WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — January 16th 2018Showbizz

Never by Queen Cha ft Riderman

By admin

Umva hano indirimbo nshya ya Queen Cha na Riderman bise ‘Never’.

 

 

Uwase Fiona ukomoka ku gisekuru cya Kigeli III Ndabarasa arifuza kwezegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018

By Kwizera Juvenal

Uwase Fiona na Miss Mutesi Jolly bafitanye isano

Nitwa Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Birashya, Birashya wa Karigari, Karigari ka Bucocori, Bucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa.” Ibi ntabwo bihabanye cyane n’ibyo Jolly Mutesi yatangaje ubwo yiyamamazaga muri Miss Rwanda 2016 dore ko yatangaje igisekuruza cye akagarukira kuri Kigeli Ndabarasa. Aba bombi iyo urebye ibisekurza batangaje, usanga bahuriye kuri Semugaza cyane ko Jolly Mutesi nawe yari yagize ati”Ndi Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.”

Iki gisekuru cya Kigeli III  Ndabarasa , Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nawe yari yakivuze, ibi byatumye abantu bari bagiye gukurikirana aya majonjora y’ ibanze bibaza niba uyu Fiona yaba afitanye isano na Miss Mutesi Jolly. Kigeli Ndabarasa yayoboye u Rwanda ari umwami wa 20.

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu batoraga abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018. Umwe mu batowe witwa Uwase Fiona ubwo yavugaga imyirondoro ye yasoreje kuri  Kigeli Ndabarasa neza neza nkuko Miss Mutesi Jolly yari yabigenje mu 2016.

Uwase Fionna yabonye amahirwe yo gukomeza muri 6 bazahagararira intara y’u Burengerazuba

Nubwo hari benshi bavugaga ko aba bombi bafitanye isano, Uwase Fiona abajijwe isano yaba afitanye na Mutesi Jolly yabuze icyo asubiza ku bijyanye n’isano riri hagati yabo ariko kandi we yatangaje ko isano bafitanye ari uko bose bakomoka kuri Kigeli Ndabarasa nkuko ibisekuru byabo bibigaragaza.

Mu gushaka kumenya isano riri hagati ya Fiona Uwase watsi na Miss Jolly Mutesi twaganiriye na Mutesi Jolly maze tumubajije niba yaba aziranye n’uyu mukobwa bahuje igisekuru, ahita atubwira ko amuzi.

Yabidutangarije muri aya magambo:”Fiona ndamuzi, yego rwose duhuje igisekuruza ni umwana wumva ko yakuze ashaka kumenya amateka y’umuryango kuko we hari amakuru menshi nabonye yatangaje ibyo njyewe ntarinzi igihe najyaga muri Miss Rwanda.”

 Miss Jolly Mutesi we yivugiye ko atazi  neza isano afitanye na Fiona  icyo azi ari uko bahuje igisekuru, Miss Jolly Mutesi yagize ati” Mu by’ukuri ntabwo ari byinshi tuziranyeho kuko tumenyanye vuba ariko duhuje igisekuruza kandi twaraganiriye biradushimisha twese.” Icyakora nubwo Miss Jolly Mutesi atazi neza icyo apfana na Uwase Fiona, yemera atarya indimi ko azi neza ko bahuje igisekuruza kigera kuri Kigeli Ndabarasa.

Uyu abaye umukobwa wa  kabiri uvuzweho kwiyamamariza kuba Miss Rwanda maze agahuZa igisekuru n’ umu-Miss uriho , ubwo Iradukunda Elsa yegukanaga ikamba  hari benshi bakunze kuvuga ko afitanye isano rya hafi na Mutesi Jolly.

Abakobwa 6 bazahagararira intara y’u Burengerazuba

Mutesi Jolly yavukiye i Kasese muri Uganda, yaje mu Rwanda muri 2009 , yarafitanye isano na Kwizera Peace Ndaruhutse, igisonga cye cya mbere. Mutesi Jolly yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba nkuko uyu Fiona yatsinze amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda 2018 mu ntara y’Uburengerazuba.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mbona dukundana’ reba hano video

By admin

Umuhanzi Yverry uri mu bakomeje kwigaragaza cyane muri muzika Nyarwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yari aherutse gushyira hanze yise ‘Mbona dukundana’.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo kandi Nick Dimpoz (wambaye ishati y’umuhondo) uzwi cyane muri cinema ariko ubu nawe yamaze kwinjira muri muzika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 nibwo Yverry yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Mbona Dukundana’, ije ikurikira izindi zatumye uyu musore amenyekana cyane nka ‘Uragiye’ na ‘Nkuko njyambirota’.

Yverry ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda n’umwe mu banyeshuri bize muzika mu ishuri ryo ku Nyundo. Ashyize hanze iyi video nyuma yuko hari hashize amezi agera kuri ane asohoye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio).

Uyu musore avuga ko muri uyu mwaka wa 2018 ateganya gukora cyane agahereza abakunzi be indirimbo zihagije kandi nziza ndetse akazanakora ibitaramo byinshi.

Indirimbo ‘Mbona dukundana’ yakorewe muri Kina music mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorwa na Fayzo.

Reba amashusho y’iyi ndirimbo hano

 

 

Ivan Heritier

Trump yibasiye umusenateri wavuze ko yamwumvise yita Haiti n’Ibihugu by’Afurika imisarane-shithole

By Kwizera Juvenal

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Ntavugarumwe n’umusenateri-Sen.Dick Durbin wamushinjije ko ya mwiyumviye n’amatwiye agereranya Haiti n’ibihugu bya Afurika n’imisarane.

Uyu musenateri yemejeko yumvise Donald Trump agereranya ibi bihugu n’imisarane, ubwo yari munama n’Abasebateri biga ku kibazi cyabimukira babiturukamo binjira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,akaba ari nabwo yababajije impamvu bakomeje kwemera ko bakomeza kwinjira muri Amerika.

Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje iyi nkuru mu cyumweru gishize cyatangaje ko ubwo Perezida Donald Trump yagezwagaho iki kibazo yagaragaje kutishimira abimukira binjira mu gihugu ayoboye ndetse akaba yaranageretseho amagambo abaka isura y’ubumuntu kuko we yahisemo kubashyira mu misarane nkuko abitekereza.

Ibi bikimara kujya hanze Ibiro bya Perezida, White House ntibyigeze bihakana cyangwa ngo byemeze ko aya magambo Trump yayavuze, ku wa Gatanu akaba aribwo yifashishije Twitter mu kugaragaza ko ibyo ibinyamakuru biri kwandika ntaho bihuriye n’imvugo yakoresheje.

Yongeye kwifashisha Twitter mu kwibasira Durbin avuga ko yasobanuye nabi ibyavuzwe muri iriya nama ndetse yemeza ko nta mwanzuro ushobora gufatwa igihe nta kwizerana guhari.

Ni mu gihe Durbin wari muri iyo nama yabwiye itangazamakuru ko ibiri kuvugwa mu binyamakuru ari ukuri kuko we ubwe yiyumviye perezida avuga ariya magambo.

Aya makuru akimara gukwira kwira kumbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru Donald Trump yahakaniye hejuru koi bi muvugwaho ntaho bihuriye n’ukuri kuko muriwe ngo ntavangura yifitemo.

Sen. David Perdue na Tom Cotton nabo bari muri iyi nama bashimangiye ko ibyavuzwe na Durbin batigeze babyumva, aba bombi ariko bazwiho kuba umwaka ushize barakoranye bya hafi na Trump.

Umunyamakuru Josh Dawsey ukunze gukora inkuru zo muri White House, yavuze ko afite amakuru ko mbere yo gusohora itangazo bahuriyeho, Perdue na Cotton babanje kujya impaka ku bijyanye no kuba Trump yarakoresheje ijambo imisarani cyangwa inzu ijugunywamo imyanda’ (“shithole” cyangwa “shithouse”).

Ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika harimo S.Afurika na Botswana byamaze kugaragariza abaharariye Amerika mu bihugu byabo ko batishimiye amagambo ya Trump yo kubita imisarane ndetse banabasaba gutanga ubusabanuro bwimbitse kuribyo.

Kuruhande rw’u Rwanda naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko niba koko byaravuzwe Atari ibintu bikwiye.

Yagize ati “Icya mbere, ni niba koko ayo magambo yaravuzwe, ni ibintu bibabaje cyane.”

Nyuma y’uko aya magambo ya Trump akomeje guteza impagarara kuri benshi cyane cyane abakomoka mu bice yibanzeho akabihindurira izana nawe ubu yibasiye Sen.Dick Durbin ari nawe wahishuye ko aya magambo yakoreshejwe n’umukuru w’Igihugu Donald Trump.

KWIZERA Juvenak-Ibyamamare.com

Diamond Platnumz yatangaje ko yifuza gutura mu Rwanda ndetse ashimangira ko yakwishimira kuhagira urugo

By admin

 Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku mazina ya Diamond Platnumz, uyu mugabo yatangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse ashimangira ko yakwishimira kuhagira urugo.

Diamond ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Afurika

Diamond abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yanditseho amagambo asaba abakunzi be by’umwihariko abari mu Rwanda kuba bamuhitiramo agace keza yaturamo mu Rwanda, yagaragaje ko akunda u Rwanda ndetse ariyo mpamvu yifuza kuhatura.

Mubutumwa, Diamond yanditse mu magambo y’icyongereza agasobanurira n’abumva igiswahili, bwari buherekejwe n’ifoto igaragaza inyubako yo mu mujyi wa Kigali, Kigali Convention Center na Radisson Blu Hotel.

Yagize ati: “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Diamond umaze kwigarurira imitima ya benshi muri afurika  aherutse gukorera urugendo mu Rwanda mu kwezi kwa 7, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu aho yatemberejwe ibice bitandukanye bigize u Rwanda.

Yanakoze igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje ku rubyiniro.

Diamond Platnumz kuri ubu afite n’ibikorwa bye by’ubucuruzi byageze mu Rwanda, kuko mu mu mujyi wa Kigali hari amatuka acuruza imibavu bitera ye bwite yise “Chibu Parfume” n’ubunyobwa yise Diamond Karanga.

Perezida wa Liberia Sirleaf yirukanywe mu ishyaka yabarizwagamo azira kudashyigikira Weah

By Uwizera Richard

Ellen Johnson Sirleaf witegura kurangiza Manda ye ari Perezida wa Liberia, yirukanywe igitaraganya mu ishyaka rye rya Unity Party, ashinjwa kuba atarashyigikiye umukandida iri shyaka ryari ryatanze mu guhatana mu matora ya Perezida aheruka ahubwo agashishikariza abantu kutamutora.

Ellen Johnson Sirleaf

Ku wa 28 Ukuboza 2017 Komisiyo y’Amatora muri Liberia yatangaje ko George Weah wamamaye muri ruhago ariwe watorewe kuba Perezida, ahigitse Joseph Boakai wari watanzwe n’ishyaka Unity Party rya Ellen Johnson.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wa Unity Party, Mohammed Ali, yatangaje ko Ellen Johnson, umugore wa mbere wabaye Perezida ku mugabane wa Afurika, yirukanywemo ashinjwa gukora ibinyuranije n’Itegeko ry’Ishyaka, akagambanira Joseph Boakai wari uhagarariye ihuriro ry’amashyaka, agatsindwa kandi yari amaze imyaka isaga 12 ari Visi Perezida.

Kugeza ubu, Ellen Johnson wakunzwe n’abatari bake mu gihugu no hanze yacyo ubwo yari Perezida, kubera uruhare yagize mu kugarura umutekano nyuma y’intambara zabaye muri iki gihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19, nta kintu aratangaza ku bijyanye n’iyirukanwa mu ishyaka rye.

 

Richard [email protected]

Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye inganyije na Nigeria 0-0 ku mukino wayo wambere muri CHAN

By Uwizera Richard

Ikipe y’igihugu Amavubi yabasjije kwitwara neza imbere y’ikipe y’igihangage Nigeria maze ibasha gukura inota rimwe ku mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc.

Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye yitwaye neza ku mukino wayo wambere

Nubwo Nigeria yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino,Amavubi abashije kubyitwaramo neza cyane ndetse abasha kubona inota rimwe kuri iki gihugu kizwi cyane mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Ikipe y’igihugu Amavubi yabashije gukura inota ku ikipe ya Nigeria, mu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa mbere, ukaba wari umukino ubanza mu itsinda rya 3 ku makipe yombi.

Amavubi na Super Eagles bagiye guhatana nyuma y’umukino wari umaze guhuza ikipe ya Libya yari imaze kunyagiramo Guinea Equatorial ibitego 3-0.

Antoine Hey yinjiye muri uyu mukino akinisha abakinnyi 3 barinda izamu, imbere yabo hari abakinnyi 5 bakina hagati, mu gihe abakinnyi bataha izamu batangiye ari 2.

Umukino warangiye ari 0-0 ku makipe yombi, ariko Amavubi yagize amahirwe akomeye kuko Nigeria yateye imipira itatu igafata umutambiko cyangwa igiti cy’izamu ukagaruka.

Aba basore bakimara kwinjira Amavubi yarushije ku buryo bugaragara Nigeria yaba gusatira ndetse no guhererekanya byatumye Nigeria isubira inyuma itangira gukora amakosa menshi nubwo Amavubi atabashije kuyakosora ngo abone igitego.

Mico Justin wagiye mo asimbuye yitwaye neza mu mukino

Ubwo umupira wari ugiye kurangira ikipe ya Nigeria yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uturutse muri corner Bakame ananirwa kuwufata uterwa n’umukinnyi wa Nigeria ku bw’amahirwe ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Muri iri tsinda C ikipe ya Libya yanyagiye Guinea Equatoriale ibitego 3-0,bitumye ihita iyobora itsinda n’amanota 3.

Umukino wa kabiri Amavubi azawukina na Guinea Equatoriale ku wa 5 mu gihe Nigeria izisobanura na Libya.

Bizimana Djihad niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino kuko yateye 25% y’amashoti yose Amavubi yagerageje, atanga passes 11% y’abakinnyi bari mu kibuga.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mbande zombi


 

Richard [email protected]

Urutonde rw’abakire 8 bambere ku isi batigeze barangiza kwiga amashuri yabo mu gihe abandi amafaranga yabo arangirira mwishuri “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Benshi muri iyi si dutuye bibwira ko gukira bijyana no kwiga, abandi bati ni amarozi, umurage cyangwa se amahirwe, aho usanga ababigezeho bakubwira ko nawe wabigeraho ndetse uko ungana kose. Mu gihe wowe ukiri kwiga ushakashaka ubuzima, hari abantu bakize nyamara batararangije amashuli yabo, hato hari nabandi batayize. Iyo urebye usanga aba baba mu bihugu byateye imbere, bifite ubuhanga kandi bituwe cyane. Aho muri ibi gihugu na nzozi zo gukira ubinyujije mu mashuli, ahubwo twe abanyafurika nitwe tugihigisha ubukire amashuli twiga, soma uru rutonde maze wiyumvire ko waba umukire utitaye ku myaka ufite cyangwa amashuli wumvise.

