WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 29th 2017Imirasire.com

Kwizera Pierrot na Nshuti Savio nibasezera muri Rayon Sports izabaho ite?

By Welcome Fred

Umukinnyi mpuzamahanga w'umurundi, ukinira ikipe ya Rayon Sports FC, Kwizera Pierre bakunze kwita "Pierrot" aravuga ko kuba akinnye imyaka itatu mu Rwanda, ari ku isonga, igihe kigeze ngo ajye gushaka ubunararibonye n'ahandi, byose bikazasobanuka mu byumweru bibiri biri imbere.

Kwizera Pierrot yabwiye itangazamakuru ko nava gukinira intamba mu rugamba aribwo azamenya ahazaza he, kuko manager we ari kuvugana n'ikipe ya Rayon Sports FC.

JPEG - 56.1 kb
Kwizera Pierrot

Ati " ndategereza igisubizo cya komite bambwiye ngo barategereza mu byumweru bibiri igisubizo cy'uriya mu manager, ndibaza nyuma y'umukino w'ikipe y'igihugu, nzaza hano mu Rwanda mfite igisubizo cyiza" Pierrot.

Yakomeje agira ati" njyewe mbona Pierrot na shampiyona yo mu Rwanda, ndibaza ni shampiyona yanjye ya nyuma mu Rwanda, mfitanye amasezerano na Rayon Sports FC ariko nabo ni abantu kandi ni ababyeyi, ni umwanya wo kugenda nanjye, njye gufata iyindi experience (ubunararibonye) hanze, nakinnye shampiyona imyaka itatu ndi kuri top (ku isonga), ni umwaka nanjye mfate indi experience mu kindi gihugu", Kwizera Pierrot uvuga ko uyu ariwo mwaka wa nyuma akinnye mu Rwanda.

Kwizera Pierrot aracyafitanye amasezerano na Rayon Sports FC, ariko ashobora kwerekeza mu gihugu cy'ububiligi, ibiganiro hagati ya KAA Gent na Rayon Sports FC nibigenda neza.

Ikipe ya Gent irifuza na Nshuti Dominique Savio nawe ukina muri Rayon Sports FC.

JPEG - 34.6 kb
Nshuti Savio wambaye ubururu

Imirasire.com

  • May 29th 2017 at 05:46

Mme Jeannette Kagame na Uwacu Julienne mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo cya Depite Bamporiki

By Welcome Fred


Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe “Mitingi Jenosideri Imbundo, Imbarutso y'Imbunda Yarimbuye Imbaga” cy'umwanditsi, umuhanzi akaba n'intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite mu Rwanda, Bamporiki Edouard.

Iki gitabo cy'amapagi 322 cyanditse mu rurimi rw'ikinyarwanda, hakaba n'icyo mu rurimi rw'icyongereza kitwa “My Son, It Is A Long Story”, nk'uko umwanditsi yabisobanuye ubwo itsinda ry'ubugeni bugamije amahoro “Art For Peace” ryagishyiraga ku mugaragaro ku mugoroba wa tariki ya 28 Gicurasi 2017.

Kivuga ku buhamya bw'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahamijwe icyo cyaha bakabyemera ubu bakaba bafungiye mu magereza atandukanye mu gihugu kirimo kandi n'ubw'abarokotse Jenoside n'abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Mu bice bibiri bigize icyo gitabo, igice cya mbere kivuga ku bateguye bakanayobora abandi mu cyaha cya Jenoside, ikindi kigavuga ku buhamya butandukanye umuhanzi yabajije ku bakoze Jenoside.

Bamporiki yabanje gushimira Jeannette Kagame witabiriye uwo muhango, amushimira ko amuba hafi no akamushyigikira kandi akamwumva igihe bikenewe.

Yavuze ko icyo gitabo yacyanditse agamije gufasha no kuzafasha abazabaho kuko bikubiyemo ibyo bamwe mu babayeho bakoze bikageza u Rwanda ku mateka mabi atazibagirana.

Ati “Ibigikubiyemo ni umubabaro w'Abanyarwanda ariko ntekereza ko ari umusanzu uzafasha abanyarwanda cyane cyane abatari babaho.”

Yakomeje avuga ko acyandika yahuye n'impamvu nyinshi zari gutuma areka umushinga we kuko umubare munini w'abo yita abajyanama be ba bugufi wamucaga intege, bakamwumvisha ko nta mpamvu yo kwandika amateka azwi.

Ati “Mu kuzirikana ko hazabaho abantu twebwe turiho uyu munsi tutazabona, bazakenera kumenya uko turiho n'ibyo twanyuzemo natekereje ko ari ibyiza ko ntareba ku bantu bariho cyangwa se barimo n'abanca intege, ntumbira abo mu Rwanda ntazabona kuko byanze bikunze bazaba bahari.”

Nkindi Alpha

David Bayingana yatanze inama ku byakorwa ngo Guma Guma irusheho kuryohera abakunda umuziki

By Welcome Fred

Aganira n'itangazamakuru,Bayingana yavuze ko abahanzi batoranywa mu kwitabira iri rushanwa kuva bahabwa igihembo cyatangwaga mu irushanwa rya PGGSS hambere kitiyongera kandi hari byinshi bigenda bizamura ibiciro ugereranyije n'icyo gihe bishobora kubabera imbogamizi, bityo agasanga abategura iri rushanwa bakwiye kubyigaho maze umuziki ukazamura urwego n'ubundi wari umaze kugeraho dore ko abagiye batsinda bagiye barushaho kwiteza imbere mu buryo bw'ibifatika n'umuziki muri rusange.

