WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2017Sports

Chris Froome yongeye gushimangira ko ari we ukwiye Tour de France 2017

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Warren Barguil yegukanye agace ka 18 ka Tour de France 2017 mu gihe Chris Froome yongeye gushimangira ko ari we ukwiye kwegukana iri rushanwa rizaba ribaye irya kane yikurikiranya.

Hasigaye uduce dutatu, ndetse haba hitezwe impinduka kuri buri gace uhereye ku kakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga kareshyaga n'ibirometero 179,5, aho bahagurukiye i Briançon berekeza i Izoard.

Warren Barguil yegukanye agace ka 18 ka Tour de France 2017Warren Barguil yegukanye agace ka 18 ka Tour de France 2017

Izo mpinduka abakurikirana Tour de France baba baziteze babishingira ku miterere y'imihanda irimo gukinirwamo uduce tune twa nyuma, dore ko ari bwo bari gukinira ku misozi ifite ubutumburuke buhanitse ugereranyije n'aho bakiniye uduce 16 twa mbere.

Agace ka 18 kakinwe, Warren Barguil ni we wakegukanye mu gihe Chris Froome we yasoje ari uwa kane inyuma ya Romain Bardet wakuyeho amasegonda ane ku bihe bibatandukanyije ku rutonde rusange kugeza ubu.

Chris Froome akomeje kuyobora urutonde rusange akurikiwe na Romain Bardet arusha amasegonda 23, mu gihe Simon Yates ari we nomero ya mbere mu bakiri bato muri iri rushanwa.

Gutanguranwa ku murongo, Froome ni utuntu tweGutanguranwa ku murongo, Froome ni utuntu twe

Aba mbere ku rutonde rusange ni abaAba mbere ku rutonde rusange ni aba

  • July 20th 2017 at 13:08

CAF yemeje ko CAN2019 izakinwa n'amakipe 24 aho kuba 16-Ese byaha amahirwe u Rwanda yo kwitabira?

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa CAF, ryemeje ko igikombe cy'Africa cya 2019 kizitabirwa n'amakipe 24 aho kuba amakipe 16 nk'uko byari bisanzwe mu myaka myinshi ishize.

Iki cyemezo kikaba cyafatiwe mu nama yahuzaga abayobozi batandukanye b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa n'abafatanyabikorwa, bari bateraniye i Rabat mu gihugu cya Maroc.

CAF yemeje ko iki gikombe cy'Africa cy'amakipe 24 kigomba guhita gitangirana n'igikombe cy'Africa kigomba kubera muri Maroc mu myaka 2 iri mbere.

Gusa bishobora kuza kurangira igihugu cya Cameroon gitakaheje amahirwe yo kwakira iri rushanwa, kuko n'ubundi imirimo yo kwakira iki gikombe yagendaga biguru ntege, mbere yo kongera n'umubare w'amakipe.

JPEG - 257.3 kb
Impinduka Ahmad yavuze ko azakora, zitangiriye ku mubare w'amakipe yitabira igikombe cy'Africa

Cameroon niramuka inaniwe kwakira iri rushanwa, rikaza rizahita ryimurirwa muri Maroc yanze kwakira iryo muri 2015, kubera gutinya Ebola yacaga ibintu ku mugabane w'Africa.

Kuzamura umubare w'amakipe byakiriwe ku buryo butandukanye hirya no hino ku mugabane w'Africa. CAF ivuga ko bizongera guhangana ndetse bikanongera amafaranga ava muri iri rushanwa, mu gihe hari abandi bavuga ko bizagabanya guhangana kubera amakipe menshi ashobora kwitabira adashaboye.

JPEG - 295.3 kb
Antoine Hey nadahesha u Rwanda itike y'igikombe cy'Africa azahita asezererwa

Hemejwe kandi ko CAN yava mu mezi ya mbere y'umwaka ikajya mu mpeshyi byajyaga bibangamira abakinnyi b'Abanyafrica bakina ku mugabane w'i Burayi, bikanabangamira za shampiyona zitandukanye.

Kuri ubu umwaka w'imikino muri Africa ugiye kujya utangira mu kwezi kwa 8 usozwe mu kwezi kwa 5 mu mwaka ukurikiyeho.

Kuri ubu hari amatsinda 12 arimo amakipe 48 ari guhatanira iyi tike. Bivuga ko ikipe izaba i ya mbere ndetse n'ikipe ya 2 muri buri tsinda ukuyemo itsinda ririmo igihugu kizakira irushanwa izahita ibona itike yo kujya mu gikombe cy'Africa.

Ikipe izitwara neza mu makipe yabaye a ya 3, ikagira amanota menshi, izahita ibona tike yo kwitabira igikombe cy'Africa cya 2019.

JPEG - 351.2 kb
Amavubi akoze cyane mu mikino 5 isigaye ashobora kwitabira igikombe cy'Africa cya 2019

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 8 nyuma yo gutsindwa umukino ubanza na Centre Africa ubu rufite amahirwe ko ruramutse rwitwaye neza mu mikino 5 isigaye rushobora kuba rwakwitabira imikino ya nyuma ya CAN ku nshuro ya 2, nyuma y'imikino yabaye muri 2004.

Ku bihugu 55 bigize umugabane w'Africa, buri myaka 2 ibihugu 24 bizajya bibasha gukina imikino ya nyuma ya CAN.

  • July 20th 2017 at 11:33

Perezida wa CAF ntavuga rumwe n'abandi ku marozi muri ruhago ya Afurika

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, Ahmad Ahmad ntavuga rumwe n'abemera ko abakoresha amarozi mu mupira w'amaguru muri Afurika bajya bafatirwa ibihano.

Ruhago ya Afurika ivugwamo gukoresha imigenzo itandukanye bimwe bimenyerewe nk'amarozi cyangwa 'Juju', ndetse ibi byabaye inkuru ikomeye ku Isi ubwo byavugwaga muri shampiyona y'u Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga rirahurura.

Perezida wa CAF yaba abifata nk'akarengane guhana abakoresha amarozi mu mupira w'amaguruPerezida wa CAF yaba abifata nk'akarengane guhana abakoresha amarozi mu mupira w'amaguru

Nyuma y'ibyabereye i Huye, ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyizeho ingamba n'ibihano ku makipe, abakinnyi n'abatoza bazajya bagaragaraho gukoresha amarozi.

Iki kibazo cy'amarozi kiri mu tuntu n'utundi twagarutsweho mu nama ya CAF iri kubera mu gihugu cya Maroc kuva kuwa Kabiri, aho perezida w'iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago; Ahmad Ahmad yavuze ko nta mpamvu yo kubigira birebire kuko biterwa n'imico itandukanye iri mu bihugu bya Afurika.

“Umupira w'amaguru ni ikintu cyagutse hose kandi urimo imico myinshi itandukanye. Ni ngombwa kandi muri uyu mupira ko twubaha umuco w'abandi. Buri wese, n'imyemerere ye, imigenzereze ye n'uko abyumva.” uyu muyobozi asobanura ku marozi nk'uko byatangajwe na Mountakhab.net, RuhagoYacu dukesha iyi nkuru.

“Ni kimwe no mu bayisilamu, mubona ko abakinnyi bakora ‘duaas' mbere yo kwinjira mu kibuga, bamwe batekerezo ko ibyo ari za juju, ibyo nibwo bwiza bwa Afurika. Afurika ifite imico myinshi itandukanye. Niba ikintu ntacyo kigaragaza mu buryo bufatika, nta bintu bifatika bitwaza, ibyo tubibarekere.”

Amarozi muri ruhago ngo byaba ari ukubangamira imico imwe n'imwe y'ibihugu bya AfurikaAmarozi muri ruhago ngo byaba ari ukubangamira imico imwe n'imwe y'ibihugu bya Afurika

Muri iyi nama kandi iri kubera muri Maroc, hatanzwemo ikifuzo ko amarushanwa Nyafurika; CAF Champions League na CAF Confederation Cup yajya aba guhera mu kwezi kwa 8 (Kanama) kugeza mu kwa 5 (Gicurasi), aho kuba mu kwezi kwa mbere kugeza mu Ukuboza.

Ibi ngo bishobora no kujyana no gushyiraho amatariki amwe kuri za shampiyona mu bihugu bya Afurika, amatariki ya nyayo ku marushanwa y'Abatarengeje imyaka 17 na 20, ndetse no kutavuna amakipe yitabira ibikombe bitegurwa n'iyi mpuzamashyirahamwe.

Kanda hano usoma ibindi byifuzo byatanzwe muri iyi nama.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad ku bwe abakoresha amarozi ntibakabaye bahanwaPerezida wa CAF Ahmad Ahmad ku bwe abakoresha amarozi ntibakabaye bahanwa

  • July 20th 2017 at 10:55

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y'abana ya Commonwealth

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y'abana ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, aho ku nshuro ya mbere ruyitabiriye rwashoboye kubona itike ya ¼ cy'irangiza muri Beach Volleyball mu gihe Ernest Habiyambare na we yandagaje umunya Ghana wari umuri imbere ku rutonde rw'abakinnyi ba Tennis ku Isi.

