WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayNezerwa.com

Iyo utica icyaha ngo ukineshe kiba kikwica buhoro buhoro utabizi

By Ubwanditsi

Abizera Imana, twavuye mu ngeso mbi z'isi tugowe maze twinjira mu mukumbi w'abana b'Imana, icyo duhamagarirwa ni ukwezwa buri gihe mu ngeso zacu zose. Niyo mpamvu tudasabwa kurwanya icyaha tutavuga ngo iki ni gito cyangwa iki ni kinini. Umwuka Wera niwe udushoboza kandi iyo tumwemereye nta kabuza turanesha.

Icyaha nirwo rusika rwonyine rudutandukanya n'Imana. Twahagurutse dufite intego yo kukirwanya ku buryo n'abadakijijwe bataramenya agakiza k'Imana bareba abakijijwe bakababonamo koko imbuto z'ako gakiza, badapfa kuvuga ibyo biboneye, bigengesera muri byose.

Uko iminsi igenda yigira imbere, ubona abantu bamwe bagenda batinyuka ibyaha bari bararetse, ariko tuzirikane ko tujya mu ijuru; igihugu cy'isezerano. Iyo utica icyaha ngo ukirwanye ukineshe rwose muri wowe wisanga ahubwo cyo kiba kiri kukwica utabizi.

Twiyambure kandi turwane intambara yo kurekura burundu ingeso mbi zitwizingiraho, tuzibone kure nk'izibambwe ku buryo dusigara tutakigeragezwa nabyo; ibyo bizadufasha kubana n'Imana tubohotse.

Bibiliya ivuga iki ku cyaha?

Dusoma ngo “ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka iby'icyaha, kuko batanyizeye, n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka.” (Yohana 16: 8-11)

Satani ahora ashaka uko yakwigarurira abantu bahoze mu mwijima we bagakizwa; ababuza gutsemba ibyaha burundu muri bo, ugasanga umuntu agendana ingeso za kamere ya kera yanze kwihana.

Nyamara si ngombwa ko abantu bingingirwa kwihana ahubwo umuntu yari akwiye kumenya guhungisha ubugingo bwe akaza kuri Yesu akamupfukamira akamubwira ibyaha bimugoye n'ibimunesha, Yesu akamukiza kuko mubo yacunguje amaraso ye nawe urimo. Ab'isi bakigendera mu ngeso mbi bo bahishwe iryo banga ariko twe abarimenye ntidukwiye kuripfusha ubusa.

Hari ubwo ibyaha abantu baziruye bigumaho igihe kirekire, abantu bakabyeza, bagasigara babifata nk'ukuri, nyamara iyo wemereye Umwuka Wera aguha icyerekezo kugira ngo ubeho ubuzima butababaza Imana. Ntukavuge ngo ubwo runaka abikora kandi ari umuntu w'Imana buriya si icyaha. Twirinde kandi tube maso.

Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. “Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” (Matayo 12: 35-37)

Aha baribanda ku cyaha cy'amagambo, usanga abantu bapfa kwivugira ibyo biboneye; nyamara ikintu cyose gisohoka mu kanwa kawe Imana izakikubaza; ahubwo ibidukwiye ni uko, uko tubonye uburyo tuba tugomba kuvuga ijambo ryiza ribera abaryumvise umugisha. Iyo wemeye kurekura ibibi wakoraga uba ugomba gufungurira urukundo rw'Imana rukagwira muri wowe, bitabaye ibyo wakingurira ibizira bizakurimbura.

Abantu babajije Yesu bati: “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Na we aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere. N'irya kabiri rihwanye naryo ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” (Matayo 22: 36-38)

Simoni w'umukonikoni niwe wabonye urukundo rwa benedata yifuza kuba nkabo, ariko ataretse nibyo yari arimo; abwira ba Petero ati: mumpe ububasha nk'ubwanyu, baramubwira bati “uri ikirura mu ntama.” Yumvise ko bimusaba kubanza kurekura ibyo yagenderagamo agasa nabo, bituma yihana. Nawe ni byiza ko ufata akanya ukibaza uti ese narakijijwe by'ukuri nemera kureka no kuzinukwa ibya kera nahozemo?

Ingaruka z'icyaha iyo utacyihannye neza

1.Icyaha gitandukanya umuntu n'Imana, kigashyira ubwenge bw'umuntu mu mwijima ibi bigatuma ahora mu butamenya kandi yararemwe mu ishusho y'Imana ngo nawe abe uw'umucyo. (Abefeso 4: 18)

2.Icyaha kinyaga umudendezo umuntu yari afite, nyamara yari akwiye kuba uwabohotse kuko nta mahoro y'umunyabyaha. (Yohana 8: 34)

3.Icyaha gitera ubukene bwo mu mutima ukumva ntunyurwa n'ibyo ubonera mu gakiza wakiriye, naho wahora mu masengesho ugasanga ntacyo bikumarira umeze nk'uta umwanya wawe.

4.Icyaha gitera umuntu kuba mu bubata ugasanga hari ibyaha byakuziritse, keretse iyo wemereye Umwuka Wera ukatura, ukavuga impamvu utakigira umunezero. Dawidi we amaze gusambana n'umugore wa Uliya, yarihannye atakambira Uwiteka aravuga ngo “unsubize umunezero w'agakiza” kuko yari azi akamaro ntagereranywa k'uwo munezero ku buzima bwe.

5.Icyaha kizana umuvumo wo mu buryo bwose (Abagalatiya 3: 10); ariko iyo ukijijwe neza Imana ijya ibitsembaho byose ugasigara ubohotse, uruhutse ukumva nta kibazo na kimwe muri wowe, ukumva nta kibaho ku isi kikurutira kumenya Imana.

Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Imana ikugirire neza ubashe kurwanya ibyaha muri wowe nibwo uzabasha rwose gusingira neza umugambi w'Imana ku buzima bwawe. Imana iragukunda.

Nezerwa.com

  • December 21st 2016 at 13:19

Burya urukundo si ubuki cyangwa chocolate gusa nkuko benshi mu bakundana babihamagarana

By Ubwanditsi

Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, umwe muri bo w'umwigishamategeko amubaza amugerageza ati "Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?"

Na we aramusubiza ati: "Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere. N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri 'Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.' Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho." (Mat.22:34-40)

Iri jambo ryandikiwe ab'i Korinto ariko kandi ni ijambo ryawe uyu munsi, uwo waba uri we wese, n'icyo waba ukora cyose ugikorane urukundo. Muri iyi si yuzuyemo ibibazo by'ingutu bishakirwa ibisubizo mu nama zikomeye zitandukanye, ariko ikibazo ni uko umuti ushakirwa aho utari. Intandaro y'ibi bibazo, ibyinshi ni ukubura k'urukundo mu bantu.

Hari ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze mu mwaka ushize wa 2015 bwagaragaje ko 50% by'ubutunzi bw'isi bufitwe na 1% gusa y'abatuye isi. Ni ukuvuga ko abasigaye 99% bagabana icya kabiri cy'ubutunzi bwose bwo ku isi; niyo mpamvu benshi bapfa bishwe n'inzara bitewe no kwikubira kwa bamwe. Nta gisubizo gishobora kuzaboneka kuri bibazo nk'ibi isi ifite, mu gihe cyose isi itaramenya uburemere bw'URUKUNDO ariko kandi tukamenya icyo uru RUKUNDO tuvuga ari cyo.

Ni ibihe bimenyetso byerekana uburemere nyakuri bw'urukundo

1. Urukundo turubona nk'itegeko-nshinga ryo mu ijuru: Ubundi ku banyamategeko, itegeko-nshinga niryo tegeko riruta ayandi mategeko mu gihugu kuko ari ryo yose yuririraho. Ubu buremere ntibupimwa n'iminzani y'abantu ahubwo ni Umwami Yesu ubwe wabihamije n'akanwa ke imbere y'abafarisayo bifuzaga impaka.

2. Urukundo nirwo rugaragaza ko turi abizera ba Yesu koko: Si uko tuba tuzi kubwiriza cyane, si n'uko twaba tumaze iminsi myinshi mu itorero. Dusoma ngo "...ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana." (Yoh.13:34-35)

3. Urukundo ruri ku rutonde rw'imbuto z'Umwuka Wera. Urukundo nirwo ruza ku mwanya wa mbere ndetse n'andi mategeko iyo uyasesengira ubona rugenda rugarukamo.

4. Ikindi kigaragaza uburemere bw'urukundo ni uko mu bizerekana ko Yesu agiye kugaruka harimo nuko urukundo ruzakonja nkuko tubisoma muri Matayo 24:12.

5. Ibindi byose bizashira keretse urukundo. “Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge nabwo buzakurwaho…” (1 Abakorinto13:8)

6. Ntiwabona icyo wagura urukundo. Uwatanga ibyo atunze byose kugira ngo agure urukundo yagawa. “Amazi menshi ntiyazimya urukundo n'inzûzi zuzuye ntizarurenga hejuru. Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose kugira ngo agure urukungo yagawa rwose. (Indirimbo za Salomo 8:7)

Udafite urukundo ashobora kuvuga indimi z'abamalayika, kumenya ibihishwe byose, kugira ubwenge bwose mu by'Imana ndetse n'iby'isi, ndetse yabasha no kugira kwizera kwimura imisozi, yatanga n‘ibye byose no kwitanga nawe ubwe agatwikwa. Nyamara ntacyo ibyo byamugira cyo kuko hari icyibanze adafite. (1 Abakorinto 13:1-3)

Ni ikihe gisobanuro nyakuri cy'Urukundo?

1-Urukundo ni ukwihangana. Burya urukundo si ubuki, cyangwa shokola (chocolat) nkuko abenshi mu bakundana usanga babihamagarana, kuko niba tubonye ko urukundo ari ukwihangana, bivuga ko umuntu yihanganira ibintu bibabaje, bisharira, bigoye, bivunanye n'ibindi nk'ibyo ruhura nabyo byo kwihanganira.

2-Urukundo ni ukugira neza. Ntibishoboka ko wakwatura ko ugira urukundo nyamara muri wowe udatanga nta nuwo ugirira impuhwe.

3-Urukundo ni ukutagira ishyari. Kunezeranwa n'abishimye ni wo muco w'urukundo. Nyamara ubu kimwe mu bigisigaye bituma abantu benshi badashima Imana mu ruhame, ni uko urukundo rwabuze. Ibi bigaragara aho umuntu ashima Imana ibyo yamukoreye bamwe mubo abimwiye, aho kwishimana nawe ahubwo kubibabwira bakabifata ko uri kubishongoraho, kubashinyagurira no kubaratira ko wateye indi ntambwe bo batarageraho; imwe mu mpamvu zatumye hari abantu bamwe baretse burundu gushima Imana mu ruhame bagahitamo kwicecekera. Ibi byose ni uko bibagiwe ko urukundo rw'ukuri rutagira ishyari

4-Urukundo ntirushaka ibyarwo. Ufite urukundo ntareba inyungu ze bwite gusa. Ntugahitemo kubana n'umuntu kubera gusa ko mufite icyo mumarirana, ahubwo n'uwo ubona ko wagirira umumaro nubwo we yagaragara ko ntacyo yakumarira uzabane nawe, urwo ni rwo rukundo Bibiliya idusaba kugira.

5-Urukundo ntirutekereza ikibi ku bantu. Urukundo ntirugira inzika, nta nubwo rutekereza kugira nabi mu buryo ubwari bwo bwose.

6-Urukundo ni ukubabarira byose. Nubwo hari abantu bamwe bafite ibyo bamaze gusa n'abavangura mu bindi bakavuga ko kubibabarira byo bidashoboka. Ukumva umuntu ati: “Iki nakikubabarira ariko uramutse ukoze iki na kiriya byo sinakwihanganira…” Nyamara urukundo tubwirizwa n'Ibyanditswe byera ntacyo rutababarira. (1 Abakorinto 13:4-7)

Ntiwabasha gukunda Imana utarasobanukirwa urwo yagukunze. Ntiwabibasha utamenye uko yatanze Umwana wayo w'ikinege Yesu agatambwa ku bwacu.

Ntiwakunda na mugenzi wawe utamenye ibyo byombi. Ubashije kumenya imbabazi ugirirwa n'Imana umunsi ku wundi ko utazikwiye ahubwo uzihabwa kubw'ubuntu gusa, byatuma nawe ubabarira mugenzi wawe ataranagusaba imbabazi. Uru rukundo rero ntirwitura inabi wagiriwe, ikibi nticyiturwa ikibi ahubwo icyiza gisimbuzwa ikibi nkuko tubisoma ngo “ibyo mukora byose mubikorane urukundo. (1 Abakorinto 16:14)

Twigāne Imana nk'abana bakundwa nayo; ibyo idukorera bitubere nk'igishushanyo-mbonera cy'ibyo natwe dukwiye kugirira abandi. Ibyo dukennye mu mitima tubiyibwire, tuyisabe itwihishurire mu rukundo rwayo. Amen!

