WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterday#1 Entertainment website in Rwanda

Diego Costa ashobora kumara igihe kirekire mu mvune.

By Ntakirutimana Alfred

umutoza w’ikipe ya chelsea Jose Mourinho yatangaje ko atazi neza igihe kabuhariwe rutahizamu  Diego Costa azagarukira mukibuga kandiko atahamyako uyu musore azamufasha kwikura imbere ya Swansea doreko iyi kipe ariyo bazacakirana mu mukino ufungura wa shampiyona yabongereza igomba gutanga kuri uyu wagatandatu.

uyu musore waginze imvune mu mikino ya pre-season gusa aiko umutoza akaba atangazako afite intwaro yizigamiye azifashisha arizo Radamel Falcao na  Loic Rem.

1 total views, 1 views today

Imikino ya FEASSA izabera mu Rwanda izitabirwa n’abakinnyi 3 111

By Ntakirutimana Alfred

Minisiteri y’uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira abakinnyi 3111 bazitabira imikino ihuza amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’Iburasirazuba bazava muri Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Rwanda ruzakira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivieryavuze ko kuva tariki ya 14 – 23 Kanama 2015 u Rwanda ruzakira imikino ya FEASSA yitabirwe n’abanyeshuri 3 111 ikinirwe mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.

Muri iyi mikino ya FEASSA hazakinwa imikino nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Rugby, Netball, imikino ngororamubiri, Hockey, Tennis, Ping Pong koga na Badminton.

Ubwo iyi mikino yakinirwaga muri Tanzania mu 2014, u Rwanda rwatahanye igikombe kimwe, mu bakobwa Groupe Scolaire Kabusunzu yari igizwe n’abakinnyi ba AS Kigali yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Makonko yo muri Tanzania ibitego 2-1.

Mu 2013, u Rwanda rwakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 100 FRW mu mikino yabereye mu majyaruguru ya Uganda ntibabona igikombe na kimwe nubwo bari bahagarariwe n’amakipe 19.

U Rwanda rwongeye kuva muri iyi mikino nta gikombe cyangwa umudali mu 2012 mu mikino yabereye i Bujumbura ruhagarariwe n’amakipe 17 harimo iy’umupira w’amaguru yari igizwe n’abakinnyi bari bavuye gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique. Hakoreshejwe ingengo y’imari isaga miliyoni 70 FRW.

Amwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri FEASSA

Netball: GS Save

Rugby: ET Mukingi, GS St Famille, APICUR

Handball

Abakobwa: APEGA Gahengeri, ES Mukingi, GS Mwendo

Abahungu: ES Kigoma, College Gisenyi,GS St Aloys

Basketball

Abakobwa: Lycée de Kigali, GS St Aloys, ENDP Karubanda

Abahungu: ETENI (Rubavu), APE Rugunga, APICUR

Volleyball

Abakobwa: GS Indangaburezi, Lycée de Nyanza, GS St Aloys

Abahungu: GS St Joseph Kabgayi, Rusumo High School, Ly de Nyanza

6 total views, 6 views today

Imyitozo muri Ecosse yasubitswe

By Ntakirutimana Alfred

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasabye isubikwa ry’amahugurwa yari ateganijwe kuzabera muri Ecosse.Impamvu y’iryo subikwa ni uko ibyo gushakira ikipe ibyangombwa (Visas) byatinze bikaba byaratumye gahunda y’ikipe y’igihugu itari kuzashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganijwe.

Impande zose zarebwaga n’iki gikorwa yaba FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) (MINISPOC), Komite Olympic(RNOC) ndetse n’umujyi wa East Lothian,
biyemeje ko bagiye kureba uko andi mahugurwa yazategurwa mu gihe cya vuba.

Hagati aho, ikipe y’igihugu Amavubi ikaba ikomeje imyitozo mu rwego rwo gushakisha itike yo mu gikombe cya Afurika cya 2017. Biteganijwe ko u Rwanda ruzahura n’ikipe ya Ghana ku itariki 5/9/2015 hano i Kigali.

2 total views, 2 views today

Amakipe yasobanukiwe akamaro ka Club Licencing

By Ntakirutimana Alfred

Kuva kuri 24 kugera kuri 25 Nyakanga 2015,ku bufatanye bwa CAF na FERWAFA, hano mu Rwanda, habereye amahugurwa agamije gusobanurira abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ibisabwa kugira ngo amakipe ahabwe licence igomba guhabwa amakipe kugira ngo yemererwe kwitabira amarushanwa ategurwa na CAF,ari byo byitwa CLUB LICENCING.