1.John D. Rockefeller

 

Mu buryo buri wese yatangazwa no kumva ko umukire wa mbere mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika (USA) yarangirije amashuli ye mu cyiciro cyamashuli yisumbuye. John D. Rockefeller washinze uruganda rukomeye rwa petrol (Standard Oil Company) ubu rwabarwa muri miliyali 340 z’amadorari ya Amerika. John D. Rockefeller amaze kurangiza amashuli ye yisumbuye ku myaka 16 gusa yafashe igihe gito cyo kwiga ibijyanye no kubaka ibitabo muri kamenuza gusa. Bikaba bitaramusabye kujya gushakisha ubumenyi Usibye gutangira gukora, akoresheje ubumenyi bwe nubuhanga bwe.

2. Henry Ford

Henry Ford umugabo wakoze uruganda rw’imodoka zizwi kw’izina rye “Ford”. Henry Ford akaba yaravuye iwabo afize imyaka 16 gusa, akaba yarasize isambu ya se n’amatungo. Henry Ford akaba yari afite impano y’ubukanishi ndetse yahise akora mu iduka rigurisha ama mashine. Akaza no kuba ushinzwe iby’ubwubatsi bwa ma mashine mu kigo “Edison Illuminating Company”, uyu akaba nyuma Ahagana mu 1896 akaba yarakoze imodoka ye ya mbere. Ubutunzi bwe ubu bushobora gukabakaba miliyali 199 z’amadorari Amerika

3. Amancio Ortega

Ku myaka ye 14, Amancio Ortega yavuye mu ishuli atangira kugenda asaba akazi muri buri duka ryo mu cyaro yabagamo. Ahagana mu mwaka wi 1975 nibwo yashinze “ZARA” icyari kuba uruganda rw’imideri rutanyeganyezwa ku isi iyo haza gushyirwaho imbaraga zikomeye. Ubu akaba ari umukire ukomeye mu gihugu cya esipanye “spain” mu rurimi rwicyongereza n’ubutunzi bubarirwa muri miliyali 74 z’amadorari ya Amerika.

4. Kirk Kerkorian

Kirk Kerkorian akaba yarahagaritse ishuli ageze mu mwaka wa 8, yakinnye umukino w’itera makofi, akaba yararwanye inambara y’isi ya kabiri ari umutwazi w’indege. Byatangiye agura agace k’ubutaka mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka wi 1962, aho byamutwaye imyaka 7 gusa agatangira MGM (Grand Las Vegas) ihoteri ikomeye cyane muri uwo mujyi. Akaba yarapfuye abarirwa ubukire miliyari 4 z’amadorari y’amerika.

5. Francois Pinault

umukire wa gatanu ku rutonde mu gihugu cy’ubufaransa nyiri Gucci, Christie’s, auctioneers, Samsonite na Puma. Akaba yaracishije amashuli ye yigenga mu mwaka wi 1947, akaba yarakuwemo nuko abanyeshuli biganaga bamubyinaga ku mubyimba kubera ubukene yabayemo. Akaba yarakoze mu nzu ya se yakiraga imbaho zo kubaka ubu ikaba ibarirwa mu mafaranga agana kuri miliyali 13 z’amadorari ya Amerika n’imyanya irenga 2,000 y’ubugeni.

6. David H. Murdock

David H. Murdock wavuye mu ishuli ageze mu mwaka wa 9 yakoze kuri sitasiyo yitanga gas kugeza ubwo yashyizwe mu gisirikare mu 1945. Nyuma yo kuva mu ntambara y’isi ya kabiri, David H. Murdock yaguze umushinga we wa mbere “a Dinner in Detroit”. Yarakoze aho mu mezi make yinjije amadorari 700 gusa. Mu 1985, yafashe “Castle & Cooke” muri Hawaii yari ikuriye uruganda rw’imbuto. Uru ruganda rukaba rwarabaye uruganda rukomeye rutanga imbuto n’imboga kw’isi.

 7. Richard Branson

Umugabo umwe mu bagabo banditswe mu bitabo by’abakire ku isi, Sir Richard Branson yarakubititse arwaye indwara ya dyslexia yamuteye no kuva mu ishuli ku myaka 16. Nyuma yaje gushing umushinga we wa mbere wari ushingiye ku nyandiko “Student Magazine”, uyu mushinga wari gukomera ubamo na z’abahanzi. Mu gihe cye cya kazi yabonye imishinga igera kuri 500 yavuzwe ko ikabakaba miliyali 5 z’amadorari ya Amerika.

8. Joe Lewis

Joe Lewis, umukire uri mu icumi ba mbere mu bwami bw’abongereza yavuye mu ishuli ku myaka 15 agiye gufasha se mu kazi ko gutanga serivise nibindi nkabyo. Muri ishyirahamwe rye “Tavistock”, Lewis yinjiza amafaranga avuye mu nganda zirenga 200 harimo n’ikipe mwese muzi yo mu bwongereza Tottenham Hotspur hamwe na za resitora zigera ku 135 muri leta zunze ubumwe za Amerika nahandi henshi cyane.

Kawera [email protected]

25,230 total views, 0 views today

Ubuhehesi Si bwiza ,Umugabo Yahuye n’ uruva gusenya ubwo yafatanaga n’ indaya yagiye gusambanya abantu bavuza induru “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Isi igira ibyayo, noneho byagera k’udukoryo tubera muri Africa bikaba ibindi bindi, dore ko benshi banashimangira ko amarozi ariyo ntandaro y’ibintu bidasanzwe biba mu duce tumwe na tumwe twa Africa.

Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Namatala ho mu karere ka Mbale, umugabo n’umugore bafatanye banga kurekurana burundu ubwo bari barimo gusambana.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ngo Aba bombi bisanze bafatanye igitsina cy’umugabo cyaheze mu cy’umugore ubwo basambanaga rwihishwa.

Intandaro y’aya marorerwa yaturutse mu kuba uyu mugabo yararimo guca inyuma umugore we bashakanye ndetse banafitanye abana.

Aba bombi bahise bashyirwa ku karubanda, maze umugore w’uyu mugabo ahageze abwira abantu bose ngo babanze barebe ingaruka mbi zo guca inyuma uwo mwashakanye.

Kugeza ubu abaganga gakondo bazwi ku izina ry’abapfumu nibo bari gukora iyo bwabaga ngo barebe ko uyu mugore n’umugabo batandukana.

Umugabo yafatanye n'umugore, nyuma yo guca inyuma umugore we
Umugabo yafatanye n’umugore, nyuma yo guca inyuma umugore we
Bashyize ku karubanda, maze abaturage babaha inkwenene! Ku rundi ruhande abapfumu barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babatandukanye
Bashyize ku karubanda, maze abaturage babaha inkwenene! Ku rundi ruhande abapfumu barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babatandukanye
Uyu mugabo ngo yari yakodesheje inzu kugira ngo ajye guca inyuma umugore we
Uyu mugabo ngo yari yakodesheje inzu kugira ngo ajye guca inyuma umugore we
Abaturage batangira ingano bari baje kwirebera aya mahano
Abaturage batangira ingano bari baje kwirebera aya mahano
[email protected]

30,270 total views, 0 views today

Dore urutonde rw’ ibibuga 10 bya ruhago bihenze cyane kuri iyi isi ya Rurema “REBA HANO AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Nkuko mu bizi abatunzi ba ruhago bagiye bashora menshi muri uyu mukino umaze kuba ubukombe ku isi yose. Ni nako kandi bubaka cyane aho aya mafaranga azajya acurirwa ari ho twita ibibuga. Uru ni urutonde rw’ibibuga bya ruhago bihenze cyane rwose kandi bimwe muri byo bikaba byaragiye bishyirwaho akayabo kugira ngo byongerwe mu buryo bwo kubona abantu benshi bajyamo

$440 Miliyoni- FNB Stadium yo muri Afurika yepfo

$450 Miliyoni- MOSES MABHIDA yo muri Afurika yepfo

$470 Miliyoni- ALLIANZ ARENA ya Bayern Munich

$500 miliyoni- ARENA DE SAO PAULO yo muri Brazil

$550 Miliyoni- SANTIAGO BERNABÉU ya Real Madrid

$570 miliyoni- THE AVIVA yo muri Ireland

$570 Miliyoni- EMIRATES ya Arsenal

$600 Miliyoni- The Cape Town Stadium yo muri Afurika yepfo

$900 Miliyoni- ESTADIO NACIONAL MANE GARRINCHA yo muri Brazil

$1.2 Billion- WEMBLEY y’igihugu cy’ubwongereza

Kawera [email protected]

19,050 total views, 0 views today

Urutonde rw’imodoka 10 zitangiye umwaka zihenze kurusha izindi muri 2018 “REBA HANO AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Baravuga ngo amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko Numara kureba izi modoka urahita wifuza kuba Wabasha kuzigura.