Past. GATANAZI Justin
Rejoice Africa Ministries
NEZERWA.Com

Hari ibyiza bitagereranywa bigera ku wumviye umuhamagaro w'Imana

By Ubwanditsi

Petero ahamagarwa na Yesu amusanze ku nyanja, mu byukuri yari amuhamagariye gukora umurimo w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kuzana abantu ku Mana. Yesu ahamagara Petero yaramubwiye ati: “ nubwo wajyaga uroba amafi mu nyanja ariko ubu noneho nguhinduye umurobyi w'abantu ugiye kujya uroba abantu ubavana kwa Satani mu rupfu ubazana mu gakiza k'Imana” Luka 5: 10.

Impamvu Yesu yashatse guhindurira Petero akazi, Yesu yashakaga ko Petero noneho akoresha imbaraga ze mu gukiza intama zazimiye, Yesu yashakaga ko none areka kuroba agatangira gukora imirimo izamuhesha ingororano zitangirika.

Nyamara Petero ntiyumvuye ijwi ry'Umwami Yesu, Bibiliya itugaragariza ko Simoni Petero yabwiye bagenzi be ati: “Ngiye kuroba” Yohana 21: 3 maze nabo bemera kujyana na we.

Bibiliya itubwira yuko ngo na bagenzi be bari bemeye kujyana nawe kuroba, bageze ku nyanja, bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntibagira icyo bafata. Nubwo Petero yari umuhanga uzobereye kuroba, nubwo yari afite ubunararibonye muri uwo mwuga, ariko iryo joro byamubereye igitangaza ayoberwa uko byagenze.

JPEG - 198.9 kb
Umuhanuzi Yona yanze kumvira Imana amara mu nda y'urufi iminsi itatu hanyuma kubwo umugambi w'Imana, urufi rujya kumuruka i Nineve abaho barakizwa

Petero iyo yabaga yagiye ku murimo w'Imana hari benshi bakizwaga ku bwe, iyo yabaga yasenze hari ababonaga amahoro, indwara zigakira ku bwe. Ni iki cyatumye Petero aruhira ubusa ijoro ryose? Nta yindi mpamvu yatumye ahura na kariya kaga ku nyanja ni uko yari yataye umuhamagaro we wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ahubwo asubira mu byo yari yabujijwe kongera gukora, bituma atahabonera umugisha.

Nubwo kenshi twirwanirira tugashaka kwerekeza mu nzira twihitiyemo ubwacu, aho Imana idashaka ko tujya rimwe na rimwe hari nubwo Imana iba yarakweruririye ikakwereka umurimo wayo ugomba gukora ariko ukanga ukayihunga ukajya mu zindi gahunda zawe.

Kuko Imana ikunda umuntu itagambirira kumubabaza, nta mugisha ushobora kubonera aho wahungiye ijwi ryayo kugeza ubwo ugarutse mu cyo yaguhamagariye gukora hanyuma ukabona kubona imigisha yayo itandukanye iba yarahaguteguriye.

Ariko kuko Yesu ari umutunzi w'imbabazi arahagoboka n'ijwi ryiza ryuzuye imbabazi arababaza ati : “Yemwe bana banjye mufite icyo kurya?” Baramusuzbiza bati: “Nta cyo” Yohana 21: 5 arababwira ati: “nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato nibwo mufata” Nuko bararujugunya, kubera ifi nyinshi bahise bafata, urushundura rwenze gucika ntibaba bakibasha kurukurura.Kubwo kumvira Imana byatumye bafata ifi nyinshi ndetse bananirwa gukurura urushundura.

Nshuti muvandimwe, niwemera kumvira Imana uzabera inshuti zawe umugisha, uzabera abaturanyi bawe umunyamugisha, abavandimwe bawe bazakubonamo uwakamaro kuri bo, niwemera kumvira umuhamagaro w'Imana igihugu cyawe kizagira umugisha kubwawe.

Hari byinshi Imana izakora kubwo kwigomwa ibyawe byakunezezaga ukumvira umuhamagaro w'Imana ku buzima bwawe.
Nyamara ariko hari n'abatubereye urugero rwiza bumvira Imana

Dusoma mu gitabo cy'Itangiriro 6: 13 inkuru z'umugabo wumviye Imana witwa Nowa, Uwiteka aramubwira ati : “Nitegereje mu isi yose mbona ari wowe unkiranukira muri iki gihe abantu bose babaye babi bangomeye, none kubw'ibyo baza inkuge.”

Mu by'ukuri urebye hari impamvu zari gutuma Nowa atemera kubaza inkuge: iyambere ni uko kuva Nowa yaremwa yabaho yari atarabona imvura, kuko kuva mu iremwa ry'isi, Imana yajyaga itotesha ubutaka ikoresheje ikime kiva mu ijuru gusa, nta mvura yari yarigeze igera ku isi muri icyo gihe.

Ariko uku kutamenya imvura kwa Nowa ntibyari ibye, icye cyari ukumvira gusa. Impamvu ya kabiri, kugira ngo Nowa abone buri bwoko bw'inyamaswa y'isekurume n'inyagazi cyane cyane mu nyamaswa z'inkazi azinjize mu nkuge byari bikomeye cyane byari kumugora rwose. Ariko akimara kumvira gusa, ibintu byose byaramwubashye buri gikoko ahamaye cyose kikamwitaba nta mananiza.

Niwumvira Imana ibintu byose bizakubaha, niwemera kumvira Imana ibyari byaragusuzuguye byose bizakumvira utagowe, ibintu byose bizajya ku murongo, ibitagenda bizagenda neza utavunitse kuko wemeye kumvira Imana. Nuramuka wumviye Imana hari ibintu bitagiraga umurongo uzaha umurongo mu izina ry'Uwiteka Imana.

Imana irangije ibwira Nowa ukuntu igiye kurimbura abatuye isi kuko bahindutse babi cyane, Nowa ntiyigeze aburana n'Imana ahubwo yashyize mu bikorwa icyo abwiwe n'Uwiteka gukora. Nowa abaza inkuge yinjiramo, amaze kwinjiramo n'ibindi byose yari yategetswe n'Imana kwinjiza mu nkuge, umwuzure waraje urimbura isi Nowa arokokana n'abamwumviye bakinjirana nawe mu nkuge.

Mu bice 9 by'icyo gitabo cy'Itangiririo duhereye ku murongo wa mbere, tubona uburyo Imana yahaye Nowa umugisha n'abana be bose, imuha isezerano rikomeye kuko gusa yemeye kumvira. Imana idufashe

NEZERWA.com

  • November 17th 2016 at 05:09

Prophet Sultan Eric uhanurira abantu yabanje kubaka ituro riremereye, ni ishyaka ry'umurimo cyangwa ni ubucuruzi ?

By Ubwanditsi

Umuhanuzi Sultani Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, afite gahunda itamenyerewe cyane mu yandi matorero ya hano mu Rwanda yo gusengera abantu akabahanurira ariko babanje kumuha ituro riremereye dore ko abashyitsi abaca ibihumbi 20 naho abasangwa akabaca ibihumbi 10 by'amanyarwanda.

Gusengera abantu no kubahanurira ubabwira ibizababaho mu buzima bwabo ni gahunda nshya y'itorero Zeal of the Gospel church rikuriwe na Prophet Sultan Eric.

Ni itorero rimaze imyaka itanu rikorera mu Rwanda, icyicaro gikuru kikaba giherereye i Nyamirambo ku muhanda ujya ku Mumena utari winjira mu muhanda w'amabuye. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izihurirwaho n'abakristo, hari kuvugwa cyane iyi gahunda ya Prophet Sultan yo guhanurira abantu bishyuye amafaranga atari macye dore ko atapfa kubonwa n'umuntu uwo ariwe wese. Na we urabyumva 20.000 Frw hano mu Rwanda ni amafaranga abonwa n'umugabo.

Prophet Sultani Eric akaba yarashyizeho gahunda yo kubonana n'umuntu wese ubishaka, akamuhanurira abanje kumwishyura, ubundi ngo agatahana igitangaza cye. Muri iyi gahunda ye nshya, dore amagambo yatangaje mu rwego rwo kwamamaza iyi gahunda idasanzwe.

Benshi babonye iryo tangazo ntabwo barivuzeho rumwe kuko hari abemeranya na Sultani hakaba n'abavuga ko ari ukurya amafaranga y'abanyarwanda babashukishije ubuhanuzi ndetse abandi bakavuga ko ibimenyetso by'abahanuzi b'ibinyoma.

“Ushaka kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe, ejo hazaza hawe, urashaka gukira indwara, ntucikwe n'umugisha wo kwibonanira n'umuhanuzi w'Imana muri mwenyine muri gahunda nshya ya Zeal of the Gospel church. Abashyitsi ni 20.000Frw, naho abasangwa ni 10.000Frw. Kwakirwa ni buri munsi. Ijambo rivuye ku Mana ryahindura ubuzima bwawe." Iryo ni itangazo ryamamaza iyi gahunda."

JPEG - 353.9 kb
Nguku uko ibiciro bihagaze muri iri torero ryitwa Zeal of the Gospel church

Umwe mu bakristo wagize icyo avuga kuri iyi gahunda idasanzwe yadukanywe ya Prophet Sultan Eric, yagize ati "Ubu se uyu atandukaniye he n'abahanzi bitwa abaramyi binjiriza abantu muri za concerts zabo cyangwa abashumba baka ibitambo n'imbuto zo kubiba n'ibindi.

Njye mbona nta gitangaza uyu akoze ahubwo ari ibisanzwe usibye ko abikoze mu buryo bwe." Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph wo mu itorero Bethesda Holy church aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko guhanurira abantu wabanje kubarya amafaranga ari ibintu bibabaje cyane ndetse bikaba bimuteye ubwoba, gusa ngo byose byarahanuwe ko mu gihe cy'imperuka hazaduka abahanuzi b'ibinyoma, yagize ati:

"...Biratangaje kandi birababaje gusa na none ibi byarahanuwe iminsi ya nyuma tuyirimo. 'Icyo gihe umuntu nababwira ati Dore Kristo ari hano cyangwa ati dore ari hariya ntimuzabyemere kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Mariko 13: 21-22 Mfite ubwoba ko no mu Rwanda bihageze nonese ubwo ntihasigaye kuvuga ngo yemwe yemweee nimuze mwakire ibitangaza byanyu ku giciro utasanga ahandi."

Nyuma yo kubona aya makuru ndetse no kuganira na bamwe mu bakristo batunga agatoki Prophet Sultan Eric bamushinja gucuruza ijambo ry'Imana, ubutekamitwe n'ibindi bashingiraho bamwita umuhanuzi w'ibinyoma, ndetse hakaba n'abavuga ko bamuzi neza ko ari umunyabuntu, Inyarwanda.com, twegereye umwe mu byegera bya Prophet Sultan Eric adutangariza impamvu bahisemo kujya bishyuza abakristo n'abandi bose bashaka guhanurirwa.

Amafaranga yakwa ngo ni ituro ry'umuhanuzi ndetse no kugerageza kwizera kwabo
Pastor Alex Ruberwa umwe mu bayobozi ba Zeal of the Gospel church, yabwiye Inyarwanda.com ko kwishyuza abantu kugira ngo bahanurirwe ari mu rwego rwo kugerageza ukwizera kwabo.

Yavuze ko atari ubucuruzi cyangwa kunyunyuza ababagana ahubwo ko ari ituro ry'umuhanuzi. Yavuze ko no muri Bibiliya hari abantu bajyaga bageragezwa hagapimwa kwizera kwabo mbere yo gukorerwa igitangaza. Yaduhaye urugero rw'umunyacyubahiro wasabwe kwibira inshuro 7 muri Yorodani akabona gukira ibibembe. Yunzemo ko iyo baguhanuriye watanze amafaranga, ijambo ry'ubuhanuzi ubwiwe uribyaza umusaruro. Yagize ati:

"Muri rusange ni ituro ry'umuhanuzi ariko akenshi aba ari ugupima kwizera kw'abantu kuko abantu benshi baza imbere y'abakozi b'Imana ntabwo baba bizeye aba ari ukugerageza ama chance (amahirwe) kubera ko ava iruhande rwawe akajya no kwa muganga kandi yari yaje ngo mumusengere indwara runaka ariko nta kwizera, na we ukaba ubizi ko atakwizeye. Rero rimwe na rimwe hari igihe ushyiraho ituro ari ugupima kwizera kw'umuntu. Si uko umuntu aba akeneye amafaranga cyane ahubwo ni ugupima kwizera kw'umuntu kugira ngo urebe ko akwizereyemo kuko umuntu waguhaye ibihumbi 10 (10.000Frw) ijambo wamuhaye aribyaza umusaruro akaryakirana umutima wizeye. Ni motivation yacu kugira ngo abantu ntibapfe kuza batizeye."

Pastor Alex Ruberwa yakomeje ati: "Ni nka kwa kundi umuhanuzi yabwiye Namani kugenda akidumbaguza muri Yorodani, biriya ni condition yo kupima niba umuntu yizeye. Iriya ni gahunda y'umuntu ukeneye privacy hari abantu badakunda ko babahanurira muri rusange nibo bareba umuhanuzi gutyo ku ruhande ariko abandi tubahanurira ku buntu muri rusange(mu ruhame)."

