WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 29th 2017Makuruki

Ubutwari bwa Musenyeri Havugimana, warwanye ku Batutsi bari bahungiye muri Seminari ya Ndera bikarangira arashwe

By Ferdinand Maniraguha

Si henshi bakunze kuvuga ubutwari bw'umuntu ukiriho uretse ko n'ubundi ubutwari akenshi uwabugize ibyo aba yakoze biba ari ibishobora kumucisha umutwe.

Biragoye kwinjira muri seminari yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paul i Ndera ugasohokamo utumvise izina Musenyeri Andereya Havugimana cyangwa ubwa Padiri Ananiya Rugasira.

Aba bombi bari abayobozi mui seminari ya Ndera muri Mata 1994.Ibikorwa byabo ntibizwi cyane na benshi mu banyarwanda, nyamara muri iyo seminari bafatwa nk'intwari ndetse yaba abahigisha ubu n'abahiga, ntibatinya kubihamya ko abo bagabo babaye intwari.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abanyeshuri mu gihugu bari mu biruhuko, no muri seminari ya Ndera byari uko.Icyakora Musenyeri Andereya (wari ukiri Padiri) na Padiri Ananiya bo bari bagihari nk'abayobozi, byongeye nk'abapairi.
Abatutsi bo ku misozi ikikije Ndera batangiye kuhahungira, bizeye amakiriro dore ko hari mu bihayimana.

Ananiya na Andereya ntabwo banze kubakira, barabakiriye babereka aho kuba bari mu nyubako za seminari.Uko amasaha yashiraga niko bakomezaga kwiyongera, Interahamwe zigeze aho zimenya ko hari abatutsi bazicikiye muri iyo seminari.

Zahise ziza kuri seminari, zikigera ku marembo zitegeka ko afungurwa abatutsi barimo bakicwa. Padiri Ananiya na Andereya bose ntibahigwaga, ariko babyanze basaba ko abahungiye muri seminari ari Abanyamahoro, bityo ko ntawe urinjira mu kigo yitwaje intwaro.

Musenyeri Andereya ukiriho, kuri uyu wa Gatandatu ubwo hibukwaga Abatutsi bize muri iyo seminari bazize Jenoside ndetse n'abatutsi bose baguye muri icyo kigo, umuhango utegurwa ku bufatanye w'abanyehsuri bahize n'ubuyobozi bw'iyo seminari yagize ati “ Batweretse abantu bari banditse kuri liste bari bafite, twagombaga kubereka aho bari, tubabwira ko icyo atari ikibazo kigomba kubazwa umuntu w'umupadiri.Tubabwira ko umuntu waje aha yaje ahashaka ubuzima kandi bo icyo bashaka kigaragara ari urupfu. Twababwiye ko tubasezerereye, ko tutabona twashyigikira igikorwa kibazanye, nibwo batangiye kutuzerereza muri uru rugo, nta nubwo bahise baturasa. Uru rugo rwose uko urureba twararuzengurutse.”

Interahamwe n'abari baziherekeje basabye Ananiya na Andereya gutanga imfunguzo ngo bajye gufungura birebere Abatutsi bashaka, ariko abapadiri barabatsembera kugeza babarashe bombi Ananiya ahita apfa.

Musenyeri Andereya ati “Padiri Ananiya niwe bahereyeho barasa kuko yari econome, bagira bati ufite imfunguzo kingura aho hantu twishakire, ati ntibishoboka.Yaguye mureba, turi kumwe.Bamurashe mureba. Bankurikijeho, bati noneho ubwo ubonye ibibaye kuri uriya, dukingurire.Nti ndabakingurira se hehe, hari iki? Hari nde?Njyewe bahise bandasira imbere y'ibiro byanjye ariko kubw'Imana banjyanye ku bitaro, ndazanzamuka.

Ntabwo bampushije, bandashe amasasu abiri aha (mu rutugu hafi y'umutima, no mu kaboko) .Ntabwo bashoboraga kumpusha kandi barandebaga.Bagiye bazi ko napfuye.”

Nyuma yo kuraswa, bamwe muri bari bahungiye aho ndetse n'Abihayimana bake bari bahasigaye bajyanye Musenyeri Andereya kumuvuza.Ubwo ngo ni nabwo Interahamwe zabonye uko zica Abatutsi bari bahahungiye kuko nta we uzikumira wari uhasigaye.

Musenyeri Andereya Havugimana

Musenyeri Andereya benshi bari bazi ko yapfuye, bapfa kumujyana kwa muganga kubw'amahirwe aza guhembuka. N'ubu aracyafite amasasu yarashwe hafi y'umutima no mu maboko.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari umuntu umwe, ntihagire uwumva ko yaremewe kubaho undi akaremerwa gupfa.

Ati “Ku banyarwana iki gihugu ni impano y'Imana, abakirimo ni impano y'Imana ku bandi , ntabwo ari umutwaro ubaremereye bagomba kwinubira. Buri wese akumva ko atari we wenyine ukwiye kuba mu Rwanda, ko atari we wenyine urufitemo uburenganzira ahubwo ko urwo Rwanda yarusanze.

Padiri Yohani Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera avuga ko abo bapadiri bazize kurengera intama z'Imana, ari ikimenyetso cyiza ndetse n'igihamya ko abantu bose atari babi, dore ko hari aho Abatutsi bahungiye ku bakozi b'Imana akaba aribo babiyicira.

Ati “Guhungira ku wihaye Imana nta ntwaro afite, afite imbaraga nke za muntu ariko akakurwanaho, izo ngabire ntabwo zihabwa bose.Ni ingabire Imana yitangira ariko iyo habaye ikintu nk'icyo tugomba kukivuga. Iyo bose baza kubishobora, twari kumva ko ari ibisanzwe ariko hari abo byananiye, hari ababishoboye.Bakemera guhagarara ku babahungiyeho, bumva ko ubuzima bwabo aribwo bwabo…n'abandi bazamenye ko hari intwari nyinshi mu basaseridoti. Umukobwa aba umwe agatukisha bose, hari ababaye ibigwari ariko rero hari n'ababaye intwari rwose.

Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri seminari ya Ndera rushyinguyemo abasaga 600.

Abanyeshuri 99 bize muri iyo seminari nibo bamaze kumenyekana ko bahaguye, na 12 bari abarimu n'abakozi b'iyo seminari.


Abanyeshuri biga mu iseminari ya Ndera baririmba mu gitambo cya Misa

Abize muri seminari ya Ndera bagarutse kwifatanya n'abahize kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Musenyeri Havugimana Andereya (hagati) mu gitambo cya Misa

Hashyizwe indabyo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside muri Seminari ya Ndera


Vincent atanga aubuhamya nk'umunyeshuri wahize akanaharokokera

Musenyeri Kambanda Antoine wa Diyosezi ya Kibungo yifatanyije n'abo muri seminari Ndera kwibuka

Padiri Yohani Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera

Ifoto ya Ananiya Rugasira warashwe agapfa ari kumwe na Havugimana

N'undi muyobozi abaturage bazasabira kongezwa manda bizakorwa-Senateri Tito

By Ferdinand Maniraguha

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko n'undi muyobozi uzayobora u Rwanda agakora neza abaturage bakabyishimira, ngo bafite uburenganzira bwo kuzamusabira kongezwa manda kandi bigakorwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro nyunguranabitekerezo n'Itangazamakuru, ku mahame remezo agize Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ari nayo atanga umurongo mugari wa politiki zishingirwaho mu miyoborere n'iterambere ry'igihugu.

