WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” April 23rd 2018News Sites

Marina yashyize hanze amashusho yindirimbo ye β€˜Tubisubiremo' YIREBE HANO

By Chance Hirwa

Nyuma yuko igihembwe cya 2 cy'uyu mwaka gitangira, boragaragara ko mu muziki hano mu Rwanda nta kirihuko barimo gufata dore ko hakomeje gusohoka indirimbo nyinshi kandi zitandukanye ubona ko abahanzi bose bafite inyota yo gukora.

Mu bakomeje kugaragaza umurava wo gukora harimo Marina usanzwe ubarizwa muri nzu y'umuziki ya The Mane ukomeje gukorera ku muvuduko wo hejuru aho nubu yamaze gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo ye yitwa β€˜Tubisubiremo' yasohotse mu buryo bw'amajwi (audio) muri Gashyantare.

Marina ni umwe mu bahanzikazi barimo gukorera ku muvuduko wo hejuru

Mu kiganiro na Kigali Post Marina yavuze ko nyuma y'icyumweru cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu agiye kongera gukorana imbaraga nyinshi. Yagize ati β€œUrabona ko hari hashize iminsi turi mu bihe byo kwibuka. Ubu navuga ko hamwe na label yacu twongeye gusubukura imikorere, duhereye kuri β€˜Tubisubiremo' nizeye ko iri bunyure abakunzi banjye”

Marina kandi yavuze ko hari n'indi mishinga yitegura kumurikira abakunzi be, Harimo n'uwo yakoranye na Harmonize.

Kanda hano urebe amashusho ya 'Tubisubiremo' ya Marina

Gasabo: Imibiri isaga 120 y'abazize Jenoside yabonetse mu mwobo, haracyashakishwa abandi

By Ubwanditsi

Mu murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, havumbuwe ahantu hacukuwe icyobo kinini kikajugunywamo abantu benshi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kugeza ubu imibiri 120 niyo imaze gutabururwa muri iki cyobo, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ariko baracyacukura ngo bashake n'abandi dore ko bivugwa ko iki cyobo cyari gifite ubujyakuzimu bwa metero 30 kandi hakaba hamaze gucukurwa metero 17 gusa.

Amafoto: Umuseke

Dore uko icyumweru kizakugendekera bitewe n'igihe wavukiye (Horoscope)

By KP

Iyi ni inkuru ngaruka-cyumweru ikubiyemo icyo abahanga mu byo kwitegereza ahazaza (les voyants) bavuga ku bizaba ku muntu uko icyumweru gitashye, ukurikije igihe yavukiye.

Dore uko icyumweru cyo ku ya 23 kugeza ku ya 29 Mata kizagenda

Uwavutse hagati y'itariki ya 21 Werurwe na 19 Mata (Belier)

Mu rukundo

Kuba umwimerere ndetse no kwerekana ibibarimo nibyo bizabahesha amahirwe mu rukundo muri iki cyumweru. Bizaborohera kugaragariza abo mukunda amarangamutima yanyu bityo nabo bishimire kuyasangira namwe. Urukundo no kubohoka nibyo bizaranga ibiganiro byanyu.

Mu butunzi

Mu mpera z'iki cyumweru birashoboka ko mwabona amafaranga. Ayo mahirwe azahurirana n'ibikorwa byanyu bwite mwihimbiye, ikemurwa ry'imanza mwaba mufite cyangwa se n'ibyo mwagurisha. Muzahura n'imishinga mishya ariko nubwo mufite ibindi mukora ntibizababuze kugerageza n'ibishya kuko wasanga ariyo mbarutso y'iterambere ryanyu cyane cyane mu bijyanye no kwigwizaho umutungo.

Mu kazi

Akazi kazabagendekera neza muri iki cyumweru. Ntabwo muzigera mubura icyo mukora ahubwo bizajya bigenda bisimburana vuba na vuba. Muzarangwa no guhanga udushya kandi ibi bizabafasha guhangana n'impinduka.

Uwavutse hagati y'itariki ya 20 Mata na 20 Gicurasi (Taureau)

Mu rukundo

Bamwe muri mwe bazatangira umubano w'igihe kirekire nyuma yo gukunda by'ako kanya kandi rwose ayo mahirwe azaboneka, nimwe gusa mwifitemo kuyakira cyangwa kuyareka agahita gusa murasabwa kumvira umutima wanyu, hanyuma mukazabitekerezaho nyuma. Nimubitekerezaho cyane bizabangamira kwisanzura kwanyu bitumen urukundo rutagira imbaraga.

Mu butunzi

Muzabasha gufunga burundu bimwe mubyabagoraga mu giha cyashize. Muzafata umwanya wo kwirengagiza iby'ahashize maze musohoke aho mwazitiriwe n'amateka. Muzakire neza impinduka mu igenamigambi ryanyu kuko ari ingenzi cyane mu iterambere ryanyu.

Mu kazi

Muri iki cyumweru akazi kanyu kazaba kari ku murongi, ntabwo muzatuma hari ubavangira cyangwa ngo hagire ikintu kibarogoya. Muzatangirana n'ingamba nshya kandi ibi ibizahindura byinshi ku mikorere yanyu kandi bizabaha umusaruro ushimishije.

Uwavutse hagati y'itariki ya 21 Gicurasi na 21 Kamena (Gemaux)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muzagira igihe nyacyo cyo kwitekerezaho kandi ibi bizababera intandaro yo kumenya gutandukanya ubuzima rusange n'ubuzima bwanyu bwite. Muzashyira ku murongo amarangamutima yanyu hanyuma bibazanire impinduka nziza mu rukundo. Ibi bizababera inzira yo kwegerana biruseho n'abo mukunda ndetse n'inshuti n'umuryango nta kavuyo kabirimo ahubwo buri wese mumuhe ibimukwiriye.

Mu butunzi

Nubwo mutarabasha kugera ku ntego mwiyemeje, muri iki cyumweru muzasa n'abafata akaruhuko gato. Ibyifuzo byanyu byo guha agaciro kwigenga no kubohoka kurusha amafaranga muzabiha imbaraga nyinshi. Ibi bizatuma mwongera imbaraga nyinshi mu kwizigamira ubwo muzatangira icyumweru gitaha. Muragirwa inama yo kwirinda gusesagura amafaranga ahubwo mukabanza kubara mbere yo kugira icyo muhaha.

Mu kazi

Ubuzima bwanyu bw'akazi buzabamo gukora cyane muri iki cyumweru kandi uku gukora kuzabagirira inyungu mu gihe kizaza. Benshi muri mwe bazagira amahirwe yo kubona ibibegereza ku gusohoza inshingano bihaye. Muzagira amahirwe menshi kandi nimugira igitekerezo kizaba kiremereye ndetse bishobora no kubagora kugishyira mu bikorwa.

Uwavutse hagati y'itariki ya 22 Kamena na 22 Nyakanga (Cancer)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru mugomba gufata umwanzuro. Muzahura rwose n'ibizabasaba gutanga igisubizo cyihuse. Ababazengurutse bagomba kwakira igisubizo icyo aricyo cyose mubahaye kandi birashoboka rwose ko igisubizo cyanyu cyatangwa nta bwumvikane bubayeho.

Mu butunzi

Muzagira imikorere ifatika kandi imigambi yanyu mu bijyanye no gucunga umutungo izaba irimo ubwenge na gahunda nyinshi. Ibitekerezo byanyu bizaba biremereye kandi muzamenya kubitondeka neza muhereye kubyihutirwa.