Ibi abitangaje nyuma y'uko nawe ari mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya kabiri cya PGGSS7 cyabereye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2017,maze akitegereza urujya n'uruza rw'abakitabiriye ndetse no kwihera ijisho uko abahanzi bitwara ku rubyiniro.

Aha niho ahera ashima imikorere y'umuhanzi Social Mula na Devis D aho abagarukaho agashima uburyo bitwaye kandi ari bashya muri iri rushanwa, bitandukanye n'ibya bamwe muri bagenzi babo barimazemo igihe.

Ni mu gihe muri Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu (PGGSS6),abinyujije ku rukuta rwa Instagram yari ashyigikiye umuhanzikazi Allioni mu kuba yamutera ingabo mu bitugu gusa irushanwa ryaje kwegukanwa n'itsinda rya Urban Boyz.

Usibye kuba akunda umuziki, Bayingana David,ni umu Dj,Mc akaba yaranakoze ibiganiro bitandukanye bivuga ku muziki cyane cyane ubwo yakoraga ikiganiro cyitwaga Star Forum.

Ndacyayisenga Fred

  • May 29th 2017 at 04:34

Rihanna yongeye gushyirwa mu majwi ko atwite!Dore ucyekwa ko yaba yarayimuteye

By Welcome Fred


Aya mafoto ubwo yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga,abafana bakomeje kumwitegereza bavuga ko umubyibuho we udasanzwe batangira kunuganuga ko yaba yaramaze gusama umwana we wa mbere.

Nyuma yo kuvuga ibi hakomeje kwibazwa uwaba yarayimuteye ariko umubare munini uhuriza hamwe ko ari umuhanzi Drake bari bamaze igihe bivugwa ko ari mu rukundo, ngo bitaba ibyo akaba ari Chris Brown bakundanye igihe kitari gito ariko nyuma bakaza gutandukana.

Rihanna aheruka gutwara Grammy Award, akaba ari umukinnyi w' amafilimi, umwanditsi w' indirimbo akaba azwi na benshi cyane muri muzika ye akora.

Kubera ibikorwa bye by' urukundo agenda akora Rihanna yatowe nk' umuntu wagaragaje ibikorwa byiza by' urukundo muri uyu mwaka wa 2017, ni kimwe mu bituma abafana be bamuhozaho ijisho.

Ndacyayisenga Fred

  • May 29th 2017 at 02:08

Dr Frank Habineza ngo yiteguye kurega Komisiyo y'Amatora

By munyankindi

, Dr Frank Habineza uzaba wiyamamaza nk'umukandida wa Green Party avuga ko yiteguye kujyana iyi komisiyo mu rukiko kuko ngo ibi ari ukubangamira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu atekereza.

JPEG - 24.4 kb
Dr Frank Habineza ngo ashobora kurega NEC

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ivuga ko izajya ibanza gushungura ubutumwa bwose burimo ubugizwe n'amagambo, video, cyangwa amafoto buzajya bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z'abakandida, nka twitter , facebook n'ahandi.

Iyi komisiyo ikaba ivuga ko aya mabwiriza ntatubahirizwa imbuga z'aba bakandida zishobora kuzahagarikwa.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n'ubutegetsi, akaba n'umwe mu bakandida bazaba bahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017, yavuze ko we ari gutekereza gushyikiriza urukiko komisiyo y'amatora nk'uko inkuru dukesha The Washington Post ivuga.

Yagize ati: “Igiye kuba imbogamizi ikomeye ku kugera ku bazatora bacu kubera ko kunenga gusanzwe ishyaka riri ku butegetsi kw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi gushobora kuzirengagizwa na NEC ku mpamvu z'umutekano.”

Kugeza ubu abakandida bane nibo bamaze gutangaza ko baziyamamariza umwanya wa perezida w'u Rwanda bakaba bazahangana na perezida Paul Kagame unahabwa amahirwe yo kongera gutsinda aya matora. Mu matora aheruka mu 2010 perezida Kagame akaba yaregukanye amajwi 93%.

Nkindi Alpha

Zari yasutse amarira nyuma yo kubona umurambo w'uwahoze ari umugabo ugezwa mu rugo-AMAFOTO

By Welcome Fred

Ahagana saa19h nibwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga aho umuryango we ubarizwa muri Uganda,ushyirwa aho buri wese yarebaga, gusa Zari bimwanga mu nda araturika ararira.

Chimpreport dukesha iyi nkuru, itangaza ko ubwo umubiri we wajyanwaga ku nyubako ye iherereye mu gace ka Muyenga i Kampala wasangaga urujya n'uruza rw'abaturage bababajwe no kuba Ivan yabavuyemo banamwifuriza iruhuko ridashira.


Umwe mu bari ishuti za Ssemwanga witwa Katoto yavuze ko hakwiye kurebwa impamvu umurambo we watinze kuhagera ukaza nyuma y'igihe cyateganyijwe, ashimangira ko hari ikindi cyaba kihishe inyuma y'urupfu rwe.

