalajesse, yavuze ko abaturanyi b’Abanyarwanda batangiye mbere yabo ariko yizeza Abakongomani ko igihugu cyabo nacyo igihe cyacyo cyo kubyaza umusaruro gaz methane yo mu Kivu kizagera.

Umuyobozi wa Kivu y’Amajyepfo, Marcelin Cishambo, ku ruhande rwe we yibukije ko gaz methane ari ubukungu ariko ikaba n’ikibazo. Yavuze ko hari ibibazo bishobora kuvuka mu gucukura iyi gaz bihangayikishije abaturage be, bakaba bategereje kubanza kumenyeshwa igihe iyo gaz izatangira gucukurirwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

REBOOT NEEDED: After 7 years, One Laptop Per Child program remains a dream to public schools

By Diane Mushimijimana
Over 3,000,000 students were supposed to benefit from the OLPC program,but only about 200,000 laptops have been distributed. (file photo)

Over 3,000,000 students were supposed to benefit from the OLPC program,but only about 200,000 laptops have been distributed. (file photo)

More than 7 years have passed since the One Laptop Per Child program (OLPC) was lunched as another boost to the country’s education system. However, not all has been rosy with this innovation, some members of the public who include parents still complain of not seeing any tangible outcome of this innovative program especially in public schools.

According to the architects, the program was expected to contribute highly in influencing the knowledge based economy while promoting the use of information and communication technology in young learners. Some of the parents, who boldly talked to The Rwanda Focus about the shortcomings of the program, say its inception in the last seven years has already left a lot to be desired.

“When we heard about it we were happy that our children are going to grow with ICT skills at a tender level of primary. Surprisingly nothing has happened all this time. Recently we heard that the computer are still in storage rooms,” a concerned parent at Kiruhura primary school said.

“At the school where I teach and I know in some other schools, computers are still in stores .As teachers, we have been trained about how to use computers but we don’t know why they are not given to students yet, “said  Francoise Mukeshimana ,a primary school teacher at GroupeScolaire Saint Paruti. According to the Rwanda education board, at the first phase of the program which is implementation in 2008, it was ensured that every district has a minimum of 5 schools running OLPC. In the second phase which is deployment as launched in 2011, government ensured that all administrative sectors in the country have a minimum of 1 school with the OLPC program.

No time allocated

Over 3,000,000 students were supposed to benefit from the OLPC program,but only about 200,000 laptops have been distributed in over 400 schools. According to the 2014 auditor general’s report on the implementation of the OLPC program in schools, even where these laptops have been distributed, they have not yet been installed with e-Learning modules,which is why many schools use just a few for ICT lessons. Many schools do not have time allocated to teaching of ICT on their school timetables. This has limited pupils’ use of the laptops as a tool for learning.

The report also indicated that, out of 2,334 schools targeted by the program for distribution by 2017, only 407 schools had received laptops by April 2014 and there was no clear roll out plan covering the remaining schools. “There was no integration plan showing how the One Laptop program would be integrated in the primary school curriculum in Rwanda and there were no assessment criteria for children under the One Laptop program,” the report partly read. On site visits made to different schools across the country revealed that a good number of laptops had gone missing (528 laptops were missing in 35 of 67 schools visited).

Over 3,000,000 students were supposed to benefit from the OLPC program,but only about 200,000 laptops have been distributed. (file photo)

Over 3,000,000 students were supposed to benefit from the OLPC program,but only about 200,000 laptops have been distributed. (file photo)

“In most schools, laptops are still kept in boxes and store rooms and have not been put to use, while 42 out of 67 schools visited had laptops in boxes,” the report noted. The report further revealed that 4,730 laptops were distributed to 13 schools which had no access to electricity between 2010 and 2013.The distributed laptops stayed unutilized for between one and four years and were only re-distributed to other schools in March 2014. Consequently, the frequent changes in technology may adversely impact the ability to use the laptops that remain unutilized for years. The AG also faulted the Rwanda Education Board for not tracking the pupil enrollment in schools regularly to facilitate matching of laptops distributed to pupil enrollment per year.  This, at some point, led to cases of schools with high number of excessive laptops and others with fewer laptops due to the changing number of pupil enrollment per year.The AG recommended that, with the high investment so far made in the One Laptop per Child Program, government needs to put in place a clear strategy to guide implementation of the program and facilitate realization of intended objectives.

