WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayubukungu

Amabuye y'agaciro azinjiza miliyari 1260RWf mu myaka irindwi iri imbere

By Ubukungu

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ngo buragenda bwongera umusaruro kubera ikoranabuhanga ryashyizwemo ku buryo muri 2024 umusaruro wabwo uzagera kuri Miliyari 1260RWf.

Byatangarijwe mu biganiro byahuje zimwe mu nzego za Leta n'abakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro, bikaba byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ku itariki ya 04 Ukuboza 2017.

Francis Gatare, umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe mine,peteroli na gaz (RMB), avuga uko iyo ntego izagerwaho nubwo ihanitse. Agira ati “Icya mbere ni ukuzamura ikoranabuhanga mu kuyungurura umusaruro kuko hari mwinshi ujyana n'ibitaka n'amazi yakoreshejwe mu buryo butanoze. Ibi byonyine bishobora kongera umusaruro birenze 50%.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje andi mabuye atari asanzwe azwi mu gihugu cyacu. Icyo ni icyizere cy'umusaruro ufatika mu gihe abashoramari bazaba batangiye kuyacukura, tukumva iriya ntego tuzayigeraho ndetse ikaba yanarenga.”

Kalima Jean Malic, umuyobozi w'ihuriro nyarwanda ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro (RMA) avuga ko biteguye nk'abacukuzi ngo iriya ntego igerweho. Ati “Twebwe turiteguye, tugomba gukora cyane kugira ngo iyo ntego Leta yifuza izagerweho kuko natwe abacukuzi tuzaba duteye imbere. Tuzongerera amahugurwa abacukuzi cyane ko hari n'abo tujya twohereza hanze hagamijwe ubumenyi butuma umusaruro wiyongera.”

Hubakimana Thomas, ufite ikigo gicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari byinshi yungukiye muri iyo nama bituma agiye kongera umusaruro. Agira ati “Ngiye kongera ingufu mu byo nkora, niba nabonaga toni imwe mu kwezi ngere kuri ebyiri. Ngiye kongera abakozi b'abahanga n'ikoranabuhanga ku buryo umusaruro uzazamuka mu buryo bugaraga nanjye niteze imbere.”

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwinjizaga miliyoni 200 z'Amadorari ya Amerika (Miliyari 170RWf) buri mwaka aturutse mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

By Ubukungu

None tariki ya 5 Ukuboza 2017, inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Dore imyanzuro yafashe:

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igeze.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

a) Ishyirwaho ry'Ikigo Mpuzamahanga cy'i Kigali gishinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi n'Imari (Kigali International Financial Center/KIFC);

b) Uburyo burambye bwo gushakira umutungo wunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza;

c) Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n'ingamba zo kuyishyira mu bikorwa;

d) Politiki y'Igihugu y'Itangwa ry'impeta z'ishimwe;

e) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari “Gatare Tea Company Ltd” yerekeranye n'ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Nyankenke A, Nyankenke B, Gakomeye, Shungwe, Mutazimiza, Shariyo, Shariyo-Rwambogo, Shariyo-Matare na Rwanyamwaso aherereye mu mirenge ya Mahembe, Kanjongo na Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

f) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari “Rwanda Mountain Tea (RMT) Ltd” yerekeranye n'ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Mashya IA, Mashya IB, Mashya IC, Mashya II, Rutare na Gapfunsi aherereye muri Gishwati mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

g) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Rwanda Energy Group (REG) yerekeranye no gucunga no gufata neza inganda za Leta z'amashanyarazi umunani
(8) zikurikira: Nyabarongo, Jabana I; Jabana II; Mukungwa I; Ntaruka; Nshili; Nyabahanga na Gatsata.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imishinga y'Amategeko ikurikira:

a) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni ijana na makumyabiri n'imwe n'ibihumbi ijana na mirongo itatu na birindwi z'amadolari y'Abanyamerika (121.137.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n'ibikorwa by'isukura;

b) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihagarariye Africa Growing Together Fund, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu z'amadolari y'Abanyamerika (50.000.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n'ibikorwa by'isukura;

c) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu za Units of Account (60.000.000 UA) agenewe gahunda yo guteza imbere ubumenyi n'ubucuruzi;

d) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo inani n'umunani n'ibihumbi magana atanu z'Amadetesi (88.500.000 DTS) agenewe gahunda ya mbere yo gutera inkunga politiki y'iterambere y'urwego rw'ingufu;

e) Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rigena imiterere, imitangire n'imenyekanisha ry'Impeta z'Ishimwe;

b) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB);

c) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta buri kuri hegitari 155, 9 buherereye mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke rikabushyira mu mutungo bwite wayo no kubutanga bitanyuze mu ipiganwa bugahabwa Umushoramari Gisakura Tea Company;

d) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego rw'Ibanze. Abo ni :

1. Madamu IGENA Marie Louise;

2. Madamu UWIMANA Angelique;

3. Bwana TWAGIRAYEZU Ildephonse.

e) Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana SEBUDANGA Augustin wari Chief Cabinet Notes Taker muri Serivizi za Minisitiri w'Intebe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru;

f) Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana RUTAKAMIZE Joseph wari Umuyobozi wa Serivisi ya Porogaramu y'Ishami ry'Ubumenyi n'Ubugeni mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kujya mu kiruhuko cy'izabukuru;

g) Iteka rya Minisitiri rishyiraho Koleji z'Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro: Koleji ya Kigali, Koleji ya Ngoma, Koleji ya Karongi, Koleji ya Huye, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze, Koleji ya Gishari na Koleji ya Kitabi.

6. Inama y'Abaminisitiri yashyize Bwana KARANGWA Charles ku mwanya wa Director of Public Institutions Accommodation and Office Management Unit mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe Guteza imbere imiturire/RHA.

7. Mu Bindi:

a) Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Inama Nkuru y'Abana ya 12 ku rwego rw'Igihugu iteganyijwe ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ikazabera mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Uburere buboneye: inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

b) Minisitiri w'Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

 Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru “Amavubi” iri mu marushanwa ya CECAFA arimo kubera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017. Ikipe y'Igihugu “Amavubi” iri mu itsinda rya A hamwe n'Amakipe y'Ibihugu bya Kenya, Libiya, Tanzania na Zanzibar.

 Ikipe y'Isonga Academy yitabiriye Amarushanwa yiswe “Tournoi International du District d'Abidjan” yahuje amakipe y'ingimbi 12 y'umupira w'amaguru yo muri Afurika n'Uburayi. Iyo mikino iteganyijwe kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 6 Ukuboza
2017.

c) Minisitiri w'Urubyiruko yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

 Gahunda y'Itorero “Urunana rw'Urungano” iteganyijwe kubera i Gabiro kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2017. Muri uyu mwaka, iri Torero rizahuza urubyiruko rusaga 500 ruzava hirya no hino mu Gihugu n'urundi rusaga 100 ruzava mu bindi bihugu. Ibiganiro muri iryo Torero bizibanda ku gukunda igihugu,
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe
n'Ubwiyunge.

 Gahunda y'Intore mu biruhuko yatangiye tariki ya 25/11/2017 ikazasozwa tariki ya 13/01/2018. Iyi gahunda igamije kurinda urubyiruko kwishora mu bikorwa birwangiza muri ibi bihe by'ibiruhuko rushyirwa muri gahunda ziruteza imbere harimo kwigishwa indangagaciro z'umuco nyarwanda, guteza imbere impano zarwo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku isuku aho rutuye, kugira uruhare mu kubaka ibyumba by'amashuri n'ibindi.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ingengabihe y'amashuri Abanza n'Ayisumbuye igizwe n'ibyumweru 39 bigabanyijwe mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira:

 Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire tariki ya 29 Werurwe 2018;

 Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 16 Mata 2018, kirangire tariki ya 03 Kanama 2018.

 Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 21 Kanama 2018, kirangire tariki ya 23 Ugushyingo 2018.


Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE,
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri

"Made in Rwanda" ku ibere: Ubu igiye kwegukana 65% by'amasoko ya Leta

By Ubukungu

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko hari gukorwa impinduka zigamije kuzamura urwego rw'inganda, kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhabwa umwihariko mu masoko ya leta, kurusha ibiva hanze. Ubu noneho leta irateganya kwegurira 65% by'amasoko yayo ibikorerwa mu Rwanda.

Guverinoma y'u Rwanda iheruka gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigenga amasoko ya leta, urimo ingingo ziha amahirwe yihariye ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byaba bikozwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahafite inganda.

