WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 29th 2017ImvahoNshya

Kigali: Hagiye gutunganywa ahantu nyaburanga hatatu

By IMVAHO NSHYA

Nyuma y'igishanga cya Nyandungu (Eco Park Nyandungu) n'ibindi bice bigiye gutunganywa mu Mujyi wa Kigali bigirwe ahantu nyaburanga abantu bazajya basura bakanahidagadurira.

Dr Nkurunziza Alphonse, Umuyobozi w'ishami ry'imyubakire mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya ko ahantu hazatunganywa ari ahitwa “ Meraneza”, igice cyahoze gikoreramo inganda (igishanga cya Rwandex), ahubatse gare ya Nyabugogo no mu Kimicanga.

Yasobanuye ko ahitwa “Meraneza” haherereye ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) hakunze gutemberera abantu bashaka kuganira, hagasohokera inshuti n'imiryango, akaba ari ahantu hatuje hafasha abashaka kuruhuka.

JPEG - 195.9 kb
Dr Nkurunziza Alphonse, Umuyobozi w'ishami ry'imyubakire mu Mujyi wa Kigali

Ahahoze inganda ho ngo hazatunganywamo pariki ndetse hanashyirwemo umugezi w'amazi meza, haterwemo ibiti byiza kandi bibereye ijisho. Hazanashyirwamo inzira z'abagenzi n'amagare.

Ahari Gare ya Nyabugogo naho hazatunganywa hagirwe ahantu nyaburanga ndetse n'ahitwa Kimicanga hari igishanga ugana Nyabugogo.

Dr Nkurunziza avuga ko imirimo y'ibanze yo gutunganya ahari gare ya Nyabugogo izatwara Miliyari zisaga 4 z'amafaranga y'u Rwanda kandi kuhatunganya bikazakorwa mu byiciro, bikazarangira bitwaye miliyari zisaga 12 z'amafaranga y'u Rwanda kandi akaba ari umushinga w'igihe kirekire.

Byitezwe ko abikorera n'abashoramari aribo bazashyira mu bikorwa iyi mishinga yo gutunganya ahantu nyaburanga muri Kigali, bakazagenda bashishikarizwa gushoramo imari,nk'uko bisobanurwa.

Ati “ Iyi mishinga tuzayishishikariza abashoboramari n'abandi bikorera ku giti cyabo, abazemera tuzayibaha bayikore, ndetse hamwe na hamwe muri aha hantu hatangiye gusurwa nabo ku buryo hari abashaka kubyinjiramo.”

Ariko nanone Dr Nkurunziza yemeza ko mu gihe batazaba babonetse mu gihe cyagenwe, Umujyi wa Kigali uzishakamo ubushobozi bwo kubikora, bityo bikawufasha kubona imisoro n'amafaranga azajya atangwa n'abahasura cyangwa abahatemberera.

Iyi mishinga yose igamije kurengera ibidukikije no kurushaho kugira Kigali nziza mu buryo bw'ubukerarugendo bugamije ubukungu bw'Umujyi.

MUGISHA BENIGNE

Nyamasheke: Hibwe ibendera, basabwa gukaza umutekano

By IMVAHO NSHYA

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke burasaba abaturage kongera imbaraga mu kurinda ibirango by'igihugu ndetse n'ibikorwa remezo bishobora kwibwa cyangwa kwangizwa n'abagizi ba nabi.

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y'aho mu kagari ka Jurwe, mu murenge wa Rangiro muri aka karere, ibendera ry'igihugu ryibwe n'abantu bataramenyekana n'ubu rikaba ritaraboneka.

Mu kiganiro n'Imvaho Nshya, ushinzwe iterambere n'imibereho myiza y'abaturage muri aka kagari, Niyonsenga Louise, yavuze ko iri bendera ryibwe mu masaha ya nyuma ya saa tatu z'ijoro kuko ngo hari amakuru avuga ko muri ayo masaha ryari rihari, ariko abagombaga kurara irondo bakaba batarageze ku biro by'aka kagari, babyuka mu gitondo bagasanga ryaraye ryibwe, bigakekwa ko nta n'irondo ryaba ryararawe.

Yagize ati “Ubwo bwakeye dukoresha inama y'abaturage, abagombaga kurara irondo bakaba bari 7, abagera kuri 4 n'umuyobozi w'umudugudu ibi biro by'akagari byubatsemo bahise batabwa muri yombi aho bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, abandi 3 baburirwa irengero n'ubu bakaba bataraboneka, tukaba natwe dukomeje gushakisha uwaba yaribye iri bendera.”
Abibye ibendera magingo aya ntibaramenyekana
Asaba abaturage kujya barara irondo nk'uko biba byemejwe ko hari abagomba kurirara umunsi runaka, kugeza ubu bakaba bibaza uwaba yararitwaye, bagasaba ko bishobotse bahabwa irindi kugira ngo akagari kareke gukomeza gukora nta bendera ry'igihugu.

Umuyobozi w'aka karere Kamari Aimé Fabien, na we yemereye Imvaho Nshya ko iri bendera ryibwe kugeza na n'ubu abaritwaye bakaba bataramenyekana, akavuga icyakora ko aba baturage 4 n'umukuru w'umudugudu bari bafunze barekuwe, kuko bari bajyanywe gukorwaho iperereza, aba bandi 3 bo bakaba bakomeje kubura.

Yagize ati “Ni byo koko ibendera ry'igihugu ryaribwe, kugeza n'ubu ryarabuze hagiye gushira icyumweru, abaryibye bakaba bataramenyekana. Hari hafashwe abaturage 4 mu bagombaga kurara irondo igihe ryibwa, hanafatwa umukuru w'umudugudu ariko ubu barekuwe kuko kwari ukugira ngo bafashe mu iperereza, gusa aba bandi 3 bo n'ubu barabuze.

Icyo dusaba abaturage ni ukumenya agaciro k'ibirango by'igihugu no kubirindira umutekano, bakarinda n'umutekano w'ibikorwa remezo begerezwa kandi bishobora kwibwa cyangwa kwangizwa n'abagizi ba nabi, nk'amashanyarazi n'ibindi, kuko bibabaje kubona abantu baza bagatwara ibendera ry'igihugu kandi hari abagombye kurara irondo bagombye kuba bari aho, tugasaba ko bitakongera ahandi muri aka karere.”

Abaturage baganiriye n'Imvaho Nshya bo muri aka kagari nyuma y'iyibwa ry'iri bendera, baribaza uko bazabona irindi, icyakora ubuyobozi bukabahumuriza bubabwira ko bizwi, bigikurikiranwa.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • May 29th 2017 at 08:59

Miliyari 2.4 zizakoreshwa mu gutunganya igishanga cya Nyandungu

By IMVAHO NSHYA

Ibikorwa byo gutunganya igishanga cya Nyandungu mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushakira abatuye Umujyi wa Kigali aho batemberera n'aho bidagadurira, bizatwara miliyari 2 na Miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nk'uko bisobanurwa na Dr. Nkurunziza Alphonse, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu yaratangiye.

Yagize ati “Ubu twatangiye gukora iki gishanga, inyigo yararangiye n'ibikorwa byaratangiye. Iki gishanga kizakorwa mu buryo kizaba gifite ubusitani abantu bicaramo bakaganira, aho abantu bashobora kunyura n'amagare nko mu rwego rwa siporo, utugezi tw'amazi tuzaba turimo tunyonyimba neza kandi tubereye amaso y'abahasura n'ibindi.”

JPEG - 195.9 kb
Dr Nkurunziza Alphonse, Umuyobozi w'ishami ry'imyubakire mu Mujyi wa Kigali

Avuga ko inyingo yakozwe igaragaza ko imirimo yo gutunganya iki gishanga mu rwego rw'ubukerarugendo izatwara amafaranga angana na Miliyari 2 na miliyoni 400 ashobora kurenga bitewe n'ibizagenda byifuzwa kuhakorwa.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya, yabwiye Imvaho Nshya ko igishanga cya Nyandungu kizashyirwamo ibiti bya kera abantu benshi batamenyereye ndetse bizajya binigishirizwaho abakiri bato, ibyuzi by'amafi, ibinyabuzima byari byaracitse n'ibindi bishya.

