WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2017dove.rw

sinema: Ibyamamare byakundaniye muri filime bikarangira babanye

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Urukundo ruratangaje, burya ngo  urukundo nyarwo ntirwingingwa kandi ruza igihe rushakiye. Ibi n’ibyamamare byakundanye kubera ko bahuriye muri filime. Nyamara urukundo rwabo rugakomeza kugeza barushinze bakanabyarana.

1.Angelina Jolie na Brad Pitt

Brad Pitt na Angelina Jolie bahuriye muri filime “Mr and Mrs Smith” yo muri 2005, filime yakunzwe cyane ku isi,  Aha niho urugendo rw’urukundo rwabo rwatangiriye dore ko bakomeje gukundana mpaka barushinze bakanabyarana nubwo kuri ubu batakiri kumwe.

2.Kristen Steward na Robert Pattinson

Robert Pattinson na Stewart Kristen bakaba baramenyanye ubwo bakinanaga muri filime y’uruhererekane “Twilight” yakinwe guhera mu mwaka wa 2012.

3.Will Smith na Jada Pinket Smith

Willy Smith na Jada Pinkett bahuye bwambere muri 1995 bwo bakinaga muri filime nto yitwa “King of Bel Air”. Nyuma baje gukundana, bararushinga ndetse babyarana n’abana.

4. Ben Afflec na Jennifer Garner

Ben Afflec na Jennifer Garner bahuriye bwambere muri filime “Pearl Harbour”, baje gushyingiranwa muri 2005 ndetse bafitanye n’abana 2.

5. Nicole Kidman na Tom Cruise

Tom Cruise na  Nicole Kidman  bahuriye muri filime “Days of Thunder”  baza gushyiniranwa mu mwaka w’ 1990 nubwo baje gutandukana mu mwaka wa 2001.

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post sinema: Ibyamamare byakundaniye muri filime bikarangira babanye appeared first on DOVE MAGAZINE.

Dore ibiribwa byafasha umugabo kugira akanyabugabo mu gutera akabariro

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Kurya indryo yuzuye ni ingenzi mu kubaka ubuzima buzira umuze kimwe nuko hari bimwe mu biribwa bifasha mu kongera ingufu mu gusohoza inshingano z’urugo cyane gutera akabariro hagati y’abashakanye.

1. Ubunyobwa

 

Guhekenya ubunyobwa byagufasha kuzana impinduka mu buriri. Ubunyobwa bwo mu bwoko bwa almonds, cashews, Brazil na hazelnuts bukize muri amino acids L-Arginine, ifasha mu gukora nitric acid mu mubiri, ibi bikongera mu gukora imisemburo ifasha igitsina gukora neza kandi ikanafasha igitsina cy’umugabo gukora akazi neza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

2. Imineke

Imineke ni imbuto nziza itanga vitamine B ikenewe mu kongera ingufu mu mubiri no kugabanya ibyatuma ubwonko budakora neza. Imineke kandi ikize mubyo bita tryptophan, akaba ari amino acid ikenewe mu mubiri mu gukora ibyo bita serotonin, imismburo ituma umuntu yiyumvamo akanyamuneza. Imineke kandi yuzuyemo  potassium, ikenewe mu gukora imisemburo ifasha umutima gukora neza, no kongera ubushake, ikaba kandi ikize mubyo bita bromelain ifasha mu kongera umuvudukow’amaraso.

3. Cacao cyangwa shokola

Cacao cyangwa shokola ikize mu bifasha umutima gukora neza, umutima uzira umuze, kandi umutima ukora neza bivize ko n’ubushake bwo gutera akabariro buba buhagaze neza. Cacao ifasha kugabanya amavuta mu maraso (cholesterol) n’umuvuduko w’amaraso.

4. Inyama z’inka ni iz’ingurube

Inyama z’inka ni iz’ingurube zifite urugero ruri hejuru rw’ibyo bita L Carnitine, akaba ari ubwoko bwa amino acid ifasha mu kongera ubushake no gutuma imyanya ndandaditsina ikora neza, iksnsfasha mu kongera imisemburo ya testosterone mu bagabo basheshe akanguhe. L- carnitine kandi ifasha nu kongera ingufu mu mubiri.

 

The post Dore ibiribwa byafasha umugabo kugira akanyabugabo mu gutera akabariro appeared first on DOVE MAGAZINE.

Bidasubirwaho Alvaro Morata yerekeje muri Chelsea

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Rutahizamu w’umunya Espagne wakiniraga ikipe ya Real Madrid Alvaro Morata, yamaze gusesekara mw’ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza, ikaba imutanzeho miliyoni 80 z’amayero, no kontaro y’imyaka 5 .

Morata ntiyashimishwaga n'agatebe k'abasimbura ka Real Madrid

Morata ntiyashimishwaga n’agatebe k’abasimbura ka Real Madrid

Alvaro Marata aguzwe n’umutoza Antonio Conte kuko atizeye neza kugumana Diego Costa, kuko amakipe yo mubushinwa akomeje kumushakisha ndetse akaba atanga amafaranga menshi. Hari n’amakuru avuga ko ashobora gusubira muri Atletico Madrid ikipe yahoze akinira.