Hagendewe ku itegeko ryari risanzweho, ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe mu masoko ya leta, aho biba bifite inyongera ya 10% y'amahirwe mu ipiganwa. Ni ukuvuga ngo ukorera mu gihugu ashobora kurenzaho nka 9% ku giciro cye kandi akaba ariwe utsindira isoko kubera ko afite rya 10% ry'inyongera y'amahirwe kuko akorera mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Munyeshaka yavuze ko itegeko rishya rirarushaho gutanga amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ugereranyije n'iby'ahandi. Yakomeje agira ati “Twarivuguruye kugira ngo turusheho guha amahirwe ibicuruzwa byacu bikorerwa mu gihugu. Twabiteganyije mu nzego ebyiri z'ingenzi. Ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, kimwe n'ibikorerwa mu nganda z'abanyamahanga ziri mu gihugu.”

“Mu kuvugurura itegeko, ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), twifuzaga kubaka uburyo bwo gukurikirana ngo turebe ko nibura 65 ku ijana by'amasoko ya leta yagenerwa ibikorerwa imbere mu gihugu. Igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Minisitiri Munyeshyaka yanakuyeho impungenge ku buziranenge bw'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizagenda bihabwa umwihariko usesuye, ngo hato bitazahabwa isoko bidashobora gukoreshwa mu buryo burambye. Yakomeje agira ati “Ako ni n'akazi gasigaye ku bakorera ibicuruzwa mu gihugu ngo bazamure urwego rw'ibyo bakora. Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) nacyo kizabafasha mu gukemura ibibazo by'ubuziranenge, ikoranabuhanga rikenewe n'uburyo bwo gupfunyika.'

Iryo tegeko ngo rizakora mu gihe ibicuruzwa bihanganira isoko bizaba binganya ubwiza, habone kubaho igicuruzwa gihabwa umwihariko. Ati “Ntabwo hazigera habaho kwirengagiza ubuziranenge bw'igicuruzwa.”

Ibiciro by'amashanyarazi bigeye kongera kuvugururwa

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ukuboneka kw'amashanyarazi n'igiciro cyayo bikunze kugaragazwa nk'imwe mu mbogamizi ku nganda zo mu gihugu biri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Turi muri gahunda yo kureba uko hajyaho ibiciro bishya ku mashanyarazi mu nganda. Hari no gushakwa uburyo bwafasha Ikigo Gishinzwe Ingufu kumenyesha abafatabuguzi mbere y'igihe amashanyarazi agiye kubura, kugira ngo bafate ingamba kubyo bari gukora.”

“Hari kuganirwa ku biciro by'amashanyarazi ku nganda, ku buryo muri Mutarama umwaka utaha tuzaba twabonye ibitekerezo bya nyuma twashingiraho. Nasaba abacuruzi kuba bihanganye. Guverinoma izi neza iki kibazo kandi iri kugikurikirana.”

Ugendeye ku biciro bisanzwe by'amashanyarazi, inganda nini zishyura 83 Frw kuri kilowatt, abafite inganda ziciriritse bakishyura 90 Frw kuri kilowatt, mu gihe abafite inganda nto bishyura 126 Frw kuri kilowatt.

Munyeshyaka yanavuze ko inganda zifite ibibazo ku kubona ibyo zikoresha zivanamo ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe n'umusaruro wazo ntube mwiza, biterwa no kutabona ibyo zikoresha mu buryo buhoraho, nko mu nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Usanga ngo koperative zakabaye zitanga ibyo bikoreshwa mu nganda nazo zifitemo ibibazo. Yavuze ko nka guverinoma bifuza gufasha mu kunoza imikorere za koperative, kuko hari ibibazo by'imiyoborere bigira ingaruka ku rwego rwose muri rusange.

Urwego rw'ibikorerwa mu Rwanda rukomeje kuzamuka ari nako rugabanya icyuho cy'ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga, kuko nko mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, cyagabanyutseho 25%.

Abazunguzayi bakuwe mu muhanda baracyakomerewe no kubona igishoro

By Ubukungu

Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry'abazunguzayi bagasiye bakorera mu masoko bubakiwe muri Nyarugenge bifuza kongererwa igishoro kugira ngo bakore bakunguka ntibazongere gusubira mu muhanda.

Abatangaza ibyo ni abakorera mu masoko bubakiwe muri Nyabugogo. Iyo ubasanzemo ubona abenshi bafite ibicuruzwa bike bakavuga ko biterwa n'uko nta gishoro gihagije bafite ngo bongere imari.

Uwimana, umwe muri bo umaze igihe gito avuye mu muhanda, avuga ko ikibazo kibakomereye ari ukubura igishoro. Agira ati “Nkiri mu muhanda nacuruzaga 2000RWf nkabasha gutunga abana banjye, ariko hano mu isoko ntibikunda hasaba menshi. Tubonye uwatwishingira bakatuguriza twakora twunguka kandi tukishyura neza, natwe mu muhanda ntituhishimiye kuko haba ibibazo byinshi.”

Mugenzi we ati “Nk'ubu ibi ncuruza baranyizera nkabifata ntishyuye (babyita ‘dovize'), namara kugurisha nkajya kwishyura uwabimpaye wenda nkungukaho 1000RWf cyangwa 2000RWf byo kurya, urumva ko nta terambere nta gishoro. Nibura mbonye ibihumbi 200RWf nakora nkiteza imbere.” Akomeza avuga ko mu isoko ari heza kuko bakora ntacyo bikanga, kandi ko n'abakiriya basigaye babagana ari benshi kuko abazunguzayi bagabanutse cyane mu muhanda no muri gare.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney , avuga ko hari uburyo bafashamo abo bantu babahuza n'amabanki. Agira ati “Tumaze iminsi tuganira na bo tubashishikariza kwegera amabanki no kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro.”

Akomeza agira ati “Igisigaye ni ukuganira n'ayo mabanki ku bijyanye n'ingwate binyuze muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi', amafaranga twabakodesherezaga ibibanza akaba ari yo banki zibaguriza bakayishyura agahabwa n'abandi.” Yongeraho ko intera bagezeho bakura abazunguzayi mu muhanda ishimishije n'ubwo batarawuvamo bose. Ati “Aho tugeze ubu harashimishije kuko tugeze nibura kuri 95% dukura abazunguzayi mu muhanda. Gusa ntitwirara kuko bakiwurimo ariko n'abinangira bakomeza gufatwa hifashishijwe inzego z'umutekano n'abandi babishinzwe kugeza bawuvuyemo burundu.”

Hashize umwaka bamwe mu bazunguzayi bavuye mu muhanda, bajya gukorera mu masoko bubakiwe n'Akarere ka Nyarugenge. Aho bacururizaga mbere ntacyo bishyuzwaga ariko ubu batangiye kujya basorera ibibanza bacururizamo.

Ibintu ukwiriye kwitondera mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga

By Ubukungu

Ha mbere umuntu wasangaga agira amakenga y'ingutu agiye gushyira ahagarara cyangwa se y'icyo agomba kuvana kuri internet n'impamvu zacyo ariko ubu ibintu bisigaye bisa nk'aho byose bidatekerezwaho.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ibyaha byinshi bihakorerwa ndetse n'abantu b'abagome baba bashaka kugukuririra mu byago cyangwa se kugutekaho umutwe bakazifashisha.

Imbuga nkoranyambaga ubwazo si mbi ariko ikibi ni uburyo usanga abantu baha urwaho abo batekamutwe bazikoresha mu kuborohereza kubona amakuru n'ibindi bakwifashisha. Uburyo bwose waba ukoreshamo imbuga nkoranyambaga hari ibyo uba ugomba kwitondera.

Kwirinda gukoresha umubare w'ibanga umwe hose

Nubwo ari byiza kugira umubare w'ibanga umwe ku mbuga nkoranyambaga, kuri za email kuko bikurinda kubyibagirwa ariko bifite n'ingaruka mbi kuko iyo bikundiye abajura bo kuri internet kugera hamwe n'ahandi hose bihita biborohera kuhagera.

Nanone kandi abantu bagirwa inama yo kujya bakoresha umubare w'ibanga ugoranye kuba watahurwa, ukaba byibuze uvanze inyuguti n'imibare.

Kirazira gutanga umubare wawe w'ibanga

Abantu benshi usanga ntacyo bibabwiye guha umubare w'ibanga inshuti zabo za hafi. Nubwo waba ubizeye ko bataguhemukira ariko bashobora kutabyitaho ngo bayibike cyangwa bayisibe aho wayiboherereje bigatuma n'umuntu utatekerezaga ayibona, akakwinjirira. Iyo rero uwo mubare w'ibanga ubonywe n'abatakwifuriza ibyiza, urabyumva nawe ibikurikiraho.

