WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 20th 2018Kigali Today

Uruhare rw'Imana mu guhagarika Jenoside ntiruvugwaho rumwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 99.5 kb
Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Mufulukye ntibavuze rumwe ku ruhare rw'Imana mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Hari n'abandi binubira Imana, bakavuga ko ubusanzwe Imana ikunda abantu yaremye kandi yanga ikibi, ahubwo ikaba yaratereranye Abatutsi mu gihe cya Jenoside hakaba ah' Inkotanyi kugira ngo barokoke.

Dr Bizimana atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ku bwe abona nta ruhare Imana yagize mu ihagarikwa rya Jenoside, kuko ruramutse ruhari umuntu yakwibaza impamvu itatabaye abarenga Miliyoni bishwe.

Yagize ati” Hari uwashimiye Inkotanyi n'Imana, ariko njye nahitamo ko twajya tubanza tugashimira Inkotanyi cyane. Imana si nzi niba hari uruhare yagize kuko umuntu yakwibaza impamvu abishwe itaje ngo ibatabare.”

Yakomeje agira ati” Inkotanyi zaje zirwana zitanga mu buryo bushoboka ziraturokora. Imana tujye tuyisenga abayisenga, ariko nitugera aho dushima abarokoye abarokotse, tujye twatura dushime Inkotanyi duhagararire aho.”

Guverineri Mufulukye Fred wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, ku ruhande rwe yemeza ko Imana ari yo yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyujije mu Nkotanyi.

Ati” Imana igira uko itegura ibintu. Ntabwo twavuga ko ibyabaye mu Rwanda yabyifuzaga, ariko hari igihe muri kamere muntu, umuntu ageraho akarenga n'umugambi w'Imana. Ariko hari aho agera iyo migambi ye ashaka kugeraho ntayigereho, Imana igakoresha uburyo bwose bushoboka aho ishobora no gukoresha abantu bagahagarika Jenoside.”

Guverineri Mufulukye yanagiriye Inama urubyiruko yo guhitamo gukora icyiza, bakagira icyerecyezo kibaganisha aheza kandi kiganisha igihugu aheza batera ikirenge mu cy'urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi rukagarura amahoro mu gihugu.

Yanagiriye inama ababyeyi yo gutanga uburere bwiza ku bana no kwigisha abana ibyubaka, bibafasha kuzavamo umuturage uzigirira akamaro akanakagirira igihugu cye.

Yanagiriye Inama abayobozi bagenzi be, zo gukomeza icyerekezo u Rwanda rwahisemo, cyo kureba iterambere ry'igihugu, kubanisha abaturage neza ndetse no guharanira bwa mbere inyungu z'abaturage babereye abayobozi.


Abatutsi ntibapfuye ahubwo barishwe– Dr Bizimana Jean Damascene #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 50.6 kb
Dr Bizimana avuga ko kuvuga ko Abatutsi bapfuye muri Jenoside atari byo ahubwo barishwe

Yabivugiye mu muhango kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye wabereye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 rishyira 20 Gicurasi 2018.

Muri uyu muhango Dr bizimana yibukije abawitabiriye ko Gupfa bikoreshwa ku muntu wazize indwara zitandukanye cyangwa se zabukuru bitandukanye n'ibyabaye ku batutsi muri 1994 kuko bo bishwe bazira uko baremwe.

Yagize ati” Abatutsi ntibapfuye ahubwo barishwe. Gupfa n'urupfu rusanzwe rwatewe n'indwara cyangwa ikindi.”

Yanagarutse ku yindi mvugo ikoreshwa mu ndirimbo y'Abarokokeye Nyarubuye, ivuga ko Abatutsi bacishijwe mu nzira y'umusaraba, akavuga ko izi mvugo nay o idakwiye.

Ati “Abatutsi bishwe ku mugambi wateguwe unashyirwa mu bikorwa, mu gihe inzira y'umusaraba , ari inzira Yezu yanyujijwemo ku bushake bwe, ari we wabyihitiyemo kugira ngo asohoze ubutumwa bwari bwamuzanye ku isi.”

Izi mvugo Dr Bizimana yasabye abazikoresha kuzireka bagakoresha imvugo za nyazo, hato bitazajya bitiza umurindi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Dr Bizimana yahaye abari muri uyu muhango kandi yanavuze ko mu bihe byo kwibuka, abagize uruhare muri Jenosede yakorewe Abatutsi bakwiye kujya bashyirwa hanze bakavugwa kugira ngo bamenyekane banamaganwe.


Umuhanda Gatuna- Kabale wangijwe n'Inkangu #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 165 kb
Umuhanda gatuna Kabale Inkangu yawusenye

Polisi yaboneyeho gukangurira abava mu Rwanda bagana mu gihugu cy'u Bugande ko bagomba gukoresha umuhanda wa Kagitumba, mu gihe bagitegereje ko uyu muhanda utunganywa.

JPEG - 162.6 kb
abawukoresha bajya Uganda basabwe gukoresha umuhanda wa Kagitumba

Tariki ya 13 Gicurasi 2018, Umuhanda Kigali _ Gatuna nawo wari wangijwe n'inkangu, imodoka ziremereye zisabwa kuba zihagaritse kuwunyuramo.

MININFRA yihutishije imirimo yo kuwusana kuburyo tariki ya 18 Gicurasi 2018, wari wamaze kuba Nyabagendwa.


Amavubi anganyije na Zambia abura itike y'igikombe cy'Afurika #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali, Ikipe ya Zambia yari yitwaye itsinda Amavubi ibitego 2-0, byombi byari byatsinzwe na Francisco Mwepu.

Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Zambia, Amavubi ntiyabashije kwishyura ibyo bitego kuko yanganyije igitego 1-1.

Ikipe y'igihugu ya Zambia niyo yafunguye amazamu igice cya kabiri kigitangira, nyuma y'aho Mwiya Malumo yari acenze ab'inyuma b'u Rwanda, ateye mu izamu Ishimwe Saleh awukoraho uhita wijyanamo.

Amavubi yaje kwishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Francis Gueulette Samuel Leopold Marie ukina mu Bubiligi.

JPEG - 237.3 kb
Samuel Guelette wari ukinnye umukino we wa mbere niwe watsinze igitego cy'Amavubi

Umukino warangiye Zambia isezereye Amavubi ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1, ihita inibonera itike yo kwerekeza muri CAN.