Alvaro Morata utajyaga abona umwanya uhagije wo gukina mw’ikipe ya Real Madrid afashe icyemezo cyo kwerekeza mw’ikpe ya Chelsea arebe ko yabona umwanya uhagije wo gukina ndetse no kwigaragaza nka rutahizamu ukomeye.

Morata atanzweho miriyoni 80 z’amayero, Nimugihe kandi ikipe ya Manchester United nayo yifuzaga uyu mukinnnyi cyane gusa ikaba yarakunze kunanizwa n’ikipe ya Real Madrid kuko nayo yifuza David Degea. Birangira iguze Romelu Lukaku

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona giheruka Chelsea ikomeje kugenda yiyubaka bidasanzwe dore ko Morata abaye umukinnyi wa 3 uguzwe nyuma ya  Rudiger na Bakayoko. Bikaba bivugwa ko hashobora no kugurwa abandi bakinnyi.

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post Bidasubirwaho Alvaro Morata yerekeje muri Chelsea appeared first on DOVE MAGAZINE.

Umubyeyi wa Zari Yitabye Imana

By CHIEF EDITOR

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi wa Zari, Umugore w’umuririmbyi Diamond Platnumz.

Halima Hassan yaguye bitaro bya Nakasero biherereye mu mujyi wa Kampala aho yakurikiranwaga n’abaganga ku kibazo cy’umuti yaramaranye igihe.

Uyu mubyeyi yaramaze mu bitaro ibyumweru bitatu.

Iyi nkuru y’akababaro ije muri uyu muryango nyuma y’amezi abiri uwahoze ari umugabo wa Zari yitabye Imana aguye mu bitaro byo muri Afurika y’epfo.

Nyakwigendera apfuye yari afite imyaka 58 akaba asize abana batanu.

Imana imwakire mu bayo.

Zari Hassan

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

The post Umubyeyi wa Zari Yitabye Imana appeared first on DOVE MAGAZINE.

Nikki Haley aranenga Afrika ku birebana n’inzara

By Alphonse Bizimana

Nikki Haley uhagarariye Amwrika  muri ONU yaneguye bikomeye kuri uyu wa gatatu, ibihugu by’Afrika uburyo byananiwe kwirinda inzara k’umugabane wa Afrika.

Ibyo Haley yabivugiye mu nama y’umutekano ya ONU, aho  yigaga ku bibazo by’umutekano k’umugabane wa Afrika. Avuga ko inzara itarikwiye kuba ikivugwa m’umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na karindwi (2017).

Haley yatangaje ko abantu barenga miliyoni cumi n’enye bashobora kuzabangamirwa n’inzara, m’uburengerazuba  bwa Nijeriya, Somaliya na Sudani y’amajyepfo. Avuga ko iyi nzara yakagombye kuba ivugwa mu binyamakuru byose. Avuga kandi ko abantu baticwa n’ibikorwa by’Imana, ahubwo ko bicwa n’ibikorwa by’abantu.

Haley yamaganye abatera intambara, iterabwoba mur’ibi bihugu bya Afrika, ko aribo batuma hatera inzara.

Kubwa Nikki Haley, ngo kubona ibihugu bya Afrika bitora igihugu nka Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo mu nteko y’uburenganzira bwa muntu muri ONU, mu gihe icyo gihugu kirimo gikorwamo iperereza ku ntagondwa za politike zahitanye abantu ibihumbi, ngo bizatuma urwo rwego rusubira inyuma kandi n’intambara zugarije Umugabane wa Afrika ziyongera.

                                                                                                                                                   Nikki Haley aranenga Afrika

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

The post Nikki Haley aranenga Afrika ku birebana n’inzara appeared first on DOVE MAGAZINE.

USA: Abapasiteri basengeye Perezida Donald Trump bamuramburiyeho ibiganza

By CHIEF EDITOR

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye abayobozi b’amatorero ya gikirisitu bamusengera bamuramburiyeho ibiganza ku wa Mbere.

Amafoto ya bamwe muri abo bapasiteri yerekana Perezida Trump apfukamye ari gusenga bamushyize ibiganza ku ntugu bamusengera ari kumwe na Visi-Perezida Mike Pence.

Umujyanama wa Trump mu by’ivugabutumwa, Johnnie Moore yavuze ko bari baje mu nama na Trump bakaganira ku bintu bitandukanye birimo gahunda z’ubuzima, bagasoza n’isengesho.

Ati “ Na Perezida Obama baramusengeye ariko kuri Trump byari bitandukanye, we bamusengeraga nk’incuti nyayo.”

Trump yari avuye mu ngendo mu mahanga, ubwo hamenyekana amakuru ko umuhungu we w’imfura, Donald Trump Jr. yahuye n’umunyamategeko w’Umurusiya, Natalia Veselnitskaya bivugwa ko yari yoherejwe na Leta y’u Burusiya kugira ngo barebe uko bafasha Trump agatorwa.

