WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayKigaliHits.net

Dore impamvu zituma igitsinagore gitinya kujya hejuru mugihe cyogutera akabariro!!

By Joshua

Ubundi abagore benshi ahanini usanga bishimira uburyo bwo gutera akabariro bari hejuru y’abagabo babo kuko ngo aribwo baba bafite ubushobozi bwo kuyiyobora,mu gihe abagabo nabo bamwe na bamwe bazakubwira ko bibatwara nk’abasazi “baryoherwa” iyo abagore aribo bari hejuru.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga topsante, hari impamvu 5 z’ingenzi zituma abagore bamwe na bamwe batabasha kujya hejuru y’abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.

images
1.Kuba umugabo afite igitsina kinini

Mu gihe umugabo afite igitsina kinini uburyo bwo gutera akabariro umugore ari hejuru y’umugabo bizaba ari nk’ipiganwa ku mugore,cyangwa igihano,kandi nyamara birashoboka ko umugore yamujya hejuru ariko igitsina cy’umugabo cyose nta cyinjize mucye.

2.Ni ikibazo ku bagore bahangayikishijwe n’uburyo amabere yabo angana

Abagore bitondera umubiri wabo cyane cyane amabere,rimwe na rimwe kugira amabere mato bisobanura ko umugore agiye guhangayikishwa n’amabere ye,bityo bigatuma adashobora kunjya hejuru y’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro kubera ko aba azi neza ko umugabo agomba kuyakorakora.ni iby’ingirakamaro ko buri mugore wese yishimira umubiri we uko umeze kose.

image

3.Ni munini cyane kuri we

Abagore benshi bafite ibiro byinshi kurusha abagabo babo,batinya ko bashobora kwangiza abagabo babo mu gihe aribo bagiye hejuru,ugomba kunjya hejuru niyo waba ufite ibiro byinshi kurenza iby’umugabo,gusa wowe icyo wirinda ni ukumutsikamira cyane ndetse ukaniyoroshya.

4.Aruha vuba

Biroroshye ku mugore ko aruha vuba mu gihe agiye hejuru y’umugabo we nkuko aba ariwe uri gukora byose,ni ingenzi ko winyegenyeza buhoro buhoro ndetse ukagerageza no gufata umwuka wawe mu gihe gishoboka.

love

5.Ubwoba

Cyane cyane nk’abagore bafite igitsina gito batinya ko icyumugabo kimwinjiramo cyose kikaba cyamubabaza cyane, ahangaha ho ni akarusho ku mukobwa ugiye gukora imibonano mpuzabitsina yari isugi, ashobora kuva amaraso menshi kubera kwishita ku gitsina cy’umugabo bikaba byamaubabaza wowe mugabo bikazakugora kumumenyereza kuko ashobora kubabara akajya ayikora mu zindi pozisiyo nabwo yikanga.

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” yamaze kubona Captain mushya!!

By Joshua

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Police FC ubu igiye kujya iyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent.

Police FC ubu igiye kujya iyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent.

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015, itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0, ari nabyo byayihesheje itike yo guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’abatwaye ibikombe iwabo “ORANGE CAF Confederations Cup”.

Mu ijonjora ry’ibanze, Police yatomboye guhura na Atlabara yo muri Sudan y’Epfo, Umukino ubanza ukaba uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Gashyantare 2016, kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo, Saa 15h30.

Police FC izaba ikina umukino wayo wa mbere itari kumwe n’uwahoze ari Kapiteni wayo Jacques Tuyisenge  werekeje muri Kenya.

Umutoza Cassa Mbungo Andre yamaze gutangaza ko Habyarimana Innocent bita ‘Di maria’ ariwe Kapiteni mushya wa Police FC, akazajya yungirizwa na Twagizimana Fabrice bita ‘Ndi kukazi’.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE mbere y’uyu mukino, umutoza Cassa Mbungo Andre ati “Iki ni igikombe mpuzamahanga. Atlabara nta makuru menshi nyifiteho, ariko niyo yabaye iya mbere iwabo. Twe twateguye uruhande rwacu kuko tuzahura n’ikipe ikomeye.”

Umutoza wa Police Cassa Mbungo André.

Umutoza wa Police Cassa Mbungo André.

Tumubajije icyo yavuga ku kuba agiye gukina bwa mbere adafite Jacques Tuyisenge mu ikipe ye, yavuze ko ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru kandi batashoboraga guhagarika.

Yagize ati “Niko ubuzima bw’umupira bugenda. Twagombaga gushyigikira iterambere rye nawe. Kandi mu mwanya we ngomba kuhazamuriramo irindi zina. Mfite amahitamo menshi kuko mfite ikipe nini. Yego gutakaza Kapiteni umenyereye ntibyoroha, ariko twatoye Innocent kandi nawe arashoboye. Icyo twasaba ni uko Abanyarwanda twazahurira kuri Stade bakirebera umupira mwiza.”

Usibye Jacques Tuyisenge wagiye muri Kenya, Police FC irakina uyu mukino idafite Hegman Ngomirakiza na Muganza Isaac kubera ibibazo by’imvune, ndetse na Robert Ndatimana ukiri mu karuhuko nyuma yo gufungurwa.