Mu kazi

Akazi kari mu by'ibanze muzashyiraho umutima muri iki cyumweru. Muzakora ku buryo bubongerera icyizere cyane. Muzagaragaza ibyo mushoboye kandi ibijyanye no guhanga udushya muzabishobora cyane. Ababazengurutse bazabona ko mwatangiye kurenga imipaka yari ibazitiye. Ababaha ubufasha baziyongera rero ntimuzatinye kugira uwo mwaka ubufasha
.
Uwavutse hagati y'itariki ya 23 Nyakanga na 22 Kanama(Lion)

Mu rukundo

Ibiganiro bizagenda byerekeza aho mushaka. Iki cyumweru muzumvwa n'abo mukunda rwose, ibyo bikazaterwa n'uko namwe mwagaragaje ko muzi gutega amatwi n'uburyo mukunda. Mushobora kandi no guhura n'urukundo rubatunguye kandi rukaba rufite amahirwe menshi yo gukomeza mu gihe mwaba muri mwenyine.

Mu butunzi

Muri iki cyumweru muzatera intamwe ishimishije mu kwinjiza amafaranga ndetse no kubona ibindi byinshi biyinjiza. Amahirwe azabahora iruhande kandi uguhizaho kwanyu niko kuzabazanira uwo musaruro. Inshingano zanyu ziziyongera kandi kudacika intege kwanyu niko kuzabafasha kuzitunganya uko bikwiye.

Mu kazi

Muri iki cyumweru bizabagora cyane gufatanya akazi n'ubundi buzima busanzwe ariko muzagerageza kwirinda kugira icyo mwica n'ubwo bizabagora cyane kumenya guhitamo aho mushyira imbaraga kurusha ahandi.

Uwavutse hagati y'itariki ya 23 Kanama na 22 Nzeri (Vierge)

Mu rukundo

Nubwo ibiganiro byanyu bizasa n'ibitameze neza, muzabasha kugumana cya kibatsi cy'urukundo. Muzasa n'abiyibagirwa kugira ngo munezeze abo mukunda. Ibi bishobora kugera kure bigatuma uwo mukundana abyitwaza cyane hanyuma namwe mukaba mwakwisubiraho bikabatera gutekereza ibindi.

Mu butunzi

Ntabwo muzatagaguza umutungo wanyu ahubwo muzashyiraho amategeko y'icungamutungo akomeye azafasha umuryango wanyu kumererwa neza no kutagira icyo ubura. Mushobora kandi kwinjiza amafaranga mu buryo bubatunguye mu mpera z'iki cyumweru.

Mu kazi

Muri iki cyumweru nta kintu na kimwe muzemera ko kibavangira mu kazi. Muzagira amahame mashya yihariye azabagenga kandi ntimuzakundira uwo ariwe wese kubabuza kuyakurikiza, ibi bikazabafasha guhindura byinshi ku buzima bwanyu bwa buri munsi bw'akazi.

Uwavutse hagati y'itariki ya 23 Nzeri na 22 Ukwakira (Balance)

Mu rukundo

Muri iki cyumweru muzita cyane ku bintu bigaragarira amaso kandi kbi bizabafasha kwinjira mu buzima bw'urukundo bukuze. Bizaba ngombwa ko mufata ibyemezo bikomeye bizabakurikirana igihe kirekire. Mwifitemo amahame ashobora guhindura ubuzima bwanyu muri iki cyumweru, ni byiza rero ko mwiyumva maze kugafata imyanzuro ihamye.

Mu butunzi

Mugomba gushyira ku murongo uburyo mukoreshamo amafaranga muri iki cyumweru kandi mukabyitaho mu buryo bukomeye. Muzagira amatsiko yo kumenya inama mugirwa n'amategeko kugira ngo mugere ku ntego mwihaye. Mushobora kandi kubona ikiraka cyangwa ubundi buryo bwo kubinjiriza amafaranga butari busanzwe.

Mu kazi

Bizaba ngombwa ko muhindura imikorere muri iki cyumweru mugashakisha ngo mumenyane na benshi. Ibi bizabaha imyumvire n'amakuru mashya kandi bishobora kubafasha mu bibagora. Muzitonde cyane kuko muri iki cyumweru mushobora kwiremamo ibitekerezo bidafite aho bihuriye n'ukuri bityo mugatangira kuyoba mu kazi.

Uwavutse hagati y'itariki ya 23 Ukwakira na 22 Ugushyingo (Scorpion)

Mu rukundo

Ibyo mubona hanze aha bizabatera gutekereza cyane hanyuma bibahe ingufu zo gukomeza kuyoboka inzira iboneye mu rukundo. Muzarenga byinshi byabagoraga ndetse muzitanga cyane kugira ngo mubashe kubaho ubuzima mwishimiye.

Mu butunzi

Mwitegure gukemura ibintu byihutirwa bizabatungura muri iki cyumweru. Amafaranga yanyu azinjira anasohoke mu buryo bwihuse cyane. Ibi rero birabasaba kwitonda mugashishoza ngo mumenye uko mubigenza, mwirinda gusesagura no guheranwa n'ibibazo.

Mu kazi

Muzagira ibyifuzo bikomeye byo guhindura imikorere muri iki cyumweru. Gukora wenyine bizabagora ahuwo muzumva mukeneye kuganira n'abandi hanyuma ibi bibafashe guhimba ibishya byinshi mu kazi ndetse n'inshuti nyinshi usangiza imishinga yawe zikugire inama.

Uwavutse hagati y'itariki ya 23 Ugushyingo na 21 Ukoboza (Sagittaire)

Mu rukundo

Ubuzima bwanyu bw'urukundo buzahinduka muri iki cyumweru. Muzahura na byinshi byiza bizafasha urukundo rwanyu kuvuka bwa kabiri kandi icyo kibatsi gishya umukunzi wanyu azacyishimira. Amahirwe abari iruhande niba ibintu byari byabakomereye. Muzarenga kure ibitekerezo byinshi mwari mwarishyizemo ahubwo kudacika intege bibongere amahirwe yo kugera aheza.

Mu butunzi

Hagati muri iki cyumweru muzagira ibiganiro bibazanira inyungu, byumvikane rero ko ikofi yanyu hari icyo izabona ariko mugomba kwitonda ngo hatagira ubatwara amahirwe. Muzagishe inama bizabafasha kumenya icyo gukora, ibi bikazanabafasha mu gihe cy'amezi ari imbere.

Mu kazi

Muzagira akazi kenshi cyane muri iki cyumweru. Bizabasaba guhindura imikorere kandi munakomeza akazi. Ariko kandi imibanire yanyu n'ababakuriye mu kazi izazamo agatotsi ariko ntibizabahangayikishe kuko niko impinduka zigenda.

Uwavutse hagati y'itariki ya 22 Ukuboza na 20 Mutarama (Capricorne)

Mu rukundo

Mugiye kugira icyumweru kigoye cyane mu rukundo. Muzasubizwa inyuma mu mateka bityo muzatangira kwifata cyane ngo hato mutavaho mugwa mu mitego nk'iyo mwigeze kugwamo mu gihe cyashize. Gusa nanone ibyo bishobora kubatera kwibonamo ibyo mwari mwarihishe bityo mukaba mwatangira ubuzima bwiza cyane bw'urukundo butuje kandi bukomeye.