Itike ya ¼ muri Beach Volleyball, Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bagize ikipe y'u Rwanda bayibonye nyuma yo gutsinda Saint Lucia, ikipe yo mu birwa bya Caribbean amaseti 2-0 (21-15; 21-9).

Ku ikubitiro iyi mikino irimo kubera muri Bahamas igitangira, u Rwanda rwahise rutsinda Trinidad and Tobago amaseti 2-1, mu mukino wa kabiri bwo rutsindwa na New Zeeland amaseti 0-2 (10-21; 19-21).

Muri iyi mikino u Rwanda ntiruhagarariwe muri Beach Volleyball gusa, ahubwo hariyo na Ernest Habiyambere ukina Tennis akaba nomero ya 1495 ku rutonde rw'Isi, uarimo kwitwara neza, aho yashoboye gutsinda Emmanuel Plange wo muri Ghana amaseti 2-0 (7-6; 6-4), uyu akaba ari nomero ya 8 mu bana bakina iri rushanwa ndetse na nomero ya 1195 ku Isi.

  • July 20th 2017 at 10:17

U Rwanda rwigaranzuye Algeria muri FIBA U16 African Basketball

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

U Rwanda rwigaranzuye Algeria ruyitsinda amanota 57-55 mu mukino wo kwishyura mu itsinda baherereyemo mu irushanwa nyafurika rihuza ibihugu muri Basketball y'abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Basketball).

Mu mukino ubanza Algeria yatsinze amanota 61–39, ariko mu mukino wo kwishyura u Rwanda rwanze kuba agafu k'imvugwa rimwe, rukora iyo bwabaga rutahukana intsinzi ku manota 57-55.

u Rwanda rusoje neza imikino y'ijonjora mu itsindau Rwanda rusoje neza imikino y'ijonjora mu itsinda

Ntawashidikanya ko wari umukino uryoheye ijisho, kandi werekana neza ko ingimbi z'u Rwanda zamaze gutinyuka amarushanwa mpuzamahanga, kuko mu mikino ibanza rutabashije gutsinda umukino n'umwe, ariko mu yo kwishyura rukaba rutsinze ibiri muri itatu rwakinnye.

Intsinzi ya kabiri u Rwanda rubonye muri iri rushanwa itumye rwuzuza amanota 8 kuri 12, bikarushyira ku mwanya wa 3 nyuma ya Misiri na Algeria mu gihe Madagascar ari yo iza ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Icyakora muri buri tsinda hagomba kuvamo amakipe abiri abona itike ya ½ cy'irangiza, bityo Misiri na Algeria zikaba ari zo zakomeje mu gihe u Rwanda rugomba guhura na Mozambique mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5.

Iyi miikino yagaragayemo impano z'ejo hazaza umugabane wa Afurika uzaba ugenderaho muri BasketballIyi miikino yagaragayemo impano z'ejo hazaza umugabane wa Afurika uzaba ugenderaho muri Basketball

Ikipe y'u Rwanda yatangiye nabi bitewe no kutamenyera amarushanwa mpuzamahangaIkipe y'u Rwanda yatangiye nabi bitewe no kutamenyera amarushanwa mpuzamahanga

Misiri ni yo u Rwanda rwananiwe gukandahoMisiri ni yo u Rwanda rwananiwe gukandaho

Abanyarwanda ntako batagize ngo baheshe ishema igihugu mu birwa bya MauriceAbanyarwanda ntako batagize ngo baheshe ishema igihugu mu birwa bya Maurice

Algeria ni uku banganaAlgeria ni uku bangana

  • July 20th 2017 at 08:48

Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw'iburyo kwa siporo y'u Rwanda

By Jah D'Eau Dukuze Jah D'Eau Dukuze

Nta minsi ishize mvuye mu gihugu cya Tanzania gukurikirana imikino ibiri mpuzamahanga harimo umwe u Rwanda rwagombaga kwakirirwamo n'icyo gihugu kigari kiri mu burasirazuba bwarwo. Aha ariko kimwe mu byangarukaga mu matwi bitantunguye cyane, ni ukumva ko abaturage benshi bagarukaga ku izina Kagame, no kurusha inshuro bavuga perezida wabo John Pombe Magufuri.

Hari impamvu nyinshi z'ibi: Icya mbere ni uko babizi ko uyu muyobozi w'u Rwanda amaze kuba ubukombe kuri uyu mugabane ndetse no ku isi nzima, ikindi, ngo baramushimira ko ari gufasha Magufuri wabo ngo abe yatera ikirenge kigana mu nzira u Rwanda rwafashe, cyane ko hari byinshi Tanzania yakwigira k'urwa Gasabo.

Iyo urebye umwuka uri muri Tanzania, usanga byaranatangiye bituma abaturage baho bakomeza gushimagiza Kagame no kurusha uko abanyarwanda babitekereza.

Perezida Kagame yageneye Team Rwanda Amagare 23 ari na yo magare agezweho ku isi,ndetse akoreshwa na Chris ushobora kwegukana Tour de France y'uyu mwaka ,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k'ibihumbi 14 by'amadolari ( 11 620 000Frw).Perezida Kagame yageneye Team Rwanda Amagare 23 ari na yo magare agezweho ku isi,ndetse akoreshwa na Chris ushobora kwegukana Tour de France y'uyu mwaka ,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k'ibihumbi 14 by'amadolari ( 11 620 000Frw).
Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yanahaye Rayon Sports imodoka yo kugendamoUmukuru w'igihugu cy'u Rwanda yanahaye Rayon Sports imodoka yo kugendamo
Perezida Kagame akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho kimwe mu byishimirwa ari intambwe imikino y'u Rwanda imaze kugerahoPerezida Kagame akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho kimwe mu byishimirwa ari intambwe imikino y'u Rwanda imaze kugeraho

Birumvikana, izina umukuru w'u Rwanda amaze kubaka kuri uyu mugabane akura ku mbaraga yashyize mu gushyiraho umusingi wa politike inogeye igihugu irangajwe imbere no kwihesha agaciro, kwigira, ubumwe n'ubwiyunge, uburinganire, uburezi buhamye kandi kuri bose, ubuvuzi, n'ibindi ntari burondore uyu munsi. Ibyo ubundi byakamutwaye umwanya we wose nka Perezida w'u Rwanda, ariko igitangaje ni uko anashobora kubirenga akanabona umwanya aha imikino nubwo bizwi ko imushimisha gake.

“Umupira w'amaguru naragerageje ngeze aho… gusa ntabwo ndaheba. Ndacyashaka ko tugerageza. Ntabwo nemera ko tutari abahanga mu gukina umupira ahubwo ntabwo tuzi kubashaka cyangwa se iyo babonetse ntabwo tuzi kubatunganya…”

Ayo yari amagambo umukuru w'igihugu yavugiye muri Kigali Convention Center, aho yari yakiriye intore zaciye mu itorero ry'igihugu mu minsi yashize, zigabanyije mu byiciro bitatu by'impamyabigwi (abanyamakuru), imparirwakubarusha,(aba sportif muri rusange) hamwe n'indatabigwi(abahanzi n'abanyabugeni.

Ari i Nyanza, Perezida Kagame yifurije ibihe byiza abafana ba Rayon SportsAri i Nyanza, Perezida Kagame yifurije ibihe byiza abafana ba Rayon Sports

Aha muri Convention, Perezida Kagame yashimiye abakomeje guhesha ishema u Rwanda barimo Nyirarukundi Salome wegukanye umudari wa zahabu muri Kigali Peace Marathon ndetse na Semi-Marathon International de Berkane yabereye muri Marooc, anavuga ko yatangajwe no kumva bivugwa ko hari ibikoresho by'abakinnyi b'amagare byangiwe kwinjira mu gihugu ngo ntibyasoze, ikintu kuri we yasangaga bidakwiye.

Ibi byose, bikaba byarerekanaga ko umukuru w'igihugu adahwema gukurikirana uko imikino y'u Rwanda igenda, akabifatanya n'izindi nshingano zitoroshye zo kongera kubaka u Rwanda rushya nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994. Hari byinshi byagombaga gusanwa, gusa imikino na yo iri mu byo yahaye agaciro kurusha ibindi.

Perezida Kagame gukunda imikino gusa si iby'uyu munsi, kuko abikomora ku basokuruza. Nk'umuntu ufite amaraso y'ibwami birumvikana ko Kagame na we yakuze akunda siporo nkuko byagiye biranga abami bayoboye u Rwanda hambere.

