WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” July 20th 2017UMURYANGO.rw

Ambasaderi Habineza yasobanuye imvano y' akazina β€œJoe”

By Nsanzimana Ernest

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w' urubyiruko umuco na Siporo yasobanuye aho izina Joe benshi bakunda kumwita ryaturutse.
Ambasaderi Habineza avuga ko yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y' amajyepfo, yakuriye mu Kiyovu amashuri abanza ayiga kuri EPA no kuri Saint Famille.
Ayisumbuye yayize I Rubengera mu karere ka Karongi hafi y' I Kivu.
Agira ati β€œNize Latin Scientific ndakomeza , ikiciro gikurikiye cya Section nakize mu Byimana, nyuma nzakwiga ibijyanye na Mudasobwa ku (...)

- Politiki
  • July 20th 2017 at 14:22

Pasiteri Mukirisitu arakekwaho gukoreshwa ibitangaza na Shitani (AMAFOTO)

By Martin Munezero

Ku myaka ye 28 , Mukirisitu Richard,utuye mu Karere ka Kayonza, intara y'i burasirazuba,yatangiye guteza impagarara mu mitima y'abantu kubera ibitangaza akora aho bahereye ku nkomoko y'imbaraga akoresha bamwe bakeka ko ashobora kuba ari intumwa ya satani. Mukirisitu Richard ahakana ko imbaraga akoresha ziva kwa Shitani (nk'uko bamwe babivuga), ngo ahubwo azikura ku Mana kubera kubahiriza amahame yayo.
Yagize ati: β€œNjye sinemeranya n'abavuga ko nkoresha imbaraga za Satani, kuko nzi ko imbaraga (...)

- Opinion /

Sobanukirwa uko wakwirinda indwara Demantia yibasira abakuze

By Renzaho Ferdinand

Dementia ni uburwayi bukunze kwibasira abageze mu za bukuru, bagahindura imyitwarire, bakibagirwa banarangwa n'umunabi, itsinda ry'abahanga 24 mu buzima bagaragaje ko 35 % by'ubu burwayi biterwa n'ibyo umuntu abayemo.
Ibitera iyi ndwara ikunze kwibasira abari mu za bukuru akenshi ngo bitangira bakiri mu bwana bwabo nk' uko bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na The Lancet.
Ikinyamakuru itv.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko 20% by'iyi ndwara (...)

- Ubuzima
  • July 20th 2017 at 12:25

Perezida Trump yafashe icyemezo gishobora guca intege intambara ya Syria

By Renzaho Ferdinand

Inyeshyamba zitwaje intwaro muri Syria zimaze imyaka 6 zishaka guhirika ubutegtsi bwa Bashar al-Assad
Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda za CIA, urwego rw'ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, zirimo gutoza no guha intwaro imitwe itavuga rumwe na guverinema ya Syria iyobowe na Perezida Bashar al-Assad, nkuko bitangazwa n'abayobozi babiri ba Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Inkuru y'ihagarikwa ry'izi gahunda za CIA zatangiye gusakara ku wa (...)

- Mu mahanga /

IGERERANYA: Imishahara y' abaperezida b' Afurika n' iy' abaperezida bakomeye mu Isi

By Nsanzimana Ernest

Ntibyoroshye kumenya imishahara y' abaperezida bayobora ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bitewe n' uburyo itumanaho rireba abaperezida bo kuri uyu mugabane ryubatse. Gusa ibinyamakuru bitandukanye mu matohora byakozwe byabashije kugira imwe n' imwe bimenya.
Umuryango tugiye kubagezaho imishahara ya bamwe mu bakuru b' ibihugu by' Afurika ugereranyije n' iy' abakuru b' ibihugu by' ibihangange mu Isi.
Ikinyamakuru Jeunes Afrique mu bucukumbuzi cyakoze cyamenye ko Perezida wa Afurika y' Epfo Jacob (...)

- Ubukungu / ,

UBUHAMYA:Yakuruwe n'ifaranga maze akina Filimi y'ubusambanyi atabizi

By Martin Munezero

Kumyaka 61 y'amavuko, umukinnyi wa filime w'umufaransa, Charlotte de Turckheim yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho ubwo yari inkumi y'imyaka 20 akaza gukinishwa Filime y'urukozasoni atabizi.
Charlotte de Turckheim, ubu ni umukecuru w'imyaka 61 y'amavuko, abara inkuru y'uburyo yakinishijwe filime y'urukozasoni atabizi ubwo yari fite imyaka 20 y'amavuko. Ibyamubayeho, yabihishuye ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017 avuga ko mu myaka hafi 40 ishize yigeze akinishwa muri filime (...)

