WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — January 16th 2018Rwanda Paparazzi

Urutonde rw’abakire 8 bambere ku isi batigeze barangiza kwiga amashuri yabo mu gihe abandi amafaranga yabo arangirira mwishuri “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Benshi muri iyi si dutuye bibwira ko gukira bijyana no kwiga, abandi bati ni amarozi, umurage cyangwa se amahirwe, aho usanga ababigezeho bakubwira ko nawe wabigeraho ndetse uko ungana kose. Mu gihe wowe ukiri kwiga ushakashaka ubuzima, hari abantu bakize nyamara batararangije amashuli yabo, hato hari nabandi batayize. Iyo urebye usanga aba baba mu bihugu byateye imbere, bifite ubuhanga kandi bituwe cyane. Aho muri ibi gihugu na nzozi zo gukira ubinyujije mu mashuli, ahubwo twe abanyafurika nitwe tugihigisha ubukire amashuli twiga, soma uru rutonde maze wiyumvire ko waba umukire utitaye ku myaka ufite cyangwa amashuli wumvise.

1.John D. Rockefeller

 

Mu buryo buri wese yatangazwa no kumva ko umukire wa mbere mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika (USA) yarangirije amashuli ye mu cyiciro cyamashuli yisumbuye. John D. Rockefeller washinze uruganda rukomeye rwa petrol (Standard Oil Company) ubu rwabarwa muri miliyali 340 z’amadorari ya Amerika. John D. Rockefeller amaze kurangiza amashuli ye yisumbuye ku myaka 16 gusa yafashe igihe gito cyo kwiga ibijyanye no kubaka ibitabo muri kamenuza gusa. Bikaba bitaramusabye kujya gushakisha ubumenyi Usibye gutangira gukora, akoresheje ubumenyi bwe nubuhanga bwe.

2. Henry Ford

Henry Ford umugabo wakoze uruganda rw’imodoka zizwi kw’izina rye “Ford”. Henry Ford akaba yaravuye iwabo afize imyaka 16 gusa, akaba yarasize isambu ya se n’amatungo. Henry Ford akaba yari afite impano y’ubukanishi ndetse yahise akora mu iduka rigurisha ama mashine. Akaza no kuba ushinzwe iby’ubwubatsi bwa ma mashine mu kigo “Edison Illuminating Company”, uyu akaba nyuma Ahagana mu 1896 akaba yarakoze imodoka ye ya mbere. Ubutunzi bwe ubu bushobora gukabakaba miliyali 199 z’amadorari Amerika

3. Amancio Ortega

Ku myaka ye 14, Amancio Ortega yavuye mu ishuli atangira kugenda asaba akazi muri buri duka ryo mu cyaro yabagamo. Ahagana mu mwaka wi 1975 nibwo yashinze “ZARA” icyari kuba uruganda rw’imideri rutanyeganyezwa ku isi iyo haza gushyirwaho imbaraga zikomeye. Ubu akaba ari umukire ukomeye mu gihugu cya esipanye “spain” mu rurimi rwicyongereza n’ubutunzi bubarirwa muri miliyali 74 z’amadorari ya Amerika.

4. Kirk Kerkorian

Kirk Kerkorian akaba yarahagaritse ishuli ageze mu mwaka wa 8, yakinnye umukino w’itera makofi, akaba yararwanye inambara y’isi ya kabiri ari umutwazi w’indege. Byatangiye agura agace k’ubutaka mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka wi 1962, aho byamutwaye imyaka 7 gusa agatangira MGM (Grand Las Vegas) ihoteri ikomeye cyane muri uwo mujyi. Akaba yarapfuye abarirwa ubukire miliyari 4 z’amadorari y’amerika.

5. Francois Pinault

umukire wa gatanu ku rutonde mu gihugu cy’ubufaransa nyiri Gucci, Christie’s, auctioneers, Samsonite na Puma. Akaba yaracishije amashuli ye yigenga mu mwaka wi 1947, akaba yarakuwemo nuko abanyeshuli biganaga bamubyinaga ku mubyimba kubera ubukene yabayemo. Akaba yarakoze mu nzu ya se yakiraga imbaho zo kubaka ubu ikaba ibarirwa mu mafaranga agana kuri miliyali 13 z’amadorari ya Amerika n’imyanya irenga 2,000 y’ubugeni.

6. David H. Murdock

David H. Murdock wavuye mu ishuli ageze mu mwaka wa 9 yakoze kuri sitasiyo yitanga gas kugeza ubwo yashyizwe mu gisirikare mu 1945. Nyuma yo kuva mu ntambara y’isi ya kabiri, David H. Murdock yaguze umushinga we wa mbere “a Dinner in Detroit”. Yarakoze aho mu mezi make yinjije amadorari 700 gusa. Mu 1985, yafashe “Castle & Cooke” muri Hawaii yari ikuriye uruganda rw’imbuto. Uru ruganda rukaba rwarabaye uruganda rukomeye rutanga imbuto n’imboga kw’isi.

 7. Richard Branson

Umugabo umwe mu bagabo banditswe mu bitabo by’abakire ku isi, Sir Richard Branson yarakubititse arwaye indwara ya dyslexia yamuteye no kuva mu ishuli ku myaka 16. Nyuma yaje gushing umushinga we wa mbere wari ushingiye ku nyandiko “Student Magazine”, uyu mushinga wari gukomera ubamo na z’abahanzi. Mu gihe cye cya kazi yabonye imishinga igera kuri 500 yavuzwe ko ikabakaba miliyali 5 z’amadorari ya Amerika.

8. Joe Lewis

Joe Lewis, umukire uri mu icumi ba mbere mu bwami bw’abongereza yavuye mu ishuli ku myaka 15 agiye gufasha se mu kazi ko gutanga serivise nibindi nkabyo. Muri ishyirahamwe rye “Tavistock”, Lewis yinjiza amafaranga avuye mu nganda zirenga 200 harimo n’ikipe mwese muzi yo mu bwongereza Tottenham Hotspur hamwe na za resitora zigera ku 135 muri leta zunze ubumwe za Amerika nahandi henshi cyane.

Kawera [email protected]

25,230 total views, 0 views today

Ubuhehesi Si bwiza ,Umugabo Yahuye n’ uruva gusenya ubwo yafatanaga n’ indaya yagiye gusambanya abantu bavuza induru “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Isi igira ibyayo, noneho byagera k’udukoryo tubera muri Africa bikaba ibindi bindi, dore ko benshi banashimangira ko amarozi ariyo ntandaro y’ibintu bidasanzwe biba mu duce tumwe na tumwe twa Africa.

Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Namatala ho mu karere ka Mbale, umugabo n’umugore bafatanye banga kurekurana burundu ubwo bari barimo gusambana.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ngo Aba bombi bisanze bafatanye igitsina cy’umugabo cyaheze mu cy’umugore ubwo basambanaga rwihishwa.

Intandaro y’aya marorerwa yaturutse mu kuba uyu mugabo yararimo guca inyuma umugore we bashakanye ndetse banafitanye abana.

Aba bombi bahise bashyirwa ku karubanda, maze umugore w’uyu mugabo ahageze abwira abantu bose ngo babanze barebe ingaruka mbi zo guca inyuma uwo mwashakanye.

Kugeza ubu abaganga gakondo bazwi ku izina ry’abapfumu nibo bari gukora iyo bwabaga ngo barebe ko uyu mugore n’umugabo batandukana.