Ibiciro byo kwinira muri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda 5 000, 2 000 na 1 000. Ukaba uzasifurwa n’abasifuzi b’Abagande Mashood Ssali, Balikoowa Musa Ngobi na Lee Okello.

Police FC ngo yiteguye kwitwara neza igahesha ishema umupira w'u Rwanda.

Police FC ngo yiteguye kwitwara neza igahesha ishema umupira w’u Rwanda.

Habyarimana Innocent ari mu bakinnyi ba Police FC bari kumwe n'Amavubi  muri CHAN 2016.

Habyarimana Innocent ari mu bakinnyi ba Police FC bari kumwe n’Amavubi muri CHAN 2016.

Atlabara izakina na Police yageze mu Rwanda kuwa gatatu.

Atlabara izakina na Police yageze mu Rwanda kuwa gatatu.

Atlabara nibo yatwaye igikombe cya Shampiyona muri Sudan y'Epfo.

Atlabara nibo yatwaye igikombe cya Shampiyona muri Sudan y’Epfo.

Jonny&White Itsinda riri kwigaragaza muri muzika ya Rubavu, menya byinshi kuraba bahanzi!!

By Joshua

 

jonny white_Old1VVV

Amazina yabo ni Jackson Biramba undi akitwa Bwaidy Kombozi, batangiye muzika muri 2010 indirimbo yabo yambere ikaba yitwa Tutapanda, muzika yabo bakaba bayikorera muntara yiburengerazuba ho mukarere ka Rubavu.

DSCF7515-Recovered
Kugeza ubu bakaba bamaze gukora indirimbo enye harimo Eshatu bamaze gukorera amashusho. Mu miririmbire yabo bakoresa indimi Nyinshi harimo Ikinyarwanda,Icyongereza n’Igiswahili
Indirimbo yabo baherutse gukora ikaba yitwa Twihagazeho bakaba barayikoranye na Mack Box ikorwa na Producer Yang P.
Ubuhanga bwaba basore bugaragarira muri video zaba basore kuko usangamo udushya twinshi cyane cyane mumibyinire iba iri muri video zabo.

TT

Mundirimbo zabo harimo Abo Turibo bakoranye na Jaguar Unity, Nimwamini Nani izi bazikoreye muri Top5 Sai, Ni Shine, Confidence,Biremewe na Twihagazeho.

t

TTT

Aya namwe mumashusho agaragara muri video yabo nshya “TWIHAGAZEHO”yakozwe na Abouba Mzazi

TTTT copy

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YABO”TWIHAGAZEHO”KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YABO “TWIHAGAZEHO”

 

Young Grace.Umwaka mushya,ibikorwa nka “Biography kuri wikipedia”nshya n’amafoto 20 mashya

By Machad Richard Nshimiyimana

Ku italiki ya 19 Ukwezi kwa 9 umwaka ni uwa 1993,i Rubavu,nibwo Abayizera Grace uzwi nk’umuhanzikazi Young Grace yabonye izuba;mu mwaka wa 2009 indirimbo yiswe Hi Hop Game niyo yabaye iya mbere y’umuhanzikazi Young Grace yashyize hanze ubundi atangira urugamba rwa muzika.Ibi ni bimwe bikubiye mu mateka ye(biograph) yashyize ahagaragara muri uyu mwaka wa 2016 atanga n’agashinguracumu k’amafoto ye mashya meza ya 2016.

 

Young Grace mu mwaka ushize yabashije kugira ibikorwa byinshi bitandukanye muri muzika ye haba mu gushyira hanze indirimbo ndetse n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze;ikindi cyavuzwe cyane kuri uyu muhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop ,ni amafoto yaciye ibintu anavugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru byandikira kuri Internet.uyu mwaka nabwo yongeye guhishura isura ye nshya mu mafoto.

 

Isura nshya ya Young Grace muri 2016.

 

Amateka ya Young Grace ndetse n’ibigwi bye yabishyize hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka yifuza ko abashakaga kumenya neza uwo ariwe bakanda hano maze bakabasha kwisomera bakamenya amateka na bimwe mu bihembo yagiye yegukana.

 

Young Grace10

Amafoto:

 

Young Grace 2016

 

Young Grace17 Young Grace16 Young Grace15 Young Grace14

Young Grace TheLadyboss

 

Young Grace6 Young Grace12 Young Grace13 Young Grace7 Young Grace8
Young Grace11
Young Grace5

Abayizera Young Grace mushya muri 2016

Young Grace4 Young Grace3 Young Grace2 Young Grace1

U Rwanda rugiye kongera gucakirana na Uganda mu mikino nyafurika

By Machad Richard Nshimiyimana

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abaterengeje imyaka 20 izabanza kwakira iya Uganda mu ijonjora ribanza ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 ku bakinnyi batarengeje imyaka 23, irushanwa rizabera muri Zambia.

 

Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryabitangaje, imikino ibanza y’iri jonjora rya mbere izaba hagati ya tariki 1/04 n’iya 3/04/2016 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 22-24/04/2016.

