WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 29th 2017.::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo - www.isange.com ::.

Uganda: Umuhanuzi Christophe wataye umugore n’abana yasezeranye mu ibanga rikomeye na Apotre Mutesi Josephine, ubukwe bwitabirwa n’abanyarwanda 2 gusa.

By admin

Apotre Mutesi Josephine ni umukobwa uyobora Itorero Jehovanis rikorera mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, akaba yarimitswe kuba Intumwa y’Imana mu mwaka wa 2012.  Nk’uko twari twabibatangarije uyu Mutesi ko yaba afite umugabo witwa Christophe winjiye mu Itorero rye umufasha guhanurira abakristo ariko akaba yaratandukanye n’umugore we mu buryo budakurikije amategeko (Nta gatanya) bari bafitanye ubukwe muri Uganda kuwa 27/05/2017, ubu bukwe bwamaze kuba kandi bwitabirwa n’abanyarwanda 2 gusa (nibo bemeye kubaherekeza) kuko abandi bose babateye utwatsi.

Bamwe mu bakristo basengera muri iri Torero kimwe n’inshuti z’uyu mukobwa, batangarije isange.com ko batiyumvisha ukuntu umushumba wabo ari we yagiye gukora icyo bise  amahano mu gihugu cya Uganda ngo ashyingiranwe n’umugabo wataye urugo kandi utarigeze uhabwa gatanya. Abandi bibaza impamvu yahisemo kujya gukorera ubukwe muri Uganda nk’aho mu Rwanda hatari abashumba bashobora kumushyingira.

Amafoto:

JPEG - 232.5 kb
Mwibanga rikomeye Pastor Umuhanuzi Christophe yambitse impeta Apotre Mutesi Josephine

 

JPEG - 198.7 kb
Pastor Umuhanuzi Chris n’umukunzi we Mutesi Josephine bafata amafoto atandukanye

 

JPEG - 183.3 kb
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye mw’ibanga rikomeye mu gihugu cya Uganda/Kampala

 


Pastor Christophe n’umukunzi we Apotre Mutesi Josephine bakata gateaux de Marriage



Pastor Umuhanuzi Christophe n’umukunzi we Mutesi Josephine banyweshanya batamikana byacitse
Pastor Umuhanuzi Chris n'umukunzi we Mutesi Josephine bafata amafoto atandukanye
Mwibanga rikomeye Pastor Umuhanuzi Christophe yambitse impeta Apotre Mutesi Josephine
Pastor Umuhanuzi Chris n'umukunzi we Mutesi Josephine bafata amafoto atandukanye



Ubukwe bw'aba bombi bwabaye mw'ibanga rikomeye mu gihugu cya Uganda/Kampala
Aba bombi bashyingiriwe murusengero rw’umwe mu banyarwanda bafite itorero Kampala

 

Teta, Olga na Mama ubabyara bose baguye muri ya mpanuka yabereye i Shyorongi bashyinguwe – AMAFOTO

By admin

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/05/2017  ku saha ya saa saba, nibwo hashyinguwe imibiri y’abana 2 aribo Teta na Orga ndetse na Mama ubabyara Itangishaka Candide Seraphine bose baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu tariki ya 27/05/2017 ku masaha y’igicamunsi, bakaba baraguye  modoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa Yanze nyuma yo kugongana n’ikamyo yahitanye abagera kuri 14 nk’uko byatangajwe na Polisi.

 

Ise ubabyara Regis Kamugisha yihanganishijwe cyane

Umugore wa Regis Kamugisha, Itangishaka Candide Seraphine n’abana babo bose uko ari babiri bakaba bari muri bamwe mu baguye muri iyi mpanuka.

Nyakwigendera Mme Itangishaka Candide Seraphine yari yarashakanye na Kamugisha muri 2006. Bari bafitanye abana babiri nabo bitabye Imana mu mpanuka: Teta Kamugisha Ornella wavutse muri 2007 na Olga Gwiza Kamugisha wavutse muri 2009.

Umwe mu bakozi bakorana na Regis Kamugisha yatangarije ko umugore we ndetse n’abana baguye mu mpanuka bari bagiye i Muhanga gusura abavandimwe.

Nyakwigendera Itangishaka Candide Seraphine n’abana be:Teta Kamugisha Ornella(umukuru) na Olga Gwiza Kamugisha (umuto) bose baguye mu mpanuka ya Shyorongi

Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo.

Ubusanzwe Regis Kamugisha yakoreraga mu karere ka Musanze nyuma aza koherezwa Nyaruguru gusigariraho umuntu, muri iyi minsi akaba yari yasubiye i Musanze kuhakorera maze umugore n’abana bajyayo kumusura, batashye bamusizeyo nibwo bahuye n’iyi mpanuka ibahitana bose.

Kubashyingura no kubaherekeza byari umubabaro ukomeye cyane ku nshuti n’abo mu miryango ya Kamugisha wapfakaye mu buryo buteye agahinda karenze.

Musaza wa Seraphine yavuze uburyo yababajwe cyane n’urupfu rw’abishywa be. Avuga ko yari asanzwe akunda kubazanira impano kandi n’ubu yari yazibaguriye kandi atarazibagezaho.

Uyu nyirarume w’aba bana impano yari yarabaguriye ariko atarazibagezaho nawe mu gahinda kenshi yazihaye se w’aba bana kuko ari we usigaye wo kuzakira.

Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y'aba bana na nyina

Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y’aba bana na nyina

 Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani

Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani

Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya

Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya

Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe

Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe

Teta yari akiri muto agifite imbere he hose

Teta yari akiri muto agifite imbere he hose

Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10

Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10

Abantu batari bacye batabaye Kamugisha

Abantu batari bacye batabaye Kamugisha

Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi

Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi

 

Uyu muhango wo kubashyingura ukaba wari witabiriwe n’abantu benshi bari bafite agahinda gakomeye.

Imana ibakire mu bayo.

Twifashishije inkuru ya umuryango.rw na umuseke.rw

Rwabuze gica hagati y’udutsiko 5 duhanganye mu ibanga turimo guhirimbanira gufata ubuyobozi bwa ADEPR.

By admin

Muri iki gihe Itorero rya ADEPR rimaze riri mu bibazo by’uko abayobozi baryo 4 babaga muri Komite Nyobozi ari bo Rev.Sibomana Jean, Rev.Tom Rwagasana, Rev.Sebagabo Leonard, na Madamu Mutuyemeriya Christine kimwe n’abandi 3 bafunganywe ari bo Past.Niyitanga Salton, Bwana Gasana na Bwana Sindayigaya bose bakaba bakurikiranyweho gucunga no gukoresha nabi umutungo w’Itorero, kuri ubu hari amatsinda 5 amaze igihe akorera mu ibanga, akaba yifuza gufata ubuyobozi, bikaba binavugwa ko yaba anahanganye mu ibanga rikomeye.

Mu bucukumbuzi ikinyamakuru isange.com kimaze iminsi gikora kuri aya matsinda, uyu munsi kifuje kubagezaho ibyayo;

  • Itsinda rya mbere riyobowe na Rev.Rurangirwa Emmanuel: Uyu asanzwe ayobora ururembo rwa ADEPR umujyi wa Kigali akaba amaze iminsi ashyirwa mu majwi ko anyotewe cyane kwicara ku ntebe y’umuvugizi. Mu minsi mike ishize yavuzweho gutegura umugambi wo kweguza Rev.Sibomana Jean ariko aza kubimenya ahita ahagarika iyo nama byari kuberamo. Yavuzweho kandi gukoresha abashumba batandukanye abacengezamo ko bagomba kumushyigikira mu gufata ubuyobozi nawe akazabagabira.

Rev.Rurangirwa Emmanuel

  • Itsinda rya kabiri riyobowe na Uwabimfura Modeste: Uyu namwe yamamaye cyane mun guhangana n’ubuyobozi bwa ADEPR, aho yavugaga ko atemeranya nabo kubera ibyo we yitaga amakosa. Uyu, yahagurukanye na Mitsindo Gracien n’abandi batandukanye bacengeza ibyiyumviro byabo mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta. Hari amakuru avuga ko abo banyotewe ubuyobozi.

Past.Uwabimfura Modeste

  • Itsinda rya gatatu riyobowe na Dr.Basabose Jean de Dieu: Uyu yashimagijwe cyane mu kumvisha no gucengeza amatwara ya Komite Nzahuratorero benshi bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma abayobozi ba ADEPR batabwa muri yombi. Yabikoze afatanije n’irindi tsinda ry’abantu batandukanye barimo Dr.Moses. Aba nabo ngo baba barimo gutegura ubuyobozi bushya bwazabafasha mu gihe baba bageze muri Biro Nyobozi.

Dr.Basabose Jean de Dieu uyobora Komosiyo Nzahuratorero

  • Itsinda rya kane riyobowe na Bwana Birahagwa Janvier: Uyu nawe ntiyigeze avuga rumwe n’ubu buyobozi bwa ADEPR kuko ngo yaba yarapfuye nabo ibijyane n’amafranga yagiye aha Rev.Tom Rwagasana ariko ntayamusubize. Aha, ngo havuye urwango rwagiye rukura kugeza ubwo ahindutse umuntu urwanya ubuyobozi bituma yihuza na Rev.Karuranga nawe uzwi mu kuba yarafashije abayobozi bayoboraga ADEPR mu guhirika Rev.Usabwimana Samuel, icyo gihe uyu Re.Karuranga akaba yari yarahawe akazina na “Jenerali” aba nabo ngo ntibicaye kuko bashaka impinduka mu buyobozi. Uyu yaje guhagarikwa na Rev.Sibomana kubera ibyo batumvikanyeho, maze yihuza na Birahagwa. Aba rero nabo ngo barashaka impinduka mu buyobozi, ku buryo babugezemo hari ibyo bakora.

Birahagwa Janvier, na Rev.Karuranga Edouard

  • Itsinda rya gatanu ni iriyobowe na Bwana Rurangwa Deny: Uyu nawe azwi nk’impirimbanyi ikomeye itarigeze ivuga rumwe na Rev.Usabwimana Samuel ndetse na Rev.Sibomana Jena nubwo iri mu batumye afata ubuyobozi mu gihe yafatanyaga na Steven Sugira. Aba, mu minsi mike ishize nabo baherutse kwandika ibaruwa isaba ko Rev.Sibomana Jean yahita yegura akava mu muyobozi bwa ADEPR. Nabo banyotewe bikomeye iyi myanya.