Mu butunzi

Muzinjiza neza muri iki cyumweru ariko kandi mugomba kwitonda kuko muzasa n'abatobotse intoki ku bijyanye no gukoresha amafaranga kuko buzagira intege nke cyane mu kubika ahubwo inyota yo kugura ibitagira umumaro iziyongera.

Mu kazi

Muzishimira byinshi muzageraho muri iki cyumweru kandi muzoroherezwa cyane mu kazi. Muzahura na benshi bazabafasha bityo muzamuke neza ariko kandi ubufasha bwose muzabona muzabanze mubusuzume butazagira ikindi bubazanira cyazabagora mu minsi iri imbere.

Uwavutse hagati y'itariki ya 21 Mutarama na 18 Gashyantare (Verseau)

Mu rukundo

Mwifitemo gukurura abantu mu buryo mutagizemo uruhare kandi mutazi iyo bituruka. Ariko kandi muzirinde gutwarwa cyane ngo mwibagirwe kugenda buhoro buhoro cyane cyane niba mukiri mu rukundo rushya. Nib anta mukunzi mufite, muzabonana n'abantu bazaborohereza cyane kurusha uko byari bimaze iminsi bibagora.

Mu butunzi

Ibibazo by'amafaranga ntibyihutirwa kuri mwe muri iki cyumweru. Ahubwo muzibanda cyane ku kureba ikizatuma ejo hazaza hazababera heza mwizigamira. Uburyo mubayeho uyu munsi ntacyo buzaba bubabwiye cyane muri iki cyumweru ahubwo muzibanda ku kutegura ejo heza.

Mu kazi

Muzabohoka cyane muri iki cyumweru mu kazi kanyu. Nta kintu gihambaye kizababaho kandi ibi bizabaha umutuzo mu kazi maze murusheho gutunganya ibyo mushinzwe. Muzirengagiza ibikunze kubagora mu kazi hanyuma mwishakemo uko mwakanoza kurushaho.

Uwavutse hagati y'itariki ya 19 Gashyantare na 20 Werurwe (Poissons)

Mu rukundo

Muziyumvamo gahunda yo kuganira byimbitse n'uwo mukundana ntacyo musize inyuma. Nicyo gihe rwose muzasasa inzobe mugashyira ahagaragara icyo mutekereza. Niba hari ibyo mwashidikanyagaho iki cyumweru kizaba icyo kubifataho umwanzuro mugire amahitamo afatika.

Mu butunzi

Ubutunzi bwanyu buzagwirwa n'amahirwe. Muzagira amahirwe yo kwaguka, mbese muzoroherezwa cyane ku bijyanye no gusohora amafaranga ndetse no gutangira ubucuruzi.

Mu kazi

Muzagira amhirwe mashya kandi muzagarura ya nyota yo kwiga mu kazi ndetse hari benshi bazabibafashamo. Muzabona amahirwe yo gutangira ibintu bishya kandi mu byumweru bibiri biri imbere muzatangira kubona inyungu zabyo.

Ni aha mpiniye, ahasigaye mugire icyumweru gihire!

Ni aho mu cyumweru gitaha.

Beyonce na murumuna we baguye ku rubyiniro, mu gitaramo-AMAFOTO

By Jolie Chadia

Umuhanzikazi Beyonce yatunguwe cyane no kwisanga hasi we na murumuna we, ubwo yari mu gitaramo cye, ahitwa Choachella muri California, kuri uyu wa Gatandatu.

Ni mu gihe uyu mugore urimo gukora ibitaramo bitandukanye yageragezaga kuzamura murumuna we Solange ku rubyiniro ngo bafatanye mu ndirimbo ariko mu gihe bageragezaga kubyina, ashinduka bageze hasi imbere y'imbaga y'abafana.

Beyonce na murumuna we Solange ku rubyiniro
Bahise bahaguruka n'ibitwenge byinshi, bahita bakomeza igitaramo nk'uko bamaze kubigira akamenyero.

Muri iki gitaramo kandi Beyonce yafatanyije na bagenzi be bo mu itsinda yakuriyemo rya Destiny's Child ndetse n'umugabo we Jay-Z

Kugwa ku rubyiniro ntibyabujije gukomeza igitaramo





Hamwe na Michelle na Kelly, muri Destiny's Child






Yesterday β€” April 22nd 2018News Sites

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu Bwongereza, Leroy Sane nawe yatahanye igihembo -AMAFOTO

By Nizeyimana Selemani

Mohamed Salah ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka mu Bwongereza ahigitse bagenzi be barimo Kevin De Bruyne bari bahanganiye bikomeye iki gihembo. Uyu mukinnyi akaba yahise aba uwa 7 ucyegukanye akinira Liverpool ariko kandi akaba umunyamisiri wa mbere ubigezeho. Ku rundi ruhande Leroy Sane yegukanye icy'umukinnyi muto.

Nyuma yo kugira umwaka we wa mbere mwiza cyane muri Liverpool akaba yagororewe iri shimwe mu mahango wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mata 2018.

Mo Salah yegukanye iki gihembo cyaherukaga kwegukanwa n'umukinnyi wa Liverpool mu 2014 gitwawe na Luis Suarez

Mohamed Salah yifotozanya n'igihembo cye cy'umukinnyi mwiza w'umwaka cya (PFA Awards)

Salah hagati y'umutoza w'Ubwongereza, Gareth Southgate(ibumoso) na Ben Purkiss uyobora PFA (Professional Footballers' Association)

Nyuma yo kwegukana iki gihembo gitangwa n'ishyirahamwe ry'abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza, Mo Salah yagize atiβ€œNi icyubahiro gikomeye. Nakoresheje imbaraga kandi nishimiye kwegukana iki gihembo.(…) Ndizera ko ntari uwa nyuma! Nterwa ishema no gutsinda kandi narakoze cyane.(…) Ni icyubahiro kuba umukinnyi mwiza w'umwaka muri Premier League, by'umwihariko iyo watowe n'abakinnyi.”

Ubwo Mo Salah na Jordan Henderson bageraga Grosvenor House Hotel ahatangiwe ibi bihembo bya PFA Awards

Uyu musore yaje afite icyizere

Uyu mugabo kandi w'imyaka 25 y'amavuko yavuze ko kuva umunsi wa mbere agera muri shampiyona y'Abongereza yifuzaga kugera kuri byinshi ariko ntiyahirwa muri Chelsea kugeza ubwo yayivagamo ariko ngo iteka yahoranaga inzozi zo kuzahagaruka mu isura nshya.

Iki gihembo umwaka ushize cyari cyatwawe na N'golo Kante wa Chelsea

Ryan Sessegnon wigaragaje cyane mu cyiciro cya kabiri muri Fulham, akaba yahataniraga igihembo cy'umukinnyi muto, yaje aherekejwe n'umukunzi we

Marcos Alonso, umunyesipanyolo ukinira Chelsea yatowe mu ikipe y'umwaka

Umudage Leroy Sane ukinira Manchester City yatowe nk'umukinnyi muto wahize abandi

Fran Kirby, rutahizamu w'ikipe ya Chelsea y'abagore ni we watowe nk'umukinnyi w'umwaka mu bagore

Lauren Hemp wa Manchester City yatowe nk'umukinnyi muto wahize abandi mu bagore

Mohamed Salah aracyanafite amahirwe yo kwegukana ibindi bihembo mu Bwongereza muri uyu mwaka harimo icy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona(ubu afite 31), ndetse n'igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka gitangwa n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'abanditsi

Src: Dailymail

Abantu babiri batawe muri yombi bazira gutegura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Adolf Hitler

By Nizeyimana Selemani

Muri Pologne, abagabo babiri batawe muri yombi bazira gutegura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Adolf Hitler. Nk'uko umuvugizi wa parike ndetse na polisi babitangaje AFP, abantu babarirwa mu ijana nibo bari bitabiriye ibi birori aho bari bitwaje amabendera n'ibyapa by'aba-Nazi.