Muri icyo kiganiro, hari uwabajije ku ihame ry'uburinganire bw'abaturage imbere y'amategeko, nyamara Perezida uriho akaba yaremerewe indi manda mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015, hibazwa niba hagize undi utorwa we yahabwa iyo manda y'imyaka irindwi.

Ingingo ya 101 yateganyaga manda ebyiri kuri Perezida, abaturage basabye ko ivugururwa Perezida Paul Kagame uriho akabasha kwiyamamariza indi manda.

Senateri Tito yavuze ko Itegeko Nshinga riha buri wese uzatorwa mu matora ya Perezida ataha uburenganzira bwo kuyobora manda y'imyaka irindwi, yaba Perezida uriho cyangwa undi.

Yakomeje avuga ko kuba abaturage barasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa Perezida uriho akongera kwiyamamaza bizakorwa no ku wundi wese uzayobora u Rwanda abaturage bakamukunda mu mugihe kizaza.

Yagize ati “Nihabaho n'undi muyobozi agakora neza abaturage bagasaba ko yongererwe manda, bizakorwa.Abaturage nibaza bakabisaba byubahirije amategeko bizakorwa ariko nibatabikora ntabwo bizakorwa. Ni uburenganzira bwabo.”

Senateri Tito kandi yasobanuye kuri gahunda yo gusaranganya ubutegetsi mu mashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda, cyane cyane mu Nteko Ishinga amategeko.

Hari abakunze kuvuga ko ari ikinamico ry'ishyaka ririho ndetse bikaba byanatuma uguhangana kw'ibitekerezo byubaka igihugu kugabanyuka, mu gihe ishyaka runaka riba ryizeye ko uko byagenda kose rizahabwa imyanya mu Nteko.

Tito yavuze ko gusaranganya ubutegetsi mu Rwanda atari ikinamico, ko n'ahandi bikorwa kandi bigatanga umusasruro, dore ko ngo bijya kujyaho byaganiriweho.

Ati “Mu biganiro twabanje kugira mbere mbere y'Itegeko Nshinga ryo mu 2003 , abanyarwanda batubwiraga ko nidusangira ubutegetsi bizabaha amahoro..ntabwo ari ikinamico rero kuba Perezida w'Umutwe w'abadepite ava mu ishyaka ritandukanye n'irya Perezida kuko ishyaka ryatsinze kubera ko rifite ubwiganze mu Nteko, rishobora kuza rifite ibyo ryaganiriye, bakemeza ibyo bishakiye ariko baza babwira Perezida w'Inteko bati dutore ibi akabyanga, ati mubanze mubiganireho ndetse akaba yasaba ko bijyanwa no muri Komisiyo.

Senateri Tito yakomeje avuga ko uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi hari n'ahandi ku isi bukoreshwa nko uri Suwede, Finland, Norvege, na Denmark.

Icyakora ngo u Rwanda mu myaka iri imbere igihe byazagaragara ko ubwo buryo butagikenewe, ngo bashobora kubyigaho bugahinduka.

Yemen: Umwana umwe mu minota icumi apfa yishwe n'inzara

Mu gihe abaturage bo mu bihugu by'abayisilamu bari mu gisibo cya ramazani, Abaturage bagera kuri Miliyoni 17 bo muri Yemen bugarijwe n'inzara ikomeye ndetse UNICEF iratangaza ko umuntu umwe mu minota icumi apfa azize inzara.

Yemen n'igihugu gituwe n'umubare mu nini waba Islam giherereye ku mugabane wa Aziya, muri iyi minsi y'igifungo, abasilamu baba bakeneye kurya ibyo kurya bihagije bibafasha kumererwa neza nyuma y'amasaha bamara batarya.

Inkuru dukesha Aljazeera iravugako igihugu cya Yemen cyo kiri mu cyo ONU yise “largest humanitarian crisis” ugenekereje mu kinyarwanda ni 'ikiza gikuru ku kiremwa muntu.'

Uyu ni umwaka wa gatatu iki gihugu kigeze mu kwezi kwa Ramadhan abaturage bacyo badafite ibyo kurya bihagije bituma bakomeza kubaho.

Abaturage bagera kuri milliyoni 17 bari guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa, Ibyegeranyo by'ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku bana byerekanye ko umwana umwe buri minota icumi apfa azize inzara.

Abaturage b'iki gihugu baravuga ko kubera intamabara imaze iminsi muri iki gihugu, ibiciro byazamutse ndetse ibura ry'amazi rikiyongera bakaba batangiye gufatwa n'indwara zituruka ku mwanda nka Korera imaze gufata abasaga 29,000.

Kuri ubu Imiryango mpuzamahanga yita ku mbabare irimo gutanga ibiribwa kubakene bo muri iki gihugu riko nubundi hari benshi bitageraho.

Yemen iri mu bibazo by'intambara guhera mu mwaka wa 2015

Nshungu Raoul

Korea ya ruguru yongeye gukora mu jisho Amerika

By Alexis Musabirema

Korea ya Ruguro yongeye kugerageza ikindi gisazu cya kirimbuzi kikaba kibaye icya gatatu cyikurikiranya mu byumweru bitatu mu gihe yari imaze iminsi ihawe gasopo na leta zunze ubumzwe za Amerika

Icyo gisassu ni icyo mu bwoko bwa Scud cyagenze ibirometero 450(450km) mbere y'uko kigwa mu mazi y'ubuyapani bituma ndetse ubuyobozi bw'ubuyapani bwamagana uyu mugambi.

Ubutegetsi bwa Pyongyang(korera ya ruguru) bushinjwa kwirengagiza kenshi ingingo ya ONU ibubuza igerageza ry'ibisasu (missiles) n'ibindi bitwaro bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa "nucléaire", gusa Korea ikomeje kubirengaho ahubwo ikongera umurindi.

Uretse ONU kandi Amarika nayo iherutse kuvuga ko Korea ya ruguru ikwiye kureka umugambi wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi ndetse Amerika yatangiye gushyira ubwato bw'intambaro kuri koreya y'epfo hafi y'umupaka wa Korea ya ruguru yiteguye inambara yeruye na Korea ya ruguru mu gihe itaba ihagaritse gucura ibi bitwaro.

Ubutegetsi bw'ubuyapani n'ubwa Koreya y'epfo nabwo bukaba bwamaganye uyu mugambi wa Koreya ya Ruguru. Shinzo Abe Minisitiri w'intebe w' Ubuyapani yavuze ko batazakomeza kwihanganira ako gasuzuguro.

Ati :” nk'uko twabyemeranyijwe mu nama ya G7 ikibazo cya Korea ya Ruguru kiri mu byambere bihangayikishije amahanga. Dukorana na Leta zunze ubumwe za Amerika tuzafata ibyemezo bikwiriye ngo twihanangirize Koreya ya Ruguru”

Muri Korea Yepfo, Perezida Moon Jae-in watorewe kuyobora iki gihugu mu kwezi gushize ,yahamagaje akanama k'igihugu gashinzwe umutekano ngo barebere hamwe iby'icyo kibazo.

Mu magambo akarishye, Safi yihanangirije abifuza umukunzi we

By EMMY Niyigena

Niyibikora Safi uzwi nka Safi mu muziki nyarwanda akaba umwe mubasore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yatanze gasopo ku muntu uzakora ku mukunzi we avuga ko uzabigerageza azamwica.