JPEG - 197.2 kb
Umuhanuzi Sultan Eric umuyobozi mukuru wa Zeal of the Gospel church mu Rwanda

Menya byinshi usobanukirwe ibimenyetso biranga umuntu urwaye impyiko

By Ubwanditsi

Inzobere mu buvuzi bw'impyiko Emile Rwamasirabo, arasobanura ibimenyetso by'indwara y'impyiko, agasaba ubonye ibyo bimenyetso kwihutira kwa muganga.

Bimwe mu bimenyetso by'indwara y'impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k'umuvuduko w'amaraso, kugabanuka kw'imyunyu ngugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.

Umuganga w'inzobere mu kuvura impyiko, Dr Rwamasirabo Emile ukora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), anasesengura birambuye ibintu 3 by'ibanze bitera indwara z'impyiko.

Dr Rwamasirabo Emile inzobere mu kuvura impyiko

Avuga ko muri byo harimo ibishobora gutera indwara z'impyiko bitaziturutseho ubwazo, izifata umubiri nyuma zikazafata n'imyiko (pre-renal), ibituruka ku mpyiko ubwazo (renal) n'ibiza nyuma y'uko impyiko zifatwa (post-renal).

Ibishobora gutera indwara z'impyiko bitaziturutseho

Mu bintu bishobora gutera indwara z'impyiko ariko bidaturutse ku mpyiko ubwazo, Dr Rwamasirabo avugamo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw'amaraso, nko kuruka cyane, kunanirwa k'umutima, gucibwamo (diarrhee) diyabete no gutakaza amaraso menshi nko mu bihe by'impanuka.

Uko kugabanuka kw'amaraso bituma ajya mu mpyiko agabanuka ntizibashe kuyungurura neza imyanda yo mu maraso hanyuma bikazitera uburwayi.

Ibituruka mu mpyiko ubwazo

Mu ndwara z'impyiko ziterwa na zo ubwazo, Dr Rwamasirabo avugamo indwara ya kanseri n'indwara ziterwa n'ubwirinzi bw'umubiri ubwawo (maladie auto-immune).

Umuntu ufite ubwo burwayi, umubiri we ukora abasirikare barwanya ibice by'umubiri noneho bigatera ibyo bice kwangirika cyangwa gukora nabi kandi mu bice by'umubiri impyiko na zo zirimo.

Ibibazo biza nyuma y'impyiko

Dr Rwamasirabo asobanura ko impyiko ubwazo iyo zirwaye akenshi inkari zidasohoka ngo zijye hanze, uko kugumamo bikaba bitera ubundi burwayi bwazo ndetse n'ubw'ibindi bice byo hanze yazo ariko bifatwa nk'inzira y'inkari.

Mu bishobora gutuma ibyo bice bidakora neza harimo kanseri zibasira uruhago rw'inkari, kanseri y'ubugabo (prostate), indwara nk'igituntu, rubagimpande, n'ubwandu butandukanye bushobora gufunga inzira y'inkari.

Dr Rwamasirabo ashishikariza abantu bose kwisuzumisha indwara z'impyiko cyane abafite uburwayi bwabakururira ibyago byo kurwara impyiko bwavuzwe hejuru.

Src: Izuba rirashe

  • November 1st 2016 at 01:11

Sobanukirwa impano y'ubwenge itangwa n'Umwuka Wera

By Rejoice Africa Ministries

Umwuka w'Imana ni Umwuka w'ubwenge, n'umukiristu wese wuzuzwa uwo Mwuka ahabwa ubwenge bw'ukuri. Uwiteka yavuze kuri Besaleli mwene Uri ati: « Mwuzuze Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora n'ubuhanga n'ubukorikori bwose bwo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikira, no kubaza, no kugira ubukorikori bwose » Kuva 31: 3-5

Icyo gice cya Bibiliya kitubwira yuko ubwo bwenge bwa Besaleli yagiraga ubwo gukora imirimo myinshi y'Ihema, atari ubwa kavukire. Kandi ntiyabugize mu buryo bwo kwiga cyangwa kwimenyereza mu myaka myinshi ahubwo yabugize mu buryo bwo kuzuzwa Umwuka Wera w'Imana.

Uko ni ko byabaye no kuri Sitefano, uwapfiriye Imana wa mbere. Yari yuzuye kwizera n'Umwuka Wera, niyo mpamvu yuzuye n'ubwenge Ibyakozwe n'intumwa 6: 10.

Bwa bwenge twahawe n'Umwuka Wera ni ubw'Umwuka kandi si kimwe n'ubwenge twaherewe mu nyigisho nyinshi cyangwa se kuba inararibonye. Intumwa Pawulo yaravuze iti: « Ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho » 1Aabakorinto 2: 6.

Yongera ati: « Mu batware b'iki gihe nta wabumenya kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro ariwe Kristo Yesu. Ahubwo tuvuga ubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe. Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro » 1Abakorinto 2: 8. Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge. Nuko rero umukiristu agomba kubaha Imana cyane kugira ngo agire ubwenge bw'ukuri.

« Ubu bwenge bwiza buva mu ijuru buraboneka, kandi ni ubw'amahoro, ni ubw'ineza bwemera kugirwa inama bwuzuye imbabazi n'izindi mbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya » Yakobo 3: 17.

Ubwenge bwo mu ijuru buruta ubwenge bw'abantu. « Ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga » 1Aabakorinto 1: 25.

Dusoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi 2: 3 « Muri we (Kristo Yesu) ni mwo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.» Natwe iyo twuzura Umwuka we tugabirwa ubwo bwenge. Salomo warushaga abandi bose ubwenge yaravuze ati: « Ubwenge bugira akamaro ko kuyobora. » Umubwiriza 10: 10. Impano y'Umwuka yitwa ijambo ry'ubwenge, ni ubushobozi bwo kuvuga amagambo akwiriye mu buryo bukwiriye no mu gihe gikwiriye.

Ijambo ry'ubwenge ni impano y'Umwuka ifite akamaro kenshi mu murimo w'Imana . Ijambo ry'Imana riti: « Umunyabwenge agarura imitima » Igitabo cy'Imigani 11: 30.

Iyo twitegereza abagabo n'abagore bakoreshejwe cyane n'Imana, tubona ko bari bafite ubwenge bwinshi. Bavugaga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye, kandi mu buryo butuma abumvise bafashwa mu mitima. Bakamenya aho baturuka abanyabyaha, bakamenya n'uruhare babarasamo imyambi y'Ijambo ry'Imana Ibyakozwe n'intumwa 2: 37-39.

Amagambo y'ubwenge ya Yesu yagize umumaro ubwo yahuraga n'umusamariyakazi.

Tubona akamaro k'ubwo bwenge iyo dusomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4: 1 igihe Yesu yahuye n'umusamariyakazi. Ubwo Yesu yavuganye nawe aherako amwereka ibyaha bye, uwo mugore nta gushidikanya yagombaga kumuhunga bigatuma atagera ku gakiza. Ariko none yabaye umugabo wo guhamya uko imbaraga z'agakiza zishobora guhindura umuntu. Ibyo byose byatewe n'uko Yesu yamusanze mu bwenge no mu rukundo.

Mbere Yesu yamusabye amazi yo kunywa nuko umugore atega amatwi cyane. Yongera kumutekerereza iby'amazi y'ubugingo amara inyota yo mu mutima, bituma uwo mugore atangira kuyifuza. Igihe yari yamubwiye guhamagara umugabo we niho imibereho yo mu byaha yamugaragariye. Ibyo byamuteye kwibwira ko Yesu ari umuhanuzi. Nuko yiringira Yesu amukingurira umutima we. Mu gihe kirekire yajyaga yibaza ku byerekeye kubaha Imana. Ni nacyo cyatumye amubaza ati: « Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi namwe mukagira ngo I Yerusalemu niho bakwiriye gusengera. »

Mu mutima we w'ibyaha n'irari ribi byo mu myaka myinshi, hasigayemo icyifuzo cyavuye ku Mana: Icyo kwezwa gucungurwa n'icyo gukorera Imana. Mu magambo make Yesu yamusobanuriye ibyo kubaha Imana nyakuri, nawe yumvise neza . Yesu ati: « Mugore nyizera igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa I Yerusalemu. Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebweho dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuba. Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri. Kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri » Yohana 4: 21-24.

Umusamariyakazi yuzuzwa imbaraga z'ayo magambo y'Umwami Yesu ati: « Nzi yuko Mesiya azaza ari we witwa Kristo kandi ubwo azaza azatubwira byose. » Yasize ikibindi cye aragenda ajya mu mudugudu, abanza guhamya yuko yasanze Umukiza w'abantu.

Ukwizera kwe gushyashya n'uguhinduka kwe mu mutima byamuteye kugira umwete kugira ngo bose babone cya gitangaza yabonye ku buntu. Yesu yagaruye umutima w'uyu munyabyaha ku bw'amagambo ye y'ubwenge, na we yahamije y'uko Yesu ari umucyo w'isi n'Umukiza w'abanyabyaha bazimiye.

Ni kuki abakuru b'amatorero bahura n'ibikomeye ndetse bikabananira?

Amagambo y'ubwenge afite akamaro ko kurangiza impaka mu matorero. Kenshi Abakuru b'Amatorero bahura n'ibikomeye ndetse bikabananira. Dusoma kuby'ab'Itorero ry'I Korinto uko bahatiwe kuburanira ku bakiranirwa kuko batemeye. Ubwo buryo butuma Pawulo ahana ababugize bose. Pawulo yandikanye ishyaka ati: « Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa, ntaburanira ku bera? Ntimuzi ko abera bazacira ab'isi urubanza?

Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi? Nkanswe iby'ubu bugingo! Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa ku byerekeye iby'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyira abadafite icyo bahuriyeho n'Itorero, ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni » 1Abakorinto 6: 1-4.

Pawulo amaze kubabwira ko bakoze nabi, abereka ibikwiriye mu Matorero y'Imana. Arababaza ati: « Mbese koko nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe wabasha gucira bene Se urubanza? » 1Abakorinto 6: 5. Pawulo abona ko ibitari byiza mu bantu b'Imana bikwiriya gucirwa urubanza, ariko si ku bakiranirwa ahubwo ni ku Bera b'Itorero.

Iyo amatorero aba afite abakristu bahawe impano y'ubwenge, kandi abakristu bakabumvira, ibikomeye byinshi byarangira vuba. Byanarinda Amatorero kwirema ibice no gucika intege.

Dosoma mu Byakozwe n'intumwa 6: 1 ku by'amakimbirane yashoboraga kwangiza Itorero. Abayuda ba Kigiriki batangiye kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose. Ibi byose byabaye mu gihe cy'ububyutse n'umubare w'abakiristu wiyongeraga cyane. N'ubwo Satani atashoboye kwangiza Itorero mu buryo bw'akarengane gatewe n'abanyarukiko, yagerageje kubikora mu buryo bw'intonganya n'ukwinuba by'abakristu.

Nyamara intumwa zari zifite impano z'Umwuka, Satani ntiyashoboye gusohoza imigambi ye mibi. Abakuru b'Itorero bamaze kumva iby'uko kwinuba, bateranya abigishwa bose barababwira bati: « Ntibikwiriye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo twicare ku meza tugabura.

Nuko bene Data mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n'ubwenge tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura Ijambo ry'Imana » Ibyakozwe n'Intumwa 6: 2-4.

Ubwo buryo bwo gukora bwagaragaje ubwenge bw'ukuri bw'intumwa. Ntizashoboye kwica amatwi kwibwira ngo: « Niba bashaka kwinuba binube bazacogora. » Icyakora bikomeje byazagira ingaruka mbi kuko byanditswe muri Yakobo 3: 5 ngo « Murebe namwe, ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane! »

Ukwinuba guto gushobora kugwira kugeza ubwo kwatera intonganya nini ikarimbura Itorero. Niyo mpamvu intumwa zimaze kuburirwa, zihutiye kubahoza no guhosha ibyo byose.

Intumwa hari icyo zakoze, zashoboye gutoranya bamwe muri bene Data no kubashyira ku murimo wo kugabura ibyo kurya. Kubw'ubwenge bwazo habayeho amahoro mu Itorero n'ububyutse burakomera. « Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara umubare w'abigishwa ugwira I Yerusalemu abatambyi benshi bumvira uko kwizera » Ibyakozwe n'intumwa 6: 7.

Impano yo kuvuga Ijambo ry'Imana ry'ubwenge igira akamaro mu gihe cyo gutabara abari mu makuba n'umubabaro byo mu mutima. Birashiboka ko abakiristu nubwo batunganye rwose kandi bifuza cyane kuba mu bushake bw'Imana, bahura n'ibikomeye badashobora kwikiza ubwabo. Ntidushobora kumenya iby'Imana ibakorera.

