WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” May 20th 2018IGIHE.com

Minisitiri w'Umuryango wa Djibouti yashimye gahunda yo kwita ku bana bato y'u Rwanda

By Evariste Nsengimana

Minisitiri w'Abagore n'Umuryango wa Djibouti, Moumina Houmed Hassan, yavuze ko gahunda u Rwanda rwashyizeho yo kwita ku bana bato ari nziza ko n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kuyishyira mu bikorwa.

- U Rwanda /

Rusizi: Umushoferi yafantanwe udupfunyika tw'urumogi turenga ibihumbi 270 mu macupa ya bomboni

By Akimana Erneste

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yataye muri yombi abagabo babiri bari batwaye udupfunyika turenga ibihumbi 279 tw'urumogi badukuye i Bukavu muri RDC batujyanye mu Mujyi wa Kigali, aho twari mu macupa 16 ya bomboni batwaramo gaz yo gutegesha.

- U Rwanda /

Incamake y'igitabo β€˜Intwari y'Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho'

By Nsanzabera Jean de Dieu

β€œIntwari y'Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” ni izina rya kimwe mu bitabo by'amateka y'umushinga wo kubaka u Rwanda, cyahawe umwihariko wo kwibanda ku bigwi n'uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kubaka igihugu.

- Ibitabo /

OMS yemeje ko Ebola muri RDC atari ikibazo mpuzamahanga

By Cyprien Niyomwungeri

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kitaraba ikibazo cyugarije ubuzima ku rwego mpuzamahanga, ku buryo hatangazwa ingamba zidasanzwe.

- Ubuzima /

Abarenga 25 bamaze gufatirwa mu bikorwa byo gucuruza sima ku giciro cyo hejuru

By Akimana Erneste

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko nyuma y'igabanyuka rya sima ku isoko bitewe n'imirimo yo gusana uruganda rwa Cimerwa, hari abacuruzi bagera kuri 25 bamaze gufatwa bari kuyihenda cyane, birengagije igiciro cyagenwe n'uruganda.

- U Rwanda /

Nigeria: Abayobozi bafunzwe bazira abana bamanitse ku misaraba babahora gukererwa

By Dusabimana Aimable

Abantu batatu barimo umuyobozi w'ikigo cy'amashuri, batawe muri yombi muri Nigeria bazira kuzirika no gukubitira abanyeshuri babiri ku biti bishushe nk'umusaraba babahora gukererwa kugera ku ishuri.

- Muri Afurika /

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

By Dusabimana Aimable

Meghan Markle, umugeni w'Igikomangoma Harry yambaye ikanzu ihenze mu bukwe bwabo bwahuje imbaga mu birori bidasanzwe byabereye mu Mujyi wa Windsor ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gicurasi 2018.

- Ibirori /

Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y'isoko rusange yasinyiwe i Kigali

By IGIHE

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ndetse bagashyikiriza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko z'ayo masezerano.

- Ubucuruzi /

Hibutswe imiryango 9706 imaze kumenyekana yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

By Evariste Nsengimana

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize 24Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango w'Abarokotse Jenoside barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) bafatanije n'abayobozi n'abandi baturage kuri uyu wa Gatandatu, wibutse imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ikazima burundu (hakicwa ababyeyi bombi n'abayikomokaho bose), mu muhango wabereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.

- U Rwanda /

TARIKI 20 GICURASI

By Mathias Hitimana

Tariki 20 Gicurasi ni umunsi w'141 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 225 umwaka ukagera ku musozo ugendeye ku ngengabihe ya GrΓ©goire.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
526: Umutingito wibasiye igihugu cya Syria na Antiocha, uhitana abantu ibihumbi mgaba atatu
1498: Umushakashatsi Vasco da Gama ukomoka mu gihugu cya Portugal yageze bwa mbere ahitwa Kozhikode mbere hari hazwi ku izina rya Calcut mu gihugu cy'u Buhinde.
1835: Otto yambitswe ikamba ry'ubwami, aba umwami wa mbere (...)

- Mu Mateka /

Uwizeyimana yegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup (Amafoto)

By Manzi Rema Jules

Ikipe ya Benediction yabyaje umusaruro icyuho kiri muri Les Amis Sportifs zisanzwe zihangana, yiharira imyanya ya mbere mu gace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup kakinwe kuri uyu wa Gatandatu kava i Kayonza kajya i Muhanga ku ntera y'ibilometero 120, ku isonga haza Uwizeyimana Bonavanture akoresheje amasaha 3h13' 54".

- Amagare /

IPRC Ngoma yashyikirije uwarokotse Jenoside inzu yamwubakiye

By IGIHE

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC Ngoma ryibutse abanyeshuri n'abakozi baryo bigaga n'abakoraga mu yahoze ari ETO Kibungo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rinashyikiriza uwacitse ku icumu inzu yubakiwe.

- U Rwanda / ,

Kigali: Umumotari yarashwe agerageza kwambura imbunda umupolisi

By IGIHE

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko umupolisi yishe arashe umumotari wagerageje kumurwanya no kumwambura imbunda nyuma yo kurenga ku mabwiriza akanga guhagarara mu muhanda i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2018.

- U Rwanda /

Abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda basabwe kongera kunyura Kagitumba

By Bukuru JC

Abakoresha umuhanda wa Kigali – Gatuna nk'umwe mu y'igenzi mu bwikorezi mpuzamahanga ku Rwanda, bongeye guhura n'ibibazo, bagomba kongera kunyura i Kagituma nyuma y'aho wangirikiye ku ruhande rwa Uganda.

- U Rwanda /

Inama ya 20 y'abakuru b'ibihugu bya COMESA yakuwe i Burundi ijyanwa muri Zambia

By Mathias Hitimana

Inama ya 20 y'Umuryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo (COMESA) itegerejwe i Lusaka muri Zambia, ntizabera mu Burundi nk'uko bwari bubyiteze.

- Muri Afurika /

Amavubi U20 yasezerewe na Zambia mu Gikombe cya Afurika

By IGIHE

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 20 yanganyije na Zambia igitego kimwe kuri kimwe, isezererwa mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Niger, ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi.

- Football /

Abize muri APACOPE barifuza ko uwarishinze yazashyirwa mu ntwari z'igihugu

By Thamimu Hakizimana

Abahoze ari abanyeshuri n'abakozi bo mu Ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, barifuza ko Shamukiga Charles washinze iki kigo, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwa mu ntwari z'igihugu.

- U Rwanda /

Matimba ya Nyamirambo yahinduye izina, ishyirwamo na camera zicunga umutekano

By David Eugène Marshall

Abaturage bo mu gace kazwi nka Matimba, gaherereye mu Kagari ka Rwezamenyo ya Mbere, Umudugudu w'Intwari, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, banze gukomeza kwitwa Abanyamatimba.

- U Rwanda /

Meghan n'umugabo we bazengurutse Umujyi wa Windsor ku ifarashi (Amafoto)

By Munyengabe Murungi Sabin

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle barushinze, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor buhuruza ibihumbi bitabarika by'abantu baturutse mu bice byose by'Isi.

- Imyidagaduro /

Abiga muri IPRC Musanze basabwe kutihugiraho mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

By IGIHE

Urubyiruko rwiga mu Mashuri Makuru na za Kaminuza rwasabwe gushishikarira kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kutihugiraho mu rugamba rwo kurandura ingengabitekerezo yayo.

- U Rwanda / ,
❌