Eng. Ruhamya avuga ko ibikorwa byo gutunganya iki gishanga bihuriweho n'inzego zinyuranye zirimo Umujyi wa Kigali, REMA n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), kikazatunganywa ku nkunga y'Ikigega cya Leta kigamije gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije n'imihundagurikire y'ibihe (FONERWA).

MUGISHA BENIGNE

Gatsibo:FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango 120

By IMVAHO NSHYA

Abanyamuryango 120 ba Koperative Cooproriz Ntende, ikora ubuhinzi bw'umuceri mu gishanga cya Ntende mu karere ka Gatsibo, barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, biyemeza gufatanya na bagenzi babo gukomeza kwihutisha iterambere ry'igihugu no kurinda ibyagezweho.

Aba banyamuryango bashya barahiye, bavuga ko gahunda z'iterambere z'umuryango FPR Inkotanyi ari zo zatumye biyemeza gufatanya n'abandi banyamuryango mu gukomeza kwihutisha ibyagezweho no kubisigasira.

By'umwihariko nk'abahinzi b'umuceri, bavuga ko iterambere bamaze kugeraho mu myaka 14 ishize bibumbiye hamwe ryivugira, bagahamya ko byose babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

JPEG - 318 kb
Bamwe mu bahinzi b'umuceri barahira (Foto: Hitimana D.)

Bizimana Benoit umwe mu banyamuryango b'iyi koperative, yagize ati “Imibereho twari tubayemo kera rwose yari ntayo, iki gishanga cyari urufunzo gusa, maze Perezida Kagame arakidutunganyiza, dutangira guhingamo umuceri, none ubuzima bwarahindutse, ubu twavuye mu nzu zitari zimeze neza za nyakatsi turi mu nzu nziza zisobanutse.”

Yakomeje agira ati “Impamvu twinjiye mu muryango FPR Inkotanyi ni uko dushyigikiye umubyeyi wacu Perezida Kagame, twaramushyigikiye mu matora yose yatambutse, n'ubu tuzamushyigikira.Noneho ubu twiyemeje kujya mu muryango kumugaragaro, twaje kubikorera kuri iyi koperative yacu kuko niwe wayiduhaye.”

Rwamwaga Jean Damascene, umuyobozi w'iyi koperative yabwiye Imvaho Nshya ko batangira ubuhinzi bw'umuceri batangiye bahinga kuri Hegitari 55 gusa, ari abahinzi bagera kuri 400, none ngo mu myaka 14 bamaze kuba abanyamuryango 3800 bagabanyije mu mazone 15.

Upfuyisoni Bernadette, wari uhagarariye Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'akarere ka Gatsibo, yasabye aba bahinzi b'umuceri by'umwihariko aba 120 binjiye mu muryango, gukomeza kuba umusemburo w'iterambe ry'igihugu no gukomeza kuba abarinzi b'ibyagezweho.

Yagize ati “Nk'uko rero mwabitweretse, mukatwereka ibi byiza byose mwagezeho, reka twizere ko ari mwebwe mugomba no kuba abarinzi b'iterambere twagezeho dukesha Umukuru w'igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame.

Twishimiye kuba uyu munsi dushobora kurata ibyiza twagezeho, kandi dushyigikiye ko uwabitugejejeho yazakomeza akanatugeza no ku bindi.”

Mu bikorwa by'indashyikirwa iyi koperative yagezeho harimo icyumba gikorerwamo inama gifite ubushobozi bwo kwakira ibindi birori, amacumbi agezweho n'ibindi bikorwa byose hamwe bifite agaciro k'amafaranga miliyoni 800.

HITIMANA DIEUDONNE

Bugesera FC ifite intego yo gutwara igikombe mu myaka ibiri

By IMVAHO NSHYA

Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC bwemeje amakuru y'uko buri mu biganiro na rutahizamu Hussein Chabalala, umurundi umaze gutsindira ibitego 14 ikipe y'Amagaju muri uyu mwaka w'imikino wa 2016-2017.

Amakuru yizewe yageze ku Imvaho Nshya, aravuga ko ubuyobozi bw'Amagaju FC bwasabye Bugesera FC miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda kuri uyu rutahizamu, akazakina nk'umunyamahanga mu gihe Ruhinda Farouk ari mu nzira zo kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yabwiye Imvaho Nshya (IN) mu kiganiro kihariye ko bashaka kubaka ikipe izaba itwara ibikombe mu myaka ibiri kandi igizwe n'abana b'abanyarwanda gusa. Yanagaraje ahazaza n'ubuzima burambye bw'iyi kipe.

JPEG - 78.2 kb
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude uvuga ko bafite intego zo kubaka ikipe ishobora gutwara igikombe mu myaka ibiri iri imbere

I.N: Tubahaye ikaze

Gahigi: Murakoze cyane.

I.N: Dukurikije aho shampiyona igeze bigaragara ko mushobora kurangiza ku mwanya wa gatanu. Mwe mubona uyu mwaka warabagendekeye gute?

Gahigi: Kuri twebwe uyu mwaka w'imikino wagenze neza. Umwaka ushize, twarangije ku mwanya wa karindwi, uyu munsi nta gushidikinaya uwa gatanu uzaboneka. Iyi ni intambwe yatewe ku ikipe yari imaze umwaka umwe izamutse mu cyiciro cya mbere. Niyo mpamvu turi guharanira ko itasubira inyuma y'uyu mwanya wa gatanu.

Ikindi ntakwibagirwa, gusoza shampiyona nta mukinnyi dufitiye ikirarane icyo ari cyo cyose, kuri twebwe intego tuba twayigezeho.

Twavuga ko imbogamizi twahuye nazo ari umutoza Mashami Vincent wari umaze kumenyerana n'abakinnyi akajyanwa ikipe y'igihugu.

I.N: Mwabonye umuterankunga Excel Energy Group, aza yiyongera ku mafaranga y'akarere.Tuvuge ko nta bibazo by'amikoro mwahuye nabyo?

Gahigi: Nta kibazo cyabaye, kuko twanagiranye amasezerano na Excel ya miliyoni 20 mu mezi abiri n'igice, ayo araza atugirira akamaro yongerera abakinnyi morali, anafasha icyuho cyari kuvuka mu ngengo y'imari.'

I.N: Haba hari gahunda yo kongera amasezerano nabo?

Gahigi: Amasezerano ya mbere yari ayo mu gihe gito, ubu turifuza kuyashyira mu gihe cy'umwaka. Ibyo tuzabiganira nyuma y'uko shampiyona irangiye hagati y'ukwezi kwa karindwi n'ukwa Munani kugira ngo dutangirane na shampiyona y'umwaka utaha.

I.N: Sunrise FC, imwe mu makipe atatu yo mu ntara y'u Burasirazuba namwe murimo n'urugero rw'amakipe y'uturere yahuye n'ibibazo by'amikoro muri uyu mwaka. Mwebwe twavuga ko ibanga ryari irihe? Ese nk'ubu akarere kabarekuye byagenda gute?

Gahigi: Twebwe iyo tugiye gutangira shampiyona tugira ingengo y'imari tukayiha akarere nako kakareba uburyo kayitera inkunga ku kigereranyo runaka, iyo tumaze kubyumvikana tunavugana uburyo amafaranga azatangwamo. Wenda kati icyiciro cya mbere ni miliyoni 30 natwe tukazibara mu mishahara cyane cyane twamara guhemba tugakora raporo nabo bakaduha ikindi cyiciro nk'uko twabyemeranyijwe. Ibyo bituma habaho gucunga neza umutungo kuruta uko baduha miliyoni 100 zigashira mu kwezi kumwe kandi zakamaze byibuze amezi umunani.

Burya bisaba kwirinda gukora ikintu kigutunguye ukaba ahubwo uzi ngo uyu mwaka tuzahemba aha, tuzakina imikino iyi tuzatsinda wenda iyi ukanaba uzi agahimbazamusyi, mukagirana amasezerano n'abazabagaburira yewe n'abazabatwara. Ibi bituma mubasha gucunga neza ya ngengo y'imari.