Trump wari upfukamye, bamusengeye bamuramburiyeho ibiganzaTrump wari upfukamye, bamusengeye bamuramburiyeho ibiganza

Akiyamamaza, na nyuma amaze gutorwa, uyu mukuru w’igihugu yakunze gukorana n’abavugabutumwa ndetse n’abayoboke b’amatorero ya gikirisitu. Ikigo cya Pew Research kivuga ko 81% by’abo bayoboke bamutoye.

Umufasha we Melania Trump niwe mugore wa Perezida w’umugatolika mu myaka ibarirwa muri 50 ishize kuko uwaherukaga ari Jackie Kennedy.

Perezida Trump ategerejwe i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi, aho azahurira na mugenzi we Emmanuel Macron.

SRC: IMVAHO NSHYA

The post USA: Abapasiteri basengeye Perezida Donald Trump bamuramburiyeho ibiganza appeared first on DOVE MAGAZINE.

Kuba twaregerejwe Sitasiyo ya Polisi byatumye ibyaha bigabanyuka-Abaturage b’Umurenge wa Gikomero

By Alphonse Bizimana

Senior Superintendent of Police (SSP) Valens Muhabwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo.

Mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zayo, Polisi y’u Rwanda yashyize Sitasiyo zayo hirya no hino mu gihugu mu mirenge itandukanye. Uku kwegera abaturage no kubaha  serivisi nziza, zinoze kandi zihuse nibyo bigamijwe; ibi bikajyana no  kubakemurira ibibazo ndetse no gufatanya nabo mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza yabo ya buri munsi.

Uku kwegereza abaturage Sitasiyo za Polisi; abaturage ndetse n’inzego z’ibanze babigizemo uruhare runini haba mu gushaka ibibanza zubakwamo, gushaka ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati, inzugi, sima, umucanga n’ibindi ndetse no mu mirimo y’amaboko yo kuzubaka.

Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gikomero yo mu karere ka Gasabo ni imwe mu  zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’umurenge wa Gikomero; yatashywe ku mugaragaro tariki ya 9 Kamena 2016.

Hakizimana Cyprien wo mu Mudugudu wa Twina mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Gikomero, ni umwe mu bagize inama Njyanama y’Umurenge wa Gikomero ; avuga ku gitekerezo cyo gushyira Sitasiyo ya Polisi mu murenge wabo yagize ati:” mbere Sitasiyo ya Polisi itaraza hano, mu nama zitandukanye twagiranaga n’abaturage, batugezagaho buri gihe icyifuzo cyabo ko bakeneye Polisi hafi, kuko bakoraga urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo. Twabisabye rero ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere kacu  maze barabyemera. Abaturage ubwabo biyemeje gutanga umusanzu wabo w’amafaranga igihumbi buri wese, abandi barimo abafundi n’abayedi batanga imbaraga mu kuyubaka haba mu kuyizamura no kuyisakara”.

Mukakimenyi Dancille ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gikomero yishimiye ko Sitasiyo ya Polisi yabegereye agira ati:” mbere Polisi itaraza gukorera hano, hirya no hino hari mu ndiri y’ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga. Gufata abanyabyaha byaragoranaga cyane ndetse n’abaturage bakoraga urugendo rurerure rugera kuri kilometero 10 bajya aho Polisi yari nka Bumbogo na Rusororo; ku buryo n’uwari wishoboye yatangaga amafaranga menshi kuri moto agera ku bihumbi bibiri”.

Yakomeje avuga ko ubu imikoranire ya Polisi, inzego z’ibanze muri uyu murenge ndetse  n’abaturage ari myiza; kuko umuturage ufite ikibazo ahita abimenyesha Polisi maze ikibazo cye kigakemurwa ako kanya.

Ibi ni ibyemezwa kandi n’umuturage wari waje gutanga ikirego cye kijyanye n’ihohoterwa, kuko yavuze ko akihagera  ikibazo cye cyakiriwe mu minota itanu maze akizezwa ko gikemuka bidatinze. Gasengayire Ancille na bagenzi be b’abagore badodera mu busitani bwegereye Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, we yagize ati:” nta bwoba dufite bwo gukorera hano kuko dufite umutekano usesuye kandi Polisi tuyiyumvamo. Aha ni naho dukorera umugoroba w’ababyeyi kandi tuba turi kumwe nabo (abapolisi) bakanadufasha kwikemurira ibibazo mu bwumvikane”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo Senior Superintendent of Police (SSP) Valens Muhabwa, we yashimiye abaturage ba Gikomero kuba aribo ubwabo bishatsemo ibisubizo by’uko Polisi ibegera bagafatanya kwicungira umutekano. Yagize ati:” Natwe byaradufashije cyane ibyaha byaragabanyutse ku buryo bugaragara. Wasangaga mbere hano hakorwa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bitewe n’ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Hari igihe umuturage atajyaga gutanga ikirego cye kuri Polisi kuko habaga ari kure cyangwa tukagira imbogamizi z’uko batugezaho amakuru.  Ubu rero biroroha kwakira ibirego byabo ndetse duhurira no mu bikorwa byinshi birimo amarondo; aho buri kagari gafite ahahurizwa amakuru y’irondo ajyanye n’ibikorwa by’umutekano. Duhurira kandi no mu bindi bikorwa byo gufasha abaturage nko kubakira abatishoboye, mu muganda ndetse no mu nama zitandukanye; aho tubashishikariza ubufatanye mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere”.

