WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — January 16th 2018KigaliToday

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'abimukira baheze Libiya #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
PNG - 439.2 kb
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame ubwo bakiraga aba bayobozi

Yabitangarije ubwo yasangiraga nabo ku meza, abifuriza umwaka mushya wa 2018, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018.

Yagize ati “Ikibazo cy'abimukira muri Libiya nicyo cyari gihangayikishije cyane. U Rwanda rwiteguye gutanga ubuhungiro kuri abo bimukira.”

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyagaragaje ku mugaragaro ko gihangayikishijwe n'iki kibazo cy'abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bajya gushakira ubuzima bwiza ku mugabane w'u Burayi.

Abenshi mu bageze muri iki gihugu bahura n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima bubik, ariko hakaba haragaragaye n'ikibazo gikomeye cyo kubagurisha bucakara

Perezida Kagame avuga ko kwakira aba Banyafurika bifite aho bihuriye n'amateka y'u Rwanda, aho kera hari Abanyarwanda bahejwe mu gihugu cyabo kuko “ngo cyari gito badashobora gukwirwamo.”

Ati “Ibyatubayeho n'amasomo twabikuyemo, nta gihugu cyaba gito ngo kinanirwe kwakira abantu bacyo.”

Yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rwafunguye imiryango kugira ngo buri wese ubyifuza arugenderere.

Yavuze ko kuri iki gihe isi iri guhura n'imbogamizi asaba uruhare rwa buri muyobozi uhagarariye igihugu cye mu Rwanda kugira ngo bafatanye mu guhangana n'ibindi byazagaragara muri uyu utangiye.


Bwa mbere igihugu cya Mali cyohereje ugihagararira mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 3.7 Mb
Ambasaderi Oumar Doua niwe wa mbere uhagarariye Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali

Ni ubwa mbere igihugu cya Mali kigize ambasade mu Rwanda, bivuze ko Oumar Daou ariwe wa mbere uhagarariye iki gihugu mu Rwanda nka Ambasaderi, icyicaro cye kikazaba i Kigali.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe no kuba igihugu cye cyarafunguye Ambasade mu Rwanda, kandi akaba ariwe ubaye Ambasaderi wacyo mu Rwanda.

Yongeyeho ko azaharanira icyatuma umubano ibihugu byombi bifitanye ukomera mu nyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

Yagize ati” U Rwanda ni igihugu gitera imbere, igihugu gitangaje, igihugu cy'ikitegererezo mubyo gikora byose mu iterambere ry'ubukungu, mbese uyu munsi u Rwanda ni ikitegererezo ku banya Afurika bose.

Ku ruhande rwanjye nka ambasaderi wa Mali mu Rwanda, nzashyira imbaraga mu gushimangira byimbitse umubano uri hagati y'ibihugu byombi”.

Uretse Oumar Daou kandi, abandi icyenda bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashyikirije Perezida Kagame ibyangombwa bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa ba Ambasaderi.

JPEG - 3.3 Mb
Julia Pataki uhagarariye igihugu cya Romania akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya

Abo ni Julia Pataki uhagarariye igihugu cya Romania akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, Konstantinos Moatsos, uhagarariye Ubugereki akazagira icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Harimo kandi Rakiatou Mayaki, uhagarariye Niger, akazagira icyicaro i Pretoria muri Afurika y'Epfo, hakabamo Seyed Morteza Mortazavi, uhagarariye Iran we akazagira icyicaro i Kampala muri Uganda.

Hiyongeraho Nicola Bellomo, uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi azagira icyicaro i Kigali mu Rwanda, Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudan, akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda, na Ahemd Samy Mohamed El-Ansary, uhagarariye Misiri akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda.

JPEG - 3.5 Mb
Konstantinos Moatsos,uhagarariye Ubugereki akagira icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Muri aba bambasaderi kandi harimo Lulit Zewdie Gebremariam uhagarariye Ethiopia akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda,
Na Joanne Lomas uhagarariye Ubwongereza nawe akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda.

Bose bagarutse ku mubano ibihugu byabo bifitanye n'u Rwanda, bavuga ko bazakomeza kuwusigasira, kandi bagaharanira icyateza imbere imibereho y'Abanyarwanda ndetse n'abaturage b'ibihugu bahagarariye.

JPEG - 2.6 Mb
Rakiatou Mayaki,uhagarariye Niger, akazagira icyicaro i Pretoria muri Afurika y'Epfo
JPEG - 3.8 Mb
Uhagarariye EU Nicola Bellomo nawe ari mu batanze impapuro zimwemerera guhagararira uwo muryango mu Rwanda

Uburengerazuba: 35% by'abakuze ntibazi gusoma no kwandika #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 2.5 Mb
Itsinda ry'abashakashatsi bibumbiye muri IPAR

Umubare w'abatazi gusoma no kwandika muri iyi Ntara ungana na 35%, nk'uko bigaragazwa mu nyigo y'Ikigo cy'Ibarurishamibare(NISR) yo muri 2014.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bashakashatsi bakomoka mu Rwanda n'abakomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, bashyizeho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika abantu bakuru bose batuye muri iyi Ntara.

Uyu mwanzuro uzatangira ggushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Kanama 2018, wavuye mu nama y'Abashakashatsi b'Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), baturutse muri Kaminuza y'u Rwanda n'iya Aberdeen mu Bwongereza.

Ikigo IPAR cyahawe inkunga yo kwigisha abakuze mu Rwanda ingana n'amafaranga miliyari imwe ndetse na miliyoni 200, yatanzwe na Leta ya Scotland (imwe mu zigize u Bwongereza).