 

Rwanda vs Uganda

U Rwanda rwagiye ruhura na Uganda kenshi

 

Muri iri rushanwa rizaba riba ku nshuro yaryo ya 21, ibihugu 16 bitazakina mu ijonjora rya mbere ni : Afurika y’Epfo, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Congo, Côte d’Ivoire, Gabon, Ghana, Misiri, Lesotho, Libya, Mali, Maroc, Malawi, Nigeria na Sénégal.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza:

  • Tunisie – Niger
  • Ethiopie – Somalie
  • Liberia – Guinée
  • Sierra léone – Gambie
  • Algérie – Mauritanie
  • Soudan – Kenya
  • Burundi – RD Congo
  • Rwanda – Ouganda
  • Angola – Tchad
  • Mozambique – Ile Maurice
  • Swaziland – Nambie
  • Zimbabwe – Botswana

Irushanwa riheruka ryabereye muri Senegal, kuva tariki ya 3-22 Werurwe 2015, ryegukanwa na Nigeria itsinze iki gihugu cyaryakiriye igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Iyi Nigeria ikaba ariyo imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi (7).

Ubushize, u Rwanda rwaviriyemo mu ijonjora rya kabiri rutsinzwe na Gabon igitego 1-0 mu mikino yombi mu gihe mu ijonjora ribanza rwari rwakomeje rudakinnye nyuma yaho Sudani y’Epfo yikuye mu irushanwa mu gihe Uganda yo itigeze iryitabira.

Young Grace.Umwaka mushya,ibikorwa nka “Biography kuri wikipedia”nshya n’amafoto 20 mashya

By Machad Richard Nshimiyimana

Ku italiki ya 19 ukwezi ni ukwa 9 umwaka wa 19913 nibwo Grace Abayizera uzwi nka Young Grace yabonye izuba;mu mwaka wa 2009 nibwo indirimbo nka Hip Hop Game yakozwe na Junior yamuhaye izina ryo kwitwa umuhanzikazi nyarwanda nk’indirimbo yahereyeho.uwo ni Young Grace mu gace gato k’amateka ye(Biography)yagaragaije abantu bose ndetse n’amafoto mashya.

 

Young Grace nk’umwe mubaraperikazi bakomeye mu Rwanda wakoze ibikorwa byinshi bitandukanye bya muzika ye mu mwaka ushize,ndetse akanagaragara cyane mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyamabaga ndetse no mu binyamakuru byandika kuri internet;yongeye kuzana indi sura nshya y’amafoto mashya mu mwaka mushya wa 2016 arenzaho impamba y’amateka ye yashatse ngo benshi bayabone kuko yashakagwa na benshi,aho “wakanda hano ukisomera amateka ndetse na bimwe mu bihembo Young Grace yagiye yegukana“.

 

Young Grace5

Young Grace mu isura nshya,umwaka mushya.

 

Amafoto:

 

Young Grace10 Young Grace17 Young Grace16

Young Grace LadyBoss

 

Young Grace11 Young Grace12 Young Grace14 Young Grace15 Young Grace13

Kuri wikipedia kanda hano

 

Young Grace9 Young Grace8 Young Grace7 Young Grace6 Young Grace5

Abayizera Young Grace mu mwaka mushya

 

Young Grace4 Young Grace3 Young Grace2 Young Grace1

Ikirango(logo)cya shampiyona y’ubwongereza cyahindutse.Kirebe hano

By Machad Richard Nshimiyimana

Ikirango(Logo)cyiranga shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza cyahinduwe nyuma y’igihe kingana n’imyaka hafi 10 yose kibayeho icyari gisanzwe.

 

Ntago ari inshuro ya mbere ikirango cya shampiyona y’ubwongereza gihinduwe,kuko guhera mu mwaka wa 1992 kimaze guhindurwa inshuro zigera kuri 3,muri 1992-2007,2007-2016 n’ubu.Iki kirango gishya kikaba kizatangira gukoreshwa uyu mwaka mu ntangiriro y’umwaka wa shampiyona utaha.

 

premier league 2016a

Iki nicyo kirango gishya cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu bwongereza

 

Dore uko ibirango byayo byagiye bihinduka guhera muri 1992:

1992-2007

premer1

2007-2016

 premie2

2016-…

premier league 2016a premier league 2016

Ntibisanzwe:Reba amafoto y’umukobwa uko ameze ubu nyuma yo kuzuka ku myaka 4 amaze apfiriye muri Tanzaniya

By Machad Richard Nshimiyimana

Muri Tanzaniya umukobwa utagaragajwe izina rye wapfuye mu myaka ine ishize yagargaye yazutse ariko aza murindi shusho benshi bafata nk’idayimoni cyanga zombie;ni ibintu byateye benshi ubwoba.

 

Uyu mukobwa akaba amaze imyaka igera kuri ine yose apfuye,akaba yazutse agifite ibice byose by’umubiri ariko bisa nkibyahindutse cyane ariko umenya ngo ni ikihe ikindi ni ikihe.

 

tanzania2

Uku niko ameze nyuma yo kuzukira imyaka ine amaze azutse

Amafoto:

tanzania3 tanzania4

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yatawe muri yombi

By Machad Richard Nshimiyimana

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Olivier Murindahabi yaraye mu maboko ya polisi.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa, amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu muyobozi ari guhatwa ibibazo n’abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha.Uyu muvugizi wa polisi ntabwo yabwiye iki kinyamakuru icyo Murindahabi akurikiranweho, ariko ngo biraza gutangazwa mu gihe gito kiri imbere.