Umugabo yafatanye n'umugore, nyuma yo guca inyuma umugore we
Umugabo yafatanye n’umugore, nyuma yo guca inyuma umugore we
Bashyize ku karubanda, maze abaturage babaha inkwenene! Ku rundi ruhande abapfumu barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babatandukanye
Bashyize ku karubanda, maze abaturage babaha inkwenene! Ku rundi ruhande abapfumu barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babatandukanye
Uyu mugabo ngo yari yakodesheje inzu kugira ngo ajye guca inyuma umugore we
Uyu mugabo ngo yari yakodesheje inzu kugira ngo ajye guca inyuma umugore we
Abaturage batangira ingano bari baje kwirebera aya mahano
Abaturage batangira ingano bari baje kwirebera aya mahano
[email protected]

30,270 total views, 0 views today

Dore urutonde rw’ ibibuga 10 bya ruhago bihenze cyane kuri iyi isi ya Rurema “REBA HANO AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Nkuko mu bizi abatunzi ba ruhago bagiye bashora menshi muri uyu mukino umaze kuba ubukombe ku isi yose. Ni nako kandi bubaka cyane aho aya mafaranga azajya acurirwa ari ho twita ibibuga. Uru ni urutonde rw’ibibuga bya ruhago bihenze cyane rwose kandi bimwe muri byo bikaba byaragiye bishyirwaho akayabo kugira ngo byongerwe mu buryo bwo kubona abantu benshi bajyamo

$440 Miliyoni- FNB Stadium yo muri Afurika yepfo

$450 Miliyoni- MOSES MABHIDA yo muri Afurika yepfo

$470 Miliyoni- ALLIANZ ARENA ya Bayern Munich

$500 miliyoni- ARENA DE SAO PAULO yo muri Brazil

$550 Miliyoni- SANTIAGO BERNABÉU ya Real Madrid

$570 miliyoni- THE AVIVA yo muri Ireland

$570 Miliyoni- EMIRATES ya Arsenal

$600 Miliyoni- The Cape Town Stadium yo muri Afurika yepfo

$900 Miliyoni- ESTADIO NACIONAL MANE GARRINCHA yo muri Brazil

$1.2 Billion- WEMBLEY y’igihugu cy’ubwongereza

Kawera [email protected]

19,050 total views, 0 views today

Urutonde rw’imodoka 10 zitangiye umwaka zihenze kurusha izindi muri 2018 “REBA HANO AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Baravuga ngo amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko Numara kureba izi modoka urahita wifuza kuba Wabasha kuzigura.

Imodoka zihenze kurusha izindi kwisi zarenze kuba izo gutwarwa zihinduka izo kurimbana. Ubu ndakubwira ko imwe muri izi uramutse uyibonye amateka yubuzima bwawe yahinduka. Wakishima ibyishimo utishimyeho mu buzima bwawe kandi waseka inseko nta muntu muri uru Rwanda yari yayiseka.

Reba uru rutonde rukurikira singombwa ko usoma uburyo zikoze kuko ijisho gusa riraguha. Kuri uru rutonde kandi hakaba hariho imodoka yakoreshejwe mu ndirimbo nshya yakozwe n’umuhanzi king james

$2.5 million — Bugatti Chiron

Aho watekereje ko Bugatti Veyron ari imodoka irenze, iyi yaje ihinyuza iyo modoka kuko yaje iyirenze ubushobozi mu buryo bwose bufatika.

$2.8 million — Pagani Huayra BC

Iyi modoka ikaba igereranwa n’igisimba nyuma yizindi zose, ikaba yariswe izina nk’akamana k’umuyaga. Ibyo bha ubwenge ko iyi modoka iri mu madoka yita cyane kuri iyi si ya rurema.

$3 million — Ferrari Pininfarina Sergio

Wumvise igisubizo cyi’igiciro cyiyi modoka kandi ikaba atari yo ihenze kuri uru rutonde ariko akeza karigura kuko irusha byose izavuzwe ruguru. Iyi modoka yakozwe n’uruganda rw’abatariyani Pininfarina.

 $3.2 Aston Martin Varkyrie

$3.4 million — Limited Edition Bugatti Veyron by Mansory Vivere

Uru rutonde ntirwakuzura tutabonye imodoka zo mu bwoko bwa Bugatti Veyron. Ariko buretse kuba ari yo modoka yiruka kuri uyu mubumbe ni imodoka inahenze cyane kuri iyi si.

$3.4 Lykan Hypersport

 $3.6 MC Laren P1 LM

$4.5 million — Lamborghini Veneno

Uburozi, niryo zina uruganda rwa Lamborghini rwahisemo kuri iyo modoka ureba, ikaba yarakozwe mu kwizihiza imyaka 50 uruganda rumaze ruvutse.

$4.8 million — Koenigsegg CCXR Trevita

Koenigsegg, imodoka iri ku rutonde rwacu. Irabikora koko, ni imodoka yambere ku butaka bwisi ihenze, si ugusesagura ahubwo iyi modoka ikwiye aka kayabo kuko iyi modoka ikaba izengurutsw muri zahabu ahantu hose. Ngaho nawe ibaze agaciro ka zahabu.

$13 Sweptail by Rolls Royce

[email protected]

19,260 total views, 0 views today

Nyuma yo gutera ubwoba abasore bifuzaga kumutereta, Vera Sidika yahishuye uwo yahaye umutima we “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Mu minsi ishize nibwo umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya, Vera Sidika yakuriye inzira ku murima abasore bamwifuzagaho urukundo,aho yavuze ko ameze nk’idorali ritavunjwa.Ibintu byatunguye benshi ndetse ntibasobanukirwa neza icyamuteye kuvuga aya magambo.

Kuri ubu ,Vera Sidika yerekanye umukunzi we mushya usigaye yaramutwaye umutima nyuma yo gutandukana n’umunyanijeriya bahoze bakundana, amushinja kumufata nabi no kutamwitaho. 

Vera Sidika abinyujije kuri SnapChat yashyize hanze amafoto yerekana umugabo w’umuzungu ari nawe basigaye bakundana gusa ntiyigeze atangaza izina rye.

[email protected]

23,340 total views, 0 views today

Ibigwi n’amateka by’imodoka z’intambara zizwi nk’ “Ibifaru” “INKURU IRAMBUYE”

By Rwanda Paparazzi

Ubusanzwe imodoka nini z’imitamenwa zibarirwa mu byiciro bitatu kugeza magingo aya. Hari izigendesha iminyururu, izigendesha amapine ariko adapfa gupfumurwa n’amasasu ndetse n’imodoka zisanzwe ahanini zitwara abategetsi n’abandi baherwe batandukanye ku isi yose ku bw’umutekano wabo.

Ibikoresho by’imitamenwa kandi byogeye ku Isi kugeza n’aho kuri ubu hari za Kajugujugu z’intambara zikoze mu mitamenwa, inzu zifite ibirahure cyangwa ibindi bikoresho bikozwe mu mitamenwa, kimwe n’uko hari imitamenwa ikoreshwa mu kubika ibintu by’ubutunzi bukomeye.

Imitamenwa ariko nayo umuntu yavuga ko igira imiterere yashyirwa mu byiciro nka bibiri. Harimo ibikoresho bifite ubushobozi bwo kutamenwa kubera ibyuma bikozemo bikomeye kandi biremereye, kimwe n’uko ugukomera k’umutamenwa gushobora no guterwa n’uruvange rw’ibindi bintu byashyizwe hamwe, kugira ngo bibyare ubwo budahangarwa bwo kutamenwa n’amasasu.

Ibifaru bishobora kwifashishwa mu gutwara abasirikare bibajyana mu birindiro runaka

Uko byagendaga ku rugamba mbere y’umwaduko w’ibifaru

Ubusanzwe akamaro k’ibifaru harimo gutwara abasirikare ku rugamba mu buryo butekanye, gushyira ingabo mu myanya yazo mu birindiro, gufasha mu bikorwa byo kuvura inkomere ku rugamba, gukora urukuta rukingira amasasu y’umwanzi ku rugamba, ibikorwa by’Ubutasi ndetse no kubasha kuvogera ibirindiro by’umwanzi bitagoranye.