Bahwana na Asafu wanditse muri Zaburi 73: 13-24 ngo « Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa kuko natewe n'ibyago umunsi ukira ngahanwa ibihano mu bitondo byose. » Bategerezaga umucyo bakabona umwijima, biringiraga itangaza bakagenda mu rwijiji Yesaya 59: 9

Mu makuba barabaza nka Dawidi ngo « Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje ukaba kure ntuntabare? » Zaburi 22: 1, cyangwa nka Yeremiya 14: 8,9 ngo « Ayiii, Byiringiro by'Isiraheli, Umukiza we wo mu gihe cy'amakuba kuki waba umeze nk'umushyitsi mu gihugu. Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? » Abo bantu umunsi wabo wahindutse ijoro, umunezero wabo wahindutse umubabaro, ibyiringiro byabo byahindutse ukwiheba. Kubw'ibyo bakwiriye umufasha ushobora kubayobora no kubamenyesha, si ubwenge gusa, ahubwo n'umutima, yuko « ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza » Abaroma 8: 28.

Icya ngombwa kugira ngo umuntu ashobore kubafasha atyo, ni impano yo kuvuga ijambo ry'ubwenge, ariko si bwa bwenge ab'iki gihe bamenye ahubwo ni ubwenge bw'ubwiru bw'Imana, ari bwo bwenge bwahishwe bukomoka ku Mwuka 1Abakorinto 2: 8-13.

Iyo inshuti za Yobu zigira iyo mpano, ntizajyaga kumubabaza zimubwira yuko ari ibyaha bye byamuteye iyo mibabaro yose. Ntizashoboye kumumenyesha yuko agakiza k'Imana atari ak'igihe cy'umunezero gusa, ahubwo hari nubwo kaba ak'igihe cy'ibigeragezo n'amakuba.

Impano y'ubwenge igira akamaro mu gufasha bagenzi bacu baguye mu byaha.
Impano y'ubwenge ifite igiciro cyinshi, igihe dushaka gufasha abakristo baguye mu byaha. Muri iki gihe abaguye benshi bakurikira inzira mbi ariko bashobora gukizwa, bafashijwe n'abafite impano yo kuvuga Ijambo ry'ubwenge. Bamwe baguma mu byaha kuko mu cyimbo cyo kubafasha abakristo babakangisha kubw'icyaha cyabo. Abandi baguma mu byaha kuko benshi batabitaho.

Iyo umukiristu aguye mu cyaha undi akamubwira amagambo akomeye gusa bimutera kwinangira umutima cyangwa kwiheba; biraruhije ko yagaruka. Ikindi kandi niba uwaguye akundwakajwe cyane byamutera kwibwira yuko ari nta cyaha yakoze. Biradukwiriye ko twamuhugura uburyo butuma amenya ko yacumuye bikamutera kugira umutima wo kwihana. Ariko hamwe n'ibyo biradukwiriye kumwereka n'urukundo, bituma yumva ko tudashaka kumwikoreza undi mutwaro ahubwo dushaka kuwumukuraho. Niba twifuza kugira dutyo, dukeneye bwa bwenge Umwuka Wera wenyine ashobora kuduha.

Iyi mpano y'ubwenge kandi idufasha no kwikura imbere y'abanzi bacu

Iyo dusoma mu Byakozwe n'intumwa 6: 9, 10 tubona yuko impano y'ubwenge idufasha cyane mu gihe cyo kwikiza abanzi bacu. Tuhasoma ngo « ariko abantu bamwe bo mu masinagogi… Barahaguruka bajya impaka na Sitefano nyamara ntibabasha gutsinda Ubwenge n'Umwuka bimuvugisha. » Nubwo Sitefano yari wenyine n'abanzi be ari benshi, ni we wabatsinze. Nyamara si ukuvuga kwe kwiza kwamubashishije gusubiza abo banzi bari bazabiranyijwe n'uburakari, ahubwo ni ubwo bwenge yahawe n'Umwuka Wera.

Henshi mu butumwa Bwiza Yesu yerekana ko Umwuka Wera ashaka kandi ko ashobora guha abizera ubwenge bwo kwiregura mu bikomeye byabo. Muri Luka 21: 12 yavuze bitaraba yuko abigishwa be bazababazwa kubwe ati: « Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyire abami n'abategeka babahora izina ryanjye. » Yongera ati: « Nuko mumaramaze mu mitima yanyu yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera, kuko nzabaha ururimi n'ubwenge iby'abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda. » Luka 21: 14, 15

Umukiristu umaze kugirirwa nabi n'abanzi be, ntakabakangije amagambo akomeye kugira ngo yiregure. Nta na rimwe Yesu yagenje atyo. Dusoma mu rwandiko rwa mbere rwa Pereto 2: 23 ngo « Yaratutswe ntiyabasubiza yarababajwe ntiyabakangisha ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. » Ariko kandi ntagomba no kugira ubwoba cyangwa guhagarika umutima. Ibimukwiriye ni ukwicisha bugufi no kumera nk'umwana w'intama Yesaya 53: 7, ariko hamwe n'ibyo agomba gukomera agashira ubwoba nk'intare, akemera gufatanya n'abandi umunezero no mu gihe cy'imibabaro myinshi Ibyakozwe n'Intumwa 4: 19, 20; 5: 41.

Asubize neza ibibazo byo kumushinyagurira yibuke iteka kugerageza gufasha abamurega n'abacamanza be Ibyakozwe n'intumwa 26: 27-29.

Ibya ngombwa kugira ngo umuntu agenze atyo, ni ukwiha Imana rwose no kuzuzwa Umwuka Wera, bigatuma ahabwa amagambo y'ubwenge akwiriye uwo mwanya.

Impano y'ubwenge itanga no kubasha guhishura ibihishwe

Impano yo kuvuga ijambo ry'ubwenge ihesha uyifite guhishurira abizera ibyo biringizwa n'iyabahamagaye; bakamenya n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera, bamenya kandi n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo ziri.

Abefeso 1: 18, 19 Pawulo yari afite iyo mpano, kubw'ibyo kuvuga nk'uko byanditswe mu 1Abakorinto 2: 9 ngo « iby'ijisho ritigeze kureba n'iby'ugutwi kutigeze kwumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda. »

Yari afite ubushobozi bwo kumenya imigambi yera y'Imana, yari yaheshejwe ubwiru bwayo, n'ibitekerezo byayo, kugira ngo abimenyeshe abantu. Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana 1Abakorinto 2: 10.

Yakobo yanditse ati : « Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge abusabe Imana, iha abantu bose itimana, kandi azabuhabwa. » Yakobo 1: 5
Iyo dutekereje akamaro k'impano y'ubwenge n'uko ikwiriye kuba mu Itorero ry'Imana, bitugaragariza ko buri mukiristu akwiriye kuyifuza no kuyishaka, yaba umukuru w'Itorero cyangwa se mu bandi bakiristu.

Ubutaha tuzarebera hamwe ubusobanuro bw'impano ya kabiri muri izi icyenda.
Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri

Ntugahweme kudusigira igitekerezo cyawe hano hasi ahabigenewe kuko ni icy'ingenzi kuri twe no ku murimo w'Imana. Nyuma yo gusuzumwa gihita kigaragara ku rubuga.

Rejoice Ministries

Impamvu abahamya ba Yehova badaterwa amaraso ntibanemere umusaraba

By Ubwanditsi

Abahamya ba Yehova, hari byinshi badahuriraho n'abandi bantu bo mu madini atandukanye ya gikirisitu n'ubwo bose bemera Imana imwe Yehova ndetse n'umwana wayo Yesu Kristo bita umucunguzi wabo.

Mu byo badahuza n'abandi bizera Kristo harimo ko bo badakoresha umusaraba, kuko bavuga ko Yesu atapfiriye ku musaraba ahubwo yapfiriye ku giti, ntibemera no guterwa amaraso iyo byabaye ngombwa ko umuntu arwara akaremba kuburyo akenera kongererwa amaraso.

N'ibindi birimo ko bataririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyangwa ngo bubahirize ibendera ryacyo, byinshi mu byo batemera bakavuga ko ari Bibiliya ibibategeka, kuko itabyemera.

Nk'uko urubuga jw.org, rw'abahamya ba Yehova (Jehovah's Witnesses), rubitangaza, hari ibintu byinshi abahamya ba Yehova batemeranywaho n'abandi bakirisitu bose bemera Yehovah (Imana), kandi bose bakoresha Bibiliya ijambo ry'Imana.

Imwe mu mpamvu ituma batemera umusaraba, ngo ni uko Bibiliya ivuga ko Yesu atapfiriye ku musaraba, ahubwo yapfiriye ku giti, kandi Bibiliya ikaba isaba abakristo ko bahunga ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, harimo no gukoresha umusaraba. (1 Abakorinto 10:14; 1 Yohana 5:21)

Yesu yaravuze ati: “Nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana!” (Yohana 13:34, 35). Abasobanuzi ba Bibiliya bavuga ko aha yashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kuzarangwa n'urukundo ruzira ubwikunde, Atari umusaraba wagombaga kubaranga.

Ibyo guterwa amaraso

Icy'ingenzi kurushaho, ni uko Imana yadutegetse kwirinda amaraso, kuko ashushanya ikintu cyera, ibuza kandi kugaburira umubiri amaraso (Abalewi 17:11, Abakolosayi 1:20, Ibyakozwe 15:20), Bibiliya ntiyemera imiti cyangwa uburyo bwo kuvurwa bufitanye isano n'ubupfumu (Abagalatiya 5:19-21)

Kuri uru rubuga rw'abahamya ba Yehovah handitswe ubusobanuro ku myizerere yabo ku bijyanye no guterwa amaraso mu magambo akurikira, “Twe n'imiryango yacu duharanira icyatuma twivuza neza uko bishoboka kose, iyo turwaye, twivuza ku baganga bafite ubuhanga bwo kutuvura cyangwa kutubaga bitabaye ngombwa ko badutera amaraso.”

“Twishimira cyane iterambere ryagezweho mu by'ubuvuzi, ariko hari uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bukoreshwa mu kuvura abarwayi b'Abahamya, busigaye bukoreshwa no mu kuvura abantu bose.”

“Mu bihugu byinshi, umurwayi uwo ari we wese ashobora guhitamo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso kugira ngo yirinde ingaruka ziterwa no guterwa amaraso, urugero nk'indwara zandurira mu maraso, iziterwa n'ubwivumbure bw'umubiri n'izindi ziterwa n'amakosa y'abaganga.”

“Icyakora, uburyo bwinshi bwo kuvurwa ntibunyuranyije n'amahame yo muri Bibiliya. Ku bw'ibyo, umuntu ni we wihitiramo uburyo yakoresha. Umuhamya umwe ashobora kwemera gukoresha uburyo runaka cyangwa imiti runaka, undi akabyanga (Abagalatiya 6:5)

  • October 1st 2016 at 00:31

Sibura amariba yawe yasibamye ubone uko usingira isezerano ryawe

By Ubwanditsi

« Malayika w'Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati "Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w'umuhungu. Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya, kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y'Abafilisitiya. » (Abacamanza 13: 3-5)

Dusoma muri Yohana 7: 39 aho Yesu yihamiriza ati: "Unyizera, imigezi y'amazi izatemba iva mu nda ye..." niko Yesu yadusezeranije. Yesu ibyo yakoze ni uko iyi migezi yayishyize muri twebwe.

Iriba ridushishikaje ni iriba rya Yesu. Burya nta wakwera imbuto z'Umwuka Wera adakijijwe cyangwa se ngo abone imbaraga zo kunesha icyaha adafite iri riba muri we. Nubwo waba uri inyangamugayo, ariko udafite Yesu muri wowe, ntiwaba umutsinzi.

Hari uruhare rwawe mu kumenya aho iriba ryawe ryasibiwe

Iriba ry'umugabo mu rugo nirisibama ab'urugo bazahagirira ingorane, iriba ry'umuririmbyi niriba risibwe nta musaruro w'indirimbo ze nubwo yaririmba neza. Ikibazo gikomeye turi guhura nacyo mu bo mu nzu y'Imana, ni uko benshi bacyeza abami babiri. Bagaha Imana wa mwanya bari mu rusengero ariko kandi biyoberanya, bagera hanze bagakorera na Satani, bakijandika mu byaha biteye isoni.

Ukuvuka kwa Samusoni ni umushinga w'Imana. Erega nawe kuba uri umukiristu ukaba uri mu bana b'Imana, si amahirwe yabonywe na bose; uri mu mugambi w'Imana kandi mu mushinga wayo inateganya n'ibizawushyira mu ngiro. Nubwo ababyeyi ba Samusoni batabyemeraga ko arongora umufilisitiya ariko uwo wari umugambi w'Imana kuko niho habonetse impamvu yo kurwanya Abafilisitiya.

Samusoni yatangiye kujya asiba amariba yo muri we, ubwo yajyaga kurara kwa maraya. Kubw'umugambi w'Imana ntiyamureka akomeza gutsinda abafilisitiya. Ariko, uko yakomeje kuhatinda niko byaje kuzabyara intambwe ya mbere y'ugusibama kw'amariba ye.

Bakundwa bene Data, nidutinda hirya y'Imana bizatumaramo imbaraga nta kabuza. Delila yatindanye na Samusoni amubaza adacogora ibanga rye rihishwemo imbaraga ze, buhoro buhoro Samusoni kubera gutindana na Delila agera ubwo amumenera ibanga ry'umusatsi we ko yogoshwe yamera nk'abandi bose.