Amateka avuga ko ubwo yari maze umwaka ku butegetsi hari mu mwaka w'1412, Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yatangije imikino Olimpike mu Rwanda ibera ku ngoro y'ubwami yari i Gasabo kuri ubwo. Imikino yakinwe icyo gihe, yari Gusiganwa ku maguru(course a pieds):demi fond et longue distance,course a relais(guhana agati)gusimbuka(Saut):gusimbuka urukiramende),gusimbuka umurambararoKumasha(tir a l'arc Gutera umuhunda, Kubuguza no Guhiga. Abatumirwa icyo gihe, yari umwami n'umugabekazi. Abatware n'abayobozi b'imitwe y'ingabo.

Ibi byagiye bikomeza mu myaka yakurikiye ndetse hagenda hanatumirwa ibihugu by'abaturanyi, siporo iba umuco i bwami… Kagame na we, ababyirukanye na we cyane cyane abiganye mu ishuri rya Ntare School muri Uganda, bavuga ko yakundaga guherekeza amakipe y'ikigo aho agiye gukina hose, mu gihe yari umwe mu basabye ko bajya berekwa imikino y'iburayi. Uyu muco wo gukunda imikino, ngo yanawugejeje no mu ngabo bari bafatanyije urugamba rwo kubohora u Rwanda, birangira binabyaye ikipe y'ingabo z'igihugu.

Urukundo rw'imikino Perezida Kagame arukomora ku babyeyi be... na we yaruraze abana be aho aba bagaragaye mu ikipe y'igihugu y'AmavubI U 20Urukundo rw'imikino Perezida Kagame arukomora ku babyeyi be... na we yaruraze abana be aho aba bagaragaye mu ikipe y'igihugu y'AmavubI U 20

Ntabwo byagarukiye ku gushinga APR FC gusa, kuko Perezida Kagame yakomeje kuba ukuboko kw'iburyo kw'imikino mu Rwanda haba mu bitekerezo, mu nkunga ndetse no kugaragara ku bibuga.

Perezida Kagame n'umuryango we, baraye ijoro ryose kuri stade Amahoro bategereje ikipe y'igihugu yari ivuye muri Uganda gutsindirayo igitego 1-0, bikarangira bifashije u Rwanda kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2004. Umukuru w'igihugu kandi, yagiye yitabira imikino itandukanye y'ikipe y'igihugu ndetse n'imikino ya CECAFA Kagame Cup asanzwe atera inkunga kuva mu mwaka wa 2002, kimwe mu bigaragaza urukundo anafitiye imikino yo mu karere.

Avuga ku nkunga atanga muri CECAFA buri mwaka, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda si igihugu gikize, nta nubwo dufite ibya mirenge kurusha ibindi bihugu biba muri CECAFA. Gusa turabizi ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere, kandi imikino ni imwe mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge”.

Mu gushimira kuri iyi nkunga adahwema gutera CECAFA, irushanwa nk'iri ryo mu mwaka wa 2012 ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwazanye icyapa cyanditseho ngo Kagame, inkingi ya siporo muri Afurika: Kagame, the pillor of sports in Africa.Nyuma y'iyi nkunga y'umukuru w'igihugu, APR FC yashoboye kwegukana iri rushanwa ubugira gatatu, mu gihe Atraco na yo yarikuye muri Sudani.

“Through Sports a lot can be achieved”. Hari byinshi byagerwaho biciye muri siporo. Ayo ni amagambo y'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Perezida Kagame, aho urebye koko usanga hari izina u Rwanda rumaze kwandikisha mu mahanga biciye muri siporo, cyane cyane mu bijyanye n'uburyo rwakira neza amarushanwa akomeye rwateguye.

Ifoto ya Perezida Kagame yagaragaraga ku byapa bya CECAFA ya 2012 yabereye muri TanzaniaIfoto ya Perezida Kagame yagaragaraga ku byapa bya CECAFA ya 2012 yabereye muri Tanzania
Perezida Kagame atanga amadorali atari make mu gutera inkunga CECAFA y'amakipe yo mu karerePerezida Kagame atanga amadorali atari make mu gutera inkunga CECAFA y'amakipe yo mu karere

Nubwo amakipe ahagarariye u Rwanda akunze gutenguha abakunzi, gusa birazwi ko igikombe cyo kwakira neza buri gihe gitaha i Kigali, ikintu kigaragaza ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame ntako buba butagize. U Rwanda rwashoboye kwakira ibikombe bya Afurika mu batarengeje imyaka 17 na 20 ndetse n'irushanwa rya CHAN riheruka kubera i Kigali. Nta gihindutse, 2025 iki gihugu gishobora no kwakira igikombe cya Afurika, CAN! Aho ni muri ruhago.

Mu yindi mikino, u Rwanda rwagiye rwakira amarushanwa atandukanye y'akarere ka gatanu muri Volleyball na Baskteball, ndetse n'amarushanwa akomeye ku rwego rw'isi mu mikino njyarugamba. Kuva mu mwaka wa 2009 kandi, u Rwanda rwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika mu mukino w'amagare, Tour du Rwanda igiye kuzamurwa mu ntera kuva 2019.

Uretse kwakira kandi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bike muri Afurika byibura byitabira amarushanwa yose byatumiwemo, bitandukanye n'ibyo tujya tubona ahandi ngo amikoro yabuze. Mu bushobozi buke u Rwanda rufite rukora ibishoboka byose ngo abatsindiye kwitabira imikino bagere aho bakinira kandi leta ikabikora ititangiriye itama.

U Rwanda ruyobowe na Kagame rwagiye rushimirwa uburyo rwakira amarushanwa mpuzamahangaU Rwanda ruyobowe na Kagame rwagiye rushimirwa uburyo rwakira amarushanwa mpuzamahanga
Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014
Umukuru w'u Rwanda yanakiriye Amavubi ya ruhago mbere ya CHAN 2016Umukuru w'u Rwanda yanakiriye Amavubi ya ruhago mbere ya CHAN 2016

Perezida Kagame mu rukundo akunda imikino mu Rwanda, yakunze gushimira ku giti cye ababaga bitwaye neza mu gihe yanakiriye amakipe y'igihugu inshuro nyinshi muri Village Urugwiro, bamwe abashimira ku musaruro babonye, abandi abaha ubutumwa bwo kuzahagararira neza igihugu cyabo. Abibukwa vuba, ni ikipe y'igihugu Amavubi mbere yo kwitabira CHAN 2016, ndetse n'ikipe y'umukino w'amagare nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014, aho yanabemereye n'inkunga y'amagare asanzwe akoreshwa muri Tour de France.

Perezida Kagame ni umukunzi w'akadasohoka w'imikino mu Rwanda gusa rimwe na rimwe iyi yagiye imutenguha ariko we nta na rimwe yigeze agaragaza gucika intege mu gukomeza kuyitera inkunga. Igisigaye ni uruhare rw'abayobora iyi mikino kugira ngo babe babyaza umusaruro ubu bufasha umukuru w'igihugu adahwema kubagaragariza.

Perezida Kagame asanzwe ari n'umufana wa Arsenal. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro w'iyi kipePerezida Kagame asanzwe ari n'umufana wa Arsenal. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro w'iyi kipe

  • July 20th 2017 at 07:11

Rutahizamu Davis Kasirye wahoze muri Rayon Sports yaguzwe na Zesco yo muri Zambia

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Rutahizamu w'umugande Davis Kasirye wakiniraga ikipe ya Darling Club Mutema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zesco United yo muri Zambia.

Kasirye Davis wagiye muri DCMP avuye muri Rayon Sports ntabwo yahiriwe na shampiyona yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ahitamo ko kwerekeza kuva muri iyi kipe ajya muri Zambia.

Davis Kasirye yamaze kugera muri Zesco United yo muri ZambiaDavis Kasirye yamaze kugera muri Zesco United yo muri Zambia

Kasirye yari yatanzweho $30 000 ajya muri DCMP ava muri Rayon Sports, akaba yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe. Asize DCMP ayifashije gufata umwanya wa 3 muri shampiyona.

  • July 20th 2017 at 07:00

Cycling: Abanyarwanda ntibatangiye nabi mu irushanwa bahatanyemo n'ababigize umwuga

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Nta munyarwanda waje mu myanya ya mbere ariko ntibitwaye nabi mu irushanwa mpuzamahanga ryitwa “BMC Cascade Cycling Classic 2017”, barimo guhatanamo n'abandi bakinnyi benshi mu makipe yabigize umwuga.

Mu mugoroba w'uyu wa 19 Nyakanga ni bwo ikipe y'u Rwanda mu mukino w'amagare yatangiye irushanwa ryitwa “BMC Cascade Cycling Classic 2017” irimo guhatanamo n'amakipe agera kuri 29, ririmo kubera mu Mujyi wa Bend muri Leta ya Oregon muri Letz azunze ubumwe za Amerika.