Rurangwa Deny

Twabamenyesha ko aba bose bavuzwe ari abagerageje kwigaragaza ariko kandi na none hari abandi bagenda bavugirwa mu matamatama ko igihe cyose bakwisanga mu bushorishori bw’ubuyobozi, aha tukaba twavugamo nka Rev.Masumbuko Josue, Rev. Laurien na Rev.Mutaganzwa Viateur.

Reka tubitege amaso….. turacyabikurikirana.

SOMA INKURU BIJYANYE:

ADEPR: Imyanya yo mu buyobozi yamaze guterwa “Imirwi” nka ya kanzu ya Yesu. Abashumba baramaranira kuyitanguranwa!

Reka twibukiranye ukuri kw’ibyari bikubiye mu mabaruwa Rev.Mutaganzwa Viateur yandikiye abayobozi ba ADEPR mbere y’uko bamwirukana, bikaba intandaro yo kubata muri yombi.

By admin

Rev.Mutaganzwa Viateur yari umuyamabanga mukuru wa ADEPR ariko aza kwirukanwa mu buyobozi bwayo kuko hari ibyo atumvikanagaho nabo. Ibi byabereye mu nama yabaye kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014  yasuzumaga icyemezo inama y’ubuyobozi ya ADEPR yari yafashe ubwo yahagarikaga by’agateganyo Rev Past Mutanganzwa kuwa 16 Nzeri 2014, azira kwandagaza itorero mu bitangazamakuru no kumena amabanga y’itorero.

Uwari Umuvugizi akaba n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Bishop Jean Sibomana, yavuze ko Viateur yagaragaweho no kugira uruhare mu byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru binyuranye biharabika itorero n’abayobozi baryo, kugenda avuga hirya no hino ko umutungo w’Itorero ucunzwe nabi, kunenga imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye harimo n’iyo we ubwe yabaga yashyizeho umukono.

Icyemezo cyo guhagarika Mutanganzwa cyatowe n’ abantu 58 muri 62 bari bitabiriye inama, yari igizwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za ADEPR.

Yarezwe kwandagaza itorero…

Bish. Pastor Jean Sibomana wayoboraga itorero rya ADEPR yavuze ko bibabaje kubona itorero rya ADEPR rihora ku karubanda biturutse ku baririmo. Yavuze kandi ko n’andi matorero ahura n’ibibazo ariko ntibishyirwe ku karubanda.

“Ni ukubera iki nta rindi torero twumva hano hanze rihora rivugwa nabi mu bitangazamakuru? Ni uko nta bibazo se bo bahura nabyo mu murimo bakora? Ni ukuvuga ko bo baticara ngo bakemure ibibazo byabo?”.

Yavuze ko byose byabayeho kugira ngo ubuyobozi buriho busuzugurike, Itorero rigibweho igisuzuguriro.

Hano Rev.Mutaganzwa yarireguraga, abashumba 58 muri 62 bemeza ko yirukanwa

Icyo gihe Mutanganzwa yavuze ko atakwandagaza itorero ryaramureze…

Icyo gihe Pasiteri Viateur Mutanganzwa yemeje iby’aya makuru ko yahagaritswe ku mirimo y’Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, gusa ntiyemeranya n’abavuga ko yandagaje itorero kuko atabitinyuka, ati “Sindakwandagaza itorero ryarandeze”.

Mutanganzwa avuga ubusanzwe itorero bivuga abantu, bivuga umuryango mugari, ariko atari umuntu umwe ku giti cye.

Ntiyemeranya n’abavuga ko yandagaje itorero kuko kuva yatangira gukorera Imana akiri umudiyakoni i Butare, akazamurwa mu ntera agahagararira ADEPR mu Ntara, kugeza ubwo ahawe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru, byose ngo icyizere Imana n’abantu bamugiriye. Uyu munsi ngo sibwo ahindutse ku buryo yabura ubwenge bwo kwandagaza itorero rye yubaha.

Mutaganzwa yemeza ko abenshi mu bayobozi bakuru ba ADEPR ubu yabatanze mu mirimo, bamwe aranabasengera, ku buryo asobanukiwe imikorere yose y’itorero.

Mutaganzwa yazize kunenga abayobozi agaragaza amakosa yabaye intandaro yo guta muri yombi abayobozi 4 babaga muri Komite Nyobozi ya ADEPR.

Rev. Mutanganzwa wemeza ko adakunda amafuti mu buzima bwe, ngo yazize ko yanenze imikorere y’abayobozi ba ADEPR, kuko yahoraga abasaba ko bicara hamwe bagahindura ibintu.

Avuga ko ibyo banengaga ubuyobozi basimbuye (Bwari buyobowe na Samuel Usabwimana) nabo bisanze barabiguyemo. Ngo ni byo koko hari byinshi bakosoye, ariko hari n’ibindi yabasabaga kwicara ngo bakosore, ari nabyo byatumye arebwa ijisho ribi.

Ngo indangagaciro yifitemo zimutegeka gusaza amahoro, adakomeje kwijandika mu mafuti akorwa na bamwe mu bayobozi ba ADEPR.

Ati “Ndashaka gusaza neza”.

Twasoza twibaza niba ibyo yavugaga ariko Kuri kwabaye intandaro yo gutuma abayobozi ba ADEPR batabwa muri yombi.

DORE AMABARUWA YANDIKIYE ABAYOBOZI BABANAGA MURI KOMITE MBERE YO KWIRUKANWA

 

Dore uko umugambi wo guhirika ikipe ya Kiyovu Sport wacuzwe.

By admin

Urubuga www.regismuramira.blogspot.com rwagaragaje amabaruwa akubiyemo uburyo umugambi wo guhirika ikipe ya Kiyovu Sport wacuzwe. Dore uko abivuga:

“Mu iki gitondo cyo ku wa mbere taliki ya 29 Gicurasi 2017 ubwo nari ngeze mu kazi ku i saa moya za mu gitondo nibwo natunguwe n’ibaruwa igenewe abanyamakuru ariko idafite umwirondoro w’uwayanditse (ngo kubera impamvu z’umutekano we) yerekana umugambi mubisha wari ugamije guhirika ikipe ya Kiyovu. Ngo Mukura niyo itahiwe.”

Dore ibaruwa yashyizwe hanze imena ayo mabanga:

Igikundi cy’abapasiteri b’abanyarwanda bari bafite amatorero i Burundi kigiye kwirukanwa, imitungo yabo ihabwe abarundi.

By admin

Nyuma y’aho mu mwaka wa 2014 igihugu cyirukanye abapasiteri b’abanyarwanda barimo Ap.Serukiza Sosthene ndetse na Past.Claude kikabahambiriza nta nteguza, kugeza ubu hari amakuru avugwa ko hari ikindi gikundi cy’abapasiteri b’abanyarwanda bagiye kwirukanwa vuba aha kubera kutabashira amakenga.

Amakuru agera kuri isange.com aravuga ko igihugu cy’ Uburundi kiri gutegura kongera kwirukana Abapasiteri  b’abanyarwanda bakoreraga umurimo w’Imana ku butaka bwacyo. Bamwe muri aba tukaba twavugamo nka Apotre Aimable Ngarambe uyobora Itorero Horebu  wigeze gukorana na Bishop  Joseph Yongwe  mu Itorero Horebu bakaza gutandukana akajya i Bujumbura agakomeza iri zina rya HOREBU kubera impano y’ubuhanuzi yari  ikaba  yafashe imitima y’abarundi benshi. Yatangiriye ahitwa ku Musaga ahabereye imvururu zikomeye mbere ya coup d’etat yari yateguwe  n’abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Prezida Nkurunziza ariko ikaza gufata ubusa.

Undi uvugwa mu bagiye kwirukanwa  ni Apotre Vital uyoboye Itorero Israel iherereye ku Jabe nawe wabonye bene wabo b’abanyarwanda babahambirije mu 2014  akarebera ku rutugu, uyu nawe akaba  yarasengeraga mu itorero rya ADEPR aho yavuye ajya  gutangiza itorero i Bujumbura rirakomera ku buryo  yatitije abapasiteri bakomoka i Bujumbura kugira ngo bamufashe kuyobora Itorero rye.

Si aba bapasiteri bonyine bagiye kwirukanwa kuko n’abandi bafite amatorero mato kimwe n’abandi bafatanyaga n’abarundi mu kuyobora amatorero nabo ngo bazirukanwa.  Abarundi bamaze kumenya neza no gukangukira uburyo amatorero ayoborwa ndetse ko ikintu cyo gukora ibitangaza nabo bagishobora, bityo bakaba bafashe iki cyemezo cyo kubiriukana ariko bitwaje impamvu za Politiki, bikaba bivugwa ko aba bapasiteri b’abanyarwanda bafatwa nk’intasi z’u Rwanda.

Ibi byahereye mu mwaka wa 2014 ubwo hatangiraga kubakeka amababa aho uyu Pastor Claude wayoboraga itorero aho hafi yo Kumusaga waje kugira abayoboke benshi akemera no kurongora umukobwa wo mu muryango w’uwahoze ari Perezida Jean Batiste  BAGAZA akaza kumubenga bikamuviramo gufungirwa muri gereza ya Mpimba aho yavuye  atorokeye ku rusengero rwa Apotre  Aimable Ngarambe nyuma yuko Itorero rye ryari rimaze gusenyuka.

Abanyarwanda bageze i Burundi bakoresha impano y’ubuhanuzi mu gihe abanyagihugu bari bakiva mu ntambara bari bakeneye kumva uwabahumuriza, nicyo cyatumye aba bapastori batagiraga ijambo mu Rwanda bakundwa mu Burundi ku bera impano zabo . Kuri ubu amatorero yabo biyubakiye n’imitungo yabo  bikaba bizahabwa abashumba b’abarundi basengeraga muri yo . Aba bapasiteri bagiye kwirukanwa  bavugwaho ko nta yandi matorero bigeze bafungura mu Rwanda kuko bari bizeye ko nta bibazo bazabonera mu Burundi.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

By RUGAMBA Erneste

 

Yesterday — May 28th 2017.::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo - www.isange.com ::.