Nk’uko tubikesha urubuga Musee de la guerre rw’imwe mu Nzu ndangamurage ibitse amateka y’ibifaru muri Canada, ubusanzwe izi modoka z’intambara zijya kwaduka, Ingabo z’Abongereza kugira ngo zigabanye ubukana n’umuvuduko w’umwanzi ku rugamba mu ntambara ya mbere y’Isi, byasabaga ko abasirikare babanza kubaka inzitiro z’insinga zizwi nka senyenge aho bakeka umwanzi hose.

Ikindi bifashishaga kwari ugukoresha imbunda zirasa urufaya rw’amasasu kugirango ruse n’urukoze urukuta rubuza umwanzi gukomeza abasatira, ibi kandi ngo byagize uruhare runini mu guhagarika imbaraga z’umwanzi mu ntambara ya mbere y’isi cyane cyane mu 1915 na 1916.

Uko Ingabo z’Abongereza zatangiye gucura ibifaru

Ibyo ariko Abongereza babibonye nk’ibintu bitazaramba maze bahimba ubu buryo bwo gukoresha imodoka z’imitamenwa.

Muri iyo myaka, Igihugu cy’u Bwongereza cyashyizeho Akanama kihariye mu ibanga rikomeye, kiswe The Landships Committee, maze gahabwa amabwiriza yo gukora inyigo yihuse y’uko hakorwa imodoka z’imitamenwa zakwifashishwa ku rugamba.

Ako Kanama kahise gakoresha ijambo “Tank” nk’ijambo ry’ibanga ry’uwo mushinga. Ubusanzwe Itanki, ni ikigega cy’amazi, muri urwo rwego rero, ngo igishushanyo mbonera cy’igifaru cyari cyakozwe, cyajyaga gusa neza neza n’ikigega kibika amazi.

Birumvikana kubera ko ibifaru byabaga bifite ubushobozi bwo kwihindukiza, kujya imbere cyangwa kuzenguruka impande zose ubu bwari uburyo bwiza bwo kubasha guhangana n’umwanzi, kumugabaho ibitero byihuse no kumusanga aho yabaga yihishe maze bikahamusenyeraho.

Ibifaru binashobora gukora urukuta, bigakingira ikibaba abasirikare bari kujya mu myanya yabo ku rugamba, kimwe no gutwara inkomere bazijyana aho kuvurirwa.

Muri iyi ntambara ariko, ibifaru byanenzwe umuvuduko wabyo ku rugamba ndetse kugeza n’aho ngo abasirikare bagenda n’amaguru babirushaga kwihuta. Ntibyabashaga kugenda ahantu hari ibyondo byinshi cyangwa ngo byurire imisozi.

Sir Douglas Haig wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Abongereza yabaye nk’unenga cyane ibi byose, anategeka ko hakorwa andi mavugurura kuri ubu buhanga bw’intambara, cyane cyane nyuma y’aho itsinda ry’ingabo z’abanya-Canada zafashaga Abongereza ku rugamba ritakarije ibifaru bitandatu kuri birindwi byari ku rugamba rw’ahitwa Courcellette aho imbunda zikomeye z’ingabo z’Abadage bari bahanganye zamenaguye ibifaru byabo hafi ya byose, hakarokokamo kimwe gusa.

Izi ntwaro ariko ubusanzwe zakoreshaga imitende, zaje kwigirwa amayeri zishyirwaho iminyururu, bigirira akamaro cyane Abongereza mu myaka ya 1918-1919.

Kuva ubwo rero, ibihugu byinshi ku isi byahise bitangira igisa n’amarushanwa yo gucura no gukora izi modoka, ku buryo mu mbaraga igihugu iki cyangwa kiriya kigomba gukangisha ibindi, inyuma y’intwaro za kirimbuzi n’izindi zirasa kure, nyuma kandi y’igisirikare kirwanira mu kirere; amatsinda arwanisha ibifaru yigaragaza mu bigize uburinzi bukomeye bw’ibihugu.

Ibifaru kandi byongeye kwigaragaza cyane mu ntambara y’iminsi itandatu yahuje Abarabu na Israel mu 1967, ubwo ibya Israel byatsimburaga ingabo z’Abarabu mu Butayu bwa Sinai, iki gihugu kikabasha kunesha ibihugu birindwi by’Abarabu bidasubirwaho, kandi mu gihe gito.

Magingo aya, ni kimwe mu bikoresho karahabutaka byifashishwa mu rugamba

Ibifaru byakoze akazi gakomeye mu ntambara ya mbere y’Isi yose

9,600 total views, 0 views today

Dore Urutonde rw’ Abakinnyi 10 ba NBA bigaragaje kurusha abandi mu myaka ya 2000 “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Ishyirahamwe ry’igihugu ry’umukino wa basketball (NBA)muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagiye rigaragaramo abakinnyi b’ibihangange uko imyaka igenda ihita, barimo Magic Johnson na Larry Bird mu myaka ya za 80, na ba Micheal Jordan mu myaka ya za 90. Nyamara ariko, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 Jordan yaje gusa nk’uvuye muri uyu mukino aza kugaruka nyuma ya season 2 ariko aza iri shyirahamwe rikeneye amaraso mashya.

Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho abakinnyi 10 beza bigaragaje mu myaka y’2000, aho aba bakinnyi wasangaga ari bo bagize uruhare mu kwegukana shampiyona ndetse bakaniharira ibihembo by’abakinnyi beza kuva mu 2000.

Kobe Bryant

Uyu mukinnyi wamamaye mu ikipe ya Los Angeles Lakers niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000.

Uyu mukinnyi wigaragaje nk’umusitari uri kuzamuka mu mpera y’imyaka ya za 90, agatangira kwamamara muri za 2000, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu mateka ya NBA wabashije kwegukana ibikombe 5 ari kumwe na LA Lakers harimo bitatu byikurikiranyije mu 200-2002.

Uyu kandi yabaye umukinnyi wa mbere muri NBA, aza kwegukana imidari ya zahabu 2 mu mikino olimpike, ndetse akaba yaritabiriye imikino ya All Star inshuro 17 kuva mu 2000 kugeza mu 2016.

Yaje gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016, akaba azwiho kuba mu gihe cye yamaze mu kibuga yarambaye umwambaro wa LA Lakers wonyine ndetse akaba yaratsinze amanota 81wenyine mu mukino wa NBA mu 2006.

Tim Duncan

Tim Duncan bari barahimbye akazina ka “The Big Fundamental” yari azwiho gutanga umusaruro bucece, akaba yaregukanye ibikombe 5 bya NBA birimo 4 yatwaye nyuma y’2000, akaba yarabaye umukinnyi urusha abandi agaciro (MVP)inshuro 2, ndetse agera kuri finale ya MVP inshuro 3. Kuva afite imyaka 19 kugeza asezeye yakiniye ikipe ya San Antonio Spurs yari yamuguze mu 1997 mbere yo gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016.

LeBron James

Uyu yinjiye muri NBA mu 2003 yinjijwe na Cleveland Cavaliers akimara kurangiza ayisumbuye. Kuva ubwo, uyu mukinnyi ufite uburebure bwa metero 2 n’imisago yatangiye kwigaragaza muri NBA ndetse yegukana ibihembo byinshi birimo icyo bita Rookie of the year, yegukana MVP 4 harimo 3 yageze kuri final, ndetse yegukana ibikombe 3 bya shampiyona ya NBA n’ibindi birimo imidari 2 ya zahabu yakuye mu mikino olimpike.