Ni nyuma y'umukwabo wakoze n'abapolisi ndetse n'abandi bashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu bagera kuri 300 wabereye mu mujyi wa Dzierzoniow wo muri Polonye mu gihe abo bantu biteguraga kwitabira ibi birori bari ku rundi ruhande rw'umupaka mu mujyi wa Ostritz mu burasirazuba w'Ubudage aho biteguraga kuza kwizihiza isabukuru ya Hitler.

β€œAbari ku isonga mu gutegura icyo gitaramo bafashwe kuri uyu wa Gatandatu. Ejo bazatangira guhatwa ibibazo n'abashinjacyaha.”, Tomasz Orepuk, umuvugizi wa parike ya Swidnica mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Polonye.

Adolf Hitler yavutse tariki ya 20 Mata 1889, avukira muri Autriche-Hongrie(ubu ni muri Autriche), yayoboye Ubudage kuva mu 1933 kugeza mu 1945, afatwa nk'uwashoje intambara y'isi ndetse anakorera Jenoside Abayahudi

Gukwirakwiza cyangwa icengezamatwara y'ingengabitekerezo y'ubuhezangoni bufitanye isano na fascisme cyangwa communisme n'ibindi bijyanye na Nazi birabujijwe muri Polonye ndetse uwo bigaragayeho ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri.

Muri Mutarama uyu mwaka, abandi banyepolonye batatu nabwo bari bakatiwe bazira gutegura umunsi mukuru wa kinazi bizihiza isabukuru ya Hitler. Ni nyuma y'uko ibyo birori byabo byafashwe amashusho na camera ihishe y'abanyamakuru bakorera imwe mu mashene y'igenga muri Polonye, ibintu byakuruye impaka yaba ku ruhande rw'ubutegetsi ndetse n'abatavuga rumwe na bwo.

Tubibutse ko mu 1939 ari bwo Pologne yigaruriwe n'Ubudage bw'amatwara ya kinazi. Miliyoni esheshatu z'abanyapolonye muri icyo gihe, kimwe cya kabiri cyari abayahudi aho batotejwe bikomeye ndetse baranicwa kugeza mu 1945 ubwo Adolf Hitler yatsindwaga burundu mu ntambara ya kabiri y'isi.

Rayon Sports iguye miswi na Kiyovu SC, APR FC ikomeza kuyobora shampiyona

By Nizeyimana Selemani

Mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitare yaKigali i Nyamirambo, abakeba Rayon Sports na Kiyovu Sports Club zigabanye inota rimwe nyuma yo kunganya 2-2, bisiga Kiyovu yujuje imyaka 6 idatsinda Rayon Sports mu gihe APR FC yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ni umukino wayobowe igihe kinini na Kiyovu SC dore ko iteka Rayon Sports yakinaga igombora.

Ku munota wa 26 ni bwo Mugheni Fabrice, kapiteni wa Kiyovu yakuye mu Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneli yari itewe na Djuma, uku ni nako igice cya mbere cyarangiye.

Byasabye Rayon Sports gutegereza kugeza ku munota wa 52 ubwo yabonaga penaliti nyuma y'akazi gakomeye kari gakozwe na Ismailla Diarra maze Mbogo Alli akora umupira mu rubuga rw'amahina, maze Caleb ayitera neza.

Gusa ibyishimo by'aba Rayon ntabwo byamaze kabiri kuko nyuma y'iminota 5 gusa Moustapha Francis yahise ashyiramo icya kabiri cy'Urucaca kuri contre attaque.

Umutoza Ivan Minnaert yahise akora impinduka zihuse yinjiza Hussein Tchabalala wasimbuye Manishimwe Djabel. Nyuma gato Shassir na we yinjiyemo asimbuye Master, maze Rayon Sports itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura kugeza ubwo ku munota wa 82 Tchabalala yongeraga gucungura Abareyo.

Uko urutonde rwa shampiyona ruteye

Rayon Sports isigaje umukino w'ikirarane ugomba kuyihuza na AS Kigali aho izatsinda izahita ifata umwanya wa mbere, mu gihe ikindi kirarane gisigaye ari icya Police FC na Mukura VS.

Dore uko imikino y'umunsi wa 17 wa Shampiyona yagenze

Ku Cyumweru
SC Kiyovu 2-2 Rayon Sports FC
Miroplast FC 0-3 AS Kigali

Ku wa Gatanu
APR FC 5-2 Marines FC
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Gicumbi Fc 1-0 Sunrise
Etincelles FC 1-0 Espoir FC
Kirehe FC 2-1 Amagaju FC

Ifoto ibanza: Abakinnyi ba Kiyovu SC mu myitozo(Ruhagoyacu)

Gushaka umugabo byaba umuti wo kuribwa mu mihango? Muganga asubiza

By KP

Benshi mu bakobwa bakunze kugira ikibazo cy'uburibwe bukabije mu gihe bari mu mihango, bityo ugasanga bakoresha uburyo bwose bushoboka ngo babashe kugabanya ubwo buribwe bugabanuke, dore ko baba babutegereje buri kwezi, ubudasiba.

Mu buryo bwinshi buvugwa ko bwakoreshwa ngo ubwo buribwe bugabanuke harimo n'abavuga ko bagomba gushaka umugabo kuko ngo iyo amaze kubyara, uburibwe bugabanuka.

Twaganiriye na Dr Rulisa, inzobere mu kuvura indwara z'abagore (Gynecologue) maze aduhakanira iby'aya makuru atubwira ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Yagize ati β€œIbyo rwose ni ibihuha. Ntabwo gushaka bishobora kugira icyo bitanga. Kuribwa n'imihango ntabwo umuntu yamenya ngo bizaba kuri uyu cyangwa uyu, ni ibintu bijyana n'imisemburo. Gushaka rero ntacyo byahindura keretse gusa ko iyo atwite amara amezi icyenda asa n'uwaruhutse kuko aba atakijya mu mihango, ariko iyo abyaye birongera bigasubira nk'uko byari biri mbere.”

Yakomeje asobanuro ko ahubwo igishobora kugabanya ubu buribwe ari ugukura ariko ko gushaka cyangwa kubyara ntacyo byabihinduraho.

Dr Rulisa yagize ati β€œNtabwo kubyara byagira icyo bihindura ahubwo uko umuntu agenda akura niko n'imisemburo igenda ihinduka bityo kubabara bikagenda bigabanuka uko iminsi yigira imbere. Ibi rero bituma abantu bibwira ko byatewe no kubyara kandi ahubwo byaratewe n'uko bagenda bakura.”

Mu gihe umuntu afite iki kibazo, akababara mu buryo yumva bukabije asabwa kujya kwa muganga akamugira inama y'uko yabigenza cyangwa se akaba yamuha imiti.