IPAR n'abafatanyabikorwa bayo bavuga ko bahereye ku ntara y'u Burengerazuba bitewe n'ubushobozi buke butabemerera kujya mu ntara zose icyarimwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IPAR, Eugenie Kayitesi agaragaza impungenge z'uko Abanyarwanda bakuze bashobora gusigara inyuma mu iterambere kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Yagize ati ”Igihugu cyacu kiratera imbere hashingiwe ku ikoranabuhanga kandi ntawarikoresha atazi byibura gusoma no kwandika”.

Kayitesi yakomeje agira ati“Hari Abanyarwanda bananirwa kugira serivise zimwe na zimwe bikorera kubera kutamenya gusoma, bikabasaba kujya gutanga amafaranga ku bandi kugira ngo babibakorere”.

Gahunda yo kwigisha abakuze mu ntara y'u Burengerazuba yatangiye gutegurwa mu kwezi k'Ukwakira 2017, ikazaba yarangiye mu kwezi kwa Werurwe k'umwaka wa 2022.

Ishami nderabarezi rya Kaminuza y'u Rwanda rivuga ko rizatoza abiga mu mashuri yigisha abarezi (TTCs) bagera ku bihumbi bitandatu, bakaba ari bo bazajya kwigisha gusoma no kwandika abantu bakuru b'i Burengerazuba.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe gahunda yo kwigisha abakuze, Prof Nzabalirwa Wenceslas agira ati”Tuzabigisha ibirenze gusoma no kwandika, kuko dushaka ko bajya gushyira mu bikorwa ibyo biga”.

Iyi gahunda yabimburiwe no gutegura gahunda y'amasomo azahabwa aba baturage, hakurikiraho guhugura abarimu bazabigisha. Amahugurwa y'abarimu azasoza muri Kanama 2018 hahita hatangira kwigisha aba baturage.


Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y'ishoramari mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 60.2 kb
Sheikh Abdul Aziz Al Nuaimi ubwo yageraga muri Pariki y'Akagera yakiriwe n'umuyobozi wayo

Iki gikomangoma gisanzwe kizwi mu bikorwa byo kurinda ibidukikije byatumye anahabwa akabyiniriro ka ‘Green Sheikh', yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu ibungabunga.

Ari mu Rwanda mu rwego rw'ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kubungabunga ibidukikije, aho aherekejwe n'ubuyobozi bw'Ikigo cy'igihugu cy'Iterambere (RFB) yasuye Pariki y'Igihugu y'Akagera, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018.

Muri iyi Pariki yasuye Hteli yitwa Akagera Game Lodge iri ku isoko ikeneye umushoramari wayishyira ku rwego rw'inyenyeri eshanu.

Iyi hoteli ifite ibyumba 64 ikagira n'icyumba kiri ku rwego rwo kuraramo abayobozi bakomeye nka Perezida.

JPEG - 52.7 kb
Yizera ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu kubungabunga ibidukikije

Nyuma yo gusura iyi Pariki Sheikh Abdul Aziz azakomereza mu Rukari mu Karere ka Nyanza, ahari ingoro y'umwami, mbere y'uko akomereza muri Pariki ya Nyungwe gusura ikiraro kiri mu kirere kizwi nka “Canopy Walkway.”

Biteganyijwe ko azanasura Pariki y'Ibirunga nayo isanzwe iri kwagurwa. Iyi pariki icumbikiye ingagi zo mu Birunga, bituma ifatwa nka hamwe mu hantu nyaburanga hahenze mu Rwanda.

Sheikh Abdul Aziz azwi cyane ku kutaripfana avugira ibidukikije mu bihugu by'Abarabu. Asanzwe anakora ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu muryango yashinzwe witwa Al Ihsan.


Arasabwa gusubira i Burundi kugira ngo abone gufashwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 104.4 kb
Hakizimana yasabwe gusubira i Burundi kugira ngo azabone ubufasha bwa MIDIMAR

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari uruhinja, kuburyo ubu atabasha kumenya umuntu n'umwe wo mu muryango we, agize amahirwe agasanga Jenoside itarabahitanye.

Arasaba Leta ubufasha kugira ngo abashe kubona aho atura mu Rwanda nyuma yo kuva i Burundi, akanasaba ko uwamenya ibye n'umuryango we ko yazamufasha akabahuza akabona umuryango.

Hakizimana yageze ate mu gihugu cy'u Burundi?

Hakizimana avuga ko yageze mu gihugu cy'u Burundi mu 1994, ahunganywe n'umugabo wamubwiraga ko yitwa Mpanguhe.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Mpanguhe yambwiye ko yankuye mu mirambo y'abantu bari bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyagatare, arampungana angeza i Burundi mu Mujyi wa Ngozi, akomeza Kundera”.

Mu 2009 Mpanguhe wari ingaragu, ngo yaje kwitaba Imana, Hakizimana asigara wenyine. Icyo gihe ngo yahise atangira gushakisha ubuzima asabiriza, akora n'utundi turimo duciriritse twatumaga abasha kubona icyo ashyira mu nda.

Nyuma y'imyaka ibiri Hakizimana aba muri ubwo buzima, ngo yaje kwerekeza mu Mujyi wa Bujumbura ngo arebe ko hari icyakwiyongera ku buzima bwe.

Ati” Ngeze Bujumbura nahuye n'ubuzima bubi kuko nakomeje ubuzima bwo mu muhanda ntagira aho mba mbubamo imyaka ibiri, ariko muri 2014 nahuye n'umugiraneza witwa Kazungu Jean Claude anjyana iwe .“

Kazungu ngo yatoje Hakizimana ubukorikori amwigisha gukora ibintu bitandukanye mu mabati ashaje, atangira kubona udufaranga twatumaga iminsi yicuma.