Kwitwararika kuri ‘links'

Links zimwe ziherekanwa hari ubwo ziba zifite ibibazo ku buryo kuzihererekanya no kuzifungura bishobora kukugiraho ingaruka.

Abajura bo kuri internet (hackers) bakunze kohereza link, ukayisanga nko kuri email yawe cyangwa se mu butumwa bugufi, uba ugomba kutazitaho ngo uzifungure kuko zishobora kuguteza ibibazo bakinjira mu mabanga yawe.

Guhuza imbuga nkoranyambaga zose

Nubwo usanga abantu bose babikora, icyo ashyize ku rubuga rumwe kikajya no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha, iyo ubirebye witonze usanga atari byiza na gato. Iyo urebye usanga zimwe zidakoresha amagambo angana, udafite abagukurikira bameze kimwe n'imvugo zikoreshwaho zitandukanye. Biba byiza iyo buri rubuga urukoresheje ukwarwo, ukamenya n'ibyo uha abagukurikira.

Hari ibyo ushobora gutanga ntibyumvwe kimwe kuko wabitanze aho utagombaga kubitanga ndetse ubutumwa bwose umuntu asanga ahantu agasanga burasa, amagambo ku magambo usanga butishimirwa, igihe nta mwimerere bufite.

Amashirakinyoma ku kiyaga kizahangwa i Nyabugogo

By Ubukungu

Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, kigaragaramo igice kizaba kigizwe n'ikiyaga gihangano kizahera ahahoze ari ‘parc industriel' kugeza mu gishanga cya Nyabugogo. Benshi bibazaga aho imirimo yo guhanga iki kiyaga yaba yarahereye ariko noneho umujyi wa Kigali watangaje ko ugikora inyigo y'umushinga w'iki kiyaga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije itangazamakuru ko bitebuke mu gishanga cya Nyabugogo hazahangwa ikiyaga. Yagize ati « Si inzozi ni umushinga ufatika kandi uzashyirwa mu bikorwa nubwo ntakubwira ngo igihe iki n'iki uzaba warangiye. Ikiyaga kizava hariya hahoze ari muri ‘parc industriel' kize mu gishanga cya ‘point lourd' cyose kigende kigere muri kiriya gishanga cya Nyabugogo.»

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga uri gukorerwa inyigo n'Umujyi wa Kigali ufatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ‘REMA'. Akomeza avuga ko mu gihe kitarenze umwaka umwe n'igice abafite ibikorwa muri icyo gice kizajyamo ikiyaga kizahangwamo bakazaba bimuwemo kuko batangiye ibiganiro n'umujyi no kubabarira byaratangiye.

Iyo nyigo y'imiterere y'iki kiyaga ngo izagaragaza uko kizaba giteye, kikaba cyakubakwa nk'umushinga wa wa leta cyangwa mu bufatanye bwayo n'abikorera kuko cyaba ari igikorwa kizabyazwa inyungu. BIteganyijwe ko icyo kiyaga kizaba gikikijwe n'ubusitani abantu baruhukiramo, hakanabera ibindi bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro.

Ku wa 19 Nyakanga 2017, ubwo perezida Kagame yiyamamarizagaga i Nyabugogo, yizeje abantu ibihumbi n'ibihumbi bari baje kumusanganira yuko mu myaka 7 iri imbere Nyabugogo izahindura isura. Yongeye kuvuga ko Nyabugogo igaragaza isura y'umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Yagize ati “Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n'ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy'ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n'abaturanyi n'abanyamahanga…”

Nta gushidikanya iki kiyaga nikimara guhangwa i Nyabugogo kizaba kimwe mu byiza nyaburanga bitatse umujyi wa Kigali kandi kizagira uruhare mu kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa by'ubushabitsi n'ubukerarugendo bugishamikiyeho. Iki kiyaga kandi kizagira uruhare mu guhindura isura y'umujyi wa Kigali by'umwihariko agace ka Nyabugogo.

RDB igiye guhemba ibyiciro 8 by'abashoramari

By Ubukungu

Ikigo k'igihugu k'iterambere (RDB) kiratangaza ko kigiye guhemba abashoramari bo mu byiciro 8, mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza ndetse no mu buryo bw'imikoranire myiza.

Nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'iki kigo, Clare Akamanzi, mu kiganiro n'itangazamakuru, ngo iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwereka abashoramari banini n'abaciriritse ko igihugu kizirikana ibyo bakora birimo kugiteza imbere no kwiteza imbere ubwabo ndetse bakanatanga imirimo. Ati “Ubusanzwe RDB ifite umuco wo gutanga ibihembo ku bantu bakoze neza n'abatanga serivisi nziza, kuri iyi nshuro tukaba tuzahemba ibyiciro 8 by'abashoramari bazaba bagaragaye ko bahize abandi.”

Akamanzi yagarutse ku ruhare rw'abikorera mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda, abashishikariza kongera imbaraga no gukomeza kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw'igihugu mu byiciro byose.

Umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa, Hategeka Emmanuel, yasobanuye neza ibyiciro bizaba bigomba kwitabira aya marushanwa yamaze gutangira, kwiyandikisha bikazasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017. Yagize ati “Ubundi kwiyandikisha mu marushanwa ku byiciro binyuranye by'abashoramari byaratangiye, bizasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017, maze abatsindiye ibihembo babihabwe tariki ya 12 Mutarama 2018.” Yavuze ko muri ibyo byiciro by'abashoramari harimo umushoramari w'umwaka, akaba ari uwageze ku ishoramari riruta abandi.

Hari ikiciro cy'umucuruzi wohereje mu mahanga ibicuruzwa ku rugero ruciriritse ariko bifite inyongeragaciro igaragara. Muri ayo marushanwa kandi hazahembwa umushoramari w'udushya.

Hari n'ikiciro cy'umushoramari muto w'umwaka, ufite imyaka itarenze 35. Muri ayo marushanwa kandi hazaba harimo ikiciro cy'umushoramari wahize abandi mu gukora no gucuruza ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda.” Hategeka yongeyeho ko hari n'ikiciro cy'abashoramari ba serivisi, ubukerarugendo, ibigo by'imari, iby'ubwishingizi n'ibindi.

Umuyobozi wungirije muri RDB avuga ko abo bireba baziyandikisha banyuze ku rubuga rwa RDB, bagashyiraho amakuru aberekeye bitewe n'ibyo babazwa, nyuma bikazashyikirizwa abakemurampaka, bagahitamo abakwiye ibyo bihembo bagendeye ku barusha abandi, abatowe bakongera bagashyikirizwa ku nshuro ya nyuma abakemurampaka 3 bazaba bagomba kwemeza ibyo aba mbere bakoze.

Bamwe mu bari muri ibi byiciro bitabiriye imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda baganiriye n'Imvaho Nshya ku bijyanye n'aya marushanwa, bishimiye ko hagiye kubaho amarushanwa azanitabirwa n'ikiciro cyabo, bavuga ko bishimye ko na cyo kitibagiranye kandi ko basanga ibyo bakora bihabwa agaciro gakomeye.

Bizimana Hamdan ukora inkweto, akaba aturuka mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Sinishimye kuko ari jye uzabona igihembo cya mbere, ahubwo nshimishijwe n'uko ikiciro cyacu k'ibikorerwa mu Rwanda kitibagiranye mu rwego rw'abashoramari, bigaragaza ko igihugu kiduha agaciro ku byo dukora, ndetse ni n'uburyo bwo kudushishikariza kwigira no kwihesha agaciro.”

Mukakabano Sifa na we ucuruza ibikorerwa mu Rwanda, yishimira ko Leta y'u Rwanda yabahaye urubuga rwo gukoreramo ndetse ngo n'isoko rikaba rihari, akanishimira kurushaho ko ikiciro cy'abashoboramari b'imbere mu gihugu bakora bakanacuruza ibikorerwa mu Rwanda batibagirana.

Ati “Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwo guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda, bizarushaho kugira agaciro ndetse n'umurimo dukora utange ikizere.”
Abashoramari banini n'abaciriritse ni bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, bakaba bashishikarizwa kwitabira aya marushanwa.

Mu Rwanda hakozwe intebe zishobora kumara imyaka isaga 150

By Ubukungu

Abanyeshuri batatu biga muri Musanze Polytechnique bakora intebe zo munzu no mu busitani bakoresheje isima n'ibyumba, zishobora kugeza ku myaka 150 zitarasaza.