Nyuma ya saison 7 muri Cleveland, LeBron yagiye muri Miami Heat ayifasha kwegukana shampiyona 2 mu myaka 4. Yaje kugaruka muri Cleveland mu 2014 maze mu 2016 ajyana n’iyi kipe muri shampiyona ya mbere y’ababigize umwuga yateguwe n’umujyi kuva mu myaka 52 yari ishize. Ku myaka ye 33, uyu mukinnyi aracyabica bigacika mu ikipe ya Cleveland.

Shaquille O’Neal

Handmade Software, Inc. Image Alchemy v1.13

Uyu mukinnyi uzwi ku kazina ka Shaq mu myaka ya 2000 yari yarubatse izina nk’umukinnyi w’ibigango mu makipe nka Orlando Magic na Los Angeles Lakers. Yakomeje kwitwara neza ku rwego rwo hejuru yegukana shampiyona 3 zikurikiranye mu 2000 kugeza mu 2002. Umwaka w’I 2000 ngo ni umwaka wahiriye cyane uyu mukinnyi kuko ari wo yegukanyemo igihembo cya MVP, ndetse atwara igihembo cya MVP muri All Star Game, ndetse ni nawo mwaka yegukanyemo igikombe cya mbere cya shampiyona ya NBA.

Yaje kwegukana shampiyona ya 4 ari kumwe na Miami Heat mu 2006, aza gusezera ari umukinnyi wa Boston Celtics nyuma ya saison ya 2010-2011. Shaquille O’Neal kandi mu 2016 yaje gushyirwa mu rwibutso rw’abakoze amateka muri basketball ruzwi nka Basketball Hall of Fame.

Kevin Garnett

Kevin Garnett  uzwi na none nka KG na “The Big Ticket”, Yinjiye muri NBA yinjiriye mu ikipe ya Minnesota Timberwolves mu 1995 agisohoka mu mashuri yisumbuye. Yakinnye saison 21 muri NBA ari kumwe na Timberwolves, Boston Celtics, na Brooklyn Nets mbere yo gusezera mu 2016. Mu bihembo yegukanye harimo icya MVP, yitabiriye All Star inshuro 15, atwara umudari wa zahabu mu mikino olimpike ndetse yegukana shampiyona ya NBA mu 2008 ari kumwe na Celtics.

Dwyane Wade

Dwyane yateguwe na Miami Heat mu 2003 akina saison zigera kuri 13 zitazibagirana ari kumwe n’iyi kipe mbere yo kujya muri Chicago Bulls mu 2016. Yegukanye shampiyona 3 ari kumwe na Heat, agera kuri final y’amarushanwa ya MVP mu 2006. Uyu akaba yari afite ubuhanga mu kibuga bwatumye yigarurira imitima y’abatari bakeya uko imyaka yahitaga.

Dirk Nowitzki

Ni umukinnyi umaze igihe cye cyose mu kibuga akinira ikipe ya dallas mavericks yamucuze ikamukuramo umukinnyi w’igihangane muri NBA. Uyu musore wavukiye mu Budage ni umwe mu ba shooter beza b’ibihe byose muri NBA. Yegukanye shampiyona imwe ya NBA ndetse agera kuri final ya MVP mu 2011, ahabwa igihembo cya MVP mu 2007 ndetse atoranywa inshuro 13 kwitabira All Star Games.

Kevin Durant

Durant ni umwe mu bakinnyi beza mu gutsinda NBA yagize mu kinyejana cya 21 ndetse akaba yaregukanye igihembo cy’uwatsinze amanota menshi inshuro 4, yegukana igihembo cya Rookie of the year, ndetse n’imidari 2 ya zahabu mu mikino olimpike ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kumara saison 9 mu makipe ya Seattle Supersonics na Oklahoma City Thunder, Durant yasinyiye Golden State Warriors mu 2016 ashaka igikombe cya mbere cya shampiyona.

Allen Iverson

Uyu ni umwe mu bakinnyi beza mu mateka ya basketball. Nubwo Iverson nta burebure bukabije yari afite, yakinishaga ingufu zidasanzwe ndetse arangwa no kudatinya bituma yigarurira imitima y’abafana benshi mu myaka 14 yamaze muri NBA.

Uyu yegukanye igihembo cya MVP muri saison ya 2000-2001. Yakiniye amakipe 4 yo muri NBA, ariko yamenyekanye cyane afasha ikipe ya Philadelphia 76er’s. nawe yinjijwe muri Basketball Hall of Fame mu 2016.

Steve Nash

Ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000 haza umukinnyi Steve Nash wari uzwiho ubuhanga mu gupasa umupira, aho ngo yatanze pass zavagamo ibitego 10,335 mu myaka 19 yamaze muri NBA.

Uyu mugabo wavukiye muri Canada yanatsindiye igihembo cya MVP mu 2005 na 2006 ari umukinnyi wa Phoenix Suns, ndetse yagaragaye inshuro 8 muri All Star Games.

6,660 total views, 0 views today

Umuhanzikazi Miley Cyrus yakoze ubukwe mw’ ibanganga rikomeye hamwe n’ umukunzi we “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Umuririmbyi Miley Cyrus uri mu bakomeye mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarushinze n’umukunzi we Liam Hemsworth mu buryo bagize ibanga.

Ubukwe bw’aba bombi babukoreye ahitwa Byron Bay mu Ntara ya New South Wales yo muri Australia, aho bari baragiye kwishimana mu bihe byo gutangira umwaka mushya wa 2018 nk’uko byatangajwe na NW Magazine.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi b’aba bombi yashimangiye ko bamaze kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Yagize ati “Ni ahantu hadasanzwe kuri bo. (muri Bryon Bay). Bameze neza cyane. Ni umugore n’umugabo kuko bambikanye impeta mu ibanga.”

Miley Cyrus na Liam Hemsworth bambikanye impeta y’urukundo bwa mbere mu 2013, bongeye kubyutsa umubano mu 2016. Kuva icyo gihe bakomeje kugaragara bari mu buryohe bw’urukundo ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko bitegura kwibaruka nyuma barabinyomoza.

Destiny Hope Cyrus wamenyekanye cyane nka Miley Cyrus mu muziki, yakoze indirimbo zizwi zirimo “Wrecking Ball”, “Adore You”, “We Can’t Stop” n’iyitwa “Malibu” igezweho muri iki gihe. Yakoze album zirimo “Hannah Montana” (2006), “Breakout” (2008), “Bangerz” 2013 n’iheruka yise “Younger Now” (2017).

Aba bombi bamaze imyaka irenga ine bakundana

Miley Cyrus mu minsi ishize byavuzwe ko atwite

Miley Cyrus yarushinze n’umukunzi we bamaze igihe barajyanye mu biruhuko muri Australia

4,440 total views, 0 views today

Amakosa wakagombye kwirinda gukora mu igihe watumiwe mu bukwe bw’ inshuti yawe “INKURU IRAMBUYE”

By Rwanda Paparazzi

Abantu bataha ubukwe kenshi bashobora kuba babona imyitwarire mibi runaka cyangwa bakumva inkuru z’abahindutse iciro ry’umugani kubera ibyo bakoze benshi bakabifata nk’amahano.

Ubukwe ni umwanya w’ibyishimo ku baba baremeranyije kubana bagahitamo kubihamiriza inshuti n’imiryango. Kuba baba bagutumiye ngo musangire umunezero, ntibikwiye ko uza mu mubare w’ibyo babara nk’ibyatumye ibirori byabo bitagenda neza nk’uko babyifuzaga.

Nyuma yo gutaha ubukwe butandukanye nitegereza uko ababutashye bitwara no kumva ibitekerezo by’abantu b’ingeri zinyuranye nabakusanyirije imwe mu myitwarire idahwitse twagiye duhurizaho.