In 2015 when the ministry of education was called in parliament to explain how the OLPC program failed to meet its objectives basing on facts from that report, its officials promised  to revamp the program by introducing‘two smart classroom program but from that time until now no apparent progress has been made. Even when it could have been made there was no attempt to release freely the information concerning the program. When The Rwanda Focus tried to reach the ministry of education to know if tangible solutions to the above mentioned challenges had been discovered, and hence forth implemented, our efforts were rendered fruitless for weeks.

Al-Shabaab irigamba kwigarurira ibirindiro bya gisirikare

By denis

Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mata 2016 nibwo abasirikare 20 bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al- Shabaab barashwe ubwo bagabaga igitero ku ngabo za Leta, ariko uwo mutwe wo ubihakana wivuye inyuma ukavuga ko ahubwo wigaruriye ibirindiro bya gisirikare biherereye hafi y’umujyi wa Baidoa.

Ismail Khalif Shire uyobora ingabo za Somalia mu gace ka Bay, yabwiye ikinyamakuru cya leta ko barashe abasirikare 20 ba Al-Shabaab ubwo bageragezaga kwegera ibirindiro bya Gisirikare.

Yagize ati”Al-Shabaab yagerageje gutera abasirikare bacu baherereye iruhande rw’umujyi wa Baidoa mu gace ka Bay, hanyuma ingabo zacu zirasa abagera kuri 20 barapfa”.

image-resizer

Abarwanyi ba Al Shabab

Ibyo byatumye abarwanyi ba Al- Shabaab bavuguruza ayo makuru, bavuga ko nta basirikare 20 bigeze batakaza,ahubwo ko yafashe ibirindiro bya gisirikare byo muri ako gace inahitana abasirikare abagera ku 10 ba Leta.

Ibyo bibaye nyuma y’uko Ahmed Mohamud Afrah,umwe mu bakomanda bakuru babarizwa muri  uyu mutwe w’iterabwoba amanitse amaboko avuga ko yiteguye kubiba amahoro.

Nyamara ibyo ntibyakuyeho ko mu minsi ishize aba barwanyi bagabye  igitero ku basirikare ba Afurika Yunze Ubumwe (UA), ahagana mu gace  ka Shabelle.

Leta ya Somalia ifatanyije n’iya Kenya bakomeje gukaza umurego barwanya  uyu mutwe nyuma yuko hamenyekanye amakuru ko Al-Shabaab igenda yinjiza urubyiruko muri uwo mutwe ibashukisha kubaha akazi n’amafaranga  mu gihe baba bugarijwe n’ubushomeri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga [email protected]

Umurambo wa Papa Wemba wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko: AMAFOTO

By denis

Nyuma y’uko umuhanzi Papa Wemba yitaba Imana ari mu gihugu kitari icye cya Cote d’Ivoire, ubu umurambo we wagejejwe muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho avuka.

wemba3

Umurambo we ukigezwa ku kibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ajyanwa mu buruhukiro mu gihe hagitegerejwe ko azashyingurwa.

Abenshi mu bafana be bo muri Cote d’Ivoire baherekeje umurambo aho biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Kabiri nyuma y’umuhango wo kumusezeraho uzabera kuri Sitade y’ i Kinshasa.

WEmba1

Abahanzi b’Abanyafurika bagaragaye bamusezeraho bwa nyuma harimo  Manu Dibango, wamufataga nk’ijwi rya Afurika.

Si we gusa kuko na Minisitiri w’umuco muri Cote d’Ivoire, Maurice Bandaman, mbere y’uko umurambo ujyanwa mu buruhukiro yavuze ko umuhanzi adapfa ahubwo asinzira.

