WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 20th 2018Bwiza.com

Rwanda: Bamwe mu babaye abadepite kuva mu nteko y’inzibacyuho kugeza ubu

By admin
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gutsinda intambara kwa FPR Inkotanyi yari imazemo imyaka ine, hashyizweho Guverinoma n’inteko by’inzibacyuho. Abagiriwe icyizere cyo kuba muri izo nzego zombie ni abari mu mashyaka atarijanditse muri Jenoside, abakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, ndetse n’abari bahagarariye ingabo. Bwiza.com iragaruka ku babaye abadepite kuva icyo gihe bakaba bagifite […]

U Bwongereza: Ubukwe bw’igikomangoma, Harry n’umukunzi we Meghan bwabaye ubw’agatangaza– AMAFOTO

By Itangishatse Theoneste
Ubukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, buba ubw’agatangaza mu maso y’Abongereza n’Isi yose muri rusange.  Nk’uko byari byatangajwe, bikaza no gushyirwa mu bikorwa, Prince Harry na Meghan basezeranye muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu George [St George ] mu Mujyi wa Windsor uri mu Bwongereza. […]
Yesterday — May 19th 2018Bwiza.com

Nararyamye mbonekerwa ko Zari ari we mugore unkwiriye- Ringtone

By Itangishatse Theoneste
Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, wo mu gihugu cya Kenya, Ringtone Opoke yatangaje ko  ubwo yari aryamye yumvise ijwi rimubwira ko Zari ari we mugore umukwiriye. Mu kiganiro na televiziyo yitwa Citizen yo mu gihugu cya Kenya,Ringtone yavuze ko ubwo yumvaga inkuru  ko Zari yatandukanye na Diamond yabifashe nk’ibisanzwe nyamara aza gutungurwa no kubura ibitotsi muri […]

Umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala wongeye gufungwa

By Itangishatse Theoneste
Ubu umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala, wangiritse nyuma y’umunsi umwe gusa wari wongeye kuba nyabagendwa. Igice cyangiritse ni ikiri muri Uganda.  Mu cyumweru gishize nibwo uyu muhanda wari wangiritse mu kagari ka Rwakojo, umurenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi ku gice cy’u Rwanda, urasanwa ku wa 18 Gicurasi 2018, imodoka zongera kuwucamo. Amakuru aturuka muri Uganda, avuga […]

Twagiramariya Yvette, umunyarwandakazi wagize amahirwe yo kubonana n’igikomangoma cy’u Bwongereza

By Itangishatse Theoneste
Mu gihe muri aya masaha Isi ikurikirana ibirori byo gushyingirwa kw’igikomangoma, Harry cy’u Bwongereza, benshi bagaruka ku buryo babonanye na we. Twagira Yvette, ni umwe mu banyarwandakazi bake wagize ayo mahirwe, ariko na we avuga ko “aricyo gitangaza cyamubayeho mu buzima bwe”. Twagiramariya Yvette, ni umunyarwandakazi ukora akazi k’itangazamakuru mu Bwongereza, agaruka ku buryo asubiza […]

Dore ingeso uzabona ku mugore wawe ukamenya ko asigaye aguca inyuma

By Itangishatse Theoneste
Urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore, niryo pfundo ryo kubaka urugo rugakomera, n’ababakomotseho bagahora bishimiye ababyeyi babo. Kwizerana no kudahemukirana hagati y’abashakanye bikaza ku isongo mu gushakira hamwe icyabateza imbere kurusha uko mwahora muryana. Mugabo niba hari ibyo ubona byahindutse ku mugore wawe, uko yitwara ukabona bitari bisanzwe, rimwe na rimwe hari igihe biba bifite ikibihatse, […]

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

By Eng Emmy
Umupolisi wagiranye amakimbirane n’umumotari yari amaze kwaka ibyangombwa, yamurashe ahita apfa. Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018,  ubwo bagiranaga amakimbirane i Kabuga mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Nkuko umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Theos Badege yabitangaje Ukwezi, ngo  uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa […]

Texas: Umunyeshuri yishe abantu 10 barimo n’umwarimu

By Itangishatse Theoneste
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, umusore w’imyaka 17 y’amavuko yarashe abantu 10 bahita bahasiga ubuzima mu ishuri “High school in Santa Fe” riri muri Leta ya Texas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Polisi yo mu gace iri shuri riherereyemo, itangazo ko umusore watangajwe na bagenzi be ko yitwa Dimitrios […]

Ubutabera bumwe kuri bose, bukomeza ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda tumaze kugeraho- Prof. Rugege

By Itangishatse Theoneste
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko ubutabera bungana kuri bose, ari inkingi ikomeye yo kwimakaza ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, nibwo yaboneyeho kwibutsa […]

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri Nyarugenge

By admin
Nk’uko gahunda y’icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 iteye, aho iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu gace kazwi nka Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Aka gace ka Nyamirambo katoranyijwe nk’agace […]