Mwanabazaga ngo byagenda gute bakuyemo ingengo y'imari?, twe tuziko akarere kagiye kuvanamo amafaranga kabanza kuduteguza. Gusa n'uyu munsi muri kubona n'abaterankunga, ariko tunafite abafana benshi bagira uruhare mu gufasha ikipe yabo, tukaba tunabibashimira ariko tunasaba ko babikomeza kuko tubona amaherezo ikipe izaba iyabo.

Turanatekereza mu buryo burambye uko ikipe yazajya yibonera amikoro.Ubu akarere twaravuganye kadusaba ko twakora imishinga yabyara inyungu kandi ubu iri gutegurwa.

I.N: Hari imbanziriza mishinga mufite mwadusangiza?

Gahigi: Turatekereza ko twazagira Moteli yajya yinjiza igacumbikira abantu harimo resitora hakabamo n'agasoko gacuruza ibikoresho by'ikipe ku buryo nk'umuturage washaka umwenda cyangwa inkweto bya Bugesera akaba ariho abisanga. Turatekereza ko shampiyona itaha izarangira uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa.

I.N: Ubuyobozi bw'ikigo cy'imiturire « RHA » bwadusobanuriye ko mu minsi iri imbere butangira kubaka Sitade ya Bugesera. Ese ibi bigeze he? muzakinira he umwaka utaha?

Gahigi: Ibyo biri mu nshingano z'akarere na RHA. Ariko akarere kari katubwiye ko mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda ikibuga kizaba cyarabonetse.

Kitanabonetse byose ni ibintu abantu bategura, twamaze kuvuga ko tuzajya dukinira ku kibuga cya Kicukiro. Yaba uburyo bw'imyitozo n'ubwo kuhagera buzagoranaho gato ariko ntacyo bizahungabanyaho ikipe kereka abafana ariko nabyo ni igihe gito.
I.N: Ubwo tuvuga iby'ubuzima bw'umwaka utaha, hari ibivugwa ko hari abakinnyi mwavuganye barimo n'umurundi Hussein Chabalala ukinira Amagaju FC, murabivugaho iki?

Gahigi: Byarabaye ariko sinshaka kuvuga cyane kuri ibi byo kugura abakinnyi kuko hakiri kare. Naho ubundi abakinnyi barahari twumva ko tuzagirana ibiganiro cyane ko dushaka gusoreza ku myanya ya hafi kandi iyo myanya isaba abakinnyi bashoboye ariko tukubakira ku bacu dufite ubu. Turumva ko abakinnyi bazava hanze batazarenga bane cyangwa batanu ariko abandi tukazagumana abo dufite.

I.N:Hari abana benshi bazi umupira muri Bugesera iyo za Rilima, Ruhuha, Batima n'ahandi, mujya mutekereza kuzagira abana bakomoka i Bugesera bakina mu ikipe yabo, aho kwifashisha abavuye muri Mali n'ahandi?

Gahigi: Ibyo biri mu byo turi dutegura binasubiza na byabindi twibazaga tuti mu buryo burambye mwabaho mute?. Umwaka utaha mu cyiciro cya mbere tuzaba dufite byibuze abana batari munsi ya bane bavuka i Bugesera mu bakinnyi 30. Undi mwaka tuzagende twongeramo abandi kandi bose babanza mu kibuga.

Ikindi dufite nk'umuhigo, nta bandi banyamahanga tuzagura mu rwego rwo kuzagenda tubareka burundu. Abo dufitanye amasezerano narangira tuzatangira gukinisha abana b'Abanyarwanda gusa.

Ku bijyanye n'ikipe y'abana twakwita nka Academie muri uyu mwaka ugiye kuza turatekereza kuzongeramo imbaraga. Tuzabaha umutoza, tumuhembe tubahe ibikoresho tunabashakira amarushanwa hirya no hino maze mu myaka ibiri tujye tuza gukuramo abakina mu ikipe nkuru.

I.N: Mbere yo gusoza, umutoza Kanyankore mwamuhaye amasezerano y'igihe gito. Ese mubona mute umusaruro we munabihuze n'amasezerano mashya?

Gahigi: Dushobora gukomezanya dushingiye ku buryo arimo yitwara ku buryo hari icyizere ari no mu bantu bahabwa amahirwe ya mbere (yo kudutoza umwaka utaha).Kuko intego twamuhaye yazigezeho ku buryo yatekerezwaho bwa mbere kereka hari ibindi yifuje tutari dufite mu masezerano ya mbere (akaba yatunaniza). Icyo ni icyemezo komite izafata vuba mbere y'uko shampiyona irangira.

I.N: Dusoza, mubona Bugesera izageraho igatwara igikombe, cyangwa ni ugushimisha gusa abaturage b'i Bugesera?

Gahigi: Bugesera si ikipe yagiye muri shampiyona kwishimisha cyane ko mu bigaragara igenda igana imbere. Turatekereza ko muri uyu mwaka hazaza imbogamizi z'ikibuga ariko dutekereza ko umwaka uzakurikiraho tuzavuga ko turi mu makipe ari kurwanira ibikombe. Turumva mu myaka ibiri Abanya Bugesera tuzabaha igikombe nk'andi makipe.

I.N: Turabashimiye

Gahigi: Namwe murakoze.

BIZIMANA ERIC

Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo kivuga kuri Jenoside cya Depite Bamporiki

By IMVAHO NSHYA

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe “Mitingi Jenosideri Imbundo, Imbarutso y'Imbunda Yarimbuye Imbaga” cy'umwanditsi, umuhanzi akaba n'intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite mu Rwanda, Bamporiki Edouard.

Iki gitabo cy'amapagi 322 cyanditse mu rurimi rw'ikinyarwanda, hakaba n'icyo mu rurimi rw'icyongereza kitwa “My Son, It Is A Long Story”, nk'uko umwanditsi yabisobanuye ubwo itsinda ry'ubugeni bugamije amahoro “Art For Peace” ryagishyiraga ku mugaragaro ku mugoroba wa tariki ya 28 Gicurasi 2017.

Kivuga ku buhamya bw'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahamijwe icyo cyaha bakabyemera ubu bakaba bafungiye mu magereza atandukanye mu gihugu kirimo kandi n'ubw'abarokotse Jenoside n'abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

JPEG - 111.3 kb
Depite Bamporiki ashyira umukono we ku gitabo "Mitingi Jenosideri'

Mu bice bibiri bigize icyo gitabo, igice cya mbere kivuga ku bateguye bakanayobora abandi mu cyaha cya Jenoside, ikindi kigavuga ku buhamya butandukanye umuhanzi yabajije ku bakoze Jenoside.

Bamporiki yabanje gushimira Jeannette Kagame witabiriye uwo muhango, amushimira ko amuba hafi no akamushyigikira kandi akamwumva igihe bikenewe.

Yavuze ko icyo gitabo yacyanditse agamije gufasha no kuzafasha abazabaho kuko bikubiyemo ibyo bamwe mu babayeho bakoze bikageza u Rwanda ku mateka mabi atazibagirana.

Ati “Ibigikubiyemo ni umbabaro w'Abanyarwanda ariko ntekereza ko ari umusanzu uzafasha abanyarwanda cyane cyane abatari babaho.”

JPEG - 106 kb
Abahanzi batandukanye na Miss Mutesi Jolly bitabiriye icyo gikorwa

Yakomeje avuga ko acyandika yahuye n'impamvu nyinshi zari gutuma areka umushinga we kuko umubare munini w'abo yita abajyanama be ba bugufi wamucaga intege, bakamwumvisha ko nta mpamvu yo kwandika amateka azwi.

Ati “Mu kuzirikana ko hazabaho abantu twebwe turiho uyu munsi tutazabona, bazakenera kumenya uko tawi turiho n'ibyo twanyuzemo natekereje ko ari ibyiza ko ntareba ku bantu bariho cyangwa se barimo n'abanca intege, ntumbira abo mu Rwanda ntazabona kuko byanze bikunze bazaba bahari.”