JPEG - 305 kb
Ntwari Fiacre yanakuyemo penaliti ya Zambia
JPEG - 347.5 kb
Buregeya Prince yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma

Abakinnyi babanjemo:

Zambia : Prince Bwalya, Prince Mumba, Justine Mwanza, Benson Kolala, Kingsley, Kakwiya, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Lameck Banda, Martin Njobvu, Mwiya Malumo, Francisco Mwepu.

Amavubi: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Ishimwe Saleh, Mugisha Christian, Nshimyumuremyi Gilbert, Bonane Janvier, Guelette Samuel Leopord Marie, Byiringiro Lague.


Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa 'Farmers Circuit ' #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 1.1 Mb
uwizeyimana Bonavanture akirenga umurongo

Iri siganwa ryari ryahagurutse mu Mujyi wa Kayonza risoreza mu Mujyi wa Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018.

Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, abakinnyi bakuru b'amakipe icyenda agize federation y'umukino w'amagare(Ferwacy) bahagurukaga mu mujyi wa Kayonza berekeza mu mujyi wa Muhanga aho bakoze ibilometero 21.

Ku ikubitiro,abakinnyi Tuyishime Ephrem, Gasore Hategeka na Uwizeyimana Bonaventure bahise bacomoka mu itsinda, bafite intego yo kwegukana isiganwa ry'uyu munsi.

Bageze Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, umukinnyi Twizerane Matthieu umwe mu basore bari bitezwe kwitwara neza uyu munsi yaje gusigwa n'igikundi yari arimo.

Hasigaye umusozi umwe mbere ko basoreza mu mujyi wa Muhanga,niho abasore Munyaneza Didier, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick na Uwizeyimana Bonaventure bakomeje gusiga igikundi cyari kibakurikiye intera y'iminota itatu.

JPEG - 48.8 kb
uwizeyimana Bonavanture amenyereweho ubuhanga muri uyu mukino kuburyo atatunguranye uyu munsi

Nyuma y'akazi gakomeye n'amayeri menshi niho Uwizeyimana Bonaventure yahe gusiga bagenzi be abasha gusesekara i Muhanga ku mwanya wa mbere nyuma y'ibirometero 121.

Nzayisenga Valentine w'imyaka 15 ukinira ya Benediction niwe witwaye neza mu bakobwa nyuma y'ibirometero 92.

Iasiganwa ritangiza Rwanda Cycling Cup ryaje kwigukanwa na Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Club y'i Rubavu mu kiciro cy'abakuru n'abatarengeje imyaka 23.


Yesterday — May 19th 2018Kigali Today

Rusizi: Ntibagiterwa ubwoba no kuganira Ikinyarwanda bari muri Congo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 333.4 kb
Ambukiranya imipaka bahamya ko amahoro ari kugenda agerwaho

Ni mu gihe mu minsi yashize kuvuga Ikinyarwanda muri iki gihugu byafatwaga nka Kirazira ndetse bamwe bakaba babizira. Ibi ngo bikaba byarabangamiraga abaturage b'ibihugu byombi mu buryo bw'ubuhahirane kuko hari abagorwaga no kuvuga indimi zo mu kindi gihugu.

Karikumutima Daniel, umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aganira na Kigali Today yagize ati” Hari igihe cyabayeho kuvuga Ikinyarwanda muri Conge byarabaye icyaha, ariko ubu byarahindutse nta pfunwe bikidutera kubera umubano wacu na Congo wifashe neza.”

Cyiruza Baremba nawe ni umucuruzi w'umukongomanikazi yagize ati” Ubu umunyarwanda avuze Ikinyarwanda muri Congo ntakibazo kubera ko abantu babaye bamwe. Ku bwanjye ibi bizamfasha kuko dukorana n'Abanyarwanda kandi tugakorana neza mu bufatanye, ayo niyo mahoro.”

Bamwe mu rubyiruko rwo muri ibi bihugu bashimangira ko amahoro ari kugenda atera intambwe muri ibi bihugu kuko ngo ntawe ushobora kubona mugenzi we agiye guhohoterwa mu gihugu cyabo ngo abirebere.

Dushimimana Valense ati” Muri ibi biganiro hari ubwo haba harimo Abakongomani n'Abarundi uwo muntu ashobora kuba yandengera mu gihe hari ushatse kundenganya ndi muri icyo gihugu nkuko nawe ari mu Rwanda habaye hari ugiye kumuhungabanya najye namurengera.”

Nyembo Pascar w'umunyekongo yungamo ati” kera aba congomani twageraga mu Rwanda ntitwisanzure neza ariko kuri none turahagera tukaganira neza bakatwumva ubu twavuga ngo turi mu muryango umwe ntavangura ry'ururimi cyangwa ubwoko turishyimye cyane.”

JPEG - 316.6 kb
Urubyiruko ruvuga ko ntawugiterwa ipfunwe no kuvuga ururimi rwe yinjiye mu gihugu baturanye

Pasiteri King Ngoma, umukozi w'umuryango La Benevolency, avuga ko ibiganiro byo gushakira amahoro akarere k'ibiyaga bigari bimaze gutanga umusaruro ugaragara mu kugarura amahoro mu ri utu duce.

Mu myaka itatu ishize byari ikibazo mu buhahirane hagati ya Congo n'u Rwanda kubera ihohoterwa rimwe na rimwe ryakorerwaga abanyarwanda muri Congo, ariko ubu ngo byamaze gukemuka ubu umubano uratengamaye kandi n'ubuhahirane burushaho kumera neza.


Abaragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bahagurukiwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 320.3 kb
bamwe mu borozi bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Twahirwa Peter umworozi mu Murenge wa Karangazi avuga ko kuba hari abantu bakiragira inka mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kandi barihanangirijwe incuro nyinshi ari agasuzuguro.

Yemeza ko impamvu benshi badacikamo ari uko ubuyobozi bujenjeka mu kubahana kandi bigomeka ku gihugu.

Ati "Leta irabajenjekera cyane. Abigomeka ku byemezo by'igihugu ni abanzi bacyo bakwiye gufungwa nk'abanzi bacyo. Naho ibyo gufatira inka zabo gusa zigatezwa cyamunara, abana n'abagore ba nyirazo bibagiraho ingaruka kandi amakosa yo kuzishora mu kigo yarakozwe n'umugabo gusa.