 

Olivier-Mulindahabi

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Murindahabi Olivier

Hari isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye bivugwa ko ryatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ntibiramenyekana niba bifitanye isano n’ibyo Mulindahari akurikiranweho.

 

Inkuru ya:Izuba Rirashe

Mu mafoto Reba inzu Oprah yaguze akayabo ka miliyoni 28 zose z’amadorali

By Machad Richard Nshimiyimana

Umunyamakurukazi ukomeye akaba kandi n’umwe mubazwi cyane muri Amerika no ku isi muri rusange mu biganiro bitumira abahanzi bakomeye bakaganira k’ubuzima bwabo bwa buri munsi ariwe oprah winfrey yaguze inzu ye nshya ku kayabo ka miliyoni 28 z’amadorali.

 

Oprah winfrey ubusanzwe abarurwa mu bafite amafranga menshi ku isi aho afite amafranga miliyari 3 z’amadorali;ari nayo kandi amuhesha kugura ibintu bimwe na bimwe bihenze doreko m’ubusanzwe yinjiza agatubutse mu biganiro bye akora.Oprah rero yaguze iyi nzu iherereye muri leta ya california muri Amerika.

 

Oprah1

Inzu nshya ya Oprah Winfrey

Oprah

Oprah Winfrey

Iyi nzu ya Oprah ikaba ituranye n’iyundi munyamakurukazi nawe usanzwe akora ibiganiro bijyanye no kuvuga k’ubuzima bw’abahanzi n’ibindi ellen degeneres.

Oprah3 Oprah2 Oprah4

Uwahataniraga Ikamba rya Nyampinga wu Rwanda atazi Ikinyarwanda yivanye mu Irushanwa Impamvu

By admin

Naïma Rahamatali, umukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda avuye i Montréal muri Canada, yasezeye kubera uburwayi bw’umubyeyi we agomba kujya kwitaho.

Ngabo Leo (Njuga) yagaragaye Asomana bihambaye n’Umukobwa utari Umukunzi we reba Amafoto

By admin

Ngabo Leo wamenyekanye cyane nka Njuga kubera gukina FILIMI zuruhererekane hano mu Rwanda  kurubu noneho yinjiye no muri Muzika aho yamaze gushyira Ahagaragara Indirimbo ye yambere   Indirimbo yise Wararahiye

uyu musore Akaba Avuga ko yishimiye uburyo abantu batandukanye bagiye bamubwira ko yariribye neza ndetse ngo byamwongereye Imbaraga zo kuba agiye gukomeza gukora Umuziki agahangana nabandi Bahanzi

 

Kanda Hano wumve Wararahiye indirimbo ya Njuga 

 

Njuga ubwo twamubaza kuri aya mafoto yagaragaye Asomana numukobwa twamubajije niba ari Umukunzi we arabihakana Avuga ko ari umukobwa w’Inshuti ye bataherukanaga maze bahuye barasomana ntakindi kibyihishe inyuma

IMG_20160123_191653  IMG_20160123_191659 IMG_20160123_191702 IMG_20160123_191706 IMG_20160123_191713 IMG_20160123_191717 IMG_20160123_191726 IMG_20160123_191732 IMG_20160123_191736 IMG_20160123_191813 IMG_20160123_191838

Ba rushimusi biyise “Anonymous” bagabye igitero kuri Internet y’u Rwanda

By admin

Itsinda rya ba rushimusi bo kuri internet (Hackers) ryitwa Anonymous ryatangaje ko ryagabye igitero ku mbuga za internet zifite aho zihuriye na Leta y’u Rwanda.

Itangazo iryo tsinda ryashyize ahagaragara rivuga ko ryatangiriye gahunda ya “Hack Africa” kuri Leta y’u Rwanda rikazakomereza kuri Uganda, Zimbabwe, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Sudani na Sudani y’Epfo.

Anonymous ivuga ko ibinyujije mu ishami ryayo ryitwa World Hacker Team yagabye igitero ku bubiko bwa sosiyete BSC yo mu Rwanda ( Broadband Systems Corporation) isanzwe icuruza internet n’ikoranabuhanga ryo gukora inama hakoreshejwe amashusho (video conferencing).

JPEG - 69.1 kb
Abagize Anonymous iyo bari ku karubanda bahisha isura

Amafoto ako gatsiko ka ba rushimusi kasohoye agaragaza ububiko bwa konti z’ubutumwa bwo kuri internet (E-mails) n’andi makuru arimo amazina y’abakozi, amagambo y’ibanga na nimero za telefoni zabo.

Andi nayo yerekana ububiko bw’Ubutumwa bwo kuri Internet bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).

Mu mabanga Anonymous ivuga ko yashyize ahagaragara harimo n’ibiganiro by’abakozi ba IT (abatechniciens) bavuga ku guhindura imibare y’ibanga ya zimwe mu mbuga z’ibigo bya Leta y’u Rwanda.

Iri tsinda rivuga ko ryateye internet y’u Rwanda kubera umubare munini w’abana bakora imirimo y’agahato na ruswa ariko ntiryerekana aho ryakuye imibare rishingiraho.