Urutonde rw’ibintu ukwiye kugendera kure igihe utashye ubukwe ni rurerure ariko twahisemo kubagezaho bimwe mu bikunze kugaragara cyane.

Gutumirwa ukagenda uherekejwe

Rimwe mu makosa abantu bakora nkana ni ugutumirwa mu bukwe ugasanga ugiye uherekejwe n’abandi bantu baba abo mu muryango wawe cyangwa inshuti zawe. Hari n’uba afite abashyitsi bamusuye, akumva atabasiga mu rugo agahitamo kubajyana.

Ubitekerejeho neza ariko nawe wabona ko ari ukurengera kuko iyo umuntu ari gutegura ubukwe ateganya umubare runaka w’abatumirwa azabasha kwakira bigendanye n’ingengo y’imari yateganyije.

Niba ku rupapuro rw’ubutumire yaguhaye handitseho izina ryawe gusa wowe ukaza uherekejwe, aha ni ho uzasanga ibyari byateguwe bibaye bike. Nubwo batazakwerurira ko ibyo wakoze ari amakosa ariko buri wese ukuzi azakwibazaho.

Kujyana abana benshi

Kuba waherekezwa n’umwana wawe mu bukwe nta kibazo na kimwe kirimo cyane cyane igihe ku butumire wahawe handitseho ngo umuryango wa runaka.

Ariko nanone ibyaba byanditseho byose ntibiguha uburenganzira bwo kujyana abo wabyaye bose, aho usanga nk’umuntu yajyanye abana barindwi. Harimo n’abadatinya kujyana n’ab’abaturanyi.

Uretse kuba wowe ubwawe bishobora gutuma udakurikira neza umuhango witabiriye kuko uba ugomba kubacunga ngo batagira ibyo bangiza, binateza akajagari aho usanga bari kuzenguruka mu bashyitsi mu gihe bakina bakabakandagira cyangwa bakagira ibyo bamena.

Kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa

Mu gihe andi makosa twavuze hejuru abantu benshi batayitaho, kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa byo ni ibintu buri wese ufite umuco areba akanenga, ku buryo iyo ubikoze hari n’abadatinya kukunegura kandi bazi neza ko uri kubumva.

Biragayitse gutaha ubukwe mu gihe bari gutanga ibyo kunywa wowe utangiye gufata amacupa ugahisha munsi y’intebe cyangwa mu isakoshi igihe wayitwaje.

Uretse kuba ari umuco mubi ugaragaza inda nini, uba unirengaje ko atari wowe wenyine ukeneye ibinyobwa kandi uko ufata byinshi ariko utuma hari abagira ibyago byinshi byo gutaha bafite inyota, ugasanga utumye abateguye ubukwe bavugwaho ubusambo.

Ibi kandi binajyana n’amafunguro aho usanga umuntu yaruye ibiryo bikagenda bimeneka cyangwa yamara kugera mu byicaro agatangira guhisha mu mifuka y’imyenda.

Binagendana kandi no kunywa ukarenza urugero ku buryo mu gihe ubukwe burangiye usanga aho kuvuga uburyo ibirori byagenze, basubiramo amakosa atandukanye wakoreshejwe n’inzoga. Ubukwe ni umunsi wo kwishima ariko na none si umwanya wo kurengera.

Imyambarire idahwitse

Aha umuntu ashobora guhita atangira kwibaza ati “ese ni gute ushobora kuvuga ko uwatashye ubukwe yakwambara bidahwitse kandi aba yahisemo umwambaro yumva ko ari mwiza kurusha iyo atunze yose?”

Kwambara bidahwitse bivugwa hano ni uguhitamo ya myambaro umuntu wese akureba akibaza niba wabanje kubitekerezaho neza cyangwa wari wibagiwe aho ugiye.

Umwe mu bo twaganiye yatanze urugero agira ati “Hari ibintu noneho byateye aho nsigaye mbona abakobwa hafi ya bose basigaye bambara utuntu tugufi tubambika ubusa ngo ni yo imyenda y’ibirori.”

Aha ntabwo dushaka kugaragaza ko kwambara umwenda mugufi ari ikibazo kuko buri wese agira uko yambara bitewe n’impamvu ze bwite.

Ikosa rikomeye dushaka kugaragaza ni uguhitamo umwambaro uzatuma utambuka ukarangaza abantu kandi wenda abageni bageze mu gihe gikomeye cyo guhamya isezerano ryabo.

Ikindi ni uko nubwo abantu benshi batabyitaho, kwambara umweru igihe utashye ubukwe si byiza kuko ari ibara ryiranga cyane ndetse akenshi usanga umugeni ari ryo yahisemo.

Kwambara iri bara ndetse n’indi mirimbo igaragara cyane benshi babifata nko gushaka kugaragara mu birori cyane kandi atari wowe byagenewe. Igihe atari ryo abashyingiranwe basabye ko buri wese aza yambaye warihitamo igihe gusa rivanze n’andi mabara.

Gufata amafoto no kuyakwirakwiza

Ikindi kintu usanga kidakwiye kandi benshi dukora iyo twatashye ubukwe ni ukubyiganira imbere y’abageni ngo turi gufata amafoto. Aha tuba twirengagije ko abageni bateguye umufotozi w’umwuga kandi bazi neza ko hafi y’abitabiriye ibirori bose bafite telefoni zifotora.

Uretse kuba ibi bitera akavuyo ndetse bikarangaza abandi batumirwa, burya ni no kubangamira umufotozi w’umwuga uba wishyuwe ngo afate amafoto meza azabera urwibutso abashyingiranwe.

Hari undi muco noneho umaze gukwirakwira aho nyuma yo gufata amafoto y’abageni n’abandi batumirwa usanga nyiri ukuyafata ayashyira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Whatsapp, Twitter na Instagram.

Nta burenganzira na buto ufite bwo gufata umuntu ngo ukwirakwize ifoto ye mutabanje kubyumvikanaho. Ese n’iki kikubwira ko yifuza ko isura ye igaragara kuri izo mbuga nkoranyambaga zose?

Niba ubyifuza tegereza bo babanze baguhe ayo bifuza ko ajyaha hanze cyangwa ubereke ayo ufite ubasabe uburenganzira. Nutaha ubukwe ukabuzwa gufotora, ntuzitotombere uwabuteguye kuko ni ubuzima bwe bwite; afite uburenganzira bwo kugena amabwiriza agomba gukurikizwa ngo umunsi we ugende neza.

Nta wavuga amakosa umutumirwa akwiye kwirinda ngo yibagirwe ibijyanye no gukererwa, gutaha ibirori bitarangiye, guterura ibiganiro mu matsinda mu gihe imbere hari kuvugirwa ijambo cyangwa undi muhango no kumara umwanya munini wibereye kuri telefoni.

Uwineza [email protected]

1,500 total views, 0 views today

Diamond Platnumz nyuma yo kwikundira abakobwa bo mu Rwanda kurubu arifuza kugura Inzu Mu Rwanda “INKURU”

By Rwanda Paparazzi

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki ukorerwa muri Afurika, yatangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi yanditse asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda. Yabajije agace kamubera keza muri iki gihugu yemeza ko agikunda ndetse akaba ari yo mpamvu yifuza kuhagira urugo.

Ibi yabivuze mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekeje ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel.

Yagize ati “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka “Diamond Karanga” bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.