Twahirwa yemeza ko nubwo hamaze gutezwa icyamunara inka nyinshi, zifatiwe mu kigo cya Gabiro,bamwe mu borozi banze gucikayo kandi rimwe na rimwe hari n'ababurirayo ubuzima kubera gukinisha ibisasu byapfubye.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko aba binangiye kureka kuragira inka zabo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, byagaragaye ko ari bo banakwirakwiza indwara y'uburenge muri ako gace bigatera abaturage ibihombo.

Agira ati" Ibiciro by'amata byariyongereye abaturage bameze neza, Nyagatare honyine miliyoni 12 zisaga yinjira mu mifuka y'aborozi ku munsi avuye ku mata. Aba baragira mu kigo rero ntitwakwemera akato badushyiramo kubera uburenge bakwirakwiza."

Yemeza kandi ko barimo gushaka ibindi bihano birimo n'igifungo aba binangiye kureka kuragira mu kigo cya Gabiro bahabwa, ngo kuko basanze guteza Inka zabo icyamunara bidahagije.

Kuva Inama Njyanama z'uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza zakwemeza ko inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zitezwa icyamunara, mu karere ka Nyagatare gusa 133 zimaze kugurishwa.


Kwihindura Umutwa byatumye abasha kurokoka Jenoside yakorerwaga Abatutsi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 323.7 kb
Muzehe Simugomwa Stanislas yigize umutwa bituma aca kuri bariyeri y'interahamwe anarokoka Jenoside

Uyu musaza w'imyaka 62 wari utuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yabivugiye mu buhamya yatanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 Abarwayi, abarwaza ndetse n'abakozi b'icyahoze cyitwa CHK, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Simugomwa ubusanzwe wari umushoferi ngo yageze muri ibyo bitaro ku ya 11 Mata 1994, ariko na ho ngo asanga hameze nabi kuko ubwicanyi bwari bwatangiye, ariko akabura ukundi abigeza agafunga umwuka akahaba.

Agira ati “Narahageze, umuntu umwe ahita ampa imyenda y'abaganga ndambara, ndipfuka ahantu hose ku buryo ntawapfaga kumenya kuko hari n'abandi baganga bari bavuye ahandi. Natangiye kujya mfasha abaganga barimo kuvura inkomere, ariko iyo byabaga byakomeye cyane nkihisha”.

Ngo yabaye aho igihe kirekire, mu buzima bugoye burimo kwiheba, inzara ari yose ku buryo ngo yatungwaga na serumu kimwe n'abandi batutsi bake bari bahari.

Inkotanyi zitangiye kurwanira muri Kigali, ngo bateguye guhungira i Kabgayi hamwe n'abicanyi ariko ihurizo riba indangamuntu.

Ati “Nafashe urushinge na ‘bistourie' mpindura indangamuntu yanjye nigira umutwa, iza bagenzi banjye nzishyiraho hutu, igihe kigeze turagenda.

JPEG - 300.3 kb
Ibitaro bya CHUK byabereyemo ubwicanyi bw'indengakamere mu gihe abari babirimo bari bizeye gukira

Twageze kuri bariyeri yari iri ku Kamonyi bankura mu modoka ngo ndababeshya sindi umutwa ariko ngakomeza nivugira urutwatwa birabayobera”.

Arongera ati “Haje umugabo ambaza niba nzi umutwa witwa Bwanakweri w'i Nyanza, ngo nimumenya barandeka nkomeze.

Namubwiye ko ari datawacu tunabyinana mu Rukerereza kuko nari muzi, bahita bandeka ndagenda, tugeze i Kabgayi dusanga Inkotanyi zahafashe ndokoka uko”.

Simugomwa avuga ko kuba yaravuye muri CHK batamwishe ari ubuntu bw'Imana, kuko ngo hari abasirikare bitwaga ko barinda ibitaro ariko bagafatanya n'abaganga kwica Abatutsi aho kubavura ku buryo ngo haguye imbaga itabarika, imirambo igapakirwa amakamyo ikajya kujugunywa.

Umuyobozi w'ubu w'ibyo bitaro Dr Theobald Hategekimana, avuga ko bitumvikana ukuntu umuganga yica kandi agomba gutanga ubuzima.

Ati “Muri Jenoside aha hari abarwayi benshi, bazaga bazi ko baje kuvurwa bagakira ahubwo baricwa. Ntibyumvikana ukuntu abaganga bica abo bashinzwe gukiza, batatiye igihango. Ubu turibuka tunereka abatugana ko hano tuvura Umunyarwanda tutavura ubwoko”.

Yongeraho ko icyo gikorwa cyo kwibuka bazagikomeza, banaremera abacitse ku icumu nk'uko basanzwe babikora, uyu mwaka ngo bakaba bateganya guha inka 16 abarokotse b'i Rulindo.

JPEG - 1 Mb
Umuyobozi w'ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana acana urumuri rw'ikizere mu muhango wo kwibuka

Kugeza ubu abakozi b'ibitaro bya CHK bibukwa bishwe babashije kumenyekana ni 68, ariko abarwayi n'abarwaza bishwe bo ngo umubare nturamenyekana, gusa ngo bari benshi cyane.


Before yesterdayKigali Today

BK igiye kurenza imipaka imigabane yayo iyigeze muri Kenya #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 65.8 kb
Abayobozi ba Banki ya Kigali mu Kiganiro n'abanyamakuru

Ibyo ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu 18 Gicurasi 2018 mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'inama ngarukamwaka y'abanyamigabane bo muri Banki ya Kigali.

Nyuma y'ibiganiro Banki ya Kigali yagiriye muri Kenya ku bijyanye no kujyana ku isoko ryayo imigabane, yafashe icyemezo cyo kubishyira mu bikorwa ariko bibanje kwemezwa n'abanyamigabane.

Mu myanzuro yafashwe kandi ikemezwa n'abitabiriye iyo nama, mu gihe cya vuba Banki ya Kigali izaba yagejeje imigabane yayo muri Kenya, akaba ari nacyo kigo cya mbere mu Rwanda kigiye ku isoko mpuzamahanga ibintu bizafasha igihugu kumenyekana no gukurura abashoramari.