Yumvise ko impunzi z'Abanyarwanda zigomba gutaha, yiyemeza gutaha.

JPEG - 52.2 kb
Icyangombwa cyamuzanye mu Rwanda ku mupaka cyaciwemo umurongo

“Numvise ko impunzi z'Abanyarwanda zigomba gutaha, niyemeza gutaha, maze nyura muri Ambasade y'u Rwanda ikorera i Burundi impa icyangombwa cy'inzira, tariki 10 Mutarama 2018 ndataha.

Ngeze ku Kanyaru ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ibiro by'abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda byamfashije kugera i Kigali, mpita nkomereza i Nyagatare kuko ariho Mpanguhe wandeze yari yarabwiwe.”

Ubu Hakizimana acumbikiwe n'umuturage witwa Mugabo Patrick Ramazani, utuye mu mudugudu wa Nyagatare ya Gatatu, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

MIDIMAR ngo ntacyo yamufasha ataracyuwe na HCR

Hakizimana yageze ku biro by'Akarere ka Nyagatare abonana n'umukozi wa Minisiteri ifite Impunzi mu nshingano, MIDIMAR, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo amubwira ko ntacyo yamufasha ngo kuko atacyuwe n'umuryango w'abibumbye wita ku mpunzi, HCR, bityo ngo ntaho bahera bamwita impunzi.

Ati “Yarambwiye ngo birasaba ko nsubira muri HCR mu Burundi, kandi sinabona ubushobozi busubirayo ndetse ku mupaka igipapuro cyanjye cy'inzira bagicishijemo umurongo o bivuze ko ntemerewe gusubira i Burundi.”

Hakizimana yifuza ko yafashwa akabona uko atangira ubuzima agakora akiteza imbere kuko ngo bishobora no kumuhesha kumenya aho yavukiye akaba yahabona abo mu muryango we.


Rayon Sports na Kiyovu zateguye imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatatu #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Rayon Sports irakira Etincelles iheruka kuyitsindira i Rubavu

Rayon Sports iraza kuba igerageza abakinnyi bose kuri uyu wa Gatatu guhera i Saa kumi n'ebyiri z'ijoro, mu mukino uzabahuza na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

JPEG - 195.6 kb
Rayon Sports irakira Etincelles iheruka kuyitsindira i Rubavu

Ikipe ya Rayon Sports niyo kipe iri kuvugwa cyane mu igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho yagize izana abakinnyi benshi mu igeragezwa bamwe umutoza ntabashime, hakaba ndetse hagitegerejwe n'abandi.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, Mugume Yasin wakiniraga Police Fc ya Uganda, ndetse ubu ikaba iri hafi no gusinyisha Christ Mbondi wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w'i Burayi, ndetse na Cameroun y'abatarengeje imyaka 20

JPEG - 379.7 kb
Mu minsi ishize Rayon Sports yakinaga ifite abakinnyi bake

Kiyovu nayo ishaka kwiyubaka iripimira kuri Musanze

Ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa Shampiona kugeza ubu, iraza kuba ikina umukino wayo wa gicuti na Musanze, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

JPEG - 327.7 kb
Kiyovu Sports nayo irerekeza i Musanze

Kugeza ubu mu bakinnyi ikipe ya Kiyovu yageragezaga isigaranye Allan Oryek, Umugande wakinaga muri KCCA FC, Isaac Onyango na we ukomoka muri Uganda wakiniraga Maroons FC, ndetse n'umukinnyi witwa Alex ukomoka muri Cameroun.


Abangirijwe na Hunnan batangiye kwishyurwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 32.8 kb
Uru ruganda rukora imihanda rusanzwe rusya amabuye yo gukoresha mu mihanda

Imwe mu mitungo irimo n'amatungo yangijwe n'ibikorwa byiyi sosiyete, kubera amazi yatembaganye imyaka yabo n'andi matungo arimo ingurube yishwe n'urusaku rw'intambi baturitsaga bamena amabuye.

Iki kibazo cyamenyekanye biturutse ku buvugizi Kigali Today na KT Press byakoreye aba baturage, nyuma yo kugera aho batuye igasanga barabuze kirengera, tariki 4 Mutarama 2018.

Kt Press yandika mu cyongereza yanditse inkuru ivuga ku gihirahiro abaturage barimo. Yatanze urugero rw'uwitwa Niyonsaba Sylvain wishyuzaga ibihumbi 220Frw ku myaka ye yatwawe n'imivu y'amazi.

Ariko kuri ubu amafaranga yishyuzaga yose yarayahawe, agira ati “Mbonye ko itangazamakuru rifite umumaro kuko mwakoze ibyo izindi nzego zananiwe.”

JPEG - 47.8 kb
Amazi aturuka mu ruganda aruhukira mu mirima y'abaturage

Niyonsaba avuga ko bitabaje inzego z'ubuyobozi bwite ariko ikibazo cyari cyaranze gukemuka.

Mukeshimana Angelique yishyuzaga ibihumbi 22.500Frw ariko ngo yahawe ibihumbi 18Frw gusa. Ati “Ntabonetse yose ariko ndashimira itangazamakuru mwarakoze cyane kandi mukomerezaho iyo mutatuvugira ntacyo tuba tubonye kandi ibyacu byarangiritse.”

Ubuyobozi bwa HRBCG buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byari byatewe n'uko aho ifite ubwishingizi muri BK batemeraga kwishyura. BK yo yavugaga ko imirimo ikorerwa ahatari ku muhanda iyi sosiyete ikora bitayireba.