SSP Muhabwa, yakomeje avuga ko kugeza ubu;  kubera ko Polisi yabegereye,  hakorwa ibikorwa bitandukanye byo gufata abanyabyaha bishora mu bikorwa bibi by’urugomo, ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’ibindi. Yakomeje avuga ko imirenge 15 yose y’aka karere ifite Sitasiyo za Polisi,   zikaba zarubatswe n’abaturage, aho izo sitasiyo zikirimo kubakwa, ubuyobozi bw’ibanze nibwo bukodesha inzu Polisi ikoreramo mu gihe zitaruzura.

Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kuyigezaho amakuru, ndetse abafite ibibazo bitandukanye bakayigana bagakemurirwa ibibazo ku buryo bwihuse; kuko n’ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa  mu kohereza amadosiye y’abakekwaho ibyaha mu bushinjacyaha.

The post Kuba twaregerejwe Sitasiyo ya Polisi byatumye ibyaha bigabanyuka-Abaturage b’Umurenge wa Gikomero appeared first on DOVE MAGAZINE.

Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa yeguye

By CHIEF EDITOR

Umugaba w’ingabo z’u Bufarana, Pierre de Villiers yeguye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’umwuka mubi hagati ye na Perezida Emmanuel Macron.

Hari hashize iminsi aba bagabo babiri batumvikana bapfa ingengo y’imari yagenewe igisirikare.

Itangazo De Villiers yashyize ahagaragara rivuga ko yari atagishoboye kuyobora igisirikare kugira ngo gisigasire ubusugire bw’igihugu cye.

Ati “Ni yo mpamvu nujuje inshingano zanjye nshyikiriza ubwegure bwanjye Perezida wa Repubulika nawe arabwemera.”

BFMTV ivuga ko hatangiye guhwihwiswa abashobora kumusimbura barimo Andre Lanata, umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, w’imyaka 55 warwanye intambara muri Irak, Tchad na Kosovo.

Hari kandi Grégoire de Saint-Quentin w’imyaka 56 ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa yeguyePierre de Villiers

SRC: IMVAHO NSHYA

The post Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa yeguye appeared first on DOVE MAGAZINE.

Diamond arashinjwa gutererana umukobwa babyaranye

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Diamond Platnumz umuhanzi ukomeye muri aka karere nta munsi adasiba mu bitangazamakuru. Kuri ubu amakuru ashyushye ari kumuvugwaho ngo nuko hari umukobwa umufitiye umwana w’umuhungu babyaranye, ibintu bishobora gukurura umwuka mubi hagati ye n’umugore we Zari.

Uyu mukobwa uzwi kw’izina rya Hawa we yemeza ko afite umwana wa Diamond ariko avuga ko atigeze abona uburyo bwo kumugeraho ndetse anamwereke uyu mwana avugako babyaranye.

Uyu mukobwa yemeza ko kandi Diamond yamutereranye.

Uyu mukobwa akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Diamond yaririmbye kera indirimbo yise “Nitarejea”.

Kuruhande rwa Damond nta kintu aratangaza, gusa si ubwambere Diamond ashinjwa gushurashura mu bakobwa, kuko bivugwa ko na Hamisa Mobeto yifashishije mashusho y’indirimbo “Salome” yaba yaramuteye inda.

Hawa na Diamond aha ni mumashusho y'indirimbo Nitarejea

Hawa na Diamond aha ni mu mashusho y’indirimbo Nitarejea

Diamond PlatnumzDiamond n’umugore we Zari Hassan n’abana be Princess Tiffan na Prince Nillah.

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post Diamond arashinjwa gutererana umukobwa babyaranye appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ntibisanzwe: Umuhanzi yaribagishije aterwaho amahembe!(Amafoto)

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Rimwe narimwe hari abantu bumva batishimiye uko imana yabaremye, bakumva ntakabuza bagomba kwihinduza kugira ngo bagaragare uko bifuza. Furtile Brain n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Jamaica witejeho amahembe ku mutwe.

Brain yahisemo kwibagisha ngo aterweho amahembe kuko abikunda ndetse akaba yumva bimushimisha gusa n’inyamaswa ifite amahembe, Brain yifashishije inzobere mu kubaga ikomoka muri Canada imuteraho aya mahembe.

Brain afite amahembe ku mutwe wagira ngo ni ihene

Brain afite amahembe ku mutwe wagira ngo ni ihene

Furtile Brain Asanzwe ari umuhanzi

Furtile Brain Asanzwe ari umuhanzi

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post Ntibisanzwe: Umuhanzi yaribagishije aterwaho amahembe!(Amafoto) appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ifoto igaragaza ubwambure bwa Cindy yavugishije benshi

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Umuririmbyikazi ukomeye muri Uganda, Cindy Sanyu yateje gucika ururondogoro mu bafana biturutse ku ifoto yashyize hanze kurubuga rwe rwa facebook yambaye ubusa igice cyo hejuru .