Ni muri urwo rwego rero,ku bufatanye na CAF, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateguye amahugurwa maze itumiza impuguke za CAF : SEYDOU SOW (Mali), SAMSON ADAMU (Nigeria), na SOCKENG ETIENNE (Cameroun), zibasha gusobanurira abitabiriye amahugurwa ibisabwa byose kugira ngo ikipe ibone Club Licencing.

Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa ,visi perezida wa FERWAFA Kayiranga Vedaste yifurije abayitabiriye kuzagira amasomo meza kuko azafasha guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda,anashimira CAF ku bufanye bwiza ifitanye na FERWAFA.

Abitabiriye ayo mahugurwa basobanuye ko mbere y’aya mahugurwa bumvaga ko ibyo Ferwafa yari yarabasobanuriye bisabwa na CAF byari ibintu bidashoboka kubera ko ahanini abo bayobozi bumvaga ari ibintu bisaba amikoro menshi.

Basobanuye ko nyuma yo gusobanurirwa n’impuguke za CAF basanze byinshi ari ibintu bisaba ahanini imicungire myiza kurusha amikoro.Urugero ngo hari aho basaba ko ikipe igira ikibuga cyayo yakiriraho imikino iyihuza n’amakipe aba yayisuye. Aha bumvaga bidashoboka kubera ko hano mu Rwanda nta kipe n’imwe ifite ikibuga cyayo bwite kubera ko ibibuga ari ibya Leta.Impuguke zabasobanuriye ko ibyo zibizi kandi ko atari umwihariko w’u Rwanda gusa.Igisabwa ni uko ikipe igirana amasezerano n’ushinzwe ibyo bibuga (LETA), bityo buri kipe ikagira aho ibarizwa hazwi.

Ibindi impuguke zasabye abitabiriye amahugurwa,ni uko buri kipe igira ibiro bizwi ikoreramwo birimwo ibyangombwa byose (telefone,internet,na secretaire uhoraho). Kugira ubuyobozi ,aha ni Perezida,umunyamabanga Mukuru,ushinzwe umutungo,ushinzwe umutekano,umutoza,umuganga,ndetse no kugira ikipe y’abana.

Abayobozi b’amakipe bishimiye ibisobanuro bahawe maze biyemeza ko bagiye gukora ku buryo ibyo basabwa babishyira mu ngiro,kuko bizatuma n’umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere.

5 total views, 5 views today

Dore uko tombora ya Champions league ishobora kugenda kumakipe yo mu bwongereza

By Ntakirutimana Alfred

harabura iminsi itarenze icyumweru ngo tombara yuko amakipe azahura muri  UEFA Champions league ibe ,ibi bitumye hillywoodstar ibakusanyiriza uko amakipe yo mu bwongereza ashobora kuzatombora duhereye ku makipe ane yambere.

UKO BYAKINA

Man Utd ishobora gutombora | Club Brugge, CSKA Moscow, Lazio, Monaco or Rapid Vienna.

Chelsea  ishobora gutombora | Real Madrid, Atletico Madrid, Porto, Valencia *, Bayer Leverkusen *, Shakhtar, FC Basel *, Sevilla, Lyon, Dynamo Kyiv, Olympiacos, Galatasaray, AS Roma, FC Salzburg *, FC Viktoria Plzen *, Celtic, Borussia Monchengladbach, Wolfsburg, Gent

Man Cityishobora gutombora | Barcelona, Bayern Munich, Juventus, PSG, Benfica, Zenit, PSV, Shakhtar, FC Basel *, Sevilla, Lyon, Dynamo Kyiv, Olympiacos, Galatasaray, AS Roma, FC Salzburg *, FC Viktoria Plzen *, Celtic, Borussia Monchengladbach, Wolfsburg, Gent

Arsenal potential group opponents | Barcelona, Bayern Munich, Juventus, PSG, Benfica, Zenit, PSV, Shakhtar, FC Basel *, Sevilla, Lyon, Dynamo Kyiv, Olympiacos, Galatasaray, AS Roma, FC Salzburg *, FC Viktoria Plzen *, Celtic, Borussia Monchengladbach, Wolfsburg, Gent

twakwibutsako ayamakipe azatangirira

1 total views, 1 views today

APR FC ntizakina irushanwa ry’Agaciro nubwo yatiye abakinnyi batatu

By Ntakirutimana Alfred

Ikipe ya APR FC ntikitabiriye irushanwa ry’Agaciro Dvelopment Fund nubwo yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kuryegukana nyuma yo gusoza ku mwanya wa mbere muri shampiyona iheruka.