Perezida Kagame yahagurukiye abayobozi bagenda mu myanya y’abakinnyi bakwiye guhagararira igihugu, yizeza inkunga abahanzi, abakinnyi n’abanyamakuru-Amafoto

By admin

Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye gushyigikira impano z’abanyarwanda zikomeje kugaragara mu ngeri zitandukanye yaba imikino, ubuhanzi ndetse no mu byo gutanga no guhanahana amakuru.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yahaye abagera ku 2000 bari muri Kigali Convention Center, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko abanyarwanda bamaze kugaragaza ibyo bashoboye mu nzego zitandukanye ku buryo bafashijwe bagera kure.

Yatanze urugero kuri Nyirarukundo Salome uherutse kwegukana umudali wa Zahabu mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) ahigitse abandi bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ibi yabihereyeho avuga ko ‘hari abagaragaraho ubushobozi bakora uko bashoboye bakagira aho bagera’ ariko baramutse batewe inkunga bakwerekana ibirenzeho.

Ati “ Hari n’abandi batagaragara cyangwa se bataragaragara […] baba bafite ubushobozi ariko baba batafashijwe, batatewe inkunga, ntibazaboneke cyangwa ntibazamenyekane. Ubwo icyo gihe bwa bushobozi bwabo bubarimo bukaba impfabusa. Buba impfabusa kuri bo ku giti cyabo cyangwa se buba n’impfabusa ku gihugu muri rusange na cyo kiba gitakaje.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu nsaba inzego zibishinzwe ku buryo bw’umwihariko kugira ngo igihe cyose, abantu bashakishe uburyo twatera inkunga abafite buriya bushobozi, bwa bumenyi kugira ngo bagere kure.”

“Mu byagiye bigaragara […] ingero zimaze kuboneka za bamwe, intore, urubyiruko rw’abanyarwanda bamaze kwerekana ibishoboka, mu buhanzi muri siporo no mu bindi ndetse no mu byo guhana cyangwa gutanga amakuru.”

Perezida Kagame yijeje gufasha abakora mu itangazamakuru ku buryo umwuga wabo ubasha kubatunga.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abazwi mu mikino baturuka mu bihugu bitandukanye ariko bifite imiterere ijya kumera nk’iy’u Rwanda ku buryo n’abanyarwanda bafashijwe bashobora kugira urwego bageraho.

Yavuze ko agiye guhagurukira abayobozi bajya mu myanya y’abakinnyi baba bagomba kujya guhagararira igihugu:

Perezida Kagame yasabye impinduka mu bayobozi bajya mu mahanga baherekeje amakipe n’abakinnyi baserukiye igihugu kuko hari aho usanga baruta abakinnyi bagiye guhatana.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru. Bose hamwe bagera ku bihumbi bibiri.

Umukuru w’Igihugu yavuze mu 2012 ubwo yari yatumiwe kureba imikino ya Olempiki yabereye i Londres mu Bwongereza, yatunguwe no kubona 90% by’abari bahagarariye u Rwanda ari abayobozi aho kuba abakinnyi bahagarariye igihugu.

Ati “Nigeze gutumirwa kujya kureba imikino ya olempike ngira ngo hari mu Bwongereza, ndagenda ndicara aho abantu bakuru bicara, tureba abahiga, ibihugu bifite intore za siporo zabisohokeye, zabyambarire rwose harimo n’u Rwanda, ibendera ndaribona ariko nabara abantu barimo ba siporo ahubwo umubare nsanga ni abayobozi, ni abakozi ba za minisiteri n’abandi babaherekeje.”

“Njye mu bayobozi nari nziko mpagije, icyari gisigaye cyari ukubona abantu bagiye muri siporo ariko umubare wari uhari 90% [ni abayobozi]. Mukwiye kubihindura.”

Impinduka mu miyoborere y’imikino

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’amakipe ajya aserukira u Rwanda ntiyitabweho aho abakinnyi bafatwa nabi kandi atari uko habuze ubushobozi. Ibiheruka cyane ni ikibazo cy’abakinnyi ba Rayon Sports aho mu 2015 baraye ku ibaraza rya hotel mu Misiri ndetse Umukuru w’Igihugu yanavuze kuri Nyirarukundo Salome uheruka mu marushanwa muri Maroc, witabiriye amarushanwa menshi aheruka ariko nta bufasha yahawe.

Mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) uyu mukobwa yitabiriye muri Maroc, yegukanye umudali wa Zahabu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Nta kintu bamugejejeho. Akagenda bakamuraza mu kibuga cy’indege akicwa n’inzara, adafite icyo arya na Minisiteri ntacyo yakurikiranye ngo imufashe […] izi nzego ndaza kuzimerera nabi,ibyo nabimenye kubera abanyamakuru babivuga.”

Ahandi Perezida Kagame yasabye ko hakorwa impinduka ni mu birebana n’ibikoresho byifashishwa mu mukino w’amagare aho hari ibikoresho byari bigenewe abakinnyi b’abanyarwanda ariko bikaza kwaka imisoro bigatuma abagombaga kubizana mu Rwanda babijyana ahandi. Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ababikoze bashobora kuba batumva intumbero y’igihugu mu ngeri zitandukanye.

Amafoto: Village Urugwiro

Inkuru ya igihe.com

“Ap.Gitwaza si umubyeyi wanjye, ndashaka undi mushumba wamvanaho amavuta yanyimikishije” Dore imiziro 5 Apotre Ibrahim abona kuri Gitwaza n’inama amuha.

By admin

Apotre Bizimana Ibrahim ni umwe umu bashumba bavuzwe cyane mu bitangazamakuru we n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege kubera ko nyuma yo kwimikwa na Apotre Paul Gitwaza maze hashira iminsi mike bakaza gutandukanya kugeza ubwo bahawe gatanga mu rukiko, bituma havuka ibibazo byinshi ndetse n’icyo Aptre Ibrahim Bizimana  yita ingaruka kuri we ndetse n’igisebo ku Itorero ryo mu Rwanda.

Ap.Ibrahim yabwiye isange.com ko buri  Mushumba agira umubyeyi we wo mu mwuka. Yavuze ko we nta mubyeyi afite kuko Ap.Gitwaza atakongera kwitwa umubyeyi we kubera amabi yamukoreye. Muri  iyi nkuru, turabagezaho amagambo yavuze ndetse n’icyo asaba Ap.Gitwaza.

“Apotre Gitwaza Si umubyeyi nagira icyo nsaba, gusa ndamusaba kuzaza kunsaba imbabazi kuko yarankomerekeje.

Ndashaka umushumba muzima wazaza kunsengera akamvanaho amavuta yansutseho mu gihe yanyimikaga”  Apotre Ibrahim Bizimana yabwiye isange.com ko Apotre Gitwaza yamutumiye mu ibanga n’uwahoze ari umugore we Apotre Mukabadege Liliane abitewe n’ikimwaro yagize nyuma y’ibyabaye ubwo yari amaze kubimika ariko bakaza gutandukana

Apotre Gitwaza Hagati ya Ap.Ibrahim na Mukabadege ubwo yazaga kubimikisha amavuta

Nyuma yo kubatumira, ngo Apotre Bizimana Ibrahim yasubije Paul Gitwaza muri aya magambo “ Mbere yo kongera kumpuza na Mukabadege ngo tumbane, uzabanze umubwirize, umusubize ku nyigisho z’igice, umubatize, yere imbuto, ibyo byose ni bigerwaho nzemera kongera kubana nawe ”

Apotre Ibrahim yavuze ko nyuma y’uko atandukanye na Mukabadege kandi Ap.Gitwaza yari amaze kubimika, yaje gusabwa n’amahuriro y’abanyamadini ubusobanuro ku kuba yarimitse abantu atabitekerejeho neza kugeza ubwo havutse ibibazo, ibi byose bikaba byarafashwe nk’ikinamico yakoze.

Ubwo Apotre Gitwaza yari amaze kwimika Ap.Ibrahima Bizimana amaze no kumuha inkoni y’ubushumba

Dore ibintu Apotre Bizimana avuga:

“Apotre Gitwaza Paul arananiwe, ni arekure ubushumba ajye kuruhuka byibuze nk’imyaka 5.

Apotre Gitwaza arabeshya, haba mu buhanuzi no mu bihe bisanzwe.

Apotre Gitwza yabeshye ko atigeze anyimika kandi abantu bose barabonye anyimika .

Apotre Gitwaza arahubuka. Urugero ntanze ni uburyo yimitse abakoze b’Imana 50 abikora atabanje kureba ingeruka bizamugiraho, none yabirukanye nabi nta nteguza kandi byose abikora nk’umutnu utarize imiyoborere.

Apotre Gitwaza yazanye amasanduku mu Itorero rye bituma abantu badakijijwe bibaza impamvu yabyo ku buryo bamwe bamwise umukoze wa Satani.

Apotre Gitwaza ntavuga ukuri nyako kwa Bibiliya.”

Apotre Gitwaza kugeza uyu munsi yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru kuri iki kibazo cy’uko yimitse aba bashumba nyuma bakaza gutandukana kandi yarabimitse azi neza ko basanzwe bafitanye ibibazo bikomeye. Abize neza ibya Tewolojiya bavuga ko nta Ntumwa z’Imana “Apotres” bashobora kubana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore. Bibaza impamvi Apotre Gitwaza yakoze iri kosa kandi azi neza ko bishobora kugira inkomyi ku murimo.

Ni ikihe gisobanuro cy’umutaka mu mu ndirimbo z’abahanzi bahimbaza Imana? Umutaka uhuriye he n’ikimenyetso cya Illuminati?

By admin

“My Umbrella, Mutaka wanjye” iyi ni indirimbo yaciye ibintu mu myaka mike ishize, ikaba yararirimwe n’umuhanzikazi Rihanna wamamaye mu kugaragaza ko akorana na Illuminati. Uyu mukobwa, ni umwe mu bafatirwaho urugero rwiza rw’abacengezamatwara ya Satani kuko agenda agaragaza ibishushuanyo bya Illuminati mu ndirimbo ze cyane cyane iyi yise My Umbrella, bishatse kuvuga ngo  “Mutaka wanjye”.