JPEG - 80.9 kb
Kwambutsa imipaka imigabane ya BK ikagezwa ku isoko rya Kenya byemerejwe mu nama y'abanyamigabane ba BK

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yatangaje ko abanyamigabane ba Banki ya Kigali bazabonamo inyungu nyinshi.

Yagize ati “Mwabibonye abanyamigabane babyemeye ko ducuruza imigabane ya Banki ya Kigali ku isoko ry'imigabane rya Kenya, ibi bikazatuma abaturutse hirya no hino ku isi bagura imigabane yacu, kandi bizatuma ibiciro byiyongera bityo abanyamigabane bakabona inyungu.”

Yakomeje avuga ko ugereranije ubunini bw'isoko rya Kenya ndetse n'umubare munini wa Banki mpuzamahanga zikomeye zihakorera bizatuma n'u Rwanda rumenyekana.

Yagize “Ku isoko ry'i Kigali iyo hacurujwe menshi ni ibihumbi 20 by'idolari, ariko muri Kenya ni Miliyoni 7, kandi kubera ko u Rwanda rukunzwe hano ku mugabane wa Afrika,abashoramari baburaga uko bashora imari mu Rwanda, rero kuba izaba iri muri Kenya bizaborohereza.”

JPEG - 1.7 Mb
Dr Karusisi Dianne yavuze ko yi gahunda izungukira abanyamigabane ba BK ikanatuma igihugu kirushaho kumenyekana mu Karere

N'ubwo bikunze guhindagurika, kugeza ubu umugabane shingiro wa Banki ya Kigali uragera kuri Miliyoni 200 z'Amadolari y'Amerika, Banki ya Kigali biciye mu banyamuryango bayo irateganya gukusanya Miliyoni 80 z'Amadolari y'Amerika izazifasha guhatana kuri iryo soko.

Mu mafaranga azakusanywa agera kuri Miliyoni 20 z'Amadolari azifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga kubera ibihe by'ikoranabuhanga isi irimo.


Inzu yahoze ari iya Habyarimana yahinduwemo ingoro y'ubugeni n'ubuhanzi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 iyi ngoro ihereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro ntizongera kwerekana ibyasizwe n'amateka ya Habyarimana ndetse na Perezida Bizimungu na we wayibayemo.

Iyo nzu ihinduwe nyuma y'uko Umujyi wa Kigali wari ukeneye ahantu hamurikirwa amateka y'ubugeni n'ubuhanzi, nk'uko byatangajwe na Alice Eudoxie Uwimana ushinzwe itangazamakuru mu Kigo gishinzwe inzu ndangamateka z'u Rwanda.

Yagize ati “Tuzaharekera imurikamateka ry'ubugeni n'ubuhanzi ndetse hazajya hanabera andi mamurikabikorwa azajya amara igihe gito nk'amezi atatu gusa.”

Yatanze urugero ko iyo nzu ishobora gutegura imurika ry'ubugeni bukoresha amarangi ry'amezi atatu cyangwa igakoresha iy'imiziki.

Yanavuze ko bazaha umwanya abashyitsi bakajya bahitamo icyo bari bubamurikire, bitewe n'icyo bifuza. Zimwe mu ngero yatanze ni imurika ry'imbyino cyangwa imikino gakondo.

Ubuyobozi bw'iyo ngoro bwanatangiye gushyiraho gahunda izajya igenderwaho mu gutegura ibikorwa.


78.3% ntibagira uruhare mu igenamigambi ry'ibibakorerwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 258.2 kb
Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bagomba kongererwa ubumenyi ngo babashe gufasha abaturage kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa

Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2017, bufite intego yo gusesengura uruhare rutaziguye abaturage bagira mu miyoborere y'inzego z'ibanze no muri gahunda zindi zibakorerwa, hagamijwe gutanga inama kugira ngo urwo ruhare rwiyongere.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu tw'u Rwanda, bwerekanye ko abaturage 21.7% gusa babajijwe ari bo bemeza ko bagize uruhare mu igenamigambi ry'ibikorwa no kugena ingengo y'imari yabyo.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 40% by'ababajijwe ari bo bonyine bagira uruhare mu gukurikirana uko ibyateganyijwe bishyirwa mu bikorwa.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko uko inzego zigenda zirutana uhereye hasi ari ko uruhare rw'abaturge mu igenamigambi ry'ibibakorerwa rugenda ruyoyoka.

Ababajijwe 74.5% bemeza ko bagize uruhare mu igenamigambi ku rwego rw'umudugudu, 17.39% ku rwego rw'akagari, 5.92% ku rwego rw'umurenge na 2.63% ku rwego rw'akarere.

JPEG - 359.3 kb
Ubushakashatsi bwerekanye ko 78.3% by'abaturage batagira uruhare mu igenamigambi ry'ibibakorerwa

Hategekimana Donatilla,umuturage wo mu Karere ka Muhanga, yemeza ko uruhare rwabo mu igenamigambi ari ruto, agatanga urugero mu buhinzi.

Agira ati “Hari ubwo batubaza ibyo twifuza ko byakorwa mu buhinzi ariko nyuma ntitumenye ibyo bahisemo, tukabona birakozwe tugasigara twibaza uko byagenze. Rwose nk'iby'ingengo y'imari y'ubuhinzi ntitumenya ibyayo bigatuma hari ibyo tudakora kubera kutamenya.”

Mu nama ya 23 y'Inteko rusange ya RALGA yabaye kuri uyu 18 Gicurasi 2018, aho baganiraga ku byavuye muri ubwo bushakashatsi, umuyobozi w'iryo huriro, Uwimana Innocent, yagarutse ku mpamvu z'icyo kibazo.

Agira ati “Imbogamizi zigihari ni uko tutarabasha kuzana abaturage ngo dutangirane mu gikorwa cy'igenamigambi. Ibyo nitubigeraho ni bwo umuturage azumva ko ibintu ari ibye, abigiremo uruhare ruhagije”.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko hari abayobozi bataragira ubunararibonye ngo bafashe abaturage ari yo mpamvu y'inama zitandukanye.

Ati “Muri aba bayobozi harimo benshi bataragira inararibonye, ariko by'amahirwe harimo bagenzi babo babimazemo igihe bagenda babigisha.

“Hari kandi abihuta gufata n'abagenda gake, icy'iy'ingenzi ni ukugendera hamwe ari yo mpmvu y'izi nama n'imyiherero dukora kugira ngo turusheho kubasobanurira.”