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo” Ayokyayokya”, One & Only n’izindi, Cindy kadi yanakoranye n’umuhanzi Kid Gaju indirimbo bise “Gahunda” ikaba yarakunzwe n’abatari bake.

Mu gitondo cyo kuri uyuwa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017 Cindy  nibwo yashyize kurubuga rwe rwa  Facebook ifoto imugaragaza yambaye ubusa igice cyo hejuru, yanze kwerekana amabere ye maze ayahisha akoresheje ibiganza gusa.

Mu bavuze kuri iyi foto ya Cindy Sanyu higanjemo abamunenze bavuga ko ‘bidakwiye kubona umubyeyi w’Umunyafurika yiyambika ubusa’, abandi bakamubaza ‘icyo azabwira Imana ku munsi w’urubanza’.

Cindy Sanyu yahoze aririmba mu itsinda ryubatse amateka muri Uganda rya Blue 3, yari arihuriyemo na Jackie Chandiru ndetse na Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda.  Iri n’itsinda ryagacishijeho mu myaka ishize, mu ndirimbo yakunzwe cyane  “Sanyuka”.

Iyi niyo foto Cindy yashyize kuri facebook

Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

The post Ifoto igaragaza ubwambure bwa Cindy yavugishije benshi appeared first on DOVE MAGAZINE.

Mu Kwiyamamaza Umutekano ni ntamakemwa – ACP Badege

By CHIEF EDITOR

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri iki gihe cyo kwamamaza abakandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose.

Avuga uko umutekano uhagaze muri iki cyumweru gishize cy’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abaturage maze yongeraho ati:” Abanyarwanda bakomeje kwerekana uburyo bari maso kandi bubaha amategeko mu bikorwa byo kwamamaza haba aho babikorera cyangwa mu miryango yabo.”

Yagize kandi ati:”Kugeza ubu, habayeho impanuka imwe mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka, aho imodoka yapakiye ikareza, bigateza impanuka ubwo urugi rwifunguraga maze babiri bagakomereka , ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.”

Aha ACP Badege akaba yagize ati:” Turasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’ibinyabiziga byabo cyane cyane muri iki gihe cy’ibikorwa by’amatora birimo ingendo nyinshi, bakirinda impanuka zishobora no kubaviramo kubura ubuzima bwabo.”

Yongeyeho ati:” Hagiye habaho kurangara kwinshi cyane ku batwara ibinyabiziga mu cyumweru gishize; bamwe batwara za moto batambaye ingofero kandi bazicayeho mu buryo butemewe kandi bwabagiraho ingaruka igihe baba bagize impanuka.”

Yihanangirije kandi abarimo gutwara ku muvuduko urenze ugenwe, abapakira bakarenza cyangwa batwara ku buryo budasanzwe bushobora guteza impanuka n’indi myitwarire yose itari myiza mu muhanda; abasaba kuyireka.

Aha yagize ati:”Ibikorwa bijyanye n’amatora byakorwa ariko mu buryo butabangamira andi mategeko asanzweho cyangwa uburenganzira bw’abandi.”

By’umwihariko, ku modoka zitwara abaturage , ACP Badege ashimangira ko zikwiye gutwara umubare zifitiye ubwishingizi.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage gukomeza kuba maso no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyabangamira ituze ryabo mu miryango yabo, ahakorerwa ibijyanye n’amatora ndetse no mu mihanda.

The post Mu Kwiyamamaza Umutekano ni ntamakemwa – ACP Badege appeared first on DOVE MAGAZINE.

Yesterday — July 19th 2017dove.rw

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Ngendahimana na we yasezerewe

By CHIEF EDITOR

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, nawe ari mu basirikare basezerewe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2017, bagiye mu kiruhuko.

Nubwo urutonde rw’abasirikare basezerewe rutarajya ahagaragara, mu bagiye mu kiruhuko 817 barimo na Lt Col René Ngendahimana.

Umuhango wo gusezerera aba basirikare wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, abasshimira umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Muri 2013 nibwo Lt Col René Ngendahimana yabaye Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Brig Gen Joseph Nzabamwita wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Miniiteri y’Ingabo.

Abandi basirikare bari bazwi cyane basezerewe harimo Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza.

Lt Col René Ngendahimana
Lt Col René Ngendahimana wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

SRC: IGIHE

The post Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Ngendahimana na we yasezerewe appeared first on DOVE MAGAZINE.

Before yesterdaydove.rw

R. Kelly yigaramye ibirego aregwa byo kurarura abakobwa bato

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Robert Sylvester Kelly, umuririmbyi mu njyana ya RnB, yagize icyo avuga kubyo ashinjwa byerekeranye no kuba yifashisha izina rye n’uburyo azwi akayobya abakobwa b’abangavu abashora mu ngeso mbi n’ubusambanyi.