Nyuma y'ibiganiro HRBCG yemeye kwishyura abaturage.

JPEG - 51.3 kb
Aho amazi yanyuze mu rutoki

Ikibazo gisigaye ni icy'amazu y'abaturage yatangiye kwiyasa kubera intambi zituritswa kimwe n'amwe mu matungo yapfuye nacyo kikaba kikiganirwaho hagati ya BK na HRBCG.

HRBCG ifite amasezerano yo kwagura umuhanda munini wa kaburimbo kuva Gabiro kugera Kayonza ibirometero 56.


Ubupfura n'ubunyangamugayo nta shuri byigirwamo- Min Rosemary Mbabazi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 362.6 kb
Min Rosemary avuga ko Indangagaciro zituma umuntu avamo umuntu muzima umuntu azitozwa kandi akiri muto

Minisitiri Mbabazi yabivuze mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo yari mu ihuriro ry'urubyiruko rigamije kurukangurira indangagaciro z'ubuyobozi bugamije impinduka.

Muri iri huriro uru rubyiruko rukaba rwaraboneyeho kuganira no ku ijambo ry'Imana, ngo kuko ariyo shingiro y'ibyiza abantu bifuz kugeraho no kugeza ku gihugu.

Uyo muyobozi yagarutse kuri zimwe muri izo ndangagaciro zidashakirwa mu ishuri, ariko zigira uruhare runini kugira ngo umuntu abe muzima.

Yagize ati “Amashuri arigisha ariko ntabwo ahindura imyitwarire (caractère). Za ndangagaciro ziranga Umunyarwanda ni zo z'ingenzi, zirimo iz'ubunyangamugayo, iz'ubupfura, izo gukunda umurimo, kwitanga no kwitangira igihugu n'izindi, ni zo zigira umuntu uwo ari we”.

Akomeza avuga ko kwigisha urubyiruko izo ndangagaciro bisigaye bigoye kuko akenshi usanga abana birera bityo ntibabone urugero rwiza ku bantu bakuru.

Ati “Inzego zose zakagombye gufatanya mu gutoza urubyiruko indangagaciro ariko abakuze tukarubera urugero rwiza. Ntiwabwira urubyiruko ngo rugire ingeso nziza, rurwanye ruswa kandi rubona ko hari abakuru biyandarika ari na bo barya ya ruswa”.

JPEG - 396.5 kb
Iri huriro ryari ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga 400

François Ndayisaba, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko ibiganiro nk'ibyo abikuramo ubumenyi butuma azaba umuyobozi mwiza.

Ati “Binyongereye indangagaciro z'umuyobozi mwiza bikazatuma mpindura bagenzi banjye mbaganisha ku byiza. Bituma umuntu atirebaho ngo ashyire imbere inyungu ze cyane ko itegeko ry'Imana rivuga ngo kunda mugenzi wawe nk'uko wikunda”.

Mugenzi we wari waturutse mu gihugu cya Tanzaniya yemeza ko kuganira nk'urubyiruko banavuga ijambo ry'Imana bituma habaho impinduka ziganisha aheza.

Ati “Mu biganiro nk'ibi abantu bava mu byo gutekereza gusa ahubwo bagahinduka mu mitima, cyane iyo bakurikiye inyigisho z'Umukiza wacu. Yesu we yigishaga urukundo kurusha ibitandukanya abantu, akigisha kubabarira aho kwishyurizaho ugukoreye ikosa”.

Ibyo ngo biri mu ndangagaciro zituma umuntu aba umuyobozi uzirikana abandi, atitaye ku bibatandukanya bityo bose bagahurira ku cyabateza imbere.

Iryo huriro ryabereye i Kigali, ryitabiriwe n'abantu basaga 400 barimo abanyamahanga 60 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.


Isiraheli yatangiye kotsa igitutu Ubufaransa bwanze kuburanisha abakekwaho Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 3.2 Mb
Benshi mu barokotse Jenoside mu Rwanda baracyategereje ubutabera nyuma y'imyaka 24

Isiraheli nayo ni iguhugu kigeze gukorerwa Jenoside, aho Abadage bo mu ishyaka ry'Abanazi bahitanye abayahudi barenga miliyoni esheshatu mu ntambara ya kabiri y'isi

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by'i Burayi byihishemo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Muri bo harimo Laurent Bukibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Saint Famille i Kigali, uyu we aracyanakora akazi k'ubupadiri mu Bufaransa.

Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana nawe ufite ibyaha akurikiranyweho mu Rwanda, abayeho mu mutuzo mu Bufaransa kimwe n'abandi bayobozi bakuru bari mu buyobozi bwateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, bari bagize ikiswe “Akazu”.

Mu myaka 23 ishize u Rwanda kimwe n'imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Bufaransa ntiyahwemye kotsa igitutu iki gihugu, kugira ngo gifate cyangwa cyohereze mu Rwanda abo bakurikiranyweho Jenoside ariko nta cyakozwe.

Mu nama iteraniye i Geneve mu Busuwisi, Brian E. Frenkel ukora mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu muri Isiraheli, yatunze agatoki u Bufaransa, avuga ko hari byinshi bugikeneye gukora kugira ngo abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y'ubutabera.

Yagize ati “Isiraheli iremeza ko hakenewe uburyo butuma abo bakoze Jenoside badacika ubutabera. Tukaba dukangurira u Bufaransa kongera ingufu kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwada babiryozwe.”

JPEG - 174.4 kb
Ifoto y'umusirikare w'Umufaransa ari guha imyitozo urubyiruko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iyi nama y'umuryango yiswe Universal Periodic Review (UPR), yari yanatumiwemo n'abaturutse mu Bufaransa, iba ari umwanya wo gusesengura uko ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye byubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'uburenganiza bwa muntu.