Leta y’u Rwanda ntiyari yemera ko yagabweho icyo gitero

PNG - 203.8 kb
Ifoto ya Anonymous yerekana mu bubiko bw’ubutumwa (E-Mail) bwa MYICT

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho muri MYICT, Didier Nkurikiyimfura, yabwiye Imvaho Nshya ko Leta y’u Rwanda iri gukurikiranira hafi iby’icyo gitero.

Yavuze ko kugeza ubu batari bemeza ko Anonymous yinjiriye imbuga za Leta kuko batari bahinyuza neza ngo barebe ko ayo makuru afite ishingiro.

Ati” Dufite itsinda rikurikirana buri munota umutekano wa Internet y’u Rwanda riri gukora iperereza kuri icyo gitero cya Anonymous.”

Nkurikiyimfura yasobanuye ko amakuru abo barushimusi bavuga ko bashyize ahagaragara adahangayikishije Leta y’u Rwanda kandi ko nta serivisi ya Leta itangirwa kuri Internet yigeze ihagarara .

Ati” Ibintu byose bavuga ko bashyize ku karubanda birashaje, nta na kimwe abakozi ba Leta bari bagikoresha. Ikindi ni uko nta serivisi ya Leta itangirwa kuri internet yigeze ihagararara kubera ibyo bitero.”

Muri 2013 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashoye miliyari 5.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana n’ibyaha bikorerwa ku mirongo ya internet.

Mu byo ayo mafaranga yagenewe harimo no kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), kuko hari abashobora kubyinjirira rwihishwa bakangiza umutekano.

Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho itsinda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere no muri polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira ibitero byo kuri internet.

Muri Uganda naho itsinda rya Anonymous ryateye ububiko bwa Minisiteri y’Imari rishyira ahagaragara imibare y’ibanga n’ibindi bigize irangamimerere ry’abakozi n’abafatanyabikorwa ba Leta.

Uretse muri Afurika riherutse no kwinjirira urubuga rw’Ubunyamabanga bw’Ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Anonymous ni itsinda rya ba rushimusi bo kuri Internet rikunze kugaba ibitero kuri za Leta, amadini n’ibigo by’ubucuruzi. Rivuga ko riharanira ukwishyira ukizana kw’abatuye Isi no kurwanya ruswa.

Urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano y’ubukorikori rugiye gusubizwa

By admin

Uhereye ibumoso ni Hiroaki Sonada, Clarisse ndetse na Ingabire wazanye iki gitekerezo (Ifoto/Kagiraneza.O)

Urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano yo gushushanya ku byapa, n’ubundi bukorikori rugiye gusubizwa mu iserukiramuco   ryitwa “Kigali Arts Festival” .

Iri serukiramuco rizabera muri Hotel Des Milles Collines ku itariki ya 20 Gashyantare 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2016, Ingabire François umuyobozi wa Kigali Arts Festival yavuze ko yatekereje iki gikorwa bitewe n’uburyo yabonaga abanyamahanga babiha agaciro.

Yagize ati “kubera ko nagiye nkorana n’abanyamahanga  cyane bagiye banyereka uburyo bakunda ibikoresho bikorerwa mu Rwanda bituma ngira igitekerezo cy’uburyo natangiza “ Kigali Arts Festival” izajya ifasha abakiri  bato babikora.”

Mu kiganiro cyihariye Ingabire yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko ibijyanye no gushushanya yabitangiye akiri umwana, ariko abitangira nk’umwuga mu mpera za 2011, bikaba bimutunze ku buryo bimwinjiriza arenga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Ni muri urwo rwego avuga ko igikorwa kizajya kiba  buri mwaka,  kigafasha abakiri bato kubashakira inkunga hanze y’u Rwanda ati “urabona mu Rwanda hari abantu benshi bakora ubukorikori, ariko ntibamenye kubibyaza amafaranga, twebwe rero tuzajya tubereka uburyo bagurisha ibikorwa byabo mu gihe kire kire.”

Hiroaki Sonada, Umuyapani ushinzwe ibijyanye no kwamamaza muri iki gikorwa avuga ko akunda cyane abanyabukorikori b’Abanyarwanda ku buryo nawe yumva ashaka kumera nka bo.

Muri iri serukiramuco hazerekanwamo ibintu bitandukianye harimo : Imbyino za Kinyarwanda, abaririmba Karaoke, abashushanya ku byapa, kwerekana imideli n’ibindi.

 Ntawirema Celestin, umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show avuga ko Jay Polly ashobora kuza (Ifoto/Kagiraneza.O)
Ntawirema Celestin, umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show avuga ko Jay Polly ashobora kuza (Ifoto/Kagiraneza.O)

Ko Minisitiri atavuga ikinyarwanda, Misi utakivuga we atwaye iki?

By admin

Naïma Rahamatali ni Umunyarwandakazi utazi ikinyarwanda kuko yavukiye hanze y’u Rwanda. Yemerewe gukomeza mu marushanwa ya Miss 2016 (Ifoto/Ububiko)

Nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza muri uyu mwaka mushya. Muri make, uyu wabaye umwaka wazanye n’udushya twinshi kuri Mafene cyane ko ubu ndi kwiga Icyongereza.