Imodoka zihenze kurusha izindi kwisi zarenze kuba izo gutwarwa zihinduka izo kurimbana. Ubu ndakubwira ko imwe muri izi uramutse uyibonye amateka yubuzima bwawe yahinduka. Wakishima ibyishimo utishimyeho mu buzima bwawe kandi waseka inseko nta muntu muri uru Rwanda yari yayiseka.

Reba uru rutonde rukurikira singombwa ko usoma uburyo zikoze kuko ijisho gusa riraguha. Kuri uru rutonde kandi hakaba hariho imodoka yakoreshejwe mu ndirimbo nshya yakozwe n’umuhanzi king james

$2.5 million — Bugatti Chiron

Aho watekereje ko Bugatti Veyron ari imodoka irenze, iyi yaje ihinyuza iyo modoka kuko yaje iyirenze ubushobozi mu buryo bwose bufatika.

$2.8 million — Pagani Huayra BC

Iyi modoka ikaba igereranwa n’igisimba nyuma yizindi zose, ikaba yariswe izina nk’akamana k’umuyaga. Ibyo bha ubwenge ko iyi modoka iri mu madoka yita cyane kuri iyi si ya rurema.

$3 million — Ferrari Pininfarina Sergio

Wumvise igisubizo cyi’igiciro cyiyi modoka kandi ikaba atari yo ihenze kuri uru rutonde ariko akeza karigura kuko irusha byose izavuzwe ruguru. Iyi modoka yakozwe n’uruganda rw’abatariyani Pininfarina.

 $3.2 Aston Martin Varkyrie

$3.4 million — Limited Edition Bugatti Veyron by Mansory Vivere

Uru rutonde ntirwakuzura tutabonye imodoka zo mu bwoko bwa Bugatti Veyron. Ariko buretse kuba ari yo modoka yiruka kuri uyu mubumbe ni imodoka inahenze cyane kuri iyi si.

$3.4 Lykan Hypersport

 $3.6 MC Laren P1 LM

$4.5 million — Lamborghini Veneno

Uburozi, niryo zina uruganda rwa Lamborghini rwahisemo kuri iyo modoka ureba, ikaba yarakozwe mu kwizihiza imyaka 50 uruganda rumaze ruvutse.

$4.8 million — Koenigsegg CCXR Trevita

Koenigsegg, imodoka iri ku rutonde rwacu. Irabikora koko, ni imodoka yambere ku butaka bwisi ihenze, si ugusesagura ahubwo iyi modoka ikwiye aka kayabo kuko iyi modoka ikaba izengurutsw muri zahabu ahantu hose. Ngaho nawe ibaze agaciro ka zahabu.

$13 Sweptail by Rolls Royce

[email protected]

19,260 total views, 0 views today

Nyuma yo gutera ubwoba abasore bifuzaga kumutereta, Vera Sidika yahishuye uwo yahaye umutima we “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Mu minsi ishize nibwo umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya, Vera Sidika yakuriye inzira ku murima abasore bamwifuzagaho urukundo,aho yavuze ko ameze nk’idorali ritavunjwa.Ibintu byatunguye benshi ndetse ntibasobanukirwa neza icyamuteye kuvuga aya magambo.

Kuri ubu ,Vera Sidika yerekanye umukunzi we mushya usigaye yaramutwaye umutima nyuma yo gutandukana n’umunyanijeriya bahoze bakundana, amushinja kumufata nabi no kutamwitaho. 

Vera Sidika abinyujije kuri SnapChat yashyize hanze amafoto yerekana umugabo w’umuzungu ari nawe basigaye bakundana gusa ntiyigeze atangaza izina rye.

[email protected]

23,340 total views, 0 views today

Ibigwi n’amateka by’imodoka z’intambara zizwi nk’ “Ibifaru” “INKURU IRAMBUYE”

By Rwanda Paparazzi

Ubusanzwe imodoka nini z’imitamenwa zibarirwa mu byiciro bitatu kugeza magingo aya. Hari izigendesha iminyururu, izigendesha amapine ariko adapfa gupfumurwa n’amasasu ndetse n’imodoka zisanzwe ahanini zitwara abategetsi n’abandi baherwe batandukanye ku isi yose ku bw’umutekano wabo.

Ibikoresho by’imitamenwa kandi byogeye ku Isi kugeza n’aho kuri ubu hari za Kajugujugu z’intambara zikoze mu mitamenwa, inzu zifite ibirahure cyangwa ibindi bikoresho bikozwe mu mitamenwa, kimwe n’uko hari imitamenwa ikoreshwa mu kubika ibintu by’ubutunzi bukomeye.

Imitamenwa ariko nayo umuntu yavuga ko igira imiterere yashyirwa mu byiciro nka bibiri. Harimo ibikoresho bifite ubushobozi bwo kutamenwa kubera ibyuma bikozemo bikomeye kandi biremereye, kimwe n’uko ugukomera k’umutamenwa gushobora no guterwa n’uruvange rw’ibindi bintu byashyizwe hamwe, kugira ngo bibyare ubwo budahangarwa bwo kutamenwa n’amasasu.

Ibifaru bishobora kwifashishwa mu gutwara abasirikare bibajyana mu birindiro runaka

Uko byagendaga ku rugamba mbere y’umwaduko w’ibifaru

Ubusanzwe akamaro k’ibifaru harimo gutwara abasirikare ku rugamba mu buryo butekanye, gushyira ingabo mu myanya yazo mu birindiro, gufasha mu bikorwa byo kuvura inkomere ku rugamba, gukora urukuta rukingira amasasu y’umwanzi ku rugamba, ibikorwa by’Ubutasi ndetse no kubasha kuvogera ibirindiro by’umwanzi bitagoranye.

Nk’uko tubikesha urubuga Musee de la guerre rw’imwe mu Nzu ndangamurage ibitse amateka y’ibifaru muri Canada, ubusanzwe izi modoka z’intambara zijya kwaduka, Ingabo z’Abongereza kugira ngo zigabanye ubukana n’umuvuduko w’umwanzi ku rugamba mu ntambara ya mbere y’Isi, byasabaga ko abasirikare babanza kubaka inzitiro z’insinga zizwi nka senyenge aho bakeka umwanzi hose.

Ikindi bifashishaga kwari ugukoresha imbunda zirasa urufaya rw’amasasu kugirango ruse n’urukoze urukuta rubuza umwanzi gukomeza abasatira, ibi kandi ngo byagize uruhare runini mu guhagarika imbaraga z’umwanzi mu ntambara ya mbere y’isi cyane cyane mu 1915 na 1916.

Uko Ingabo z’Abongereza zatangiye gucura ibifaru

Ibyo ariko Abongereza babibonye nk’ibintu bitazaramba maze bahimba ubu buryo bwo gukoresha imodoka z’imitamenwa.