Yagize ati: “ umuhanzi ntapfa arasinzira, n’ubwo Wemba apfuye ariko ubu nibwo akomeye kurusha mbere”

WEmba2

Umunyamakuru wa BBC ari nayo yatangaje aya makuru, yavuze ko abari mu gitaramo uyu muhanzi yaguyemo, ngo nk’ikimenyetso cyo kumuhesha icyubahiro baje bambaye imyenda y’umweru.

papa-wemb3

Papa Wemba yapfuye ku Cyumweru taliki 24 Mata 2016 aguye ku rubyiniro, mu Gihugu cya Cote d’Ivoire.Akaba  yaratabarutse afite imyaka 66 y’amavuko, gusa kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaratangazwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga [email protected]

Umuryango Ibuka urashimira Min.w’intebe kubw’ijambo yavuze ryabaruhuye mu mitima

By Mecky

Perezida wa Ibuka yashimiye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kubw’ubutumwa yatanze mu gihe cyo kwibuka Jonoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22

Tariki ya 23 Mata 2016 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi biciwe ikibeho mu ri Jonoside, Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre mu ijambo yahavugiye yavuze  ko ashimira Ministiri w’Intebe w’u Rwanda mwizina rye n’umuryango wa Ibuka ahagarariye kubw’ijambo rikomeye yavuze Tariki ya 16 Mata 2016 ubwo abakozi bakora muri Minisiteri y’Intebe bibukaga Jonoside yakorewe Abatutsi bishwe muri Mata 1994 .

bwiza

Prof.Dusingizemungu J.Pierre Perezida wa Ibuka

Prof.Dusingizemungu yavuze ko mu izina rya Ibuka ijambo ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe ryatumye we n’abagenzi be ikibazo bajyaga bibaza ryatumye kivaho kubw’ibyo bamwe mu bacitse ku icumu bakaba bifuza kubonana na Minisitiri w’Intebe.

yakomeje kandi ashimira Musenyeri wa Gikongoro Celestin Hakizimana kubw’ibikorwa yakoze agakiza abahigwaga muri Jonoside bari kuri St Famille ndetse no mu nkengero zaho,aha mu Musenyeri akaba ashimwa na benshi kubw’ubutwari yagaragaje agakiza akanashakira ibyo kurya abarimo bahigwa.

bwiza

Abakozi bakora muri serivise za Minisitiri w’Intebe

Tariki ya 16 Mata 2016 ubwo abakozi bakora muri Minisiteri y’Intebe nibwa bakoze umuhango wo kwibuka kunshuro 22 Jonoside yakorewe Abatutsi bishwe muri Mata 1994 Minisitiri w’Intebe yatanze ubuhamya bwaranze ubuzima bwe kuva akiri umwana kugeza aho ageze aho yavuze ko kuriwe atakwirata ubwoko cyangwa ngo agire uwo yanga ngo ndetse nuwamwanga yaba yikojeje ubusa.

bwiza

Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre nawe yitabiriye umuhango wo kwibuka kunshuro ya 22 Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,ubwo abakozi ba Primature bibukaga

Yavuze ko imirimo yagiye akora yamuhaye mahirwe yo kumenya byinshi ariko ngo hari abamurushaga ubutwari yabonaga, bamurusha ubwenge, bamurusha uburyo bwo gukora bashoboraga kugira amahirwe yo kuba mu mwanya arimo.

Icya kabiri kimutera kuvuga ko kuba Minisitiri w’Intebe byatunguranye, nuko ngo mu mateka ye uyagereranyije n’amateka y’imyaka 30 ya nyuma mu Rwanda atabaye umutagatifu, bikavuga ko atari we wari kuba intore mbere y’izindi ariko ngo kubera ubuntu bw’Imana agenda ahinduka kuko yizera Imana n’abantu.

Aha yagize ati : « Njye nizera abantu..uko mumbona, nuwashaka guta umwanya we yaba umwanzi wanjye kuko ntabwo namwanga. »

Yakomeje avuga ko iyo asubije amaso inyuma akareba abantu bose babanye, biganye cyangwa bakoranye, ntawe yumva yavuga ngo yaramuhemukiye  cyangwa se ngo aramwanga kubera impamvu iyi n’iyi.

yagize ati:« Ntabwo nanga abantu. Nuwanyanga we yaba yihemukira. Kandi ukwanze, akabona ntumusubiza mu rwango, nawe aragukunda. »

bwiza

Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 22 Jonoside yakorewe Abatutsi

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri minisiteri y’intebe, avuga ko inyubako ikoreramo ifite amateka menshi cyane. Yavuze ko muri iyi nyubako ari ho Umunyamabanga Mukuru wa MRND yakoreraga ndetse na Habyarimana akaba yari ahafite ibindi biro byiyongera ku byo mu Urugwiro.