Umutaka ukoreshwa na Illuminati

“Umutaka” muri iyi ndirimbo uba ugereranywa na Satani. Umutaka kandi ubarizwa mu bimenyetso bya satani byashyizwe ahagaragara n’urubuga illuminati aho berekana ko ugizwe n’ibice 6 by’impande eshatu (Triangles) nazo zifatwa nk’ikimenyetso cya mbere muri uyu muryango waba Illuminati.

Theo Bosebabireba na Aritayari bakoresheje umutaka batazi igisobanuro cyawo. Itsinda The Blessed Sisters naryo ryagiye rikoresha imitaka mu mashusho

Abahanzi ba Girksto mu Rwanda nabo usanga bakoresha imitaka mu ndirimbo zabo, ariko umuntu akibaza niba baba bazi neza igisobanuro cy’umutaka mu ndirimbo. Umutaka usanga bawukoresha mu buryo bw’amafiyeri mu mashusho yabo kandi nta mvura iba irimo kugwa cyangwa se ubutumwa bwihariye bawutangaho. Ibi, bigaragaza ko abahanzi ba giskristo mu Rwanda batanga ubutumwa budahuye n’ibyo baba berekana mu mashusho yabo. Hakenewe amahugurwa.

Umuhanzikazi Rihanna akoresha umutaka mu mashusho ye

Before yesterday.::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo - www.isange.com ::.

Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

By Nicodeme Nzahoyankuye

Amakuru agera kuri Isange.com aravuga ko Bishop Sibomana Jean Umuvugiziz mukuru w’itorero ADEPR  yatawe muri yombi mu masaha ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege amaze kwemerera ikinyamakuru Inyarwanda.com ko ayo makuru ariyo koko ko Bishop Sibomana amaze gutabwa muri yombi .Bishop Sibomana akurikiranyweho ibyaha  bishingiye ku inyerezwa  ry’umutungo w’iri torero  ashinzwe kuyobora.

Bishop Sibomana asanzemo bagenzi be bafatanyaga kuyobora iri torero uko ari 6 bose barazira umutungo w’itorero.Mu minsi ishize aba batandatu bakatiwe iminsi 30 nyuma yo gusaba kurekurwa bakaburana bari hanze ariko urukiko rukabitera utwatsi.Abandi bafunzwe barimo Bishop Tom,umuvugizi w’itorero ADEPR wungirije unashinzwe ubuzima bw’itorero,Pst Salton  umunyamabanga wihariye wa Bishop Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya ushinzwe inyubako muri ADEPR ndetse na Gasana Valens ushinzwe icungamutungo,Pst Leonard Sebagabo umunyamabanga mukuru.

Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yatawe muri yombi

By admin

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Bishop Sibomana Jean yatawe muri yombi n’inzego za Polisi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’abandi bayobozi muri iri Torero bafashwe mbere. 

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Sibomana Jean yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017.

Yagize ati “Bishop Sibomana na we Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana afunze, ubu tuvugana afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Kimihurura kandi icyemezo cyo kumukurikirana afunze cyafashwe uyu munsi.”

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri zatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw, yari yatanzwe n’abakirisitu kugira ngo hishyurwe umwenda urenga miliyari eshatu BRD yari yarahaye ADEPR ngo hubakwe Dove Hotel.

Ibibazo mu miyoborere muri ADEPR no mu yandi matorero atandukanye bimaze igihe byumvikana nko muri Zion Temple byatumye abapasiteri benshi barisezeramo abandi barirukanwa, Inkuru Nziza yumvikanyemo abapasiteri bafatanye mu mashati imbere y’intama bayoboye n’ahandi.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Bishop Sibomana Jean

Korali Siloam ADEPR Kumukenke ihagurukijwe no gushyigikira umwana wayo Bosco Nshuti mu gitaramo kidasanzwe.

By Onesphore Dushimirimana

Mu mwuka umwe wo gushyigikirana, kuzamurana n’ubufatanye buranga abagize korali Siloam ya ADEPR Kumukenke, kuri iki cyumweru tariki ya 28/5/2017, iyi korali izaba yifatanye n’umwana wayo Bosco Nshuti, mu gitaramo bie “Ibyo ntunze Live Concert”. Iki gitaramo kikaba cyaranatumiwemo umuhanzi Dominic Nic. Byose ni ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke.

Umuhanzi Nshuti Bosco arasatira gushyitsa”Ibyo ntunze live concert” azamurikiramo umusaruro w’impano yagabiwe kuva akivuka. Uyu muhanzi akaba agiye gukora igitaramo cy’ amateka giteganijwe tariki ya 28 Gicurasi 2017 ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke, muri paruwasi ya ADEPR Gasave – Gisozi.

Umuhanzi Bosco Nshuti arataramana na korali Siloam abereye umuririmbyi

Uyu muhanzi kandi abarizwa mu matsinda atandukanye, harimo umuryango mugari wa korali Siloam, bazafatanya muri iki gitaramo. Byongeye kandi uyu muhanzi abarizwa mu itsinda rya New Melody ritunganya umuziki ndetse rigatoza n’ amakorari, si ibyo gusa kandi kuko banafite indirimbo zagiye zikundwa cyane haba ku rubyiruko,abakuze n’abasheshe akanguhe.

Amakuru ikinyamakuru isange.com gikesha ubuyobozi bwa Korali Siloam, avuga ko bamaze iminsi bitegura igitaramo bazafatanyamo n’umuririmbyi wabo Bosco Nshuti, kandi bakaba biteguye gufatanya nawe kwishimira intera amaze kugeraho mu buhanzi.

Umuhanzi Dominic Nic nawe arafatanya na Bosco Nshuti muri iki gitaramo

Uyu muhanzi ni umwe mubamaze kuzamura impano ye bitewe n’ umwuka w’Imana uri kuri we, ubuhanga ndetse n’ indirimbo zakunzwe n’ abantu benshi afite.Kugeza ubu impano ye, ikaba ikomeje kwaguka nkuko bigaragarira benshi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru isange.com, Nshuti Bosco yadutangarije ko agiye gushyira ahagaragara indirimbo ze, kugeza ubu zimaze kumenywa na benshi kugeza ubu kubera umwimerere n’ubutumwa bubatura buzikubiyemo.

Siloam ya ADEPR Kumukenke

Ibyo ntunze live concert hazagaragaramo umuhanzi ukunzwe cyane ariwe Dominic Nic ASHIMWE ndetse na Korali ya Siloam yo ku mudugudu wa Kumukenke.

Iki gitaramo giteganijwe tariki ya 28 Gicurasi 2017 Ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke Paruwasi  Gasave, kikazatangira ku isaha ya saa cyenda(15h) kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

 

Ni kuki abakristo ba ADEPR batigeze batangarizwa ko hari abayobozi babo batawe muri yombi? Hari abasaba ubusobanuro bwabyo.

By admin

Bamwe mu bakristo b’Itorero rya ADEPR bakomeje kwibaza impamvu ukwezi kugiye gushira abayobozi babo batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ariko kugeza uyu munsi bakaba batarabitangarizwa. Ubusanzwe mu muco w’Itorero rya ADEPR iyo habayeho ikintu kidasanzwe, ubuyobozi bwihutiraga guhita butangariza abayoboke b’Itorero ko bakwiriye gusenga.

Muri iki gihe Itorero riri mu bibazo by’uko ubuyobozi bwaryo busa nk’ubwahagatitswe, hari abakristo bibaza niba bizakomeza gutyo bakabaho bumva amakuru y’ibyabaye babivanye mu bitangazamakuru gusa. Hari amakur menshi y’ibihuha agenda azerera hirya no hino mu bakristo, amenshi bakayafata nk’ukuri bigatuma barushaho gutakariza ubuyobozi busigaye bubayobora.

Hari andi makuru avugwa ko hari benshi mu bayoboke baturiye ibice by’icyaro bataranamenya ko hari impinduka zirimo kuba mu buyobozi bw’Itorero. Kuba ubuyobozi bwa ADEPR bwarahisemo guceceka bukihererana aya makuru, bishobora kuzatuma hari abapasiteri bakomeza gukora amakosa yagiye ashinjwa Komite yari imaze iminsi iriho.

Benshi mu bayoboke ba ADEPR bo mu bice binyuranye b’igihugu bamenye aya makuru ariko baracyategereje kumva amabwiriza bahabwa b’abashumba babo bo ku rwego rwa za Paruwasi. Hari amakuru avuga ko nko mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, haba haratanzwe amabwiriza y’uko nta mushumba ugomba kugira icyo atangaza ku byerekeranye n’ibibazo biri mu Itorero.

Abakristo bamwe bibaza impamvu bakomeza guhishwa aya makuru ndetse n’ibindi bibazo biremereye Itorero muri iki gihe, bityo bakaba basaba ubuyobozi kubasobanurira impamvu abayobozi babo bafunzwe.

Umuyoboke wa ADEPR yagize icyo yisabira ubuyobozi bwa ADEPR na Komisiyo Nzahuratorero

By Onesphore Dushimirimana

Mu ibaruwa ifunguye No 2, Umuyoboke(Umukristo) wa ADEPR yagize icyo yisabira ubuyobozi bwa ADEPR na Komisiyo Nzahuratorero. Wakwisomera byinshi bikubiye muri iyo baruwa.

I.Iriburiro

Nyuma yuko dusohoye ibaruwa ifunguye No.1 ivuga kubyahinduka ku mategeko y’umwihariko (internal statute) tukarangiza tuvuga ko ibindi bijyanye n’imicungire y’abakozi n’amafaranga (finance and administration management & internal procedure manual) tuzabivugaho nyuma, iyi baruwa ya 2 iraza gutangaho bimwe mu bitekerezo byafasha abayobora ADEPR cyangwa abazayiyobora bikanafasha natwe abanyamuryango bayo muri rusange.