Irushanwa ry’agaciro Development Fund riteganyijwe kuba hagati ya tariki 15-22 Kanama uyu mwaka.

APR FC ntizitabira iri rushanwa kubera ko igomba kwitabira imikino ya Gisirikare izabera muri Uganda, aho biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 13 uku kwezi.

Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba izabera muri Uganda kuva tariki ya 16-27 Kanama 2015.

iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda yatiye abakinnyi batatu mu ikipe ya AS Kigali dore ko izajya muri iri rishanwa idafite abakinnyi 13 bakomeye bahamagawe mu ikipe y’igihugu igomba kujya mu mwiherero muri Ecosse.

Hamdan Bariyanga, Bishira Latifu na Ndikumana Bodo ni bo bakinnyi APR FC yatiye muri AS Kigali kugira ngo bazayifashe muri iyi mikino ya Gisirikare.

1 total views, 1 views today

Umusore wimyaka 17 yatanze ibihumbi byinshi kugirango ase na cristiano

By Ntakirutimana Alfred

umusore w’imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Denmark witwa shanta  yaje gutangazako mubuzima bwe bwose yesheje umuhigo wo guhura numukinnyi akunda ku isi,nubwo byamutwaye akayabo kamafaranga gusa we ntiyabyitayeho kuko icyari kimuraje inshinga nukubona icyo umutima we wifuzaga cyane.

ubwo yaganiraga nikinyamakuru the mirro yatangajeko atabara ibyo yatanze kugirango agere kuri uyu mu star gusa kuri we ngo asanga arakayabo kibihumbi.
“namaze guhura nawe hafi ubugira kabiri ariko sinasoboanura uburyo uyu musore atangaje”

avugako kandi yagerageje inshuro zigera kuri eshatu zose mu mwaka wa 2014 mukwezi kwa cumi ubwo yajyaga aho ikipe ya real madrid yitoreza mu rwego rwokwrebera uyu musore
“nategerezaga buri munsi kuri Valdebebas(aha niho ikipe ya real madrid yitoreza)guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa munani zumugooba kugirango mubone gusa”
“ubu aranzi bivuzeko buri uko nzajya ngera i madrid nzajya mpura nawe kandi ibi biranshimisha cyane”

YARAMWIYISE
uyu musore wamaze no kwiyitirira uyu kizigenza doreko avugako inshutize ndetse numuryangowe boose bamwita Cristiano Ronaldo.

1 total views, 1 views today

Ikipe ya barcelona yamaze gutanga nimero nshya kubakinnyi.

By Ntakirutimana Alfred

ikipe ya barca kumunsi wejo yatanze nimero kubakinnyi bose nyuma yaho xavi aviriye muri iy’ikipe.

DANI ALVES

Dani Alves niwe wahawe nimero 6 ya xavi

uyu musore w’umunya Brazil muri sezo ishize yambaraga nimero 22 nimero yambarwaga na Eric Abidal,undi wahawe nimero ni Douglas wahawe No.2yambarwaga naMartin wamaze kwerekeza muri inter milan

Munir na Sandro aba basore umwe yahawe nimero 17 undi ahabwa nimero16

Marc-Andre ter Stegen azagumya kwambara No.1, mugihe umwaka ushize uyu musore yambaraga No. 13.

gusa abakinnyi nka Arda Turan andetse na Aleix Vidal nta nimero bahawe kuko aba basore ntibagomba gukina muri uyu mwaka bazategereza ukwezi kwambere kumwaka utaha.

 

 

3 total views, 3 views today

Yoweri Kaguta Museveni yatunguye abaturage bomu karere ka WAKISO

By Ntakirutimana Alfred

President Yoweri Kaguta Museveni wa y’Uganda yaje gutungura abaturage bo mu karere ka Wakiso muri iyi weekend aha yatangaje ko yaraziko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yitwa MERE CLUB.
”njye sinarinziko Uganda Cranes ari ikipe y’igihugu njye narinziko zri club bambwiyeko andi makipe aha abakinnyi Uganda Cranes kandiko ari ikipe y’igihugu”ibi akimara kubivuga abaturage barasetse bose.
Museveni wanatangajeko yikundira umupira wamaguru kandiko yanakinaga uyu mukino akiri umusore
“mumyaka yohambere nakundaga umupira w’amaguru ariko kuva mu mwaka 1966 nari nitaye ku ntambara gusa ariko natangiye kugaruka muri ruhago kuko hariho amahoro.”
ibi Museveni yabivuze ubwo yari yagiye gutaha ibitaro byo mukarere ka WAKISO yanatanzemo inkunga igera kuri milliyoni 80zamashiringi