Diamond atangaje ibi nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga akakirwa mu buryo budasanzwe, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nya k mata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje u rubyiniro.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Diamond ubwo aheruka i Kigali na bwo yabwiye IGIHE ko u Rwanda ari igihugu akunda

Diamond ni umwe mu bahanzi bamaze kwigwizaho abafana benshi muri Afurika

Diamond ari gushaka inzu yo kugura mu Rwanda

8,550 total views, 0 views today

Before yesterdayRwanda Paparazzi

KNC ati “Senderi” yaberwa no kwambara amahembe afana ikipe yanjye kuko muzika yo itamuhira “INKURU”

By Rwanda Paparazzi

Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka ‘KNC’ yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru uyu munsi avuga ku gitaramo cyo kumurika Album ye ari nako ngo asezera ku muziki. Aboneraho kuvuga kuri Senderi muri iyi minsi muzika itari guhira, avuga ko ngo yaberwa no kuba umufana w’ikipe ye (KNC).

Ngo yumva Senderi yakwambara amahembe akisiga irangi akaza gufana ikipe ye

Ngo yumva Senderi yakwambara amahembe akisiga irangi akaza gufana ikipe ye

KNC yari amaze imyaka itandatu adakora umuziki ariko ngo agiye kuwugarukamo ahita anawusezera yerekana Album ye ya kane iriho indirimbo 40.

16 muri zo ngo yamaze kuzitunganya, muri Nyakanga 2018 nibwo azamurika iyo Album ye yise “Heart desire” ahite anasezera kuri muzika.

Kuva ubu kugeza muri Nyakanga ngo araba abyukije muzika ye nyuma yabwo ngo azahagarika kuririmba ariko ntibizamubuza kuguma hafi y’iyo ‘industry’ ya muzika mu bindi bikorwa.

KNC  yavuze ko mu gutangira igitaramo cye hazaza na Yvonne Chaka Chaka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Izindi Album za KNC yakoze kuva mu myaka ya 2000 ni “Mambo Sawa”, African Lady” n’indi yitwa “Abagore”

Yavuze kandi ko agiye kongera gukina amakinamico yamenyekanyemo nka “Indyankurye” azwimo nka “Dr Runiga” ngo guhera mu kwezi kwa gatatu.

Yavuze no kuri Senderi International Hit ubwo yari abajijwe kubyo aheruka kumuvugaho mu minsi ishize, ashimangira ko yumva Senderi akwiye kuba umufana w’ikipe ye.

KNC mu minsi ishize yashinze ikipe yise “Unity Sports Gasogi”  yavuze ko ibyo yavuze kuri Senderi nta nabi yari irimo ko asanzwe ari inshuti ye, ngo ibyo yakora byose byaba ari ugutera urwenya.

Ati “Cyakoze Senderi aberewe no kwisiga amarange akambara n’amahembe ubundi akaza akamfanira ikipe…gusa nubwo mbivuga ntabwo mba ngamije kumusebya kuko nawe nziko bitamurakaza kuko nicyo gihe mbivuga ntabwo byamubabaje”.

9,630 total views, 0 views today

 Umusore Yemeye Kumugaragrao ko Ariwe Wambere Umaze Kurongora abakobwa Benshi Beza Ku Isi “REBA HANO UYU MUSORE”

By Rwanda Paparazzi

Umusore ukomoka Dubai yemeye kumugaragaro yo ariwe muhungu wambere ku isi umaze kuryamana n’ abakoba benshi benshi batandukanye ku isi kubera ko nibura ubundi buri joro aryamana n’ abakobwa 2 muri weekend akaryamana n’ abakobwa 6 .

Umusore abinyujije mwitangazamakuru nyuma yuko benshi bibaza amafaranga amafaranga aha abakobwa aho ayavana yatangaje ko ubusanzwe ubuzima bwe atifuza ko bwahura n’ akababaro kuko yifuza ko ahorana ibyishimo kandi akenshi abihabwa n’ abakobwa niyo waza iwe kumusura niyo mutaryamana aguha amafaranga ukitahira .

Uyu musore uri mukigerop cy’ imyaka 25 y’ amavuko ubusanzwe ufite ababyeyi be bafite amafaranga menshi ndetse nawe akaba afite uruganda ubusanzwe rutunganya imyambaro itandukanye yakomeje avugako nubwo bino abiha umwanya we gusa afata igihe akajya gukora gusa ngo niyo atakora aba yizeye neza abantu bari gukora kuruganda rwe dore ko amaze imyaka irenga 6 akora uyu murimo kandi inyungu yarayibonye .

Mukiganiro yagiranye n’ itangazamakuru rikorera muri kiriya gihugu cy’ abarabu bamubajije nibura umubare w’ abakobwa amaze kuryamana nabo yasubije avugako atabazi neza gusa ubusanzwe mu minsi y’ akazi agomba kurarana n’ abakobwa 2 cyangwa 3 gusa muri weekend kuko aba yarangije akazi ashaka kwishima aba agomba kwinezaza hamwe n’ abakobwa 6 dore ko afite inzu nini agura ibyo kunywa nibyo kurya agatumira umu Dj agashyiramo umuziki bakabyina .

REBA ANDI MAFOTO ATANDUKANYE :

Ngayo Nguku …..

Posted By: Uwera [email protected]

40,530 total views, 0 views today

Nyuma y’ igihe kirekire yarabigize ibanga Christopher yatangaje ko afite umukunzi bamaranye imyaka 3 “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Umuririmbyi Muneza Christopher wavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko ntiyerure ko yaba ari mu rukundo, kuri ubu yahishuye ko imyaka irenga itatu akundana n’umukobwa utifuza kwisanga muri rubanda.

Christopher akunzwe cyane mu ndirimbo ‘isezerano’ aherutse gushyira hanze yavuzwe mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe usigaye utuye mu Bufaransa.Aba bombi umubano wabo bakomeje kuwuhisha ndetse buri wese akumvikanisha ko ari ubushuti busanzwe.

Inkundura y’urukundo Knowless yagiranaga n’abasore batandukanye uyu muhanzi nawe yavuzwemo ariko impande zombi bakumvikanisha y’uko ari abavandimwe kurusha uko bakundana nk’uko byatangazwaga.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa bari kumwe ku ifoto ariko abyamaganire kure

Uyu muhanzi wimutse iwabo akajya kwibana i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ntiyavuzwe mu rukundo cyane, yakunze gutangaza y’uko ahugiye mu gukora muzika; biragoye kubona yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukobwa bakundana.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Christopher yahishuye ko imyaka irenga itatu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa ngo utifuza kwisanga muri rubanda azwi, aha yasobanuye ko uyu mukunzi we ari umuntu ukunda gushyira ibintu bye ku murongo kuburyo atifuza kwisanga mu itangazamukuru.Yagize ati “Mfite umukunzi n’ubushize yari ahari ariko ikibazo ntabwo ari umuntu ukunda kwisanga mu itangazamakuru.Ahaaaa hashize imyaka itatu turi inshuti.”

Abajijwe icyo yaba yarakundiye uyu mukobwa mu bakobwa benshi bagenda bagaragaza ko bakunda ibyamamare, yatangaje y’uko bigoye kubisobanura ariko ko hari ingingo zimwe na zimwe yashingiyeho amuhitamo muri benshi azi.

Muneza ati :”Hari ibintu utashobora gusobanura neza,ikintu cya mbere cyankuruye ntabwo ari ubwiza, ni ukuntu ameze n’ukuntu yakira ibintu n’uko atuje.Uhhh ukuntu adashiduka, nta kintu kimushitura.”

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa bakundana arusha umwaka umwe w’amavuko atari umuntu ushidukira ubuzima nk’ubwo abona muri filime cyangwa ku byamamare runaka ahubwo ko acanye ku maso kuburyo buri kimwe cyose abona yagikora mu buryo bwe.

Yagize ati :” Hari ukuntu nyine, munyihanganire kuba ngiye kubivuga muri rusange hari ukuntu abakobwa badakunze kwita ku bintu niba nabyita isi y’ubucuruzi cyangwa se gushaka amafaranga kubaho muri rusange.”