JPEG - 5.3 Mb
Jeannette Kagame anyuza amaso mu gitabo gishya cya Depite Bamporiki

Bamwe mu basomye bakagira icyo bavuga kuri icyo gitabo bagarutse ku butwari bw'umwanditsi Bamporiki wabashije kwandika amateka y'abanyarwanda, by'umwihariko akayandika mu Kinyarwanda ariko ubuhamya buvuga kuri ayo mateka butanzwe n'abanyarwanda ubwabo bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.

Inyito y'igitabo “Mitingi Jenosideri”, umwanditsi yasobanuye ko ituruka ku buryo abavugwa mu buhamya yabajije uko ari 12 bagarutse cyane ku kuvuga ko ibyobakoze byose byaturukaga mu nama zitandukanye babaga barakoze zari zarahawe izina rya mitingi.

Bihuza n'uko izo "mitingi" zashyiraga mu bikorwa uumgambi wa Jenoside wari warateguwe kuva mu 1950 kugeza ku mbarutso ya Jenoside, ihanurwa ry'indege y'uwahoze ari perezida wa Repubulika, Habyarimana Juvenal.

SAMUEL MUTUNGIREHE

Imvaho y'uyu Munsi

By IMVAHO NSHYA

  • May 29th 2017 at 02:10

Kigali: Kubaka imidugudu y'icyitegererezo birasatira umusozo

By IMVAHO NSHYA

Gahunda yo kubaka imidugudu y'icyitegererezo izatuzwamo abatishoboye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, iragenda igana ku musozo, ku buryo uyu mwaka w'ingengo y'imari 2016/2017 urangira hatashywe icyiciro cya mbere cy'izo nyubako.

Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'utwo turere uko ari dutatu, agaragaza ko mu mpera z'ukwezi kwa Kamena 2017, ubwo hazaba hasozwa ingengo y'imari y'umwaka, izi nzu zizaba zatashywe.

Mu karere ka Gasabo uyu mudugudu wubatswe mu murenge wa Gikomero, mu kagali ka Munini, mu mudugudu wa Rudakabukirwa, ukazatuzwamo imiryango igera kuri 64 itishoboye yari ituye mu manegeka.

JPEG - 354.8 kb
Uyu ni umudugudu w'icyitegererezo wo mu karere ka Kicukiro urimo kubakwa mu murenge wa Masaka (Foto James R.)

Mu kiganiro n'Imvaho Nshya, umuyobozi w'aka karere Rwamurangwa Stephen yavuze ko imirimo yo kubaka uwo mudugudu w'icyitegererezo igeze kure kuko barangije gukinga bakaba bari mu masuku, ndetse bateganya ko uyu mudugudu uzatahwa mu mpera z'ukwezi kwa Kamena.

Uwo mudugudu ugizwe n'inzu zubatswe 4 muri 1 (Four in One), buri imwe ihagaze agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 44. Harimo kandi izindi nyubako zizaba zirimo inzu zizakoreramo inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'umudugudu, amacumbi y'abapolisi yubatswe mu buryo bw'inyubako zigeretse, inzu y'igorofa izakorerwamo n'ubuyobozi bw'ishuri bw'imyaka 12, Irerero.

Inyubako y'ishuri ngo izaba igizwe n'ibyumba byo kwigiramo, ahazajya higirwa ikoranabuhanga, sale z'abarimu, laboratwari n'ibindi.

Muri uwo mugududu wubatswe mu murenge wa Gikomero harimo ibibuga bitandukanye by'imikino, inzu zabugenewe zo guhingamo (Green house), ikiraro cy'inkoko kizororerwamo inkoko zirenga 3 500.

Rwamurangwa yavuze ko harimo n'ibindi bikorwa remezo nk'imihanda, amazi, umuriro w'amashanyarazi, isoko, agakiriro kugira ngo urubyiruko rutuye muri uwo mudugudu ruzabone aho rwigira imyuga, harimo kandi n'ikigo nderabuzima n'ibindi.

Ati “Uyu mudugudu urashimishije kuko nta bwo uzafasha abawutuyemo gusa kuko n'abatuye mu nkengero zawo nk'abahinzi borozi bazaba begerejwe isoko, babonye abaturanyi n'amashuri.”

Kicukiro hazatuzwa imiryango igera kuri 40
Mu karere ka Kicukiro uyu mudugudu w'icyitegererezo uri kubakwa mu kagari k'Ayabalaya mu murenge wa Masaka, ukaba uzaba ugizwe n'inzu zizatuzwamo imiryango y'abatishoboye igera kuri 40.

Umuyobozi w'aka karere Dr. Nyirabimana Jeanne, avuga ko imirimo yo kubaka izi nyubako icyiciro cya mbere igeze kure ku buryo hasigaye gukorwa amasuku gusa.

Mu kiganiro yagiranye n'Imvaho Nshya, Dr. Nyirahabimana yagize ati “Izi nzu zizatahwa mu mpera z'ukwezi kwa Kamena tariki 30, igisigaye gukorwa ni ukuyatunganya no kuyasiga amarangi gusa kugira ngo abe yaturwamo.”

Muri uwo mudugudu w'icyitegererezo mu karere ka Kicukiro, hateganywa Irerero ry'abana, isoko, inzu mberambyombi izajya ikorerwamo inama ihuza abantu benshi.”

Yavuze ko ubutaka buhari, ariko mu cyiciro cya kabiri bateganya kuzongera inzu, hagashyirwamo n'ibindi bikorwa byo gufasha abaturage. Mu cyiciro kizakurikiraho akarere gateganya kuzatuza imiryango igera ku 150.

Muri Nyarugenge naho hazatuzwa imiryango 40

Uyu mudugudu w'icyitererezo kandi urimo no kubakwa mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, mu kagari ka Kankuba mu mudugudu wa Rugendabari, ho hakaha hateganywa kuzatuzwa imiryango igera kuri 40.

Imirimo yo kubaka uyu mudugudu w'icyitegererezo igeze kure kuko ngo barimo gusakara, imbere hakorwamo amasuku. Ikindi kandi bakaba baratangiye gukora imihanda uku kwezi gutaha kukaba kuzarangira amazu arangiye.

Muri uwo mudugudu w'Icyitegererezo, Akarere ka Nyarugenge kabanje kubaka icyiciro cya mbere, hakaba harubatswemo ibiro by'akagari, Irerero ry'abana bato kugira ngo bashobore kugira aho kwigira, hashyirwamo n'ikigo cy'ingoboka.

Kayisiime ashimangira ko umwaka utaha ari bwo bazakomeza kubaka ibindi bikorwa remezo bizashyirwa muri uwo mudugudu w'icyitegererezo.

Avuga ko bafite undi mudugudu bavuguruye mu murenge wa Kanyinya, ahantu bita Rwakivumu, wongererwa ibikorwa remezo nk'umuhanda, akagari, amazi n'amashuri.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiturire gifite muri gahunda ko Uturere twose tw'u Rwanda tuzubakwamo imidugudu y'icyitegererezo, mu rwego rwo kunoza imiturire.

Iyo midugudu izubakwa muri gahunda yo kunoza imiturire mu bice by'icyaro, kugira ngo abaturage bature mu midugudu ifite ibikorwa remezo nkenerwa, imidugudu ijyanye n'igihe.

UWIMANA DONATA

Yesterday — May 28th 2017ImvahoNshya

Muhanga: Basabwe kwerekana ahari imibiri y'abazize Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro

By IMVAHO NSHYA

Abaturage bo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange, barasabwa kwerekana ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igashyingurwa mu cyubahiro.

Ibi byatangajwe mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo ndetse n'abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange bagera ku 1627.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabereye ku mugezi wa Nyabarongo ahajugunywe umubare munini w'abatutsi, kubera ko abari barahungiye mu Murenge wa Nyarusange bari benshi cyane.