Yongeraho ko ibyo ngo ari byo bizatuma amakosa akorwa mu igenamigambi, aho abayobozi bahindura ibyateganyijwe mbere ntibasobanurire abaturage impamvu y'izo mpinduka kandi ziba zifite ishingiro.


Ryoherwa na'Mbaye Wowe' indirimbo Passy wahoze muri TNP yakoranye na Knowless #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Passy ubu arakorana na Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement ari na we wamukoreye amajwi y'iyo ndirimbo, yatangaje ko atangiye gukora wenyine nyuma y'uko bidakunze ko itsinda yakoreragamo rya TNP rihagaze kubera inshingano za buri wese wari urigize zitabashije guhura.

Aganira na Kigali Today, Passy yatangaje ko atari yahagaritse ibikorwa bya muzika, ahubwo yari ari kwisuganya neza kugira ngo agarukane ibikorwa bifatika kandi bikomeye nk'iyi ndirimbo yashyize hanze.

Yashimiye Kina Music muri Rusange, ashimira Knowless wamufashije muri iyo ndirimbo, ndetse anashimira Meddy Saleh wafashe amashusho yayo, anizeza abakunzi ba muzika ye ko abahishiye byinshi kandi biryoshye, abasaba gukomeza kumushyigikira.


Ibyo impera z'iki cyumweru ziduhishiye mu mikino mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Mu mupira w'amaguru, Shampiyona irakomeza, Amavubi mato ahatane na Zambia

Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda irakomeza mu mpera z'iki cyumweru, aho Rayon Sports yari imaze iminsi muri Tanzania, igomba kwakira Etincelles ikunze no kuyigora, umukino uzaba kuri iki cyumweru.

JPEG - 355.2 kb
Rayon Sports irakira Etincelles yari yayitsindiye i Rubavu mu mukino ubanza

Imikino y'umunsi wa 24 iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 19/05/2018

Kirehe vs Sunrise (Kirehe)
Police vs Espoir Fc (Kicukiro)

Ku Cyumweru tariki 20/05/2018

Rayon Sports vs Etincelles
Miroplast vs Musanze
Bugesera vs Marines Fc
Gicumbi vs Mukura

Ku wa mbere tariki 21/05/2018

APR Fc vs Amagaju

Ku wa kabiri tariki 22/05/2018

Kiyovu vs AS Kigali

Ku rundi ruhande, Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 ari i Lusaka muri Zambia, aho agomba gukina umukino wo kwishyura na Zambia yari yabatsindiye i Kigali ibitego 2-0, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

JPEG - 117.5 kb
Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 ubwo yakoreraga imyitozo muri Zambia ku munsi w'ejo
JPEG - 130.5 kb

Muri Volleyball

Imikino ya Playoffs 2018 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu

Mu bagabo

Muri Gymnase y'akarere ka Gisagara, ikipe ya Gisagara iraza kwakira APR VC ku i Saa tanu z'amanywa, aho aya makipe amaze gukina imikino ibiri, aho Gisagara VC yatsinze umukino 1 ku maseti 3-0 na APR VC itsinda undi amaseti 3-2.

Ikipe izatsinda uyu mukino, izahura ku mukino wa nyuma na REG VC yo yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda UTB VC imikino 2-0

Mu bagore naho barakina

Playoffs umunsi wa mbere:

APR VC-Ruhango VC (16h00)
RRA VC-KVC (18h00)

Imikino izabera kuri Petit Stade Amahoro

Uko amakipe yakurikiranye muri Shampiona

1. RRA VC 33pts
2. APR VC 32pts
3. Ruhango VC 21pts
4. KVC 16pts

Mu magare, Rwanda Cycling Cup irakomeza

Rwanda Cycling Cup irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Farmers' Circuit

Rwanda Cycling Cup 2018 irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi, hakinwa irushanwa ryiswe ‘Farmers' Circuit' rizatangirira i Kayonza mu ntara y'iburasirazuba rigasorezwa i Muhanga mu ntara y'amajyepfo.

JPEG - 138.4 kb
Rwanda Cycling Cup irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu

Iri siganwa rizitabirwa n'abakinnyi bo mu makipe icyenda abarizwa muri Ferwacy, bakazasiganwa mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icyiciro cy'abakobwa, ingimbi (Junior men) hamwe n'abakuru (Elite men & U23)

JPEG - 164.2 kb
Benediction Club y'i Rubavu niyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana imyanya ya mbere

Amakipe asiganwa kuri uyu wa Gatandatu ni FLY CYCLING CLUB, CYCLING CLUB FOR ALL, MUHAZI CYCLING GENERATION. CINE ELMAY, LES AMIS SPORTIFS, BENEDICTION CLUB, KARONGI VISION SPORT CENTER, NYABIHU CYCLING TEAM NA KIGALI CYCLING CLUB.

Abagabo (Elite & U23 men) bazahaguruka i Kayonza saa tatu za mu gitondo naho abakobwa n'ingimbi bahagurukire i Ntunga saa tatu. bose bakazasoreza mu mujyi wa Muhanga.

Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu ngimbi azahembwa na Cogebanque naho uwa mbere mu bakobwa n'abatarengeje imyaka 23 ahembwe na Skol, ari nabo baterankunga b'imena b'imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda

Basketball, harakinwa imikino ya 1/2 muri GMT

Kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa Basketball, haraba hakinwa imikino ya 1/2 mu irushanwa ryahariwe kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n'abayobozi muri Basketball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukino wa mbere uraza guhuza REG na ESPOIR ku i Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ukaza gukurikirwa n'uwa Patriots iza guhura na APR BBC ku i Saa mbili, imikino yose iza kubera muri Petit Stade Amahoro.

Mu bagore, imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho IPRC izakina n'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18, naho Ubumwe BBC bagakina na APR BBC, imikino ikazabaera ku bibuga bishyra biri inyuma ya Stade Amahoro

JPEG - 110.3 kb
Abakunzi ba Basket mu mpera z'iki cyumweru bashyizwe igorora
JPEG - 98 kb
Patriots niyo yegukanye Shampiona y'uyu mwaka

Handball

JPEG - 94.9 kb
Ikipe y'igihugu ya Handball y'abatarengeje imyaka 20 iri Uganda

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 iherereye muri Uganda, aho kuri uyu wa Gatandatu igomba gukina umukino wa 1/2 mu gikombe gihuza amakipe y'akarere ka gatanu, aho igomba guhura na Kenya, yaramuka iyitsinze ikazakina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru, aho bahura n'izatsinda hagati ya Uganda na Ethiopia.

Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro

Kuri iki cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 abakinnyi basaga ibihumbi umunani baraba basiganwa ku maguru, mu isiganwa rizwi nka Kigali International Peace Marathoni.

JPEG - 87.3 kb
Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya 2017, mu gusiganwa igice cya Marathon

Ni isiganwa rifite ibyiciro bitandukanye birimo Full marathon (42km), Half marathon (21km) na Run for Peace (10km), rikazatangira guhera i Saa moya za mu gitondo kuri Stade Amahoro.


Izamuka ry'ibiciro bya gazi ririmo guca intege abayikoreshaga #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 139.9 kb
Ibiciro bya gazi mu Rwanda bikomeje kutavugwaho rumwe

Kugeza ubu ikilo kimwe cya gazi mu Rwanda kiragura hagati y'amafaranga igihumbi n'igihumbi na magana ane (1000frw-1400frw),bitewe n'aho icururizwa. Mu myaka ibiri ishize igiciro cya gazi cyazamutseho hagati ya 200Frw na 800Frw.

Gazi ikigera mu Rwanda bwa mbere yatangiye iri ku 1.800Frw ku kilo ariko iza kongera kugenda izamuka.

Bamwe mu baturage batangiye kwemeza ko kuzamuka kw'ibiciro bya gazi bigenda bibaca intege kuko bidahura n'ubushobozi bwabo, nk'uko umuturage witwa Olive Umurerwa utuye mu Karere ka Kicukiro abitangaza.

Agira ati “Gazi ni yo nziza ugereranije n'amakara ariko se ukibaza uti ni abantu bangahe bashobora kugira ubushobozi buhwanye n'iryo zamuka ry'ibiciro rya hato na hato.”

Umurerwa akoresha ibilo 15 bya gazi mu byumweru bitatu,bitewe n'uko guteka byagiye bikorwa mu rugo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko izamuka ry'ibiciro rya hato na hato riterwa n'uko isoko ryihariwe na bamwe bigatuma ari na bo bashyiraho ibiciro bishakiye.

Umwaka ushize warangiye mu Rwanda hinjiye ibilo bya gazi bigera kuri miliyoni 10. Iyo gazi yose yinjijwe n'amasosiyete atanu gusa yemerewe kuyicuruza mu Rwanda.

Izo sosiyete ni SafeGas, Lake Gas, Kobil, Societe Petroliere Ltd (SP) na Merez. Abo bacuruzi bibumbiye mu ishyirahamwe.

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri iryo shyirahamwe,ashobore kuyicuruza ni uko agomba kuba afite ubushobozi bwo gutumiza nibura ibilo bya gazi bigera ku bihumbi 100.

JPEG - 66.9 kb
Abaturage benshi bemeza ko ibiciro bya gazi bigenda birenga ubushobozi bwabo

Umwe mu bashinzwe ubucuruzi kuri Sitasiyo ya Kobil, na we yemereye Kigali Today ko ibiciro byabo biri hejuru cyane.

Yagize ati “Ikilo kimwe cya gazi cyakabaye kiri kuri 600Frw nibura ku mucuruzi wa nyuma. Iyo urebye ayo umucuruzi yayiranguyeho ku cyambu cya Dar es Salaam angana na 210Frw, ukongeraho ay'urugendo ayitangaho ayizana, ubundi ntiyakabaye irenza 600Frw ku kilo ku mucuruzi wa nyuma.”

Kuri we asanga izamuka ry'ibiciro nta kindi kiryihishe inyuma uretse kuba isoko ridafunguye. Ati “Abo bacuruzi ni bo bicara bagashyiraho ibiciro bagendeye ku bintu bitandukanye na bo babona bishobora kubahombya. Ariko nanjye nemera ko ibiciro biri hejuru.”

Mu mafaranga abatumiza gazi bacibwa, harimo agera ku 183Frw ku kilo bacibwa n'ikigega cy'igihugu gishinzwe kubungabunga imihanda. Gazi nyinshi ikoreshwa mu Rwanda ituruka mu Busuwisi.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) na cyo cyemeza ko ibiciro bya gazi bidakanganye ugereranije n'ibyo mu bihugu bituranye n'u Rwanda, nk'uko Gérard Rusine ushinzwe imicungire y'ubucuruzi bwa gazi muri RURA abivuga.

Ati “Urebye mu bindi bihugu nka Kenya na Tanzania,ibiciro byacu biracyari hasi.”

Eng. Rusine yongeraho ko ariko RURA yashyizeho igitabo gikubiyemo ibiciro by'uduce twose two mu gihugu, kizajya kifashishwa mu gihugu cyose.

Ati “Ntabwo tugenzura ibiciro bya gazi nk'uko tubikora kuri essence ariko guhera muri Mutarama 2018,twashyizeho amabwiriza azorohereza abantu benshi kubona ibyangombwa bibafasha kwinjira mu bucuruzi bwa gazi.”

Abanyarwanda bagera 83% baracyakoresha amakara n'inkwi, ibintu bifatwa nk'ibyangiza ikirere. Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) bugaragaza ko inkwi n'amakara biri mu bihumanya ikirere cy'u Rwanda ku kigero cyo hejuru.


Abana bagwingira mu mwaka bagabanutseho 13% #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 139.4 kb
Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente aha abana amata

Abivuze mu gihe Leta y'u Rwanda ikomeje igikorwa cy'ubukangurambaga, mu kurandura burundu igwingira ryibasira abana bari munsi y'imyaka 6, iharanira ko igihugu kigira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.

Minisitiri w'Intebe yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda y'ubukangurambaga mu kurwanya igwingira ry'abana, wabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2018 ku rwego rw'igihugu.

Yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe ku buzima bw'abaturage mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w'abana bagwingira ugenda ugabanuka ariko asaba ko habaho guhozaho mu gukumira icyo kibazo kigacika burundu.