Kuba nk'abandi bose ni ikindi kintu gikomeye kitumaramo imbaraga. Delila yumva neza ko Samusoni noneho amubwiye ibiri ku mutima we byose, aramusinziriza ahita amwogosha. Ubu abenshi ibyo baziririzaga kera bagenda babisubiramo ngo ni ukujyana n'igihe, ni ukujyana n'iterambere. Nyamara igikwiye ni uko tubaza Imana ikaduha kurobanura ibinyuranye bidufasha kumenya ibyacu n'ibitari ibyacu.

Samusoni akangutse yisanze nta mbaraga agifite nka mbere, bamwitura umujinya wose, kugeza ubwo bamunogoye n'amaso bamuhanisha kujya asya ingano z'abanzi be. Nshuti mukundwa, Satani ntakagushyikire kuko yazakwitura umujinya w'igihe cyose wari waramubujije amahwemo.

Muri uru rugendo turimo tujya iwacu, ntacyo Umwami Yesu atakoze ngo atwereke ko ari we wenyine ufite byose twifuza mu kubaho kwacu; ahubwo ikibazo ni twebwe. Tunyura mu mataba, tukanyura no mu misozi kandi aho hose niko harushya umugenzi. Ariko, Imana ishimwe kuko yahisemo ko amasōko tuyagendana.

Kubahisemo bakanizera kuyagendana ntabwo bazigera bagira inyota yo kongera gukora ibyaha baretse, ahubwo babibona nk'ibibabwe nabyo bikababona uko. Imana ishimwe.

Hari impamvu zisiba amariba y'abakiristu bamwe: ni ugutinda muri zone (ahantu) ya Satani no gushaka kumera nk'abandi bose. Tindana na Yesu uzasa nawe kuko niwe ufite amagambo meza y'ubugingo, nutinda hanze ye bizakumaramo imbaraga. Imana idufashe!

Rejoice Africa Ministries
NEZERWA.Com

  • September 29th 2016 at 03:00

Sobanukirwa uko Imana ivuga utagushwa n'ibyo yakubwiye aho kugukomeza

By Ubwanditsi

Yeremiya Imana yaramusanze imwibutsa ko yamumenye itaramurema mu nda ya nyina umubyara ndetse ko Imana yamwejeje ataravuka maze imushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga yose, maze Imana imwongereraho ko imuhaye ubutware mu ijambo ko ashyiriwe hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami kurandura, gusenya kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto. (Yeremiya 1:4-10)

Nubwo Yeremiya yakoze imirimo myinshi y'ubutwari yaje kugera aho yitiranya imvugo y'Imana, maze nawe yiyumvisha ko kuba afite isezerano ry'Imana atakagombye guca mu bikomeye nk'ibyo yari agezemo niko kuvuga ngo “Ayii Uwiteka waranshutse nemera gushukwa, undusha amaboko nicyo gituma unsinda, mpindutse urw'amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.” (Yeremiya 20: 7)

Bene Data umurimo wo gukorera Imana ni umurimo usaba kwihangana, cyane cyane ko utabonekamo umunezero w'ibihe byose, ariko ntabwo ari uko Imana yadushutse ntanubwo ari ukuduhima ngo yange gusohoza ibyo yavuze ahubwo imvugo yayo ni imvugo izimije kandi isobetsemo ubuhanga bwayo bisaba rero ko urushaho kuyegera kugira ngo hato utazatwara ibyayo uko bitari bikaba byanakugusha.

Mwibuke Yohana Umubatiza ni umwe mu bo Yesu Kristo ubwe yatangiye ubuhamya bwiza, yewe nawe ubwe yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza inkuru nziza y'agakiza ndetse agera n'aho ahabwa kubatiza Umwami Yesu ariko nawe yageze muri gereza, cyane ko yumvaga ntacyamuhangara ari kumwe na Yesu, maze amutumaho ati: “mumumbarize ngo mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi?”

Nyamara Yesu yamusubije agira ati: “Mugende mumubwire ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Umurimo w'Imana uracyakorwa, ibitangaza birakoreka kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” (Luka 7: 19)

Ariko noneho Uwiteka yakuremye wowe Yakobo kandi akakubumba wowe Isiraheli, aravuga ati: “witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi by'umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isiraheli, Umukiza wawe. (Yesaya 43: 1-3)

Aya ni amagambo y'ubuhanuzi yahanurirwaga ubwoko bw'Abisiraheli, kubwo gucungurwa Imana yabo ari nayo yacu yari ibafitiye. Ubu rero ni ubuhanuzi bukomeye natwe twizereramo tukizera ko Imana yacu izabana natwe mu buzima butandukanye tuba turimo.

Gusa na none n'ubwo iri jambo turyizereramo dutyo kandi koko niko biri, hari igihe usanga abantu bamwe baryigishwa cyangwa bakarifata bijyanye n'amarangamutima yabo bakishyiramo ko kuba ari abakozi b'Imana cyangwa kuba barakijijwe bisobanuye ko bagiye kuba mu mudendezo.

Nyamara si uko biri kuko Imana yashakaga kutubwira ko naho ibigeragezo by'abakiranutsi bizaba byinshi bikamera nk'amazi ahurura, ukaba wageragezwa bikakumerera nk'umuriro ugutwika, udakwiye gutinya. Humura uzabibamo ariko amaherezo niwizera Iyaguhamagaye ko ishobora byose uzabisohokamo amahoro nk'intwari inesheje.

Mu by'ukuri iyi Mana twizeye ntabwo yahindutse iracyadukunda, ndetse yiteguye no kutugirira neza ahubwo birakwiye ngo imvugo yayo tuyisobanukirwe neza rwose, kuko akenshi hari igihe tuyumva nabi bigatuma tuyivovotera tukayishyiraho urubanza, ariko birakwiye ko dusobanukirwa imvugo yayo, ubuzima bwa hano mu isi twazabusoza tutagushijwe n'iby'Imana ahubwo bikatubera inkomezi.

Rejoice Africa Ministries
NEZERWA.Com

  • September 29th 2016 at 01:05

Wari uzi ko ibyo uha umwanya mu bitekerezo byawe ari ingaruka z'ibyo uzaba byo!

By Ubwanditsi

Burya ibyo dutekereza ni byo bivamo ibyo dukora, ushoboye kugenzura no gutegeka ibyo utekereza, imikorere, imivugire n'imyitwarire yahinduka, ariko burya uko utekereza ni ko uri, ibi bigaragara mu gitabo cy'Imigani 23 :7 ku bemera Bibiliya.

Nk'uko Bibiliya ikomeza ibivuga ngo byaba byiza buri wese ashoboye kurinda ibyinjira mu mitima we, cyangwa ibyinjira mu bitekerezo bye. Umwami Salomo yavuze ijambo ryiza aho yagiraga ati : "Rinda umutima wawe kuruta ibintu byose birindwa kuko muri wo ari ho iby'ubugingo bikomoka." Imigani 4 :23.

Yakobo na we yatwigishije ko ibyaha bitangirira mu bitekerezo (Yakobo 1:13-15) haravuga gati: "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati Imana ni yo inyoheje kuko bidashobka ko Imana yoshywa n'ibibi cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha, ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akururwa n'ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu."

Bityo ibyo uhaye ikaze mu bwonko bwawe cyangwa mu mutima wawe igihe kirekire, igihe kiragera ukabishyira mu bikorwa.

Ibyinjira mu mutwe biza ari nk'ibitekerezo bikazabyara ibikorwa. Bya bikorwa bimaze igihe kirekire ubigenderamo bikabyara akamenyero. Ibyo wamenyereye gukora bigeraho bigahinduka imiterere yawe.Ya miterere yawe ni yo ivamo uwo uzaba we.

Buri wese agomba kwitondera ibyo atekereza, kuko burya uko utekereza niko uri, mu rwego rwo kugira ngo dutegeke ibyo dutekereza, byaba byiza tutagiye duha ikaze ibibonetse byose ngo byinjire mu mitima yacu, ahubwo tugashungura tukareba ibyatugirira umumaro bikawugirira n'abandi akaba ari byo twemerera bikinjira.

Shaka uko wakuzuza mu biterezo byawe ibintu bizima bigira umumaro, byubaka kandi bifite icyo byakungura bikungura n'abandi. Ibihabanye n'ibyo zibukira ujugunye kure ni ibigamije kukwangiza gusa.

Ibisigaye, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe, abe aribyo mwibwira. (Abafilipi 4:8)

Nurangiza usenge iri sengesho uti: "Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye". (Zabuli 52:12).

NEZERWA.Com

  • September 27th 2016 at 02:01

Ibisobanuro birambuye kuri Antichrist, imikorere ye n'uko wamwirinda

By Ubwanditsi

Abantu bakunda kwibaza ku izina ryumvikana hirya no hino ku isi no mu Rwanda hadasigaye; izina “anti-kristu”. Nk'uko ikibi n'icyiza bidasigana, aho wumvise “Kirisitu” na “anti-kirisitu” urahamwumva.

Muri iyi nkuru turabagezaho muri make bimwe mu bivugwa kuri anti-kirisitu n'uko yakwirindwa cyangwa wanesha imikorere ye.

Anti-kirisitu bisobanuye iki?

Anti-kirisitu cyangwa “antichrist” mu Cyongereza, ni amagambo 2 afatanye; Anti: bisobanura kurwanya, na Christ: bisobanura Kristo; muri make anti-kristo bisobanura: urwanya Kristo. Urwanya Kristo rero nta wundi ni Satani.

Nk'uko Imana ari umwuka, Anti-kirisitu na we ni umwuka. Ntushobora kumurebesha amaso y'umubiri nk'uko n'Imana udashobora kuyirebesha amaso y'umubiri, kandi nk'uko udashobora kubona ingabo z'Imana ari zo abamalayika, ni nako n'ingabo za satani (anti-kristo) ari zo abadayimoni udashobora kuzibonesha amaso yawe y'umubiri.

Anti-kirisitu akora ate?

Nk'uko Imana, ibyo ikorera mu Isi ikoresha abamalayika na Mwuka wera, hanyuma Mwuka wera nawe agakoresha akanakorana n'abantu bamwumviye bamera gukorana nawe. Uku niko na Anti-kirisitu akoresha abadayimoni, abadayimoni nabo bagakoresha abantu babumviye banemeye gukorana n'iyi myuka y'abadayimoni.

Iyo Bibiliya itubwiye ngo: hari igihe kizagera Anti-kirisitu agakora ku mugaragaro, ntibivuze ko icyo gihe abantu noneho bazamurebesha amaso y'umubiri, ahubwo ni uko ibikorwa bye yiyoberanyirizamo bizaba noneho bitacyihishira.

Ubu muri iki gihe akoresha amayeri yo kwiyoberanya cyane mu bintu byinshi binyuranye, ku buryo bimenywa gusa n'abegera Imana ikabahishurira iyo mikorere, ariko icyo gihe Bibiliya ivuga nibwo azaba atagikeneye gukorera mu mayobera kuko umucyo w'Imana (Umwuka Wera) wamubangamiraga uzaba wavuye mu isi, nkuko tubisoma ngo “kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye kuko amayoberane y'ubugome n'ubu yatangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.” (2 Abatesalonike 2: 6-7)

Anti-kirisitu akoresha nde?

Ntabwo uzigera na rimwe ubona Anti-kirisitu n'amaso yawe, ahubwo uzamubonera mu bantu akoreramo n'ibikorwa abo bantu baba bakora bidasanzwe ndetse ubona rwose binatangaje.

Ikindi ni uko umuntu wese uzumva avuga cyangwa yigisha ngo Yesu si we Kristo, si umwana w'Imana, si Umucunguzi n'Umukiza w'abantu, si we muhuza w'abantu n'Imana…. mbese amuvuga bitandukanye n'uko wowe umuzi mu byanditswe byera Bibiliya; uwo muntu uzamenye ko ari intumwa ya Anti-kirisitu.
Bibiliya iratubwira ngo “Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo, ntiwavuye ku Mana ahubwo ni umwuka wa anti-kristo, uwo mwumvise ko azaza kandi none umaze kugera mu isi.” (1 Yohana 4: 2-3)

“Mbese umunyabinyoma ninde? Ni uhakana ko Yesu ari Kristo, agahakana Data wa twese n'Umwana we, uwo ni we anti-kristo.” (1 Yohana 2: 22)

Mu madini amwe nawe uzi, ujya ubona... urareba ayigisha ibijyanye n'ibi tukubwiye haruguru hanyuma wifatire umwanzuro wawe.

Hari n'abandi baza babeshya ko bizera Kristo kugira ngo basohoze imigambi ya anti-kristo, abantu ntibarabukwe ibiri kuba. Urugero ni nk'abavuga ko Yesu Kristo yarangije byose abantu bose bazajya mu ijuru, ubuntu bagiriwe bwarangije byose, nta cyaha kigikorwa ngo kibarwe imbere y'Imana... n'ibindi bigoramye nk'ibyo, mbese bashaka kuvuga ko Yesu yatanze uburenganzira bwo gukora ibyaha nta kibazo.

Nubona cyangwa ukumva umuntu uvuga cyangwa yigisha atyo, uzamenye ko ari igikoresho cya Anti-kirisitu ufite intego yo gushora abakristu mu byaha agambiriye gusiba inzira yo gukiranuka mu mitima yabo, iyo Kristo Yesu yaciriye abantu.