Muri iyo myaka, Igihugu cy’u Bwongereza cyashyizeho Akanama kihariye mu ibanga rikomeye, kiswe The Landships Committee, maze gahabwa amabwiriza yo gukora inyigo yihuse y’uko hakorwa imodoka z’imitamenwa zakwifashishwa ku rugamba.

Ako Kanama kahise gakoresha ijambo “Tank” nk’ijambo ry’ibanga ry’uwo mushinga. Ubusanzwe Itanki, ni ikigega cy’amazi, muri urwo rwego rero, ngo igishushanyo mbonera cy’igifaru cyari cyakozwe, cyajyaga gusa neza neza n’ikigega kibika amazi.

Birumvikana kubera ko ibifaru byabaga bifite ubushobozi bwo kwihindukiza, kujya imbere cyangwa kuzenguruka impande zose ubu bwari uburyo bwiza bwo kubasha guhangana n’umwanzi, kumugabaho ibitero byihuse no kumusanga aho yabaga yihishe maze bikahamusenyeraho.

Ibifaru binashobora gukora urukuta, bigakingira ikibaba abasirikare bari kujya mu myanya yabo ku rugamba, kimwe no gutwara inkomere bazijyana aho kuvurirwa.

Muri iyi ntambara ariko, ibifaru byanenzwe umuvuduko wabyo ku rugamba ndetse kugeza n’aho ngo abasirikare bagenda n’amaguru babirushaga kwihuta. Ntibyabashaga kugenda ahantu hari ibyondo byinshi cyangwa ngo byurire imisozi.

Sir Douglas Haig wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Abongereza yabaye nk’unenga cyane ibi byose, anategeka ko hakorwa andi mavugurura kuri ubu buhanga bw’intambara, cyane cyane nyuma y’aho itsinda ry’ingabo z’abanya-Canada zafashaga Abongereza ku rugamba ritakarije ibifaru bitandatu kuri birindwi byari ku rugamba rw’ahitwa Courcellette aho imbunda zikomeye z’ingabo z’Abadage bari bahanganye zamenaguye ibifaru byabo hafi ya byose, hakarokokamo kimwe gusa.

Izi ntwaro ariko ubusanzwe zakoreshaga imitende, zaje kwigirwa amayeri zishyirwaho iminyururu, bigirira akamaro cyane Abongereza mu myaka ya 1918-1919.

Kuva ubwo rero, ibihugu byinshi ku isi byahise bitangira igisa n’amarushanwa yo gucura no gukora izi modoka, ku buryo mu mbaraga igihugu iki cyangwa kiriya kigomba gukangisha ibindi, inyuma y’intwaro za kirimbuzi n’izindi zirasa kure, nyuma kandi y’igisirikare kirwanira mu kirere; amatsinda arwanisha ibifaru yigaragaza mu bigize uburinzi bukomeye bw’ibihugu.

Ibifaru kandi byongeye kwigaragaza cyane mu ntambara y’iminsi itandatu yahuje Abarabu na Israel mu 1967, ubwo ibya Israel byatsimburaga ingabo z’Abarabu mu Butayu bwa Sinai, iki gihugu kikabasha kunesha ibihugu birindwi by’Abarabu bidasubirwaho, kandi mu gihe gito.

Magingo aya, ni kimwe mu bikoresho karahabutaka byifashishwa mu rugamba

Ibifaru byakoze akazi gakomeye mu ntambara ya mbere y’Isi yose

9,600 total views, 0 views today

Dore Urutonde rw’ Abakinnyi 10 ba NBA bigaragaje kurusha abandi mu myaka ya 2000 “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Ishyirahamwe ry’igihugu ry’umukino wa basketball (NBA)muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagiye rigaragaramo abakinnyi b’ibihangange uko imyaka igenda ihita, barimo Magic Johnson na Larry Bird mu myaka ya za 80, na ba Micheal Jordan mu myaka ya za 90. Nyamara ariko, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 Jordan yaje gusa nk’uvuye muri uyu mukino aza kugaruka nyuma ya season 2 ariko aza iri shyirahamwe rikeneye amaraso mashya.

Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho abakinnyi 10 beza bigaragaje mu myaka y’2000, aho aba bakinnyi wasangaga ari bo bagize uruhare mu kwegukana shampiyona ndetse bakaniharira ibihembo by’abakinnyi beza kuva mu 2000.

Kobe Bryant

Uyu mukinnyi wamamaye mu ikipe ya Los Angeles Lakers niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000.

Uyu mukinnyi wigaragaje nk’umusitari uri kuzamuka mu mpera y’imyaka ya za 90, agatangira kwamamara muri za 2000, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu mateka ya NBA wabashije kwegukana ibikombe 5 ari kumwe na LA Lakers harimo bitatu byikurikiranyije mu 200-2002.

Uyu kandi yabaye umukinnyi wa mbere muri NBA, aza kwegukana imidari ya zahabu 2 mu mikino olimpike, ndetse akaba yaritabiriye imikino ya All Star inshuro 17 kuva mu 2000 kugeza mu 2016.

Yaje gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016, akaba azwiho kuba mu gihe cye yamaze mu kibuga yarambaye umwambaro wa LA Lakers wonyine ndetse akaba yaratsinze amanota 81wenyine mu mukino wa NBA mu 2006.

Tim Duncan

Tim Duncan bari barahimbye akazina ka “The Big Fundamental” yari azwiho gutanga umusaruro bucece, akaba yaregukanye ibikombe 5 bya NBA birimo 4 yatwaye nyuma y’2000, akaba yarabaye umukinnyi urusha abandi agaciro (MVP)inshuro 2, ndetse agera kuri finale ya MVP inshuro 3. Kuva afite imyaka 19 kugeza asezeye yakiniye ikipe ya San Antonio Spurs yari yamuguze mu 1997 mbere yo gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016.

LeBron James

Uyu yinjiye muri NBA mu 2003 yinjijwe na Cleveland Cavaliers akimara kurangiza ayisumbuye. Kuva ubwo, uyu mukinnyi ufite uburebure bwa metero 2 n’imisago yatangiye kwigaragaza muri NBA ndetse yegukana ibihembo byinshi birimo icyo bita Rookie of the year, yegukana MVP 4 harimo 3 yageze kuri final, ndetse yegukana ibikombe 3 bya shampiyona ya NBA n’ibindi birimo imidari 2 ya zahabu yakuye mu mikino olimpike.

Nyuma ya saison 7 muri Cleveland, LeBron yagiye muri Miami Heat ayifasha kwegukana shampiyona 2 mu myaka 4. Yaje kugaruka muri Cleveland mu 2014 maze mu 2016 ajyana n’iyi kipe muri shampiyona ya mbere y’ababigize umwuga yateguwe n’umujyi kuva mu myaka 52 yari ishize. Ku myaka ye 33, uyu mukinnyi aracyabica bigacika mu ikipe ya Cleveland.

Shaquille O’Neal

Handmade Software, Inc. Image Alchemy v1.13

Uyu mukinnyi uzwi ku kazina ka Shaq mu myaka ya 2000 yari yarubatse izina nk’umukinnyi w’ibigango mu makipe nka Orlando Magic na Los Angeles Lakers. Yakomeje kwitwara neza ku rwego rwo hejuru yegukana shampiyona 3 zikurikiranye mu 2000 kugeza mu 2002. Umwaka w’I 2000 ngo ni umwaka wahiriye cyane uyu mukinnyi kuko ari wo yegukanyemo igihembo cya MVP, ndetse atwara igihembo cya MVP muri All Star Game, ndetse ni nawo mwaka yegukanyemo igikombe cya mbere cya shampiyona ya NBA.

Yaje kwegukana shampiyona ya 4 ari kumwe na Miami Heat mu 2006, aza gusezera ari umukinnyi wa Boston Celtics nyuma ya saison ya 2010-2011. Shaquille O’Neal kandi mu 2016 yaje gushyirwa mu rwibutso rw’abakoze amateka muri basketball ruzwi nka Basketball Hall of Fame.