Agira ati“ Muri 2016, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo cy'imirire mibi by'umwihariko kugwingira ku bana bari munsi y'imyaka itanu, byari bigeze kuri 38% bivuye kuri 51% twariho muri 2015.

N'ubwo bigaragara ko uwo mubare ugenda ugabanuka, nk'igihugu, twifuza ko iki kibazo cyacika burundu ntihagire umwana w'u Rwanda ugwingira”.

JPEG - 55.4 kb
Minisitiri w'Intebe asaba ababyeyi kurushaho kwita ku mirire y'abana barwanya igwingira

Minisitiri w'intebe agaragaza ingaruka ziterwa no kurwara indwara zituruka ku mirire mibi n'ingaruka mbi zigera ku bana, ku miryango yabo n'igihugu muri rusange.

Ati“Umwana wahuye n'ikibazo cy'imirire mibi ntiyiga neza, ntabwo akora imirimo yo mu kigero cye neza kandi akurana uburwayi imyigire ye ikamugora. Uwo mwana kandi ahorana indwara zitandukanye rimwe na rimwe zikanamuhitana”.

Minisitiri w'intebe akomeza avuga ko izi ndwara ziterwa n'imirire mibi, zikenesha imiryango kuko kuzivuza bitwara amikoro menshi mu gihe kurwanya imirire mibi bitwara amikoro aciriritse, abana bagakurana ingufu.

JPEG - 128.6 kb
Ingabo z'u Rwanda na zo zahagurukiye urugamba rwo guhashya umwanzi w'imirire mibi mu bana

Avuga kandi ko atari abaturage gusa batakaza amikoro ahubwo n'igihugu gitakaza byinshi kuri abo bana bagwingiye, ndetse n'umusaruro igihugu gitegereje kuri abo bana ntuboneke uko igihugu kibyifuza.

Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente yasabye abaturage kwitabira gahunda y'imbonezamikurire ku bana, irimo ubukangurambaga ku minsi 1000 ya mbere y'ubuzima bw'umwana, uruhare mu migoroba y'ababyeyi, kwirinda amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Bamwe mu baturage ba Nyabihu baremeza ko igitera abana kugwingira ari ubukene n'imyumvire y'abagabo bamwe bangiza imitungo y'ingo zabo bayimarira mu tubari.

Tuyisabe Petronille ati“ Kugwingira kw'abana bacu biterwa n'inzara, ikindi ni uko ubona umugabo yirirwa mu kabari anywera amafaranga menshi kandi mu rugo abana badafite icyo barya ugasanga bwaki yatongoye”.

Barayavuze Felicien agira ati “ Inzara ni ikibazo ariko no gusesagura biriho. Hari ubwo ubona urugo rukize ariko ugasanga umugabo aratundira byose mu kabari,inkoko yatera igi akihutira kurigurisha ugasanga umwana abiguyemo. Dukwiye kujijuka tukita ku buzima bw'abana bacu.”

JPEG - 841.1 kb
Abaturage bagaragaje ko imirire mibi rimwe na rimwe iterwa n'ubujiji ariko no gusesagurira umutungo w'urugo mu tubari bikorwa n'abagabo

Akarere ka Nyabihu kari ku isonga mu kugira umubare munini w'abana bagwingiye, aho bari kuri 51% mu gihe igihugu kiri kuri 38%.

Mu gukemura icyo kibazo, Akarere ka Nyabihu ku bufatanye n'umuryango Imbuto Foundation na Banki y'isi, bakomeje gahunda yo gukurikirana imikurire y'abana, hashingwa ibigo binyuranye byakira abana bose bari munsi y'imyaka 6.

Nyirasafari Esperence Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango akaba yashimiye Akarere ka Nyabihu kashyizeho ikigo ECD Bigogwe (Early Childhood Development) gikurikirana imikurire y'abana 546.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: “Munyarwanda, kumira igwingira ry'umwana kuva agisamwa wita ku mirire myiza n'isuku.”

JPEG - 81.4 kb
Nyirasafari Esperence Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango
JPEG - 294.3 kb
Min Alvera Mukabaramba na Gov Alphonse Munyentwari bita ku karima k'igikoni nka kimwe mu gisubizo abaturage bakanguriwe mu kurwanya imirire mibi mu bana
JPEG - 132.4 kb
Mu iki gikorwa abana bagaburiwe indyo yuzuye

Abashakanye bakanguriwe kureka gucana inyuma biciye mu ndirimbo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Iyi ndirimbo uyu muhanzi akaba yarayikoreye mu butayu bwo muri iki gihugu, ashaka no kwereka abahanzi bagenzi be batuye mu Rwanda ko kugira igihangano cyiza kandi gikeye kizakurura abantu bihenda kandi bisaba kubivunikira.

Yagize ati “Ntacyo wageraho utavunitse. Kujya mu butayu byaratugoye cyane, kuko kuhagenda bisaba kuba ufite ingufu cyane. Aya mashusho kuyafata byadutwaye iminsi n'iminsi kugira ngo tugere ku ntego”.

Yakomeje agira ati “ Abashakanye bakareka gucana inyuma kuko byica umubano hagati y'abakundana. Ariko cyane cyane ndashishikariza abantu bakundana kumenya gusaba Imbabazi igihe urukundo rujemo agatotsi wahemukiye incuti yawe ukibuka kuvuga uti mbabarira sinzongera”.

Uwayezu Thierry ni umuhanzi ufite indoto ko umuziki wo mu Rwanda uzagera ubwo na wo ugira isoko ku isi gusa akavuga ko buri muhanzi akwiye kumva ko bizazanwa no gukora cyane kandi bakarebera ku bandi uko babigenza.


Afurika irambiwe gucungirwa umutekano n'ibihugu by'ibikomerezwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 316 kb
Abitabiriye iyi nama bavuze ko igihe kigeze ko Afurika yicungira umutekano

Ibyo ngo bizatuma kongera kwiyambaza ingabo zituruka mu bihugu byitwa ko byakataje mu nzira z'amajyambere ngo bize gucunga umutekano muri Afurika, bicika burundu.

Ni nyuma y'uko bigaragaye ko ahantu henshi izo ngabo zagiye zirinda umutekano, hatikirira umubare munini w'abasivire,ndetse n'ibyabo bikangirika.

Byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi itatu yitabiruriwe n'abasirikare bakuru 47 biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze, n'abandi bayobozi baturutse hirya no hino mu bihugu.