Anti-kristo kandi akoresha cyane abantu bo mu nzego nyinshi zikomeye zitandukanye mu isi: amadini na za Leta z'ibihugu ari nabyo azifashisha cyane mu gihe cye cyo gukorera kumugaragaro, ubwo Umwuka Wera umubuza azaba yakuwe mu isi. Tuzabigarukaho ubutaha.

“Kuza kw'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.” (2 Abatesalonike 2: 9-10)

Ibanga ryo gutsinda Anti-kirisitu ni irihe?

Hari abahitamo kwitandukanya n'ibikorwa byose by'amadini, amatorero, ubutegetsi n'ubuyobozi bwo mu isi mu rwego bita ko ari urwo kwirinda ibikorwa bya Anti-kirisitu. Ubwo nabwo ni ubuyobe bukomeye kuko ubuyobozi bushyirwaho n'Imana. Nubwo anti-kristo nawe agerageza kubukoresha mu buryo bw'ibanga rikomeye mu gusohoza imigambi ye mibi mu isi, ariko Imana idutegeka kumvira abatuyobora.

Dusoma ngo: “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.” (Abaheburayo 13:17)

Bibiliya ikongera ikatubwira ngo: “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana n'abatware bariho bashyizweho n'Imana. Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza….” (Abaroma 13:1-7)

Ibanga ryo gutsinda anti-kristo rero nta rindi ni uko buri jambo ryose wumvise ryigishwa banza urigenzuze ibyandistwe byera ari yo Bibiliya twahawe nk'intwaro twifashisha. Ikindi, reka kujarajara we kumva abakubwira ngo aha niho Imana iba kurusha hariya, hanyuma nawe ubyakire utyo umire bunguri udashishoje.

Guma hamwe kuko ntaho Imana itakumvira uyisenganye umutima ukiranuka kandi wizeye, kandi nta n'aho uwo mwuka wa satani ahejwe kugera. Guma mu itorero ryawe iryo ari ryo ryose urimo, uribemo uri maso, buri kimwe cyose we kucyakira ngo uhite umira bunguri ahubwo ubanze ukigenzuza ijambo ry'Imana, kandi ukumvira abakuyobora muri byose uretse “icyaha” kuko ibyaha ari byo byonyine bishobora kubuza umuntu kuzabona ubugingo buhoraho.

Dusoma muri Bibiliya ngo: “Bana bato, tugeze mu gihe cy'imperuka kandi nkuko mwumvise yuko anti-kristo azaza, niko na none hamaze kwaduka ba anti-kristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye.” (1 Yohana 2: 18)

Tube maso kuko gukora kwa Satani kuri mu mayobera n'amayeri menshi atangaje rwose, azamenywa gusa n'abahora bari maso bagenzuza ijambo ry'Imana buri kimwe cyose kigenda cyaduka buri munsi kuri iyi si. Imana ibahe umugisha ibashoboze kurobanura ibinyuranye. Amen

Rejoice Africa Ministries
NEZERWA.Com

Umusaza Simiyoni wateruye Yesu mu mavuko ye yari muntu ki?

By Ubwanditsi

Umusaza Simiyoni yari umukiranutsi witonda, kandi yategerezaga ihumure ry'Abisiraheli. Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera wari muri we ko atazapfa atabonye ihumure ry'Abisiraheli. Nubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, si benshi muri bo bamenye ko yavutse. - Luka 2:25-35

Ibi ni ibintu bitandatu by'ingenzi byaranze umusaza Simiyoni :

1.Simiyoni yari umukiranutsi: Icyo dupfana n'Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa. Gukiranuka ntabwo bikomeye, Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso y'Umwana wayo ntaducira urubanza rubi ahubwo atwita abakiranutsi. Kandi mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12:11 havuga ko tuneshesha amaraso y'Umwana w'Intama no guhamya kwacu.

Hari igihe ureba abantu uko bitwara ukibaza niba bagira Imana muri bo. Ni byiza kwitonda kuko hari abananiwe kwitonda harimo amakorari agezweho, abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa bagezweho, abanyempano bakomeye ariko ubu ntiwabashaka ngo ubabone bazize kutitonda. Nuko rero uhagaze yirinde atagwa kuko uwambara imyambaro y'urugamba ajya kurwana ntakwiye kwirata nk'uwiyambura atabarutse.

2.Yari ategereje ihumure ry'Abisirayeli : Ese wowe utegereje iki? Abantu bamwe icyo bategereje ni uko amasezerano yabo asohora gusa. Ni byiza, ariko dukwiye kuba dutegereje guhembuka kw'itorero rikagira ubumwe nk'ubwo mu gihe cy'intumwa. Ihumure riruta ayandi ni ukuzabona Yesu agarutse kuko imiruho n'imihati izaba ishize.

JPEG - 63.1 kb
Simiyoni amaze guterura umukiza Yesu ati: "Noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze. kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye kera" kuba umucyo uvira amahanga

3. Umwuka Wera yari ari muri we: Mfite akabazo k'amatsiko: Ugira Umwuka Wera muri wowe? Uru rugendo rwakugora utagira Umwuka Wera kuko, Yesu yavuze ko icyagira umumaro ari uko agenda hanyuma Umwuka akaza akatwigisha byose birimo no gukiranuka. Ni na we udusengera akatunihira iminiho.

4.Yari yarabwiwe n'Umwuka ko atazapfa atabonye Mesiya: Simeyoni yari abitse amazerano y'Imana. Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikamukurikira. - Yohana 10:10

5. Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero: Mu gitabo cy'Abaroma 8:14, havuga ko abayoborwa n'Umwuka ari bo bana b'Imana. Ni byiza kumvira Umwuka Wera akakuyobora mu kuri kose.

6. Yakikiye Yesu yumva ibintu birahindutse ajya mu Mwuka udasanzwe atangira guhanura: Nta kabuza nidukura ibishimwa mu bigawa tuzaba nk'akanwa k'Imana. - Yeremiya 15:19

Simiyoni yari amaze imyaka myinshi ategereje ko Yesu Kristo avuka. Byatumye n'Imana imurinda ntiyapfa, kuko yari yaramusezeranyije ko atazapfa atarabona umukiza w'Abisiraheli. Akimuterura ashima Imana agira ati ”Noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze. kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.” - Luka 2:29

Niba ubitse amasezerano y'Imana humura uzayabona kandi azasohora. Guma uyategereze ukiranuka kandi wizeye, ibindi Imana izabikora neza kuko irinda ijambo ryayo ikazarisohoza - Yeremiya 1:12.

Izi nyigisho zitangwa na Pasiteri Habyarimana Desiré. ukwifuriza umugisha w'Imana no gukora imirimo yo gukiranuka wubaha Imana. Na yo izakurinde gusubira inyuma uzagire imigisha yose iva mu kubaha Imana, amen.

Rejoice Africa Ministries
NEZERWA.Com

  • September 21st 2016 at 17:00

Uribaza uti - Nzanesha nte iki cyaha gihora kinesha?

By Ubwanditsi

Hari umu papa umwe wo mu Mwuka yakundaga kumbwira ngo “wowe biharire Imana gusa izabikora.”

Iryo jambo ryahoraga ringora igihe kinini cyane kumenya icyo rivuze. Nahoraga nibaza nti, “Ni kuki ntamenya mu by'ukuri icyo bishatse kuvuga?” Ko mpora ngerageza gushaka kubaho ubuzima buzira icyaha ariko ngatsindwa? Byaba bivuze ko ntari nakizwa?

Buri uko twumvise cyangwa tugasoma ijambo ry'Imana, ubwo nibwo twibonamo neza uko tugenda tugabanukirwa, turi munsi y'urugero rw'ukwera kw'Imana. Mu gihe Bibiliya ivuga ngo: “mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Mana.” (Abaheburayo 12: 14)

Bivuga ngo niba ntejejwe rwose sinshobora kuzareba Umwami Mana? Kwezwa ni iki? Ni ukubaho ubuzima butagira ibyaha byinshi cyangwa ibyaha binini bikomakomeye gusa…?

Oya! Kwezwa ni ukutaba mu cyaha rwose - kibe kinini cyangwa gito.

Imana ni iyera kandi ivuga yeruye ko ijuru ritazinjirwamo n'ikintu cyose gihumanye, nkuko tubisoma mu gitabo cy'Ibyahishuwe 21: 27 ngo “Muri rwo ntihazinjiramo ikintu cyose gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.”

None se, dushobora dute kuba muri iyi si tutagwa mu cyaha? Itegeko ry'Imana rigira amabwiriza menshi. Imana iravuga iti: “Musenge mudacogora, mukunde n'abanzi banyu kandi mubasengere, ntiwifuze ibya mugenzi wawe, ntukavuge ibinyoma, ntugatekereze nabi, ntukange abandi, baho mu kwizera, ikitajyanye no kwizera ni icyaha… n'ibindi n'ibindi.

Birashoboka ko buri gihe ugerageza guhagarara neza ariko nyuma y'igihe gito ukisanga wongeye kugwa, nyuma yaho ugasanga wicira imanza ndetse no kugira ubwoba ko uzasigara ku munsi wo kuzamurwa kw'itorero, cyangwa se ku munsi wa nyuma wo gupfa.

Abandi na bo bacitse intege bakavuga bati: “Ntibishoboka kubaho mu buzima nyakuri bw'agakiza” bagafata umwanzuro wo gusubira inyuma mu byaha nka mbere.

Ariko se koko ni iki Imana idutegerejeho? Uwiteka aravuga ati: “Mbese umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi. (Yeremiya 13: 23)

Ubwirabure bw'umunyetiyopiya n'ubugondo bw'ingwe ni umwimerere wabyo. Natwe icyaha nicyo twamenyereye. Bibiliya ivuga yeruye aho Dawidi yavuze ngo “dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha nimo mama yambyariye.” (Zaburi 51: 7)

Nutangira kwihata no kwisunikamo kugira ngo urebe ko wabaho ubuzima buzima nk'uko itegeko ribivuga gusa cyangwa ubwenge bwawe bukuyobora, uzisanga watakaje umwanya wawe kandi uzabaho ubuzima bwo guhora utakaza icyizere gusa. Mu gukora ibyo, Imana iravuga ngo aho uba ushaka kubikorana ishyaka riva mu bwenge bwawe gusa.

Dusoma ngo: “Kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari kwo, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana.” (Abaroma 10: 3) Kuko ni nk'uko twavuga tuti: “Ah, narwanye kugeza ubwo njye ubwanjye nesheje!”

Yesaya nawe arabivuga ati: “Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga…” (Yesaya 64: 5)

Imbaraga zacu zose kenshi usanga tuzitakaza mu mwanya w'ibintu bidafite intego n'umusaruro muzima bitugezaho ahubwo bikadusiga nk'ibikoresho birimo ubusa. Umwami Yesu aravuga ngo “….kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.” (Yohana 15: 5)

Iyo ukomeje gutsimbarara ku mbaraga zawe wenyine, ukwo ni ukwishyira hejuru, ukwo ni ukwanga guca bugufi ngo wemere ufashwe.

Nubona hari icyaha runaka kigutsikamira kigahora kikugora mu buzima bwawe, reka kwigeragereza ubwawe kukireka kuko ntiwabyishoboza rwose, niyo mpamvu ari ibyangombwa cyane kubaho mu buzima bwo kwihana, irembo ryo kwihana rigahora ryuguruye kuri wowe igihe cyose ucumuye ku Mana.

Hamwe n'ibyo, reka gukomeza gushaka kunezeza Imana ukoresheje imbaraga zawe kuko ntiwarenga n'umutaru numwe, ahubwo kora ibi bikurikira :
• Emera ko hari icyaha mu buzima bwawe
• Gambirira kutazongera gukora icyo cyaha ukundi
• Ihane icyo cyaha imbere y'Imana yawe
• Pfukama imbere y'Imana, ubwire Mwuka Wera uti: “ Sinabasha njye ubwanjye Mana. Mfasha kunesha iki cyaha.” Nta cyaha kitari munsi y'ubuntu bw'Imana – cyaba ari ubusinzi, ubusambanyi, ibiyobyabwenge, iby'amarozi,... n'ibindi.
• Komeza gusaba imbazazi n'ubuntu bw'Imana kugira ngo ikomeze kukongerera imbaraga zigufasha kuva muri uwo mworera.
Uku ni uguca bugufi imbere y'Imana. Ibyanditswe biravuga ngo, nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5: 6-7)

Gukiranuka muri ubu buzima tubayemo birashoboka. Si kubw'imbaraga zacu ahubwo ni amaraso ya Yesu ahora atwoza mu buryo bwihariye kandi bwuzuye nkuko tubisoma ngo “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kwose.” (1 Yohana 1: 9) Hanyuma n'Umwuka Wera ukadufasha guhora dutsinda, no kongera kandi gutsinda kurushaho.