Kevin Garnett

Kevin Garnett  uzwi na none nka KG na “The Big Ticket”, Yinjiye muri NBA yinjiriye mu ikipe ya Minnesota Timberwolves mu 1995 agisohoka mu mashuri yisumbuye. Yakinnye saison 21 muri NBA ari kumwe na Timberwolves, Boston Celtics, na Brooklyn Nets mbere yo gusezera mu 2016. Mu bihembo yegukanye harimo icya MVP, yitabiriye All Star inshuro 15, atwara umudari wa zahabu mu mikino olimpike ndetse yegukana shampiyona ya NBA mu 2008 ari kumwe na Celtics.

Dwyane Wade

Dwyane yateguwe na Miami Heat mu 2003 akina saison zigera kuri 13 zitazibagirana ari kumwe n’iyi kipe mbere yo kujya muri Chicago Bulls mu 2016. Yegukanye shampiyona 3 ari kumwe na Heat, agera kuri final y’amarushanwa ya MVP mu 2006. Uyu akaba yari afite ubuhanga mu kibuga bwatumye yigarurira imitima y’abatari bakeya uko imyaka yahitaga.

Dirk Nowitzki

Ni umukinnyi umaze igihe cye cyose mu kibuga akinira ikipe ya dallas mavericks yamucuze ikamukuramo umukinnyi w’igihangane muri NBA. Uyu musore wavukiye mu Budage ni umwe mu ba shooter beza b’ibihe byose muri NBA. Yegukanye shampiyona imwe ya NBA ndetse agera kuri final ya MVP mu 2011, ahabwa igihembo cya MVP mu 2007 ndetse atoranywa inshuro 13 kwitabira All Star Games.

Kevin Durant

Durant ni umwe mu bakinnyi beza mu gutsinda NBA yagize mu kinyejana cya 21 ndetse akaba yaregukanye igihembo cy’uwatsinze amanota menshi inshuro 4, yegukana igihembo cya Rookie of the year, ndetse n’imidari 2 ya zahabu mu mikino olimpike ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kumara saison 9 mu makipe ya Seattle Supersonics na Oklahoma City Thunder, Durant yasinyiye Golden State Warriors mu 2016 ashaka igikombe cya mbere cya shampiyona.

Allen Iverson

Uyu ni umwe mu bakinnyi beza mu mateka ya basketball. Nubwo Iverson nta burebure bukabije yari afite, yakinishaga ingufu zidasanzwe ndetse arangwa no kudatinya bituma yigarurira imitima y’abafana benshi mu myaka 14 yamaze muri NBA.

Uyu yegukanye igihembo cya MVP muri saison ya 2000-2001. Yakiniye amakipe 4 yo muri NBA, ariko yamenyekanye cyane afasha ikipe ya Philadelphia 76er’s. nawe yinjijwe muri Basketball Hall of Fame mu 2016.

Steve Nash

Ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000 haza umukinnyi Steve Nash wari uzwiho ubuhanga mu gupasa umupira, aho ngo yatanze pass zavagamo ibitego 10,335 mu myaka 19 yamaze muri NBA.

Uyu mugabo wavukiye muri Canada yanatsindiye igihembo cya MVP mu 2005 na 2006 ari umukinnyi wa Phoenix Suns, ndetse yagaragaye inshuro 8 muri All Star Games.

6,660 total views, 0 views today

Umuhanzikazi Miley Cyrus yakoze ubukwe mw’ ibanganga rikomeye hamwe n’ umukunzi we “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Umuririmbyi Miley Cyrus uri mu bakomeye mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarushinze n’umukunzi we Liam Hemsworth mu buryo bagize ibanga.

Ubukwe bw’aba bombi babukoreye ahitwa Byron Bay mu Ntara ya New South Wales yo muri Australia, aho bari baragiye kwishimana mu bihe byo gutangira umwaka mushya wa 2018 nk’uko byatangajwe na NW Magazine.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi b’aba bombi yashimangiye ko bamaze kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Yagize ati “Ni ahantu hadasanzwe kuri bo. (muri Bryon Bay). Bameze neza cyane. Ni umugore n’umugabo kuko bambikanye impeta mu ibanga.”

Miley Cyrus na Liam Hemsworth bambikanye impeta y’urukundo bwa mbere mu 2013, bongeye kubyutsa umubano mu 2016. Kuva icyo gihe bakomeje kugaragara bari mu buryohe bw’urukundo ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko bitegura kwibaruka nyuma barabinyomoza.

Destiny Hope Cyrus wamenyekanye cyane nka Miley Cyrus mu muziki, yakoze indirimbo zizwi zirimo “Wrecking Ball”, “Adore You”, “We Can’t Stop” n’iyitwa “Malibu” igezweho muri iki gihe. Yakoze album zirimo “Hannah Montana” (2006), “Breakout” (2008), “Bangerz” 2013 n’iheruka yise “Younger Now” (2017).

Aba bombi bamaze imyaka irenga ine bakundana

Miley Cyrus mu minsi ishize byavuzwe ko atwite

Miley Cyrus yarushinze n’umukunzi we bamaze igihe barajyanye mu biruhuko muri Australia

4,440 total views, 0 views today

Amakosa wakagombye kwirinda gukora mu igihe watumiwe mu bukwe bw’ inshuti yawe “INKURU IRAMBUYE”

By Rwanda Paparazzi

Abantu bataha ubukwe kenshi bashobora kuba babona imyitwarire mibi runaka cyangwa bakumva inkuru z’abahindutse iciro ry’umugani kubera ibyo bakoze benshi bakabifata nk’amahano.

Ubukwe ni umwanya w’ibyishimo ku baba baremeranyije kubana bagahitamo kubihamiriza inshuti n’imiryango. Kuba baba bagutumiye ngo musangire umunezero, ntibikwiye ko uza mu mubare w’ibyo babara nk’ibyatumye ibirori byabo bitagenda neza nk’uko babyifuzaga.

Nyuma yo gutaha ubukwe butandukanye nitegereza uko ababutashye bitwara no kumva ibitekerezo by’abantu b’ingeri zinyuranye nabakusanyirije imwe mu myitwarire idahwitse twagiye duhurizaho.

Urutonde rw’ibintu ukwiye kugendera kure igihe utashye ubukwe ni rurerure ariko twahisemo kubagezaho bimwe mu bikunze kugaragara cyane.

Gutumirwa ukagenda uherekejwe

Rimwe mu makosa abantu bakora nkana ni ugutumirwa mu bukwe ugasanga ugiye uherekejwe n’abandi bantu baba abo mu muryango wawe cyangwa inshuti zawe. Hari n’uba afite abashyitsi bamusuye, akumva atabasiga mu rugo agahitamo kubajyana.

Ubitekerejeho neza ariko nawe wabona ko ari ukurengera kuko iyo umuntu ari gutegura ubukwe ateganya umubare runaka w’abatumirwa azabasha kwakira bigendanye n’ingengo y’imari yateganyije.

Niba ku rupapuro rw’ubutumire yaguhaye handitseho izina ryawe gusa wowe ukaza uherekejwe, aha ni ho uzasanga ibyari byateguwe bibaye bike. Nubwo batazakwerurira ko ibyo wakoze ari amakosa ariko buri wese ukuzi azakwibazaho.

Kujyana abana benshi

Kuba waherekezwa n’umwana wawe mu bukwe nta kibazo na kimwe kirimo cyane cyane igihe ku butumire wahawe handitseho ngo umuryango wa runaka.

Ariko nanone ibyaba byanditseho byose ntibiguha uburenganzira bwo kujyana abo wabyaye bose, aho usanga nk’umuntu yajyanye abana barindwi. Harimo n’abadatinya kujyana n’ab’abaturanyi.