Nzahuratorero itangira imirimo yayo abantu benshi byari bitugoye kumva ibyo barimo ndetse tukabarwanya kuko twumvaga ari imyuka y’abadayimoni yari ibarimo yo gushaka gucamo ibice itorero ADEPR. Amatsinda y’ikoranabuhanga (whatsup groups) menshi babaga bariho cg umuntu wazanaga igitekerezo cy’ubuzahuratorero twahitaga tumuvanaho ndetse akanahugurwa ko yaba agumura abakirisito, hagasobanurwa ko Umusanzu wa Gisozi nta kibazo ufite ko ideni rya BRD ryishyuwe ko nta mwenda. Ku bakirisito babaga bayumva kandi batanze amafaranga nuyu munsi haracyariho igihirahiro umuntu yibaza ese koko ntabwo BRD yishyuwe umwenda kandi hariho abakecuru, n’abasaza batanagira inkweto bashenguye Bambara bodaboda bigomwe bagatanga imisanzu, abandi bo bafataga ibipatane bagahingira abaturanyi ngo babone umusanzu wa Gisozi, amakorali yahagaritse imishinga y’ibyuma, n’insengero zahagaritswe ngo umusanzu wa Gisozi utangwe,…

Ku rundi ruhanze Ubuyobozi bwa ADEPR buriho hari ibintu bidasanzwe bwakoze bitigezwe bikorwa n’abandi bantu bayoboye ADEPR. Bwagaragarije abakirisito ba ADEPR ko ADEPR ari ikigo gifite amafaranga gikwiye kuba cyacungwa nkuko ibindi bigo byose bicungwa aho kuyicunga nk’idini. NIbaza ko mu Rwanda nta kigo gishobora kuba cyarakusanyije amafaranga angana na miliyari eshatu (3,000,000,000 Rwf) mu mwaka umwe. Bigaragaza ko ubuyobozi buyoboye bwari bufite ingufu za kiyobozi dufite ubwoba ko bigoranye kuzabona abameze nkabo mu gihe kizaza. Ibi bishatse gusobanuri iki? Abakirisito twajyaga tubona hariho intambara zidashira zimwe zivaho haza izindi mu gipasitoro, rimwe na rimwe ntihabeho kubyibazaho umuntu akumva ko ari abadayimoni barwanya umurimo tukurira ibihuru tubirukana. Ariko ubu buyobozi bwagaragaje ko ADEPR ibamo amafaranga ko abakirisito cyane cyane abize bakwiriye guhagurukira imicungirwe y’umutungo wabo. Iyo urebye ibigo by’amashuri, ibitaro, ibigo nderabuzima, amahoteri, Motel, Paruwasi n’imidugudu bigize ADEPR  ubu bakirisito bakwiriye kwibazwa ngo niba ku rwego rw’igihugu rufite abakozi bahembwa babishinzwe amafaranga miliyari agenda ntawe uvuze, ibyo bigo byo hasi aho ho ntibaba bifitemo ikibazo?

Hariho ibibazo bikomeye byibazwa kandi bitarabonerwa ibisubizo (hypothesis) ariko umuntu ashobora kuba ashakiye ibisubizo bitandukanye(assumptions):

  • Ese koko miliyari eshatu (3,000,000,000 Rwf) zabashije kwinjizwa kuri Konti ya ADEPR nkuko bivugwa?
  • Ibingibi kubyibaza no kubyisubiza biragoye kuko dutekereza ko miyiyari zasabwaga abakirisito zabuze cyangwa zikaba zikiri mu bapasitoro baza paruwasi, uturere, n’indembo noneho abayobozi bo kurwego rw’igihugu bakaba batarayabonye nkuko bivugiye mu kwiregura ko nta faranga ryaba ryaranyerejwe.
  • Ese miliyari ebyiri n’igice (2,500,000,000 Rwf) zaribwa n’abantu batarenze batanu mu buyobozi bwa ADEPR mu gihugu nk’u Rwanda bigakunda ntabufatanyacyaha burimo?
  • Aha nah umuntu akoze ubusesenguzi neza ku miyoborere dufite mu Rwanda muri iyi n myaka yasanga nta bantu batarenze batanu bashobora kwigwizaho miliyari ebyiri inzego za Leta zitarabibona. Bibayeho haba hariho ikibazo gikomereye abanyarwanda. Cyangwa se byaba bigaragaza ko abanyarwanda bamaze gukira aho umupasitoro yaba adahembwa miliyoni eshanu akaba yakubaka inzu mu myaka 2 cyangwa agakora ibindi bikora ndashyikirwa adacuruza.
  • Ese niba abayoboye uturere, indembo, abakozi ba ADEPR, abagize inama y’ubutegetsi (CA), abayoboye urwego Nkemurampaka, Abagenzuzi rusange (Auditeurs Aux Comptes) barabashije guceceka, ibyo twita kutiteranya mu Kinyarwanda impamvu yaba ari iyihe?
  • Ese aba bapasitoro bacecetse bakarebera ibi bintu bisobanura ko wenda bayasangiye, bisobanura ko wenda bakorerwagamo n’ubwoba, cyangwa se kuko abo bantu bari bafite ibibazo by’imibereho bagahabwa akazi mu gipasitoro batinye kwiteranya ngo badasubira mubushomeri mu gihe bamwe wasanga ntayandi mashuri yabahesha akazi kandi mu buzima busanzwe.
  • Umuntu ashobora kwibaza ngo aba bantu bari barashyizweho nabariye ayo mafaranga
  • Umuntu ashobora kwibaza ko aya mafaranga bayagabanye
  • Umuntu ashobora kwibaza ko aba bantu bari baratewe ubwoba n’izindi nzego zirenze iza gikirisitu kugirango batavuga wenda bakabura ubuzima bwabo
  • Umuntu ashobora kwibaza ko aba bantu barenganiye mu mategeko y’imicungire y’umutungo n’abakozi atajyanye n’igihe turimo yatumye batamenya ibiri kubera mu gihugu

Ese hakorwa iki ngo imiyoborere n’imicungire y’umutungo (management and leadership) bya ADEPR yo mu gihe kizaza izakuraho isesagura ry’umutungo?

Ese bizakorwa ni uko inzego za Leta zigiye zinjira mu buyobozi bw’Itorero cyangwa indi miryango nka CPR bagashyiririaho ADEPR abayobozi batoranije? Cyangwa bizakorwa ni uko twebwe abakirisito twishyira hamwe hakabaho gutanga ibitekerezo kubyakorwa aho kuzashimishwa no kuvuga ku makosa azaba yarabaye mbere?

  1. Impinduka zakorwa mu miyoborere izaza

Iyi baruwa No.2 iratanga ibitekerezo ku mpinduka mu miyoborere yo ku rwego rw’igihugu, amaparuwasi, n’abakirisito muri rusange (institution, organizational, financial, and Individual capacity development)

Ingingo ya 1: Impinduka ku miyoborere ku rwego rw’igihugu (Institutional Leadership)

Iyi miyoborere twayivuzeho mu ibaruwa No.1 kubyakorwa. Ibi nabyo byakorwaho.

  • Mu miyoborere ya ADEPR nihabeho gutandukanya umuhamagaro w’ivugabutumwa n’imicungire y’umutungo (Vocational structure and Management Structure). Uko inzego za ADEPR zizagenda zubakwa hazabeho urwego rushinzwe ivugabutumwa rumanuka kuva hejuru kugera hasi kandi rwiganjemo abapasitoro. Rugemo abapasitoro babyigiye kandi bafite uwo muhamagaro wa gipasitoro.
  • Habeho urwego rushinzwe imicungire y’umutungo n’abakozi narwo rufite imbaraga.
  • Ntabwo Umushumba akwiriye kwicara ngo abe afite ububasha bwo kwimura umupasitoro uko ashatse nta nikosa ryabayeho. Hakwiye kubaho urundi rwego ruzajya rureba imibereho y’abo bapasitoro, bakareberwa ni hehe bajyanwe ese impamvu akuwe aho yari ari ni iyihe. Byaba ngombwa hakajyaho amabwiriza agenga kwimurwa no kwirukanwa (mutation and substitution).
  • Abashumba nabo guhabwa za Paroisse hakabaho ko byigwa n’abayoboke bagize za biro Nyobozi za Paruwasi bigashyikirizwa ya Nama Njyanama izashyirwaho kuva ku rwego rw’igihugu kugeza hasi bigatorerwa. Ibi bizatuma imibereho myiza y’abapasitoro mu miryango yabo idahindagurika.
  • Kuba hari abapasitoro bavanwa aho batuye bakajyanwa mutundi turere cyangw intara binagaragara ko imishahara yabo itatuma babasha kuzabeshaho imiryango aho bimukiye nabyo bikagabanywa. Abantu bakajya bazamurirwa aho batuye.
  • Ku rwego rw’igihugu hakenewemo kandi inzego zikurikira

Ingingo ya 2: Impinduka mu bakozi n’ibigo (organizational restructure)

  • Urwego rw’Akarere rukwiye kuvanwaho mu rwego rwo kugabanya amafaranga: Ibi bivuze ko abashumba b’Uturerere 30 bahembwa 800,000 batwara 32,000,000 buri kwezi. Ariko ayo wayahemba abashumba b’indembo 4, hakajyaho nabakozi bafite ubushobozi nawa muyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi wungirije Umushumba w’Ururembo ( Regional)
  • Paruwasi zimwe n’imidugudu byashyizweho bidakwiriye bikwiye kuvaho. Hakwiriye amabwiriza agenga imyemererwe ya Paruwasi nko kuba hari umubare runaka w’abakirisito, kuba hari amaturo runaka yinjira kuburyo bizayifasha kwihembera abapasitoro….
  • Abapasitoro barenze umwe ku mudugudu bikwiye kuvanwaho kimwe n’abarimu benshi ku mudugudu bigakurwaho. Kuri paroisse hakwiriye kubayo umushumba nawa mukozi ushinzwe abakozi n’amafaranga (Administrative Assistant) gusa. Muri Paruwasi 400 wenda ADEPR ifite iyo buri yose igize abapasitoro bageze mu 10 ubwo ni abantu 4,000 bahembwa 120,000 bakaba batwaye 480,000,000. Iryo torero risohora amafaranga angana gutyo nta mishanga y’iterambere ryazashobora usibye gusubira mu bakirisito bakabaka amafaranga y’imishinga. Abo bose bavanwaho amafaranga bahembwaga akajya mu bikorwa byo kubaka amashuri n’amavuriro.
  • Inzego zimwe, imyanya imwe k’urwego rw’igihugu ikwiye kuvanwaho (Aumonerie, Secretaire Particulier, Evangelisation, …). zigasimbuzwa amakomisiyo asanzweho cyangwa amashya (Komisiyo y’Urubyiruko, Komisiyo y’abana, Komisiyo y’abagore, Komisiyo y’ababana ( Ecole de dimenche) n’ubumuga, Amakorali, Komisiyo y’abarangije Kaminuza)

Ingingo ya 3: Imicungire y’amafaranga (Financial Management)

Aha biragoye kugira icyo umuntu abivugaho nubwo ariho hazingiye ibibazo byose. Ni ukwibaza ese nibande basinyira amafaranga ese bemererwa gusinyira angahe?