Mu minsi mike ntabwo nzaba nandika Mejya Jyenero wapi! Kizaba ari Icyongereza cy’umwimerere. Nkivuga ibi kandi ubu ikibazo kiri kuntesha umutwe ni ukwibaza impamvu abantu bakomeje gutera hejuru umukobwa wiyamamaje ngo ahagararire abandi ngo kuko atazi ikinyarwanda nkaho azaba aciye inka amabere.

Mu myaka yashize nibwo Mafene nikanze ubwo mu mushyikirano Hizi Egiselensi yabazaga ikibazo mu kinyarwanda Minisitiri umwe ananirwa gusubiza mu Kinyarwanda bitari ubuswa nk’ubwa Mafene ahubwo ururimi rwari ikibazo. Icyantunguye ni uko kuri radiyo numviragaho ijwi ryaje riri mu kirimi cy’amahanga.

Asubiza ibibazo yabazwaga
Asubiza ibibazo yabazwaga

Kagabo twari kumwe muri hiyasi niwe wambwiye ko ari kuvuga Icyongereza. Nanjye nti kuki utavuga ikinyarwanda kandi uri minisitiri mu Rwanda, kandi ayobora abanyarwanda…ku bitarantunguye, uyu musore yambwiye ko mbaza ibibazo by’abana. “Nta kinyarwanda azi, e puwe e tere” Ng’ibyo yambwiye ntimumbaze ubusobanuro bwabyo.

Mafene ntabwo ibi nabitinzeho kuko nemera ko umuntu utanga umusaruro mu kazi akora kureba uburyo agakoramo uba wigiza nkana. Ngayo nguko. Mu minisi mike cyane ishize nibwo numva ku maradiyo ngo byacitse! Ikibazo ngo ni uko umukobwa utavuga ikinyarwanda yiyamamariza kuba Nyampinga uhagarariye abandi mu Rwanda. Hari ikibazo se niba ari mwiza kandi akaba azi icyo ashaka? Numvise ko yavukiye i Kigali, akurira ibuzungu, yibera iyo ku buryo atazi kuvuga Ikinyarwanda, iby’ubwenegihugu ntimubimbaze kuko ntabwo ndi umuhanga mu bwenegihugu, icyo namenye cyo ni uko uyu mukobwa yemerewe gukomeza irushanwa.

Ubwa nari nicaye natekereje kwandika kuri ibi bitari ukuvuga kuri uyu mukobwa cyangwa se Minisitiri utazi ikinyarwanda. Ibi ntabwo Mafene bintangaza kuko abifite iyo umwana atangiye kuvuga Papa bahita babohereza iyo kwa ba Rugigana ngo bajye kurahurirayo ubwenge. Nibagaruka bakuze murashaka ko bazavuga uruhe rurimi? Mutekereza ko bazaza umuco ari wa wundi wo kwifurizanya inka, umugore n’abana?

Mu myaka ishize nibwo numvaga intambara yavutse mu bacunga umwimerere w’ikinyarwanda. Ngo ntibavuga bavuga, ngo si Amajyepfo ni Amagepfo nabo nabibajijeho nka wa mu minisitiri. Niko, mureke mbabaze: Ikibazo ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda bafite ni imyandikire? Ahubwo iki Kinyarwanda musigasira ni ikihe?

Sinzi umunyamakuru nasomye yanditse ko inama cyangwa komisiyo ishinzwe iby’ikinyarwanda yatsinze urugamba yari ihanganyemo n’abanyarwanda batifuzaga impinduka ku Kinyarwanda. Ibi byaransekeje. Yaratsinze? Gudu! Niba yaratsinze kuri Mafene ikinyarwanda cyaratsinzwe.

Mutantera amabuye! Icyo nshaka kuvuga ni uko intambara yagombye kuba yararwanywe atari iyo guhindura imyandikire y’amagambo ahubwo iyo guhangana no kwinjiza amagambo mashya tutemera nk’ikinyarwanda ngo ni ayo ku muhanda nyamara urubyiruko hafi ya rwose ruyakoresha.

Ni ukuduha akazi ngo tuzabyikorere? Gudu! Niba aribyo rero, n’abakobwa baduhagararira mu buranga si iby’abakuze, tuvuge ko ari ikibazo cy’urubyiruko kizakemurwa narwo? Ikibazo cy’ikinyarwanda si Mafene wagikemura, njye icyo nkoze ni ugutanga igitekerezo cyanjye hanyuma abandi namwe muzakomeza kubiganiraho mushaka icyakorwa.

Rahamatali mu bakobwa 14 bujuje ibyangombwa bemerewe kurushanwa (Ifoto/ububiko)
Rahamatali mu bakobwa 14 bujuje ibyangombwa bemerewe kurushanwa (Ifoto/ububiko)

Gusa, niba umuyobozi ajya mu nama y’abaturage harimo 95 ku ijana batazi Icyongereza agatangira kuvuga bajyeti, sitaratejyizi, involuvingi, kominikeshoni n’ibindi…ni ikibazo gikwiye guhera hejuru hashakwa umuti wacyo aho kurebera aho ikibazo kitari. Ubundi se turarwana n’iki ko umwimerere wacyo wamaze kuba ibindi bindi.