Uretse kuba wowe ubwawe bishobora gutuma udakurikira neza umuhango witabiriye kuko uba ugomba kubacunga ngo batagira ibyo bangiza, binateza akajagari aho usanga bari kuzenguruka mu bashyitsi mu gihe bakina bakabakandagira cyangwa bakagira ibyo bamena.

Kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa

Mu gihe andi makosa twavuze hejuru abantu benshi batayitaho, kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa byo ni ibintu buri wese ufite umuco areba akanenga, ku buryo iyo ubikoze hari n’abadatinya kukunegura kandi bazi neza ko uri kubumva.

Biragayitse gutaha ubukwe mu gihe bari gutanga ibyo kunywa wowe utangiye gufata amacupa ugahisha munsi y’intebe cyangwa mu isakoshi igihe wayitwaje.

Uretse kuba ari umuco mubi ugaragaza inda nini, uba unirengaje ko atari wowe wenyine ukeneye ibinyobwa kandi uko ufata byinshi ariko utuma hari abagira ibyago byinshi byo gutaha bafite inyota, ugasanga utumye abateguye ubukwe bavugwaho ubusambo.

Ibi kandi binajyana n’amafunguro aho usanga umuntu yaruye ibiryo bikagenda bimeneka cyangwa yamara kugera mu byicaro agatangira guhisha mu mifuka y’imyenda.

Binagendana kandi no kunywa ukarenza urugero ku buryo mu gihe ubukwe burangiye usanga aho kuvuga uburyo ibirori byagenze, basubiramo amakosa atandukanye wakoreshejwe n’inzoga. Ubukwe ni umunsi wo kwishima ariko na none si umwanya wo kurengera.

Imyambarire idahwitse

Aha umuntu ashobora guhita atangira kwibaza ati “ese ni gute ushobora kuvuga ko uwatashye ubukwe yakwambara bidahwitse kandi aba yahisemo umwambaro yumva ko ari mwiza kurusha iyo atunze yose?”

Kwambara bidahwitse bivugwa hano ni uguhitamo ya myambaro umuntu wese akureba akibaza niba wabanje kubitekerezaho neza cyangwa wari wibagiwe aho ugiye.

Umwe mu bo twaganiye yatanze urugero agira ati “Hari ibintu noneho byateye aho nsigaye mbona abakobwa hafi ya bose basigaye bambara utuntu tugufi tubambika ubusa ngo ni yo imyenda y’ibirori.”

Aha ntabwo dushaka kugaragaza ko kwambara umwenda mugufi ari ikibazo kuko buri wese agira uko yambara bitewe n’impamvu ze bwite.

Ikosa rikomeye dushaka kugaragaza ni uguhitamo umwambaro uzatuma utambuka ukarangaza abantu kandi wenda abageni bageze mu gihe gikomeye cyo guhamya isezerano ryabo.

Ikindi ni uko nubwo abantu benshi batabyitaho, kwambara umweru igihe utashye ubukwe si byiza kuko ari ibara ryiranga cyane ndetse akenshi usanga umugeni ari ryo yahisemo.

Kwambara iri bara ndetse n’indi mirimbo igaragara cyane benshi babifata nko gushaka kugaragara mu birori cyane kandi atari wowe byagenewe. Igihe atari ryo abashyingiranwe basabye ko buri wese aza yambaye warihitamo igihe gusa rivanze n’andi mabara.

Gufata amafoto no kuyakwirakwiza

Ikindi kintu usanga kidakwiye kandi benshi dukora iyo twatashye ubukwe ni ukubyiganira imbere y’abageni ngo turi gufata amafoto. Aha tuba twirengagije ko abageni bateguye umufotozi w’umwuga kandi bazi neza ko hafi y’abitabiriye ibirori bose bafite telefoni zifotora.

Uretse kuba ibi bitera akavuyo ndetse bikarangaza abandi batumirwa, burya ni no kubangamira umufotozi w’umwuga uba wishyuwe ngo afate amafoto meza azabera urwibutso abashyingiranwe.

Hari undi muco noneho umaze gukwirakwira aho nyuma yo gufata amafoto y’abageni n’abandi batumirwa usanga nyiri ukuyafata ayashyira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Whatsapp, Twitter na Instagram.

Nta burenganzira na buto ufite bwo gufata umuntu ngo ukwirakwize ifoto ye mutabanje kubyumvikanaho. Ese n’iki kikubwira ko yifuza ko isura ye igaragara kuri izo mbuga nkoranyambaga zose?

Niba ubyifuza tegereza bo babanze baguhe ayo bifuza ko ajyaha hanze cyangwa ubereke ayo ufite ubasabe uburenganzira. Nutaha ubukwe ukabuzwa gufotora, ntuzitotombere uwabuteguye kuko ni ubuzima bwe bwite; afite uburenganzira bwo kugena amabwiriza agomba gukurikizwa ngo umunsi we ugende neza.

Nta wavuga amakosa umutumirwa akwiye kwirinda ngo yibagirwe ibijyanye no gukererwa, gutaha ibirori bitarangiye, guterura ibiganiro mu matsinda mu gihe imbere hari kuvugirwa ijambo cyangwa undi muhango no kumara umwanya munini wibereye kuri telefoni.

Uwineza [email protected]

1,500 total views, 0 views today

Diamond Platnumz nyuma yo kwikundira abakobwa bo mu Rwanda kurubu arifuza kugura Inzu Mu Rwanda “INKURU”

By Rwanda Paparazzi

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki ukorerwa muri Afurika, yatangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi yanditse asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda. Yabajije agace kamubera keza muri iki gihugu yemeza ko agikunda ndetse akaba ari yo mpamvu yifuza kuhagira urugo.

Ibi yabivuze mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekeje ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel.

Yagize ati “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka “Diamond Karanga” bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.

Diamond atangaje ibi nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga akakirwa mu buryo budasanzwe, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nya k mata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje u rubyiniro.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Diamond ubwo aheruka i Kigali na bwo yabwiye IGIHE ko u Rwanda ari igihugu akunda

Diamond ni umwe mu bahanzi bamaze kwigwizaho abafana benshi muri Afurika

Diamond ari gushaka inzu yo kugura mu Rwanda

8,550 total views, 0 views today

Before yesterdayShowbizz

KNC boss wa radio na tv1 ngo agiye gusezera muzika mu gitaramo azatumiramo Yvonne Chaka Chaka

By admin

Umuhanzi, umunyamakuru akaba na nyiri radio na televiziyo 1, Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye cyane nka KNC yatangaje ko arigutegura igitaramo gikomeye azatumiramo icyamamare Yvonne Chaka Chaka, akaba ari nacyo kizaba icyanyuma azaba akoze kuko azahita asezera kuri muzika.

KNC asobanurira abanyamakuru iby’igitaramo cye azazanamo Yvonne Chaka Chaka ari nabwo azaba asezera kuri muzika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 nibwo KNC yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abatangariza gahunda zanyuma afite muri muzika.

Muri iki kiganiro KNC yatangiye agaruka ku mateka ye muri muzika, aho yavuze ko mu myaka myinshi amaze akora muzika yakoze ibitaramo bitandukanye ariko ibyo atazibagirwa n’ibyo yakoreraga mu kabyiniro kitwaga ‘Nyirarock’ kamamaye kubera umuziki w’umwemerera bahakubitiraga.

Hari ahshize imyaka itandatu KNC atagaragara cyane mu bikorwa bya muzika, muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yari ahugiye ku kazi ke ka buri munsi ki itangazamakuru, avuga kandi ko muri icyo gihe cyose yakoze indirimbo zigera kuri 40 harimo n’izo yitunganyirije wenyine.