Yaje kunganirwa n'umwe muri bashiki ba Ivan witwa Rita,aho yavuze ko umurambo wa musaza we ugomba kujyanwa mu bitaro ugasuzumwa kuko ngo ntibizera ibizamini byo muri Afurika y'Epfo kuko ngo bitagaragaza neza icyo yazize dore ko ari naho yari akunze kwibera.

Kuri uyu wa mbere bikaba biteganyijwe ko misa yo kumusabira ibera muri Katedirali ya Namirembe aho umurambo we uri buhite ujyanwa mu gace ka Kayunga ari naho azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.


van yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y'Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y'amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Bikaba bivugwa ko umuhanzi Diamond ari nawe mugabo wa Zari kugeza ubu ari mu bazajya gushyingura Ivan Ssemwanga.

Ndacyayisenga Fred

  • May 29th 2017 at 00:22

Umuhungu wa Nyakwigendera Nsekarije arashinja amacakubiri n'uburyarya Perezida Habyarimana na Kayibanda

By munyankindi

Uyu mugabo yageranyije ubutegetsi bwa Perezida w' u Rwanda Paul Kagame n' ubw' uwahoze ari Perezida w' u Rwanda Juvenal Habyarimana agaragaza Habyarimana yakoreshaga amayeri amugaragaza nk' umuntu mwiza nyamara yihereye agapanga ibintu bibi.

JPEG - 43.1 kb
Nyakwigendera Nsekarije Aloys

Mitsindo Fidele uvuga ko yabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima wa Kagame yarimo urukundo.
Ibi yabitangaje mu mpera z'icyumweru gishize , ubwo komisiyo y' ubumwe n' ubwiyunge yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n' abahoze ari abayobozi.

Yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakanyama tukaryaho, twagera no gutera imbere muri za tango z' amayeri nazo tukaryaho”

Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry' amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”

Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w' intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n' abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk' ihame.

Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n' iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.

Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.

Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by' ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”

Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”

Komisiyo y' igihugu y' ubumwe n' ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n' abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n' ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.

Muri ibi biganiro, Ndagijimana Jean Bosco uvuga ko Nsekarije Aloys yamubujije kwiga bigatuma agirira inzika umuhungu we Mitsindo yavuze ko ababariye Mitsindo.

Nkindi Alpha

Yesterday — May 28th 2017Imirasire.com

Umunyarwanda Jacque Tuyisenge ukina mu ikipe ya Gor Mahia yayihesheje kwereka igihandure andi makipe bahanganye

By Welcome Fred


Ni umukino iyi kipe yahuragamo na Posta Rangers kuri Nyayo Stadium, aho iyi kipe nayo y'i Nairobi yabanje kubona amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mukaisi ku munota wa 62 w'umukino.

Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y'abasimbura yaje kwinjira mu kibuga mu mwanya wa Nizigiyimana Abdul Karim bita Mackenzie, umutoza Ze Maria Marcelo, ashaka uko bakwishyura.

Tuyisenge Jacques yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 nyuma y'igitutu gikomeye, Gor Mahia yotsaga ikipe ya Posta Rangers, yifuzaga kugaruka ku mwanya wa 2.

Umukino ukba warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, Gor Mahia ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho kuri ubu inganya amanota na Tusker FC amanota 27 mu mikino 13 imaze gukinwa.

Tusker ifite igikombe giheruka, ikaba yatsinze AFC Leopards igitego 1-0, umukino wa 7 umutoza Stewart Hall wa Leopards atabona intsinzi, bishobora kumuviramo no gutandukana n'iyi kipe.

Shampiyona yo muri Kenya igiye kujya mu kiruhuko cy'ibyumweru 3, aho Gor Mahia izaboneraho ikitabira irushanwa ryateguwe na SportPesa muri Tanzania, ririmo amakipe 4 yo muri Kenya, 3 yo muri Tanzania, n'ikipe yo muri Zanzibar.

Abakinnyi b'abanyarwanda bakina muri iyi kipe bahamagawe mu Mavubi, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste, baragera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, naho Kagere afate indege ajye Dar Es Salaam n'abandi basigaye.

Muri iki gihe, amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, akaba yemerewe kongera kugura abakinnyi bashya.

Bruce Mushumba

  • May 28th 2017 at 07:30

Boeing 737-800 NG yitezweho gukomeza no kwagura ingendo za Rwandair

By Welcome Fred

Kuri iki cyumweru Ikompanyi yo gutwara abantu n'ibintu mu kirere y'u Rwanda ‘Rwandair' yakiriye indege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” irimo internet. Yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga za Kigali saa cyenda ziburaho iminota micye.

Biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, ikaba izakuba indege ya 12 ya Rwandair.

Chance Ndagano, umuyobozi wa Rwandair avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa ‘Boeing 737-800 NG' ari iya kane yo muri ubu bwoko bakiriye, ndetse ngo ikaba ije kubafasha gukomeza no kwagura ingendo za Rwandair ku mugabane wa Africa no hanze yawo, nk'uko urubuga ‘aviationtribune' ruherutse kubitangaza.

Yagize ati “Ije kudufasha mu ngendo nshya ku mugabane no hanze yawo, muri iki gihe Rwandair ikomeje kugira uruhare mu kwagura ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'Isi.”

Iyi ndege nshya ifite na murandasi idakoresha umugozi (Wi-Fi internet) ifite ibyicaro bibiri, hari ikicaro cy'abifite ‘Business Class' kigizwe n'imyanya 16, n'ikiciro cy'abantu bose kigizwe n'imyanya 138.