  • Amafaranga akwiriye gukusanyirizwa hamwe kuri compte ya ADEPR nkuko RRA yegeranya imisoro yose noneho igatanga amafaranga muri za Minisiteri, ibigo, Uturere ndetse n’Imirenge.
  • Hakwiye kubaho kugabanya kurunda ububasha ku bantu bamwe mu gusinyira amafaranga (cash signatory ceiling) ku nzego zose. Umushumba wa Paruwasi hakaba hari amafaranga yemerewe gusohora atarenga, uwo ku rurembo, no muri Biro Nyobozi hakaba

Inzego zisohora amafaranga buri wese akagira ayo atarenza (signatory power). Urugero bizwiko kugirango amafaranga arenze 50,000,000 asohorwa byemejwe n’inama rusange nta muntu wazongera gusesagura amafaranga agera kuri miliyali mu itorero. Mubasinyira amafaranga habonekemo Perezida wa Komite Ncungamutungo (Comite de gestion)

Ingingo ya 4: Gushyiraho uburyo bwo gukorera mu mucyo (Accountability & Transparence)

Ikintu kiri mu barokore bo muri ADEPR cyo kumva ko ibintu byose bikemukira mu masengesho no mu mwuka wera gikwiriye kugabanuka. Hakabaho gukorera mu mucyo mu nzego zose.

  • Guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu nihashyirweho urwego Njyanama cyangwa Ncungamutungo (Comite de gestion). Impamvu ibi bivugwa. Ntabwo abakirisito bamenyeshwa amaturo yinjira bikorwa n’abadiyakoni bamwe na Mwalimu cyangwa Pasitoro. Ibi bintu bigaragaza transparence nkeya. Ku mudugudu nta rwego ruhari rubaza Pasitoro cyangwa Mwalimu imikoreshereze y’amafaranga yinjira. Uru rwego rukwiye kwemeza ndetse rugasinya kuri raporo y’amaturo ya buri cyumweru ndetse rukajya runatanga raporo y’umutungo mu nama y’abakirisito ya buri gihembwe. Uru rwego mbona rukwiye gusimbura urwego rw’abafashamyumvire. Rukwiriye kuva mu mudugudu rukazamuka rukagera ku rwego rw’igihugu.
  • Inama zose zifara ibyemezo zikwiye kujyamo Biro Nyobozi, Njyanama na Komite Nkemurampaka n’abahagarariye Ururembo babiri.
  • Inama rusange ikwiriye kujya iba nka kabiri mu mwaka igizwe n’Abashumba bose.
  • Amafaranga 10% agenewe imidugudu akwiriye kujya asigara ku mudugudu agafasha mu bikorwa bisanzwe nkp gutegura igaburo, isuku, ubuzamu, …
  • Nta mukozi wese ukwiye guhembwa na Paruwasi adahembewe ku rwego rw’igihugu. Ibi bizashoboka nihajyaho uburyo bwo gukorana n’ikoranabuhanga (software) kandi hakabaho gushyiraho abashinzwe abakozi n’amafaranga bize bazajya babikora ku gihe.
  • Uburyo bwose bwo gushyiraho abakozi bukwiriye guca mu mucyo kandi hakubahirizwa amabwiriza yo gutanga akazi ( Recruitement Procedure)
  • Uburyo bwo gutanga amasoko no kugura ibikoresho bukwiriye nabwo guca mu nzira z’amasoko (Open procurement procedure). Ntibikwiriye ko umushumba ariwe uhitamo uzazana ibyo kurya mu nama, amahema, ahazava essence, impapuro, … bikwiriye guca muri ya Komite Ncungamutungo.
  • Ibikorwa byo kubaka insengero byere kuba ibikorwa by’abakirisito gusa. Nta nubwo bikwiriye ko abakirisito basengera mu mashitingi. Ahantu hose hakenewe gufungurwa umudugudu nibikorerwe umushinga wanditse (Business plan) bizamuke bigere muri rwa rwego rushinzwe iteganyabikorwa (Planning and Budgeting Unit). Babyigeho barebe uwo mudugudu inyungu uzazanira itorero mu miyoborere n’Iterambere ry’itorero ugereranije nabakozi bazaba bahembwa. Niba umudugudu uzinjiza amaturo abasha guhemba abapasitoro bazaba bawuhagarariye. Noneho abakirisito bubake bazamure, ADEPR nayo ibahe amabati n’amadirishya nkuko amashuri ya Leta yubakwa na Leta. Urugero uko hashyizweho amashuri y’imyaka itatu 9YBE.

Ingingo ya 5: Kongerera abakirisito n’abapasitoro ubushobozi (Individual Capacity Development)

  • ADEPR ikwiriye gushyiraho amahugurwa ku byiciro bitandukanye ku bakozi bayo ariko cyane cyane abapasitoro n’abakirisito bakigishwa gushaka amafaranga. Umutungo wonyine ADEPR ikuraho amafaranga ni abakirisito. Ariko ntibigishwa uko bagomba gushaka amafaranga ngo bashyirwe mu matsinda yo kwizigamira bikorerwe ku midugudu nk’itegeko.
  • Abapasitoro bazaba bareba amaturo kandi badafite ibindi bibinjiriza bazagwa mu bishuko byo kuyarya nubwo baba bakijijwe neza. Ubukene ni bubi kandi ntibureba agakiza. Ntabwo umupasitoro akwiriye gutegekwa guhora ku rusengero cyane ko n’umushahara aba ahabwa utamufasha kubeshaho umuryango we. Ahubwo buri mu pasitoro yakwiriye kuba afite akandi kazi akora kamuzanira amafaranga. Mu rwego rwo gufasha abadashaka gukora bumva babeshwaho n’umushahara w’itorero gusa hakabaho kubagabanya bagasunikirwa kujya gukora indi mirimo ya Leta, ubucuruzi cyangwa gukorera imiryango itegamiye kuri Leta. Pawulo yarabwirizaga ariko akanakora ibindi kuruhande ngo atazabera igisitaza abo abwiriza. Biragoye kubwiriza abantu bahaze wowe ushonje. Nibyo bituma bene abo bapasitoro batabasha gutobora ngo bavuge kuko bumva ko igihe avuze bamwirukana akicwa n’inzara.
  1. Izindi nama rusange (General piece of advice)
  • Ibitekerezo ni byinshi ariko twibaza ko hariho inzego zigenda zibikoraho kandi tukizera ko ubuyobozi bwo mu minsi iri imbere buzaha agaciro ibitekerezo by’abakirisito bukabegera bukabumva aho gushyiraho uburyo bwo gucecekesha abanyamuryango no gufata utanze igitekerezo kubitagenda nk’umuntu ugumura cyangwa urwanya abayobozi.
  • ADEPR nirebe uko yiyegereza abanyabwenge ku nzego zose ndetse habeho urwego rushinzwe ibiganiro nabo kuko bigaragara ko ONAP idakora neza cyane ko bamwe batamenya nibyo ikora.
  • Hashyirweho amabwiriza arengera itorero kuburyo umuyobozi uvuyeho bidasabye inzego zo hanze kuza gucyemura bene ibyo bibazo kandi ayo mabwiriza yubahirizwe. Birababaje kubona ibibazo itorero ririmo ubu nta rwego na rumwe rukora inama ngo rufate iyambere kubicyemura haba Nyobozi cyangwa Nkeurampaka.
  • Abapasitoro bashinzwe ivugabuutumwa nibave mubyo kureba abakozi n’amafaranga bakore umurimo wo kubwiriza intama no kwimakaza ivugabutumwa ibindi babihairire ababyigiye. Bashishikarize gushyiraho ibyigisho bitandukanye kugirango umukumbi bayoboye ubeho ufite ijambo rikiwiriye kandi rihagije rituma duhagarara tudatsinzwe.
  • Abapasitoro nibabanze babere abakirisito urugero mu kwanga umugayo. Umupasitoro ugaragaweho n’amakosa y’ubujura cyangwa ibindi byaha akurweho inshingano za gipasitoro burundu aho kumwimurira ahandi.
  • Amarangamutima mu miyoborere akwiriye kugabanuka mu itorero ADEPR. Amategeko n’amabwiriza byubahirizwe.

Turizera ko mu nama tuzakomeza guha abayobozi hatazaburamo izibagirira umumaro hamwe no gusenga Imana. Imana ibahe umugisha.

Sereine Nterinanziza/ Umukirisito ADEPR

 

Paruwasi ya ADEPR Batsinda yibutse Abari abakristo bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

By Onesphore Dushimirimana

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iteroro rya ADEPR Paruwasi ya Batsinda, tariki ya 26 Gicurasi 2017, bateguye umuhango wo kwibuka abari abakristo b’iyo paruwasi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku Kinamba rwerekeza ku urwibutso rwa Gisozi.

Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu, bwari burangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean. Ubuyobozi bw’ururembo rw’umujyi wa Kigali, bwari buhagarariwe na Rev. Joseph Hakizamungu. Ubuyobozi wa Paruwasi ya Batsinda n’abayoboke b’iyi paruwasi, ababuriye ababo muri iyi paruwasi.

Abakristo ba ADEPR Batsinda bari bitabiriye uyu muhango

Muhorakeye Fortunée, warokokeye muri iyi paruwasi, avugako kuba itorero rya ADEPR ryarafashe umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abakristo ba ADEPR, avuga ko kuri we ari ingirakamaro kuko bituma abona aho yibukira umubyeyi we.

Yagize ati,” Navukiye muri iyi paruwasi niho twasengeraga usibyeko nashakiye I Kibungo. Umubyeyi wanjye bamwishe muri Jenoside bamuroha muri Nyabarongo, rero mbere sinabashaga kubona aho mwibukira,. Mfatanya na ADEPR kwibuka kuko mubo twibuka uyu munsi harimo umubyeyi wanjye Murekeyisoni Immaculée, ndetse n’abana banjye nibakura nzajya nzana nabo kwibuka umubyeyi wanjye.”