Nyuma y’iminsi mike, uyu muhanzi ashyizwe mu majwi aho yashinjwaga kugwatira abakobwa bakiri abangavu yitwaje iturufu yo kuzabagira abantu bazwi, R.Kelly ndetse n’umunyamategeko we babihakanye bivuye inyuma bashimangira ko bazakoresha uburyo bwose mu kunyomoza ababimuvuzeho.

R. Kelly yahakanye ibi birego, nyuma y’inkuru y’ubucumbuzi iherutse gukorwa n’ikinyamakuru Buzzfeed, cyagaragaje ko uyu muhanzi hari abakobwa benshi asa nk’uwafashe bugwate, baba mu mazu akaba yarabatandukanyije n’imiryango yabo ababeshya kuzabagira ibyamamare.Mu bihe bitandukanye R. Kelly yakunze kubishinjwa ariko akabihakana cyangwa akagirwa umwere.

Ababyeyi ba bamwe muri abo bakobwa bavuze ko batakibaca iryera cyangwa ngo bagere mu miryango yabo. Abakobwa batunzwe na R. Kelly babajijwe ku by’icyo kibazo cy’uko yaba abafashe bugwate barabihanye mu itangazamakuru bemeza ko babayeho mu buzima bashaka mu gihe ariko bivugwa ko imigendekere y’ibyo bakora iyoborwa n’uyu muhanzi nk’uko byemejwe n’umwe mu bamukorera bavugishijwe.

Joycelyn Savage w’imyaka 21 umwe muri aba bakibwa bivugwa ko bararuwe na R. Kelly yatangaje ko, akibona ubutumwa buva kubabyeyi be bumubuza gukururana n’icyi cyamamare muri Rb. Gusa ngo kuri we ntawe umuhatira gufata icyemezo.

R.Kelly azwiho gukururana n'abakobwa bato

                           R. Kelly azwiho gukururana cyane n’abakobwa bato

Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

The post R. Kelly yigaramye ibirego aregwa byo kurarura abakobwa bato appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ntibisanzwe: I kigali umusore yafashwe na fianceé we amuca inyuma

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Uyu musore wafashwe asambana yari yimukiye mu nzu yabagamo akajya mu yateganyaga kurongoreramo. Umwe mu nshuti ze za hafi z’uyu musore yabwiye IGIHE ko mugenzi we wahuye n’ibyago bikomeye, yandanye n’umukobwa bigeze aho aramubenga akundana n’undi ubu bari bagiye kurushinga.

Umukobwa wabenzwe ntiyashizwe, yateguye umugambi wo kubangamira urukundo rw’aba bari bagiye kubana. Yashatse umukobwa mwiza mugenzi we amucomeka umuhungu wamubenze, baramenyerana, baba inshuti ndetse n’umu fiancée w’uwo musore barakundana akaba azi ko uwo mukobwa azaba inshuti y’umuryango.

Uyu mukobwa yasuraga umusore na fiancée we yaba ari buhaze akabatekera kugeza ho nta rwikekwe yari afitiwe. Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umusore yari agiye kwimuka, nyamukobwa wahawe misiyo yo kuzamugusha mu busambanyi, yaje kumwimura ngo ajye mu nzu azarongoreramo kimwe n’izindi nshuti ze.

Bageze aho bamwimuriraga batunganya ibintu neza mu tubati, intebe baratunganya, bamwe barataha ariko we akomeza kwigumira aho. Abamubwira ngo batahe we yababwiraga ko ataha hafi nta mpungenge, bukomeza kwira.

Uyu mukobwa wari uzi icyo ashaka, abonye abantu bahashije yafashe igitambaro cy’amazi (essuie-mains) y’umuhungu ajya gukaraba ngo ntabwo ataha asaba nabi, dore ko yari yanduye akora amasuku, ahanagura ivumbi mu nzu nshya. Avuye mu bwogero, yasanze nyamuhungu ari mu gitanda aryamye arimo kuganira kuri telefone, atangira kwihanagura amwereka ikimero.

Umuhungu yayobewe ibyabaye aramwinginga ngo yambare vuba hatagira usuhuza bakiri mu cyumba aho kubigenza atyo umukobwa akinga urugi, arushaho kumwiyreka imiterere. Abo umusore yatekerereje ibyamubayeho yababwiye ko umukobwa yamwingize amusaba ko baryamana kuko yamukunze kuva kera. Nyamukobwa ngo akamubwira ko azi neza ko agiye gushaka ariko ‘yamubabarira bakaryamana’ mbere yo gushaka.

Umuhungu yakomeje kwanga yihagararaho, bigeze aho umukobwa amubera ibamba amusanga ku gitanda. Kuko n’amasaha yari yakuze umusore nawe yamaze guta umutwe, yabuze uko abigenza bararyamana, bararana. Umukobwa wageze ku ntego ye, yoherereje ubutumwa bugufi mugenzi we wari waramuhaye ikiraka (uwabenzwe) maze ahamagara fiancée wa wa muhungu ati “Ngwino urebe umugabo wawe yararanye n’indaya.”