JPEG - 374.6 kb
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwibuka (Foto Muhizi E)

Abitabiriye uwo muhango wo kwibuka bose n'inzego zitandukanye babanje gushyira indabo muri uyu mugezi nk'ikimenyetso cyo kwibuka abaroshywe muri uyu mugezi bazira uko baremwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice atangaza ko muri uyu murenge ufite amateka yihariye yo kuba igice kinini cyawo gikikijwe na Nyabarongo, abicanyi bafataga nk'igikoresho cyo kwica abatutsi, dore ko ari ho benshi bajugunywe bikaba bigoye kumenya neza imibare y'abawujugunywemo.

Yagize ati«Abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo bizatugora kumenya umubare wabo, ariko turasaba abaturage gutanga ubuhamya bw'aho imibiri y'abatutsi iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi turizera ko umwaka utaha twibuka Jenoside ku nshuro ya 24 bazaba batanze amakuru.»

Kabayiza Salongo uhagarariye Komite ishinzwe gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, akaba akomoka mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko igerageza rya Jenoside ryagiye rikorwa mu bihe bitandukanye, aho abatutsi benshi bicwaga mu myaka inyuranye ndetse bamwe muri bo barohwa muri Nyabarongo.

Ati “Kuva mu 1959 n'indi myaka yagiye ikurikira, ni ko abatutsi bagendaga bicwa. Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaje kuba rurangiza yica abarenga miliyoni. Abarokotse turashimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi kuko uyu munsi turiho kandi tumaze gutera imbere.”

Imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikomoka mu Murenge wa Nyarusange yashimiye ubuyobozi bw'umurenge n'ubw'Akarere ka Muhanga uruhare rwabo mu kubaka urwibutso ndetse n'inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside kuri ubu iri hafi kuzura.

MUHIZI ELISEE

Basketball: Espoir BBC yatangiye neza mu mikino y'irushanwa ryo Kwibuka

By IMVAHO NSHYA

Ku wa Gatanu : Espoir BBC 80-51 IPRC-Kigali BBC
IPRC-South BBC 73- 56 APR BBC, Patriots BBC 120-50 30 Plus BBC

Uyu munsi tariki 28/05/2017 : Ubumwe BBC- IPRC-South BBC (Sitade Amahoro-14h00); IPRC-South BBC -Patriots BBC (Sitade Amahoro-16h00); APR BBC- 30 Plus BBC (Sitade Amahoro-18h00) ; REG BBC - Espoir BBC (Sitade Amahoro -20h00)

Espoir BBC yatangiye neza mu mikino y'irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n'abakunzi b'umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizwi nka "Genocide Memorial Tournament”, ni nyuma yo gutsinda IPRC-Kigali BBC amanota 80 kuri 51.

JPEG - 397 kb
Mu mukino Espoir BBC yatsinzemo ikipe ya IPRC-Kigali BBC biyiha gutangira neza mu mikino yo kwibuka

Iyi mikino yateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, yatangiye ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017.

Muri uyu mukino, ikipe ya Espoir BBC iherereye mu itsinda rya kabiri (B), yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 16 -04, aka kabiri kuri 19-11, aka gatatu kuri 25-13 itakaza agace ka nyuma (4) ku manota 23-20.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Espoir BBC itozwa na Mwiseneza Maxime byayihaye icyizere cy'uko ishobora kongera kugera ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa ryo kwibuka ku makipe y'imbere mu gihugu nk'uko yabikoze mu mwaka ushize wa 2016.

Mu yindi yabaye mu itsinda rya mbere (A), ikipe ya Patriots BBC ifite iki gikombe mu mwaka ushize wa 2016 yitwaye neza itsinda itababariye CSK BBC amanota 120 kuri 50 mu gihe IPRC-South BBC yatsinze APR BBC amanota 73 kuri 56.

Imikino y'umunsi wa kabiri (B) irakomeza uyu munsi ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017, IPRC-South BBC irakina na Patriots BBC saa kumi (16h00), APR BBC irakina na 30 Plus BBC saa kumi n'ebyiri (18h00) naho REG BBC ikine na Espoir BBC saa mbiri z'ijoro (20h00). Iyi mikino yose irabera kuri Sitade Amahoro.

Mu bagore, iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 3 riratangira uyu munsi aho Ubumwe BBC ikina na IPRC-South BBC saa munani z'amanywa (14h00) kuri Sitade Amahoro.

NKOMEJE GUILLAUME

Imvaho y'uyu Munsi

By IMVAHO NSHYA

  • May 28th 2017 at 05:09

Perezida Kagame yashimye abahawe impamyabumenyi muri UGHE

By IMVAHO NSHYA

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangwa ry'impamyabumenyi zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” muri kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity), maze ashimira abanyeshuri bazihawe.

Uyu muhango wabaye ejo hashize ku wa 27 Gicurasi 2017. Abanyeshuri barangije muri kaminuza ya UGHE ni 24 bakomoka mu bihugu 12 byo hirya no hino ku isi.

Umukuru w'Igihugu, yashimye abasoje amasomo yabo bagahabwa impamyabumenyi, kandi avuga ko yishimiye kuba hamwe na bo, ati “Nishimiye kuba hamwe namwe muri ibi birori byo gusoza amasomo”.

JPEG - 493.7 kb
Perezida Paul Kagame (uwa gatatu uturutse iburyo), yegeranye na Jeannette Kagame, ubwo bitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri UGHE

Perezida Kagame yababwiye ko buri umwe muri bariya basoje amasomo yabo ari umuyobozi mwiza mu rwego rw'ubuzima.

Ati “Ndabakangurira kwibona ubwanyu nk'abayobozi dukorera hamwe mu guteza imbere imibereho y'abaturage b'igihugu cyacu, n'iterambere ryabo.”

Yashimiye “Partners in Health” cyane cyane inshuti y'u Rwanda Paul Farmer washinze iyi kaminuza ya UGHE.

Umukuru w'Igihugu yasoje yongera gushima abahawe impamyabumenyi ku bw'intambwe bateye, kandi abifuriza kuzagira ejo hazaza heza.

MUGABO LAMBERT

Perezida Kagame yijeje ubufasha Abanyarwanda bafite impano

By IMVAHO NSHYA

Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n'intore z'Imparirwakubarusha, Indatabigwi n'Impamyabigwi, yavuze ko mu mpano nyinshi Abanyarwanda bafite hari byinshi bageraho mu ruhando mpuzamahanga.

Ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, yakiriye Intore z'Imparirwakubarusha zigizwe n'abakina imikino itandukanye, Indatabigwi zigizwe n'abahanzi n'abanyabugeni, n'Impamyabigwi zigizwe n'abanyamakuru, bose bakaba bari bageze ku 2000.

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame akaba yarabashimiye intambwe imaze guterwa mu mpano zitandukanye bafite, akomeza agira ati “Impano dufite mu buhanzi, mu mikino no mu guhana amakuru, ni urugero rutwereka ibishoboka […] Mu mpano zitandukanye dufite iwacu, hari byinshi twageraho mu ruhando mpuzamahanga.”

JPEG - 206.9 kb
Perezida Kagame ageza ijambo ku ntore z'Impamyabigwi, Indatabigwi n'Imparirwakubarusha

Yabwiye izi ntore ko Leta yishimira kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bagere ku ntumbero zitandukanye baba bihaye. Ati “Ni mu rwego rw'igihugu kumva ko abo bantu iyo bafite ubushobozi bagomba guterwa inkunga kugira ngo bagere kure aho bishoboka.”

Yavuze ko iyo abantu badatewe inkunga bibagirana kandi izo mpano n'imyuga bafite bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame, yakomeje abwira izi ntore ko mu bwuzuzanye abantu bagomba gukorana, ari Leta, abaterankunga n'abafite impano zigatezwa imbere. Ati “Abanyarwanda twahisemo gukora cyane tukagera kuri byinshi dukoresheje bike dufite.”

Kagame akaba yarashimiye izi ntore ibikorwa zikora mu nzego zitandukanye cyane cyane mu marushanwa, kuko biteza imbere u Rwanda.

Yagize ati “Imirimo mukora y'ubuhanzi, gukina no gutangaza amakuru, igira uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda.”