Uyu musore ukunzwe na benshi mu banyarwanda yashyize hanze ifoto ari kumwe na Parfine iherekejwe n'amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza aho ugenekerereje mu kinyarwanda yagize ati "ndabizi ni mwiza by'agahebuzo ariko ni uwanjye numukoraho nzakwica!".

Aya magambo Safi yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa instagram aje nyuma yaho hari haciye iminsi we n'umukunzi we Parfine batavugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nyuma yaho Safi avuye kumureba i Dubai.


Iyi ni yo foto Safi yashyize kuri Instagram ye

Gusa muri iyi minsi Safi yari akunze kugaragara ari kumwe n'undi mukobwa w'umuzungukazi benshi bakunze kuvuga ko baba bari mu rukundo nubwo ibi Safi yabyamaganiye kure avuga ko ari inshutiye bisanzwe.

Urukundoo rwa Safi na Parfine babanje kuruhishahisha ariko nyuma baza kwerura ko bakundana.

Umukunzi wa Kiyovu yagaragaje uko umugambi wo kuyisenya wacuzwe biciye mu marozi

By Alexis Musabirema

Umwe mu bafana b'ikipe ya Kiyovu Sports yashyize ahagaragara ibaruwa igaragaza uko hacuzwe umugambi wo kuyisenya biciye mu marozi, Umutoza w'iyi kipe Mutarambirwa Djabil yabwiye abayovu ko bakwiye gupfa kigabo.

Ku munsi wa 29 ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines igitego kimwe ku busa, iyi ntsinzwi yatumye Kiyovu Sports ijya ahabi kuko ubu amahirwe menshi ari uko iyi kipe ifite amateka atari macye mu mupira w'u Rwanda ishobora kumanuka mu cyiciri cya kabiri agahinda kagataha imitima y'abakunzi bayo.

Ubu Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wa nyuma uzayihuza na Rayon Sports ariko kandi igasenga cyane Kirehe FC na Gicumbi FC imwe murizo igatsindwa. Bitabaye ibyo Kiyovu Sports irababaza abayikunda batari bacye mu Rwanda isubira mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza wayo Mutarambirwa Djabil wayisigaranye nyuma yo kwirukana Kanamugire Aloys yasabye abakunzi b'iyi kipe gupfa kigabo ngo kuko hakiri amahirwe n'ubwo abarirwa ku mitwe y'intoki.

Ati:”Biracyashoboka imibare uko iteye tugomba kugira icyizere ko byose bigishoboka turacyafite umukino, Kirehe iracyafite umukino, Gicumbi FC iracyafite umukino kandi aho bazajya hose ntawe uzi muri abo babiri uzatsinda. Natwe rero dufite amahirwe kuko umukino wa nyuma dutsinze tukagira 30 ubwo umwe muri bo na we agomba kwishyakisha, amahirwe aracyahari, ikiriho dupfe kigabo turangize shampiyona neza tunategura umukino wa nyuma.”

Hagati aho umwe mu bantu wiyita umukunzi wa Kiyovu Sports utashatse kwivuga amazina yanditse ibaruwa ifunguye avuga uko umugambi wo gusenya Kiyovu Sports wacunzwe biciye mu marozi ari nabyo bitumye irembeera abakunzi bayo bayireba.

Iyi baruwa yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyiri kuyandika yiyemerera ko yagize uruhare muri uyu mugambi mubisha ariko ko yihannye ndetse yicuza impamvu yabikoze.

Uwanditse iyi baruwa yavuze ko igenewe abanyamakuru ba siporo ndetse n'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports adasize n'ikipe ya Mukura VS



Ibaruwa yanditswe n'umuntu utashatse kwivuga izina avuga uko bacuze umugambo wo gusenya Kiyovu Sports

Nashakaga kwandika igitabo kimeze nka Bibiliya -Hon Bamporiki avuga ku gitabo yamuritse

By Niyitanga Jean Paul

Hon Bamporiki Edouard, umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, avuga ko ubwo yandikaga igitabo yise ‘Mitingi Jenosideri' yashakaga kwandika ikimeze nka Bibiliya kirimo isezerano rishya n'irya Kera ariko agahura n'imbogamizi zuko abavuka ku bajenosideri banze kwandikwa mu gitabo kimwe na ba se.

Iki gitabo cyanditse mu ndimi ebyiri mu Kinyarwanda kitwa “Mitingi Jenosideri: Imbundo, imbaruto y'imbunda yarimbuye imbaga” naho mu cyongereza kikitwa “My son, it's a long story: Reflection of Genocide perpetrators.” Cyashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017.

Bamporiki avuga ko yanditse iki gitabo abanje guhura n'abantu bamuca intege ariko akomeza kwiyemeza kucyandika kuko yatekerezaga ko hari igihe abana bazavuka mu gihe kiri imbere bazakenera kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Avuga ko yari afite umugambi wo kwandika igitabo kimeze nka Bibiliya gifite isezerano rya Kera ririmo abajenosideri, n'isezerano rishya ririmo abanyarwanda igihugu kigishije ariko ahura n'imbogamizi z'uko abana bavuka ku bakoze jenoside bamubwiye ko badashaka kujya mu gitabo kimwe na ba se.

Ati: “Ubundi nashakaga kwandika igitabo kimeze nka Bibiliya, nshaka kugaragaza isezerano rya kera ririmo abajenosideri, n'isezerano rishya ririmo abanyarwanda iki gihugu kigishije, ariko icyo nahuye na cyo kirakomeye, nahuraga n'umuntu ufunze akambwira ngo mfite umwana ukora muri banki ugende unshimirire Perezida Kagame ko yatwigishirije abana nubwo twahemukiye igihugu, nkavuga ngo uwo mwana ngiye kumushaka, ariko abana bose nashatse barambwiraga bati nonese wowe urumva igitabo papa arimo nanjye nakijyamo? Abagize neza barambwiye ngo nandike bibiri, kimwe kirimo ababyeyi n'ikindi kirimo abana babo.”

Bamporiki we ubwe yemera ko hari abo mu muryango we bakoze Jenoside ariko akavuga ko atazahwema kugaragaza ukuri kuri Jenoside.

Mu kwandika iki gitabo, avuga ko yagowe cyane no kumva ubuhamya bw'abagore bakoze Jenoside kuko we ngo aho yari atuye Jenoside iba nta mu gore yabonye mu bitero by'abakoze Jenoside ariko ngo yatunguwe np kumva n'abakeba barashoboraga kujya inama bakica umututsi.

Ati: “Ubundi Abanyarwanda ntabwo bakunda umuco wo guharikwa, ariko hari abahutukazi babiri twaganiriye bashatswe n'umugabo umwe, jenoside igeze bumvikana kujya kwica umuntu umwe kandi barabikora, ubundi bizwi ko abakeba nta mushinga bakorana, kubona abantu bahuje umugabo bumvikana ko bagiye kwica umuntu bakabigeraho, njye byanyumvishije ubukana iyi jenoside yari ifite binanyumvisha ko uruhare rw'abagore muri Jenoside rukomeye cyane.”

Iki gitabo kitezweho umusaruro ukomeye

Abasomye iki gitabo bavuga ko gifite umwihariko wo kuba gikubiyemo ubuhamya bw'umwimerere bw'abantu bateguye bakanakora Jenoside. Ubuhamya bugikubiyemo bwatanzwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abagore, abakecuru, abagabo n'abasaza ndetse n'abari abayobozi mu gihe jenoside yakorwaga basobanura uruhare rwabo ubwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Harimo kandi ubuhamya bw'abahuye n'ingaruka za Jenoside barimo nk'abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko iki gitabo bakitezeho umusaruro mwinshi bitewe n'umwihariko wacyo.