Nyamukobwa yaje atiteze ko ibyo abwiwe aribyo ahubwo ko aje kumunyomoza, ahageze azanye na wamukobwa wabenzwe bicara ku muryango bategereje ko abari mu nzu basohoka. Bidatinze, basohoka bagiye kwiyuhagira nk’uko umuntu wese mu gitondo abanza koga, mbere yo kugira ibindi ajyamo.

Wa wundi witeguraga kuba umugeni ngo akibakubita amaso bashoreranye bagiye koga nk’umugore n’umugabo ,yakuyemo impeta ya fiançaille ayikubita umusore mu maso, arigendera. Uwabenzwe n’uwo musore ahita umucyurira ati “Nubwo wanyanze ariko urabona ko wanjijije ubusa n’undi nawe azakwanga kuko umuca inyuma.”.

Umukobwa wakoze ikiraka yahise asubira mu nzu yambara imyenda ye arataha, umusore yumiwe kubw’ ishyano yikururiye. umuhungu yabuze icyo akora. Gusaba imbabazi mugeni we ntibimworoheye kuko yahungabanyijwe n’ibyabaye.

SRC: Igihe

The post Ntibisanzwe: I kigali umusore yafashwe na fianceé we amuca inyuma appeared first on DOVE MAGAZINE.

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

By CHIEF EDITOR

Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa bari mu basirikare bakuru basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga.

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013 RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere abagiye mu kiruhuko bose hamwe ni 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369, hakabamo 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF na 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Mu muhango wo kubasezera no guha agaciro umurimo bakoreye igihugu wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo aba basirikare umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu gukomeza gutanga umusanzu mu nzego igihugu kibakeneyemo.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame by’umwihariko, ku nama atahwemye kubaha mu rugendo rwabo nk’abasirikare.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko batananiwe ku buryo batazatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yakomeje agira ati “Ni ishema gukorera mu buyobozi buhamye, bufite icyerekezo kandi bwubashywe. Uyu ni umwanya wo gusubiza umwambaro wa gisirikare, tukambara umwambaro mushya ubundi tugatanga umusanzu wacu nk’abaturage beza kandi tuzirikana inshingano dufite zo gutanga umusanzu aho bikenewe.”

Gen Maj Jack Nziza asezerewe mu Ngabo z’u Rwanda yari amaze igihe ashinzwe ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage (Chief J9), yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo..

Naho Lt Gen Karenzi Karake wamaze igihe kinini ayobora Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, kuva kuwa 22 Werurwe 2016, Perezida Paul Kagame yamugize umujyanama we mu bya Gisirikare n’Umutekano, mu gihe Brig. Gen. Gashayija Bagirigomwa we amaze igihe ayobora Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Ariko kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ariko ntikirenge imyaka itanu.

Umusirikare nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa umusirikare muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Lt Gen Karenzi Karake

Gen Maj Jack Nziza asezera ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo abasirikare basezerewe umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

SRC: IGIHE

The post Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe appeared first on DOVE MAGAZINE.

Amafoto y’Umuhanzi Desire Luzinda Yerekana Ibice by’Ibanga bye

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Desire Luzinda ni umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, azwiho kurangwa n’udushya twinshi cyane kwifotoza yambaye ubusa ndetse no gukwirakwiza amafoto adasanzwe rimwe narimwe aba atavugwaho rumwe na benshi.

Desire Luzinda yatangiye kujya mu binyamakuru cyane mu mwaka wa 2014, ubwo yatandukanaga n’umugabo bari bacuditse, uyu mugabo ni nawe watangiye gukwirakwiza amafoto ya Desire Luzinda, amafoto yafashwe na benshi nk’ay’urukozasoni.

Nubwo hari gashije igihe amafoto nk’aya atakigaragara, mu minsi micye ishize honheye gukwirakwiza zimwe mu ifoto z’uyu muhanzi zerekana imwe mu myanya y’ibanga ye.

Desire Luzinda aracyakomeje kugenda ashyira amafoto yiyambitse ubusa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Instagram na Snapchat.

Akenshi aya mafoto usanga abantu bayamaganira kure gusa we ntacyo biba bimubwiye. Dore amafoto Desire Luzinda aheruka gushyira kurubuga rwe rwa Instagram.

Desire LuzindaDesire Luzinda yatangiye kujya mu binyamakuru cyane mu mwaka wa 2014, iyi niyo foto ye yambere imugaragaza ubwambure yatangiye gusakara mu itangazamakuru no mu mbuga nkoranyamba zitandukanye.

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post Amafoto y’Umuhanzi Desire Luzinda Yerekana Ibice by’Ibanga bye appeared first on DOVE MAGAZINE.

EPL: Magingo aya Dore Abakinnyi bakomeye bamaze kugurwa (Amafoto)

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Shampiyona y’Ubongereza ni shampiyona ikunzwe cyane ku isi. Ibi bituma ikurukiranwa cyane ndetse ikagira n’abakunzi benshi hirya ni hino ku isi. Mu gihe haburi igihe gito ngo shampiyona itangire amakipe akomeje kugenda yiyubaka agura abakinnyi batandukanye.