Aba banyehuri babikora bagamije kurengera ibidukikije cyane cyane ibiti bikoreshwa mu bubaji, bavuga ko bishobora gukendera. Ndahimana Tharicisse, Nshimiyimana Eric na Samba Aime Jules n'abanyeshuri bahuriye muri Musanze Polytechnique biga mu ishami ry'ubwubatsi. Bishyize hamwe bakora umushinga wo gukora intebe zicarwaho mu ngo bakoresheje isima ndetse n'ibyuma.

Samba yagize ati “Igitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ibiti bikoreshwa mububaji birimo gukendera, intego akaba ari ukugabanya ikoreshwa ry'ibiti ku kigero cya 0,7% buri mwaka.”

Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize aba basore batsindiye igihembo cyitwa African Entrepreurship Academy. Cyabahesheje uburenganzira byo kujya kwerekana ibikorwa byabo mu mijyi y'i Burayi no muri Aziya.

Izi ntebe zifite ubushobozi bwo kumara imyaka 150 cyangwa inarenga zitaraza, aho intebe zo mubusitani zigura amafaranga ibihumbi 600 naho izo munzu zikagura ibihumbi 800, nk'uko Twahirwa abisobanura. Ati “Twaragabanyije kuko twatangiye tuzigurisha miliyoni, kandi Abanyarwanda barimo kugenda bitabira ibikorwa byacu. Ikindi kandi nubwo zikoze mu isima n'ibyuma ntabwo ziremereye.”

JPEG - 47.7 kb
Bemeza ko izi ntebe zishobora kumara imyaka isaga 150

Twahirwa avuga ko mu bushakashatsi bakoze ngo basanze ibikoresho bimeze nk'ibyabo byarubatswe mu mwaka w'i 1902 muri Leta z'unze ubumwe z'Amerika muri leta ya Ohio, ariko kugeza n'ubu bikaba bikiriho. Ati “Ubu biradutunze n'imiryango yacu, sitwe gusa kuko dukoresha abakozi 14, ariko intego akaba ari uko mu mwaka itanu bazaba bikubye gatanu.”

Ibi bikorwa aba banyeshuri bakora babifashwamo n'abarimu babigisha, umwe mubabafashije ni Bunani Hermas n'umwarimu w'aba banyeshuri. Avuga ko bigisha umwana nawe agatinyuka agakora ubushakashatsi ntiyumve ko ibyo mwarimu yamuhaye bihagije, akaba ariyo mpamvu bavumbura ibikorwa nk'ibi. Ati “Kuba abanyeshuri bakora imishinga nk'iyi n'ikimenyetso cy'ihame ryerekana ko ireme ry'uburezi mu Rwanda rigenda rigerwaho, kandi ibi bigatanga ikizere cy'ejo hazaza h'igihugu.”

Umuyobozi wa Musanze Polytechnique, Bayisenge Emile avuga ko abanyeshuri bafite imishinga nk'iyi batabatererana ahubwo babafasha kubona ibyangombwa by'ubuziranenge no kumenyekana. Ati “Dufite abanyeshuri benshi bafite imishinga ariko niyo barangije amashuri dukomeza kubakurikirana ndetse bagakomeza gukorera muri iki kigo tutabishyuza nubwo baba bakorera amafaranga, ibi biha ingufu n'abagenzi babo bakiri ku ntebe y'ishuri bigatuma bakora cyane kuko baba babona aho ababanjirije bamaze kugera.”

Uretse abo banyeshuri bakora intebe, muri Musanze Polytechnique harimo abanyeshuri bafite imishinga isubiza bimwe mu bibazo igihugu gifite, inatanga imirimo ku rubyiruko bagenzi babo.

Ibyari imyanda byahindutse imari ishyushye

By Ubukungu

Abakora umwuga wo gusana ibikoresho by'ikoranabuhanga byapfuye baravuga ko batakibangamirwa n'ibitagikora kuko babigurisha ku nganda zo hanze.

Mu gihe ubundi ibisigazwa bya za mudasobwa,ibya za televiziyo zashaje,amatelefone yapfuye byabatezaga umwanda bakabura aho babishyira, hari kompanyi yo mu Bwongereza ibibagurira ku 8.000Frw ku kiro kimwe. Blancomet recycling UK Ltd ni yo igura ibyo bikoresho by'ikoranabuhanga bishaje. Ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, aho ibigura ikajya kubikoramo ibindi bikoresho bitandukanye.

Karibuze Sayidi Vienney ukorera mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubundi ibyo bikoresho bishaje byababangamiraga cyane bakabura aho babishyira bigateza umwanda aho bakorera. Agira ati “Waburaga aho ushyira ibintu byawe, ibyo ugurisha n'ibyo wakoze. Ariko ubu biriya bitagifite akamaro tubishyira ku ruhande bakaza bakabitugurira bakaduha amafaranga. “Ubu ni imari ntibikiri imyanda, ziriya mudasobwa na telefone na biriya bishaje bisigara byose baduha amafaranga.”

Twagirayezu Alexis ukorera ku mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko abo bantu bagura ibyo bikoresho atabazi kuko ntawe uramugeraho kandi byamubanye byinshi. Ati “Abo bandi bafite ababibagurira nanjye mbabonye nabibaha kuko nanjye njya mbigira.Njya mbyumva ngo barabigura ariko ntabo ndabona.”

Abahanga mu by'ubuzima bahamya ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje bitagomba kujugunywa ahabonetse hose kuko hari ibiba bifite imirasire(rayons) yangiza umubiri.Batanga inama zo kujya bongera bakabikoramo ibindi bintu aho kugugunzwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, aherutse kubwira Inteko shinga amategeko y'u Rwanda ko icyo kibazo cy'iyo myanda cyashakiwe umuti,hubakwa uruganda mu Bugesera ruzajya rwongera kubikoramo ibindi bikoresho (recycling).

Urwo ruganda biteganijwe ko ruzatangira gukora mu mwaka wa 2018, kandi rukazajya rugira site rukoreraho zizwi ngo ku buryo abantu bose bazajya babimenya,bakazana ibyo bikoresho bishaje bafite ababibagurira.

Imibare yo muri 2016 igaragaza ko abantu ku giti cyabo ari bo babitse igice kinini cy'ibikoresho by'ikoranabuhanga biba byarashaje, kuko bafite ibirenga 81% mu gihe ibisigaye biri mu bigo bitandukanye bya leta n'ibyigenga.

"Made in Rwanda Expo" : Ibicuruzwa ni byiza ariko birahenze cyane

By Ubukungu

Mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda ririmo kubera i Kigali hagaragaramo ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda. Gusa ku rundi ruhande abaguzi bo bavuga ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bihenze cyane kurusha ibiva mu mahanga, ibintu ariko Leta ivuga ko buhoro buhoro arirwo rugendo kandi ngo uko imyaka ishira indi igataha ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Ku wa 30 Ugushyingo 2017 ubwo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2017” ku nshuro ya gatatu” yavuze ko hakurikijwe umubare w'abitabira kumurika no kugura ibikorerwa mu Rwanda n'uko inganda zigenda zongera ubwinshi bw'ibicuruzwa ku isoko ry'imbere mu gihugu, ibikorerwa mu Rwanda bimaze kwiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza kandi byujuje ubuziranenge.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bikwiye kwishimirwa ko umubare w'abamurika wazamutseho 68% kuva muri 2015, aho ku nshuro ya mbere hamuritse abantu 250, muri 2016 hamurika abantu 305 ubu bakaba bageze kuri 420 kandi n'abaryitabira umubare uzamuka.

Ati “Nagira ngo nsabe abikorera kwigiramo ikizere no gukomeza kubaka icyo kizere. Birimo kugaragara ko ibyo dukora bigenda byiyongera mu bwinshi ariko cyane cyane mu bwiza. Mu buryo bwose n'ingendo mazemo iminsi biragaragara ko inganda nyinshi n'ibigo biciriritse barimo gukora ibintu bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga. Nabonye muri rusange ko ibyinshi bikorwa ubu ngubu byoherezwa hanze, ahenshi bari ku kigero cya 80%.”

Yibukije bamwe mu bafite inganda ko nubwo benshi bihutiye kohereza kuri iryo soko ariko bakwiye kwibuka kugaruka bakabanza guhaza isoko ry'imbere mu gihugu, nk'imwe mu ntego z'ibanze za gahunda ya ‘Made in Rwanda'. Ati “Ikizakurikiraho, ni ukuzabibutsa ko n'isoko ry'imbere mu gihugu na ryo rikeneye kwihaza kuko bigaragara ko abantu batangiye bareba isoko ryo hanze; ni byiza ariko ngira ngo ujya gutera uburezi arabwibanza”.