7 total views, 7 views today

Rushenguziminega yatsinze ibitego 3

By Ntakirutimana Alfred

Rushenguziminega Quentin ni umunyarwanda wavukiye mu Busuwisi akabana akinira ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Lausane.Mu mikino itangiza shampiyona muri icyo gihugu,kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Lausanne Sport yatsinze iya FC Sion ibitego 3-2, ibitego bya Lausanne Sport byose uko ari bitatu byatsinzwe na Rushenguziminega ku munota wa 76,78,n’uwa 86.

Rushenguziminega akaba ari umukinnyi ukinira iburayi uzifashishwa n’Amavubi mu mukino uzahuza u Rwanda na Ghana mu rwego rwo gushaka itike yo mu gikombe cya Afurika imikino iteganijwe muri 2017. U Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda H n’amanota 3 aho ruyoboye iri tsinda Ha na Ghana ariko iyi ikaba irusha u Rwanda umubare w’ibitego izigamye ubwo yanyagiraga ibigwa bya Maurice 7-1,mu gihe u Rwanda rwatsindiraga Mozambique iwayo 1-0.

Rushenguziminega yavutse tariki ya 13/11 1991,avukira mu Busuwisi.Ababyeyi be ni abanyarwanda.Vuba aha,yasinyiye gukina mu kipe Lausanne Sport yo mu cyiciro cya kabiri aho mu Busuwisi.Yari aturutse mu kipe yitwa FC Echallens aho yatsinze ibitego 23 mu mikino 21.

Ikipe FC Echallens kuri ubu ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona yo mu Busuwisi,aho iri ku mwanya wa kane.

1 total views, 1 views today

26 bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi uzabera muri Ecosse

By Ntakirutimana Alfred

Abakinnyi 26 ni bo bamaze guhamagarwa mu kipe y’igihugu Amavubi n’umutoza Johnathan Brian McKinstry uri mu Bwongereza aho yagiye gutegura aho ikipe y’igihugu izacumbika.i Abo bakinnyi ni bo bagomba kwitabira imyitozo izabera aho mu Bwongereza.

Byari biteganijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi izaba iri mu Bwongereza kuva tariki 2/08/2015, ariko kugeza ubu ikipe ntirabona ibyangombwa (VISAS) igitegereje bigomba guturuka muri ambasade y’u Bwongereza iri Pretoria muri Afurika y’epfo.

Abateguye iyo myitozo ari bo : umujyi wa East Lothian ,Komite olimpike yo mu Rwanda,na minisiteri ya siporo n’umuco, barakorana na ambasade y’u Bwongereza kugira ngo ibyo byangombwa (visas) biboneke maze ikipe y’igihugu ishobore kwitabira ayo mahugurwa.

Mu byumweru bibiri, ayo mahugurwa azafasha ikipe y’igihugu Amavubi kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Ghana ku itariki 5/09/2015,i Kigali. Uyu mukino ukazaba uri mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika giteganijwe kuzaba muri 2017. Na none,azafasha ikipe y’igihugu kwitegura amarushanwa nyafurika ahuza amakipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu(CHAN) ateganijwe kuzabera mu Rwanda muri 2016.

Muri iyo myitozo,ikipe y’igihugu Amavubi irateganya kuzahura n’amakipe atandukanye nka : Edinburg University Select XI, Patrick Thistle Select XI ,n’andi makipe nka Celtic na Rangers football clubs.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Bwongereza,ikipe y’igihugu Amavubi izakina na DR Congo i Kinshasa kuri 29/08/2015, mbere y’uko ihura na Ghana ,mu mikino ya gicuti iteganywa na FIFA.

Tariki 12/09/2015,i Kigali,hateganijwe umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Gabon.Uyo mukino ukazaba uri mu rwego rwo kwitegura CHAN izabera hano mu Rwanda guhera tariki 18/01/2016 kugeza kuri 7/02/2016.