Ibinyujije kuri Twitter, Rwandair yari yatangaje ko iyi ndege iturutse muri America y'Amajyaruguru yabanje guhagarara Athens ku mugabane w'Uburayi, ngo ikaba iribugere mu i Kigali hafi saa cyenda zo mu Rwanda.

Kuwa gatanu, Rwandair yatangiriye ingendo zayo ku mugabane w'Uburayi mu gihugu cy'Ubwongereza, intambwe yakiriwe neza cyane n'igihugu cy'Ubwongereza nk'uko byatangajwe n'ubuhagarariye mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Rwabicuma:Bari banze guhinga ibihingwa bategetswe bagendeye ku mu saruro byabahesheje

By Welcome Fred

Kimwe mu byatumaga aba baturage babanza kwinangira guhinga kuri ubwo butaka ngo ni uko babwirwaga guhinga ibihingwa bavuga ko bitera neza muri ubwo butaka.

Umushinga ukorera muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi niwo wari wagize uruhare mu gukora amaterasi mu butaka buri ku buso bunini cyane mu murenge wa Rwabicuma,Igice kimwe cy'ubu butaka kiruhirwa ikindi cy'iri imusozi.

N'ubwo ubu butaka burimo imyaka iri hafi kwera mbere, siko byari biri,abaturage bari baranze guhinga muri aya materasi kubera ko ngo bategekwaga guhinga ibihingwa bavuga ko bidahura n'ubwo butaka.

Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza, zemera ko kugira ngo abaturage bitabire guhinga ubwo butaka bwagaragaraga ko bupfa ubusa, byasabye ubukangurambaga ariko kandi banemerwa guhinga ibihingwa bashaka.

N'ubwo bimeze gutya ariko haracyari ubuso bw'ubutaka nan'ubu butarahingwa,muri uwo murenge.

Nyuma yo kwemera guhinga muri ayo materasi Icyizere cyo kweza ni cyose ku baturage bo mu murenge wa Rwabicuma,ibihingwa byiganjemo ibigori imyumbati ndetse n'imbuto.

Imirasire.com

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uburezi ari inkingi y'iterambere

By Welcome Fred

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangwa ry'impamyabumenyi zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” muri kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity), maze ashimira abanyeshuri bazihawe.

Uyu muhango wabaye muri izi mpera z'icyumweru Abanyeshuri barangije muri kaminuza ya UGHE ni 24 bakomoka mu bihugu 12 byo hirya no hino ku isi.

Umukuru w'Igihugu, yashimye abasoje amasomo yabo bagahabwa impamyabumenyi, kandi avuga ko yishimiye kuba hamwe na bo, ati “Nishimiye kuba hamwe namwe muri ibi birori byo gusoza amasomo”.

Perezida Kagame yababwiye ko buri umwe muri bariya basoje amasomo yabo ari umuyobozi mwiza mu rwego rw'ubuzima.

Ati “Ndabakangurira kwibona ubwanyu nk'abayobozi dukorera hamwe mu guteza imbere imibereho y'abaturage b'igihugu cyacu, n'iterambere ryabo.”

Yashimiye “Partners in Health” cyane cyane inshuti y'u Rwanda Paul Farmer washinze iyi kaminuza ya UGHE.

Umukuru w'Igihugu yasoje yongera gushima abahawe impamyabumenyi ku bw'intambwe bateye, kandi abifuriza kuzagira ejo hazaza heza.

Ndacyayisenga Fred

Before yesterdayImirasire.com

Live:Kurikira PGGSS7 uko irimo kuba i Gicumbi

By Welcome Fred
JPEG - 131.8 kb
Mc Kate Gstave niwe wahaye ikaze abahanzi k rbyiniro

Saa 01:00 nibwo abashyushya rugamba Mcs barimo Kate Gustave na Mc Buryohe batangiye gushyushya abari bitabiriye icyo gitaramo cyiganjemo urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 38.

JPEG - 121.3 kb
Dore uko Mico The Best yaje ku rbyiniro ameze, yabashije gususurutsa abakunzi b'injyana ya Afro Beat
JPEG - 121.1 kb
Christopher yaje ku rubyiniro abafana be baririmba hafi indirimbo ze zakunzwe cyane zose
JPEG - 142.7 kb
Bull Dog yatangiye abwira abafana be ko bazatwara igikombe abatura indirimbo yitwa kwicuma bongera amarangamutima
JPEG - 171.1 kb
Mu ndirimbo zo hambere nka Mumutashye,Indatwa zongeye kwiyerekana nk'itsinda rikomeye muri uyu muziki zereka abafana ko igikombe rigishakira hasi hejuru!
JPEG - 160.3 kb
Social Mla mu myambarire atamenyereweho yagarutse ku ivuko abibutsa kudatatira igihango

Nyuma y'i Huye, igitaramo cya PGGSS gikomereje i Huye kuri uyu wa Gatandatu

By Welcome Fred


Nyuma y'igitaramo cyabere i Huye ku wa gatandatu ushize,kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017, nibwo abahanzi 10 bo muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 bazataramira abanya Gicumbi nk'uko biteganyijwe ku ngengabihe y'iri rushanwa.