Kuri ubu ngo igihe kirageze kugirango Abanyarwanda bongera bumve ibihangano bye ari nayo mpamvu yateguye ibitaramo bibiri bikomeye bizaba ku itariki ya 27 na 28 Nyakanga 2018, aho azaba amurika alubumu ye ya kane yise ‘Heart Desire ‘izaba iriho indirimbo 16 yatoranyije muri izo 40 yakoze.

Igitaramo cya mbere kizaba ari icya VIP, kizabera muri Kigali Convention Centre, ikindi kibere muri parikingi ya stade Amahoro i Remera, ibi taramo kandi KNC akazaba yatumiyemo umuhanzikazi w’icyamamare Yvonne Chaka Chaka wo muri Afrika y’Epfo ndetse n’abandi bo mu karere harimo n’abimbere mu gihugu.

Muri ibi bitaramo ngo nibwo KNC ateganya kuzasezera ku bakunzi be muri muzika gusa akavuga ko atazajya kure yayo kuko azahita akomereza mu bikorwa byo gutunganya indirimbo no gufasha abahanzi.

Nubwo hakibura amezi atandatu (6) ngo ibi bitaramo bibe, KNC avuga ko yatangiye imyiteguro ku buryo indirimbo zose yakoze uko ari 40 azaziririmba.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2018 akaba aribwo azatangira kuurisha amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo, hakazifashishwa ikoranabuhanga ku buryo n’ubishaka yazishyura mu byiciro.

 

 

Ivan Heritier

Migi uzajya ahembwa arenga miliyoni muri APR FC yatangiye imyitozo (Amafoto)

By admin

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 nibwo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, yatangiye imyitozo mu ikipe ya APRF FC. Impamvu zivugwa ko zatumye uyu mukinnyi wo hagati atinda gutangira imyitozo ari ikibazo cy’umushahara bari bataremeranya, bikaba byaje kurangira yemerewe asaga miliyoni n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yatangiye imyitozo mu ikipe ya APF FC.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cya Ferwafa iruhande rwa stade Amahoro mu masaha ya mugitondo, yagaragayemo abakinnyi bane bose ikipe ya APFR FC imaze gusinyisha barimo Migi, Iranzi Jean Claude, Savio na Byiringiro Lague wazamuwe avuye mu Ntare, bagomba kuzayifasha muri shampiyona ndetse no mu mikino y’igikombe cy’Intwari.

Nyuma y’imyitozo itangazamakuru ryagerageje kuganira na Migi kugira ngo agire icyo atangariza abafana be n’aba APR FC muri rusange ariko yirinda kugira icyo avuga ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa ntiyemera kuvuga.

Migi yakiniye APR igihe kinini mbere yuko yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania no muri Gor Mahia yo muri Kenya aho atigeze agira ibihe byiza none agarutse muri APR FC. Nyuma yuko uyu mukinnyi ashyira umukono ku masezerano, yatinze kugaragara mu myitozo kuko we atari yakumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’umushahara.

Bikaba byaje kurangira yemerewe kuzajya ahembwa agera ku madolari ya Amerika 1500 ku kwezi, asaga miliyoni n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’imyitozo ya kabiri iyi kipe yakoreye ku kibuga cya Kicukiro mu masaha y’ikigoroba yari yanitabiriwe na Lt Gen. Jacque Musemakweli Perezida w’ikipe ya APR FC, Migi yaje kuganira n’itangazamakuru maze avuga ko ubwisanzure yaburiye muri Gormahia FC abwizeye muri iyi kipe yubakiyemo izina.

Yagize ati “Mu by’ukuri amasezerano narayasinye. Nkigera hano nubwo bwari bwije nahise nyasinya, byahise biba ngombwa ko ndara nsinye kubera byagombaga kujya muri CAF bitewe na gahunda za Confederation Cup. Nasinye imyaka ibiri ariko hari ibindi bindi twumvikanye ko wenda ndamutse mbonye ikipe hanze bandeka.”

Mugiraneza kandi yavuze ko atemeranya n’abavuga ko APR FC yasubiye inyuma nubwo yahinduye gahunda ikaba ikinisha abana bakiri bato kandi ko kuba babonye abakinnyi nkawe (Migi) na Iranzi Jean Claude ari ikintu cyiza kizabafasha kuko ngo bazajya babaganiriza kuko ngo bose yasanze basa naho bari ku rwego rumwe bituma nta n’umwe wagira undi inama.

Amafoto mu myitozo ya mbere yabereye ku kibuga cya Ferwafa:

Mu bakinnyi APR FC yongereyemo harimo na Sibomana Abouba hagati wambaye umutuku.

Migi aganira na Ngabo Albert usanzwe ari kapiteni wa APR FC.

Amafoto mu myitozo ya kabiri yaber ku Kicukiro:

Migi ngo ntiyemeranya n’abavuga ko APR yasubiye inyuma.

Iranzi Jean Claude mu myitozo.

Perezida wa APR FC, Lt Gen. Jacque Musemakweli wicye hagati yari yaje gukurikirana imyitozo y’abasore be.

Abafana b’iyi kipe bari baje kwireberauko abakinnyi babo bashya bahagaze.

Migi aganira n’itangazamakuru.

Lt Gen. Jacque Musemakweli Perezida wa APR FC asuhuza Migi.

Perezida wa APR FC yitegereza tatouage iri ku kaboko ka Iranzi.

 

 

Ivan Heritier

Michelle Obama yambaye agakabutura kerekana amatako n’umukobwa we yambaye ikariso, bagaragaye bari kuryoshya(Amafoto)

By admin

Madamu Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, uyu mudamu yambaye agakabutura gatoya kamugaragaza matako arikumwe n’umukobwa we, Malia nawe wari wambaye agakariso k’umukara bagaragaye bari kuryoshya.

Bigaragara gake cyane kuba wabona umugore w’umunyacyubahiro mu myambaro yo kogana, Michelle Obama w’imyaka 53 yari kumwe n’umukobwa we Malia bombi bambaye utwenda tugufi cyane batembera kunkombe z’uruzi ubonako baje kurya ubuzima.

Michelle Obama yari yambaye agakabutura kamugaragaza amatako, ishati yafunguye amabere agaragara

Michelle Obama n’umukobwa we barikumwe inshuti zabo zahafi, harimo n’uwari Umujyanama Mukuru wa Barck Obama, Valerie Jarrett n’abashinzwe umutekano wabo bose bari bagaragiye uyu muryango.

Michelle Obama yari yambaye agashati kerera k’amaboko maremare ariko yayazinze kandi kadafunze ibipesu, bandana y’umukara irimo utudomo twera n’amataratara atabona naho umukobwa we yari yambaye umupira w’ingofero, n’akambaro bogona kirabura.

Uyu mukobwa wa Obama yari yitwaje n’igitabo k’impapuro nyinshi gisa n’aho ari umukoro yavanye kuri Kaminuza ya Harvard aho yiga, akaba azasubirayo muri uku kwezi nyuma yo kuva mu biruhuko.

Malia umukobwa wa Obama yari yambaye ikariso y’umukara, we n’umubyeyi we bagiye kuryoshya

Umunyamakuru wa Daily mail avuga ko Michelle n’umukobwa we bagaragaraga nk’abatagize icyo bigengesereyeho, ntacyo bitaye ku babareba nk’aho ari ubundi buzima barimo nyuma yo kuva muri White House.

Nyuma yo kuryoherwa n’agasusuruko ko ku nkombe za Miami, Michelle na Malia bagiye kwica isari ahitwa “Prime 112 steakhouse” nyuma bigira mu mugi.

Malia umukobwa wa Obama ari mu biruhuko, akaba yaranajyanye n’umuryango mu birwa bya Hawaii mu minsi mikuru isoza umwaka.

❌