Inkuru ya Izuba Rirashe

Uwari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye

By Jolie Chadia

Umukecuru w'umuyapanikazi wafatwaga nk'umuntu ushaje kurusha abandi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Mata, 2018.

Uyu mukecuru witwaga Nabi Tajima, yavutse ku ya 4 Kanama, 2018 avukira mu Buyapani akaba yariwe muntu wa nyuma uzwi, wavutse mu kinyejana cya 19.

Tajima, umukecuru wavutse mu kinyejana cya 19

Guhera ku ya 15 Nzeri, 2017 kugeza ku ya 21 Mata, 2018, bivuze ko yari afite imyaka 117 n'iminsi 259, uyu mukecuru yafatwaga nk'umuntu ushasje kurusha abandi, nk'uko byemejwe na Guinness de Record, akabayarasimbuye kuri uyu mwana, umukecuru w'umunya-Jamaica witywaga Violet Brown, witabye Imana ku ya 15 Nzeri, 2017.

Tajima yari afite abana 9, abahungu 7 n'abakobwa 2, abuzukuru 28, abuzukuruza 35 ndetse n'ubuvivi 56 ndetse n'abandi benshi bamukomokaho bagera ku 140.

Aha hari ku isabukuru ye y'imyaka 115

Kuri ubu nyuma ya Tajima, umukecuru ushaje kurusha abandi bantu bose bo ku isi na we ni umuyapanikazi witwa Chiyo Miyako, wavutse ku ya 2 Gicurasi, 1901.

Verne Troyer wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi mugufi wa filime ku isi, yapfuye

By Nizeyimana Selemani

Ku myaka 49 y'amavuko, Verne Troyer wari umukinnyi wa filime ziganjemo izisekeje w'umunyamerika wamamaye cyane akina Mini-Me(Mini-Moi) ya filimi z'uruhererekane z'urwenya za Austin Powers ndetse wanakinnye mu kimwe mu bice bya Harry Potter yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018.


Uyu mugabo wareshyaga na sentimeteri 81 yari ari mu gitabo cy'abanyabigwi "Guinness des records" nk'umukinnyi wa filimi wabigize umwuga kurusha abandi.

Verne Troyer yakinaga filimi ziganjemo iz'urwenya

Verne Troyer yari yaragaragaye muri filime nyinshi zamamaye nka "Men in Black", "Las Vegas Parano", "Austin Powers", "Le Grinch", "Harry Potter", " The Imaginarium of Doctor Parnassus " ya Terry Gilliam, ari nayo ya nyuma yaherukaga gukina mu 2009. Gusa yagiye anagaragara mu biganiro na filime mpamo.

Yari amaze iminsi yarabaswe n'inzoga n'agahinda gakabije. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Mata yari yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugerageza kwiyahura.

Konti ye ya Instagram ni yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yabitse urupfu rwe, mu nyandiko ndende banditse, bagira bati β€œNi hamwe n'agahinda kenshi n'ikiniga dutangaje urupfu rwa Verne rwabaye uyu munsi.(…) Agahinda gakabije no kwiyahura ni ibibazo bikomeye. Ntawe umenya intambara buri wese arwana muri we. Mugerageze kubaniranira neza. Kandi mumenye ko ntagukerererwa kubaho mu gufasha umuntu.”

Tubibutse ko nyawigendera mu 2009 yanagaragaye kiganiro mpamo cyakunzwe cyane cya Big Brother y'abongereza cyabaga ku nshuro ya 16 aho yari kumwe n'abandi bantu batandukanye barimo Coolio na de La Toya Jackson.


Yapimaga santimetero 81

Yari amaze iminsi yarihebye

Umwamikazi w'Ubwongereza, Elizabeth II yizihije isabukuru y'imyaka 92 mu birori by'akataraboneka –AMAFOTO

By Nizeyimana Selemani

Elizabeth II, umwamikazi w'Ubwongereza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018 yizihije isabukuru y'imyaka 92 y'amavuko mu birori bikomeye byabereye mu nzu y'ubugeni n'imyidagaduru yitiriwe igikomangoma Albert (Royal Albert Hall) ahari hateraniye abagize umuryango w'i Bwami n'abandi batumirwa.

Ni ibirori kandi byasusurukijwe n'abahanzi bakomeye baba abo mu Bwongereza no hanze yabwo barimo Sting na Shaggy, Sir Tom Jones, Kylie Minogue, Craig David hamwe na BBC Concert Orchestra. Ku gicamunsi kandi rwa gati mu murwa mukuru London ingabo z'i Bwami zabanje kurasa mu kirere mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Uko byari byifashe mu mafoto

Igikomangoma Charles yari agaragiye nyina umwamikazi Elizabeth II


Umwamikazi Elizabeth II ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 92 byabereye Royal Albert Hall

Abashyitsi bategereje ko ibirori bitangira

Igikomangoma Harry ni umwe mu bafashe ijambo ryifuriza nyirakuru isabukuru nziza, anakomoza ku buryo ari umuntu ugoranye kumubonera impano imunyura


Umuryango w'i Bwami


Meghan umukunzi wa Prince Harry yari yambaye imyenda y'agaciro gakabakaba miliyoni n'ibihumbi 200 mu mafaranga y'u Rwanda


Meghan na Harry

Umwamikazi Elizabeth II aganira n'umwuzukuru we igikomangoma William, Duke of Cambridge

Prince Harry

Ed Balls, Frank Skinner na Harry Hill bari bayobotse itsinda ryacurangishaga igicurangisho cya Ukelele, kimwe mu byasusurukije cyane umwamikazi akishima

Prince William yaje ari kumwe namurumuna we Prince Harry n'umukunzi we Meghan Markle

Isakoshi Meghan Markle yari yaserukanye

Abahanga mu gucuranga bataramiye umwamikazi n'abashyitsi be

Sir Tom Jones aherekejwe n'umudiho w'ingoma na we yataramiye umwamikazi

Shawn Mendes, umuhanzi w'umunya-Canada na we yataramiye umwamikazi




Kylie Minogue, umuhanzikazi w'umunya-Australia, akanaba umukinnyi wa filime ndetse na rwiyemezamirimo na we yataramye muri ibi birori

Shaggy na Sting na bo basusurukije isabukuru y'imyaka 92 y'umwamikazi

Donel Mangena na we yatumiwe gususurutsa ibi birori nyuma yo kwamamara muri The Voice

Craig David wamamaye mu myaka ya 2000 na we yatumiwe



Princess Michael

Princess Alexandra

Umunyamakuru Sir Trevor McDonald na we yari mu bitabiriye ibi birori

Abitabiriye bafataga amafoto y'urwibutso


Mu ntera y'amasegonda 10 barasiraga rimwe ibishashi bya pistoles zigera kuri 41 inshuro 62










Byari ibirori bibereye ijisho

Src:Daily Mail

Pfla yahuje imbaraga na Aline Gahongayire bakorana indirimbo izirakana urukundo n'impuhwe by'akabura ntikaboneke –Yumve hano

By Shyaka Eloi

Umuhanzi Hakizimana Murerwa Amani uzwi cyane nka P-fla, Capital P The Great, Mutagatifu wa Nyarugenge, Maximus wa 2 n'andi menshi yiyita, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata nibwo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Aline Gahongayire bise β€˜Mama Mwiza', indirimbo yatunganyirijwe muri Kina Music igakorwa na Producer Clement usanzwe ukorera muri iyi nzu itunganya umuziki.