Nk'uko byagiye bigarukwaho n'abahanzi batandukanye mu kiganiro n'itangazamakuru bashimangiye ko igitaramo bazakorera muri aka karere kizaba kirenze kucyo baherutse gukorera i Huye kuko bamaze gukora imyitozo ihagije.

Ni igitaramo cya kabiri cy'iri rushanwa ku nshuro ya 7 aba bahanzi bazitabira aho bazaba bacurangirwa n' abana barangije umuziki ku ishuri rya muzika ryo ku nyundo ,nyuma yo guhigika band yari isanzwe icuranga mu bitaramo bikomeye birimo na East African Party.

Tubibutse ko abahanzi 10 bahanganye muri iri rushanwa ari,Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Queen Cha.

Uko aba basore n'inkumi bazaba bahanganye ku rubyiniro haba harebwa uko buri muhanzi yitwara agahabwa amanota, hamwe n'ibyo imirasire.com ikaba izakibakurikira mu kagikurikirana uko kiri kuba(Live).

Guma Guma niryo rushanwa riyoboye ayandi mu Rwanda haba mu bihembo bitangwa ndetse no gukundwa iyo rigeze mugihe cyo kuba rivugisha abantu batari bacye bamwe bavuga uwo baha amahirwe haba ku bagendera ku marangamutima yabo ndetse nabasobanukiwe umuziki Nyarwanda muri rusange.

Ndacyayisenga Fred

  • May 26th 2017 at 04:17

Eddy Kenzo yahawe ubutaka bw'ubuntu mu Gihugu cya Gambia

By Welcome Fred


Mu kiganiro n'umunyamakuru Douglas Lwanga kuri televiziyo, Kenzo Kenzo yavuze ko abaturage bo muri icyo gihugu bamwishimiye bagahitamo kumuha ubwo butaka.

Kugeza ubu ashimangira ko nibyangombwa by'ubutaka yamaze kubibona ubu bikaba byanditse ku izina rye.

Chimpreport ivuga ko ngo n'ubwo uyu musore yahawe ubu butaka ngo hari ingingo imwe agomba kubahiriza bakabona kubumwegurira burundu.

Iyo ngingo ntayindi ngo ni ukuhashyira inzu itunganya umuziki hanyuma abahanzi bo muri Gambia bakarushaho kubona umuyoboro ubafasha kwagura umuziki wabo.

Ibi bije nyuma y'uko uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo Sitya Loss” yigaruriye imitima y'abaturage ubwo mu minsi ishize yahakorerega igitaramo cy'amateka bigatuma bamugirira icyizere ari cyo kimuhesheje ubutaka bw'ubuntu.

Eddy Kenzo aherutse gutangaza ko afite undi mushinga wo gufungura akabari ku mazi akaba ari rimwe mu ishoramari ryaguye azaba akoze kuva yatangira umuziki we.

Eddy Kenzo ni umuhanzi wazamutse neza kandi byihuse akaba ari nawe muhanzi wa mbere muri East Africa watwaye award mpuzamahanga muri BET award 2015 aho yayitwaye nka Best new international artist ugenekereje mu Kinyarwanda ni umuhanzi mwiza ukizamuka mpuzamahanga.

Ndacyayisenga Fred

  • May 26th 2017 at 02:46

Meet and Greet Party yateye benshi amatsiko y'igitaramo cya Jazz Junction kiri bube kuri uyu wa Gatanu

By Welcome Fred


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 mbere ho amasaha 24 ngo igitaramo cya Jazz Junction cyigomba kwitabirwa n'umunyakenyakazi Cece Sagini kibe, yabanje guhura n'abakunzi ba muzika ibirori byahuriranye n'ibindi byo gufungura Kigali Fashion Week aho abahanzi b'imideri bari bahuye n'abamurika imideri.

JPEG - 126.7 kb
Band yari yabukereye

Ibirori byo guhura n'abafana kwa Cece Sagini byari byiswe ‘Meet and Greet Party' byari byabereye Kacyiru ahazwi nka Kabana Club, ibi birori byagonganye byari biyobowe na Neptunez Band yacurangiraga abantu bari bitabiriye ibi birori. Kwinjira byari ubuntu, ibi byatumye byitabirwa n'abantu banyuranye bari basohokeye muri aka kabyiniro.

Muri ibi birori buri ruhande rwakanguriraga abafana kuzitabira ibitaramo byabo, aha abategura Jazz Junction basabye abafana kuza kwitabira igitaramo cyabo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 mu gihe abategura Kigali Fashion Week nabo basabaga abafana kwitabira ibirori byo kumurika imideri biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2017. Ibi birori byose bikaba biteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel.

JPEG - 79.7 kb
Umunyarwenya uzwi nka Atome nawe yari ahari

Ndacyayisenga Fred

  • May 26th 2017 at 01:33

Abayobozi 6 ba ADEPR bamaze gukatirwa igifungo cy'agateganyo

By munyankindi

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017, hasomwe urubanza ubushinjacyaha bw'u Rwanda buregamo abayobozi bakuru b'itorero rya ADEPR, aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza akayabo k'amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari eshatu.

JPEG - 36.6 kb
Bishop Tom Rwagasana yakatiwe iminsi 30 y'igifungo

Mu iburanisha ryabaye mu ntangiro z'icyumweru, bari basabye urukiko ko barekurwa by'agateganyo bakaburana badafunze ariko batewe utwatsi.