Umukuru w'Igihugu yashimiye by'umwihariko Salome Nyirarukundo uherutse kwegukana isiganwa ryitiriwe Amahoro “Kigali Peace half Marathon”, anashimira ikipe y'Igihugu y'abatwara amagare uburyo ikomeje guhesha ishema u Rwanda. Yababwiye ko benshi mu baba aba mbere ku Isi bateye nk'Abanyarwanda kandi n'aho baturuka hasa cyane nk'i Rwanda.

Gusa, yabibukije ko impano igomba guherekezwa n'ubushake ndetse no gushishikarira kugera kure, ikinyabupfura no kwicisha bugufi bikaba ari bimwe mu bifasha impano kuramba no kugera kure. Bityo, ababwira kutaba abo kwakira amarushanwa, ahubwo nabo bayajyamo, bagahatana kandi bagatsinda.

Perezida Paul Kagame akaba yarabwiye izi ntore ko yishimiye guhura na bo uko bari mu byiciro bitandukanye, abifuriza guhora bakora uko bashoboye bakiteza imbere ndetse bagateza imbere n'igihugu.

Abandi bari bitabiriye iki gikorwa, ni Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne, na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka.

MUGABO LAMBERT
na
MUTUNGIREHE SAMUEL

Before yesterdayImvahoNshya

Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

By IMVAHO NSHYA

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko tariki ya 07/04/2017, yazamuye mu ntera abasirikare mu buryo bukurikira:

- Ofisiye makumyabiri na batandatu (26) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni (Captain);

- Ofisiye magana atatu na mirongo inani n'umwe (381) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Su-liyetona (2nd Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant).

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 26 Mata 2017.

2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, isaba Inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi zibyamagana, ababirenzeho bakabihanirwa.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

- Politiki ivuguruye y'Umuganda n'Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa 2017-2022;

- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari PRODEV BUGESERA yerekeye icungwa ry'Umushinga w'Ubuhinzi bw'Imboga i Gashora, mu Karere ka Bugesera;

- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Sosiyete y'Abikorera yerekeye imikorere n'imicungire bya Tombola ku rwego rw'Igihugu (National Lottery);

- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari Rwanda Mountain Tea (RMT) mu kubyaza umusaruro Umushinga w'Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Giciye III n'Amasezerano yo kugurisha amashanyarazi;

- Ko RDB yemera impano y'ubutaka bungana na ha 27,8 buteganye na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yatanzwe na African Wildlife Foundation ibuguze na Serena Hotel;

- Itangwa ry'ubutaka bungana na ha 11,7 buherereye muri Kigali Innovation City (KIC) bugahabwa Cooper Pharma East Africa (2 ha), L.E.A.F- Pharmaceuticals (2.5 ha), African Institute for Mathematical Science (6ha) na Biomedical Center of Excellence of University of Rwanda (1,2 ha);

- Korohereza imishinga minini y'ishoramari ya Investment Corporation of Dubai na Cooper Pharma East Africa ku byerekeranye n'imisoro.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imishinga y'Amategeko ikurikira:

- Umushinga w'Itegeko rigena imitunganyirize, ububasha n'imikorere by'Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha;

- Umushinga w'Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha bw'Ubushinjacyaha;

- Umushinga w'Itegeko rishyiraho Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (FONERWA) rikanagena inshingano, imiterere n'imikorere byacyo;

- Umushinga w'Itegeko rigenga Ikigo cy'Ingoro z'Igihugu z'Umurage w'u Rwanda;

- Umushinga w'Itegeko rigenga uburyo bwo kurinda imirasire ifite ubumara mu Rwanda.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Visi Perezida w'Urukiko rwa Gisirikare:
Lt. Col. Deo RUSIZANA;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare:
Capt. Gerald NTAGANIRA;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bakurikira bo ku Rwego Rwisumbuye:

1. Madamu MUREKATETE Bertille;

2. Madamu MUKANKUSI Grace;

3. Bwana RUDAHUSHA Didier;

4. Madamu UMUHOZA Marie Michelle.

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze:

Madamu KAYITESI Claudine.

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana HABIMANA Casimir, wari Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, kwegura ku bushake bwe;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana RUHAZI BIZI Tony, wari Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze, kwegura ku bushake bwe;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ritanga ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y'lburasirazuba, bugahabwa Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA/AGRI), mu rwego rw'ishoramari;

- Iteka rya Minisitiri rivana ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba, mu mutungo rusange w'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB), rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Prof. Dr. RATLAN PARDEDE ahagararira Igihugu cye cya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es Salaam muri Tanzaniya.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana ELMAN ABDULLAYEV ahagararira Igihugu cye cya Azerbaijan mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana FODE NDIAYE ahagararira Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) akaba n'Uhagarariye Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana AHMED BABA FALL ahagararira Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

10. Mu bindi:

a) Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 7 y'Inama y'Ubutegetsi ya International Treaty on Plant Genetic Resources for Food and Agriculture (ITGRFA). Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni:
“Gahunda y'lterambere rirambye 2030 n'uruhare rw'umutungo w'umwimerere w'ibihingwa mu guteza imbere ibiribwa n'ubuhinzi.”

b) Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Nyafurika w'Umurimo ku rwego rwa Afurika bizabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zishingiye ku muturage: hatezwa imbere ubufatanye n'urubyiruko mu guhindura Afurika.”

c) Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama
y'Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w'lmiryango n'Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika izizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017 ku rwego rwa buri Karere. Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'lmiryango ni: “Umugoroba w'Ababyeyi: Inzira yo kugira imiryango ibereye u Rwanda”; naho
Insanganyamatsiko y'Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika ni: “Twubake u Rwanda rw'ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.” Kwizihiza iyi minsi bizabanzirizwa n'Ukwezi kwahariwe umwana kwatangiye ku itariki ya 15 Gicurasi kukazasozwa ku ya 16 Kamena 2017, kwizihiza iyi minsi yombi bizabera muri buri Karere, ariko ku rwego rw'Igihugu bizabera mu Karere ka Rusizi.

d) Minisitiri w'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017, u Rwanda ruzakira Inama y'Ihuriro Nyafurika ry'Ubuzima ry'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO). Insanganyamatsiko ni: “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y'Ubuzima kuri bose muri Afurika.”

- Minisiteri y'Ubuzima yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola nyuma y'aho Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangarije ko iyo ndwara yadutse mu gace ka Likati, mu Ntara ya Bas-Uele, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

e) Minisitiri w'Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hateguwe Icyumweru cyahariwe Ibidukikije kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 5 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Duhuze umuntu n'ibidukikije ni byo shingiro ry'ubuzima.”

f) Minisitiri w'Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Rwandair yatangije ingendo i London mu Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017, ikazajya ijya n'i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n'Amazi
yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ku igenzura n'iterambere ry'Umutungo wo mu Kiyaga cya Kivu izabera muri Hoteli Golden Tulip, mu Karere ka Bugesera, kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko ni: “Umutungo uhishe w'Ikiyaga cya Kivu.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono
na Stella Ford MUGABO
Ministiri UshinzweImirimoy'Inamay'Abaminisitiri

Misiri: Abakirisitu 26 bishwe n'abitwaje intwaro

By IMVAHO NSHYA

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro barashe kuri bisi yari itwaye Abakirisitu b'Abakobute mu Misiri bicamo 26 naho 25 barakomereka.

BBC ivuga ko abo bakirisitu bari bagiye gusengera mu kigo cy'Abamonaki cyitiriwe Mutagatifu Samuel The Confessor mu ntara ya Minya iherereye mu birometero 135 uvuye mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo.

Nta mutwe w'Intagondwa z'Abayisilamu urigamba icyo gitero ariko, Leta ya Kiyisilamu yakunze kugaba ibitero ku Bakirisitu mu mezi ashize kandi yiyemeza no kubikomeza.

Ibitero by'ubwiyahuzi ku Cyumweru cya Mashami byasize abantu 46 bitabye Imana mu mijyi ya Alexandria na Tanta.

JPEG - 46.7 kb
Abakirisitu b'abakobute bakomeje gutotezwa mu Misiri

Ikindi gitero cy'ubwiyahuzi cyagabwe mu mujyi wa Kayiro gihitana abantu 29 ; naho abandi bakirisitu bahungiye mu kigobe cya Sinai nyuma y'ibitero by'abitwaje intwaro muri Gashyantare.