Burundi: Abatoye Yego mu matora ya kamarampaka nibo baza imbere

By Itangishatse Theoneste
Ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, nibwo mu gihugu cy’u Burundi habaye amatora ya kamarampaka, mu gihe amajwi akibarurwa abatoye YEGO, ngo Itegeko Nshinga rivugururwe nibo baza imbere y’abatoye Oya, bifuza ko ryaguma uko riri. Komisiyo Ishinzwe Amatora mu Burundi, CENI, itangaza ko amajwi yabaruwe mu rwego rw’Intara ataragera ku cyicaro cyayo. Ariko […]

Nyabihu : Ubushoreke bukabije, abagore batwara abagabo babandi bagamije kubitirirwa

By Eng Emmy
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Karago ,mu karere ka Nyabihu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushoreke ,gikomeje gufata indi ntera aho usanga umugabo afite abagore hagati ya babiri na batatu, naho bamwe mu bagore bakagira abagabo bashaka kwitirirwa gusa. Iki kibazo cy’ubushoreke bamwe mu bahatuye bavuga ko giterwa n’umuco waho wa kera, aho umugabo […]
Before yesterdayBwiza.com

Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu

By Eng Emmy
 Umwami w’igihugu cya Swaziland, Mswati III yahinduye izina ryacyo akita Eswatini ‘Igihugu cy’ubutaka kavukire”. Iri zina ryahinduwe n’umwami Mswati III ashingiye ku itegeko No. 80 ryo mu 2018 ryashyizweho umukono na we ubwe, rinasohoka mu igazeti ya Leta. Mbere y’uko Umwami afata icyemezo cyo guhindura izina ry’igiihugu cye, ngo yabanje kubitangaza  mu kwezi gushize mu […]

Minisitiri w’Uburezi arasaba abarezi kwigisha uburere buzira ingengabitekerezo ya jenoside

By Eng Emmy
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene avuga ko uburezi bwa bose ariryo pfundo ry’u Rwanda rwa none n’ejo hazaza, bityo agasaba abarezi guha abana uburere buzira ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi yabitangarije ku rwibutso rwa jenoside rwa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo abakozi ba Minisiteri y’Uburenzi (Mineduc) n’ibindi […]

Ubusambanyi buravuza ubuhuha hagati y’abarimu n’abanyeshuri muri kaminuza ya Makerere

By Eng Emmy
Iperereza ryakozwe muri Kaminuza ya Makerere, rigaragaza ko ubusambanyi hagati y’abarimu n’abanyeshuri, bumaze gufata indi ntera, mu gihe bukorwa abanyeshuri bashukishwa amanota. Iperereza ryakozwe mu gihe cy’amezi abiri, cyane cyane rikorwa harebwa ihohoterwa rikorwa rishingiye ku gitsina, byagaragaye ko iyo ngeso yeze cyane muri Kaminuza ya Makerere iherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda Nk’uko […]

30% by’impunzi z’Abanye Congo ziri mu nkambi ya Kiziba zimaze kwiyandikisha zishaka gutaha

By Eng Emmy
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangiye kwandika impunzi zishaka gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu 30% bakaba bamaze kwiyandikisha. Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (Midimar) yatangaje ibi, ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, mu kiganiro yagiranaga na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu, ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari yayo 2018/2019. Umunyamabanga Uhoraho muri […]

Uganda: Hibwe imbunda mu rugo rwa Gen Salim Saleh

By Eng Emmy
Inzego z’umutekano muri Uganda ziri mu iperereza ry’imbunda yari yibwe  mu rugo rwa Gen Salim Saleh, umuvandimwe akanaba umujyanama wa Perezida Museveni wa Uganda. Ku wa 9 Gicurasi 2018, nibwo amakuru yamenyekanye ko imbunda yibwe, hakekwa umusirikare witwa Richard Komakech wavuye ku kazi nta ruhushya ahawe. Umuvugizi w’igisirikare, Brig. Richard Karemire yemeje aya makuru, atangariza […]

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

By Eng Emmy
Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Rwasa Agathon avuga ko bamwe mu bayoboke be bafunzwe abandi baricwa mu bihe hitegurwaga amatora ya kamarampaka yabaye ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018. Aganira n’itangazamakuru ubwo yari amaze gutora ku biro by’itora bya Ciri, mu ntara ya Ngozi, ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa […]

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

By Eng Emmy
Mu cyumweru gishize nibwo hari hatangajwe inkuru z’uko abakerarugendo babiri b’Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kurekurwa, bitangazwa ko ari inyeshyamba za FDLR zari zabashimuse. Ku wa 11 Gicurasi 2018, nibwo Abongereza babiri n’abashoferi bari babatwaye b’abanyecongo, bashimuswe, nyuma yo kurasanaho kwabaye hagati y’abashinzwe kurinda pariki n’izi […]

Abakinnyi ba Rayon Sports batunguwe n’uko nta bafana bagiye kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe

By Eng Emmy
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ikubutse muri Tanzanira, ivuye gukina n’ikipe yaho, igatahana intsinzi itarashimishije abafana bayo, yasesekaye i Kigali, itungurwa no kubura abafana benshi baje kuyakira. Ahagana saa yine na makumyabiri z’ijoro (20:20) zo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, nibwo abakinnyi ba Rayon Sports, umutoza n’abandi bari bajyanye nayo […]
❌