Abakatiwe n'urukiko ni Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije na Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk'umunyamabanga, hakabamo Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y'Itorero ADEPR aho yari ashinzwe ubukungu n'imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR, Gasana Valens ushinzwe icungamutungo muri ADEPR hamwe na Pasiteri Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.

JPEG - 24.2 kb
Mutuyemariya Christine nawe yakatiwe iminsi 30

Aba bayobozi bakuru ba ADEPR baherutse gutabwa muri yombi bakaba bakurikiranyweho kunyereza akayabo k'amafaranga, barimo Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, ubushinjacyaha bwa Gasabo bwasobanuye ko muri 2015 ubuyozi bw'itorero rya ADEPR bwatse muri Banki ya BRD inguzanyo bakemeranywa na banki ko bazarangiza kuyishyura muri 2025 kuko yagombaga kwishyurwa mu myaka 10, ariko aba bayobozi bagahita bashyira igitutu ku bayoboke bagakusanya akayabo k'amafaranga y'u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu na mirongocyenda n'ebyiri n'ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bitanu na magana atatu na makumyabiri n'ane (3.592.465.324 Frw), ariko aya yakusanyijwe akaba atarahise yishyurwa banki ahubwo ngo abayobozi bagiye bayanyereza mu byiciro bitandukanye bakoresheje amayeri.

Nk'uko byasobanuwe n'Ubushinjacyaha, ngo hari abantu basinyirwaga amasheki y'amafaranga menshi n'abayobozi ba ADEPR bigaragara ko ari ayo bishyuwe na ADEPR cyane cyane ku bikoresho byubakishijwe Hotel Dove iri ku Gisozi, nyamara nyuma ngo abasinyiwe sheki bamaraga kubikuza ayo mafaranga bakayasubiza abayobozi bakayakoresha mu nyungu zabo bwite, mu gihe abayoboke bari barasabwe amafaranga bizezwa ko ari ayo guhita bishyura banki bari barafashemo umwenda.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bugaragaza ko amafaranga yaturutse mu misanzu y'abayoboke b'iri torero yanyerejwe n'abayobozi bakuru b'iri torero hagati y'umwaka wa 2015 n'uwa 2017, yose hamwe agera kuri 2.530.395.614 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR, ahawe umwanya ngo yiregure yavuze ko nta mafaranga yigeze anyerezwa kandi ngo bagiye bakora amasuzuma atandukanye agaragaza ko nta yakoreshejwe nabi cyangwa ngo anyerezwe.

Gusa yavuze ko ibijyanye n'amasheki yagiye ashyiraho umukono hagambiriye kunyereza amafaranga byo adakwiye kubibazwa kuko iby'imikoresherezwe y'amafaranga bitari mu nshingano ze. We na bagenzi be basabaga ko barekurwa bakaburana badafunzwe ariko batewe utwatsi.

Dore amafoto y'abandi bakatiwe iminsi 30

JPEG - 31.5 kb
Past Salto Niyitanga
JPEG - 39.8 kb
Gasana Valens
JPEG - 52 kb
Sebagabo Leonard

Nkindi Alpha

Kayumba Nyamwasa ngo agiye kwamburwa ibyangombwa by'ubuhunzi

By munyankindi

Uku gutesha agaciro ibyangombwa bishobora gutuma Kayumba Nyamwasa akurikiranwa n'ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwa ku byaha yakatiwe n'inkiko zo mu Rwanda.

JPEG - 26.7 kb
Gen Kayumba Nyamwasa yaba ari mu mazi abira

Iri tsinda ry'abahagarariye impunzi n'abimukira muri Afurika y'Epfo, ryari ryagaragaje ko ritifuza ko igihugu cya Afurika y'Epfo cyaba icumbi abanyabyaha bahungiramo bakajya kwidegembya. Kuregera urukiko rw'ikirenga kandi, byaje nyuma y'uko urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwanze iki cyifuzo.

Iri tsinda ryagiraga riti: "Nyamwasa ashinjwa ibyaha by'intambara yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umusirikare w'umugenerali mu ngabo z'u Rwanda, ubu akaba ashakishwa n'inkiko zo mu Bufaransa ngo aburanishwe kuri ibyo byaha mpuzamahanga.

General Nyamwasa yahawe ibyangombwa by'ubuhunzi n'abayobozi ba Afurika y'Epfo, birengagije ko amategeko atemerera abakoze ibyaha by'intambara guhabwa ubuhunzi."

Urukiko rukuru rwa Pretoria, rwari rwagaragaje ko Nyamwasa yahawe ibyangombwa by'ubuhunzi bitewe n'uko abayobozi b'iki kihugu bari babonye ko ahigwa na Leta y'u Rwanda, bakanavuga ko iri tsinda rihagarariye impunzi n'abimukira ritigeze rigaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze.

Ibyakozwe n'urukiko rukuru byateshwejwe agaciro n'urukiko rusumba izindi muri iki gihugu, ari rwo rw'ikirenga rwanzuye ko Kayumba Nyamwasa akurirwaho ibyangombwa bimwemerera kuba impunzi.

Kayumba Faustin Nyamwasa yigeze kuba umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda aho yari afite ipeti rya Lieutenant General, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy'ubuhungiro akerekeza muri Afurika y'Epfo.

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n'ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n'ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n'icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y'igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n'ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw'u Rwanda.