Abakinnyi bahamagawe :
Mu izamu :
Eric Ndayishimiye (Rayon), Olivier Kwizera (APR), Jean
Claude Ndori (APR) na Marcel Nzarora (Police)

Ba myugariro : Faustin Usengimana (Rayon), Herve Rugwiro (APR), Amani
Uwiringiyimana (Police), Ismael Nshutiyamagara (APR), Michel Rusheshangoga
(APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Eric Rutanga (APR) na Celestin
Ndayishimiye (Mukura).

Abakina hagati : Imran Nshimiyimana (Police), Yannick Mukunzi (APR), Djihad
Bizimana (APR), Mohammed Mushimiyimana (Police), Kevin Muhire (Rayon),
Andrew Butera (APR), Patrick Sibomana (APR), Jean Claude Iranzi (APR),
Jacques Tuyisenge (Police) na Dominique Savio Nshuti (Rayon)

Abasatira izamu : Isaie Songa (Police), Issa Bigirimana (APR), Michel Ndahinduka
(APR) na Ernest Sugira (AS Kigali).

3 total views, 3 views today

Polisi FC yiteguriye shampiyona ya 2015-2016

By Ntakirutimana Alfred

Ikipe ya Polisi FC nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro yatangiye kwitegurira shampiyona ya 2015-2016.Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize,kuri stade ya Kicukiro aho iyi kipe isanzwe yitoreza, yeretse umuyobozi wa polisi y’igihugu Inspector General of police Emmanuel Gasana,abakinnyi bashya 14 imaze gusinyisha.

Abo bakinnyi iyi kipe ya Polisi FC yasinyishije kugira ngo izabifashishe muri shampiyona ya 2015-2016 barimwo : Hegman Ngomirakiza waturutse muri APR FC, Robert Ndatimana waturutse muri Rayon Sports FC, Isaie Songa (AS Kigali),na Isaac Muganza ( Rayon Sports FC).

Abandi ni : Patrick Umwungeri( AS Kigali), Danny Usengimana (Isonga FC), Emmanuel Bwanakweri(Gicumbi FC), Jean Marie Vianney Muvandimwe (Gicumbi FC), Japhet Hakizimana Irambona (Musanze FC), Jean Paul Uwihoreye (Musanze FC), Mohamed Mushimiyimana (AS Kigali) na Olave Gahonzire.

IGP Gasana, akaba na perezida w’icyubahiro wa Polisi FC, yahaye ikaze abo bakinnyi bashya anabasaba kuzakorana neza n’abagenzi babo kugia ngo bazitware neza muri shampiyona ndetse no mu gikombe cya Afurika.

Yagze ati : “Ntabwo tugomba gusubira inyuma,ni umwanya wo gutwara ibikombe.Mwaradushimishije mutsindira igikombe cy’amahoro,muzakomereze aho”.

André Cassa Mbungo, umutoza wa Polisi FC yatangarije itangazamakuru ko abo bakinnyi bashya azabifashisha mu gushakisha igikombe cya shampiyona ndetse no marushanwa ya CAF y’umwaka utaha. Yagize ati :” Turashaka kubaka ikipe ishobora kuzaduhesha igikombe cya shampiyona,icy’amahoro ndetse ikazanitwara neza mu marushanwa ya CAF.”

Mu kwezi gushize ,ikipe ya Polisi FC yatsinze ikipe ya Rayon Sports 1-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Nyuma y’ikipe ya Polisi FC ,andi makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Mukura
VS,nayo yarangije kwitegura shampiyona iteganyijew kuzatangira tariki 18/09 2015.

5 total views, 5 views today

Nyuma y’ubujura bw’indirimbo bunyuranye , AmaG yibye igitekerezo The Triger!

By ERIC X-DEALER

Umuhanzi AmaG The Black wamenyekanye cyane ku ndirimbo “uruhinja” yamaze gufatwa ku bujura bwo kwiba ibitekerezo by’indirimbo za bagenzi be muri studio.