Ngaho muzajye mu nama ya Minisiteri iyi n’iyi cyangwa iya Meya uyu n’uyu…nuvayo uzasanga n’uyu mukobwa twamuha amahirwe agahagararira abandi. Ubwo najya kwivuga imyato n’imihigo Mafene nzaba mpari musemurire!

 

Src: Izubarirashe.rw

Konka Group yatanze umunsi mukuru kubakundana

By admin

Konka yabereye igisubizo abakundana bashaka Impano bazahana kumunsi w’abakundana witwa St Valentin maze Ibazanira Impano zitandukanye byumwihariko Amasaha yo mubwoko butandukanye

kumuntu ushaka kwigurira Aya Masaha yagana aho Konka ikorera mumugi rwagati kunyubako ya T 2ooo maze ukihahira kandi kugiciro kiza

Shimisha Umukunzi wawe umugurira imwe muri izi saha

Shimisha Umukunzi wawe umugurira imwe muri izi saha

Aya ni Amasaha agezweho ku Isi ariko konka ikaba ikubutse i Burayi aho yayabazaniye kandi ari no kugiciro cyiri hasi

Aya ni Amasaha agezweho ku Isi ariko konka ikaba ikubutse i Burayi aho yayabazaniye kandi ari no kugiciro cyiri hasi

Wahasanga Amasaha y'ubwoko bwose

Wahasanga Amasaha y’ubwoko bwose

Nubwo akorera muzika mumahanga, Umuhanzi Nyarwanda yaje gukorera amashusho yindirimbo ye mu Rwanda!!

By Joshua

sURCH (12)

 Surich numuhanzi wumunyarwanda ukomoka mukarere ka Rubavu mumugi wa Gisenyi ariko akaba amaze imyaka isaga ine abarizwa muri Africa yamajyepfo cyane cyane mugihugu cya Zambia arinaho yakomereje umwuga we w’ubuhanzi.

sURCH (13)Umuhanzi Surich Imbere ya Camera

kurubu akaba amaze igihe gito agarutse murwanda aho yaje gutunganyiriza amashusho yimwe mundirimbo ze yakoreye Mugihugu cya zambia. Indirimbo kurubu imuraje inshinga niyitwa Sarah yakoreye muri zambia, iyi ndirimbo ikaba iri mundimi ebyiri arizo ikinyarwanda ni kinyanja ururimi rukoreshwa hariya muri Zambia.

sURCH (8)Aha n’igisenyi kumazi imbere ya Serena Hotel

Aya mashusho akaba ari kuyakorerwa nundi musore uzwi nka Abouba Mzazi uherutse gukora video yumuhanzikazi Young Grace ”Hangover”. Nubwo yaje aje gukora amashusho yindirimbo ye, Surich nkumuhanzi akaba hari izindi ndirimbo byabaye ngombwa ko ahita akorera aha murwanda ze bwite nizindi yasabwe nabandi bahanzi ko bakorana. Aha hakaba hariyo ari gukorera mumugi wa kigali.

sURCH (6)Abouba Mzazi niwe uri gutunganya aya mashusho

Tubibutse ko Surich ariwe watwaye igihembo cya best hiphop Artis muri GISENYI MUSIC AWARD yabere mukarere ka Rubavu mumwaka wa 2012.

sURCH (1)

2012 Ubwo yatwaraga GMA

Reba Amwe mumashusho azagaragara muriyi ndirimbo:

sURCH (13)

sURCH (12)

sURCH (11)

sURCH (10)

sURCH (9)

sURCH (8)

sURCH (7)

sURCH (6)

sURCH (5)

sURCH (4)

sURCH (3)

sURCH (2)

Nubwo akorera muzika mumahanga, Umuhanzi Nyarwanda yaje gukorera amashusho yindirimbo ye mu Rwanda!!

By Joshua

sURCH (12)

 Surich numuhanzi wumunyarwanda ukomoka mukarere ka Rubavu mumugi wa Gisenyi ariko akaba amaze imyaka isaga ine abarizwa muri Africa yamajyepfo cyane cyane mugihugu cya Zambia arinaho yakomereje umwuga we w’ubuhanzi.

sURCH (13)Umuhanzi Surich Imbere ya Camera

kurubu akaba amaze igihe gito agarutse murwanda aho yaje gutunganyiriza amashusho yimwe mundirimbo ze yakoreye Mugihugu cya zambia. Indirimbo kurubu imuraje inshinga niyitwa Sarah yakoreye muri zambia, iyi ndirimbo ikaba iri mundimi ebyiri arizo ikinyarwanda ni kinyanja ururimi rukoreshwa hariya muri Zambia.

sURCH (8)Aha n’igisenyi kumazi imbere ya Serena Hotel

Aya mashusho akaba ari kuyakorerwa nundi musore uzwi nka Abouba Mzazi uherutse gukora video yumuhanzikazi Young Grace ”Hangover”. Nubwo yaje aje gukora amashusho yindirimbo ye, Surich nkumuhanzi akaba hari izindi ndirimbo byabaye ngombwa ko ahita akorera aha murwanda ze bwite nizindi yasabwe nabandi bahanzi ko bakorana. Aha hakaba hariyo ari gukorera mumugi wa kigali.