Kugeza ubu nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo kwamburwa ibyangombwa by'ubuhunzi, ntibiratangazwa niba Kayumba Nyamwasa azahita azanwa mu Rwanda ngo arangize igihano yahawe cyangwa niba azoherezwa mu Bufaransa ahari izindi nkiko zishaka kumukurikirana.

Nkindi Alpha

Icukumbura na rwaserera ku mitungo ya Ivan Ssemwanga byafashe indi ntera

By Welcome Fred


Nyuma y'urupfu rwa Semwanga itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangiye gusohora inkuru zicukumbura aho yavanye ubukungu yari afite n'ibibazo yanyuzemo kuva akigimbuka kugeza ashakanye na Zari bagatandukana.

Redpepper yatangaje ko nyuma y'urupfu rwa Semwanga havutse ikibazo gikomeye mu muryango we biturutse kuri Zari watangiye kwisuganya agaragaza ko ari we ugomba kuzungura imitungo y'uwapfuye kuko ngo yari umugore we ndetse bafitanye urubyaro.

Zari Hassan usigaye ari umugore wa Diamond Platnumz wo muri Tanzania bishobora kutazamworohera kwegukana imitungo irimo inzu z'agaciro gakomeye, amashuri n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi Semwanga yasize.

Mubyara wa Semwanga, King Lawrence yavuze ko umuryango wabo utifuza na goto kubona Zari atunga agatoki imitungo ya nyakwigendera kuko nta sano bagifitanye na we, by'akarusho ngo yamaze gushaka undi mugabo bisobanuye ko yitandukanyije na bo bya burundu.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Zari yagiye muri Afurika y'Epfo kurwaza Semwanga ubwo yari muri Coma agamije kwereka rubanda ko yamukundaga nyamara ari ukwishakira inzira zo kwegukana imitungo y'uyu muherwe.

Yagize ati “Ni ukuri Zari yahamagaye murumuna wa Ivan, Sir Pinto hanyuma amubwira ko agiye gufata umutungo we[wa Semwanga] wose 100%. Agomba kuzakomeza akaba umugore wa Platnumz, none ngo arifuza no kwegukana iyo mitungo.”

King Lawrence yongeyeho ko akimara kumenya ko Zari yatangiye guhangana n'umuryango wa Semwanga ashaka kwegukana imitungo ye ngo yamusabye kutongera kubitekereza kuko ntacyo yari agihuriyeho na nyakwigendera.

Yagize ati “Namubujije kongera kubitekerezaho, arashaka guhita abyikubira kuko mpuze cyane mu bindi […] Arashaka kubitwara byose kuko barumuna ba Semwanga nta ngufu bagira, bibera mu nzoga….”

Zari yabaye umugore wa Semwanga igihe kirekire kuko bamaranye imyaka icumi yose batandukana bamaze kubyarana abana batatu gusa ubu yabyaye abandi babiri ku mugabo we mushya Diamond.

Ingano y'umutungo Semwanga yasize muri Uganda na Afurika y'Epfo nturamenyekana kugeza ubu. Umurambo we ugomba kugezwa muri Uganda ku gicamunsi cyo ku Cyumweru nyuma azashyingurwe muri Nakaliro muri Kayunga.

Ivan yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y'Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y'amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Imirasire.com

  • May 25th 2017 at 23:57

Hakomeje kwibazwa niba Afurika y'Epfo izashyira ikemera kurekura Kayumba Nyamwasa

By munyankindi

Ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017 Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubujurire rwa Bloemfontein muri Afurika y'Epfo rwumvise ubujurire bwatanzwe n'ikigo gishinzwe ibibazo by'impunzi n'abimukira bita mu Cyongereza (The Consortium of Refugees and Migrants in South Africa) cyajuririraga icyemezo cy'Urukiko Rukuru rwa Gauteng y'Amajyaruguru rwanzuye ko rwemeranya na leta ko Umunyarwanda, Gen Kayumba Nyamwasa ukomeje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu abukwiye kubera ko ngo ashobora kugirirwa nabi aramutse agaruwe mu Rwanda.

JPEG - 19.3 kb
Kayumba Nyamwasa ibye bikomeje kuba urujijo

Iki kigo kimaze imyaka 6 yose mu ntambara y'amategeko gisaba ko Gen Kayumba Nyamwasa atakwemererwa ubuhungiro muri Afurika y'Epfo ngo kubera ibyaha ashinjwa birimo iby'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu. Yavuye mu Rwanda mu 2010 ahunze ahita yerekeza muri Afurika y'Epfo ari naho akibarizwa kugeza ubu.

Iki kigo kivuga ko ingingo ya 4 y'amategeko agenga ibijyanye no gutanga ubuhungiro ivuga ko nta muntu wemererwa ubuhungiro mu gihe byaba bizwi ko yagize uruhare mu byaha by'intambara cyangwa ibyibasiye inyokomuntu.

Mu rukiko kikaba cyagaragaje ubwoba bw'uko kureka Kayumba akaba muri Afurika y'Epfo arinzwe na guverinoma kwaba ari nko kugaragaza ko iki gihugu ari ijuru ry'abahunga ubutabera kubera ibyaha bakoze.