NEZERWA.Com

  • September 20th 2016 at 04:31

Kanseri diyabete n'igifu ni zimwe mu ndwara zikizwa no kunywa amazi kenshi mu buzima bwacu

By Ubwanditsi

Abaturage bo mu gihugu cy'Ubuyapani bamaze kubigira akamenyero ko kunywa amazi mbere y'uko bagira ikindi bafata (kurya cyangwa kunywa ikindi kinyobwa kitari amazi) mu gitondo.

Ibi kandi bikaba bishimangirwa n'abashakashatsi badahwema kugaragaza bimwe mu byiza bitagereranywa byo kunywa byibura ikirahuri kimwe buri gitondo mbere y'uko ugira ikindi ufata.

Aba bashakashatsi baboneyeho kugaragaza zimwe mu ndwara zishobora gukizwa no kunywa amazi, zaba izoroheje ndetse n'izikomeye, aha kandi bakomeza bakangurira abantu bose cyane cyane abarwaye zimwe muri izo ndwara kugerageza gukurikiza izi nama ndetse bakaba banatanze zimwe mu nzira zakurikizwa mu gihe banywa ayo mazi.

JPEG - 150.6 kb
Amazi ni ikinyobwa cy'ingezi mu buzima bwa muntu

UBURYO USHOBORA KUNYWA AMAZI AKABA YAGUKIZA:

.Uko ubyutse ushobora kunywa ibirahuri 4 bya mili-litiro 160 mbere y'uko ugira icyo ufata cyangwa ukoza mu kanwa.

.Tegereza gato iminota 45 maze ubone kugira icyo ukoza mu kanwa kurya cyangwa kunywa ikindi (muri iyi minota ushobora kuba usukura amenyo yawe ndetse no mu kanwa muri rusange ariko nta cyo kurya ufata mbere y'uko iyi minota ishira)

.Nyuma y'iminota 15 ya buri funguro irinde guhita ugira icyo unywa, ahubwo wongere kugirafa byibuze nyuma y'amasaha 2

Ku bashaje cyane ndetse n'abarwaye indwara bitakorohera gukurikiza izi nama, bashobora guhera ku kirahuri kimwe bakagenda bigira imbere buhoro buhoro uko iminsi igenda yigira imbere. Ikindi ni uko ubu buryo bushobora gukiza abarwaye ndetse n'abatarwaye bakaba bagira ubuzima buzira umuze.

Zimwe mu ndwara zishobora gukira ndetse n'inshuro wakora ibi kugira ngo ubashe gukira:
.Umuvuduko mwinshi w'amaraso (mu minsi 30)
.Igifu (mu minsi 10)
.Diyabete (mu minsi 30)
.Impatwe/Constipation (mu minsi 10)
.Kanseri (mu minsi 180) n'izindi

JPEG - 85.4 kb
Kugira ngo amazi akugirire akamaro, hakenewe isuku ihagije mu gihe ugiye kuyanywa

Ni byiza ko ibi rero natwe twabigira akamenyero kugira ngo tubashe kubaho mu buzima buzira umuze. Impuguke zivuga ko kunywa amazi akonje cyane mu gihe cyo gufata ifunguro atari byiza kuko bishobora gukurizamo indwara nka kanseri bitewe n'ibinure biba byaturutse kuri ya mafunguro wafashe bikaba byakwibumbira hamwe kubera ubukonje bw'icyo kinyobwa wanyoye.

Ibyiza ni uko mu gihe dufata amafunguro twajya tunywa amazi cyangwa icyayi bishyushye.

Ntitwasoza tutabibukije ko kunywa amazi afite isuku ari imwe mu nzira zo kwirinda indwara nyinshi zituruka ku mwanda.

NEZERWA.Com

  • September 20th 2016 at 02:55

Menya amagambo agize indirimbo « Izina rikomeye » ya Maranatha Men

By Ubwanditsi

Itsinda ry'abasore Maranatha Men ni abasore baririmba indirimbo zihimbaza bahuriye muri korali yitwa Maranatha Family bakaba babarizwa bose mu itorero ry'abadivantiste b'umunsi wa karindwi.

Iyo korali yavutse ishinzwe n'abanyeshuri biga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cyitwa APPACE giherereye mu mugi wa Kigali. Ni muri urwo rwego bashatse ko abantu bumva indirimbo zabo cyane cyane bibanda ku magambo yazo.

Izina rikomeye

Izina rikomeye haba mu isi no mu ijuru
Ni ryo twe twamamaza isi yose iririmbe
Haleluya - Haleluya
Rikora ibitangaza isi yose iririmbe
Haleluya – Haleluya
Amahanga apfukame isi yose iririmbe
Haleluya

Wansobanurira ute ko uwazanywe mu ngombyi
Abasha gusubirayo ari we uyikoreye
Uwavukanye ubuhumyi abasha ate kureba
Utigeze kuvuga abasha ate kuririmba
Uwamaze iminsi ine mumva yahamagarwa akitaba
N'ibindi yabikora…

Izina twamamaza nta rindi ni irya Yesu
Niwe ufite ubushobozi bwo gukiza abo mu isi
Yababariye igisambo kiri ku musaraba
Yakijije Zakayo amuha umutima mushya
Uwamaze iminsi ine mumva yahamagarwa akitaba
N'ibindi yabikora…

Kanda hano wumve iyi ndirimbo - IZINA RIKOMEYE - ya Maranatha Men

  • September 19th 2016 at 13:05

Rinda ijisho ryawe ni ryo rembo rikuru ry'ibikwangiza

By Ubwanditsi

Umwami Yesu yaravuze ati: “Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima. Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima. Niba umubiri wawe wose usābwa n'umucyo ari nta mwanya n'umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk'uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.” (Luka 11: 34-36)

Mu buryo bwinshi umwanzi wacu satani akunze kutugerageresha, ni ukutunyaga umwanya mwiza tuba twifuza kubana n'Imana. Bibe mu mwanya wo gusenga, gutekereza ku Mana, gusoma Bibiliya, kuba mu materaniro yera,... n'ibindi.

Satani azi neza ko natubasha agatuma umwanya wacu munini twakabaye tubana n'Imana tuwukoresha mu bindi bidafite umumaro, iherezo ry'inzira tugana rizatugusha mu mutego ukomeye, kuko na Bibiliya ibivuga iti: “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri wo azasaruramo ubugingo buhoraho.” (Abagaratiya 6: 7-8)

Kugira ngo akwibe uwo mwanya atyo, yuzuza ibintu byinshi mu bitekerezo byawe kugira ngo bibe ari byo utakazaho umwanya wawe munini (hafi ya wose) ubitekerezaho gusa. Kandi inzira yoroshye yo kubyuzuza muri wowe ni uko uba wabihanze amaso. Ibyinshi uhora wibaza cyangwa se bihora bigaruka mu bitekerezo byawe igihe cyose ni uko uba wabirebye ukabyitaho, bikinjira mu bwonko, bikiganza no mu bitekerezo byawe, hanyuma rero washaka no kubyisibamo bikanga. Bigahinduka intambara ikomeye mu mutima wawe.

Kandi ikintu cyose gituma dutekereza ibindi bihabanye no gutekereza kuri Kristo Yesu, icyo ni ikimenyetso kiba kigaragaza ko hari umwijima warangije kugera muri twe. Niba njye ndi umuntu utekereza Kristo kuko nageze mu rusengero ku cyumweru gusa, iki ni ikimenyetso rwose ko hari umwijima warangije kunyinjirana muri njye ntabizi n'ijisho ryanjye rirahumye. Ibi ni ukubera ko mu mutima wanjye simbona neza Kristo Yesu rwose ahubwo ndeba gusa bya bindi byanyinjiranye byuzuye umutima.

Yesu Kristo ni byose! Dusabwa kumutekereza buri saha na buri munota. Icyo dushaka gukora cyose gisabwa kubanza gupimwa kigashyirwa ku munzani wa Kristo, ukabanza kwibaza uti: “Iki kintu ndimo gutekereza/ ngiye kuvuga/ ngiye gukora ndacyemererwa nk'umukiristu, mbese Imana irakinyemerera?

Hari ubwo kandi Umwuka Wera avugana natwe aciye mu ntekerezo zacu, icyo gihe nibwo umuntu amenya ko icyo kintu akwiriye kugikora cyangwa atacyemerewe. Ariko iyo wazimije Umwuka Wera muri wowe menya ko n'intekerezo zawe zidashobora kuyoborwa ahakwiriye. Ubwo nibwo utanashobora gutekereza kuri Kristo Yesu kuko mo imbere haracyarimo umwijima kandi adashobora guturana nawo.

Mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk'uko bwanditswe na Matayo 15: 11, Yesu aravuga ati: “Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.” Gusa aha Yesu yarimo avuga ku byo kurya kandi imitima yacu ntikenera ibyo byo kurya kuko bihita bijya mu gifu, ntibijya mu mutima.

Ariko nk'uko amaso (twakwita irembo ryinjiriramo ibijya mu ntekerezo) ibyinshi byinjira mu muntu ntibibarika kandi bikamwangiza buhoro buhoro kurusha ibyamuvamo, kuko ibimuvamo biba ari umusaruro w'ibimurimo (ibyamwinjiyemo).

Kristo akavuga ati: “kiriya gisohoka mu muntu nicyo gihumanya.” Aha yashakaga kuvuga ibitekerezo bibi: nk'ubugome, uburakari, ishyari, kwifuza kubi,... n'ibindi. Hanyuma ariko se ibi bitekerezo mbere yo gutangira kuva mu muntu biba byamugezemo bite? Igisubizo ni uriya murongo wa 11 twasomye hejuru muri Luka, ni cya gihe ijisho ryafungutse rigaha urwaho ibyo rireba rikanabitindaho bikinjira mu muntu bityo.

Muri ubu buzima tubamo hari byinshi cyane bitugose bihumanya, urugero ni za filime. Hari filime nyinshi cyane benshi bazibamo bakabifata nk'igice kimwe bifashisha bidagadura, ariko ukuri ni uko muri izo filime umwanzi satani yarangije guhishamo imitego n'uburyo bwinshi azi neza ko, nubwo wowe utabizi, ariko harimo byinshi bihumanya bigenda bikibika mu bwonko bwawe buri uko ubihanga amaso buhoro buhoro. Nyuma y'igihe runaka ubwenge bwawe bugasigara ari byo butekereza gusa gusa (automatically) n'aho wowe waba utashatse kubitekereza.

Ndatekereza ko ushobora kuba wisanga mu bihe nk'ibyo unabiturijemo, mu bwenge bwawe ukisanga hari nk'indirimbo ihora ikugarukamo wumvise nko muri publicite runaka, wumva kenshi kuri radiyo, utunze iwawe, uhora wumva mu modoka,... ibyo uhora ubona ukumva kenshi bihora byigarura muri wowe mu buryo udasobanukirwamo. Hakaba nubwo ugerageza kubisiba no kubyirukana inyuma y'ibitekerezo byawe ariko ukumva birongera bigaruka bigaruka... Ni kuki? Ni ukubera ko wabihanze amaso cyane cyangwa wabiteze amatwi cyane maze ibyo bikinjira byinjiranye n'ububi bwabyo bikajya mu mutima no mu ntekerezo zawe bikigumiramo.

Ngaho mfasha gutekereza nko ku muntu utajya mu rusengero na rimwe, cyangwa akajyayo nk'isaha imwe gusa nabwo aruko ari ku cyumweru. Muri we bimera bite? Ninde uzabasha kubimukiza? Ni Imana cyangwa ni umwanzi satani?

Ibindi satani akoresha yangiza ijisho ryacu, ni ibi binyamakuru byerekana abantu bambaye ubusa bigishanya uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Abanditsi b'ibi bitabo cyangwa ibindi byitwa ko bigamije kwigisha, bandika izi nyandiko no kwerekana amashusho ari nayo yibanze satani agenderaho aduhumanya. Iyo ubajije aba banditsi babyo bazakubwira ko babikora kugira ngo bigishe, bahugure, bongerera ubumenyi abantu. Iyo ubyumvise wumva rwose ari byiza kandi ari n'ubwitange bukomeye. Nyamara nta kuri na guto bifite! Kuko iyo biza kuba ari ukuri, kuki batandikaho amasomo yo muri Bibiliya mu gihe buri wese azi neza ko Bibiliya yuzuye ubwenge bwose bwakwigisha umuryango (abantu) muri rusange?

Ibindi ni amafoto n'ama-videwo agaragaza ibikorwa by'urukozasoni (Pornography). Ibi nta washidakanya ko rwose byibasiye ubwonko bwa benshi muri iki gihe cyane cyane urubyiruko n'abandi nka bo, mu bigaragara mu by'ukuri ubona ntacyo bitwaye, nyamara nta kamaro kabyo rwose. Umuntu abiha umwanya akabihanga amaso cyane bigatuma umutima n'ibitekerezo bye byokamwa n'umwijima w'icuraburindi mu buryo we atazi.

Umuntu umwe yaratubwiye ari: Nibuka igihe kimwe nanjye nakundaga kuvuga nti: “umuziki w'isi ufite ubutumwa n'impanuro nziza pe, kandi ugenzuye usanga hari ibihura n'inyigisho za Bibiliya. Nkwiye kuzumva no kuzitaho ntazasigara inyuma.”