Ibindi bihugu byashimangiye iki cyifuzo cy'uko u Bufaransa bwakongera umuvuduko mu kuburanisha abakekwaho Jenoside mu Rwanda birimo Guyanne, Kenya, Iran, Mozambique, Namibia n'u Rwanda.

IBUKA yahise itangaza ko yishimiye raporo yakorewe muri UPR isaba u Bufaransa kudakomeza guha icyuho abakurikiranyweho Jenoside. Iyi raporo yoherejwe muri Komisiyo ishinzwe gushyira mu bikorwa uburenganzira bwa muntu.

IBUKA iti “U Bufaransa bwananiwe kubahiriza amahame mpuzamahanga kugira ngo abakoze Jenoside bagezwe imbere y'ubutabera. Abanyamuryango bose ba UN bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga ahana abakoze Jenoside kugira ngo abakorewe Jenoside babone ubutabera.”

U Bufaransa ntibwitabiriye gushyira mu bikorwa gahunda yo kuburanisha abakurikiranyweho Jenoside bahahungiye, mu gihe hari na bamwe mu bayobozi babwo bashyirwa mu majwi mu gutera inkunga abakoze Jenoside.

Laurent Nkongoli, umunyamategeko ukorera mu Rwanda, avuga ko ari uburenganzira bw'ibihugu byose gutangaza ko ikindi gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu iyo bibaye ngombwa.

Ati “Niba Isiraheli yarakoze ubukangurambaga bwo kumvisha abandi banyamuryango ko bakwiye gushyigikira ko u Bufaransa bwongera umuvuduko, bashobora gukora inyandiko ibwotsa igitutu kugeza butangiye kubishyira mu bikorwa.”

Nkongoli avuga ko ahasigaye ari ah'u Rwanda kwihuza n'ibindi bihugu kugira ngo bakore raporo yotsa igitutu u Bufaransa kugira ngo bwite ku kibazo cy'u Rwanda.


Before yesterdayKigaliToday

Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN2018 #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Kuri uyu wa mbere ni bwo Amavubi yakinnye umukino wa mbere wa CHAN, aho umukino wabahuzaga na Nigeria uje kurangira amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.

Muri uyu mukino, Visi-Kapiteni w'Amavubi Djihad Bizimana niwe watoranijwe na CAF nk'umukinnyi warushije abandi kwitwara neza mu makipe yombi Amavubi banganyijemo 0-0.

JPEG - 23.9 kb
Ally Niyonzima wakinaga mu kibuga hagati, ahanganye n'abakinnyi ba Nigeria

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mubumbyi Bernabê na Biramahire Abeddy


Sarkozy yatangiye kubera u Rwanda umuranga mu ishoramari #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 461.7 kb
Sarkozy n'itsinda bazanye ubwo basuraga ubuyobozi bwa RDB

Sarkozy wabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012, yari yabanje guhura na Perezida Kagame mu Rugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018.

Nyuma y'aho yakomereje mu nama yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), aho yari aherekejwe n'itsinda ry'abashoramari rigize sosiyete ya Bolloré.

Bolloré ni sosiyete yo mu Bufaransa izobereye mu bijyanye n'ubwikorezi, ikoresha abakozi bagera ku bihumbi 28.

Cyrille Bolloré umuyobozi w'iyi sosiyete nawe yari yaje nk'umuyobozi wa sosiyete yashinze.

JPEG - 363 kb
Sarkozy hamwe n'abashoramari bazanye

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yijeje aba bashoramari ko u Rwanda rukorana n'abashoramari neza.

Yagize ati “Muri RDB dukorana neza n'abashoramari kandi tukanabashyigikira.”

Sarkozy ni umwe mu bayobozi bayoboye ibihugu bikomeye ku isi, bagiranye ubucuti n'u Rwanda nyuma yo gusoza manda.

Tony Blair wigeze kuyobora u Bwongereza nawe ari mu bayobozi baba hafi u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama wa Perezida Kagame.

JPEG - 404.2 kb
Basobanuriwe byinshi ku ishoramari ryo mu Rwanda

Mu byumweru bibiri umwaka umaze utangiye batatu barokotse Jenoside barishwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

IBUKA yabisabye mu gihe mu byumweru bibiri umwaka wa 2018 umaze utangiye, Abarokotse Jenoside bagera kuri batatu biciwe mu bice bitandukanye by'igihugu.

Muri abo harimo Nyiramasengesho Chantal wimyaka 25 wari utuye mu karere ka Ruhango, wicanywe n'umwana yari atwite mu ijoro risoza umwaka wa 2017 rishyira uwa 2018, agahita ajugunywa mu manga, umurambo we ukagaragara bukeye.

Nyuma y'iminsi ibiri Nyiramasengesho yishwe, uwitwa Mukeshimana Mariya wari utuye mu karere ka Bugesera yishwe n'uwari umugabo we Musangamfura Damien, uyu akaba yari yaramubohoje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musangamfura akimara kwica umugore we yahise yitera icyuma mu muhogo ashaka kwiyahura ntiyapfa, ubu aracyarwariye mu bitaro bya Nyamata biri mu karere ka Bugesera.