Abakirisitu bo mu Misiri binubira ko ubuyobozi bw'icyo gihugu ntacyo bukora ngo bubarinde, ubu bakaba bahorana ubwoba bw'uko bakwicwa isaha n'isaha.

Abakobute ni ubwoko bw'Abakirisitu b'Aborthodoxe, ari nayo Kiliziya yiganje mu Misiri, abayoboke bayo babarirwa muri miliyoni hanze ya Misiri.

Bavuga ko Kiliziya yabo yashinzwe mu 50 nyuma y'ivuka rya Yezu Kirisitu ubwo Intumwa Mariko yasuraga Misiri. Umukuru wabo yitwa Papa kandi afatwa nk'uwasimbuye mutagatifu Mariko.

Abakobute bitandukanyije na Kiliziya mu Nama ya Chalcedoine muri 451 kubera impaka ku bumuntu n'Ubumana bwa Yezu Krisitu.

HERVE UGIRUMUKUNDA

Abakozi ba RSSB banenze abasirikare bo mu Bigogwe bagize uruhare muri Jenoside

By IMVAHO NSHYA

Abakozi b'ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize bw'abakozi, RSSB, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kanzenze, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze, bunamira abazize Jenoside bahashyinguwe, ndetse bagaya cyane ingabo zabaga mu Bigogwe icyo gihe zitakoze inshingano zazo zo kurindira umutekano abaturage, ahubwo zikagira uruhare mu kubica urw'agashinyaguro.

Aba bakozi bibukijwe amwe mu mateka yaranze Jenoside muri aka gace karimo ingabo, cyane ko hari ikigo zabagamo zinitorezamo, aho abari batuye muri aka gace bari bizeye kuharokokera no kurindirwa umutekano, nyamara bikarangira bishwe urw'agashinyaguro.

JPEG - 124.7 kb
Abakozi ba RSSB basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Bigogwe(Foto Iyaremye Y)

Dusengimana Innocent, uhagarariye abarokotse Jenoside mu murenge wa Kanzenze, avuga ko ubwicanyi muri aka gace bwatangiye kugeregezwa kuva mbere ya 1994, by'umwihariko bo bakaba barazize kwizera umutekano wo guturana n'abasirikare, ahubwo baba ari bo babihinduka barabica.

Yagize ati “Byahereye kera cyane wajyaga kumva ukumva ngo runaka bamujyanye, twe twarababaye cyane kuko bakujyanaga mu kigo ukaba uzi ko utagaruka, noneho hari n'ubwo babikoraga twese tureba bakadukubita kuri biriya bitare by'urutare rw'ibere rya Bigogwe, cyangwa bakakumanuraho ugapfira mu kirere.

Ariko nyuma ya Jenoside twariyubatse ubu turakomeye ariko tunashimira ingabo zahagaritse Jenoside, ikindi kubera ubuyobozi bwiza twariyubatse ubumwe n'ubwiyunge butera imbere.”

Gatera Jonathan, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize bw'abakozi, n'abakozi b'iki kigo nyuma yo kunamira abatutsi 8897 bashyinguwe mu rwibutso rwa Kanzenze, yasabye abarokotse Jenoside gukomeza no kumva ko bafite igihugu kibazirikana, ndetse yemeza ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'icyo ari cyo cyose gishobora gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Yagize ati “Birababaje cyane kuba abari batuye hano bari bizeye ubutabazi bumva ko kuba baturanye n'ingabo ari ubudahangarwa, ariko bakicwa bene aka kageni, abasirikare b'icyo gihe babaye ibigwari.

Turasaba abarokotse Jenoside gukomeza gukomera no kurushaho kwiyubaka, ibimaze kugerwaho ni byinshi dukomeze tubyubakireho, ikindi natwe tugiye kurushaho guharanira ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacika burundu.”

RSSB kandi yijeje abarokotse Jenoside ko izakomeza kubafasha mu rugendo barimo rwo kongera kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa bikomeye na Jenoside yakorewe abatutsi.

IYAREMYE YVES

Rubavu: Bakusanyije miliyoni 5 zo kuzitira ibiro by'umurenge biyubakiye

By IMVAHO NSHYA

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bakusanyije amafaranga miliyoni 5 zo kubakisha uruzitiro ku biro by'umurenge biyubakiye.

Umurenge wa Bugeshi ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, uherereye hafi y'iburunga, ukaba unahuza igihugu cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka wa Kabuhanga.

Abaturage biyubakiye umurenge ku mafaranga n'imbaraga zabo, ufite agaciro k'amafaranga miliyoni zisaga 164, aho abaturage bongeye kwishyira hamwe batanga agera kuri miliyoni 5 zo kubakisha uruzitiro.

Mukeshimana Emima, umwe mu baturage aragira ati “Iyi nyubako y'umurenge ni twe twayiyubakiye ku bushake bwacu tugamije kuba ahantu heza haduhesha ishema, rero nta bwo ibiro by'umurenge byakorera ahantu hatazitiye ari nayo mpamvu twashishikariye kubaka uruzitiro, aya mafaranga agera kuri miliyoni 5 twatanze yatuvuyemo kandi tuzaharanira ko byose bigenda neza.”

JPEG - 360.1 kb
Iyi nyubako y'ibiro by'umurenge ni yo abaturage bifuza kubakira uruzitiri (Foto Iyaremye y)

We na bagenzi be bavuga ko kwitanga kwabo bishingiye guharanira kuzahererwa serivisi nziza ahantu hameze neza, kandi ko ari mu rwego rwo kwigira no kwihesha agaciro.

Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bugeshi, ashimira umuhate w'aba baturage, avuga ko bakomeje kuba intangarugero mu guharanira guteza imbere umurenge wabo, kwigira no kwihesha agaciro.

Yagize ati “Bizaba ari ishema gukorera mu murenge wujuje ibintu byose bisabwa kandi byose biturutse mu baturage ubwabo, igitekerezo cyari icyabo kigeze ku rwego rushimishije none banashyizeho gahunda yo kubaka uruzitiro imaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni 5, ni ikigaragaza igipimo cy'imiyoborere myiza n'uko bishimira ibibakorerwa kandi natwe ntituzahwema guharanira iterambere rirambye.”

Inyubako y'umurenge wa Bugeshi yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014, aho ibikorwa byo kubaka byose byari biteganyirijwe amafaranga agera kuri miliyoni 164.

IYAREMYE YVES

Shampiyona y'u Rwanda igeze ku munsi ubanziriza uwa nyuma

By IMVAHO NSHYA

Uyu munsi: Musanze FC-Mukura (Musanze-15h30); Sunrise FC- Espoir FC (Nyagatare-15h30); Kirehe FC-Gicumbi FC (Kirehe-15h30); Marines FC-Kiyovu (Rubavu-15h30); AS Kigali-Police FC(Nyamirambo-15h30); Pepiniere FC-Amagaju (Ruyenzi-15h30)

Taliki 28-05-2017: Rayon -APR FC (Nyamirambo-15h30);Etincelles-Bugesera FC (Rubavu-15h30

Shampiyona y'u Rwanda igeze ku munsi wa 29 ari na wo ubanziriza uwa nyuma. Kugeza ubu igikombe cya shampiyona cyabonye nyiracyo igisigaye ni amakipe arimo kurwanira umwanya wa kabiri ndetse n'arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Imikino y'umunsi wa 29 iteganyijwe uyu munsi tariki 26 Gicurasi 2017, ikipe ya Musanze FC irakira Mukura, amakipe yombi amaze iminsi atsindwa, Sunrise FC irakira Espoir FC, Kirehe FC yakire Gicumbi FC, umukino uza kuba ukomeye kuko Gicumbi FC iri mu makipe ashobora kumanuka.