Ni irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru n'ubwo amakipe yaryitabiriye atazwi muri AfurikaNi irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru n'ubwo amakipe yaryitabiriye atazwi muri Afurika

Iryo rushanwa ryakinwaga agace karyo ka mbere, aho basiganwe ibirometero 173 mu muhanda. Aka gace abanyarwanda bitwaye neza kandi basoza bose, Gasore Hategeka akaba ari we waje imbere, aho yarushijwe amasegonda 66 yonyine na Howes Alex waje ku mwanya wa mbere.

Yakurikiwe na Ukiniwabo Rene Jean Paul we wasoje nyuma y'amasegonda 48 uwa mbere ahageze, mu gihe Uwizeyimana Bonaventure we yahageze nyuma y'iminota 4 n'amasegonda 33.

Ikipe y'u Rwanda irimo irahamya ibigwi nyuma y'aho Areruya Joseph akoze amateka akegukana Etape muri Giro d'Italia U23Ikipe y'u Rwanda irimo irahamya ibigwi nyuma y'aho Areruya Joseph akoze amateka akegukana Etape muri Giro d'Italia U23

Iri rushanwa ririmo gukinwa n'abakinnyi bayingayinga 200 bo mu makipe 30 yaturutse ahatandukanye muri Amerika no ku mugabane w'u Burayi, u Rwanda rukaba ari yo kipe rukumbi irimo kurikina iturutse ku mugabane wa Afurika.

Rizasozwa kuwa 23 Nyakanga, rikaba ririmo gufasha aba basore b'u Rwanda kwitegura irindi rikomeye ryo ku rwego ruzwi nka 2.HC rikaba ari na ryo rya mbere riri kuri uru rwego ikipe y' u Rwanda yitabiriye mu mateka, rikazaba kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama 2017.

Riba riri ku muvuduko wo hejuru ariko abanyarwanda bose bariyandayanze bararangizaRiba riri ku muvuduko wo hejuru ariko abanyarwanda bose bariyandayanze bararangiza

Team Rwanda iri kumwe n'umutoza wayo na we urimo kuyikinira muri iri rushanwa, uretse ko aba arimo gutozaTeam Rwanda iri kumwe n'umutoza wayo na we urimo kuyikinira muri iri rushanwa, uretse ko aba arimo gutoza

Ikipe y'u Rwanda muri USAIkipe y'u Rwanda muri USA

  • July 20th 2017 at 06:59

FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu gihe cyo kwiyamamaza kubahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri mbere, aho Paul Kagame wari usanzwe ari Perezida wa Repubulika ukomoka mu muryango FPR Inkotanyi, afite amahirwe yo kongera gutsinda, ukurikije uko iki gikorwa kiri kugenda.

Abahatanira kuyobora u Rwanda ni 3, Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda, ndete na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk'umukandida wigenga.

Kuri uyu wa gatatu, umuvugizi w'umuryango wa FPR Inkotanyi Komiseri Gasamagera Wellars, yahaye ikiganiro Radio 10, atangaza ko bishimira uko igikorwa cyo kwiyamamaza kiri kugenda, ndetse bibaha icyizere cyo gutsinda amatora tariki ya 4 Kanama uyu mwaka.

" Twishimiye uko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda, kuko ni ibirori kuri twe, bitegura umunsi w'ubukwe nyirizina ku ya 4 Kanama uyu mwaka." Gasamagera Wellars, aganira na Radio 10.

" Siporo ni kimwe mu bice binini bijyanye n'imibereho y'abaturage. Umuryango wa FPR Inkotanyi uha agaciro gakomeye Siporo."

JPEG - 307.1 kb
Aho Perezida Kagame aca yiyamamaza, bigaragara ko afite amahirwe menshi yo kongera gutsinda amatora

Muri rusange Umuvugizi wa FPR Inkotanyi, avuga ko imikino imwe n'imwe mu Rwanda bishimira ko iri kugenda itera imbere.

" Iyo urebye urwego umukino w'amagare ugezeho mu Rwanda ubona ko ari rwiza. Dufite abakinnyi bajya mu marushanwa mpuzamahanga ukabona ko bitwara neza," Wellars Gasamagera.

" Imikino y'amaboko nka Basketball na Volleyball ubona yarateye imbere mu myaka ishize, kimwe n'imikino y'abafite ubumuga yarazamutse cyane."

" Iyo urebye mu mikino njyarugamba nka Karate, Jido, Kungfu n'indi usanga u Rwanda naho rudahagaze nabi."

" Ariko hano mu Rwanda dufite umukino ukunzwe cyane kurusha indi yose ndetse no ku isi hose witwa Football, wo rwose ubona ko harimo intege nke cyane. Aha ho bizaba ngombwa ko dukorana n'abantu bose bireba, kugira ngo turusheho gutera intambwe."

JPEG - 243 kb
Abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa 2 i Gahanga bakira Paul Kagame
JPEG - 243.7 kb
Aba APR FC nabo barahagaragaye

Gasamagera Wellars yakomeje avuga ko nibiba ngombwa baziha umwitangirizwa muremure, ariko barebe ko hari aho bagera.

" Imyanya y'ijana na miringo tubamo ntabwo ishimishije. Uyu munsi usanga twazamutseho umwanya umwe, ejo twagabanutseho imyanya 5, ubundi twasubiye inyuma, hagomba kubaho guhozaho u Rwanda rukagira aho ruhagarara kandi rukahakomeraho." Gasamagera Wellars aganira na Radio 10.

" U Rwanda rugomba kugira aho rubarizwa heza atari mu myanya y'ijana na mirongo, bimwe muvuga ngo ni ukwi passa muremure, tuzabikora, ariko u Rwanda rugire aho ruhagarara heza atari muri iyo myanya."

Komiseri Gasamagera uvugira umuryango FPR Inkotanyi, akaba yatangaje ko ibi byose bizera kubigeraho, kuko bo ikibaraje inshinga ari imibereho myiza y'abanyarwanda.

JPEG - 97.8 kb
Komiseri Gasamagera Wellars, umuvugizi w'umuryango FPR Inkotanyi

" Aho umukandida wacua aca hose, avuga ko abantu (abanyarwanda) ari bo bakwiye kuza mbere."

" Abasiporutifu turabasaba gukomeza kugira ishyaka ndetse no gukunda igihugu. Gukunda igihugu harimo no kugishakira umuyobozi ushoboye."

" Bahitemo umuyobozi mwiza uzabarwanira ishyaka. Kandi bigaragara ko aho turi kugenda tunyura hose, umukandida wa FPR Inkotanyi wanatanzwe n'andi mashyaka ibimenyetso byerakana ko ashoboye."

" Nasaba aabasiporutifu rero ko nibajya gutora ejo bundi bazakoresha umutimanama wabo, bazatore Paul Kagame, azabafasha kugera kubyo bifuza mu gihe kiri imbere." Gasamagera Wellars.

Amatora y'umukuru w'igihugu ateganyiwe tariki ya 4 Kanama uyu mwaka, hagati aho ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bikomeje hirya no hino mu gihugu.

  • July 20th 2017 at 01:15

Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Nubwo byamaze gutangazwa ko Ndikumana Hamad Katauti azaba yiungirije Karekezi Olivier nk'abatoza ba Rayon Sports mu mwaka utaha wa shampiyona, Umuyobozi w'ikipe ya Musanze FC atangaza ko ibyo ari impuha, ko uwo mutoza wabo wungirije bakimufite.

Byatangiye kunugwanuga mu cyumweru gishize, ariko inkuru iba kimomo ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2017, ko Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije muri Musanze FC azaba yungirije Karekezi Olivier mu gutoza Rayon Sports umwaka utaha w'imikino, mu gihe Nkunzingoma Ramadhan azaba ari umutoza w'abanyezamu.

Ndikumana Katauti Hamad, Umutoza wungurije Habimana Sosthene 'Lumumba' muri Musanze FCNdikumana Katauti Hamad, Umutoza wungurije Habimana Sosthene 'Lumumba' muri Musanze FC

Icyakora Tuyishime Placide, Umuyoboiz mukuru wa Musanze FC yatangarije RuhagoYacu ko ayo makuru na bo yabagezeho, ariko ko nta kirabaho ngo uwo mutoza wabo agende bityo ngo ibyatangajwe ni ibihuha.

Ati “Ni impuha ntabwo aragenda, nagenda tuzababwira kandi tuzane n'abandi.”

Yakomeje avuga ko amakuru y'uko Katauti yifuzwa na Rayon Sports yabagezeho, ndetse ngo asigaje kujya kuvugana na yo bakumvikana ku byo imugomba hanyuma akagaruka gusezera kuri Musanze FC.

Ndikumana Hamad Katauti yabaye umukinnyi w'intarumikwa muri ba myugariro ba Rayon Sports no mu ikipe y'igihugu Amavubi, arenga kuri urwo rwego akina mu makipe atandukanye ku mugabane w'u Burayi nko mu Bubiligi, muri Chypre n'ahandi.