Uwineza [email protected]

60,450 total views, 0 views today

Bijou umukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo Yashyize Hanze amafoto ye Yambaye Ubusa Buri Buri “REBA HANO AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Mu minsi ishize Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] wo mu itsinda rya Urban Boyz yagiranye amakimbirane n’umukunzi we uba mu Busuwisi, intandaro ya byose ni umukobwa w’umucuruzi witwa Bijou,kuri iyi ncuro rero   twakiriye amafoto uyu mukobwa ubwe yishyiriye hanze yambaye ubusa nawe ihere ijisho .

aya mafoto icyo wavuga nuko yagiye asakazwa ahantu hatandukanye cyane cyane kumbuga nkoranyambaga zitandukanye zikoresha n’ abantu benshi nubwo atazishyize ahantu buri wese azibona kuko murizi mbuga nka Instagram hari ahantu hatandukanye hashirwa amafoto gusa banatu batajya bacyeka kandi zirimo .

Posted By:Uwineza [email protected]

94,440 total views, 0 views today

Dore Urutonde rw’ Abagore Muri Afurika Bafite Amafaranga Menshi Kurusha Abandi “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Gusa umunyangolakazi Isabel Dos Santos n’umunyanigeriakazi Folorunsho Alakija nibo baza k’uruhembe rw’abagore  bafite amafaranga menshi cyane muri Afurika,gusa hari abagiye bayakura mu mishinga yabo abandi bakayakura k’umurage w’ababyeyi babo.

1. Isabel dos Santos

Image result for isabel dos santos

Isabel dos Santos niwe mugore ufite amafaranga menshi,akaba ari umukobwa wa Perezida wa Angola wayoboye iki gihugu guhera mu mwaka 1979.Isabel dos Santos yabaye umuherwe bitewe n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akora.Muri uyu mwanya Isabel dos Santos niwe mugore ukize cyane muri Afurika akaba afite akayabo ka billion 3.2 z’amadorale.

2. Folorunsho Alakija

Folorunsho Alakija,uyu nawe ni umuherwekazi uturuka mu gihugu cya Nigeria,ubu bukire bw’uyu mugore akaba abukura mu kumurika imideli ndetse no gucuruza amavuta.Folorunsho yatangiye ubucuruzi mu mwaka 1970 ubwo yajyaga kwiga ibijyanjye no kumurika imideli mu gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa London,ubwo yasozaga amashuli ye yagarutse mu guhugu cye cy’amavuko cya Nigeria atangira kumurika imideli ndetse no gucuruza amavuta, uyu mugore afite nawe akayabo ka billion 1.63 z’amadorale.

3. Hajia Bola Shagaya

Related image

Hajia Bola Shagaya nawe akomoka mu gihugu cya Nigeria,uyu niwe rwiyemezamirimo wa mbere w’umugore wabayeho muri Afurika,kugira imishinga byinshi y’ubucuruzi byamugize umuherwe uza ku mwanya wa gatatu dore ko afite na companyi y’itumanaho ,akaba afite n’indi mishinga muri Amerika ndetse n’iburayi muri rusange.Hajia Bola Shagaya nawe afite akayabo ka miliyoni 630 z’amadorale.

4. Mama Ngina Kenyatta

Related image

Mama Ngina Kenyatta n’umugore wa Perezida w’ambere wa Kenya Jomo kenyatta ndetse akaba n’umugore wa mbere w’igihugu cya kenya bitewe niyo mpamvu uyu mugore aza mu bafite agatubutse dore ko afite imishinga myinshi cyane nko mu ma hoteli,uburezi,ibigo by’imari, ubuhinzi ndetse n’indi mishinga itandukanye ashoramo amafaranga,uyu mugore nawe afite akayabo ka miliyoni 515 z’amadorale.

5. Wendy Appelbaum

Wendy Appelbaum ni we mukobwa wenyine w’ikinege wa Donald Gordon, akaba ari umugabo nawe w’umukire wo mu gihugu cya Afurika y’epfo,uyu mugore akaba yarabanje kuba umufatanya bikorwa mu mishinga ya se umubyara,bikaba byararangiye ashinzwe icunga mutungo ry’imishinga ya papa we,uyu mugore kandi akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur,akaba afite akayabo ka miliyoni 310 z’amadorale.

6. Bridgette Radebe 

Related image

Bridgette Radebe nawe ni umuherwekazi wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo,akaba afite companyi icukura kandi igacuruza amabuye y’agaciro yitwa “Mmakau Mining”,akaba akuriye n’undi mushinga witwa South African Mining Development Association,akaba nawe afite akayabo ka miliyoni 145 z’amadorale.

39,660 total views, 0 views today

Miss Sharifa wambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda yambitswe impeta n’ umusore wamwihebeye “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Umuhoza Sharifa wambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda, yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga.

Uyu mukobwa yibukirwa cyane ku buryo yashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru yari ahagarariye muri Miss Rwanda 2016.

Miss Sharifa yabwiye  ko yamaze kwambikwa impeta n’umusore bamaze igihe bakundana, akaba ari intambwe ya mbere yerekeza mu kuzabana nk’umugabo n’umugore.

Yagize ati “Yego nibyo, na gahunda yo kurushinga irahari vuba, ni umwiteguro wa mbere wari ubaye, igihe ubukwe buzabera nacyo tuzagitangaza. Hari ibyo twebwe tuba twifuza ariko hari igihe wenda bishobora guhinduka bitewe n’impamvu runaka.”

Yongeyeho ati “Ndamukunda cyane kandi nishimye, ikindi ni ukumusezeranya ko nzamubera umufasha mwiza.”

Uyu mukobwa ntiyakunze kugaragaza umusore bakundana mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, umwanzuro yemeza ko agihagazeho kugeza igihe bazaba bagiye kurushinga.

Miss Sharifa aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) mu mpera z’umwaka ushize mu ishami ry’Icungamari.

Sharifa yavukiye kandi akurira mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza,. Akarere ka Musanze.

Nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, Umuhoza Sharifa yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha abana b’abakobwa babyariye mu rugo. Yatanze imashini 12 zidoda mu ihuriro yise “Association Icyerekezo” rihuriwemo n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze batewe inda bikabaviramo gucikiriza amashuri.

Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga

Miss Umuhoza Sharifa yarangije muri ULK

Miss Umuhoza Sharifa

34,980 total views, 0 views today

Inzu Bivugwa ko Diamond Yaguze miliyari y’ Amashiringi byamaze kumenyekana ko ayikodesha “INKURU IRAMBUYE”

By Rwanda Paparazzi

Nyuma y’aho umukomisiyoneri wa mbere atangarije ko umuhanzi Diamond Platnumz yaguze inzu nshya yamutwaye akayabo ka miliyari, habonetse undi uvuguruza ibi avuga ko iyi nzu Atari iya Diamond ahubwo ayikodesha.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutangarirwa kubera uko akomejeho kwigwizaho imitungo yiganjemo amazu byavugwaga ko iturutse mu maboko ye, aho hari umukomisiyoneri witwa Dalali watangazaga ko uyu muahnzi afite amazu 29 amaze kugura harimo iyamuhenze cyane yamutwaye miliyari y’Amashilingi.

Amakuru agezweho kuri ubu dukesha Udakuspecially aravuga ko habonetse undi mukomisiyoneri w’amazu uvuguruza ibi uvuga ko Diamond atigeze agura iyi nzu ahubwo yishyuye kugirango abe umuntu wa mbere uyikodesheje.

Uyu mukomisiyoneri akaba yemeza ko iyi nzu yari imaze iminsi yarabuze umupangayi kubera ko yakodeshwaga miliyoni 3 z’amashilingi ku kwezi.

Televiziyo AyoTv ikorera kuri Youtube ikomeje gukurikirana iyi nkuru ikaba ivuga ko itegereje kumva icyo nyir’ubwite, Diamond, azatangaza kuri aya makuru avuguruzanya.