sURCH (6)Abouba Mzazi niwe uri gutunganya aya mashusho

Tubibutse ko Surich ariwe watwaye igihembo cya best hiphop Artis muri GISENYI MUSIC AWARD yabere mukarere ka Rubavu mumwaka wa 2012.

sURCH (1)

2012 Ubwo yatwaraga GMA

Reba Amwe mumashusho azagaragara muriyi ndirimbo:

sURCH (13)

sURCH (12)

sURCH (11)

sURCH (10)

sURCH (9)

sURCH (8)

sURCH (7)

sURCH (6)

sURCH (5)

sURCH (4)

sURCH (3)

sURCH (2)

Sugira Ernest arasaba akayabo ka Miliyoni 75 AS Vita Club imushaka!!

By Joshua

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) biravuga ko rutahizamu w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ndetse n’ikipe ya AS Kigali Sugira Ernest yaba ashkishwa cyane n’ikipe ya AS Vita Club.

Sugira Ernest watsinze igitego cy'Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira

Sugira Ernest watsinze igitego cy’Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira

AS Vita Club yo muri DRC ni imwe mu makipe akomeye mu mupira wo muri icyo gihugu, ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Sugira Ernest uri ku mwanya wa kabiri n’ibitego 5 ku rutonde rwa ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda 2015/2016.

Uyu musore kandi yanahiriwe n’imikino ya CHAN imaze iminsi ibera mu Rwanda, dore ko yabashije gutsinda ibitego 3, mu mikino 4 u Rwanda rwakinnye.

Ibinyamakuru byo muri DRC biravuga ko AS V.Club bakunda kwita “Dauphins Noirs” y’i Kinshasa iri mu biganiro na Sugira ndetse n’ikipe ya AS Kigali akinira.

Abantu bari hafi muri AS Vita Club ngo babwiye ikinyamakuru Adiac-Congo ko Sugira Ernest yasabye kwishurwa Amadolari ya Amerika ibihumbi 100 (uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 75); Gusa, ngo ubuyobozi bwa AS Vita bukaba bwari bwiteguye gutanga Amadolari ibihumbi 50. Ibiganiro ngo biracyakomeje, kandi biratanga icyizere kuko ngo n’umukinnyi yagaragaje ubushake bwo kujya gukinira Vita, igisigaye gusa ngo ni ukumvikana n’ikipe ye ya AS Kigali yari agifitemo amasezerano.

Sugurira Ernest wazamukiye muri AS Muhanga, akaza kugurwa na APR ariko ntabashe kubona umwanya, ubu niwe uyoboye ubusatirizi bwa AS Kigali iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.

Sugira bivugwa ko nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2016 ashakishwa n’amakipe menshi, AS Vita Club niyo ngo yagaragaje ubushake cyane. Aramutse agiye muri Vita akitwara neza byamuhesha kwigaragaza ku rwego rwa Afurika, ndetse no kuzamura urwego rwe ku myaka 24 afite aracyafite igihe kinini cyo gukinira Amavubi.

Waruziko Imibonano mpuzabitsina itera itoto kubakobwa, Reba hano!!

By Joshua

qsoqpyhuowidtcyervvi

Abagabo n’ abagore bamarira amasaha n’ amafaranga mu kwigira beza, kandi hari uburyo karemano byikoramo. Mu bushakashatsi bwe, Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga.

ebony-girl-2

Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko yifuza n’ umubiri we ukaba ukeye muri rusange. Ibi bikaba biterwa n’ intungamubiri ziri mu masohoro y’ umugabo.

 

Kwiyanika ku zuba, kujya muri sauna ni ibintu bikunze gukorwa na benshi kugira ngo umubiri wabo use neza. Ni byo koko amaraso atembera mu mubiri nta mususu ariko imibonano mpuzabitsina ikaba akarusho mu gutuma ya maraso agenda neza kandi n’umubiri ugahorana itoto.

Iyo ubajije abantu icyo bakunda ku mugore cyangwa ku mugabo runaka, icyo benshi bahurizaho ni ukuba yigirira icyizere nk’uko bivugwa na Mary Jo Rapini, umuhanga mu bijyanye n’ihuzabitsina. Kugenda wemye ku mugabo, utikandagira kuko ntacyo wikanga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma agira igikundiro, naho ku mugore iyo agenda amayunguyungu ajya hirya no hino bituma areshya benshi, bose ahanini babiterwa n’ibinezaneza byo kuba afite ubuzima burimo imibonano mpuzabitsina ihagije.

Si ibi gusa kuko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza itera itoto cyane cyane ku mugore ku buryo ashobora kugera aho agaragara nk’aho ari muto mu myaka ndetse no mu buryo akora. Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko hari ibintu bihitana abatari bake imibonano mpuzabitsina imurinda nk’indwara z’umutima, kanseri, no kwiheba bikunze kuvamo kwiyahura.

Ingaruka nyinshi nziza zo ntiwazirondora ariko burya ngo nta byera ngo de, niyo mpamvu abarebwa n’imibonano mpuzabitsina ari abayikora mu buryo bukwiye (abashakanye), naho ubundi nababwira iki!

❌