Ndikumana Hamad ari ku rwego rumwe na Masudi Djuma ku mpamyabumenyi z'UbutozaNdikumana Hamad ari ku rwego rumwe na Masudi Djuma ku mpamyabumenyi z'Ubutoza

Uyu mutoza wahoze ari myugariro afite n'amateka yihariye yo kuba ari mu banyarwanda mbarwa babashije gukina imikino y'igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'u Burayi (UEFA Champions League) ndetse n'imikino y'igikombe cy'amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Europa League), ubwo ikipe yakinagamo Αnorthosis Famagusta FC yo muri Chypre.

Ku kirebana no kugura abakinnyi, Umuyobozi wa Musanze FC yatangaje ko na bo baticaye ubusa, ndetse ko hari abo iyi kipe yamaze gusinyisha, ariko yizeza RuhagoYacu ko amakuru y'impamo n'amazina y'abo iyo kipe yaguzwe azabidutangariza vuba aha.

  • July 20th 2017 at 01:07

"Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Uwari watanzwe ku rutonde n'uruhande rw'abashyigikiye Nzamwita Vincent De Gaulle, kuba yaba umuyobozi wungirije wa FERWAFA Nizeyima Olivier akaba na
Perezida wa Mukura VS, amaze gusezera kuri bagenzi be.

Uyu mugabo akaba atangaje kwegura kwe, habura umunsi umwe ngo uruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, rutange urutonde ntakuka rwabo bazafatanya kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Aganira na RuhagoYacu, Olivier Nizeyimana yemeje ko yamaze kwegura kuri uyu mwanya, akaba yanamaze kubomenyesha bagenzi be.

" Ni byo koko namaze gusezera kuri uyu mwanya wo kwiyamamaza kuba nazaba Vice Perezida wa FERWAFA, nkaba namaze no kubibwira bagenzi banjye." Olivier Nizeyimana, aganira na RuhagoYacu.

" Nasanze ntabona umwanya wo kuba naba Vice Perezida wa FERWAFA ngo mbifatanye no kuyobora Mukura VS n'akandi kazi kanjye ka munsi, kuko byaba bibaye byinshi."

JPEG - 288.5 kb
Olivier Nizeyimana umuyobozi wa Mukura VS

RuhagoYacu yamubajije impanvu yari yemeye ko yashyirwa ku rutonde akaza kuruvaho nyuma y'igihe gito, avuga ko atabanje kubitekerezaho neza.

" Njya kwemera kuba Vice Perezida wa FERWAFA, ntabwo nari nabanje kubitekerezaho cyane, kuko nyuma naje gusanga izi nshingano ntazikora neza, nkomeze n'akazi kanjye gasanzwe."

Uyu muyobozi wa Mukura Victory Sports avuga ko adashyikiye uruhande urwarirwo rwose, Mukura VS izatora uwo ibona wagirira akamaro ruhago y'u Rwanda.

" Ntabwo nakubwira ngo Mukura iri ku ruhande rw'abashaka impinduka cyangwa uruhande rw'uwari asanzwe ayobora FERWAFA, kuko mbere na mbere bose bemera ko hagomba kubaho impinduka muri uyu mupira wacu," Nizeyimana wari ku rutonde rwa De Gaulle nka V/Perezida we.

" Mukura Victory Sports izicara irebe neza ufite gahunda yateza imbere umupira imushyigikire mu nyungu z'umupira w'amaguru."

Amakuru ava mu bashyigikiye De Gaulle agera kuri RuhagoYacu akaba atangaza ko Nizeyimana Olivier yasimbujwe Habyarimana Marcel, usanzwe ari umuyobozi wa Espoir FC.

JPEG - 54.9 kb
Marcel Habyarimana (ibumoso) akaba ari Perezida wa Espoir FC, ni we wasimbuye Olivier ku rutonde

Gukuramo kandidatire kwa Nizeyimana Olivier ni icyuho gikomeye ku ruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, dore ko uyu mugabo ari umwe mu bafite izina rikomeye kuri uru rutonde rwa Nzamwita kubera ikipe ayobora.

Nizeyimana Olivier asanzwe kandi ari Nyiri kompanyi itwara abagenzi "Volcano".

Urutonde rushya rw'abahatanira kuyobora FERWAFA bari inyuma ya Nzamwita Vincent De Gaulle :

Nzamwita Vincent ‘Degaule' yatanze kandidatire ye ngo akomeze kuyobora FERWAFA

Hakibura umunsi umwe ngo akanama gashinzwe amatora mu ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gahagarike kwakira impapuro zo kwiyamamariza umwanya muri Komite nyobozi y'iryo shyirahamwe, Nzamwita Vincent ‘Degaule' yatanze ubwiyamamaze bwe ngo agerageze amahirwe arebe ko yakongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Nzamwita amaze imyaka ine n'igice ayoboye FERWAFA, aho ku buyobozi bwe iryo shyirahamwe ryageze kuri byinshi, birimo ivugururwa n'isanwa ry'ibikrwa remezo by'umupira w'amaguru, kwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, aho u Rwanda ari rwo rwakiriye CHAN 2016 kandi ikagenda neza ndetse rukanabishimirwa.

Nzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa 'Camarade' Kandidatire ye
Nzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa 'Camarade' Kandidatire ye

Ku ngoma y'uyu muyobozi wa FERWAFA watowe ari umukandida w'Intare FC yo mu cyiciro cya mbere, hasinywe amasezerano atandukanye ndetse anashyirwa mu bikorwa, nk'ayo yasinyanye n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Morocco, yarimo ubufatanye bwatumye bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda boroherezwa kubona ubuvuzi.

Ntawe uzibagirwa ko ku buyobozi bwe ari bwo hatangiye kubakwa Hotel y'inyenyeri enye ya FERWAFA ndetse bamwe mu bo bakoranaga bakayifungirwa, ariko nta n'uzibagirwa ko ku buyobozi bwe Kiyovu Sports nk'ikipe ikuze, yamanutse mu cyiciro cya kabiri n'ubwo ishobora kutazagikinamo.

Ibyo n'ibindi byinshi tutarondoye, ni bimwe mu byo abanyamuryango ba FERWAFA bazagenderaho bamwima andi mahirwe yo kuyobora indi manda cyangwa se bakayamwongera nk'uko yanatangarije urubuga rw'iryo shyirahamwe dukesha iyi nkuru.

Ati “Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kunshyigikira nka Perezida muri manda itaha. Imigabo n'imigambi byanjye muri manda itaha bizatangazwa mu gihe byateganyirijwe nyuma y'igihe akanama gashinzwe amatora kazaba kamaze gusuzuma no kwemeza ubwiyamamaze bwanjye.”

Kugeza ubu Nzamwita Vincent ‘Degaule' ni we RuhagoYacu izi watanze kandidatire ngo yiyamamarize umwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA, gusa turacyakomeza kubibakurikiranira, dore ko akanama gashinzwe amatora kazahagarika kwakira kandidatire kuri uyu wa gatandatu saa tanu z'amanywa (11:00am).

Nk'abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n'Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC
Nk'abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n'Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC

  • Visi Perezida: Habyarimana Marcel
  • Komisoyo y'icungamari: Mukangoboka Christine,
  • Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
  • Komisiyo y'Iterambere ry'abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
  • Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
  • Komisiyo y'Amategeko: Masumbuko Moussa,
  • Komisiyo y'Umupira w'abari n'abategarugori: Kagabo Patrick,
  • Komisiyo y'Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
  • Komisiyo y'Amarushanwa: Kajangwe Joseph
  • Komisiyo y'ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
  • Komisiyo y'Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.
  • July 19th 2017 at 14:29

Kapiteni w'Amavubi Haruna mu batoza 35 bashaka Licence C

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'; Haruna Niyonzima ari mu batoza 35 bari gukurikirana amahugurwa yo gushaka Licence C ya CAF, amahugurwa ari kubera kuri Ferwafa i Remera guhera kuri uyu wa Mbere.

Haruna Niyonzima aherutse gutandukana n'ikipe ya Yanga SC, yerekeza muri Simba SC, Tanzania.

Nk'uko yabitangarije urubuga rwa interneti rwa FERWAFA; Haruna avuga ko yahisemo gukora aya mahugurwa kugira ngo igihe azaba ashoje gukina umupira w'amaguru, azakurikire inzira y'ubutoza.

Aya mahugurwa azarangira tariki ya 30 Nyakanga 2017, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri na visi perezida wa Ferwafa; Kayiranga Vedaste, aho bari gufashwa na Antoine Rutsindura na Thierry Hitimana bagenwa na CAF.

Ubwo aba bazaba bashoje aya mahugurwa ya Licence C, bashobora gukurikirana amahugurwa abahesha Licence B ya CAF nyuma y'imyaka ibiri.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abatoza 134 bafite impamyabushobozi za CAF mu byiciro bitatu; CAF C (114), CAF B (7) na CAF A (13).

