WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2017Umuseke

Gatsibo hatashywe umuyoboro uzaha amazi ingo 33 200

By CHIEF EDITOR
Ahakorerwa ibikorwa tekiniki by'uyu muyoboro watashyweUyu munsi, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi meza uzayageza ku miryango 33 200 y’aha muri Gatsibo no muri Rwamagana. Ni umuyobozi w’ibirometero bigera kuri 18 ufite amavomero 27. Abawuhawe basabwe kuwubungabunga. Laurence Uwitonze wo mu murenge wa Remera mu kagari ka Butiruka yabwiye Umuseke koi we abana bakoreshaga amasaha […]

Habineza yabwiye ab’i Muhanga ko agiye gusubiza igifaransa agaciro

By CHIEF EDITOR
Mbere y'uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza Dr Frank yabanje gusuhuza abana.Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku mugoroba w’uyu wa kane yiyamamarije mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko ururimi rw’igifaransa rugiye kujya ku rwego rumwe n’icyongereza. Mu Murenge wa Nyarusange Habineza Frank yahageze saa kumi yibanze kuri za gahunda zitandukanye avuga ko […]

Muhanga: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni zirenga 10 byangijwe

By CHIEF EDITOR
Kanyanga niyo yari yiganje muri ibi biyobyabwengeKuri uyu wa Kane Polisi ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo no kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Kanyanga, Urumogi ndetse n’izindi nzoga z’inkorano byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10. Hashize amezi atanu  inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cy’isaka ku baturage bacuruza bene ibi ibiyobyabwenge. Abaturage bitabiriye […]

FPR yabahaye umukandida utari mushya, musanzwe muziranye, turizerana-Kagame i Nyamirambo

By Martin NIYONKURU
Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko umukandida wa RPF atari mushya kuri boNyamirambo- Kandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ko atari mushya kuri bo. Ati “…Tumaranye igihe, turizerana.” Kagame watangiye avuga ku byari bimaze kugarukwaho na Fazil Harelimana uyobora ishyaka […]

‘Syndrome’ ituma abantu bagira igikundiro ni yo ituma imbwa zikunda abantu

By Jean Pierre Nizeyimana
Burya ngo imbwa zihuje n'abantu ibituma bakundwaIbintu byihariye biba mu maraso y’abantu bita Syndrome of Williams-Beuren nibyo bituma usanga abantu bisanzura ku bandi bagahora bisekera  bityo bagakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.  Iyi syndrome abahanga bo muri Kaminuza ya Oregon State University muri USA basanze ari na yo iba mu mbwa bigatuma zikunda ba shebuja n’undi wese uzibaniye neza. Abahanga mu binyabuzima bemeza […]

Habineza ngo arazana “Girinzu Musirikare na Girinzu Mupolisi”

By CHIEF EDITOR
Kuri centre ya Rambura aho yagendaga yiyereka abantu abaramutsaFrank Habineza umukandida w’ishyaka Democratic Green Party uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi aho yagiye yiyereka abantu ari hejuru y’imodoka ndetse akanafata umwanya wo kuganira n’abaturage baje ku kibuga yiyamamarijeho mu kagari ka Rufungo. Frank Habineza muri uyu murenge yahageze mu masaha ya saa sita yakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge. […]

Youth Connekt Africa yatangiye, ngo ntije gushyiraho ‘Amabwiriza’ mashya

By Vénuste Kamanzi
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro ngo baryitezeho byinshi.Kuri uyu wa 20 Nyakanga, i Kigali mu Rwanda hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa yiswe “Youth Connekt Africa” ririmo kuba ku nshuro ya mbere, mu kurifungura ku mugaragaro Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yavuze hagomba kwigwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’imyanzuro abayobozi ba Africa bagiye bashyiraho. Minisitiri Jean Philbert Nsenyimana yavuze […]

Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania

By Martin NIYONKURU
Nyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi. Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko […]

“…Ikizere hagati yanjye namwe ni 100%.” – Kagame i Rulindo

By CHIEF EDITOR
vI Rulindo aho Paul Kagame umukandida wa FPR yiyamamarije yavuze ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda kandi hagati ye nabo hari ikizere ijana ku ijana. Kandi ko kumutora ari ugutora ibikorwa. Perezida Kagame yatangiye ashimira Dr Biruta wari umaze kumwamamaza n’umugore wari uyoboye uyu muhango hano i Rulindo n’uwamubanjirije yongera kwibutsa ko iterambere ry’umugore rigomba kurushaho kwitabwaho. […]

Abatabizi, ntibazi ubucuti dufitanye na FPR bumaze imyaka 25 – Dr Biruta

By CHIEF EDITOR
Dr Biruta yavuze ko FPR na PSD bifitanye ubucuti bumaze imyaka 25Dr Vincent Biruta perezida w’ishyaka Parti Social Democratique (PSD) i Rulindo amaze kugaruka ku mpamvu ishyaka ryabo ryashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ngo ni ukubera ibyo yagejeje ku Rwanda. Abatabyumva bo ngo ntibazi ubucuti aya mashyaka afitanye kuva mu myaka 25 ishize. Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga mu murenge wa  Gasiza mu karere ka Rulindo uyu munsi, […]