Mu ijambo yavugiye aho, Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku buzima bwe, avuga ko ababyeyi be bakiriho, ariko ikintu abashimira ari uko batigeze bamwigisha amacakubiri ashingiye ku bwoko.

Yakomeje avuga ariko ko ababyeyi be bamubeshye nubwo yababariye kuko bamubwiye ko bashakaga kuzakiza umuryango. Yavuze ko ubundi ubwoko bwabo bari Abatutsi kugeza ubwo nyirakuruza yajyaga gushaka ubuhake ku mutware w’Umuhutu w’i Nyaruguru, umwana yari ahetse nawe akahakurira, se wa sekuru agahinduka umuhutu gutyo ahereye kuri uwo mutware w’umuhutu wari warahatse nyina.

Ubwo kuva icyo gihe ngo babaye Abahutu ndetse no mu byangombwa byabo handikwamo ko ari Abahutu kugeza ku ndangamuntu ye ubwe ari nayo ngo yamukijije kuko hari handitsemo ko ari Umuhutu.

Mu myaka ya nyuma ababyeyi be bamubwiye ko iyo baza kugenda bavuga ko ari Abatutsi baba barashije ariko ibuku ya sekuru bakaba barayigendeyeho ariko bazi neza mu mateka ko ari Abatutsi babaye Abahutu.

Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwibuka Abatutsi  biciwe Ikibeho ku inshuro ya 22 bazize Jonoside yo muri Mata 1994  mu ijambo rye yavuze ko aho u Rwanda rugeze ntawe ukwiye kugendera kumoko Abazungu bazanye kugirango baryanishe Abanyarwanda cyane ko aho igihugu kigeze bitahesha umuntu akazi cyangwa imibereho myiza ahubwo ubushobozi n’ubumenyi umuntu  yifitemo aribwo bwonyine  bw’igiciro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

 

Practice modern agriculture to fight poverty – Kagame

By Triphomus Muyagu
President Kagame greets Ngoma residents

President Kagame greets Ngoma residents

President Paul Kagame has urged residents of Ngoma district to practice modern agriculture in order to fight poverty. The president made the remarks today (Thursday) while addressing thousands of residents of Zaza sector in the Eastern district. “Our fight against poverty continues and I am here to assure you that we will continue fighting it together. We must work together to defeat poverty and develop ourselves, and begin by building on the resources we have,” Kagame said. He further urged citizens to look beyond subsistence farming, noting that they have to increase productivity by planting quality seeds and using advanced technology.  “Our aim is for every Rwandan to earn a living and be self-reliant,” he said. President Kagame is on a three-day citizen outreach in Eastern province which will end on April 30.

 

 

Bribery still rife in Gir’inka and VUP

By Jean d’Amour Mugabo
Prime Minister Anastase Murekezi gives a cow to a disabled woman during last year’s Women’s Day. However, when it is left to local leaders, they often ask for bribes

Prime Minister Anastase Murekezi gives a cow to a disabled woman during last year’s Women’s Day. However, when it is left to local leaders, they often ask for bribes

Local leaders are being accused of charging money for people to benefit from programs intended to alleviate poverty. Several people told The Rwanda Focus that they paid between Rwf20,000 and Rwf50,000 to receive a cow under the Gir’inka (One-Cow-Per-Family) program, and  have asked the government to intervene.

“I received my cow after paying Rwf20,000 to the Umudugudu committee because they said they would otherwise give it to someone else who could pay. I had to sell all my crops because I needed the cow, and bribery is the norm here,” said a resident of Kiziguro Sector in Gatsibo, who preferred anonymity for fear of retribution. Another resident of Kiramuruzi Sector in the same district alleged that he was sacked from the previous village executive committee as he tried to prevent other members from charging money from Gir’inka beneficiaries.