Tariki 7 Mutarama 2018, nabwo mu karere ka Ruhango umusore witwa Nshimiyimana Euphrade warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yarishwe, ndetse abishi be bajya mu muryango we bandika ku mategura y'inzu amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Izi mfu zose n'izazibanjirije, perezida wa Ibuka prof.J Pierre Dusingizemungu aganira na KT Radio , Radio ya Kigali Today, yavuze ko zihangayikishije uyu muryango, kandi ko ibi byose biterwa n'uko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Prof Dusingizemungu anibutsa Abanyarwanda ko urugamba rwo kurwanya ndetse no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside mu muryango Nyarwanda ari urugamba rukomeza, kandi ko abantu bose bagomba kubigiramo uruhare.

Uyu muyobozi kandi ashimira inzego z'umutekano zikomeza kubafasha gushakisha abicanyi ndetse bakanahanwa, aho zamaze guta muri yombi bamwe mu bagize uruhare muri izi mfu.


Impanga ngo ziterwa ubwoba n'Amatsiko abantu bakunze kuzigirira #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 27 kb
Aba bose ni impanga zitandukanye bari baje kwishimana hamwe

Ubu busabane bwabereye muri Olipmpic Hotel ku Kimironko, bwahuje impanga zisaga 100 kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Ibi birori byari byitabiriwe n'abato n'abakuru bagaragazaga ibyishimo, bahoberana kandi bacinya akadiho bigaragara ko byari ibirori byo kubona abantu nibura babiri bigoye gutandukanya.

Kayiranga Victor na Kayiranga Teddy baravukana, batangaje ko batunguwe no kubona bagenzi babo bavutse ari impanga kandi ko byaberetse ko bashyize hamwe hari byinshi bageraho.

JPEG - 21 kb
Aba bana bavukana ari batatu ni impanga

Kayiranga Victor yagize ati “Uyu ni umunsi nari ntegereje n'amatsiko menshi nabonye abantu bavukana basa cyane nibwira ko nidushyira hamwe bizatugeza kuri byinshi.”

Pascal Niyomwungeri umwe mu bagize impanga zateguye ibi birori, yatangaje bazakomeza guhura bagasabana, ariko banafashanya kuko bafite umwihariko utandukanye n'uw'abandi bantu kandi ko batagiterwa ipfunwe no kuba baravutse ari impanga.

Yagize ati “Wasangaga twitinya dufite n'ipfunwe kuko abantu babonaga tugenda twenyine twambara kimwe tukabona abandi bose batureba. Buri gihe tukumva ko tutameze nk'abandi, tumaze guhura twabonye ko ahubwo ari byiza tubona ko hari n'abandi benshi bameze nkatwe.”

JPEG - 22.4 kb
Peacemaker Mbungiramihigo n'impanga ye Pravda bari bahari

Pacifite Iyamuremye impanga ya Niyomuremyi yavuze ko impanga zigira udukoryo twinshi rimwe na rimwe abantu ntibarabukwe.

Ati “Hari ubwo njya nohereza impanga yanjye ikampagarira ahantu abantu ntibarabukwe. Hari ubwo nari ngiye gukererwa akazi uwo tuvukana ari hafi ndamubwira ngo ampagararire aragenda arampagararira ntibarabukwa.”

Iki gikorwa cyo guhuza abavutse ari impanga cyatangiye mu 2012, aho bahura bagasabana ndetse bagakora ibikorwa bibahuza nko gusurana, gutabarana no gufashanya.

JPEG - 30.8 kb
Aba ni bamwe mu bayobozi b'ihuriro ry'impanga

Mu Rwanda abana bavutse ari babiri umwe akenshi ahabwa izina rya gakuru undi akaba gatoya, kubera ko akenshi baba basa cyane hari ababyeyi bashyira akamenyetso ku mwana umwe kugira batazajya babibeshyaho.

Mu Rwanda nta mubare uzwi w'abantu bavutse ari impanga gusa iki gikorwa kimaze guhuza abagera kuri 200 (couples).

JPEG - 24.8 kb
Byari ibyishimo kuri izi mpanga

Nicolas Sarkozy yakoreye uruzinduko mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 181.4 kb
Perezida Kagame yakiriye Sarkozy mu biro bye kuri uyu wa Mbere

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo Sarkozy yaje mu Rwanda, nubwo icyamuzanye kitigeze gitangazwa.

Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w'u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w'u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.

Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w'u Bufaransa weruye akemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside n'ubwo we yavuze ko hari "amakosa u Bufaransa bwakoze."

U Rwanda ruhora rukangurira u Bufaransa kujyana mu nkiko abayobozi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ariko iki cyifuzo ntikigeze cyubahirizwa.


Uwigeze kwanga ishuri ubu niwe wahize abandi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 46.3 kb
Mugwaneza Arthur n'ababyeyi be

Atambuka agiye kwakira ibihembo nk'umunyeshuri witwaye neza, ntiwapfa kwemera ko Mugwaneza yigeze kwanga ishuri kugeza n'aho akubita umwarimu wahoraga amuhata gukunda kwiga.

Mu ikanzu y'umukara n'ingofero y'abarangije icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (Tronc Commun), Mugwaneza ni umwe mu bakorewe ibirori by'abasoje amasomo mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Itandukaniro rya Mugwaneza n'aho barangizanyije amasomo, ni uko we yahembwe mudasobwa n'ibihumbi 50Frw nk'umunyeshuri wahize abandi mu manota. Mugwaneza ni urugero rugaragaza ko kunanirana k'umwana bishobora gusimbuzwa no gutsinda.

JPEG - 54.5 kb
Mugwaneza n'ababyeyi be bishimira ibihembo bahawe

Mugwaneza yatsinze ikizami cya tronc commun ku manota 9, nyuma yo kwisubiraho kwisubiraho akava mu bikorwa by'urugomo byamubuzaga kwiga. Abari bitabiriye ibyo birori bamuzi bahise bamukomera amashyi agihaguruka ajya kwakira ibihembo.