Ubutumwa bwagarutsweho n'aba bombi muri iki gihangano cyabo bukaba ari ukuzirikana urukundo ruranga umubyeyi w'umugore.

Aline Gahongayire ntabwo akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bataririmba indirimbo zo kuramya ariko ubuhamya bwa P Fla bwatumye bakorana

P-fla uvuga ko uyu mubyeyi akwiye guhabwa agaciro kubera ibikorwa by'indashyikirwa bimuranga, ibi akaba yabivugiye mu kiganiro The Classic Pm aho yarabajijwe n'umunyamakuru uko afata uyu mubyeyi. Mu magambo ye ati β€œ Mu byukuri uyu ni umubyeyi ukwiye guhora azirikanwa iyo urebye ukuntu ibyo uba urimo byose byaba ibyiza cyangwa ibibi aba akuri hafi akugira inama aho watannye icyo wifuza cyose agerageza kugufasha kugira ngo ukure neza mu byukuri umubyeyi w'umumama ni uw'ingenzi.”

Kanda hano hasi wumve iyi ndirimbo

Uyu mugabo muri iyi minsi uri gukorana bya hafi na Kina Music yabajijwe niba yaramaze gusinya muri iyi nzu arabihakana ariko avuga ko abyifuza, agira ati β€œSha mu byukuri sindasinya muri kina Music ariko ndabikeneye cyane kuko nta muhanzi numwe hano mu Rwanda utakwifuza gukorana n'iyi label kubera gahunda nzima bagira y'imikorere. Rero birashoboka cyane kuzagirana amasezerano nabo ni biba muzabimenya.”

Pfla akoze indirimbo ya mbere kuva yasohoka muri Gereza mu mpera z'umwaka ushize

P-fla wari warabaswe n'ibiyobyabwenge wemeza ko yabiretse burundu ibi bikaba binemezwa n'abamuba hafi na benshi mu nshuti ze, yagiriye inama urubyiruko rumeze nkuko yari ameze mbere ababwira ko bakwiye kureka ibiyobyabwenge avuga ko ntacyo bimaze ari ukwiyangiriza ubuzima bikabadindiza bikababuza n'amahirwe yo kugera ku byo bifuza kugeraho, akaba ababwira ko bakwiye kuva ibuzimu bakajya ibuntu.

Pfla

Tubibutse ko P Fla yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo Ubutumwa, Ntaruhuka, Umuhanda w'uyu munsi, Zahabu n'izindi nyinshi zagiye zibica bigacika mu njyana ya Hip Hop dore ko atanatinya kwiyita umwami wayo.

Before yesterdayNews Sites

Igikombe cya Europa League cyibwe cyongera kuboneka muri Mexique

By KP

Igikombe cy'irushanwa ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi, kizwi nka Europa League murumuna wa Champions League cyibiwe mu gihugu cya Mexique ubwo cyari cyagiye kwerekanwa.

β€œTwongeye kubona iki gikombe cya Europa League, nyuma yo kubwirwa amakuru y'imodoka yari yagitwaye nyuma y'ibirori byo kucyerekana.” Ubuyobozi bwa Guanajuato, aho ibi byabereye.

Umwaka ushize Manchester United ni yo yatwaye iki gikombe

Kugeza ubu, ntibaratangaza uburyo iki gikombe cyabuze, uko cyabonetse cyangwa se n'ababigizemo uruhare ariko ubuyobozi bwavuze ko hakiri gukora iperereza.

Ibi bibaye mu gihe ku wa Kane w'icyumweru gitaha, ku itariki ya 26 Mata, hateganijwe imikino ya Β½ cy'irangiza rya Europa League aho Arsenal yo mu Bwongereza izaba ikina na Atletico de Madrid yo muri Espagne mu gihe Olympique de Marseille yo mu Bufaransa izaba irimo gukina na Salzbourg yo muri Autriche.

Imbwa itumva, itanabona neza yakijije umwana yambikwa umudari

By Jolie Chadia

Kuri uyu wa Gatandatu, polisi y'igihugu cya Australia yahaye umudari w'ishimwe, imbwa yatabaye umwana w'imyaka itatu, imukuye mu gihuru, mu ijoro ririmo imvura, nubwo yo yifiye ubumuga buyigoye.

Iyi mbwa yitwa Max, ifite imyaka 17 ikaba amatwi yayo yombi atumva ndetse n'amaso yayo akaba atabona neza, ariko yabashije gukiza umwana wari watakaye mu gihuru mu ijoro ndetse n'imvura irimo kugwa.

Max yagumye iruhande rw'aka gakobwa kitwa Aurora amasaha yose y'ijoro, imurinda ko hagira ikimubaho, maze bukeye yihutira kumushakira ubufasha, aribwo yahuraga n'abamushakishaga barimo umuryango we na polisi.

Max, imbwa yakijije umwana w'imyaka 3

β€œLeisa (nyirakuru wa Aurora) yumvise ihwi rye, hanyuma ahura na Max yamuyoboye aho Aurora ari.” Kelly sekuru wa Aurora.

Nyuma yo kubona uyu mwana, ari muzima nta n'igikomere na kimwe afite, iyi mbwa yakiriwe nk'intwari ndetse polisi iyiha umudari w'ishimwe.

AMAVUBI U20 asezereye Kenya U20 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika

By Chance Hirwa

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 mu mupira w'amaguru ibashije gusezerera iya Kenya nyuma yo kunganyiriza kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 0-0 ikomeza ku gitego yatsindiye hanze mu mukino wa mbere wabereye muri Kenya wari warangiye ari 1-1.

Ni mu rugamba rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'ingimbi zitarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger. Aho u Rwanda rugomba guhita rucakirana na Zambia inafite iki gikombe maze ikipe izatsinda ikazahita ikatisha itike.

"Icyambere cyo twakwishimira ko tubashije gukomeza, Zambia tugomba kuyitegura twivuye inyuma ni ikipe ikomeye ifite iki gikombe, ni challenge ariko abasore banjye bagomba kumenya ko bagombaguhuran'ikipe zikomeye. Tugiye gushaka imikino myinshi ya gicuti twitegure neza.", umutoza Mashami Vicnent nyumayo gusezerera Kenya

Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Young Africans na Gor Mahia -Uko tombola yagenze

By Nizeyimana Selemani

Nk'uko byari biteganijwe i Cairo mu Misiri ku cyicaro gikuru cya CAF hamaze kubera tombola y'uburyo amakipe 16 yageze mu mikino y'amatsinda ya Total Confederation Cup agomba kwigabanya mu matsinda.

Ikipe ya Rayon Sports yabashije kugera mu matsinda ku nshuro yayo ya mbere ikaba yisanze mu itsinda D aho iri kumwe n'amakipe abiri yo mu karere ari yo Young Africans yo muri Tanzaniya na Gor Mahia ya Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge hamwe n'ikipe U.S.M Alger yo muri Algeria ari nayo kipe ihagarariye itsinda.

Jacques Tuyisenge waherukaga guhura na Rayon Sports akinira Police FC na Meddie Kagere wakiniye Rayon Sports bagiye kugaruka i Kigali gucakirana na Gikundiro

Ni tombola yatangiye ku isaha ya saa munani zuzuye ku isaha y'i Cairo mu Misiri arinayo saha yo mu Rwanda, maze imara iminota hafi 30.