Yagize ati: “Guha ijambo abakoze Jenoside bakaba ari bo bivugira uko Jenoside yateguwe, ni intambwe kuko binafasha mu kurwanya no guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abapfobya n'abahakana ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi [….] ukwemera icyaha kw'abakoze Jenoside bivugira ibyo bo ubwabo bakoze ni bumwe mu buryo bwerekana ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka ahubwo ko ari umugambi wateguwe na Leta igakoresha abaturage bayo bari mu nzego no mu byiciro bitandukanye.”

Dr Bizimana yashimiye Hon Bamporiki kuba yaragize ubutwari bwo kugaragaza ukuri kuri Jenoside kandi igihe yakorwaga we atari ari mu bahigwaga. Yanamusabye kugihindura mu ndimi nyinshi zishoboka kugirango kizasomwe n'abantu benshi bashobore kumenya ukuri gitanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Prof Laurent Nkusi,Pastor Antoine Rutayisire, Tom Ndahiro n'abandi basomye iki gitabo bavuga ko umwihariko gifite uzatuma abahakana Jenoside bacika intege n'abayipfobya bakabura aho bahera.

Uretse kuba Depite Bamporiki Edourd yandika akanakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewa abatutsi, yanashinze umuryango Arts for peace Rwanda ugamije guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hagamijwe ubumwe n'ubwiyunge.

Ntabwo byari byoroshye kubona igitego cya kabiri Rayon Sports ni ikipe nziza: Yves Rwasamanazi

By Alexis Musabirema

Muhire Kevin wa Rayon Sports ahanyanye na Nsabimana Aimable wa APR FC( foto umuseke)

Umutoza wungirije w'ikipe ya APR FC Rwasamanzi Yves avuga ko kubona igitego cya kabiri byabagoye kuko Rayon Sports itari iboroheye naho Masudi we avuga ko atiyumvisha impamvu bamutega umukino wa APR FC.

Rayon Sports na APR FC baraye banganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona yanamaze gutwarwa na Rayon Sports.

APR FC niyo yatangiye neza muri uyu mukino irusha Rayon Sports igice cya mbere ndetse inabona igitego ku munota wa 25 cyatsinzwe na Bigirimana Isaa.

Umutoza wungirije wa APR FC Rwasamanzi Yves wavuganye n'itangazamakuru kuko umutoza wa mbere Mulisa arwaye yavuze ko igice cya mbere bakabaye babonye ibitego byinshi ariko ngo icya kabiri Rayon Sports yabagoye.

Ati :”Ndashimira abakinnyi bacu uko bitwaye muri uyu mukino w'uyu munsi twifuzaga kuba twatsinda uyu mukino ariko byanze abakinnyi bacu bitanze twatangiye igice cya mbere turi hejuru tubona igitego twagombye kuba twabonye ibitego birenze kimwe kuko twabonye amahirwe menshi. Igice cya kabiri ikipe yaje iri hejuru cyane dukora ikosa baraduhana babona igitego ntabwo byari byoroshye kubona igitego cya kabiri Rayon Sports ni ikipe nziza iri organize hagati byatugoye kuba twabona igitego cya kabiri ariko ni biriya nta kundi.”

Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports we avuga ko intego ze ari kugenda azigeraho kandi ngo ntiyiyumvisha impamvu bamutega umukino wa APR FC.

Ati:”Ibintu bishyizemo kudatsinda APR sinzi ibiki! ariko jyewe intego yange ni igikombe twatwaye igikombe mbereho imikino 4 iyo ni CV nshyize hariya. Ikindi cya kabiri ni uko akazi ntabwo turakarangiza twihaye intego y'uko mu mikino yo kwishyura nta mukino tuzatsindwa kandi nanubu ntawo turatsindwa. “

Kunganya uyu mukino kuri APR FC byatumye itakaza umwanya wa kabiri iwukurwaho na Police FC ibintu byayigiraho ingaruka irangije shampiyona itarawisubiza ntinatware igikombe cy'Amahoro kuko itazasohokera igihugu umwaka utaha mu irushanwa na rimwe rya Afurika.

Somaliya: al-Shabab yicishije umuntu amabuye kubera gusambana

By Alexis Musabirema

Umugabo w'imyaka 44 yaraye yicishijwe amabuye yatewe n'abarwanyi ba al-shabab mu karere ka Rama Addey mu majyepfo ya Somaliya.

Ku rubuga rwa internet rwa al-Shabab yavuze ko uwo mugabo yashinjwaga icyaha cy' ubusambanyi mu gace ka Ufurow mu birometero 60 ubuye mu mujyi wa Baidoa.

Al-Shabab ivuga ko ku itariki ya 20 z'uku kwezi kwa gatanu ariho bamenyeshejwe ko ubwo busambanyi bwakozwe, bivuye mu muryango w'umugore yararimo.

Mu majwi yashyizwe ku rubuga rwabo kuri internet ejo ku cyumweru , umucamaza wo muri al-shabab avuga ko uwitwa Dhaywo Mohamed Hassan yemeye icyaha ko yaciye inyuma abagore babiri asanzwe afite kandi ko yateye inda undi mugore utari muri abo bubakanye.

Gicumbi: Barinubira amafaranga ya ‘essence' ngo bakwa iyo bashaka gusarura amashyamba

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Ruvune na Muko, mu karere ka Gicumbi baravuga ko umuturage utifite adapfa guhabwa icyemezo cyo gusarura ishyamba kuko ngo abakibona batanga amafaranga menshi.

Aba baturage bavuga ko abayobozi b'utugali n'abagoronome b'imirenge ari bo banga kujya gutambagira amashyamba yabo ngo babaheshe ibyemezo.

Umwe mu baturage utashatse ko dutangaza amazina ye yavuze ko umuyobozi w'akagari cyangwa agoronome w'umurenge atakwemera guhaguruka ngo ajye gutambagira ishyamba utamuhaye amafaranga ya essence.

Yagize ati: “kugira ngo agoronome aze atambagire ishyamba ugomba kumushakira aya essence, ikibabaje nuko badusaba n'andi nyuma yo gusarura ugasanga inyungu wakabonyemo uyimariye abayobozi”.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko muri aya mashyamba ngo ni ho bari biteze kubona amafaranga yo kwishyura imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) ndetse n'amafaranga y'amashuri y'abana babo.

Abaturage bakomeza bavuga ko ikibababaza cyane ngo nuko iyo babuze essence ya agronome babwirwa ko amashyamba yabo ateze nyamara ngo hagira umukire uza kugura ishyamba ryabo ubuyobozi bugahita bumuha icyemezo cyo gusarura ishyamba.

Kalisa Claudien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruvune avuga ko nta muturage uraza kumubwira ikibazo nk'icyo ariko avuga ko hari amabwiriza bagendereho agenga imisarurire y'amashyamba kandi ko yubahirizwa.

Yakomeje avuga ko iyo ishyamba rigeze igihe cyo gusarurwa umuturage yandika ibaruwa ibisaba agategereza igisubizo. Abajijwe ku mafaranga abagoronome baka abaturage yavuze ko nta kintu abiziho ariko ko agiye kubigenzura.