Nyuma y’igihe akora ubu bujura nkuko tubikesha bamwe mu bamukurikiranira hafi, AmaG The Black yanibye igitekerezo cy’indirimbo ya ICent The Trigger yitwa “SI iyanjye”: maze we akagikorammo iyo yise “Ntacyo waza umbwira”icent

Ubusanzwe indirimbo igizwe n’igitekerezo (Concept) ndetse n’injyana (Rhythm & Melody)

Ubujura AmaG we aregwa na The Trigger ni ubwo kumwiba igitekerezo kigaragaza umukobwa watewe inda maze akabeshyera umugabo we hanyuma bikaza no kugera aho amusaba Divorce. Mu ndirimbo “Ntyacyo waza umbwira” The Black aririmbamo inkuru yakuye mu ndirimbo ya “The Trigger” yise “Si Iyanjye” ndetse intandaro y’ibi ni uko byari binateganyijwe ko aba bombi bazakorana muri iyi ndirimbo bikarangira AmaG abuze ndetse akora iye agendeye kuya he Trigger we yakoranye na GreenP.ICEEEEEEEET

Mu kiganiro na Icent The Trigger yemeza ko amag yamwiyemeyeho akananga ko bakorana indirimbo ye yitwa “Si iyanjye” nyamara agaca ruhinganyuma agakoresha igitekerezo kiyikubiyemo : “Naramushatse cyane anyangira ko tuyikorana. Natunguwe no kumva akoresheje inkuru nakoresheje mbimubajije arambwira ngo ntizihuje amazina.”icentt

Ku rundi ruhande AmaG we avuga ko atibye iyi ndirimbo ngo kuko afite indirimbo zirenga miliyoni mu ma studio!

Icent we avuga ko AmaG asigaye yiba ibitekereeeezo ya bagenzi be mu ma studios!

Icent we avuga ko AmaG asigaye yiba ibitekereeeezo ya bagenzi be mu ma studios!

Ese birakwiye ko abahanzi bamenyekanye biba ibihangano bya bagenzi babo bakiri mu nzira yo kumenywa?

Iyumvire hano izi ndirimbo zombi.

Siyanjye by Icent ft Green P Ntacyo_waza_umbwira_by_Ama-G_ft_First_Boy(Unlimited Rec)

Iyumvire iindiriimbo nshya ya the Trigger:

UTUMA MFUHA By ICENT THE TRIGGER FT G BRUCE Prod By admin

 

3 total views, 3 views today


Bruce Melodie yumvikanye akanga umufana we yateye inda: Amajwi!

By ERIC X-DEALER

1800326_826447514142047_5292508884487106806_nNyuma y’uko Bruce Melodie ahakanye cyane ibivugwa ko yaba yarateye inda Diane umufana we, byamaze kuba impamo ko uyu mufana we yamujyanye mu buyobozi ndetse anamufata amajwi Bruce Melodie amutera ubwoba ko nakomeza kumuvamo no kubivuga mu itangazamakuru bazabyarana abo!
 bruce m
Ni mu kiganiro Celebs Magazine aho Agasaro Diane utwite inda y’imvutsi,ariko akababazwa n’uko ahakanwa n’uwayimuteye Bruce Melody ,yatangaje ko yamaze kwiyambaza inkiko ndetse abonera ho no gushyira ku karubanda amwe mu mabanga akubiyemo ikiganiro yagiranye na Bruce Melody hifashishijwe telephone ngendanwa baganira kubijyanye n’iyi nda.
 Bruce-Melody
Muri iki kiganiro Melody yasabaga uyu mukobwa kudasakaza ko ariwe wamuteye inda.
Ati”Wowe nyine karuma situation turimo ,wikarume ibintu bizagenda neza ,turebe uko tubikemura.
Ikindi menya uwo uriwe n’uwo ndiwe kandi sinifuza ko twakoresha telephone cyane kuko biri kunyicira akazi.
bruce
Uyu mukobwa asoza iki kiganiro yumvikana na Bruce Melody ko bagomba guhura bagakemura iki kibazo.

6 total views, 6 views today


Beef ya Meek Mill na Drake yangije ubushuti bwe na Nicki Minaj!