- Urukundo /

Bikini ntabwo yambuza Miss kwitabira Supranational - Dr Uwamahoro

By Martin Munezero

Ingabire Habiba nyuma yo kutagira amahirwe yo kwitabira irushanwa ya Miss Rwanda 2017, Dore ko yaviriyemo mu majonjoro aho uyu mukobwa yari ahagarariye umujyi wa Kigali. Vuba aha uyu mwari yaje kubona amahirwe yo kuba ari we ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Polonye.
Uyu mwari Habiba wagaragaje imyitwarire itari myiza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, nyuma yo kudakomeza mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017 yaje kwibasira (...)

- Imyidagaduro /

Paul Kagame yashimiye Dr Biruta uyobora PSD [AMAFOTO]

By Nsanzimana Ernest

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yashimiye Minisitiri w' Umutungo Kamere , akaba na Perezida w' ishyaka riharanira Demukarasi n β€˜ imibereho myiza y' abaturage Dr Vincent Biruta watangaje ko kuba ishyaka ayoboye ryarahisemo gushyigikira umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame ari uko rikora igikwiye mu gihe gikwiye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga ubwo umukandida Paul Kagame ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira yiyamamarizaga mu karere ka Rulindo mu ntara y' (...)

- Politiki
  • July 20th 2017 at 07:16

Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports

By Iyamuremye Janvier

Perezida w'Ikipe ya Rayon Sports, Gacinya Denis, yemeje ko Olivier Karekezi ari umutoza mukuru w'iyi kipe ugiye kuyitoza mu gihe cy'imyaka ibiri.Karekezi waconze ruhago igihe kinini asimbuye Irambona Masoudi Djuma weguye nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.
Karekezi Olivier yabaye igihe kinini umukinnyi w' Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse na APR FC, amakipe yombi yanabereye kapiteni. Mu kiganiro na Radio 10 cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, Gacinya Chance (...)

- Imikino /

Nyaruguru: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo bapfa umukobwa

By Iyamuremye Janvier

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo ifunze abagabo babiri bo mu Murenge wa Mata bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamutemaguye.
Inkuru ya IGIHE ivuga ko umugabo wishwe yitwa Ladislas Nzarubara w'imyaka 39 y'amavuko wari asanzwe atuye mu muduguduwa Ramba, akagari ka Ramba, akaba yishwe atemaguwe mu mutwe, umurambo we bawusanga mu nzira.
Ngo taliki ya 18 Nyakanga 2017, Nzarubara yari yagiranye amakimbirane n'abandi bagabo babiri mu kabari bapfa (...)

- Mu Rwanda /

Nyampinga w'u Rwanda 2017 yahuye na Paul Kagame n'umufasha we-AMAFOTO

By Iyamuremye Janvier

Iradukunda Elsa wagize Nyampinga w'u Rwanda 2017 yahuye na Paul Kagame uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi, ubwo bari mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.
Miss Iradukunda Elsa akunze kugaragara aherekeza umukandida Paul Kagame wtanzwe n'ishyaka FPR Inkotanyi, ahantu hanyuranye aba yagiye kwiyamamaza. Amafoto yafashwe agaragaza uyu mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko ari kumwe na Paul Kagame ndetse n'umufasha we, (...)

- Imyidagaduro / ,

Umugore yatawe muri yombi azira gusambanira n'umwana we w'umuhungu w'imyaka 10 mu mazi abantu barebera

By Martin Munezero

i Durban muri Afurika y'epfo umugore w'imyaka 36 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambana n'umwana we w'umuhungu w'imyaka 10 y'amavuko.
Ibi byabereye aho bari bagiye kogera ku mazi. Amashusho yafashwe agahita akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umuhungu we akuramo ikariso nyina mbere yuko atangira kumusambanya mu ruhame abantu barebera.
Mu gihe yahatwaga ibibazo ngo yisobanure ukuntu asambana n'umwana we yavuze ko yari yasinze asaba imbabazi ku makosa (...)

- Udushya /

Ubukubaganyi bw'inguge bwatumye imiryango y'abantu igera ku ibihumbi 50 babura umuriro

By Martin Munezero

Mu mpera z'icyumweru gishize, hagaragaye inyamaswa yo mu bwoko bw'inguge yangije insinga z'amashanyarazi ku rugomero rwo mu majyepfo ya Zambiya bituma abagera ku bihumbi 50 babura umuriro w'amashanyarazi.
Intandaro yo kugira ngo abantu bagera ku bihumbi 50 babure umuriro w'amashanyarazi, yabaye inyamaswa yo mu bwoko bw'inguge yuriye urugomero rw'amashanyarazi mu majyepfo y'igihugu cya Zambiya ikajya ikurura insinga.
Uru rugomero rw'amashanyarazi, ruherereye mu mujyi w'ubukerarugendo wa (...)