Murindangabo Yves , Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu karere ka Gicumbi avuga ko akarere gafite politiki yo gusarura amashyamba hashingiwe ku ngano yayo akaba ari yo mpamvu abaturage rimwe na rimwe badahita bahabwa icyemezo cyo gusarura mu rwego rwo kwirinda kumara amashyamba mu karere.

Abajijwe ku bijyanye na ruswa abaturage bashinja inzego z'ibanze, Murindangabo yagize ati: “iyo ari ishyamba rito icyemezo gitangirwa ku murenge ariko akarere kakaba kabizi. Kugeza ubu nta muturage uratubwira ikibazo nk'icyo ariko aramutse ahari yaza akakitubwira tukamufasha”.

Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829 muri bwo, Hegitari 17.575,8 zateweho amashyamba naho Hegitari 6.076,1 zitewemo ibiti bivangwa n'imyaka.

Patrick Rurinda

Before yesterdayMakuruki

Kigali imodoka ikoze impanuka abari bayirimo hafi yabo bahasiga ubuzima

By Alexis Musabirema

Imodoka ya Kwasiteri (coaster) yavaga mu majyaruguru ikoreye impanuka imanuka ijya ku giti cy'inyoni ihitana imbaga yabantu bari bayirimo.

Iyi modoka yamanukaga mu makorozi ya Shyorongi ya sosiyete ya Kigali Safali ihirimye mu kabande amakuru agera kuri Makuruki avuga ko abantu bari bayirimo hafi ya bose bahasize ubuzima.

CIP Kabanda Emmanuel umuvugizi wa Police y'igihugu ishami ryo mu muhanda yemereye Makuruki ko iyi mpanuka yabaye ariko ko bakiri mu butabazi bataregeranya amakuru ati :"Yabaye bariyo bari mu butabazi bw'ibanze ntabwo turabona amakuru afatika"

Inkuru irambuye ni mu kanya

Ibibazo by'umutekano muri Afurika ntibyakemurwa no gutinya abinjira n'abasohoka-Mushikiwabo

By Alexis Musabirema

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ibibazo by'umutekano bidakwiye kuba urwitwazo mu gufungurira imipaka abanyafurika kandi ko ibihugu bigitinya abinjira n'abasohoka ikibazo cy'umutekano bifite kitazakemuka.

Ibi Mushikiwabo babitangaje ubwo yafungurana inama yatangiye I Kigali ihuje abashinzwe iperereza n'umutekano muri Afurika.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by'urujya n'uruza muri Afurka byakemuka abanyafurika bagafungurirwa imipaka bagatembera umugabane wabo(free movement in Africa).

Uruijya n'uruza muri Afurika ni gahunda igamije gutuma abanyafurika batembera umugabane wabo mu buryo bworoshye haba abakora ubucuruzi, abakoramo ubukerarugendo n'ibindi.

Kugeza ubu ikibazo cy'umutekano ni kimwe mu bituma iyi gahunda itagerwaho ku kigero cyifuzwa.

Ubwo yafunguraga iyi nama Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Louise Mushikiwabo yanenze abantu bakitwaza umutekano mucye bakanga gufungura imipaka.

Ati :”Kuba abantu bashobora kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi ntibakwiye kubibonamo ikibazo cy'umutekano . Icyo twemera nk'u Rwanda ni uko umutekano ari ngombwa ugomba kubanza gutegurwa mbere y'uko abantu bafungura imipaka yabo ariko gufunga imipaka ukabuza abandi banyafurika kwinjira mu gihugu ntabwo bivuga y'uko uzaba ufite umutekano ijana ku ijana.Nta n'ubwo bivuga y'uko gufunga imipaka ukabuza abaturanyi cyangwa se n'abandi kwinjira mu gihugu kuzana ishoramari bigikemura.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kugira amakenga kubera umutekano ari ngombwa, ariko kandi ngo gufunga imipaka witwaje ko ufite umutekano mucye ngo sicyo gisubizo.

Ati :”Ikibazo cyo gufungura imipaka no kureka abanyafurika tugatembere ku mugabane bigomba gukorwa mu mutekano ariko ntabwo umutekano ukwiriye kuba urwitwazo cyangwa se ukaba ikibazo kidashobora gukemuka . Hari ibihugu koko bifite ibibazo by'umutekano bigaragara. Kugirango bibashe gukemuka ni uko ugomba gukorana n'abandi. Kugirango ibibazo by'umutekano bibashe gukemuka kandi utinya abinjira n'abasohoka ntabwo byashoboka.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu ubu byamaze gufungura imipaka yarwo ku banyafurika bifuza ku rugana ndetse Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu nama yabereye mu Rwanda umwaka ushize ihuje ibihugu byo mu muryango w'ubumwe bwa Afurika yatangije ku mugaragaro uburyo gukoresha Passport imwe muri Afurika.

Abakuriye inzego z'umutekano umutekano n'iperereza muri Afurika bateraniye I Kigali Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitezweho umusaruro wo korohereza urujya n'uruza ku baturage ba Afurika.

Akamaro ko kurya ubunyobwa ku buzima bw'umuntu

By Editor1

Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa cyangwa ibihingwa biboneka cyane mu duce two muri Amerika y'Epfo no muri Afurika cyane.

Ni ikiribwa gikunze kuboneka henshi gicuruzwa ku buryo kukibona byoroheye buri wese kandi ku giciro kidakanganye cyane. Buribwa bwokeje, bubisi cyangwa bwakozwemo amavuta yo guteka.

Nubwo ariko ubunyobwa budakunze kuribwa cyane n'abantu benshi dore ko hari ababwita ubw'abana cyangwa abantu batiyubashye cyane, ubunyobwa bufite akamaro kanini ku buzima bwa muntu.

Twifashishije urubuga Seedguides.Com na Foodiciary.com bagaragaza ko ubunyobwa bufite imimaro itandukanye ku buzima bwa muntu, mu buryo waburyamo bwose.

Ubusanzwe mu bunyobwa dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo Kalisiyumu, Patsiyumu, Manyeziyumu, sodiyumu, Fosifore n'izindi.

Imwe mu mimaro y'ubunyobwa mu mubiri

1.Ni bwiza ku buzima bw'imyororokere

Ubunyobwa ni bwiza cyane cyane ku bagore batwite kubera Vitamini B (Aside folike) ibubonekamo. Ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko abagore nibura bafata mikorogarama 400 ku munsi mu gihe batwite, baba bafite amahirwe yo kubyara abana bafite ubwonko bukora neza. Umugore urya ubunyobwa ubushakashatsi bwerekanye ko aba afite amahirwe 70 % yo kubyara umwana udafite ibibazo by'ubwonko.

2.Burwanya kwiheba(agahinda gakabije) :

Kubera aside ya Tryptophan irimo umusemburo witwa Serotonin urwanya kwiheba mu mubiri, iyo umuntu atangiye kugira agahinda mu mubiri, uwo musemburo urarekurwa ari mwinshi.

3. Ubushobozi ku bwo kwibuka cyane :

Kubera ya Vitamini B twabonye haruguru iboneka mu bunyobwa kandi ikaba ifite uruhare mu mikorere myiza y'ubwonko, umuntu urya ubunyobwa cyane agira ubwonko butibagirwa ugereranyije n'abataburya.

4. Kuringaniza isukari mu mubiri:

Ubunyobwa bubonekamo intungamubiri ya Manganeze ifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure mu mubiri, no kugabanya isukari mu mubiri igihe yabaye nyinshi.