JPEG - 60.4 kb
Muri Expo haramurikwa moto ziteranyirizwa mu Rwanda

Maniraguha Martin, Umuyobozi mu ruganda rw'imyenda rwa “Hema Garment Ltd”, ruri mu karere ka Musanze, yavuze ko mu mezi atatu rumaze isoko rya mbere bahereyeho ari Abanyarwanda, cyane ku bo mu karere ka Musanze na Rubavu, bityo uruganda rugeze ku kigero cya 60%.

Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi y'urugaga rw'abikorera, PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko abikorera biyemeje ko bazafasha Leta kugabanya ibiva hanze kuva ku kigero cya 30% kugera kuri 50% mu myaka itanu, ni ukuvuga kugera muri 2021.

Imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda' ku nshuro ya gatatu ryatangijwe, biteganyijwe ko rizasoza tariki ya 5 Ukuboza 2017.

JPEG - 53 kb
Haramurikwa inzu zimukanwa

Abiga muri UR bashengurwaga na Buruse y'iyanga Guverinoma ishobora kubatera akanyamuneza

By Ubukungu

Ubwo yagezaga ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye n'uburezi, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yijeje Inteko Ishinga Amategeko hashyizweho Komisiyo iri kwiga ibibazo biri muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ni kenshi ikibazo cy'imibereho y'umunyeshuri wa UR cyakunze kubazwa inzego zitandukanye, aho abanyeshuri bakunze kugaragaza ko amafaranga ibihumbi 25 bahabwa na Leta adahagije ku buryo babasha kubaho ndetse bakaniga neza. Nyuma y'aho Minisitiri w'Intebe atanze ishusho y'uruhare rw'ubumenyi mu iterambere ry'igihugu, hatanzwe umwanya wo kubaza ibibazo bigamije kuzamura u Rwego rw'uburezi mu Rwanda.

Ikibazo cy'ireme ry'uburezi ni cyo kibanzweho cyane, aho benshi mu basabye ijambo bagaragaje ko ireme ry'uburezi rikijegaje, hakaba hakenewe ingamba zimbitse zo kurizahura.

Ku kibazo cy'amafaranga ahabwa abanyeshuri ba UR agamije kubatunga, Depite Mukazibera Agnes yabajije Minisitiri w'Intebe niba yaba yarigeze agera muri UR ngo amenye uko icyo kibazo gihagaze. Aho ngo gishobora kuba kibangamira ireme ry'uburezi.

Yagize ati “Ibi bihumbi 25 mu buzima abanyeshuri babayemo nifuzaga ko nyakubahwa Minisitiri w'Intebe agira icyo abivugaho, umunyeshuri agomba kubona bitari ukwishyura icumbi, kugira ibyo ashobora gufungura, hari ugufotoza inyandiko z'amasomo hari n'ibindi byose asabwa,hari n'amafaranga y'urugendo, Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yaba yaragiye kuri ‘terrain'kugira ngo arebe uko abanyeshuri babayeho kugira ngo bashobore kwiga?”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Intebe yavuze ko hashyizweho komisiyo ireba ibibazo bya UR byose, aho ngo n'icyo cy'ayo mafaranga kiri kwigwaho. Yagize ati “Iki ni ikibazo rusange ariko turakizi no muri iyi minsi kiri mu biganirwaho kuko turatekereza ku burezi ku buryo bwimbitse cyane, twakiganiriyeho ndetse nabizaza ko komisiyo twashyizeho muri iyi minsi iri kutwigira ireme ry'uburezi mu rwego rwa kaminuza n'ibyakorwa, iki na cyo yakigarutseho, cyo kureba ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa Leta bwo kwiga ese butuma babaho mu mibereho isanzwe?”.

Yavuze kandi ko bari kureba n'uburyo abanyeshuri bahabwa amacumbi ahoy aba ari atarimo abantu kugiora ngo babashe kuba ahantu heza. Yunzemo ati “ Iki ngiki nacyongeraho ndetse ko dutekereza kuri ayo mafaranga tubaha tukanatekereza no kongera kubatuza mu macumbi ya kaminuza aho yaba akiri adafite abantu batayatuyemo.

Mu bindi bibazo byabajijwe harimo kuba hari amavugururwa yabaye muri UR ndetse amashuri amwe n'amwe akimurwa, ibi ngo bikaba bizateza ikibazo gikomeye, aho ngo hari aho abanyeshuri bajyanwe hatari ibimoresho ndetse bakaba bari mu bucucike bukabije.

Minisitiri Ngirente akaba yavuze ko ayo mavugururwa yari ngombwa, gusa yemeza ko ibibazo birimo bizwi, hakaba hari gahunda yo kubishakira umuti mu maguru mashya.

Ibihumbi 25 bihabwa abanyeshuri koko birahagije?

Ubwo mu minsi ishize UR yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y'uburezi, umuco, urubyiruko n'ikoranabuhanga, Dr Muligande Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya UR, yavuze ko abanyeshuri bahabwa inguzanyo yo kwiga muri UR baba bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'ubudehe.

Ibyo byiciro ngo umuntu ntaba anabasha kuba yakwigurira Mituelle de Santé.

Avuga ku mafaranga abanyeshuri bahabwa abatunga angana n'ibiuhumbi 25 ku kwezi yagaragaje ko umunyeshuri yishyura icumbi amafaranga 5000 cyangwa 6000.
Iyo havuyemo amafaranga y'icumbi hasigara ibihumbi 19, aba agomba kuryamo ndetse n'utundi dukoresho dukenerwa.

Yavuze ko mu kurya k'umunyeshuri, atungwa n'udushyimbo ndetse n'umutsima, aho ngo bisaba ko arya amafaranga 600 ku munsi. Bishatse kuvuga ko ku kwezi umunyeshuri wa UR arya ibihumbi 18.

Mu mafaranga yose aba yakoreshejwe ngo hasigara amafarnaga 1000 gusa, aho ngo aba ari yo akoresha mu gufotoza inyandiko z'amasomo, kugura isabune ndetse n'ibindi. N'ubwo amafaranga 25 abanyeshuri bahabwa buri kwezi bigaragara ko ari make ngo hari n'igihe imiryango baturukamo baba bashaka amakiriro kuri utwo duhumbi, nk'uko Dr Muligande yatwise.

39% by'abakozi bari mu kazi nta bumenyi bujyanye n'isoko ry'umurimo bafite

By Ubukungu

Ni kenshi mu kazi ka Leta hagaragazwa amakosa yamunze imikorere y' inzego zimwe na zimwe zihora zisobanura imbere y'inteko ishinga amategeko buri gihe uko umwaka ushize undi ugataha. Mu kwisobanura, ni kenshi bivugwa ko imikorere mibi iterwa n'abakozi badafite ubumenyi buhagije mu kazi. Si mu kazi ka Leta gusa ibintu byazambye kuko no mu bikorera ibintu atari shyashya. Ibi bishobora gushimangirwa n'imibare igaragaza ko 39% by'abakozi bari mu kazi nta bumenyi bujyanye n'isoko ry'umurimo bafite.

Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw'Abanyarwanda benshi kugira ngo babe ishingiro ry'ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ubushobozi, nk'imwe mu ngamba izagabanya icyuho cy'abakozi bafite ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ubu bangana na 61% gusa.

Mu kiganiro ku ruhare rw'uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yagaragaje ko mu ngeri zitandukanye zifatiye runini ubukungu bw'igihugu hakiri ibyuho.

Raporo ya World Economic Forum yo mu 2017 ‘Global Human Capital Report', yagaragaje ko 62% by'abatuye Isi bose ari bo bafite ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, inerekana ko 38% ari abantu bafite impano zitabyazwa umusaruro.

Minisitiri w'Intebe yagarutse ku ruhande rw'u Rwanda aho abagera kuri 39% ugereranyije n'abari mu kazi badafite ubumenyi bujyanye n'isoko ry'umurimo. Yagize ati “By'umwihariko mu Rwanda abafite ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ni 61%, ugereranyije n'abantu bose bari mu kazi.”

Ibi byanashimangiwe n'inyigo yakozwe muri uyu mwaka n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi no guteza imbere umurimo yagaragaje ko hakiri icyuho mu byerekeranye n'ubumenyingiro mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Mu nzego zitandukanye kubona abakozi bashoboye biracyari ingorabahizi

Mu bijyanye n'ubuhinzi bw'icyayi harimo kugihinga, kucyongerera agaciro, kugera kigejejwe ku isoko, hagaragajwe ko bafite ubushobozi ari 2500 nyamara hakenewe 7000 muri uyu mwaka naho mu 2020 hakazaba hakenewe 9000, mu 2025 hagakenerwa 12000.