- Udushya /

Nyuma yo gusambanya ku gahato umugore bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi,abagabo 3 bakatiwe igihano cy'urupfu

By Martin Munezero

Tariki ya 19 Nyakanga 2017, abagabo batatu b'Abanya-Kenya bakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gufata ku ngufu umugore, bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi babirangiza bakanamwiba ibyo yari afite byose.
Ibi byaha byakozwe n'aba bagabo mu mwaka w'2014, uwitwa Nicholas Mwangi watwaraga imodoka itwara abagenzi, Meshack Mwangi wari β€˜Convoyeur β€˜ n'undi witwa Edward Ndung'u bahamijwe icyaha cy'ubujura bukoresheje ikiboko n'icyaha cyo guhohotera no gufata ku ngufu.
Aba bagabo (...)

- Udushya /

Kwiyamamaza: Paul Kagame ategerejwe I Rulindo [AMAFOTO]

By Nsanzimana Ernest

Umukandida wa FPR Inkontanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga ariyamamariza mu murenge wa Bushoki umwe mu igize akarere ka Rulindo mu ntara y' amajyaruguru.
Kimwe n' ahandi hatandukanye uyu mukandida yiyamamarije, mu kibuga cya Gasiza mu murenge wa Bushoki umukandida Kagame ategerejwe n' abantu babarirwa mu bihumbi.
Akarere ka Rulindo niko ka mbere mu ntara y' amajyaruguru uyu mukandida ariyamamarizamo. Ni umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira (...)

- Politiki / ,

Perezida Macron yashyizeho umugaba mukuru w'Ingabo wagize uruhare muri β€˜Operation Turquoise'

By Iyamuremye Janvier

Perezida w'Ubufaransa Jean Michelle Emmanuel Macron yashyizeho Umugaba Mukuru w'ingabo mushya General François Lecointre usimbura Gen Pierre Le Jolis de Villiers weguye ku mirimo ye.
General François Lecointre yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye muri Operation Turquoise mu Rwanda.
Uwo asimbuye ni Gen Pierre de Villiers weguye ku mirimo ye nyuma yo kutumvikana na Perezida Emmanuel Macron ku kugabanya ingengo y'imari yari (...)

- Mu mahanga / ,

Perezida Nkurunziza aragirira uruzinduko rw'akazi muri Tanzania nyuma ya β€˜Coup d'Γ©tat '

By Iyamuremye Janvier

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza aragirira uruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Tanzania aho arakirwa na Mugenzi we John Pombe Magufuli.
Akaba ari bwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu nyuma y'uko mu 2015 umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburijwemo ubwo yari yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba bigaga ku kibazo cy'umutekano mu gihugu cye.
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y'u Burundi rivuga (...)

- Mu mahanga / , ,

Mu bitazibagirana kuri iyi tariki ya 20 Nyakanga harimo ukuntu Hitler yasimbutse urupfu

By Renzaho Ferdinand

Turi ku wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga, ni umunsi wa 201 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 164 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, itariki nk'iyi ya 20 Nyakanga imaze kugera ari ku wa Kane inshuro 56.
Bimwe mu bintu by' ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka
1402: Mu ntambara ubwami bwa Ottoman bwari buhanganyemo n'ubwami bwa Timurid mu rugamba rwa Ankara; Timur, umwami w'ubwami bwa Timurid yatsinze Ingabo z'ubwami bwa Ottoman ku bwa sultan Bayezid I.
1810: Abaturage ba Bogota muri (...)

- Udushya
  • July 20th 2017 at 03:00

Imbere y'urukiko, Aline Gahongayire n'umugabo we bahamije ko batasubirana ukundi

By Iyamuremye Janvier

Umuririmbyi Aline Gahongayire n'umugabo we Gahima Gabriel batakibana bahamirije urukiko ko badashobora kongera kubana nk'umugabo n'umugore nk'uko amategeko abiteganya.
Abo bombi bitabye urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.Mu rukiko babanje gusabwa kwiyunga ariko baranagira bavuga ko bahisemo inzira yagatanya.
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, Gahima na Aline bitabye urukiko kugirango bahabwe gatanganya dore ko n'ubundi bamaze hafi (...)

- Imyidagaduro /

Umubyeyi wa Zari yitabye Imana ku myaka 58 y'amavuko

By Iyamuremye Janvier

Uyu mubyeyi yitabye Imana amaze ukwezi kurenga mu bitaro kubera indwara y'umutima yari amaranye igihe. Mu mezi abiri ashize, Zari yahuye n'ibyago apfusha uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga waguye muri Afurika y'Epfo azize indwara yo guturika kw'imitsi yo mu mutwe.
Zari Hassan ni umwe mu bagore b'abaherwe mu bazwi mu by'imyidagaduro mu karere ka Afurika y'i Burasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ariko aza kubihagarika. Kumenyekana kwe byaturutse ku gushakana n'umuherwe Ivan Ssemwanga nyuma (...)

- Imyidagaduro / , ,
❌