Cyprien Munyarugendo, a resident of Musaza Sector in Kirehe District, said that although he received a cow without having to pay, he has heard others decrying the heavy charges. And an anonymous resident of Ruramba in Nyarugurueven claimed that in his area, it is impossible to receive a cow without payment. “The committee in charge of the distribution of cows and local leaders have got rich on the bribes. When someone wants to sell the cow they received [which is prohibited by the regulations governing the program, ed.], they have to share the money with the leaders,” said the 48-year man.

However, some local leaders are taking action to stop this from happening. Augustin Nyemazi, who was recently elected the leader in Umurehe Village, in Gakenke Cell of Kiramuruzi Sector, said that the beneficiaries of Gir’inka and Vision 2020 Umurenge Program (VUP) are now selected in a public meeting in which the most vulnerable are considered. And Richard Gasana, the mayor of Gatsibo District, told this newspaper that the district counts 106 cases of illegally distributed or sold cows.

“Many leaders including the executive secretaries of four sectors have been implicated in cases of funds embezzlement and bribery in the programs intended to support poor households. Some leaders had forged non-existing groups of beneficiaries as a way to embezzle funds. Some of the cases are already in court while the police investigation continues to apprehend others,” he said, adding that the district is recovering unfairly distributed cows and money from sold cows for redistribution to the rightful beneficiaries.

 

Many arrests

Police spokesman ACP Celestin Twahirwa, said the force in collaboration with other government organs and citizens, has already arrested several people across the country in connection with this type of corruption or embezzlement of funds meant for supporting disadvantaged people.

“We are countering this problem, and many cases are in court although I cannot give the exact figures, because more cases are added every day,” Twahirwa said. Senate president Bernard Makuza, speaking at a news conference a fortnight ago, said that government will not tolerate anyone embezzling funds for poverty alleviation. “We have adopted zero tolerance on corruption. It is not easy to detect corruption but we shall do our best to counter it. We shall amend any law which has a loophole in countering corruption until we seriously mitigate it. Rwandan citizens must receive their dues free of charge,” he said.

“The cows are for poor families to alleviate poverty. Why does someone charge poor people, where will they get the money? Thus the program is shifted from the poor households to benefit those with the capacity to pay bribes. We shall not accept that at all,” Makuza added. The Rwanda Focus has found that at least 20 local leaders and VUP committee members have been arrested in the Eastern Province alone in the last two weeks.

The police spokesman in the province, IP Emmanuel Kayigi, said the arrested officials include the district executive secretary and VUP manager from Kirehe, whose case is in court. The police recently also arrested the executive secretaries of Nyarugenge in Kigali and Muganza in Rusizi, the Rusizi District’s veterinary and Village chief of Mpongo, Nsanga Cell of Rugendabari Sector in Muhanga District, all for allegedly embezzling funds or soliciting bribes in the Gir’inka program.

At least 230,000 households have received a cow under the Gir’inka program since 2006 and the target is to reach 350,000 households by 2017.

Uganda’s top musicians to apologize to fans

By Staff reporter
Some of the music stars pulling a pose with President Museveni

Some of the music stars pulling a pose with President Museveni

Uganda’s top musicians like Bebe Cool, Chameleone, Radio and Weasel, Juliana among others are rumoured to be planning to record an apologizing song for participating in ‘Tubonga Naawe’ campaign.

A source in Kampala tells us that the singers have not been in good terms with some of their fans who accused them of betrayal for composing a song for the ruling party. “Most of the musicians have been so brokenhearted by the reception some of their once dear fans are giving them. This is why they think apologizing through music would soften the hearts of their fans. The situation has been so tense for some of the musicians. For example, while appearing on NTV a few days ago, Remah Namakula knelt down and asked all her fans to forgive her and so many others have followed suit in vain. However, with the new song once the idea is liked and passed, it will sooth some hearts,” the source revealed.