Muhorakeye Fortunee warokokeye muri iyi paruwasi

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Kinamba rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ahunamiwe hakanashyirwa indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urugendo rwo kwibuka, rwavuye ku Kinamba rusorezwa ku rwibutso rwa Gisozi

Nubwo umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda yifatanije n’abayoboke ba ADEPR Batsinda mu rugendo rwo Kwibuka rwavuye ku Kinamba rwerekeza ku Gisozi, akanafatanya nabo kunamira no gushyira indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ntiyabashije gukomezanya nabo kubera indi mirimo yahise ajyamo.

Uyu muhango wakomereje ku rusengero rwa ADEPR Batsinda, ahahuriye abakristo bose b’iri torero bagahabwa ibiganiro bigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Batsinda, aganira n’ikinyamakuru isange.com, avuga ko bateguye iki gikorwa ngaruka mwaka, bagamije kwibuka abakristo babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu magambo ye yagize ati” Kugeza ubu, abo twibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri paruwasi yacu ya Batsinda ni 2, mbese nibo tumaze kumenya. Twateguye iki gikorwa cyo kwibuka mu rwego rwo kunamira no guha agaciro izo nzirakarengane zari ingingo z’itorero ryacu, ariko haramutsi hari n’abandi twamenya nabo twabongera ku mazina dufite kuko turacyashakisha amakuru.”

Rev. Mutabazi, umushumba wa paruwasi Batsinda.

Rev. Joseph Hakizamungu, umuyobozi wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali yagarutse kuri gahunda itorero rya ADEPR ryafashe yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abayoboke ba ADEPR, no kuremere abasizwe iheruheru n’aya mahano , aho buri paruwasi yagiye yubakira inzu uwacitse ku icumu yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ncuro ya 23, amaparuwasi yose agize itorero rya ADEPR hirya no hino mu gihugu akomeje igikorwa cyo kunamira abari abayoboke b’iri torero bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no kuremera imiryango yasizwe iheruheru n’aya mahano.

Korali Golgota na Past. Zigirincuti Michel barahurira mu giterane cy’ububyutse kuri ADEPR Kabagari.

By Onesphore Dushimirimana

Pastor Zigirinshuti azitabira igiterane cy’ububyutse cyateguwe n’itorero rya ADEPR Kabagari kubufatanye na korali Bethesida. Iki giterane kikazitabirwa by’umwihariko na korali Golgota ya ADEPR Rukiri ya II, kuri iki cyumweru tariki ya 28/5/2017, ku cyicaro cy’iri torero mu Kabagari ku Kacyiru.

Korali Golgotta ya ADEPR Rehoboth(Rukiri 2)

Itorero rya ADEPR Kabagari ryateguye igiterane cy’ububyutse kizaba tariki 28 Gicurasi 2017 kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza Saa kumi n’imwe. Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwe ivugabutumwa muri ADEPR ni we uzigishamo ijambo ry’Imana.

Korali Goligota ya ADEPR Rukiri II

Korali Goligota kuva kuri ADEPR Rukiri ya II, izaba yaje mu ivugabutumwa muri iki giterane, ikazafatanya na korali zisanzwe kuri uyu mudugudu zirimo korali Goshen, Omega ndetse na Korali Bethesida.

Uyu ni umuyobozi w’umudugu wa Kabagari Past Pascal Habimana

Inkuru ikinyamakuru isange.com gikesha ubuyobozi bwa ADEPR Kabagari, butangaza ko iki giterane kizaba kirimo amakorali atandukanye arimo; Korali Bethesda, Goshen, Omega zibarizwa kuri uyu mudugudu, ndetse na korali Golgotha ya ADEPR Rukiri.

Korali Goshen ya ADEPR Kabagari

Usibye korali Golgota n’amakorali asanzwe akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabagari, hazaba hari na Pastor Zigirinshuti Michel umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri ADEPR akaba ari we uzigisha ijambo ry’Imana. Iki giterane kizabera kuri ADEPR Kabagari iherereye munsi ya gare ya Kacyiru.

Korali Omega ya ADEPR Kabagari

 

Theo Bosebabireba na Stella Manishimwe bazitabira imurikwa rya album DVD ya Banyihoreye Sylvanie kuri ADEPR Nyagatozu.

By Onesphore Dushimirimana

Umuhanzi Banyihoreye Sylvanie agiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amashusho yise “ANGARUTSEHO” mu giterane giteganijwe tariki ya 27-28/5/2017, kuri ADEPR Nyagatovu. Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Stella Manishimwe ndetse n’abavugabutumwa nka Past. Mugabo Venuste na Munezero n’abandi.

Umuhanzikazi Stella Manishimwe azitabira iki gitaramo

Banyihoreye Sylvanie ni umuhanzikazi ubusanzwe ubarizwa mu itorero rya ADEPR Nyagatovu, Paruwasi ya Rukurazo, akaba amaze igihe akora umwuga w’ubuhanzi. Kugeza ubu akaba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo we wambere w’amashusho yise “ANGARUTSEHO”, mu gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyagatovu.

Umuhanzi Banyihoreye Sylvanie

Abahanzi nka Uwiringiyimana Theogene, uzwi nka Bosebabireba ndetse n’umuhanzi Stella Manishimwe wamenyekanye nka Nijye wa Mugore kubera indirimbo yakunzwe cyane, bazasusurutsa iki gitaramo. Haziyongeraho abavugabutumwa nka Past. Mugabo Venuste na Past. Munezero hamwe n’abavugabutumwa nka Stanie na Daniel.

Umuhanzi Bosebabireba utegerejwe na benshi nawe yari yitabiriye.

Banyihoreye Sylvanie aganira n’ikinyamakuru isange.com, yagitangarijeko yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2001, kuri ubu akaba agiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amashusho ugizwe n’indirimbo 7. Uyu muhango uteganijwe tariki ya 28/5/2017 kuri ADEPR Nyagatozu.

Amakorali nka Elayo ya ADEPR Kimironko, Yasipi na Golgota zibarizwa kuri ADEPR Nyagatovu ndetse na korali Horebu bakazifatanya n’uyu muhanzi mu kumurika uyu muzingo w’amashusho wiswe “ANGARUTSEHO” , kuva tariki ya 27 kugeza kuwa 28/5/2017, kuri ADEPR Nyagatovu.

 

Ubusesenguzi: Ni nde uzayobora Itorero rya ADEPR? Soma ibitekerezo by’abayoboke bayo n’uwo bifuza.

By admin

Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bamaze iminsi igera kuri 20 bategereje kumenya niba Rev.Tom Rwagasana na bagenzi be (bareganwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ukabakaba Miliyari 3) bazahabwa igifungo, kugira ngo harebwe uwazabasimbura ndetse byanashoboka Komite yabo yose ikeguzwa kuko bavuga yuko nta kizere bakiyifitiye.

Kuri uyu wa 25/5/2017 nibwo urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo rwahaye igifungo cy’iminsi 30 aba bayobozi ba ADEPR kubera ibyaha baregwa n’ubushinjacyaha. Nyuma yo guhabwa iki gihano, benshi bahise batangira kwibaza umuntu uzasimbura umuyobozi wa ADEPR Bishop Sibomana mu gihe Komite yose yaba yegujwe kuko atashobora gukora wenyine kandi no kuba bamuha abandi bakorana bikaba bishobora guteza intugunda mu Itorero kuko baba bakimubona muri ya shusho y’ubuyobozi bwa mbere.

Muri iri sesengura, isange.com yagiye igera ku bantu benshi bagenda bayiha ibitekerezo by’uburyo umuntu bifuza ko yayobora ADEPR yaba ameze.

Tudatinze rero, reka tubibagezeho;

  • Hari abavuze ko uzayobora ADEPR adakwiye kuba umunyapolitiki kurusha uko yaba umunyetorero: Abakristo benshi bagiye bavuga bakeneye umuyobozi ufite ubwenge nk’abami ba kera barimo nka Dawidi ndetse na Salomo kuko bayoboraga umukumbi w’Imana ariko banakora imirimo yo kuyobora igihugu. Aba bakristo bifuza ko habaho ugushishoza no kwitonda mu gushyiraho umuyobozi ushoboye guhuza gahunda za Leta n’iz’Itorero.

 

  • Hari bavuze ko uzahabwa ubuyobozi akwiye kuba yarize amashuli ahagije: Kimwe mu bintu abantu benshi bahuriraho, bavuga ko abayobozi hafi ya bose bagiye bahabwa kuyobora Itorero babaga badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubwnge bwo mu mashuli asanzwe. Ibi, byagiye bigira ingaruka ku Itorero cyane cyane ku ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe. Uyu kandi ngo agomba kuba ari umunyabwenge ndetse n’umunyamwuka.

 

  • Hari abavuga ko agomba kuba afite ubumenyi buhagije mu bya Tewolojiya: Abandi bagenda bavuga ko umuyobozi wabayobora akwiye kuba afite amahugurwa ahagije mu by’iyobokamana, kuko nko mu yandi matorero afite abayobozi bize neza Tewolojiya usanga hatagaragaramo ibibazo nk’ibi ADEPR imazemo igihe kandi bitarangira.

 

  • Hari abavuga ko akwiriye kuba ari umuntu muto mu myaka: Aba, bavuga ko Itorero riramutse rihawe umuntu muro ariko uzi neza amateka y’Itorero, byatuma ariha icyerekezo kiza kuko abasaza akenshi usanga batamenya kujyanisha Itorero n’ibihe Isi iba igezemo. Gusa bavuga ko uyu yahabwa abasaza bamuha inama ku rwego rw’inama nkuru y’ubuyobozi (Board)

 

  • Hari abavuga ko akwiriye kuba azi ibijyane n’imitegekere (Leadership) : Abakristo ba ADEPR usanga hafi yabose bavuga ko Itorero ryabo ryagiye rizira imiyoborere mibi ahanini biturutse ku bayobozi batigeze babona amahugurwa ku bijyanye nabyo. Bifuza ko mu gutoranya uwayobora Itorero ryabo yaba ayarabonye amahugurwa ahagije mu bijyanye n’imiyoborere.