Ikipe ya USM Alger (AlgΓ©rie), Al Hilal (Soudan), AS Vita Club (RD Congo) na Enyimba (Nigeria) ni zo kipe enye zagombaga kuyobora amatsinda. Mu gihe izindi 12 zose zo zagombaga gutombora imwe muri izi.

Dore uko Amatsinda ateye:

Itsinda A :ASEC Mimosas (CΓ΄te d'Ivoire), Raja Club Athletic (Maroc), AS Vita (RD Congo) na Aduana Stars (Ghana).

Itsinda B: RS Berkane (Maroc), Al Masry (Egypte), UD Songo (Mozambique) na Al Hilal (Soudan).

Itsinda C: Enyimba (Nigeria), Williamsville AC (CΓ΄te d'Ivoire), CARA (Congo) na Djoliba AC (Mali)

Itdinda D: Rayon Sports(Rwanda), USM Alger(Algeria), Young Africans(Tanzania) na Gor Mahia(Kenya)

Imbonerahamwe y'uburyo amakipe yatomboranye mu matsinda

Biteganijwe ko Rayon Sports izakinira umukino wayo wambere i Kigali ihura na Gor Mahia tariki ya 06 Gicurasi 2018. Indi gahunda y'uburyo imikino izakinwa turayibagezaho mu masaha ari imbere.

DJ Avicii waririmbye 'Hey Brother' na 'Wake Me Up' yarebwe inshuro zirenga miliyari, yapfuye

By Nizeyimana Selemani

Umunyaswede, Dj Avicii wamamaye mu ndirimbo zibyinitse nka Wake Me Up, imwe mu ndirimbo nke ku isi zarebwe inshuro zirenga miliyari kuri Youtube, ndetse na Hey Brother hamwe n'iyo yaherukaga gukora yise Lonely Tohether ari kumwe na Rita Ora, kuri ubu yitabye Imana ku myaka 28 y'amavuko.

Kanda hano wumve indirimbo ye 'Hey Brother'

Uyu mugabo wari umaze kuba ikirangirire mu njyana za electronic wakoranye n'ibihangange muri muzika nka Madonna na Coldplay yaguye muri Oman kuri uyu wa Gatanu.

Dj Avicii yari umuhanga mu gutanganya indirimbo no kuzivangavanga ataramira abantu, yanatoranijwe kabiri mu bihembo bya Grammy Awards

Uwari umuhagarariye yatanze itangazo rigira riti β€œNi hamwe n'akababaro gakomeye dutangaje ko twabuze Tim Bergling wari uzwi nka Avicii. Umuryango uri mu kababaro kandi turasaba buri wese kubaha icyifuzo cyabo cy'ubuzima bwite muri ibi bihe bikomeye.”

Muri iri tangazo ntabwo uyu wari uhagarariye Avicii yavuze icyo yazize ndetse yanavuze ko nta rindi tangazo rizatangwa nyuma y'iri.

Kanda hano wumve indirimbo ye 'Wake Me Up'

Mu bihe bishize uyu mugabo yagiye arangwa n'ibibazo by'ubuzima bya hato na hato aho mu 2014 yabazwe agasabo k'indurwe(vΓ©sicule biliaire) hamwe na β€˜appendice'.

Avicii apfuye akiri muto, yatangiye kwamamara mu 2008, ubu yari umwe mu bakomeye cyane mu muziki ubyinitse mu myaka 10 ishize

Mu 2016 yatangaje ko ahagaritse ibitaramo yakoraga hirya no hino kubera ibibazo by'ubuzima. Icyo gihe yagize ati β€œNdabizi ko nagize umugisha wo kubasha kuzenguruka mu bice bitandukanye by'isi ncuranga, ariko nsigaranye ibintu bike byo gukora mu buzima bwanjye bwo hanze y'ubuhanzi.”

Nyuma yaho gato mu 2017 yasubiye muri studio aho yakoze album nshya yitiriye izina rye Avĩci (01), iyi ikaba yaratoranijwe mu bihembo bya Billboard nka album nziza ya Γ©lectronique iminsi mike mbere y'urupfu rwe.

Reba iyo yise Levels

Reba hano iyo yise 'Waiting for love'

Umuganga wavuzweho gusambanya umubyeyi ukibyara, yasubiye mu kazi agikurikiranwa. Ushinzwe Ubuzima aragisha inama!

By Nizeyimana Selemani

Mutabaruka Jean Bosco ni umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi. Uyu muganga aherutse gukekwaho gufata ku ngufu umubyeyi wari umaze kuhabyarira ndetse yahise atabwa muri yombi gusa kuri ubu yararekuwe ari gukurikiranwa ari mu kazi ke.

Ese nta kibazo bishobora guteza abandi barwayi? Abashinzwe Ubuzima mu Karere babivugaho iki?

Nyuma yo kumenya ko Mutabaruka wari watawe muri yombi tariki ya 25 Werurwe 2018 agafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba, yafunguwe nyamara yari akurikiranyweho icyaha gikomeye, Kigali Post yavuganye n'uyu muganga uri mu kigero cy'imyaka 40 ndetse n'umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere. Ku bwe, Mutabaruka avuga ko yagambaniwe atigeze akora icyo cyaha ari nayo mpamvu ubutabera bwamurekuye.

Aganira na Kigali Post yagize ati β€œNi abantu yari yavuganye nabo bashakaga kumparabika nyine, yari afatanije n'abandi! Nagiye kureba uwo mugore ni umuntu udasobanutse. Bivugwa ko yari yemerewe amafaranga. Ntabwo ndakora ubushakashatsi neza ariko biravugwa.”

Ikigo Nderabuzima cya Rubaya/Ifoto:Tv1

Mutabaruka akomeza avuga ko na we ashobora gukurikirana uyu mugore n'abo bari bafatanije akaba yabarega gusa ngo aracyabyigaho ntarafata icyemezo. Icyakora nubwo avuga ko atagikurikiranwa, ubwo twaganiraga n'ushinzwe ubuzima mu karere yatubwiye ibinyuranyije n'iby'uyu muganga dore ko we yaduhamirije ko akurikiranywe ari hanze, dosiye itarafungwa.

β€œKugeza uyu munsi amakuru dufite nuko yarekuwe kugira ngo akurikiranwe ari hanze. Yari afunzwe n'ubundi akekwa ntabwo twavuga ngo icyaha cyari cyamuhamye hari hagishakishwa ibimenyetso. Ubwo rero ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gukurikiranwa ari hanze. Ntabwo idosiye irafungwa kuko yari yafunzwe by'agateganyo, ubwo rero bemeza ko afungurwa by'agateganyo agakurikiranwa ari hanze.”, Liberatha Niyonsaba ushinzwe ubuzima mu karere ubwo yaganiraga na Kigalipost.com

Ese nta ngaruka byagira kuba umuganga wavuzweho icyaha cyo gufata ku ngufu uwo yari ashinzwe kubyaza yarekurwa agakurikiranwa ari mu kazi?

Aha, uyu muyobozi ushinzwe ubuzima yadutangarije ko nabo bafite impungenge ariko hari icyo amategeko ateganya, bityo bakaba bategereje inama bazagirwa n'abashinzwe abakozi mu karere.