Abatoza b'abanyarwanda bari gukurikirana amahugurwa ya Licence C ya CAF:

Kalimba Richard (Pepiniere Fc), Sekamana Leandre (Unattached), Dusange Sasha (Rayon Sports Junior Fc), Simba Theophile (RDF), Nzeyimana Alexis (RDF), Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Mbungira Ismael (Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Nshutinamagara Ismael (AS Kigali), Ndoli Innocent (Nta kipe afite), Kabalisa Calliope (Isonga Fc), Ndahiro Mbonigaba (Vision Fc), Kayiranga Patrick (Huye Training Center), Kubwimana Jean Marie Vianney (AS Kigali Junior), Mukiza Abdoulkarim (La Jeunesse), Twagirimana Jean Baptiste (Inyemera WFC), Niyonzima Haruna, Twagirayezu Isaac (KEFA Academy), Niyirema Aimable (KEFA Academy), Bigirimana Richard (KEFA Academy), Twagiramungu Jean Marie Vianney (SC Kiyovu), Muyenzi Dieudonne (KEFA Academy), Uwintwali Jean Claude (Nta kipe afite), Safari Mustafa AS Kigali WFC), Fikiri Abdulkarim (Nta kipe afite), Kabanyana Scovia (Imanzi WFC), Nshimiyimana Janvier (Nta kipe), Shyaka Jean (Nta kipe afite), Uwitonze Jean Cliff (HQC Fc), Namahoro Yves (Vision Fc), Rwibutso Pierre Claver (Pepiniere Fc), Byusa Wilson (APR FC Academy), Mutarambirwa Djabil (SC Kiyovu), Tugirimana Gilbert (Marines Fc), Muvunyi Felix (Miroplast Fc) na Nsabimana Jean de Dieu (Bugesera WFC).

Yanga Africans i Kigali mu kurambagiza Manzi Thierry wa Rayon Sports

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Yanga Africans igiye kohereza intumwa zayo i Kigali ngo zumvikane na Manzi Thierry, myugariro usoje amasezerano muri Rayon Sports wabengutswe n'Umutoza George Lwandamina.

Mwanaspoti dukesha iyi nkuru itangaza ko umutoza George Lwandamina wa Yanga Africans yabengutswe Manzi Thierry wari wabujije amahwemo rutahizamu John Bocco mu mukino w'u Rwanda na Tanzania wabaye kuwa gatandatu tariiki ya 15 Nyakanga mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike ya CHAN 2018.

Manzi Thierry mu mukino wa gicuti wa Rayon Sports vs Azam FC kuwa 8 NyakangaManzi Thierry mu mukino wa gicuti wa Rayon Sports vs Azam FC kuwa 8 Nyakanga

Umutoza George Lwandamina yahise ashyikiriza ubuyobozi bwa Yanga amazina y'uwo myugariro w'Umunyarwanda, ngo aze afatanye na Henry Okoh ukomoka muri Nigeria mu bwugarizi bw'iyo kipe ya rubanda muri Tanzania.

Umwe mu bayobozi ba Yanga, Mwanaspoti itatangaje amazina, yatangaje ko nyuma yo kubona ko Umutoza George Lwandamina yanyuzwe n'ubwugarizi bwa Manzi Thierry, bagiye gutegura uburyo bakohereza intumwa zikaza kuvugana n'uyu myugariro ku buryo yazabakinira umwaka utaha w'imiino.

Manzi Thierry na Kwizera Pierrot bari inkingi ya mwamba ya Rayon SportsManzi Thierry na Kwizera Pierrot bari inkingi ya mwamba ya Rayon Sports

Si uyu mukinnyi Yanga yabengutswe muri uwo mukino kuko irimo iranakora ibishoboka byose ngo yegukane Erasto Nyoni wakiniraga Azam FC ndetse na Raphael Daudi wa Mbeya City, uyu we ngo ibiganiro bikaba byaranamaze gutangira.

Mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri uwo mukino w'Amavubi na Taifa Stars, Manzi Thierry yari yatangaje ko hari amakipe ane yo mu Rwanda amushaka ndetse n'andi yo hanze, ariko ngo mu guhitamo aho asinya amasezerano, ku isonga haza Rayon Sports kuko ari yo yamugize uwo ari we kugeza ubu.

Nyuma y'umukijno Rayon Sports yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, uyu mufana yasirisimbye kuri Manzi Thierry, bamwe bakavuga ko yari amuzaniye miliyoni 8 ngo asinye amasezeranoNyuma y'umukijno Rayon Sports yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, uyu mufana yasirisimbye kuri Manzi Thierry, bamwe bakavuga ko yari amuzaniye miliyoni 8 ngo asinye amasezerano

Manzi Thierry bivugwa ko bitarenze iki cyumweru aza kuba yamaze gusinya muri Rayon Sports ariko bishobora guhinduka ubwo na Yanga yabijemoManzi Thierry bivugwa ko bitarenze iki cyumweru aza kuba yamaze gusinya muri Rayon Sports ariko bishobora guhinduka ubwo na Yanga yabijemo

Sunrise FC yabonye ubuyobozi bushya bwahize gutuma itazongera kubaho by'amaburakindi

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Sunrise FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yabonye ubuyobozi bushya nyuma y'ubw'inzibacyuho bwari bumazeho umwaka umwe, mu migabo n'imigambi hakaba harimo gushakira iyo kipe uburyo bwatuma ibaho mu buryo burambye kandi butari amaburakindi.

Si yo yonyine ariko Sunrise FC iri mu makipe yarushije andi ubukene muri uyu mwaka w'imikino ushize (2016-2017), aho uretse ibirarane by'imishahara, hari n'aho byageze abakinnyi kubona ifunguro ribatunga bikajya bibanza gukorerwa inama zitandukanye, byumvikanaga ko hari igihe bataribonaga buri munsi.

Sunrise FC yarangije umwaka w'imikino ari nta nkuruSunrise FC yarangije umwaka w'imikino ari nta nkuru

N'ubwo ikibazo kitari gishya muri iyo kipe, cyafashe indi ntera mu ntangiroro z'uwo mwaka, aho iyo kipe yahoze ari iy'Intara y'Iburasirazuba, yeguriwe Akarere ka Nyagatare, ndetse akimurirwa ibirindiro ikava i Rwamagana ijya muri ako Karere.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo iyo kipe yahinduye ubuyobozi bwari busanzwe burangajwe imbere na Ndungutse Jean Bosco wari Perezida, ahita aba Visi Perezida wa kabiri ku buyobozi bwatorewe Padiri Patrice Ntirushwa.

Kahangwa Frank, Umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC yatangarije RuhagoYacu ko gushyiraho ubuyobozi bushya byatewe n'uko ubwari busanzweho bwari inzibacyuho.

Ati “Impamvu yatumye ubuyobozi buhinduka ni uko ubuyobozi bwari busanzweho bwari ubw'agateganyo, yari yaragiyeho kugirango ifashe ikipe yari ivuye i Rwamagana ije kuba i Nyagatare. Komite yagiyeho ubu ni iya burundu.”

Ikipe ya Sunrise FC yagiye ihirahira guterwa mpaga abakinnyi banze kuza gukina batabanje guhembwaIkipe ya Sunrise FC yagiye ihirahira guterwa mpaga abakinnyi banze kuza gukina batabanje guhembwa

Yakomeje avuga ko manda y'iyi komite yatowe igenwa na n'amategeko shingiro (Status) y'ikipe ya Sunrise FC, gusa ngo imigabo n'imigambi abatowe bafite ni ugushakira iyo kipe uburyo bwo kubaho neza kandi mu buryo burambye.

Ati “Abayobozi bajyaho hari ibibazo byagaragaraga mu ikipe, nk'ikibazo cy'amafaranga yaburaga cyane no guhemba nabi, abakinnyi ntabwo bari babayeho neza. Abayobozi batowe bagaragazaga ko bagiye kubikemura, abakinnyi bagahemberwa ku gihe kandi bakabaho neza.”

Iyi kipe yasoje umwaka wa shampiyona 2016-2017 ku mwanya wa 9 muri Azam Rwanda Premier League, ariko ngo uwo mwanya si mwiza kuko bari bafite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, icyo na cyo kikaba ari kimwe mu bizakorwaho mu mwaka utaha w'imikino.

Imikino imwe n'imwe bayiteguraga nabi kubera kutabona ifunguro rya buri munsiImikino imwe n'imwe bayiteguraga nabi kubera kutabona ifunguro rya buri munsi

Abayobozi bashya ba Sunrise FC:

Perezida: Padiri Patrice Ntirushwa
Visi Perezida wa mbere: Habineza Rongin
Visi Perezida wa kabiri: Ndungutse Jean Bosco (yari Perezida muri komite icyuye igihe)
Umunyamabanga Mukuru: Kahangwa Frank

Abaharanira impinduka muri ruhago bahamya ko bashyigikiye Mwanafunzi kandi bizeye intsinzi

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Amatora y'umuyobozi mushya w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ugomba kuyobora mu myaka 4 iri imbere, ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka, ni kimwe mu biri kugarukwaho cyane na bakunzi ba ruhago muri iyi minsi.