JPEG - 299.5 kb
Gicumbi FC iri mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri irisobanura na Kirehe FC

Undi mukino urahuza ikipe ya Marines FC na Kiyovu, umukino w'amakipe akurikiranye ku rutonde ndetse itsindwa ikaba ishobora guhita isubira mu cyiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino iza kuba uyu munsi, Pepiniere FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri irakira Amagaju FC naho AS Kigali yakire Police FC, umukino na wo uza kuba utoroshye kuko Police FC irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ifate umwanya wa kabiri mu gihe APR FC yananirwa gutsinda Rayon Sports.

Indi mikino izaba ku cyumweru

Ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017, ikipe ya Etincelles FC izakira Bugesera FC naho Rayon Sports yakire APR FC.

Mbere y'umunsi wa 29, Rayon Sports yamaze gutwara igikombe ifite amanota 69 ikurikiwe na APR FC n'amanota 56, Police FC n'amanota 55 na AS Kigali n'ananota 50, ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Pepiniere FC n'amanota 13.

BUGINGO FIDELE

Jeannette Kagame yitabiriye “Café Littéraire” yibanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

By IMVAHO NSHYA

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro bisanzwe bihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n'abanditsi b'ibitabo, bizwi ku izina rya “Café Littéraire”, byahujwe na gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro Jeannette Kagame yitabiriye cyabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gicurasi 2017 mu nzu mberabyombi y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro (RRA).

Abanditsi baganiriye ku mateka ya Jenoside kuri uwo munsi ni Umunyarwandakazi akaba n'umwanditsi w'ibitabo Ester Mujawayo na Ivan Gwet ukomoka muri Cameroon.

JPEG - 93.9 kb
Madamu Jeannette Kagame (uwa kabiri uturutse ibumoso), akurikiwe na Uwacu Julienne, ubanza iburyo ni Dr Jean Damascene Bizimana

Esther Mujawayo yagarutse ku gitabo yise “Survivantes (Rwanda- Histoire d'un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie”. Ni umwe kandi mu bashinze umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside ‘Avega Agahozo'.

Ikiganiro cyagagarutse cyane ku ruhare rw'abanyeshuri mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, inzira y'isanamitima ku bahungabanyijwe na yo, gusoma no kwandika ibitabo ku mateka nka bumwe mu buryo bwo kuyirwanya.

Uburyo bwagarutsweho mu kiganiro ku ngingo yo kurwanya ihungabana rikunze kugaragara ku warokotse Jenoside, ni uko ibikubiye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuvugwa bigatuma imitima iruhuka bikagakuraho n'ibinyoma bikwirakwizwa n'abahakana Jenoside aho bari hose, bigatuma ingengabitekerezo yayo igenda iranduka uko iminsi yicuma.

Jeannette Kagame yibukije abateraniye mu kiganiro ko abantu bakwiye kujya bavuga amateka yababayeho babohotse kuko kutabivuga nabyo ari bumwe mu buryo bwo guha icyuho abakoze Jenoside.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yibukije urubyiruko ko rufite amahirwe menshi, rukaba rugomba gukiza abababaye byaba mu buryo bwo kwandika ibitabo nk'uko bagenzi babo Mujawayo na Ivan Gwet babikora.

Bamwe mu bakuze bitabiriye icyo kiganiro bibukije urubyiruko ko kuba ruri mu gihugu kiruha amahirwe angana mu gihe mbere ya Jenoside bitabagaho, harakorwaga ivangura rishingiye ku moko, ari bumwe mu buryo bubereka ko ari Abanyarwanda bamwe, bishimangira kandi inzira y'ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyaciye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yemereye urubyiruko rwo muri za kaminuza ko ibiganiro nk'uko byajyaga bibera mu bigo byabo bizajya binatumirwamo abanditsi b'ibitabo batandukanye bakabaganiriza ku bitabo byabo, bikanabigisha umuco wo kwandika no gusoma.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro bahamije ko bagiye kuba ba ambasaderi beza no gufasha abafite amateka y'ibyababayeho muri Jenoside kuyandika.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Itangazamakuru ryasabwe kubohora imitekerereze y'urubyiruko rwa Afurika

By IMVAHO NSHYA

Itangazamakuru ryasabwe gufasha abaturage bo ku mugabane w'Afurika cyane cyane urubyiruko guhindura imitekerereze bakabanza bakamenya abo ari bo aho kwigana iby'i Burayi n'ahandi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika wo kwibohora wizihizwa tariki 25 Gicurasi 2017, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw'itangazamakuru mu gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwibohora nyakuri kw'Afurika.

Mu biganiro byatanzwe n'impuguke kuri uwo munsi, hagaragajwe ko Abanyafurika bakirangwa no kutigirira icyizere, kwigaya, kutikunda, guhora bashaka kwigana iby'ahandi, ntibumve ko nabo hari ibyo bashoboye.

JPEG - 465.7 kb
Protais Musoni, umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, ashimangira ko ubwigenge nyabwo bwa Afurika bushingiye ku guhindura imyumvire

Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba waturutse mu gihugu cya Kenya yashimiye Perezida Paul Kagame, avuga ko amufata nk'umuyobozi w'icyitegererezo wagejeje byinshi ku gihugu ndetse n'Afurika muri rusange.

Yamaganye yivuye inyuma abandi bayobozi bakigira uruhare mu gitumab ibihugu byabo bitigira, ngo bitere imbere, ahubwo bikaba indiri y'intambara, inzara, ruswa n'ibindi bibi.

Umuyobozi mukuru wa Pan African Movement Rwanda Musoni Protais yavuze ko kuba Abanyafurika batekereza nk'abanyamahanga byatewe n'uburyo bigishijwe, bagatekereza nk'abataribo.

Ati “Iyo ugiye gutekereza bitandukanye n'uburyo abakoloni bakwigishije bizana ibibazo, gusa mu Rwanda dufite ubuyobozi bwadutoje kwishakira ibisubizo, dushingiye ku muco wacu kugira ngo tugendere ku migenzereze y'Abanyarwanda yo hambere ubukoloni bwari bwaracubije, tukajya mu mihigo, imishyikirano. Ibyo byose iyo ubivuze Umunyarwanda we abyumva vuba”.

Yagiriye inama abanyafurika ko ibibazo bafite bizakemuka hashingiwe ku bumenyi basanganwe bagakora ku buryo ubw'ahandi bunguka bidatsikamira ubusanzwe iwabo.

JPEG - 520.5 kb
Safari Gaspard, Umuyobozi w'Ikinyamakuru Imvaho Nshya n'umwanditsi, Dr. Frederick Golooba-Mutebi bari mu bakoze ikiganiro ku ruhare rw'itangazamakuru mu kwibohora nyako k'umugabane wa Afurika

Matenge Sure umuyobozi wa Pan African Movement muri Kongo asaba abanyafurika kuba umwe, bagasubira ku ndangagaciro bahoranye.

Ati “Ibihugu by'Afurika bifite ibibazo bimwe, n'ibisubizo ni bimwe tugomba kunga ubumwe mu gukemura ibyo bibazo.”

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yavuze ko Abanyafurika bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye n'aho bari ariko hagahangwa amaso urubyiruko.

Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwibuka ibyakozwe n'Intwari z'Afurika zaharaniye ko Afurika yakwigenga.

Yagize ati “Tugomba guha agaciro ibyakozwe n'abatubanjirije bitanze kugira ngo tubone ubwigenge. Izi ntwari zaharaniraga ubumwe, agaciro n'iterambere ni yo mpamvu tugomba kubigiraho kugira ngo twubake Afurika twifuza.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye ko abantu bigana iby'ahandi, birimo kwiyibagiza indimi kavukire zahuzaga abantu mu muco.

Itangazamakuru ryibukijwe uruhare rwaryo mu kwereka inzira nziza urubyiruko, ibyo rigiye gutangaza rikabanza rikabisesengura, rikigisha kandi rinubaka. Abanyamakuru bakabanza bagatekereza nk'Abanyafurika.

Urubyiruko na rwo rwagiriwe inama yo kubanza kumenya ibibazo Afurika ifite, rugasoma ibitabo, rugasesengura ndetse no gushaka ibisubizo by'ibibazo Afurika ihura na byo.

UWIMANA DONATHA

❌