5. Indwara z'umutima:

Ubunyobwa ni ikimwe mu biribwa birimo intungamubiri zihangana n'indwara y'umutima, kuko irimo aside oleike n'izindi ntungamubiri zidafite icyo zitwara umutima.Mu kwirinda ibibazo by'umutima, urubuga Foodiciary.com ruvuga ko ari byiza gufata ubunyobwa inshuro nibura enye mu cyumweru.

Ntabwo ishyaka rivutse ryose rivamo Perezida, ni nk'uko umwana uvutse agenda aba afite ibibazo-Hon Mukama Abbas

By Makuruki

Depite Mukama Abbas akaba na Visi Perezida w'ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) yavuze ko ishyaka ryose rivutse ridakwiye kumva ko rizubaka igihugu binyuze mu kubona umwanya wa Perezida, ngo kuko si buri wese ugira impano n'ubushobozi byo kuyobora igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro cyavugaga ku ruhare rw'amashyaka ya politiki mu guhuza demokarasi n kuba aigihugu cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo Rwanda.

Hari abanenga gahunda yo kwishyira hamwe kw'amashyaka ya politiki mu Rwanda muri forumu y'imitwe ya politiki yemewe hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zigamije iterambere ndetse na gahunda yo gusangira imyanya ku mashyaka yose yagize amajwi asabwa mu matora.

Hari abanenga kandi amashyaka ashingwa aho gushyiraho gahunda zayo no kwiyamamariza imyanya ikomeye nk'uwa Perezida wa Repubulika ngo ahangane n'asanzwe ayobora, bagahitamo gushyigikira amashyaka akomeye.

Mukama Abbas visi Perezida wa PDI, rimwe mu mashyaka akunze kwifatanya na FPR Inkotanyi mu gihe cy'amatora, yavuze ko abumva ko bashinga ishyaka uyu munsi bagahita bashaka kuba ba Perezida bafite ikibazo.

Yagize ati “..abantu bose ntabwo banganya ubushobozi, hari umuntu uba ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, hari umuntu ufite impano Imana ayamuhaye yo kuyobora igihugu...Ishyaka rivutse hari gahunda n'umurongo riba rigomba kubanza gutegura…umwana uvutse agenda, aba afite ibibazo, no muri politiki niko bimera.”

Yakomeje agira ati “nshobora kuba nafasha mu bindi, ariko wenda numva ntaraba tayari yo kuyobora abanyarwanda miliyoni 10 uko mbazi, ariko igihe nikigera, namaze kumva ko ntangiye guhumeka politiki yanjye, nzamutanga (umukandida).Icyo gihe iyo udashoboye kwiyamamariza uwo mwanya, ushobora gusaba abayoboke bawe ko bashyigikira ubishoboye.”

Mukama avuga ko uramutse wanze gushyigikira ubushiboye kandi ubizi neza ko hari ibyo undi mukandida akurusha, ngo ntabwo waba ukora politiki igamije ineza ya abenshi ahubwo uba wireba ku giti cyawe.

Ati “niba ubona ko akurusha ubushobozi, afite gahunda ya politiki abanyarwanda bashaka, nawe uvuga ko ari gahunda nziza uramushyigikira kuko ibyo akora byose ni ku nyungu z'u Rwanda.”

Mukama yavuze ko u Rwanda rudakeneye politiki aho abantu birirwa mu mihanda bigaragambya cyangwa abadepite barwanira mu Nteko Ishinga Amategeko kandi hari ubundi buryo bwo kuganira ku bibazo bigakemuka mu mahoro.

Ishyaka PDI kuva muri 2010 ni rimwe mu basabye ku ikubitiro ko Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ryo mu 2003 rivugururwa, Perezida uriho akongera kwiyamamariza indi manda.Ryatangaje kandi ko rizanamushyigikira naramuka yiyamamaje mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Burundi:Ababana bitemewe n'amategeko bahawe igihe ntarengwa ngo berekane ko bakunda igihugu

Ababana mu buryo butemewe n'amategeko mu Burundi bahawe kuba basezeranye byemewe bitarenze impera z'uyu mwaka.

Ni nyuma y'ubukangurambaga bwatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza muri uku kwezi bwo gukangurira abantu kongera gukundana no gukunda igihugu.

Terence Ntahiraja, Umuvugizi wa Ministeri y'umutekano mu gihugu yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko ubwiyongere bukabije buri mu gihugu kimwe mu bibutera ari ubuharike no kubana bitemewe n'amategeko.

Yavuze kandi ko ubukangurambaga bwabo bwatewe n'umubare munini w'abakobwa batwara inda bakiri bato.

Hari abaturage batangarije Aljazeera ko babwiwe ko bazahanwa nibaramuka badasezeranye.Hari n'abavuze ko ubuyobozi bubabwira ko abana bazavuka ku batarasezeranye hari serivisi nk'ubuvuzi bw'ubuntu n'uburezi bw'ubuntu batazajya babona.

Mu makomini amwe n'amwe abayobozi batangiye gusezeranya abaturage mu kivunge, ibintu byamaganiwe kure n'imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ko ari ukuvogera uburenganzira bw'abo baturage.

Ntirahija yavuze ko bashaka ko igihugu kijya ku murongo kandi buri muturage akamenya ko ubuzima bwe ari we bureba.

Tubungabunge ibidukikije, tutazifuza akamaro kabyo bitagishoka-REMA

By Ferdinand Maniraguha

Eng Colette Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA

Ikigo cy'gihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) cyasabye abanyarwanda kwibuka isano iri hagati y'abo n'ibidukikije, bagaharanira kubirinda icyabihungabanya kugirango batazicuza ibyiza by'ibidukikije amazi yarenze inkombe.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu kiganiro n'abanyamakuru n'ubyobozi bw'icyo kigo , mu gihe hasigaye iminsi mike hakazirikwana umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije.

Uyu munsi wizihizwa tariki 5 Kamena buri mwaka.Uyu mwaka uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Duhuze Umuntu n'ibidukikije, niryo shingiro ry'ubuzima.”

Eng Colette Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA yavuze ko abantu bakwiye kwibuka akamaro k'ibidukikije mu buzima bwabo, bagaraharnira kubirinda icyabyangiza cyose.

Ati “Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iraduhamagarira kwibuka akamaro k'ibidukikije mu buzima bwacu.Ni impuruza idusaba kwibuka isano dufitanye n'ibidukikije nuko twabirinda biruseho.Bitwibutsa kandi ko ubuzima bwacu bushingiye ku bidukikije kandi ko gufata neza ibidukikije ari ingirakamaro ku kubaho neza kwacu.'

Ruhamya kandi yakomeje avuga ko kwibuka isano umuntu afitanye n'ibidukikije, ari umusingi wo kubirinda ibikorwa byo kubyangiza byeze muri iki gihe.

Ati “Ntushobora kubona amafaranga yagura ibyiza dukesha umutungo kamere n'ibidukikije. Ushobora kumva ko kuba uhumeka umwuka mwiza cyangwa unywa amazi meza ari ibintu bisanzwe; ariko igihe ibi tutazaba tubifite nibwo tuzamenya agaciro kabyo. Duharanire kwirinda kugera aho.”