Rwandans from Burundi given sigh of relief

By Staff reporter
waiting for registration

waiting for registration

President Paul Kagame recently asked the Ministry of Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) what they were doing for Rwandans who were previously in Burundi but fled the country due to insecurity.

The president is said to have brought up the issue after he apparently saw how the ministry was only preoccupied with Burundian refugees. In reaction to the president’s concern, we have been informed that the Ministry of disaster management and refugee affairs (MIDIMAR) is now registering all the Rwandan “refugees” from Burundi.  According to a source, the exercise begun on Monday and so far over 400 Rwandans have been registered in Kigali city alone. After Kigali, the registration will continue to other parts of the country. Possible benefits from this exercise include registration of vehicles from Burundi at little or no cost, transfer of number plates and licenses to Rwanda. This exercise also means that the USD 30 paid to RRA monthly to have the entry cards renewed will be done away with. A medical insurance plan is also being whispered among some returnees as another benefit that will come out of this development.

Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

By itangi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye kuri sitasiyo ya Rukara abayobozi babiri b’akagari bakekwaho kunyereza ibya rubanda bigizwe n’ibihumbi 165,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza watanzwe n’abaturage, toni n’igice y’ifumbire yo mu bwoko bwa Urea na NPK, n’ibiro 500 by’ibigori byari bigenewe guhabwa abaturage.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Uwingeneye Agnes, akaba yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukara, ho mu murenge wa Rukara na  Ngayaberura Jean de Dieu, akaba yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, aba bombi bakanguriye abaturage bari batinze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Ku itariki 22 z’uko kwezi (Ukwakira) ni ho abo baturage batanze uwo musanzu, hanyuma aba bombi babasezeranya ko bazayabagereza ku Kigo nderabuzima cya Rukara.

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Ku itariki 17 Mata uyu mwaka, umwe muri abo baturage batanze ayo mafaranga y’umusanzu witwa Kayombya Jean Pierre yagize impanuka ya moto. Ubwo yajyaga kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rukara; yatunguwe no kubwirwa ko atatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza  kandi yari amaze amezi agera kuri atanu ayatanze.”

Avuga kuri ayo mafumbire n’ibigori, IP Kayigi yagize ati:”Hari rwiyemezamirimo witwa Gashayija Gakoza James wabitse ayo mafumbire n’ibyo bigori mu biro by’akagari ka Rukara. Ubwo yazaga kubihavana ngo bihabwe abaturage, yasanze haburamo toni n’igice by’ifumbire n’ibyo biro 500 by’ibigori .Yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, hanyuma aba bombi barafatwa.”

IP Kayigi yagize kandi ati:”Kunyereza no gucunga nabi ibya rubanda  ndetse n’ubujura bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Buri wese asabwa kubyirinda, kandi agatanga umusanzu mu kubirwanya atanga amakuru ku gihe y’ababikora.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, kandi asaba  n’abandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma haburizwamo ibyaha, kandi yatuma hafatwa ababikoze  cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”

Nibahamwa n’icyaha, aba bombi bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku kunyereza ibya rubanda.

Ku cyaha cy’ubujura, aba bombi bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri bahamwe n’icyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe imbaraga ahanishwa igifungo kuva ku mezi atangdatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yo kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe muri ibyo.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Hillary Clinton ngo yaba atsindisha kuba igitsina gore

By leki

Mu Gushyingo uyu mwaka nibwo amatora ateganijwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akaba ari ku isonga mu Ishyaka ahagarariye, akaba avuga ko Umukandida Hillary Clinton uhagarariye ishyaka rya abademokrate ko akangisha igitsina avuga ko ariwe mugore wa mbere ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

US First Lady Hillary Rodham Clinton reacts to remarks with US President Bill Clinton at the Democratic National Committee Gala at the District of Columbia Armory 01 May in Washington. The Clintons both spoke at the fundraiser.  (ELECTRONIC IMAGE)                                               AFP PHOTO BY STEPHEN JAFFE

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibivuga ngo Donald Trump yavuze ko Hillari Clinton yirata avuga ko ariwe mugore ugiye kuyobora, akomeza avuga ko usibye kwishyira imbere avuga ko ari umugore, usibye nibyo ngo ntabwo akwiriye no kuba umunyamabanga usanze.