Yiyemera ko yakuze arangwa n'amakosa, akura yanga ishuri yanga n'abamugira inama zo kwiga. Avuga ko amahirwe yagize ari uko atigeze yishora mu biyobyabwenge.

Agira ati “Sauli uvugwa muri Bibiliya ngo ntiyari umuntu mwiza, yagendaga ku bantu b'Imana cyane, abica abakubita nyuma aza guhinduka abasha gukurikira Imana no kuyubaha yitwa Paul.

“Na njye rero nyuma yo gutuka abarimu bamwe nkarwana nabo nanga ishuri ubu narahindutse ndumva ndi Paul.”

JPEG - 62.7 kb
Ubuyobozi bwamushimiye uburyo yahindutse akanatsinda

Avuga ko atangira mu wa mbere w'amashuri yisumbuye yarwanyije abarimu akabafata nk'abanzi be bigera naho atuka umwarimu bivamo n'imirwano.

Ati “Umwe yigeze kungira inama ndamutuka, bukeye undi mwarimu ashaka kunganiriza ku myitwarire yanjye ndamutuka ashatse kunkurikira ndamusunika yitura hasi.”

Mugwaneza avuga ko kugira ngo yisubireho yahawe igihano cyo kuba asubiye iwabo, agezeyo bimutera gutekereza agaruka ku ishuri asaba imbabazi afata gahunda yo kwiga ashyizeho umwete.

Ngo akigera mu mwaka wa gatatu yatangiye kuzamura urwego rw'amanota aza mu myanya ya mbere kugeza ubwo ahize abandi mu kizamini cya Leta.

Umubyeyi we, Clever Mbanda, ashimira abarezi bitaye ku muhungu we n'uburyo bamwihanganiye ubwo yarangwaga n'imico mibi ariko bakamuhindura.

Ati “Nanjye nta kizere nari mfite ko ashobora kurangiriza muri iki kigo, namugejeje hano mu kigo ambera ikigeragezo buri munsi bakampamagara.”

Mbanda avuga yaje gukorai mpanuka bituma noneho umuhungu we yigenga kurushaho kuko nta jisho rye yari akibona. Byatumye ikigo kiyemeza kumwirukana kubera amakosa akabije ariko umwana asabye imbabazi baramubabarira.

Kuri ubu afite gahunda yo gukomeza kwiga kugira ngo azasohoze inzozi zo kuba umupilote w'indege.


Amavubi yatemberejwe Stade akiniraho, batangaza ko biteguye gutsinda Nigeria-Amafoto #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Kuri uyu wa mbere guhera Saa tatu n'igice nibwo AMavubi aza gukina umukino wa mbere wa CHAN, aho baza kuba bahura na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya gatatu.

JPEG - 308.4 kb
Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent bareba ikibuga
JPEG - 269.7 kb
Ali Niyonzima na Manishimwe Djabel bazenguruka Grand Stade de Tanger

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse n'umutoza w'Amavubi Antoine Hey bahurije ku kuba bazi ko Nigeria ari ikipe ikomeye, ariko biteguye kuyitsinda

JPEG - 157.5 kb
Antoine Hey na Kapiteni w'Amavubi Bakame bizeye guha ibyishimo abanyarwanda

Bakame yagize ati "Nigeria ni ikipe ikomeye ifite amateka, hagora intangiriro, ariko twakaniye kugira ngo natwe dutangire neza, kandi gahunda ni ukwegukana amanota atatu, Nigeria ni ubwo ikomeye ariko ntabwo biza kuyorohera"

Antoine Hey nawe yunze mu rya Bakame "Ndashaka gushimira abateguye iri rushanwa kuko byose biteguye neza, turi mu itsinda rikomeye kandi buri kipe ifite ubushobozi bwo kugera muri 1/4"

"Ubu dushyize umutima kuri CHAN, kandi gushyira umutima kuri iri rushanwa byatangiye ubwo twahagurukaga i Kigali, twagerageje abakinnyi bose ndetse n'abanyezamu bose, ku buryo uwagira ikibazo wese uwamusimbura yaba yiteguye"

JPEG - 305.9 kb
Amran Nshimiyimana, umwe mu ba kapiteni b'Amavubi
JPEG - 265.4 kb
Amavubi yaje no gukora imyitozo ku kibuga kiri inyuma y'aho baza gukinira
Icyizere ni cyose cyo gutsinda Nigeria
Icyizere ni cyose cyo gutsinda Nigeria
Nshuti Dominique Savio watsinze na Mubumbyi bongewemo nyuma, mu myitozo i Tanger
Nshuti Dominique Savio watsinze na Mubumbyi bongewemo nyuma, mu myitozo i Tanger
Eric Rutanga na Nshuti Innocent
Eric Rutanga na Nshuti Innocent
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nawe yari yasuye iyi kipe mu myitozo
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nawe yari yasuye iyi kipe mu myitozo
Umutoza Mashami Vincent yitegereza ikibuga bakiniriraho na Nigeria
Umutoza Mashami Vincent yitegereza ikibuga bakiniriraho na Nigeria

Umukino w'Amavubi uza kuba Saa tatu n'igice z'ijoro, uraba ukurikiye uza guhuza Guinea Equatorial na Libya Saa kumi n'ebyiri n'igice (18h30), zombi zikaba ziri kumwe n'Amavubi mu itsinda rya gatatu.