Umunsi Mpuzamahanga w'Ibidukikije wizihizwa ku isi kuva mu mwakaw'1972 ukaba ugamije gukangurira abatuye isi kuzirikana akamaro k'ibidukikije mu mibereho yabo ndetse no kubibungabunga.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'ibidukikije, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizabanziriza uyu munsi. Ibi bikorwa bizakorwa mu cyumweru cy'Ibidukikije cyizatangizwa tariki ya 27 Gicurasi kigasozwa ku munsi nyirizina, tariki ya5 kamena.

Muri iki cyumweru cyahariwe ibidukikije hazakorwa ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Ibi bikorwa birimo imiganda, ubukangurambaga, amarushanwa mu mashuri, amamurika y'ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije ndetse n'ibiganiro ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije

Uzagusaba icyumba cyo kuraranamo n'umwana, uzabyange-SP Thomas Twahirwa abwira abafite amacumbi

By Editor1

Aba ni abana baherutse gufatwa na Polisi bari mu tubari

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa, ku itariki 24 z'uku Kwezi yagiranye inama na ba nyiri amahoteri, resitora n'utubare bafite ibi bikorwa by'ubucuruzi mu murenge wa Nyarugenge bagera ku 150; abasaba kudakoresha abana no kutemerera abantu kuhabahera ibisindisha birimo inzoga z'amoko atandukanye.

Iyo nama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Nyarugenge. Mu bandi bayitabiriye harimo abafite amazu y'amacumbi na ba nyiri amagaraji.

Mu butumwa yabagejejeho, SP Twahirwa yababwiye ati," Umwana ni umuntu ufite munsi y'imyaka 18 y'amavuko. Ntimuzigere na rimwe mwemerera umuntu kumuhera ibinyobwa bisindisha mu nzu zanyu kuko bitemewe n'amategeko."

Yagize kandi ati,"Nihagira umuntu ubabwira ko ashaka icyumba cyo gukodesha kugira ngo akiraranemo n'umwana; mugomba kubyanga; kandi mugahita mubimenyesha Polisi kugira ngo ibikurikirane mu maguru mashya."

Yabibukije kandi kujya bandika neza imyirondoro y'abo bacumbikira; kandi bakagenzura ko iyo myirondoro ari ukuri kugira ngo niba bahakoreye ibyaha; igenzwa ryabyo ryorohe.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabwiye kandi abo bacuruzi ati,"Mwirinde kandi ko inzu zanyu ziba urunywero rw'ibiyobyabwenge nk'urumogi cyangwa ahategurirwa ibindi bikorwa binyuranyije n'amategeko. Nihagira umukiriya mubikekaho; musabwa guhita mubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z'umutekano zibari hafi."

Yabasabye kandi gushyira ahantu habonwa n'ababagana ubutumwa bubaburira ko bibujijwe guha abana ibisindisha kugira ngo n'uwari ufite umugambi wo kubikora abireke.

SP Twahirwa yababwiye na none ati,"U Rwanda ruzwiho kugira isuku n'umutekano . Inyubako zanyu zigomba rero kurangwamo isuku. Abakozi banyu bakwiye gutanga serivisi nziza no kuba abanyesuku ."

Yabagiriye kandi inama yo gushyira ku (mu) nyubako zabo ibyuma by'ikoranabuhanga bifotora, bikanabika amakuru y'ibizikorerwamo kugira ngo igihe hari uhakoreye , cyangwa uzikoreyemo icyaha byorohe kumushaka no kumufata.

Yasoje ikiganiro yagiranye n'abo bacuruzi abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha aho biva bikagera.

Ubu butumwa bwahawe kandi (kuri uwo munsi) abafite utubare na resitora bo mu karere ka Bugesera bakorera ubwo bucuruzi mu kagari ka NyamataVille, ho mu murenge wa Nyamata.

Perezida Kagame yazamuye mu Ntera ba ofisiye 407

By Makuruki

None kuwa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda,ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko tariki ya 07/04/2017, yazamuye mu ntera abasirikare mu buryo bukurikira:

- Ofisiye makumyabiri na batandatu (26) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni (Captain);

- Ofisiye magana atatu na mirongo inani n'umwe (381) bazamuwe mu ntera kuva ku
ipeti rya Su-liyetona (2nd Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant).

Ibindi byemezo by'inama y'abamainisitiri idasanzwe

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 26 Mata
2017.

2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya imirimo mibi
ikoreshwa abana, isaba Inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi zibyamagana,
ababirenzeho bakabihanirwa.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

- Politiki ivuguruye y'Umuganda n'Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa 2017-2022;
- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari
PRODEV BUGESERA yerekeye icungwa ry'Umushinga w'Ubuhinzi bw'Imboga i
Gashora, mu Karere ka Bugesera;

- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Sosiyete
y'Abikorera yerekeye imikorere n'imicungire bya Tombola ku rwego rw'Igihugu
(National Lottery);

- Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari
Rwanda Mountain Tea (RMT) mu kubyaza umusaruro Umushinga w'Urugomero
rw'Amashanyarazi rwa Giciye III n'Amasezerano yo kugurisha amashanyarazi;

- Ko RDB yemera impano y'ubutaka bungana na ha 27,8 buteganye na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yatanzwe na African Wildlife Foundation ibuguze na Serena Hotel;

- Itangwa ry'ubutaka bungana na ha 11,7 buherereye muri Kigali Innovation City (KIC)
bugahabwa Cooper Pharma East Africa (2 ha), L.E.A.F- Pharmaceuticals (2.5 ha),
African Institute for Mathematical Science (6ha) na Biomedical Center of Excellence
of University of Rwanda (1,2 ha);

- Korohereza imishinga minini y'ishoramari ya Investment Corporation of Dubai na
Cooper Pharma East Africa ku byerekeranye n'imisoro.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imishinga y'Amategeko ikurikira:

- Umushinga w'Itegeko rigena imitunganyirize, ububasha n'imikorere by'Inama Nkuru
y'Ubushinjacyaha;

- Umushinga w'Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha
bw'Ubushinjacyaha;

- Umushinga w'Itegeko rishyiraho Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (FONERWA)
rikanagena inshingano, imiterere n'imikorere byacyo;

- Umushinga w'Itegeko rigenga Ikigo cy'Ingoro z'Igihugu z'Umurage w'u Rwanda;

- Umushinga w'Itegeko rigenga uburyo bwo kurinda imirasire ifite ubumara mu
Rwanda.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Visi Perezida w'Urukiko rwa Gisirikare:
Lt. Col. Déo RUSIZANA;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare:
Capt. Gerald NTAGANIRA;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bakurikira bo ku Rwego
Rwisumbuye:

1. Madamu MUREKATETE Bertille;

2. Madamu MUKANKUSI Grace;

3. Bwana RUDAHUSHA Didier;

4. Madamu UMUHOZA Marie Michelle.

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze:
Madamu KAYITESI Claudine.