Abategarugori bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibanejejwe n’amagambo Trump zavuze anenga Hillary Clinton bafata nko gusebya abagore muri rusange, “aho Trump avuga ko Hillary abaye umugabo atabona n’ibice bitanu ku ijana”.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abarenga mirongo irindwi ku ijana batishimiye Donald Trump.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

AIDS killed music star Prince?

By Staff reporter
Prince's death still remains a mystery

Prince’s death still remains a mystery

Shocking claims are being circulated around Hollywood that legendary music star Prince Rogers Nelson was diagnosed with AIDS six months ago after he contracted HIV in 1990’s.

It is said that however, due to his Jehovah’s Witness faith, he refused medical treatment as he believed he could be cured with prayers. He is alleged to have told friends: “God can and will cure me.” Members of his faith are also claimed to have told him to ignore the diagnosis, saying he had “everlasting life.” One popular celebrity magazine today made it clear that the disease saw him lose more than fifteen kilograms.  “His face was yellowish, the skin on his neck was hanging off and the tips of his fingers were a brownish-yellow.”  Prince’s death came five days after his private jet was forced to make an emergency landing after the star was suspected to have overdosed on the painkiller Percocet.

Number of wanted genocide suspects continues to increase as arrests remain scarce

By Michel Nkurunziza
Ladislas Ntaganzwa is escorted by police officers upon his arrival at the airport of Kigali, on March 20 (photo by AFP)

Ladislas Ntaganzwa is escorted by police officers upon his arrival at the airport of Kigali, on March 20th  (photo by AFP)

As Rwandans remember the Genocide against the Tutsis, many genocide deniers spreading genocide ideology are still roaming at large around the world, despite efforts to arrest them. Among them are suspects of involvement in the genocide. The number of listed and wanted genocide suspects continues to increase as the Genocide Fugitive Tracking Unit (GFTU)steps up the efforts to get them arrested, Faustin Nkusi, spokesman of the National Public Prosecution Authority,told The Rwanda Focus. He indicated that the number has risen from about 399 genocide suspects last yearto 538 now,scattered in America, Europe but mostly in Africa, especially in neighboring countries.

“Only 13 fugitives have already been arrested and brought in Rwanda,” Nkusi said. “We do not exactly know why the countries in question do not respond to our requests.It is a huge challenge for Rwanda to have genocide perpetrators still on the loose, and we wish they got arrested immediately after we make the official request.” Three suspects who had been judged by Gacaca courts were extradited from America, 3 from Uganda, 3 from the DRC, one from Norway, Netherlands and others. If we compare the arrested number to those on the list currently, we have a demanding work to find out and arrest them, he added.

In the DR Congo, for example, there had been 46 known genocide suspects, but their numbers has risen to 119. Yet so far, the country has extradited only 3 of them to Rwanda, the most recent one being Ladislas Ntaganzwa. Nevertheless, the GFTU continues to pursue the fugitives through Interpol and other mechanisms, Nkusi said, adding that the unit consists of 12 police investigators, and 12 prosecutors who prepare indictments daily. According to Dr Jean Damascene Bizimana, the executive secretary of National Commission for the Fight against Genocide (CNLG), genocide ideology has been decreasing but efforts are derailed by the fugitives roaming abroad where some even form armed groups.

He highlighted groups like the FDLRin the DRC, whose leader Sylvester Mudacumurawas deputy commander of the presidential guard during the 1994 Genocide, as well as the Rwanda National Congress (RNC) and FDU-Inkingi which continue to spread genocide ideology in the region and even enjoy support from some foreign governments. “Some countries support the genocide ideology of these suspects, like in the DRC and Burundi which are like a playground for them,” Bizimana remarked. “We wish they got arrested and extradited to Rwanda, or tried by the country where they are staying.” CNLG says there is a need of coordinated efforts among countries worldwide to fight against those groups and derail their target of spreading genocide ideology as well as stopping them from abusing civilians in the harboring countries.