Abantu bafite ubumenyi mu bijyanye no guhinga no gutunganya ikawa, ni 2657 ku 3687 bakenewe muri 2017. Muri 2020 hazakenerwa 4800 n'abagera ku 6500 muri 2025. Abafite ubushobozi bwo guhinga imbuto, imboga n'indabyo ni 39 ku bantu 528 bakenewe muri 2017 , muri 2025 hazaba hakenewe 900.

Mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyatunganya, intego ni ukuwukura ku 10% ukagera kuri 20% mu 2024; abafite ubushobozi ni 13000 ku bantu bagera ku 23 900 bakenewe uyu munsi. Mu bakozi bahari muri bo 43% ni abakora ubucukuzi buciriritse.

Ubumenyi mu rwego rw'ubukerarugendo bushingiye ku nama, ababufite ni 41000 mu gihe mu 2020 abazaba bakenewe ari 82,400. Ku bijyanye n'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku mata, abangana na 76% by'abakora muri urwo rwego nta bumenyi bwihariye babifitemo akaba imwe mu mpamvu 10% by'amata aboneka mu gihugu ariyo yonyine atunganywa. Hakenewe abantu bagera kuri 730.

Mu nganda zikora imyenda, hakoramo abakozi 1500 ariko hakenewe abakozi bafite ubumenyi bwihariye bagera 2930; hakenewe ubumenyi muri tekiniki zo gukora imyuga, gukoresha imshini no kuzikanika, abanyamideli n'abahanga mu kuvanga amarangi.

Ku birebana n'iterambere ry'imijyi, mu 2018 hazaba hakenewe 11500, muri 2024 ni 17000 ubwo bumenyi harimo igenamigambi ry'imijyi, kubaka, gukora ibishushanyo mbonera n'ibindi. Mu bijyanye n'iby'indege hakenewe abantu 276. Mu bijyanye n'ingufu hakenewe abantu 2750 bafite ubumenyi butandukanye mu byerekeye ingufu zituruka ku ngomero z'amazi, nyiramugengeri, amashyuza, gazi metani no ku mirasire y'izuba.

JPEG - 83.9 kb
Minisitiri w'intebe n'abayobozi b'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko

Abadepite batunze agatoki impinduka za hato na hato zikorwa mu burezi, imibereho ya mwalimu, ubucucike mu mashuri nka bimwe mu bituma abanyarwanda barangiza kwiga nta bumenyi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo. Depite Nyirarukundo Ignacienne yagize ati “Niba 61% bari mu mirimo aribo bafite ubushobozi ni ugutakaza kabiri kuko umurimo ntuboneka kandi agahembwa. Ni ibintu bikwiye guhagurukirwa n'imbaraga zacu zose abantu bakabishakira umuti ku buryo bwihutirwa.”

Depite Theobald Mporanyi nawe yagize ati “Impinduka za buri munsi zikorwa mu burezi nta bushakashatsi bwabayeho ugasanga abanyeshuri bahora mu cyeragati, ni ikintu gikwiye kwitabwaho cyane.”

Ibi byagarutsweho na Depite Kankera wagarutse ku mavugurura ya Kaminuza y'u Rwanda, yakozwe ariko ugasanga arimo ibibazo byinshi nk'aho hari aho usanga abanyeshuri biga bahagaze, nta laboratwari zihari cyangwa n'izihari nta bikoresho bihari ndetse n'izo mpinduka ugasanga nta mwanya wo kuzimenyera utangwa. Depite Rucibigango we yagaragaje ko usanga abanyeshuri binjira muri za kaminuza igihiriri nyamara kimwe cya gatatu cyabo ari bo bafite ubushobozi bwo kuzigamo.

Ikibazo cy'iremere ry'uburezi kigarukwaho kenshi mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikagaragaza ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kugera ku ryifuzwa.

Musanze: Mu minsi mikuru inyama zishobora kuribwa n'umugabo zigasiba undi

By Ubukungu

Nyuma y'aho Akarere ka Musanze gafashe icyemezo cyo gufunga ibagiro rimwe rukumbi kagiraga kubera umwanda no gusaza, abakunzi b'akaboga bararirira mu myotsi kubera ko ibiciro byako byazamutse bikaba bishobora kurushaho mu bihe by'iminsi mikuru.

Kuri ubu ikilo cy'inyama kiri ku 2000 kivuye ku 1600 mbere yo gufunga ibagiro rya Musanze. Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko bamaze iminsi babayeho nabi kuko ibiciro by'inyama byazamutse. Hakizimana Asumani ufite restaurant yagize ati “Ubu tumerewe nabi kuko inyama zirahenze cyane kandi twe ntidushobora kuzamura ibiciro by'ibiryo, twahisemo kureka guteka inyama kuko zatugushaga mu gihombo.”

Muhoza Regine utuye mu mujyi wa Musanze, we yemeza ko kuba ibiciro by'inyama byarazamutse byatumye bafata umwanzuro wo gusa n'abazivuyeho. Ati “Naguraga ibiro bitandatu mu cyumweru tukazirya mu rugo ariko ubu nahisemo kujya nigurira intoryi, hatagize igihinduka no mu minsi mikuru nizo tuzakoresha kuko sinagura ibiro bibiri ngo bigire icyo bikora mu muryango wanjye.”

Si aba gusa kuko n'abacuruzi bavuga ko kuba aka karere karafunze ibagiro bakoreshaga bibabangamiye cyane kandi bibagoye kuko bubona inyama bisaba kujya kuzirangura mu tundi turere. Semakeri Issaka yagize ati “Kuvana inka Musanze ukayijyana kuyibagira muri Gakenke na byo ni ibintu bitugoye kuko inka yiyongeraho amafaranga agera ku bihumbi 30 by'amafaranga y'u Rwanda, ubu umuguzi ari kuza twamubwira ko ziri kugura 2000 agahita yigendera ntagure, nacuruzaga inka ebyiri ku munsi ariko ubu imwe na yo ntiri gushira.”

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Ndabereye Augustin avuga ko ikibazo cy'ibagiro gihari ariko nta gihe kizwi atanga kizaba cyakemutse. Ati “Ikibazo kirahari kuko ibagiro ryari rihari ryarafunzwe kubera
rishaje, ubu twabonye ikibanza kandi turacyari gushaka abafatanyabikorwa ngo hubakwe ibagiro rigezweho.”

Amarira y'abagenzi batagangarira ku mihanda ya Kigali bazayahozwa nande?

By Ubukungu

Nyuma yaho hatangijwe uburyo bwo gukoresha amakarita (Tap and Go) ku bagenzi batega imodoka muri Kigali, iyi gahunda n'ubwo yishimiwe na benshi, hari abo ibangamiye basaba gutabarwa.

Gahunda ya "Tap and go" n'ubwo nayo yari yitezweho kugabanya ibibazo byo gutinda ku mihanda, bisa nk'aho urwishe ya nka rukiyirimo. Hirya no hino ku mihanda ya Kigali haracyagaragara imirongo minini y'abagenzi bategereza imodoka zibatwara bajya mu kazi cyangwa bavayo, bakamara hafi isaha yose batarabona imodoka ibatwara. Ibintu bihumira ku mirari mu masaha ya mu gitondo n'ayo ku mugoroba aho abagenzi batagangarira ku mihanda bakijujuta ariko ntibigire icyo bitanga.

Ubwiza bw'iyi gahunda ni uko ijyanye n'iterambere kandi ifasha abagenzi kuko badasabwa kugendana amafaranga mu mufuka, aho bamwe bashobora kugira ubwoba bwo kuyibwa.

Bimwe mu bibangamiye abatega izi modoka ni ibiciro bisa nk'aho byazamutse cyane ku buryo basaba ko byakwigwaho neza. Urugero rumwe ni Nyabugogo-Kibagabaga. Kuva Nyabugogo kugera Kibagabaga bahatangaga amafaranga 230 mbere yuko iyi gahunda yo gukoresha amakarita itangira ariko ubu barimo kwishyura amafaranga 470 nk'umuntu ugiye Kabuga. Aya mafaranga kandi atangwa n'uwari we wese bitewe naho aturutse, nka Kinamba agana Kibagabaga, bityo bagasaba ko byakwiganwa ubushishozi.

Uri ni urugero rumwe ariko no hirya no hino muri Kigali niko bimeze. Ubundi umuntu wavaga Kimironko agana I Kabuga, yishyura amafaranga 270, uvuye ku Mulindi agana I Kabuga agatanga 100 gusa none aho iyi gahunda itangiriye, uwatangaga 100 asigaye yishyura 270 kimwe n'uvuye Kimironko.