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana HABIMANA Casimir, wari
Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, kwegura ku bushake bwe;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana RUHAZI BIZI Tony, wari
Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze, kwegura ku bushake bwe;

- Iteka rya Minisitiri w'Intebe ritanga ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari
ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba,
bugahabwa Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA/AGRI), mu rwego
rw'ishoramari;

- Iteka rya Minisitiri rivana ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo,
Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba, mu mutungo
rusange w'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB),
rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Prof. Dr. RATLAN PARDEDE ahagararira Igihugu
cye cya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es Salaam muri Tanzaniya.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana ELMAN ABDULLAYEV ahagararira Igihugu
cye cya Azerbaijan mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Addis Ababa
muri Etiyopiya.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana FODE NDIAYE ahagararira Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) akaba n'Uhagarariye
Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana AHMED BABA FALL ahagararira Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

10.Mu bindi:

a) Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku
itariki ya 28 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inteko
Rusange ya 7 y'Inama y'Ubutegetsi ya International Treaty on Plant Genetic
Resources for Food and Agriculture (ITGRFA). Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni:
“Gahunda y'Iterambere rirambye 2030 n'uruhare rw'umutungo w'umwimerere
w'ibihingwa mu guteza imbere ibiribwa n'ubuhinzi.”

b) Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko
kwizihiza Umunsi Nyafurika w'Umurimo ku rwego rwa Afurika bizabera mu Rwanda
muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena 2017.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi
zishingiye ku muturage: hatezwa imbere ubufatanye n'urubyiruko mu
guhindura Afurika.”

c) Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama
y'Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango n'Umunsi w'Umwana
w'Umunyafurika izizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017 ku rwego rwa buri Karere.
Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango ni: “Umugoroba
w'Ababyeyi: Inzira yo kugira imiryango ibereye u Rwanda”; naho
Insanganyamatsiko y'Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika ni: “Twubake u Rwanda
rw'ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.” Kwizihiza iyi minsi
bizabanzirizwa n'Ukwezi kwahariwe umwana kwatangiye ku itariki ya 15 Gicurasi
kukazasozwa ku ya 16 Kamena 2017, kwizihiza iyi minsi yombi bizabera muri buri
Karere, ariko ku rwego rw'Igihugu bizabera mu Karere ka Rusizi.

d) Minisitiri w'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017, u Rwanda ruzakira Inama
y'Ihuriro Nyafurika ry'Ubuzima ry'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku
Buzima (WHO). Insanganyamatsiko ni: “Gushyira abaturage imbere: Inzira
iganisha ku ntego y'Ubuzima kuri bose muri Afurika.”

- Minisiteri y'Ubuzima yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda indwara
ya Ebola nyuma y'aho Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO)
ritangarije ko iyo ndwara yadutse mu gace ka Likati, mu Ntara ya Bas-Uele, muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

e) Minisitiri w'Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hateguwe
Icyumweru cyahariwe Ibidukikije kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 5
Kamena 2017. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Duhuze umuntu n'ibidukikije
ni byo shingiro ry'ubuzima.”

f) Minisitiri w'Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Rwandair
yatangije ingendo i London mu Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017,
ikazajya ijya n'i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n'Amazi
yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ku igenzura
n'iterambere ry'Umutungo wo mu Kiyaga cya Kivu izabera muri Hoteli Golden Tulip,
mu Karere ka Bugesera, kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2017.
Insanganyamatsiko ni: “Umutungo uhishe w'Ikiyaga cya Kivu.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO,
Ministiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri

I Kigali hasojwe inama yo kunoza isuku mu baturage

By Alexis Musabirema

Abagize amakarabu(club) y'isuku hirya no hino mu gihugu bahurijwe I Kigali mu nama yo kurebera hamwe uko hanozwa gahunda zashyizweho zo kwita ku buzima bw'abaturage bishingiye ku Isuku.

Iyi ni inama ya gatatu kuva mu mwaka wa 2009 hashyirwaho iyi gahunda, abahuriye muri aya makabaru(club) bamaze iminsi ibiri muri iyi nama basangizanyije imikorere yabo ndetse n'imbogamizi bahura nazo kugirango bafatire hamwe ingamba ngo isuku itezwe imbere mu baturage.

Dr Nyampazi Jea Pierre umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima ari nayo yateguye iyi nama ifatanyije n'izindi nzego zita ku buzma ndetse n'abaterankunga avuga ko ibi bikorwa bikorwa ku bufatanye n'abaturage kandi aribo bikorerwa

Avuga kandi ko nta kibazo cy'amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyi gahunda bafite. Ati :”Minisante icya mbere ntabwo irimo gukora yonyine ifite uruhare muri iki gikorwa ariko dufatanya n'izindi nzego zirimo na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu na Minisiteri y'ibikorwa remezo n'izindi nzego z'ubuyobozi navuga ko nk'uko nakubwiye kenshi usanga ari ibikorwa bikorerwa abaturage kandi bikoresha ubushobozi buhari navuga ko rero tudafite ikibazo cy'ingengo y'imari.”

Mu Rwanda hagiye hashyirwaho zimwe muri gahunda zagombaga gufasha abaturage mukugira isuku ariko ntizikomeze gukoranwa umuvuduko nk'uko zatangiranye.

Kandagira ukarabe ni imwe muri izo gahunda yashyizweho kugirango ikangurire abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki igihe cyose batangiye igikorwa cyangwa bakirangije cyane cyane igihe bagiye kurya cyangwa kunywa ndetse n'igihe bavuye mu bwiherero.

Kandagira ukarabe ariko ni imwe muri gahunda ubu zitakitabwaho Dr Nyampazi avuga ko gukoresha amazi n'isabune aricyo cy'ingenzi ati:”Kandagira ukarabe ni kimwe mu bikorwa byafasha isuku ariko siyo y'ingenzzi cyane icy'ingenzi n'ugukoresha amazi n'isabune ibyo ubikoresheje uko wabikoresha kose ariko amazi n'isabune nibyo umuntu akwiye kuzirikana cyane ariko na kandagira ukarabe ni imgenzi.”

Iyi gahunda igamije ahanini gukangurira abitabiriye iyi nama guhuza abaturage bakaganira ku kibazo cy'isuku bakarebera hamwe ikibazo cy'isuku gihari bagera iwabo mu ngo bakabihindura bakanabitoza abana n'abandi babana mu miryango.

Mukwiye kwandika kuri Jenoside kubw'inyungu zanyu n'igihugu-Madame Jeanette Kagame

Madame Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida w'u Rwanda yasabye abarokotse Jenoside kugira uruhare mu kwandika no kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango hatazagira abakoze Jenoside bayavuga ukwabo, bakayagoreka.

Yabitangaje ku mugorob wo kuri uyu wa Kane ubwo yitabiraga gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire.”

Madame Jeanette Kagame yavuze ko bikwiye ko abarokotse Jenoside bagira uruhare mu kuvuga ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ngombwa kubikora kubw'igihugu cyanyu, kuko nimutabivuga hari undi wakoze Jenoside we uzagerageza kwikuraho icyaha ahimbe amateka, mukwiye kuvuga ni kubw'inyungu zanyu n'igihugu cyanyu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko bari kwifashisha abanditsi b'ibitabo mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside.

Yavuze ko ubwo buryo buri gufasha cyane mu kugabanya umubare w'ingengabitekerezo ya Jenoside yakunze kugaragara mu rubyiruko.

Ati “Niyo mpamvu duhuza abanditsi banditse cyangwa bari kwandika ibitabo bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi n'abasomyi, by'umwihariko urubyiruko kugira ngo rwumve amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, n'ihakana n'ipfobya, kuko twifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside”.

Esther Mujawayo wanditse ibitabo yise “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d'un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie” mu kiganiro yafatanyije na Yann Gwet, umunya-Kemeruni w'umwanditsi , yasabye ko abana bato bigishwa amateka ya Jenoside kugirango bakure bafite ubumenyi kuri yo bityo babashe guhangana n'abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Café Littéraire yabaye ku nshuro ya kabiri, yateguwe na CNLG ifatanyije n'isomero rya Kigali.


Dr Jean Damascene Bizimana


❌