By ERIC X-DEALER

Iki cyumweru gishize umuraperi Meek Mill umukunzi wa Nicki Minaj yaranzwe no guterana amagambo na Drake bahuiye ku kuba bombi bakunda Nicki Minaj. Kuri ubu biravugwa ko umubano hagati Nicki Minaj na Meek Mill ushobora kuba utifashe neza bitewe n’ibibazo byavutse hagati ya Meek Mill na Drake.hodo2dxnmnjo1nke4cxb-2
Meek Mil umaze iminsi akozanyaho na Drake biturutse ku magambo Meek Mill yatangaje abinyujije kuri Twitter aho yavuze ko ngo abantu badakwiye kumugereranya na Drake kuko ngo ari umuswa ndetse ntabe yamenya kwiyandikira indirimbo.meek-mil-nicki-minaj-engaged-wedding-details
Nyuma y’igihe gito ibi byatumye Drake ahita ashyira hanze indirimbo yibasira Meek Mill yise “Charged Up” hadaciyemo kabiri abonye Meek Mill akomeje gutinzamo aba asohoye iyindi yise “Back to Back” nayo yiganjemo amagambo yibasira uyu musore, ibi byashyuhije Meek Mill mu mutwe mu buryo bwihuse ,haciyeho iminsi nawe akora indirimbo isubiza Drake gusa abantu benshi bayinenga ko idafite aho ihurira n’indirimbo za Drake ahubwo ivuga ku byamaze kuba impitagihe.
 Nicki-Minaj-Drake-lapdance-1
Meek Mill akaba yarababajwe cyane n’uburyo umukunzi we “Nicki Minaj” atigeze yerura ngo amushyigikire mu uru rugamba ahanganyemo na Drake wanabayeho inshuti ikomeye ya Nicki Minaj.
 11032830_1583914015154265_455394431_n
Mu kugaragaza umujinya n’uburakari aterwa no kubona Nicki Minaj ntacyo bimubwiye, amakuru dukesha ikinyamakuru kizwiho gushyira hanze n’akari imurori “MTO”,kivuga ko ku munsi w’ejo ubwo bari mu bitabiriye kimwe mu bitaramo Nicki Minaj na Meek Mill, ubwo bari mu rwambariro Meek Mill ugifite umujinya kubera Drake, yazaniwe amafunguro akunda n’umukunzi we Nicki Minaj aho kuyakira arayasunika ndetse ameneka mu ntoki za Nicki Minaj, ibintu bitigeze bimushimisha na gato.463627822-1424180652
Amakuru akomeje kugenda acaracara aravuga ko aba bombi bashobora kuba bahagaritse iby’urukundo rwabo, rutanamaze umwaka, gusa nanone ku rundi ruhande bikagaragara nk’amayeri yo gushyushya no kumenyekanisha ibitaramo bari kugenda bakora mu mijyi itandukanye cyane ko kugeza ubu, muri bo ntawe urakora ikintu kindi kigaragaza gutandukana hagati yabo. hodo2dxnmnjo1nke4cxb-2 meek-mil-nicki-minaj-engaged-wedding-details 1398195672_nickiminajattheotherwomanpremiereinwestwood_1 Nicki-Minaj-booty-2014 nicki-minaj-booty nick m Nicki-Minaj-and-Meek-Mill-dating nicki-minaj-meek-mill-in-paris Nicki-Minaj-Meek-Mill-reunion Nicki-Minaj-Booty-4 0508-nicki-inset-2 nicki-minaj-butt-reduction-surgery Nicki-Minaj-Drake-lapdance-1 463627822-1424180652 11032830_1583914015154265_455394431_n Hand-in-Hand images

9 total views, 9 views today

bwambere mu mateka ikipe ya Azam fc yegukanye CECAFA KAGAME CUP

By Ntakirutimana Alfred

ikipe ikinamo Mugiraneza jeans baptiste MIGI yegukanye igikombe cya cecafa KGANE CUP nyuma yo gutsinda ikipe ya Gor Mahia ibitego bibiri kubusa.

ibitego bya Azam fc byatsinzwe na jahn bosco kumunota wa 15 w’umukino naho icyakabiri gitsindwa na Kipre Tchetchekumunota wa 64 w’umukino

uyu mukino wari wabanjirijwe nuwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje ikipe ya KCCA FC na Al Khartoum Al Watani aho byarangiye ikipe ya  KCCA FC ariyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze ibitego bibiri byatsinzwe na

Birungi Michael kumunota wa karindwi gusa w’umukino naho icyakabiri gitsindwa na Mutyaba Muzamiru kumunota wa 10 igitego kimwe rukumbi cya  Al Khartoum cyatsinzwe na Ousmailla Baba kumunota wa 25.
ikipe ya Azam ihawe amadorari ya america $30000 naho ikipe ya Gor Mahia ihawe $20000 mugihe ikipe ya   KCCA FC ihawe $10000 nkuko bisanzwe ikipe itwaye icyi gikome iza gushimira nyakubahwa president w’u Rwanda PAUL KAGAME nkumutera nkunga mukuru w’irushanwa

4 total views, 4 views today

nyama yaho abafana ba Rayonsport begurije umuyobozi Ntampaka ubu hatowe komite nshyashya