Mu magambo ye yagize ati β€œUbuyobozi bw'akarere nubundi bugomba kubikurikirana. Hari icyo amategeko ateganya ku mukozi ukurikiranwa ari mu kazi bitewe n'icyaha akurikiranyweho, kandi ivuriro yakoreragaho ryatanze raporo y'uko umukozi yaketsweho icyaha nk'icyo, raporo ijya mu buyobozi bw'akarere, ubwo rero abashinzwe imicungire y'abakozi bazatugira inama bakurikije uburemere bw'ikosa, kuko n'ubundi buri kosa mu kazi rigira uko rihanwa.”

Yongeyeho ati β€œRishobora guhanwa(ikosa) mu buryo bw'ubucamanza nyine umuntu yahamwe n'icyaha agafungwa cyangwa se agacibwa ihazabu nk'uko bijya bikorwa ariko nyine n'urwego rw'ubuyobozi rugira uburyo ruhana abakozi barwo.”

Umuforomo yasubiye mu bandi akomeza akazi/Ifoto:Tv1

Ku bijyanye n'impungenge z'abandi barwayi n'ababyeyi bagana ibi bitaro bongeye kubona uyu muganga, Liberatha Niyonsaba yagize ati β€œUrumva buri wese agira uburyo yakira ibintu, hari umuntu uba ajijutse akavuga ati β€˜uyu muntu niba akekwaho icyaha, ubucamanza bukaba bwamubwiye gusubira mu kazi bugishakisha ibimenyetso' icyo gihe nyine bikorwa muri ubwo buryo. Hariho n'umuturage ushobora kubibona akavuga ati β€˜Uyu muntu wakoze icyaha nka kiriya bakaba bamugaruye mu kazi nabyo ntibyumvikana'.”

Arakomeza ati β€œAriko nk'uko nakubwiye byose bifite amategeko abigenga. Ntabwo twajya ahongaho ngo dukeke, yaba ari njyewe cyangwa umuyobozi w'ikigo nderabuzima cyangwa undi, niyo mpamvu nkubwira ngo biradusaba yuko abadufasha mu buryo bw'amategeko n'abayobozi b'inzobere muri byo budufasha gukora isesengura.”

Liberatha Niyonsaba yakomeje kandi gusobanura ko nubwo uyu muganga yasubiye mu kazi bidasobanuye ko yabaye umwere burundu ariko nanone ko we ubwe adafite ubushobozi bwo kuvuga ko yaguma mu kazi cyangwa ngo akaveho, ahubwo ko bigira uburyo bikorwamo, yaba mu birebana n'amategeko agenga umurimo cyangwa se n'ahana ibyaha.

Iki kigo nderabuzima giherereye mu Karere ka Gicumbi/Ifoto:Tv1

Yasobanuye kandi ko kugeza ubu bo bakomeza kuba hafi y'abarwayi bakabasobanurira ko ibyavuzwe bikiri mu maboko y'ubutabera bityo ko abantu bagomba gutegereza umwanzuro w'ubutabera.

Tubibutse ko atari ubwa mbere uyu mugabo avuzweho icyaha nk'iki dore ko no mu mwaka wa 2011 nabwo yigeze gutabwa muri yombi ariko arekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso bimushinja nk'uko byemejwe na CIP Twizeyimana Hamdoun, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru.

Gusa ariko nanone uretse uyu muganga muri aka karere hari undi muganga na we wigeze gushinjwa n'umubyeyi ko yamusize umukasi mu nda ariko basuzumye barawubura, bivuze ko hashobora kuba hari n'umubano utari mwiza cyangwa se akagambane hagati y'abarwayi n'abaganga gusa ubwo ibi twabibazaga Niyonsaba ushinzwe ubuzima yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko ibyo bindi byabaye ubwo yari ataragera muri uyu mwanya w'ubuyobozi akaba yarabyumvaga nk'abandi.

Nsengiyumva wari uherutse gufungirwa gupfobya Jenoside yarashwe agerageza gutoroka ahita apfa

By Chance Hirwa

Nsengiyumva Francois wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biravugwa ko yaba yarashwe agahita apfa ku mugoroba wo ku wa Kane w'iki Cyumweru ubwo yageragezaga gucika aho yari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Nk'uko tubikesha Umuseke, Nsengiyumva ngo yari avuye ku musarani maze ahirika umupolisi wari ubarinze ariruka ngo acike maze uyu mupolisi ngo ahaguruka amurasa undi ahita agwa aho.

Kuwa gatatu tariki 18 Werurwe uyu Nsengiyumva yari yaburanishijwe n'Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ku cyaha aregwa cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwarokotse nk'uko uru rubuga dukeshaiyi nkuru rukomeza rubitangaza.

Mbere gato y'uko icyunamo gitangira tariki 06 Mata 2018 Nsengiyumva aregwa kuba yaragiye anyura mu mudugudu agenda avuga ngo β€˜ejo ni umunsi mukuru w'Abatutsi'. Yahise atabwa muri yombi.

Mu iburanisha ryo kuwa gatatu imbere y'abaturage, Nsengiyumva yari yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi nk'uko umunyamakuru w'Umuseke i Ngoma abyemeza.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka 13 n'ihazabu ya miliyoni imwe y'u Rwanda. Urubanza rwe rwari kuzasomwa tariki 15 Gicurasi 2018.

  • April 20th 2018 at 11:33

Ubudage: Hateguwe igisasu cy'ibiro 500 cyatewe n'Abongereza mu ntambara ya kabiri y'isi

By Nizeyimana Selemani

Inzego z'umutekano z'i Berlin mu Budage zabashije gutegura neza igisasu (bombe) cy'abongereza cyapimaga ibiro 500 cyo mu ntambara ya kabiri y'isi. Ibi babigezeho nyuma y'uko bari babanje kwimura igice cy'abantu baherereye rwa gati muri uyu murwa w'u Budage harimo na za minisiteri.

β€œAkazi keza! Igisasu cyateguwe. buri wese ashobora gusubira mu nyubako ye.”, aya ni amagambo yanyujijwe kuri Twitter ya polisi nyuma yaje no kwerekana ifoto y'iki gisasu ubwo bagikuraga mu butaka.

Polisi yari yabanje kuvana abaturage mu nzira

Winfrid Wenzel, umuvugizi w'igipolisi cyo mu mujyi wa Berlin yavuze ko iki gisasu cyari gifite umuzenguruko wa sentimetero 110 kuri 45 kitari cyaturitse ubwo cyaterwaga, kuri ubu cyashoboraga guteza ingorane mu mujyi.


Itsinda ry'abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu

Iki gisasu cyavumbuwe n'abubatsi barimo bubaka hafi ya gare nkuru maze babimenyesha polisi yahise ibona ko gishobora kugira ingaruka. Abashinzwe gutegura igisasu baturikije akuma kagombaga gutuma giturika konyine, bitabaye ngombwa ko baturitsa igisasu cyose. Ni mu gihe abaturiye aho iki gisasu cyavumbuwe bari bajyanywe muri metero 800 uvuye aho cyateguriwe.

Polisi ivuga ko abantu ibihumbi 10 ari bo bari bimuwe. Amashuri abiri, Minisiteri y'Ubukungu, Ibitaro bya gisirikare, Ingorondagamateka y'ubugeni ya Hamburger Bahnhof ndetse n'iy'ubuvuzi ni bimwe mu byari biherereye muri iki gice kimuwe. Aho iki gisasu kandi cyari cyavumbuwe ni muri metero nke uvuye ku ngoro ya chancelier Angela Merkel hamwe n'ingoro y'Abadepite.

Iki gisasu gipima ibiro 500

❌