Dore bamwe muri abo bakinnyi bamaze kugurwa n’ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ritararangira, kuko riteganyijwe gufaunga imiryango taliki 31 Nyakanga 2017 saa sita z’ijoro.

Alexandre Lacazette wamaze kugurwa n'ikipe ya Arsenal

Alexandre Lacazette wamaze kugurwa n’ikipe ya Arsenal

Romelu Lukaku wamaze kugurwa n'ikipe ya Manchester United

Romelu Lukaku wamaze kugurwa n’ikipe ya Manchester United

Mohammed Salah wamaze kugurwa na Liverpool

Mohammed Salah wamaze kugurwa na Liverpool

Wayne Rooney yasubiye muri Everton

Wayne Rooney yasubiye muri Everton

Antonio Rudiger waguzwe na Chelsea

Antonio Rudiger waguzwe na Chelsea

Victor Lindelof waguzwe na Manchester United

Victor Lindelof waguzwe na Manchester United

Bernardo Silva waguzwe na Manchester City

Bernardo Silva waguzwe na Manchester City

Kyle Walker waguzwe na Manchester City

Kyle Walker waguzwe na Manchester City

Tiemue Bakayoko waguzwe na Chelsea

Tiemue Bakayoko waguzwe na Chelsea

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

The post EPL: Magingo aya Dore Abakinnyi bakomeye bamaze kugurwa (Amafoto) appeared first on DOVE MAGAZINE.

Roger Federer yegukanye Wimbledon akora amateka

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Wimbledon rimwe mu marushanwa akomeye cyane  yitabirwa n’ibihangange ku isi muri Tennis, Wimbledon  y’uyu mwaka ikaba yamaze kwegukanwa n’umusuwisi Roger Federer. 

Roger Federer umusuwisi w’imyaka 35 nyuma yo kwegukana wimbledon yahise ajya mu mateka, dore ko ariwe mukinnyi umaze kuyegukana inshuro nyinshi, inshuro zigera 8  zose. ibitarakorwa n’undi mukinnyi wa Tennis.

Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, ariko ntiwahiriye Marin Čilić kuko yaje kuwugiriramo imvune yatumye kwihangana bimunanira asuka amarira mu iseti ya 2. Bikaba byamukomye mu nkokora bituma ananirwa kwihagararaho.

Marin Čilić wari uhanganye na Roger Federer yageze ku mukino wa nyuma asezereye Sam Austin Querrey muri ½ cy’irangiza, amutsinze amaseti 3-1, mu gihe Roger Feder we yasezeye Tomáš Berdych wo muri Repubulika ya Czech amutsinze amaseti 3-0.

Roger Feder yegukanye iri rushanwa atsinze Umunya Croatia Marin Čilić, amutsinze amaseti 3-0 (6-3 6-1 6-4) mu mukino wamaze isaha imwe n’iminota 41, iyi Wimbledon ya munani yegukanye ni Grand Slam ya 19 kuri uyu musuwisi.

Roger Federer kumyaka 35 aracyafite agatege

Roger Federer ku myaka 35 aracyafite agatege

Marin Čilić yatsikiye aravunika

Marin Čilić yatsikiye aravunika

Wimbedon ya 8 kuri Roger Federer

Wimbledon ya 8 kuri Roger Federer

Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

The post Roger Federer yegukanye Wimbledon akora amateka appeared first on DOVE MAGAZINE.

Amafoto y’uko Ubukwe bw’Umutare Gaby na Joyce Bwagenze

By Pacifique Nsabimana Kwizera

Umuhanzi Umutare Gaby uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu myaka ishize mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we witwa Joyce Nzere basezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Umutare Gaby yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’ itarakorewe amashusho.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye guhera saa tatu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, ubera ahitwa The Venue i Kibagabaga. Umutare Gaby yashyigikiwe na bamwe mu bahanzi b’inshuti ze bari bitabiriye ibi birori barimo Niyitegeka Gratien wasusurukije abashyitsi na Mani Martin uri mu bamwambariye.

Umutare na Nzere bahamije isezerano ryabo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bubera ahitwa muri Black & White Kiberinka Hotel ari na ho habereye umuhango wo kwiyakira, bagahamiriza inshuti n’imiryango ko bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Umutare Gaby atwikurura umugeni we

Umutare Gaby atwikurura umugeni we

Umutare Gaby asoma ku gahanga Joyce

Umutare Gaby asoma ku gahanga Joyce

Joyce nawe asoma uwo yihebeye

Joyce nawe asoma uwo yihebeye

Umushumba abaramburiraho ibiganza anabasengera

Umushumba abaramburiraho ibiganza anabasengera

Abageni bari baherekejwe n'inshuti n'imiryango

Abageni bari baherekejwe n’inshuti n’imiryango

The post Amafoto y’uko Ubukwe bw’Umutare Gaby na Joyce Bwagenze appeared first on DOVE MAGAZINE.

❌