 

  • Hari abavuga ko uwahabwa kuyobora Itorero akwiye kuba yashobora kwisobanura mu ndimi z’amahanga: Indi mbogamizi ihurirwaho na benshi, ni uko abayobozi bagiye bayobora Itorero usanga badakunze kumenya kwisobanura mu ndimi z’amahanga ku buryo hari aho bisaba kwitwaza abasemuzi batari ngombwa.

 

  • Bavuga ko agomba kuba ari umuntu uzi gusabaana n’abantu: Abayoboke ba ADEPR bahuriza ku kintu cy’uko bakeneye umuyobozi wicisha bugufi, ushyikirana ndetse ushobora kwisanisha nabo ku buryo bumva bamwisanzuyeho cyane.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi ugarura umwimerere w’Itorero: Benshi muri iki gihe abayoboke ba ADEPR bavuga ko hari imwe mu myemerere yabo ndetse n’umwimerere wabo byagiye bitakara. Kuba rero batacyumva ko uwo mwimerere uhari, bituma biyumvamo ko Itorero ryabo ryinjiyemo icyo bita ubuyobe.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi urenganura abarengana: Abayoboke ba ADEPR bavuga ko badakeneye umuyobozi urenganya abantu, ahubwo ko bakeneye ubarenganura. Hari benshi bavuga ko bagiye barengana, bakaba bakeneye uzabarenganura.

 

  • Hari abavuga ko bakeneye umuyobozi utigwizaho ibyubahiro n’amazina aremereye: Aba bayoboke kandi bavuga ko bagiye bababazwa n’amazina aremereye abayobozi ba ADEPR bagiye biha kandi batabagishije inama. Bakomeza bavuga ko nta yandi mazina (inyito) bakeneye kumva yinjizwa mu Itorero kuko nta  mumaro bibazanira.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi unyurwa n’umuhashara we: Aba bayoboke bavuga ko bakeneye umuyobozi udashyira inyungu ze imbere nk’uko byagiye bigaragara ku bagiye babanza kuriyobora. Basaba ko uwahabwa Itorero yaba ari umuntu w’inyangamugayo.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuntu ufitiye urukundo Itorero: Abayoboke ba ADEPR kandi abvuga ko bakeneye kubona umuyobozi witangira Itorero, akarikunda kandi agakunda n’abayoboke baryo, akabayobza ubugwaneza, akumva ibitekerezo byabo kandi ntarwanye umuntu ufite igitekerezo gihabanye n’icye.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo isange.com yagiye ivana mu bantu batandukanye. Nawe birashoboka ko waba ufite ibitekerezo by’uburyo uwayobora Itorero rya ADEPR yaba ameze. Byandike ubisangize abendi ubinyujije ahagenewe ubutumwa.

Byakusanyijwe na Peter NTIGURIRWA 

Urukiko rukuru rw’akarere ka Gasabo rwasabiye Tom Rwagasana n’abo bareganwa igifungo cy’iminsi 30, rutesha agaciro ubusabe bwabo.

By admin

Kuri uyu wa kane tariki ya 25/5/2017 ku saha ya saa 15h10, Urukiko rukuru rw’ akarere ka Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo abayobozi ba ADEPR aribo Rev.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Madame Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga, Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom, Bwana Gasana nawe wari umucungamutungo na Bwana Sindayigaya wari umwubatsi, rubasabira gufungwa iminsi 30 mu gihe nta n’umwe wagaragaye imbere y’urukiko ndetse yewe n’ababunganira mu by’amategeko bakaba batigeze bahagaragara.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari bitabiriye isomwa ryi icyemezo cy’urukiko ko abaregwa bashinjwa kuba barakoze icyo yise “Icyaha cy’ubugome bwo kunyereza umutungo wa rubanda” bityo Tom Rwagasana ngo akaba yari yaburanye asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze nk’uko yabisabiwe n’umwunganizi we mu mategeko Me.Niyomugabo Christophe weretse urukiko impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yaje kuburana avuye mu bitaro.

Umucamanza yakomeje avuga ko Madam Mutuyemariya Christine uhagarariwe na Me.Musoni nawe yari yaraburanye asaba ko yarekurwa ku bw’impamvu z’uburwayi, naho Sebagabo Leonard uhagarariwe na Me.Gakunzi, Gasana uhagarariwe na Me.Kadage, Sindayigaya uhagarariwe na Me.Justin na Niyitanga Salton uhagarariwe na Me.Nsengiyumva, bose bakaba bari basabye urukiko ko rwabarekura kubera ko bafite imiryango bagomba kwitaho.

Yavuze ko nyuma nyuma yo gusuzuma impamvu bashingiyeho ngo barekurwe zitumvikana bityo ngo hakurikijwe ibyavuye mu iperereza, urukiko rwarasanze bagomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze gushakwa ibindi bimenyetso, ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 030/2013/24/4/2013 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ibimenyetso bifatika byashingiweho ndetse n’ibikorwa byagiye bikorwa n’abaregwa mu bihe bitandukanye ariko bose bakaba barahakanye ibyo baregwa.

Umucamanza yakomeje avuga ko Tom Rwagasana aregwa icyaha gikomeye cyo kuba yarasinye amasheki atandukanye ariko atagaragaza, yose akaba afite agaciro k’amafranga y’u Rwanda 3,592,465,324 yari yavuye mu misanzu y’abaturage. Mutuyemariya Christine we ngo ku itariki ya 30/01/2017 yasinye kuma sheki atandukanye ndetse no ku tariki ya 16/01/2017 atanga izindi sheki ebyiri, imwe ya Miliyoni 10 n’indi ya Miliyoni 32 zishyuwe Quincaillie yitwa Medi ariko zikaba nazo zidasobanutse. Bwana Sebagabo we ngo yagaragaye asinya kumasheke3  yari yasinyweho na  Tom Rwagasana na Mutuyemariya kandi ayo mafranga yose akaba atarigeze agaragazwa aho yagiye.

Bwana Sindayigaya we ngo yagiye acura fagitire za baringa nyuma yuko yishyuwe amafaranga yo gukoresha igisenge cya DOVE Hotel inshuro zigera kuri ebyiri. Urukiko rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 ngo kuko bageze hanze bashobora kubangamira iperereza. Umucamanza yavuze ko ibyaha baregwa biteganirizwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 7, bityo bakaba batagomba kurekurwa by’agateganyo. Yavuze ko Tom Rwagasana n’ubwo yatanze impamvu z’uburwayi kugira ngo arekurwe, ko ashobora kugera hanze akotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se akaba yatoroka, aha akaba yavuze ko bashingiye ku ngingo ya 96/106.

Madamu Mutuyemariya nawe yahawe iki gifungo ngo kuko ageze hanze hari ibyo yakwangiza kandi bigikorwaho iperereza. Yakomeje avuga ko Niyitanga Salton, Gasana, Sebagabo na Sindayigaya nabo bageze hanze bahita basibanganya ibimenyetso.

Hari amakuru y’uko Tom rwagasana n’abo bareganwa bose kuwa 26/05/2017 bazahita bagezwa muri Gereza ya Mageragere, naho Mutuyemariya akaba yajyanwa muri Gereza ya Muhima bakunze kwita 1930.

Inkuru ya Peter Ntigurirwa

Bish. Rwandamura yanze ko Abashumba binjira mu nama itegura amatora yahuje amatorero y’avutse ubwa 2 . Menya ikibyihishe inyuma.

By admin

Kuwa mbere tariki ya 22/05/2017 Bishop Rwandamura nibwo yahamagaje abashumba bo mu matorero y’abavutse ubwa kabiri. Ibi byanyuze mu itangazo ryamaze iminsi mike ricicikana ku mbugankoranyambaga, rikaba ryarakozwe na Pasiteri Ntambara Saturday aho ryasabaga abashumba batandukanye kwitabira inama ngo yari kuyoborwa na Bish.Rwandamura, ikaba yaragombaga kubera kuri Sports View i Remera.

Muri iri tangazo, nta na hamwe bigeze bavuga ko hakozwe urutonde rw’abashumba bagomba kwinjira ndetse n’abatagomba kwinjira muri iyi nama. Isange.com ikimenya iby’aya makuru, yahise ijya ahagombaga kubera iyo nama kugira ngo ikurikirane impamvu yayo maze abari bashinzwe kwinjiza no gukumira abinjira batabyemerewe, bavugaga ko nta munyamakuru n’umwe ugomba kwinjira.

Isange.com yababajije impamvu hinjizwa abapasiteri bamwe ariko abandi bagasubizwa inyuma, ntiyabihererwa igisubizo. Umunyamakuru wa isange.com yageze kuri iyo Hotel ku saha ya saa 15h00 ari nabwo iyo nama yatandukanye, ategereza amasaha 5 yose kugira ngo inama ni irangira yuvuganire na Bish. Rwandamura ariko biranga byose, banga ko amuvugisha.

Umwe mu bashumba bari bitabiriye iyi nama waganiriye na isange.com, yavuze ko iyi nama yahamagajwe na Bish.Rwandamura kugira ngo ihuriro rye rihuza amatorero y’abavutse ubwa kabiri rirebere hamwe icyo ryafasha Leta kuri gahunda zirebana n’amatora ziri imbere.

Umushuba w’itorero UCC Apotre Charles Rwandamura yanze ko abashumba binjira mu nama

Isange.com kandi yavuganya na bamwe mu bashumba basubijwe inyuma kimwe n’abandi batatumiwe muri iyi nama kandi bizwi ko bigeze gukorana neza na Bish.Rwandamura mu bihe bitandukanye kandi banabarizwa mu matorero y’abavutse ubwa kabiri, basobanura ko batazi icyatumye atabashyira kurutonde rw’abagomba gutanga uyu musanzu. Umwe muri aba bashumba yabwiye isange.com ko ashobora kuba yanze kubatumira kungo baba barivanye muri gahunda ye yari yaratangije yitwaga “Kwicomokora ku idini

Yasoje atangaza ko bigayitse kubona Bish.Rwandamura ategura ikintu nk’icyo ariko akabaheeza kandi bose bibona muri ayo matorero, anibaza niba nta zindi nyungu ze bwite yaba abifitemo.

Tuzakomeza dukurikirane iby’iyi nama ishobora kubaho mu munsi mike iri imbere.

❌