Muri iyo nama abenshi mu bayitabiriye bagaragaje ko banyotewe no kubona Afurika yicungira umutekano,kuko ingabo mpuzamahanga zanenzwe kenshi ko zitererana abo zikwiriye kurinda.

JPEG - 198.2 kb
Abitabiriye iyi nama batangaje ko hageze ngo Afurika itangire kwicungira umutekano

Ambasaderi Smail CHERGUI (AU Commissioner for Peace and Security) yagaragaje uburyo ingabo mpuzamahanga zitatanze umusaruro mwiza mu kurinda abaturage mu bihe by'intambara.

Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 igatwara abasaga miliyoni izo ngabo zirebera, avuga uko abantu bagiye bapfa mu bihugu binyuranye, nka Somalie n'ibindi byagiye birangwamo n'intambara hagapfa imibare minini y'abasivire. Kuri we ngo asanga ari intege nke zagiye ziranga izo ngabo.

Abitabiriye iyo nama, bakomeje gushimangira ko ari umwanya wa Afurika mu kwicungira umutekano.

JPEG - 155.7 kb
Brig Gen Jules Rutaremara atanga ibitekerezo muri iyi nama

Louise Mushikiwabo. Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, yavuze ko ibihugu bigize Afurika bikwiye kureka kuba nyamwigendaho, ahubwo bigasenyera umugozi umwe, ngo nibwo uwo mugabane uzagera ku rwego rwo kuba wakwicungira umutekano udateze amaso abandi.

Ati“Ikosa riremereye ni ukudashyira kamwe, kudasenyera umugozi umwe ngo hubakwe n'uburyo buhanitse mu gucunga umutekano.

Umugabane usanga natwe ubwacu tutawuzi, urabaza umunyafurika iby'i Burayi akakubwira byose, wamubaza iby'iwabo muri Afurika ugasanga ntacyo azi akabura icyo asubiza. Hakenewe ubufatanye”.

Dr Donald Kaberuka nawe yabigarutseho avuga ko kugira ngo Afurika itere imbere igomba kurinda abaturage ubujiji, igashora imari mu burezi kuko umutungo kamere muri Afurika ukiri muke. Umuturage najijuka n'uwo mutekano uzabasha gucungwa neza.

Bamwe mu basirikare 47 bari mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama ngo hari byinshi bungukiye muri iyo nama bizabafasha kunoza neza akazi bashinzwe.

JPEG - 171.2 kb
Ingazo zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu nama

Lit col Ignace Tuyisenge wo mu ngabo z'u Rwanda agira ati“Ibi biganiro bije byuzuza ubumenyi butangirwa mu masomo ya Gisirikare.

Urugero ikiganiro cyo kwishakamo ibisubizo, nk'Abanyarwanda mu nzego z'umutekano dufite ingero nyinshi, nka Army week n'ibindi, ibi biganiro birashimangira bimwe mu bikorwa dukora ariko binatwibutsa ko tugomba kwishakamo ibisubizo tudateze amaboko ibihugu byo hanze ya Afurika”.

Major Truphosa Apand Omondi, wo mu gisirikare cya Kenya agira ati :” Iyi nama iramfashije, twize ku bibazo binyuranye bibangamiye Afurika tunabitangaho ibitekerezo, twabonye ko mu gihe tuzahuza imbaraga tuzagera kuri byinshi birimo no kwicungira umutekano”.

Mu mwanzuro w'iyo nama, Gen James Kabarebe, Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda yashimangiye ko Afurika iri mu rugamba rwo gushaka ibisubizo ku bibazo biyugarije by'umutekano hubakwa igisirikare gifite ubumenyi buhanitse.

JPEG - 228.9 kb
Gen Kabarebe avuga ko Afurika yahagurukiye kurwanya ibibazo by'umutekano biyugarije yubaka igisirikare gikomeye

Ibi byose ngo bigamije kwirinda gutega amaboko ibihugu byateye imbere kuko byagaragaye ko umutekano biwucunga nabi abaturage bakaba ibitambo.

Reba mu mashusho uko umuhango wo gusoza iyi nama wagenze


Abahungu barenga 59% bakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 351.9 kb
Dr Yvonne Kayiteshonga, avuga ko ahanini abana bahurira n'ihohoterwa mu muryango no ku ishuri

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2018, bukaba bugamije kwerekana muri rusange uko ihohoterwa rikorerwa abana rihagaze mu Rwanda, bukaba bwaribanze ku mwaka ushize wa 2017.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko abana b'abahungu bari hagati y'imyaka 18 na 24, bakubitwa ari 59.5%, naho abakobwa b'icyo kigero bakaba 37.2%.

Abahungu bo muri icyo kigero bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni 9.6% mu gihe abakobwa ari 23.9%.

Mu bana bari hagati y'imyaka 13 na 17, abahungu bakubitwa ni 48% naho abakobwa bakaba 36%.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko abakobwa 63% ari bo babasha kugira abo baganirira ihohoterwa bakorewe, mu gihe abahungu ari 34%, kandi abo bose ngo babibwira urungano rwabo gusa.

Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE, agaruko ku buryo abana bahohoterwamo.

Ati “Byagaragaye ko abahohotera abana ari ababyeyi, abo mu muryango, abaturanyi ndetse n'abarimu. Ni ikibazo gikomeye kuko abana badashobora kubaho batari mu muryango”.

Avuga kandi ku ngaruka z'ihohoterwa ku mwana “Hari gukomereka ku mubiri, hari kandi ibikomere byo ku mutima bimara igihe kirekire birimo agahinda gakabije cyangwa gufatwa n'indwara zo mu mutwe.

"Ibyo bituma umwana yishora mu biyobyabwenge ndetse hakaba n'abiyahura.”

Dr Kayiteshonga kandi agaruka ku ngamba zafashwe hagamijwe kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati “Tugiye gukora ubukangurambaga dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu, ngo twumvishe abantu ko atari ngombwa kubabaza umwana, umukubita unamukomeretsa. Hari ubundi buryo wamwereka ko yakosheje kandi akikosora”.

Akomeza avuga ko ubwo bushakashatsi bugamije kwerekana uko ikibazo giteye, bityo hafatwe ingamba ku rwego rw'igihugu zo kurirwanya ngo ricike burundu.


❌