Kuki ibi bidakosorwa ariko abagenzi bagatekana ko bishoboka. Nka Nyabugogo-Kibagabaga hakwiye kujyaho imodoka zihariye zihagarukira ku buryo ibiciro bidahinduka kuko mu busanzwe batega Nyabugogo-Kimironko-Kabuga, bityo bagasaba ko hashyizweho imodoka Nyabugogo-Kibagabaga batabangamirwa nibyo biciro kuko bakomeza kwishyura amafaranga 230 nkuko byari bisanzwe.

Abava ku isoko rya Mulindi bagana I Kabuga nabo bagashyirirwaho ligne yaho yihariye kuko hari abagenzi benshi barema ririya soko rivugwa kuba mpuzamahanga.

Nta utishimiye iterambere ariko hanatekerezwe uburyo aba baturage bafashwa kuko amafaranga y'urugendo yikubye kabiri cyangwa gatatu hamwe na hamwe. Ikindi aba bagenzi bagaragaza ko ari ikibazo mu ikoreshwa ry'aya makarita, ni uburyo asigaye yibwa.

Abayakora bakwiye gushaka uburyo ikarita yakwandikwa kuri nyirayo ku buryo n'igihe yibwe uwayibye adashobora kuyikoresha. Izi karita ziribwa cyane kandi uzibye akazikoresha nta kibazo. Kuki hatajyaho uburyo bworoshye bwo kubona ikarita yawe igihe yibwe nuburyo uwayibye adashobora kuyikoresha?

Uretse kandi kwibwa, hari abagenzi baziha abashoferi cyangwa aba konvwayeri ngo babakorezeho kuko baba batazi kubikora maze bakazibahindurira bagahabwa izitariho amafaranga ku buryo ashyira ku mashini bakamubwira ko amafaranga yashize kandi yari ariho. Ibi byose bikwiye gutekerezwaho maze umugenzi agatekana.

Imyenda yakorewe mu mahanga igiye kuba amateka mu Rwanda

By Ubukungu

Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko kugeza ubu kugura imyenda n'ibikoresho by'ubwubatsi mu mahanga bitakiri ngombwa kuko inganda zibikorera mu Rwanda.

Byatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ririmo kubera i Gikondo kuva tariki 29 Ugushyingo kugera 05 Ukuboza 2017.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n'abamurika 405 barimo abatuganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, abanyabugeni n'ubukorikori, abateranya ibikoresho by'ikoranabuhanga, ibinyabiziga, abakora imyenda ndetse n'abafite inyubako zimukanwa.

JPEG - 170.4 kb
Inzu yimukanwa nayo iri kumurikwa muri Expo

Kuri iyi nshuro ya gatatu iri murikagurisha ribaye, PSF ivuga ko abamurika bashoboye guhaza Abanyarwanda ku bijyanye n'imyambaro na byinshi mu bikoresho by'ububatsi; nk'uko umuyobozi mu biro muri PSF, Stephen Ruzibiza abisobanura. Agira ati “Ntibikiri ngombwa kugura imyenda n'ibindi birimo ibikoresho by'ubwubatsi biva hanze kuko inganda zacu zirabikora.”

Akomeza avuga ko imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda ry'ubutaha ritazabera mu mahema akorerwa mu mahanga nk'uko bisanzwe, kuko ngo inganda zo mu Rwanda zizaba zakoze ibiyasimbura.

Ruzibiza avuga ko ubushobozi bw'inganda zo mu Rwanda zikora ibijyanye n'ubwubutasi, imyenda n'ibikomoka ku biribwa bugeze ku rugero rwa 75% mu guhaza isoko ry'u Rwanda. Akomeza asobanura ko abikorera bagifite ikibazo cy'ibura ry'ibikoresho byo gupfunyikwamo bikiri ku rugero rwa 35% n'ibyuma bikiri ku rugero rwa 16% mu guhaza isoko ry'u Rwanda.

Perezida wa PSF, Benjamin Gasamagera asobanura ko abanyenganda batarabona umuriro n'amazi bihoraho, ndetse ngo bafite n' ikibazo cy'igiciro gihanitse cy'amashanyarazi, ibikoresho by'ibanze n'urugendo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka wafunguye iryo murikagurisha yizeje inganda zo mu Rwanda ko Leta ikomeje gushaka amashanyarazi n'uburyo yabasonera imisoro ku bikoresho by'ibanze.

Avuga kandi ko itegeko rigenga amasoko ya Leta ririmo gutorwa n'Inteko ishinga amategeko. Iryo tegeko rivuga ko ibikorerwa mu Rwanda bizajya bikoreshwa cyane kurusha ibiva ahandi, ndetse ababikora bagahabwa amanota 15% mu gupiganira isoko.

Minisitiri Munyeshyaka yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2010 kugera muri 2016, ibitumizwa hanze byagabanutse ku rugero rwa 8%, mu gihe ibyoherezwa hanze byo byiyongereyeho 10%.

Abaturage batewe impungenge n'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa

By Ubukungu

Abacuruzi b'ibiribwa baravuga ko kuzamuka kw'ibiciro bishobora kuba bifitanye isano no gukendera kwabyo, kuko batakirangura nk'uko baranguraga mu myaka yatambutse.

Abenshi mu batangaza ibyo ni abakorera mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, basobanura ko kuba ibiciro by'imyaka bigenda birushaho kuzamuka nabo bibagiraho ingaruka zingana n'izigera ku babagurira.

Vestine umwe mu bacururiza ibiribwa mu isoko rya Nyabugogo, avuga ko we asanga kuzamuka kw'ibiciro biterwa n'uko imyaka yakendereye ku buryo batagicuruza nk'uko bacuruzaga. Agira ati “Ibiciro byariyongereye n'abakiriya barabuze, kuko nk'ibishyimbo byaguraga 500Frw ubu ni 800Frw ikiro cy'ibitonore, ibirayi byaguraga 200Frw none ni 250Frw na 300Frw, urumva ko byazamutse kubera ko imyaka ntayo.”

Mugezi we ukorera mu isoko rya Nyarugenge, avuga ko byagize ingaruka ku bakiriya kuko bagenda bagabanuka kubera ibiciro bizamuka. Ati “Amafaranga wacuruzaga mu myaka ibiri ishize ntabwo akibonekamo hano, kubera ko wicaramo hano ukarinda ugeza nimugoroba ubonye amafaranga 500Frw kandi mu myaka ishize waracuruzaga ku buryo imari yose waranguye ihita ishira.”

Kuzamuka kw'ibiciro ntibyagize ingaruka ku bacuruzi usa gkuko harimo n'abagura bavuga ko byatumye ingano y'ibyo bahahaga igabanuka, nk'uko bitangazwa na Nsengiyumva Celestin umwe mu baguzi. Ati “Mbere twashoboraga kugura nk'ibiro 50 by'ibirayi ariko ubu sinarenza ibiro 30, kuko nakoreshaga ibihumbi 12.000Frw cyangwa munsi yayo ariko uyu munsi udafite 15.000Frw no kuzamura ntushobora kubibona.”

Dr. Murekezi Charles, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ahakana ibivugwa ko kuzamuka kw'ibiciro bifite aho bihuriye n'ikendera ry'ibiribwa.

Atanga urugero rwo mu myaka itatu ishize aho ibigori byazamutse ku kigereranyo cya 33%, bivuye kuri toni 282 bigera kuri toni 374, akavuga ko n'ibindi bihingwa ari uko byagenze. Ati “Impamvu nyamukuru ni uko twabaye isoko rigari, isoko ry'akarere, izamuka ry'ibiciro rero riterwa n'uko iryo soko riteye, kuko usanga ababikenera babaye benshi ugasanga igiciro kirazamutse.”

Muri iri soko ryo mu karere ngo u Rwanda rutangamo ibiribwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo, imboga, amatungo n'amata. Ahumuriza Abanyarwanda kutagira impungenge z'ikendera ry'imyaka kuko MINAGRI ifite ibigega birimo ibigori n'ibishyimbo bishobora kubatunga mu gihe cy'amezi abiri. Ibyo bigega bikiyongera ku bindi bigo bikora ubucuruzi bw'imyaka na byo bifite umusaruro byahunitse.

Gukora intebe mu mapine y'imodoka bimaze kumwinjiriza miliyoni 5RWf

By Ubukungu

Kalisa Parfait wo mu Karere ka Bugesera yiyemeje kurengera ibidukikije afata amapine ashaje y'imodoka akayakoramo intebe zo kwicaraho mu ruganiriro.