REBA VIDEO:

[email protected]

31,800 total views, 0 views today

Dore Urutonde rw’ Ibihugu byambere 10 bifite abagore/abakobwa beza mugisirikare “REBA AMAFOTO”

By Rwanda Paparazzi

Ubona iki iyo utekereje igisirikare? Benshi babona imbunda, indege z’intambara,ibifaru n’ibindi byinshi, ariko nigake ubona abagore.

Uyu munsi tugiye kukugezaho urutonde rw’ibihugu 10 byambere bifite abagore beza mugisirikare.

10.United States of America

 America ita byinshi kugisirikare cyane cyane mubyerekeranye n’intwaro ariko ntiyibagiwe ko nabagore bakenewe mugisirikare cyayo. Abagore batangiye gukora mugisirikare guhera mu mwaka 1948 ariko ntago bifashishwaga muntambara bo bakenerwaga mukuvura abasirikare no kubatunganyiriza imyenda, batangiye kurwana murugamba nk’abagabo mu mwaka 1976. Uyu munsi abari mugisirikare cy’america barenga ibihumbi maganabiri (200,000) kandi noneho bemerewe gukora ikirimo iyariyo yose.

9. Czech Republic

Iki gihugu cyatangiye kwemerera abagore kujya mugisirikare mu mwaka wi 1980, guhera ubwo bemerewe gukora byose mugisirikare kandi ubwiza bwabo bwongera n’ubwiza bw’igisirikare cyabo.

 8.Poland

 Bisanzwe bizwiko ikigihugu nubundi kigira abakobwa beza. Iki gihugu cyatangiye kwemerera abagore kujya mugisirikare guhera muri 2004 kandi badakora mo imirimo yose, nyuma muri 2007 nibwo baje guhabwa umurenganzira bwo gukora imirimo yose ishoboka mugisirikare.

7.Britain

 Ubwami bw’abongereza kuva kera bwahoze bufite igisirikare gikomeye kandi gukomera byakomeje kwiyongera guheramu nyuma y’intambara y’isi yakabiri ubwo bemereraga abagore kujya mugisirikare. Ubu abarenga ibihumbi 12000.

6.Pakistan

 Igisirikare cya Pakistan gifatwa nkakimwe mibihugu bifite ibisirikare bikomeye kuko cyanatsindiye ibikombe bitandukanye, ninako cyiza n’imbere mubihugu bifite abagore benshi beza mugisirikare kandi bakora imirimo yose yaba iyo kurugamba ndetse n’itariyo kurugamba.

5.Spain

 Uzengurutse imbuga nyinshi ushaka intonde zishingiye kubagore beza ntaho utaribusange iki gihugu, guturuka kuba nya mideli kugeza kubakinnyi ba filime, uhereye mu mwaka wa 2008 aho habarurwaga abagore ibihumbi 16000 mugisirikare cy’iki gihugu kandi bakomeje kwiyongera kandi bemerewe gukora imirimo iyariyo yose mugisirikare.

4.Greece

 Ubugiriki bwemerera umuntu uwariwe wese w’umuhungu ugejeje imyaka 18 kuba yajya mugisirikare ariko siko biri kubakobwa kuko ho batanemerewe gukora imirimo yose mugisirikare. Ariko ibi sibikuraho ko nabo bake bafite mugisirikare ari beza cyane kuburyo bishyira ikigihugu kumwanya wa 4.

3.Isirael

 Iyo hejuru ya mi 30 kijana (30%) by’igisirikare cyawe ari abagore ntakuntu utabigura ko igisirikare cyawe  cyigomba kuba kiza, aho bikenewe hose kuva kera hose isirael yakoreshaga n’abagore mubikorwa by’igisirikare cyabo nk’abagabo ntanarimwe bigeze bahezwa.

2.Russia

 Iki gihugu cy’uburusiya kizwi cyane mubifite abasirikare benshi cyane mwisi gifite 10 kwi jana(10%) by’abagore mugisirikare cyabo. Akarusho k’iki gihugu nuko nacyo ubwacyo kizi ubwiza bw’abagore babasirikare bacyo kugeza n’aho burimwaka haba amarushanwa yo gutora nyampinga(miss) w’umusirikare.

1.Romania

 Hagendewe ku matora menshi yabaye mugutora abakobwa b’abasirikare beza cyane Romania ihora imbere Kandi abagore bari munzego zose zishoboka z’igisirikare. Ibaze igihugu ubwacyo ntago kizwi mubifite igisirikare gikomeye ariko abwiza bw’abakobwa babasirikare bacyo bwo bukizana imbere y’ibindi byose mwisi.

41,310 total views, 0 views today

Nyuma yuko aryamanye n’ umuhanzi kugirango yamamare kurubu yashyize hanze indi kata agiye gukoresha kugirango yamamare birenze – Marina

By Rwanda Paparazzi

Umuhanzikazi umaze kumvikana cyane mu matwi  y’abanyarwanda bitewe n’ijwi rye ndetse n’ukuntu akunze kwitwara kurubyiniro Marina yatangaje ko ntakintu kibi cyangwa kiza atakora  kugirango yamamare (akamenyekana).

Ni mu kiganiro na Sunday night cyatambutse kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 agatangaza ko yakora igikorwa icyo aricyo cyose kibi cg kiza ariko akamenyekana, ibintu atanatinya kugenda yerekana kutubyiniro dutandukanye aho agenda akorera ibitaramo bitewe n’imyambarire ye ndetse n’imibyinire benshi bemezako yaba akoresha umubiri we kugirango yamamare vuba cyane ko ntagihe gishize yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Ibi abitangaje kandi nyuma yibyagiye  bimuvugwaho kumbuga nkoranyambaga gusa icyabaye imbarutso n’ijwi riri kuri youtube ryumvikana mo ijwi rye ririmba ubusambayi gusa ibi Marina akaba yarabyamaganiye kure avuga ko iryo jwi atari irye.

Marina kuri ubu ufite umujyanama uzwi nka BadRama  ni umwe mubahanzikazi bari kwitwara neza muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye amaze gushyira hanze nka Byarara bibaye,Impano,Marina ndetse na Descion aheruka gushyira hanze  zigakundwa nabatari bake bitewe n’ijwi rye benshi bahamya ko riryoheye amatwi.

Posted By:Muhire [email protected]

37,290 total views, 0 views today

Niba Wifuza Kuryohereza Umukunzi Wawe Mugihe cy’ Akabariro Dore Ibiryo Ugomba Kwirinda Kurya Mbere y’ Igikorwa “REBA HANO”

By Rwanda Paparazzi

Mu gihe ufite igitekerezo cyo kuza gutera abariro hari bimwe mubiribwa uba usabwa kugendera kure kuko biri mubyatuma igikorwa kitagenda neza uko bikwiye kandi bizwi neza ko imibonanano ikozwe neza ari imwe mu nkingi ikomeye yo gukomeza urugo  Iyo itagenze neza rero usanga akenshi hari ibibazo byuririra kuriyo ngingo.

Dore ibyo usabwa kwirinda niba wifuza ko  igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbere yo kwiha akabyizi:

Ibishyimbo

Ibishyimbo ni byo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi.

Shokora(Chocolate)

Shokora na yo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

 Tonic(Fanta)

Iyi soda na yo si nziza kuyinywa mbere y’iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

Ifiriti

Ifiriti na yo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege,akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk’umurwayi kuko nta mbaraga.

Urubuga foodsgn, dukesha iyi nkuru rusobanura ko ibi biribwa tuvuze haruguru bibujijwe kubifata mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsina.

Uwineza [email protected]

25,500 total views, 0 views today

❌