Leta ya Afurika y'Epfo yo yakunze gushimangira ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Nyamwasa hari ibyaha yakoze mu Rwanda, usibye ibyo ashinjwa n'abashinzwe iperereza mu butabera bw'u Bufaransa n'ubwa Espagne bwanasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Kayumba ubwe akaba yarabwiye abashinzwe iperereza b'Abafaransa ko yumvise perezida w'u Rwanda avuga ko RPF ari yo yahanuye indege ya Habyarimana wari perezida w'u Rwanda ikagwamo n'abapilote batatu b'Abafaransa.

Ikinyamakuru Timeslive cyo muri Afurika y'Epfo kivuga ko leta y'iki gihugu yashimangiye ko hagendewe ku ibanga rikomeye rikoreshwa mu bijyanye no gusaba ubuhungiro, idategetswe kugira byinshi ishyira ku mugaragaro ku mpamvu zatumye iha Kayumba status y'impunzi, impamvu ikigo gishinzwe ibibazo by'impunzi n'abimukira (CormSA) cyari cyizeye ko zigomba gushyirirwa ku mugaragaro mu rukiko.

Nyuma y'ihanurwa ry'indege yari itwaye perezida Habyarimana kuwa 06 Mata 1994 nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari imaze igihe yareteguwe yahise ishyirwa mu bikorwa byeruye. Iperereza rya mbere ryakozwe n'Abafaransa mu 2006 ryatumye hashyirwaho impapuro zo guta muri yombi benshi mu bantu bari begereye Perezida Kagame barimo na Kayumba Nyamwasa.

CormSA mu rukiko ikaba yakomeje guhagarara kuri iri perereza ry'abanyamahanga ivuga ko status y'impunzi ya Kayumba yateshwa agaciro ivuga ko ibyavuye mu iperereza byizewe.

Abanya-Espagne bo banze gusohora impapuro zita muri yombi abo ubutabera bwa Espagne bukurikiranye, ariko bavuga ko umunsi Nyamwasa yakandagije ikirenge muri Espagne azatabwa muri yombi akaryozwa urupfu rw'ababikira b'Abanya-Espagne ngo biciwe mu Rwanda muri jenoside.

Uwitwa Loren Landau, ukuriye urwego rw'ubushakashatsi mu bijyanye na politiki n'urujya n'uruza muri African Centre for Migration and Society ya Kaminuza ya Wits, asanga ibiri muri iki kibazo cya Kayumba ari ibyo gukemangwa.

Yavuze ko ubusanzwe Afurika y'Epfo itesha agaciro ubusabe ikabaza ibibazo nyuma. Ngo impungenge zihari zikaba ari uko abantu baba badafite aho bahuriye n'ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu usanga ubusabe bwabo bw'ubuhungiro bwo buteshwa agaciro.

Loren akomeza avuga ko nubwo Kayumba yaba akwiye ubuhungiro, Afurika y'Epfo niyiyemeza kuzajya yirengera ingaruka mu bijyanye no gutanga ubuhungiro, ikwiye no kujya ifata nk'ibikomeye ibirego n'impungenge zivuka igihe abantu nka Kayumba basabye ubuhungiro.

Nkindi Alpha

Imbuga za Watsapp na Facebook zishobora gufungwa mu matora ya Perezida

By munyankindi

Ibi byatangajwe n'ubuyobozi bwa komisiyo y'igihugu y'amatora mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.

JPEG - 132.3 kb
Uhereye ibumoso Prof Kalisa Mbanda na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'amatora baganira n'abanyamakuru muri iki gitondo

, ubwo hasobanurwaga ibijyanye n'imyiteguro y'amatora. Umuyobozi wa Kimisiyo y'amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko imyiteguro y'amatora igeze kure ndetse igeze kuri 90%.

Diane Shima Rwagara, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe, nibo bakandida kugeza ubu bamaze kugeza kuri iyi Komisiyo umushinga wo kwiyamamaza kwabo, nk'abakandida bigenga ubu bakaba baratangiye no gusinyisha ngo babone imikono y'abantu 600 mu gihugu hose barimo 12 byibuze muri buri karere, nka kimwe mu bisabwa umukandida wigenga.

Komisiyo y'amatora yatangaje ko mu gihe bizagaragara ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo butemewe burimo no kwamamaza abakandida igihe cyagenwe kitaragera, bishoboka ko zazaba zinafunzwe igihe gito ngo zitazabangamira imigendekere myiza y'amatora. Hanakomojwe ku kuba hari abatangiye kwamamaza igihe kitaragera.

Muri iki kiganiro nanone hagarutswe ku ngengo y'imali izakoreshwa y'amatora ubuyobozi bwa komisiyo y'amatora buvuga ko aya matora azatwara amafaranga y'u Rwanda asaga 6.600.000.000, amwe muri ayo Komisiyo ikaba yaramaze kuyahabwa naho andi bazayongerwa na Leta mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2017/2018.

Ayo akaba angana n'amafaranga y'u Rwanda asaga 1.400.000.000 bazakoresha mu bikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida, guhugura abazatoresha no kwigisha abanyarwanda ibijyanye n'uburere mboneragihugu.

Biteganyijwe ko tariki 7 Nyakanga 2017 aribwo abakandida bose baziyamamaza bazaba bamenyekanye, hanyuma kwiyamamaza bikazahita bitangira kugeza kugeza tariki 3 Kanama 2017. Kwiyamamaza mbere y'icyo gihe ntibyemewe ndetse nibikorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kuzatuma zifungwa.

Nkindi Alpha

❌