Amasengesho burya ni uguterekera - Pasiteri Mpyisi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 74.7 kb
Pasiteri Mpyisi avuga ko amasengesho ntaho ataniye no guterekera

Pasiteri Mpyisi w'imyaka 96, azwiho kutarya iminwa ku bijyanye n'ijambo ry'Imana, aho akunda kugaragara anenga uburyo amadini yose y'iki gihe atangamo ubutumwa bwiza.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, yari umutumirwa mu Kiganiro “Inspiration on Sunday” kuri KT Radio, aho yavuze ko byose byishwe n'abazungu batashoboye gutanga amasomo nyayo ajyanye n'iyobokamana.

Yagize ati “Aho kutwigisha kumenya uw'iteka baza kutubwira kuvuga amasengesho. Amasengesho burya ni uguterekera. Twese ntitwaterekeraga! Twarayavugaga. Twaterekeraga abazimu. Imana ni umuzimu se? Bayihinduye umuzimu, ntiterekerwa, ntibwirwa, izi byose n'ibyo utekereza utarabivuga wa njiji we urayibwira iki!”

Yakomeje ati “Wowe umuntu azi ibyawe ukajya kubimubwira, ubwo nturondogoye!? Amasengesho ni ukurondogora. Gusenga ni ukuganira n'Imana muri Bibiliya niko babivuga.”

JPEG - 86.6 kb
Pasiteri Mpyisi yari mu kiganiro Inspiration on Sunday, hamwe na Charles Kwizera

Uyu mukambwe avuga ko muntu yayobye abikomora kuri Adamu waremwe atunganye ariko akemera ibinyoma bya Satani ahita aba ata inzira atyo bityo nawe akabyara abagoryamye.

Ati “Nagiye mu by'Imana ndi agahungu gato, ariko mpura n'abanyobya, nanjye mara imyaka 70 nyobya abantu kdi ntigiza nkana. Njya kwiga ibijyanye n'Imana (Theologie) imyaka ine mu mahanga banyigisha bene ibyo, mvayo nkiri wawundi.

“Mfite ubu theologie bwo kuyobora itorero, kuyobora inama, gushyingira kwaka amafaranga, kubaka urusengero… ibyo kumenya kubwirwa na bibiliya reka da.”

Avuga ko abo yigishije bamusaba kureka kuvuga ko yabayobeje kuko ubu ari abayobozi mu iterero gusa ngo nta kundi yabigenza agomba kubivuga. Ati “Icyaha cyakorewe ku mugaragaro kicyurizwa ku mugaragaro.”

Pasiteri Mpyisi kandi akunda kumvikana asaba imbabazi abakirisitu yigishije, kuko yabayobeje, abaha inyigisho nawe atari asobanukiwe ku bijyanye no kumenya Imana.


Banze gushaka abagabo bihebera kurera imfubyi muri SOS #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 172.9 kb
Aba babyeyi bashaje ari Ingaragu kubera kwihebera kurera imfubyi muri SOS

Impamvu itera aba bantu kubaho nk'ababikira, ngo ni uko baba birinda gusiga abana bashinzwe kurera, kuko biyumvisha ko ari nko kongera kubagira impfubyi.

Mukangamije Marigarita kuri ubu ufite imyaka 75, ashaje ari ingaragu ku mpamvu z'uko yabwiwe n'umusenyeri akiri umwana ko impano ye ari ukurera abana kandi ngo kwihebera uburezi bw'abana ntibyajyana n'umuhamagaro wo kubaka urugo.'

Yagize ati" Iryo jwi nararyumviye kuko nkunda kurera abana cyane; abasore benshi barandambagije ariko ntabwo nigeze mbyemera kubera iyo mpamvu gusa".

Mukangamije ubu agiye mu kiruhuko cy'izabukuru hamwe na bagenzi be batanu barimo abatangiranye n'umuryango wa SOS ubwo wazaga gukorera mu Rwanda mu mwaka w'1979.

Uwitwa Nyirahabineza Matilde w'imyaka 50, nawe avuga ko yaje muri SOS nyuma y'uko indwara zihitanye ababyeyi be bombi mu mwaka wa 1980.

JPEG - 210.1 kb
Abarerewe muri SOS baje gushimira ababyeyi babareze

Nyirahabineza avuga ko yageze muri SOS arerwa n'umuntu utamuzi mu buryo yemeza ko burenze uko imiryango myinshi irera abana muri iki gihe, akaba ari ho avuga ko yakuye igitekerezo cyo kudashaka umugabo.

Umuryango w'abantu barerewe muri SOS wibutse aba babyeyi bigomwe kudashaka abagabo no kutabyara abana babo bwite, ukaba waje kubashimira ubwo bwitange.

Uwitwa Kwibuka Olivier urererwa muri SOS- Kigali agira ati"Aba babyeyi ni abo gushimirwa cyane kuko jye naje hano mu mwaka wa 2,000, nta wundi muntu nari kubona wo kunyitaho nk'uko babikora".

Umuyobozi w'ibikorwa bya SOS i Kigali, Karega Diogene avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kurera abana muri SOS, agomba kumara imyaka ibiri byibura ageragezwa, harimo no kureba niba bashobora kwihanganira kudashaka abagabo.

Karega agira ati"Gusiga aba bana ukajya gushaka umugabo bifatwa nko kongera kubagira impfubyi. Gusa nyine hari benshi mu bakobwa bidashobokera, abo rwose turabemerera ndetse tukanabashyingira".

JPEG - 173.6 kb
Abana bato bakirererwa muri SOS-Kigali

SOS Kigali kuri ubu yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru ababyeyi batandatu, ikaba ifite abandi 13 bakiri mu mirimo. Abana barenga 300 nibo SOS ivuga ko bamaze kunyura mu maboko y'aba babyeyi mu myaka 38 uyu muryango umaze ukorera i Kigali.


❌