Uwo musore ufite imyaka 26 y'amavuko, afite ‘Atelier' akoreramo izo ntebe mu Mujyi wa Nyamata. Kalisa wari usanzwe akora umwuga w'ububaji, avuga ko yatangiye gukora intebe mu mapine y'imodoka muri Gashyantare 2017. Avuga ko mu mezi umunani ashize akora izo ntebe amaze kwinjiza miliyoni 5RWf.

Akomeza avuga ko akora intebe zo mu ruganiriro. Intebe n'ameza bikoze mu mapine abigurisha ibihumbi 120RWf.Ipine y''imodoka ishaje imwe ayigura 2000RWf. Kalisa avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora intebe mu mapine y'imodoka nyuma yo kubona ko imbaho zo kubazamo ibikoresho bitandukanye zishobora kuzabura kubera ko amashyamba mu Rwanda ari make.

Agira ati “Nibwo narebye ipine nsanga nshobora kuribyazamo ikindi kintu aho kugira ngo baritwike rikanduza ibidukikije babuze aho barishyira. Nibwo nahisemo kurikoramo intebe n'ameza mbona abantu barabikunze nkomeza gutyo.” Akomeza avuga ko nta gishoro gihambaye yatangiranye kuko yatangiye afite ibihumbi 10RWf gusa. Ati “None kuri ubu maze gukuramo asaga miliyoni 5RWf kandi narishyuye abakozi batatu nkoresha. Ndateganya gufata ibindi bikoresho biba byarashaje na byo nkabibyaza umusaruro, aho kugira ngo bijye birushya abantu babuze aho kubita.”

Kalisa avuga ko bimusaba icyumweru kimwe ngo abe arangije gukora intebe n'ameza byo mu ruganiroro bikoze mu mapine. Uwo rwiyemezamirimo avuga ko yanitabiriye imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba riherutse kubera mu Karere ka Kayonza. Yemeza ko ubwo yajyanagayo izo ntebe abantu batandukanye bazikunze bamusaba ko nabo yabakorera izo kwicaraho. Ibyo byatumye ahabwa n'igihembo nk'umuntu wagaragaje ibintu bidasanzwe muri iryo murikagurisha.

Kalisa kandi ari muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahatanira igihembo cyo ku rwego rw'igihugu. Yanahawe igihembo cy'ibihumbi 150RWf n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera. Uwo musore yatanze n'akazi kuko akoresha abakozi batatu ahemba ibihumbi 80RWf buri kwezi.

Nzabirinda Jean Baptiste, umwe muri bo avuga ko kuri we byari inzozi kumva ko amapine ashobora kubyazwamo ibikoresho byo mu rugo. Agira ati “Nabonaga abana bayakinisha andi bakayakoramo inkweto none uyu mugabo yaranzanye ampa akazi anyigisha gukora ibi bikoresho tubikuye mu mapine none ubu amafaranga nkorera aha amaze kungeza kuri byinshi.”

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mutware Antoine avuga ko ari amahirwe ku ruhande rw'akarere kuba bunguka urubyiruko rushobora guhanga imirimo iruteza imbere. Agira ati “Turabyishimira cyane kuko abahanze utu dushya banagira uruhare mu guha urundi rubyiruko akazi.”

Akomeza agira ati “Akarere kiyemeje kujya buri mwaka gakoresha amarushanwa y'udushya mu kubikundisha urubyiruko kandi uyu Kalisa akaba yarahembwe muri ubwo buryo.” Mutware yongeraho ko bafata urubyiruko rufite udushya n'indi mishinga, bukabahuza n'ibigo by'imari n'ibigega byunganira urubyiruko.

Mahama: Impunzi z'Abarundi zabuze isoko ry'ibiseke n'ibikapu ziboha

By Ubukungu

Abagore n'abakobwa b'impunzi z'Abarundi baba mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe baboha ibikapu n'ibiseke bakabibika kuko batabona aho babigurisha ngo babone amafaranga.

Bagaragaje icyo kibazo ubwo basurwaga na Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita ku wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017. Ubwo bukorikori bigishijwe bwo kuboha ibiseke n'ibikapu ni ubwo gutuma babona amafaranga yunganira inkunga bahabwa n'imiryango ifasha impunzi.

Gusa ariko impunzi zagaragaje ko ibyo baboha batabibonera isoko bigatuma bagwa mu gihombo. Nzirimpa Pelagie, uhagarariye ishyirahamwe ryitwa “Dukomeze ibikorwa” avuga ko muri iryo shyirahamwe harimo abagore 150 baboha ibiseke n'ibikapu. Umushinga wa Save the Chilidren niwo wabibafashijemo. Agira ati “Mu bubiko dufite ibikapu bisaga 50 ariko twabuze isoko. Twifuza ko abatureberera badushakira isoko tukabasha kubona inyungu mu byo dukora.”

Ibyo bikapu n'ibiseke baboha bigura kuva ku 2000RWf kugeza ku 5000RWf bitewe n'ingano yabyo. Nzirimpa ahamya ko ubukorikori bigishijwe buzabagirira akamaro igihe bazaba barasubiye mu gihugu cyabo cy'u Burundi kuko ari ibintu bamaze amezi umunani bakora nk'umwuga.

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda yizeje izo mpunzi ko igihugu cy'Ubuyapani kizakomeza kubakorera ubuvugizi. Yakomeje kandi yizeza abakora ubukorikori ko bazabashakira isoko bafatanije n'abaterankunga batandukanye. Agira ati “N'ubwo tutazi igihe amahoro azagarukira mu Burundi igihe cyose muzaba mukiba mu buhunzi tuzabafasha cyane cyane mu bikorwa by'ubukorikori mukora.”

Rwahama Jean Claude, umuyobozi ushinzwe ibibazo by'impunzi muri Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) atangaza ko kwigisha izo mpunzi gukora ubukorikori biri muri gahunda ya Leta ya “Kora Wigire” na “Hanga Umurimo”. Agira ati “N'ubwo ari impunzi bagomba kujyana na gahunda za Leta ya "Kora Wigire" kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.”

Umusaruro w'ubuki ukomeje kugabanuka cyane

By Ubukungu

Abavumvu bo mu Ntara y'Iburasirazuba bagaragaraza ko inzuki boroye iyo zigiye guhova zitagaruka zose kuko hari izipfira mu nzira.

Nzabanita Boniface, umuvumvu wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko kuva aho abahinzi batangiriye gutera imiti yica udukoko mu myaka, inzuki na zo zijya guhova zigapfa.

Akomeza avuga ko imyaka yose iterwamo umuti wica udukuko, nk'bigori, amashaza, ikawa iyo bitangiye kuzana indabo,inzuki zijya kuzihovayo, zataha zigapfira mu nzira. Agira ati “Iyo rero zisanze ibyo bihingwa byaratewe umuti wica udusimba na zo zihita zipfa inyinshi tuzibona zaguye mu nzira.”

Akomeza avuga ko kuba inzuki zipfa bituma n'umusaruro w'ubuki ugabanuka kuko ngo nko mu mutiba wavamo ibiro biri hagati ya 10 na 15, havamo ibiro nka bitanu gusa.

Undi muvumvu witwa Batamuriza Justine wo mu Karere ka Gatsibo we avuga ko baterwa igihombo no guhura n'ibyonyi byangiza inzuki. Muri byo hari n'abantu bajya mu mitiba kwishakiramo ubuki bwo kwirira ngo ugasanga bakoresheje umuriro mwinshi zigashya.

Gusa ariko umushinga witwa FIOM Rwanda, ushinzwe gutera inkunga amakoperative y'ubworozi bw'inzuki utangaza ko ugiye kwigisha abavumvu bo mu Ntara y'Iburasirazuba uburyo bakorora inzuki bakazirinda impfu zitunguranye. Uwo mushinga wiyemeje kwigisha abo bavumvu uburyo bahinga ibihingwa hafi yaho bororera inzuki kugira ngo zijye ziba ari ho zitara zitarinze kujya kure.

Rukwatage Janvier, umukozi w'uwo mushinga avuga ko bimwe mu byo bazigisha abavumvu harimo guhinga indabo, gutera ibiti inzuki zikunda guhovaho. Avuga kandi ko ari byiza gushyira ubwoko bw'ifu ahantu hatandukanye hafi y'imizinga kugira ngo inzuki zibone ibizitunga n'ibyo zikoramo ubuki. Agira ati “Tuzabaha n'imizinga ya kizungu tunabahugure uburyo bakoramo ubwo bworozi bukabaha umusaruro.”

Abavumvu ariko bifuza ko bafashwa kugira ahantu hagari bakorera umwuga wabo w'ubworozi bw'inzuki kuko byabafasha kubona umusaruro mwinshi.

❌