Rulindo aho Kagame yiyamamariza baramushakaho kubakorera imihanda

By Ange Eric Hatangimana
Imbaga y’abaturage iteraniye mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo bategereje kwakira Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi, barifuza ko natorwa azabakorera imihanda irimo uca Nzove ujya Rutonde, na Ruli, umuhanda wa Base – Nyagatare ukihutishwa gukorwa n’umuhanda wa Muyongwe ubahuza na Rushashi, na Ruhondo.  Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bemeza […]

Rayon izakoresha miliyoni 90 mu kugura, ikorere ‘Pre-season’ muri Tanzania

By Roben Ngabo
Rayon izakorera imyiteguro ya shampiyona muri TanzaniaIkipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda Rayon sports ikomeje kwiyubaka. Umuyobozi wayo Gacinya Chance Denis yemeje ko bafite intego zirenze iz’umwaka ushize. Bateganyije miliyoni 90 zo kugura abakinnyi. Kandi iyi kipe izamara ibyumweru bibiri i Dar es Salaam mu mikino ya gicuti. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yashyikirijwe […]

Tarah Lyn Cole niwe umutoza mushya wa Team Rwanda y’abakobwa

By Roben Ngabo
Tarah Cole yemejwe nk'umutoza mushya wa Team Rwanda y'abagoreIkipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yabonye umutoza mushya uzatoza abagore by’umwihariko. Tarah Cole yemejwe ku mugaragaro, kandi azatangira akazi muri Nzeri. Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryemeje ko habonetse umutoza mushya uzakorana n’ikipe y’igihugu y’abagore by’umwihariko. Umunya-America Tarah Lyn Cole umaze imyaka icyenda (9) […]

Umugaba mushya w’ingabo za France yari mu Rwanda mu 1994

By CHIEF EDITOR
General Francois Lecointre yari muri Operation Turquoise ari KapiteniNyuma yo kwegura kwa Gen. Pierre de Villiers wari umugaba w’ingabo z’Ubufaransa kubera kutumvikana na Perezida kubyo yasabiraga ingabo, yahise asimbuzwa Général François Lecointre w’imyaka 55, wari mu Rwanda mu 1994 afite ipeti rya kapiteni. Ni umusirikare wageze ku nyenyeri ya kane ya Général mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu Bufaransa bamuzi cyane mu […]

Da Queen wari umaze imyaka 3 nta ndirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura ye

By Martin NIYONKURU
Umuhanzikazi Da Queen wari umaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo agarutse mu yo yahimbiye imfura yeYamenyekanye cyane mu ndirimbo Akandiko yaririmbanye na Riderman n’inzindi, aza gusa nk’uburiwe irengero muri muzika nyarwanda. Ni Da Queen ugarutse mu ndirimbo yise Carlo yitiriye umwana we w’imfura. Da Queen watangiye ibikorwa by’ubuhanzi muri 2010, yaje gusa nk’ufite ibindi ahugiyemo dore ko yaje kwinjira mu mishanga yo kubaka urugo aza no kujya gutura muri Zambia […]

Breaking: Sibomana Patrick yongereye amasezerano muri APR FC

By Roben Ngabo
Sibomana Patrick Pappy yongereye amasezerano muri APR FCNyuma yo gusezera ku mugaragaro abakunzi ba APR FC binyuze ku mbuga za Internet, bitunguranye Sibomana Patrick Pappy yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo kuri uyu wa gatatu, birangira yongereye amasezerano y’imyaka ibiri. Rayon sports yamwifuzaga iviramo aho. Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko kuwa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 APR FC yafashe umwanzuro wo […]

Kamonyi barasaba iki Perezida uzatorwa?

By CHIEF EDITOR
Umuhanda wa Rugobagoba – Nyamiyaga – Rukunguri uhuza Kamonyi na Ruhango ukoreshwa n’abaturage benshi kandi ufitiye inyungu benshi, bifuza ko washyirwamo kaburimbo. Kiri mu by’ibanze abatuye aka gace basaba Perezida uzatorwa. Abaturage mu mirenge ya Gacurabwenge, Nyamiyaga, Rugarika na Mugina bakoresha kenshi uyu muhanda bavuga ko abayobozi b’Akarere basimburanye bagiye bemera gukora uyu muhanda ariko […]

Taifa stars ya Tanzania yageze mu Rwanda, intego ni ukwihimura

By Roben Ngabo
John Bocco bita Adeba (iburyo) ari mubo Amavubi agomba kwitonderaIkipe y’igihugu ya Tanzania y’umupira w’amaguru ‘Taifa stars’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017. Intego abasore ba Salum Mayanga bazanye intego yo kwihimura ku Rwanda. Mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Kenya, u Rwanda rugiye guhangana n’ikipe […]
Yesterday — July 19th 2017Umuseke

Episode 166: Uwakundanye na Mama Daddy cyera niwe wamutwaye aho Daddy atazongera kumubona

By Vénuste Kamanzi
MWARAMUTSE! Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga. Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UMUSEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD. Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza. Murakoze ===============================================================================   Nkimara kumva ibyo uwo musaza yavugaga nahise […]

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 12,3 Frw

By Vénuste Kamanzi
Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).Kuri uyu wa 19 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 12 392 000. Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane 50 200 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 12 350 000 Frw yacurujwe muri […]
❌