Kugeza ubu abagabo 2 bakoranaga muri Komite Nshingwabikorwa icyuye igihe, nibo bari guhanganira umwanya wo kuyobora FERWAFA.

Nzamwita Vincent De Gaulle wari Perezida wa FERWAFA hamwe na Mwanafunzi Albert wari umuyobozi w'ishami ry'amarushanwa muri komite icyuye igihe.

Mwanafunzi Albert ni we watoranyijwe n'abashaka impinduka kuba yabahagararira, bitandukanye n'ibyo Munyankumburwa yatangarije ikinyamakuru Kigali Today kuri uyu wa mbere.

" Inama ya Banyamuryango dufatanyije yabaye itariki 14/7/2017niyo yemeje ko Mwanafunzi Albert ahagararira abashaka impinduka." Kanamugire Fidel, umuvugizi w'abashaka impinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

" Muri iyo nama ntabwo Munyankumburwa nk'umwe mu bagize iri tsinda yabonetse ku mpamvu ze bwite, akaba ariho rero hemerejwe ko Albert Mwanafunzi ari we uzaduhagararira nku mu kandida utanzwe ni tsinda riharanira impinduka mu mupira ni nayo mpamvu yagiye aherekejwe n'abayobozi bagize iri tsinda ry'abashaka impinduka mu mupira w'amaguru."

JPEG - 146.3 kb
Kanamugire avuga ko bashyigikiye Mwanafunzi ari nayo mpanvu bamuherekeje ajya gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza

Aba baharanira impinduka mu mupira w'amaguru bakomeza bavuga ko batazasubira inyuma mu rugamba batangiye rwo gushaka uko bazana impinduka mu mupira w'amaguru, akaba ari yo mpanvu basaba abanyarwanda kudaha agaciro ibivugwa byose, nk'uko Kanamugire yakomeje abitangariza RuhagoYacu.

" Mu bihe nk'ibi bikomeye by'amatora havugwa byinshi, ariko ni cyo gihe cyo gushyira imbaraga hamwe, no gutahiriza umugozi umwe, ngo tugere kucyo twiyemeje." Kanamugire Fidel, usanzwe ari n'umuyobozi wa Heroes FC.

JPEG - 30.4 kb
Mwanafunzi Albert ni we watoranijwe n'abashaka impinduka mu mupira w'amaguru

" Tubijeje yuko tutazasubira inyuma kandi amajwi yacu, ibikorwa byacu, na gahunda zacu bizakomeza guharanira impinduka nziza kuko ari ryo shema ryacu nu murage mwiza twasigira abanyarwanda muri iki gihe cyacu turi mu mupira wa maguru."

" Umukandida wacu azajya asubiza buri umwe wese ukeneye amakuru, cyangwa bibe byabazwa umuvugizi w'itsinda ry'abashaka impinduka."

Akomeza agira ati, " igihe kirageze yuko twihesha agaciro muri ruhago yacu mu rwego mpuzamahanga nkuko nyakwubaha Perezida wacu Paul Kagame ahora abidusaba nka banyarwanda bakunda igihugu. Tukanasaba abanyarwanda bakunda umupira w'amaguru kuzamutora 100% tuzirikana agaciro yaduhesheje ndetse n' ibyiza amaze kutugezaho bitigeze bikorwa nuwo ariwe wese mu mateka y'u Rwanda."

JPEG - 40.4 kb
Aba ni bamwe mu bayobozi b'amakipe bagize itsinda riharanira impinduka mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda

Aya matora ateganyijwe tariki ya 10 Nzeli uyu mwaka. Akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA kandikiye abankandida kuri uyu wa mbere, kabasaba kuzuza ibisabwa n'amategeko, ngo bahabwe uburenganzira bwo kuzahatanira kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

  • July 18th 2017 at 01:08

Mwanafunzi wasabye guhatanira na Degaule ubuyobozi bwa FERWAFA ntiyujuje ibisabwa

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Kimwe na bamwe mu bakandida basabiwe imyanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA, Mwanafunzi Albert wari witezweho guhatana na Nzamwita Vincent ‘Degaule' ku mwanya w'Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ntiyujuje ibisabwa.

Kuwa 15 Nyakanga ni bwo ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ryatanze Albert Mwanafunzi ho umukandida ku mwanya w'umuyobozi wa FERWAFA, hamwe n'abandi basabirwa imyanya muri Komite nyobozi uyu mugabo azaba ayoboye naramuka atowe.

Mwanafunzi Albert n'abari ku rutonde ayoboye bose ntibujuje ibisabwaMwanafunzi Albert n'abari ku rutonde ayoboye bose ntibujuje ibisabwa

Kuri uyu wa mbare tariki ya 17 Nyakanga ni bwo akanama gashinzwe amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA, katangiye gusuzuma inyandiko z'ubwiyamamaze bw'abakandida bose, ari na yo mpamvu Mwanafunzi Albert ari umwe mu basanzwe kuzuza ibisabwa mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo kandidatire ye igateshwa agaciro.

Inyandiko igaragara ku rubuga rwa FERWAFA igira iti “Dushingiye ku byangombwa by'abakandida banyu byashyikirijwe Akanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA, tubandikiye iyi baruwa tubasaba kuzuza ibyangombwa by'abakandida banyu bituzuye bigashyikirizwa akanama kavuzwe haruguru mugihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe muboneye iyi baruwa, nkuko biteganywa n'amabwiriza agenga amatora.”

Mwanafunzi ni Umuyobozi muri AS Kigali, ndetse ntibirasobanuka neza niba AS Kigali ari yo yamuhaye ihuriro ry'abaharanira impinduka muri ruhagoMwanafunzi ni Umuyobozi muri AS Kigali, ndetse ntibirasobanuka neza niba AS Kigali ari yo yamuhaye ihuriro ry'abaharanira impinduka muri ruhago

Ibyo Mwanafunzi atujeje kandi asabwa kuzuza mu masaha 48 ni:
1. Icyemezo cy'uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n'Inkiko (Extrait du casier judiciare);
2. Kopi y'impamya bumenyi iriho umukono wa Noteri;
3. Ibaruwa yahawe n'umunyamuryango aturukamo (Lettre de Recommendation);
4. Kopi y'amategeko shingiro y'urwego rw'umunyamuryango aturukamo yatanzwe muri RGB mu gihe cyo gusaba ubuzima gatozi.

Urutonde rw'abakandida b'ihuriro rigamije impinduka muri ruhago abaruriho bose nta n'umwe wujuje ibisabwa, ndetse na bo barasabwa kubyuzuza mu masaha 48, ibi ariko bikaba binareba bamwe mu bakandida bari ku rutonde Nzamwita Vincent ‘Degaule' ayoboye.

N'ubwo benshi mu yatanze ku rutonde ngo bafatanye kuyobora FERWAFA batujuje ibisabwa, Degaule we arabyujujeN'ubwo benshi mu yatanze ku rutonde ngo bafatanye kuyobora FERWAFA batujuje ibisabwa, Degaule we arabyujuje

Papy warekuwe na APR FC ashobora kwerekeza muri Rayon Sports

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Umukinnyi wo hagati Sibomana Patrick yarekuwe n'ikipe ya APR FC kuri uyu wa mbere, akaba ashobora gusinya amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri.

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 4 mu ikipe ya APR FC, kuri uyu wa mbere nibwo yahawe urupapuro rumukura mu ikipe ya APR FC, hakaba hari amahirwe menshi ko yasinya amasezerano muri Rayon Sports kuri uyu wa kabiri.

JPEG - 126.2 kb
Patrick Sibomana ni umwe mu bakinnyi bakina imbere ku mpande, bafite imoso ityaye

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu musore yari akifuzwa na APR FC, ariko agasanga bishobora kuzamugora gukomeza gutera imbere muri iyi kipe, kuko atari akibona umwanya wo kubanza mu kibuga.

Patrick Sibomana ntabwo yigeze agaragara mu mikino y'igikombe cy'Amahoro ya 1/2 n'umukino wa nyuma, akaba ariho yasanze atagifite amahirwe yo gukinira iyi kipe, ahitamo gusaba ubuyobozi kuba bwamureka akerekeza ahandi.

JPEG - 74.9 kb
Sibomana Patrick ashobora kwiyunga kuri Rutanga Eric bakuranye i Remera

Kugenda abura umwanya mu ikipe ya APR FC byamuviriyemo no gutakaza umwanya mu ikipe y'igihugu Amavubi, yaba ikipe nkuru ndetse n'ikipe y'abakina imbere mu gihugu iri guhatanira tike ya CHAN.