By Ntakirutimana Alfred

nyuma yaho twari twababwiriyeko umuyobozi w’ikipe ya rayonsport ntampaka theogeni yegirijwe kuboyobozi nabafana ubu noneho hamaze gutorwa indi komite nshyashya

dore abagize komite ya rayonsport

president:Gacinya Deny

v/1:Rutagombwa Martin

v/2:Muhirwa Fredy

sec,general:Gakwaya olivier

commission: Tech SHAFI

commition marketing  Devis Ndayisenga

administration finance :Francoi Harerimana

abashinzwe reclutement izashyirwaho nyuma

11 total views, 11 views today

chelsea iracakirana na arsenal mumukino wa community shield

By Ntakirutimana Alfred

kipe ya chelsea iracakirana na arsenal mumukino wa community shield nakwibutsako izikipe atarubwambere zihuye kuko zimaze guhura incuro 184 mu marushanwa yose iyi iraba ari iya 185 kuko umukino wambere ayamakipe yahuyemo ni uwabaye 1907 izi kipe kandi uteranyije ibikombe zifite bya community shield bigera kuri 21 kuko arsenal ifite 13 icyambere yagitwaye mumwaka 2004 naho chelsea yo ifite 4 icyambere yagitwaye 2000

iri rushanwa rihuza amakipe abiri iyatwaye igikombe cya shampiona ndetse niyatwaye FA CUP

izikipe ntizigeze zijya ku isoko cyane uyu mwaka gusa ariko arsenal ishobora kuza kurashisha intwaro yakuye muri chelsea(petr Cech ).

dore abakinnyi bari bubanzemo kuruhande rwa arsenal

arsenal

dore abakinnyi bari bubanzemo kuruhande rwa arsenal

chelsea

2 total views, 2 views today

Umuyobozi wa Rayon Sports amaze kwegura

By Ntakirutimana Alfred

Mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports iri kubera muri Alpha Palace Hotel, umuyobozi wa Rayon Sports Ntamaka Theogene yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe y’I Nyanza nyuma yaho byari bimaze iminsi bisabwa n’abakunzi benshi b’iyi kipe.

Ntampaka Theogene w’imyaka 47 yagiye ku buyobozi bw’iyi kipe mu mwaka wa 2013 asimbuye Mayor Murenzi Abdallah, nyuma y’uko bitangajwe ko abayobozi bari mu nzego bwite za leta mu myanya yo hejuru batemerewe kugaragara mu kuyobora ibindi bikorwa by’amashyirahamwe yigenga.

Ntampaka Theogene, nyiri Hotel Faucon y’i Huye, yari asanzwe ari Visi Perezida ushinzwe ubukungu akaba umuyobozi wungirije mu Mena za Rayon Sports aho anamaze imyaka irenga 10 mu nzego zo hejuru za Rayon Sports mbere yo kuyobora iyi kipe.

6 total views, 6 views today

2T Umuhanzi w’ijyana ya Raggae arizeza byinshi abakunzi be!

By ERIC X-DEALER

Umuhanzi mu njyana ya Raggae 2T.

Umuhanzi mu njyana ya Raggae 2T.

Umuhanzi Ntakirutimana Phelicien uzwi cyane ku izina rya 2T ni umwe mu bahanzi bakora neza injyana ya Raggae ndetse bagaragaza imbaraga zidasanzwe mu guharanira kugeza muzika ye ku rundi rwego.

Raggae man 2T comes with a right music for right people. New Video Coming soon "Ntakirutimana" After his hit recent video "Smile" Now  Ntakirutimana soon coming. Produced by Fayzo.

Raggae man 2T comes with a right music for right people. New Video Coming soon “Ntakirutimana” After his hit recent video “Smile” Now Ntakirutimana soon coming. Produced by Fayzo.

Mu kiganiro na BIG, umwe mu baharanira inyungu z’uyu muhanzi yemeza ko agiye kwigaragaza birenze uko byahoze bitewe na bimwe mu bikorwa ateganyiriza abakunzi be: “Yeah. Ni ngombwa ko 2T yigaragariza abakunzi ba muzika nyarwanda by’umwihariko abakunda Raggae, injyana yoza umutima. Bimwe mu bikorwa bye bishya harimo gusohora amashusho y’indirimbo ze ndetse no kwitabira ibitaramo binyuranye. Njye mbona abakunzi be bagiye kurushaho kwishimira ibikorwa abagezaho.”

Irebere indirimbo Smile ya 2T

 

2 total views, 2 views today

❌