 

Umwana wa Brig.Gen Kararuza warashwe hicwa se nawe yitabye Imana

By itangi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2016, nibwo umukobwa wa Brig.Gen Kararuza yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 4 avurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge.

Uyu mukobwa yagejejwe mu bitaro kuri uyu wa Mbere Tariki ya 25 Mata 2016, nyuma y’amasasu yarashwe mu gitero cyahitanye Se na nyina.

Iki gitero cyahitanye uyu  muryango, mu gihe bari bavuye mu rugo berekeza Ku kazi ariko bari bubanze kugeza umwana ku ishuri, baza kurasirwa mu nzira.

Umwana

Bakimara kuraswa ngo uyu mugabo n’umugore we bahise bitaba Imana naho umwana wabo Daniella Mpundu Kararuza, asigara atera akuka kugeza ubwo amaze iminsi 4 mu bitaro yitabwaho, ariko birangira atashye.

Abakurikiranira hafi amakuru y’i Burundi bavuga hari abakomeje kumugera amajanja ngo bamuhitane  hakekwa ko yakira akazavuga abishe se na nyina.

Gen Kararuza yapfuye bivugwa ko   Perezida Nkurunziza yashakaga kumugira Minisitiri w’ingabo, nyuma y’uko yari mu batarashyigikiraga guhirika ubutegetsi bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga [email protected]

Ubufatanye bw’abikorera burashoboka

By leki

Mu nama  yahuje  ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera  n’inzobere  ziturutse mu gihugu  cya Singapore, UWAMARIYA Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko  kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka.

Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe  uko amahirwe  ari mu karere ka Muhanga aramutse akoreshejwe neza yateza imbere umujyi wa Muhanga ndetse n’Akarere muri rusange. Muri yi nama kandi  abikorera babanje kwerekana  zimwe mu nzitizi  bagiye bahura nazo  zatumaga badatera imbere zirimo kudafatanya kw’abikorera ahubwo ugasanga bakora nka ba nyamwigendaho.

RGB

Uwamariya  Béatrice  avuga ko igihe kigeze  ngo noneho abikorera  bumve ko gukorera hamwe ari yo nzira yonyine izatuma  batera imbere bakanateza  imbere Akarere ka Muhanga batuyemo.

Uyu muyobozi avuga ko aba bikorera nibuzuza iri soko bizaba ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye mu iterambere. KIMONYO Juvénal, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga, avuga ko  imigabane bamwe mu bikorera bamaze gushyira mu bikorwa byo kubaka isoko  ari byo bizatuma  n’abimukira mu mujyi wa Kigali  baza gushora imari kubera ko ngo ari igikorwa cyunguka, akavuga ko  kuri ubu bari gukora ubukangurambaga  mu kumvikanisha  iterambere ry’Akarere n’uruhare abikorera bagomba kurigiramo baramutse bafatanyije.

Ambasaderi FATUMA Ndangiza umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB) avuga ko  kuba  Akarere ka Muhanga kari hafi y’umujyi wa Kigali bikwiye kubera amahirwe abahatuye yo kubaka ibikorwaremezo bigamije kureshya  abanyamahanga n’abandi bashoramari batandukanye  bo mu Rwanda ku buryo gukorera  muri uyu mujyi  byaborohera. Amb Fatuma ati “Mu Rwanda  hari imiyoborere myiza, hari umutekano n’iyihe mpamvu yatuma  mudakora ngo muteze imbere Akarere kanyu   mugendeye kuri ayo mahirwe igihugu kibaha?»

Abikorera  40 bo mu karere  ka Muhanga bamaze gutanga miliyoni  ijana z’amafaranga y’u Rwanda zo kubaka isoko rya kijyambere.

KIMONYO akavuga ko  hari n’izindi miliyoni 50  Akarere ka Muhanga kagiye kubaha, akizera ko  mu gihe cya vuba  hari abandi bikorera bazaba batanze  andi mafaranga.

Inzobere  zo mu gihugu cya Singapore  zabwiye abitabiriye inama  ko  iterambere  rishoboka  mu gihe cyose  hari ubushake n’ubufatanye kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kubigeraho kubera imiyoborere myiza ikomeye cyane intego yo gutera imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

❌