JPEG - 168.3 kb
Uyu musore yabanje kugira ibihe byiza muri APR FC kugeza yisanze atakibona umwanya wo gukina

Gusa bamwe mu bayobozi ba APR FC ntibifuzaga ko uyu musore yarekurwa na APR FC, akaba yari yanemerewe amafaranga menshi ngo yongere amasezerano, ariko we ahitamo gushakira aho aho yabona umwanya wo kujya mu kibuga.

Sibomana Patrick yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, biza gukomwa mu nkokora no kuba yari yaratinze kubona urupapuro rumukura muri APR FC, ndetse hari n'amakipe yari akimushaka ku mugabane w'i Burayi.

JPEG - 264.1 kb
Yari amaze iminsi aba ku ntebe y'abasimbura

RuhagoYacu yunva ko uyu musore ashobora kuza guhabwa miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda, agasinya amasezerano y'imyaka 2.

Karekezi, Katauti na Nkunzigoma ni bo batoza bashya ba Rayon Sports FC

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Abatoza batatu bahoze bakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bumvikanye n'ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha w'imikino.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuye ku bayobozi ba Rayon Sports atangaza ko aba batoza bombi bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha.

Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, yatangaje ko Karekezi bunvikanye ku wa 5 w'icyumweru gishize, bakaba baranze guhita babitangaza ku mugaragaro, kuko Karekezi agomba kugera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru, avuye mu gihugu cya Sweden, aho yari amaze igihe akorera.

"Karekezi kumvikana byamaze kurangira, ndetse n'abatoza bamwungiriza byarangiye kuri uyu wa mbere." Uyu waganiriye na RuhagoYacu utashatse ko amazina ye atangazwa.

"Kimwe mu byo Karekezi yasabye gikomeye kugira ngo yemere kuza gutoza Rayon Sports harimo ko Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bagomba kuba mu batoza bamwungirije, kandi ibyo byamaze gukorwa byarangiye."

Karekezi afite impanyabushobozi ya Licence A ya UEFA yakoreye muri SwedenKarekezi afite impanyabushobozi ya Licence A ya UEFA yakoreye muri Sweden

Karekezi Olivier yari umutoza ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Sweden aho yatozaga amakipe y'abato.

RuhagoYacu yavugishije abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko mu buryo bweruye umutoza aramenyekana iki cyumweru ku wa 3, kuko ikipe izatangira imyitozo ku wa kabiri w'icyumweru gitaha.

Andi makuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Karekezi Olivier azahembwa amafaranga y'u Rwanda 1,500,000 akazagenerwa n'agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ugereranije n'ako bari basanzwe batanga mu rwego rwo gushaka uko babona intsinzi nyinshi.

Nkunzigoma Ramadhan yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru, akaba acumbitse mu mujyi wa Kigali, naho Katauti wari umutoza wungirije wa Musanze FC n'ubwo ikipe ye yashatse kumwongerera amafaranga menshi, ntiyemeye kongera amasezerano akaba yahisemo gusubira mu ikipe yamugize igihangange hano mu Rwanda.

"Danger Man" nk'uko bamwitaga mu karere ka Afurika y'iburasirazuba, ari mu bakinnyi bamamaye cyane mu ntangiriro ya za 2000 ari kizigenza mu ikipe ya APR FC, mbere yo kuyivamo akerekeza ku mugabane w'i Burayi.

Katauti wari umwungiriza muri Musanze FC, ni we ugiye kungiriza Karekezi muri Rayon SportsKatauti wari umwungiriza muri Musanze FC, ni we ugiye kungiriza Karekezi muri Rayon Sports

Nkunzigoma Ramadhan araba ashinzwe Bakame na bagenzi beNkunzigoma Ramadhan araba ashinzwe Bakame na bagenzi be

Olivier akaba yari yavuzwe mu makipe atandukanye arimo APR FC yabayemo igihangange na Police FC, ariko bikaba birangiye ahereye mu ikipe mukeba yahanganye na yo mu myaka myinshi yakinnye hano mu Rwanda.

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvaga ikipe batayiha uyu mutoza, ariko nyuma yo kwicara bakabiganiraho igihe kirekire, byarangiye basanze Karekezi na Katauti baba abasimbura beza ba Masudi na Maso muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Karekezi azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 22 Nyakanga) yerekwe abakinnyi be ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga, atangire imyitozo ku wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Aba bagabo babanye igihe kinini ari abakinnyi b'Amavubi, basanzwe ari inshuti magaraAba bagabo babanye igihe kinini ari abakinnyi b'Amavubi, basanzwe ari inshuti magara

Undi mutoza wari mu biganiro na Rayon Sports binageze kure, ni Andre Cassa Mbugo, ariko yaje kudatoranywa imbere ya Karekezi.

Seninga yasinye amasezerano y'imyaka 3 atoza Police FC

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Ikipe ya Police FC imaze guha aamasezerano umutoza Seninga Innocent y'imyaka 3, nyuma yo gufasha ikipe ya Police FC gufata umwanya wa 2 muri shampiyona iheruka ya 2016/17.

Mu minsi ishize nibwo RuhagoYacu yatangaje ko Seninga azongererwa amasezerano yo gutoza Police FC, akaba amaze gusinya kuri uyu wa mbere.

Aganira na RuhagoYacu umutoza Seninga Innocent yemeje ko yasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Police FC.

Abari abungiriza bose ba Seninga Innocent, bakaba nabo bahawe amasezerano y'imyaka 3 kimwe n'umutoza mukuru.

" Igikomeye bansabye ni ugushaka ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda." Seninga aganira na RUhagoYacu.

" Birasaba gukora cyane, byibura tukabona kimwe muri 2 bikinirwa hano mu Rwanda."

Police FC kugeza kuri ubu yamaze kugura abakinnyi 5 barimo Ishimwe Zappy (utari ufite ikipe), Nsengiyunva Moustapha wavuye muri Rayon Sports, Bertrand Iradukunda na David Nzabanita bakiniraga Bugesera, na myugariro Fiston Munezero wakiniraga Rayon Sports.

" Abakinnyi nifuzaga mu ikipe ya Police FC bamaze kubangurira, ubu nanjye ngiye gukora cyane, dushake uko twakwegukana igikombe."

" Badusabye gukomeza kuzamura urwego rw'abakinnyi bafite impano, akaba ari ikintu nzakomeza gukora uko Abeddy na Mico Justin uyu mwaka bazamutse cyane, n'abandi bakinnyi bizagende kuriya."

Yongeyeho ati, " Police FC mu myaka ishize yakomeje kugenda itanga abakinnyi beza, uyu mwaka nabwo bizakomeza turebe ko havamo undi Danny Usengimana cyangwa Tuyisenge."

Seninga Innocent ahembwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, akaba ahabwa prime y'umukino batsinze y'ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mutoza yishyurirwa icumbi ryo kubamo mu mugi wa Kigali, akaba anafite imdodoka imutwara.

  • July 17th 2017 at 05:50

Amavubi under no pressure for Tz return leg tie, says Rucogoza

By Mugabe

Amavubi center-back Aimable ‘Mambo' Rucogoza has said the team is not under pressure ahead of the 2018 African Nations Championship (CHAN) second qualification round, second leg against Tanzania on Saturday at the Kigali Stadium in Nyamirambo.

The hard-tackling Bugesera FC defender told Times Sport on Wednesday that the team is confident going into the home leg needing just a draw to progress to the third and final round where they will face either Uganda or South Sudan.

“We got a good result from the first leg and with the training we're having in preparation for the second leg, I am quite positive that we're in the right position physically and mentally to eliminate Tanzania,” Rucogoza said.

The 31-year-old added, “Our target is to beat them. We are doing all we can to win but we know the game will even be more difficult than the first leg in Tanzania. Nonetheless, we are not under any pressure as we are going to play at home in-front of our fans and families.”

Rucogoza returned to the national team fold after six years—the last time he featured for Amavubi was during the 2011 CECAFA Senior Challenge Cup under Ghanaian coach Sellas Tetteh.

The veteran center-back started his career with Rubavu-based league side Marines FC before moving to KIST, Rayon Sports, Nyanza FC, Espoir and Gicumbi FC.

Amavubi held Taifa Stars to a 1-1 draw in the first leg played last Saturday in Mwanza. AS Kigali's new signing, Dominique Savio Nshuti put Rwanda ahead after 18 minutes before Himid Mao equalised for the hosts from the penalty spot in the 35thminute.

The winners between Rwanda and Tanzania will face either Uganda or South Sudan in the third and final qualification round next month where only eventual winners will qualify to represent the East and Central Africa Zone, alongside hosts Kenya.

South Sudan and Uganda played a goalless draw in the first leg in Juba, while the second leg will be played in Kampala this weekend.

Meanwhile, the Tanzanian delegation arrived in Kigali last evening and will stay at Sports View Hotel in Remera.
Source: The Newtimes

❌