Icyo ni ikinyoma cy'umwanzi gikomeye! Ufite ibiryo byiza bisukuye biri no ku isahani isukuye neza, hanyuma bikavangwamo ikiyiko kimwe gusa cy'ibitaka, ntabwo wavuga ngo ibi biryo ni bizima bifite isuku ngo ni uko umwanda ungana na 1% gusa. Oya! Ibiryo byose biranduye rwose! Ngibyo ibyo mu muziki w'isi. Nubwo waba ufite amagambo runaka meza ariko umwuka uri inyuma yayo ni mubi, iyo umaze kwinjira muri wowe uhita utangira guhindanya umubiri wawe wose, nk'uko Yesu abivuga muri Luka 11 nkuko twabibonye hejuru. Ukuri ni uko ikidusunikira kuwumva si ukumva inyigisho ahubwo ni uguhaza ukwifuza kw'umubiri. Umubiri ufite ukwifuza kw'uburyo butandukanye: kurya, kwinezeza no kwidagadura nk'umuziki, kwifuza gukura, gutera imbere,.... n'ibindi

Icyo dusabwa gukora ni iki?

Umurimo wa mbere ni ukurinda rwose intekerezo dutekereza. Ibi bizadufasha gusobanukirwa neza: Ese iki ni iki tureba, Iki ni iki turi kumva,... bidufashe guhunga no gutera umugongo ibyo byose bitwangiza tutabizi. Kuko ibitugose impande n'impande ntibibarika, igikuru ni ukurushaho gusaba Umwuka Wera akaduhe imbaraga zo kubinesha, akaduhe ububasha bwo gutekereza cyane ku Kristo Yesu kurusha gutakaza intekerezo zacu kuri ibyo byose bidafite umumaro, byangiza ubugingo bwacu n'umubiri udasigaye.

Haranditswe ngo: Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. (Abafilipi 4: 8)

Nta handi dushobora kubona amagambo nk'aya atari mu ijambo ry'Imana ari ryo Bibiliya Yera.

Nshuti, ntibyoroshye kunesha ba gato ibiturwanya mu buryo bwose, ibidukururira kubigana ni byinshi kurusha imbaraga zacu za kimuntu.
Duhora dukirana n'imyuka mibi ifite uburambe n'ubunararibonye bw'imyaka myinshi mu bibi no kuyobya. Kandi akazi kayo ni ako, amanywa n'ijoro kugira ngo bemeze neza ko baguhejeje mu mwijima kuzageza ku munsi wa nyuma. Watekereza kureka ibyo byose bikurwanya ukavuga uti: “Sinabasha kwicara ntumvise imiziki y'isi, sinabasha kwicara ntasomye ibinyamakuru byigisha uko basambana, sinabasha kwicara nterebye byibuze agafilime kamwe k'urukozasoni (pornography), sinabasha kwicara nterebye agafilime kamwe k'intambara, cyangwa ko guterana ibipfunsi,... n'ibindi

Nibyo rwose, Ntiwabibasha! Ariko ikibazo si ukubireka kubw'imbaraga zacu. Ikibazo ni ukwemera guca bugufi munsi y'ukuboko kw'Umwami Yesu no kumubwira uti: “Mwami Yesu ndifuza kukumvira, ku mbaraga zanjye sinabasha rwose byarananiye kwikura muri uyu mwijima uri muri njye, ndasenze ngo umfashe.”

Umwami Yesu Kristo ni mwiza, ni mwiza rwose! Wowe umusange utaryarya, ibyo byose by'isi ukunda bikagutwara umwanya wose buri munsi, bituma utamenya ko uri uw'igiciro mu maso y'Imana. Uzahita umenya ko guhora muri ibyo byose nta kamaro bihinduke nk'umwanda imbere yawe. Kugera kuri iyo ntambwe, ako si akazi ka muntu na gato rwose. Ni Umwuka Wera wenyine ubasha kuhatugeza. Ariko udaciye bugufi no kumutakambira usigara mu mwijima ukumva ko bidashoboka kuwuvamo ukanesha, nyamara ahubwo n'ibyo bitekerezo bigushuka bityo ari ibinyoma by'umwanzi satani.

Humura nturarenga ihaniro, Hunga udapfa! Garukira Imana yawe ikubohore iyo minyururu ikuboshye. Satani arakorana umwete kandi imikorere ye yuzuye amayeri menshi yibasira abamuyobotse buhoro buhoro.

NEZERWA.Com

Yesu yahinduye ubuzima bwanjye ndatangara! - Ubuhamya

By Ubwanditsi

Yitwa Jenny, akaba akomoka mu gihugu cya Hayiti, aratanga ubuhamya bw'ukuntu yakiriye agakiza.

Mbere y'uko mpinduka, nari umukobwa w'ikirara, umeze nk'utararezwe. Sinifuzaga na rimwe no guherekeza mama ku rusengero. Rimwe na rimwe najyagayo ari uburyo bwo kwitemberera.

Nari mbizi ko Imana ibaho ariko nkanga kuyisenga. Ubwo narebaga amashusho yerekana urupfu, no kurimbuka, nibwo natangiye kugira ubwoba, cyane cyane gutekereza ko nzapfa ntarizera Kristo mu buzima. Nibwo natangiye guhindura imyitwarire.

Umunsi umwe njye na mama twari tuvuye gusura inshuti baradushimuta. Nagize ubwoba bwinshi ndangije mpiga umuhigo ndavuga ngo ‘'Mana nunkura aha hantu nzakwemera nkwakire nk'Umwami n'Umukiza wanjye.'' Umunsi ukurikiyeho, twembi baraturekuye. Nategereje gihe kirekire mbere yo guhigura wa muhigo nahize ariko nyuma nza kwakira Yesu mu bugingo bwanjye, numvise mbaye mushya, ibintu byose birahinduka.

Ibyo byabereye hafi y'urusengero aho mbarizwa kugeza ubu. Nyuma naje kuba njyenyine, nsubira inyuma kubera kuba njyenyine ngwa mu byaha byo kuryamana n'abo duhuje ibitsina. Ntekereza ko nabitewe no kuba njyenyine kuko ntari mfite uwo kuncyaha ngo angire inama.

Nahoraga numva ijwi rinsaba kubireka nkabivamo ngakizwa neza ariko nkabura imbaraga. Imana yaje kunyoherereza inshuti barantungura muri ibyo bikorwa by'urukozasoni.

Imana yarahantabariye ingarura mu murongo wayo, ubu ndanesha hamwe na Yesu, ariko kandi harimo inyungu kubana na bene data kuko mufashanya guhugurana no kubwirana amakuru yo mugihugu cyo mu ijuru.

Imitekerereze yanjye yarahindutse. Nubwo abadayimoni bakomeje kungenza mu gihe nari maze guhinduka, Imana yampaye intsinzi. Ikiza cyo kubaho muri ubu buzima bw'agakiza nuko nubwo ushobora guhura n'ibigukomereye bimeze nk'ibikuboshye, Imana ishobora byose irakubohora mu kanya nk'ako guhumbya.

Burya ubasha kugira uruhare mu gitangaza cyawe!

By Ubwanditsi

Kuko yavuze bikaba, Yategetse bigakomera. (Zaburi 33: 9)

Bibiliya ni igitabo kigizwe cyane cyane n'amateka y'ibitangaza Imana yagiye ikora bikomeye. Si buri wese wahita yumva ubwo butabazi bwavuye mu ijuru butyo: inyanja itukura yacitsemo kabiri Abisiraheli barambuka, indwara zikaze zakize abantu bareba, ugutsinda intambara mu buryo butangaje.

Birumvikana ko Imana yacu ni Imana itangaje!

Ibitangaza by'Imana bigaragarira cyane ku bintu bigaragarira amaso yacu ko bidashoboka, hari ubwo Imana inyuranya n'ibyo twita ihame ry'ibiboneka bimwe na bimwe, ikabikora ku bushake ishaka gusa kugaragaza ubudahangarwa bwayo n'imbaraga igira.

Urugero ni igihe Yesu yagendagenze hejuru y'inyanja cyangwa igihe indogobe yari ihetse Baramu yahanuraga ikanga gukomeza urugendo ibonye Malayika w'Imana nyamara Baramu we atamubona… n'ibindi

Uko byaba bimeze kose, itegeko ryarangije gutorwa cyangwa ntiritorwe ko uba uku n'uku, Senga Imana ikoreshe imbaraga uyiziho maze urebe ngo ibyigize intakorwaho biracika intege ugakomeza.

Ijugunye mu Nyanja y'amasengesho no mu migambi y'Imana kugira ngo ikore ibitangaza bituma ugera kubyo wateguriwe kugeraho. Imana iravuga bikaba kandi yategeka bigakomera.

Imana yawe ishoboye kugira icyo ikora gikomeye kandi gitangaje ku buzima bwawe no guhindura byinshi ku amateka yawe. Birumvikana ko uri guca mu bigoye, ariko Imana itegereje ko uzamura ijwi ryawe ukayihamagara, ukazamura ukwizera kwawe imbere y'intebe y'imbazi kugira ngo ubona gutabarwa nayo.

Kugira ngo ubone Imana ikora, ni uko ureka imigambi yayo ikabanza imbere y'iyawe. Iri niryo hame ry'ibanze. Ugukora kw'Imana ntigusigana n'ubushake bwayo ahubwo birajyana. Ibitangaza biva mu kwemera gushyira mu bikorwa ugushaka kw'Imana. Uru nirwo rufunguzo rwonyine rufungura ibitangaza bikomeye ku buzima bwawe.

Sengana natwe iri sengesho: Mwami Mana ndifuza kugaruka mu migambi yawe no mu masezerano yawe. Maze gusobanukirwa ko ninkumvira birampesha kugaruka nkinjira mu buzima bw'ibitangaza. Urakoze Yesu Amen

Rejoice Ministries

  • September 17th 2016 at 02:30

Sobanukirwa n'impano yo kuvuga mu ndimi z'Umwuka Wera

By Ubwanditsi

Icya mbere tubona ku byerekeye iyo mpano y'Umwuka Wera, ni uko ibivugwa ari ururimi nyarwo. Mu gitabo cye ku munsi wa Pentekote, Luka atumenyesha uko abigishwa bujujwe Umwuka Wera batangira kuvuga izindi ndimi. Abayuda b'abaturage b'abanyamadini bati: “Twese turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu”. Iyo mpano uko yari iri kuri uwo munsi, ni ko iri uyu munsi wa none.

Ivugabutumwa mu rundi rurimi rw'Umwuka abantu ntibashobora kubisobanukirwa kuko atari ururimi rwabo ahubwo ari urw'abamalayika. Dusoma muri 1 Abakorinto 13: 1 dutyo: “Nubwo navuga indimi z'abantu n'izabamalayika…” Ntabwo ari ukuvuga ko bavuga neza cyane uko bamwe bakeka, ahubwo bavuga indimi z'abamalayika mu mbaraga z'Umwuka Wera. Bamwe bavuga ko ibyo bumva atari ururimi nyarwo. Ariko kandi niba atari urwo mu isi, ni urwo mu ijuru.

Abavuga indimi nyinshi bavuga inkuru zitari zimwe. Kenshi imitima yabo ivugana n'Imana nk'abatoni bayo uko bavuga. “Utavuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira, keretse Imana; kuko ari nta wumva ahubwo mu Mwuka avuga amayobera” 1 Abakorinto 14: 2.

Ni ubwo bwoko bw'ururimi Pawulo yagaragaje igihe avuga ati: “Nzajya nsengesha umwuka wanjye kandi nzaririmbisha Umwuka wanjye” 1 Abakorinto 14: 15. “Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana, umwuka wanjye urasenga ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.” (1 Abakorinto 14: 14).

Bene urwo rurimi ntibikwiriye kuruhindura kuko ari ubwiru hagati y'umukwe n'umugeni (Kristo Yesu n'umukiristu). Nta wundi ugomba kubumenya.

Hari n'igihe urwo rurimi ruvuga ibyerekeye Umwami n'ibitangaza bye: nk'ibyabaye ku munsi wa Pentekote, abantu batari bamwe bavuze ngo “turabumva bavuga ibitangaza mu ndimi z'iwacu” Ibyakozwe n'intumwa 2: 11.

Kandi no mu gihe cyacu abantu bavuga batyo. Kenshi ababyumva bamenya ibivugwa, ariko rimwe na rimwe ntibabimenya, icyo gihe ibivugwa bigomba gusobanurwa.

Mu gitabo cyerekana ububyutse bwa Pantekote handitswemo inkuru y'umugore mu gihe cy'iteraniro wavuze indimi nshya, abatuye mu Buyapani bari bicaye inyuma ye batangira kurira. Nyuma umukiristu arabegera atangira kubabaza uko bameze, maze nabo bati: “ Ongera utubwire mu rurimi rwacu uko kuntu yapfiriye abantu bo mu Buyapani.” Uwo mugore ababwira ubuhamya bw'agakiza ka Yesu nubwo yabivuze mu rurimi atazi kuko yari yaruhawe n'Umwuka Wera kuruvuga.

Impano yo kuvuga indimi nyinshi izana umugisha mwinshi. Iradufasha cyane mu masengesho. Mu rurimi Imana yonyine imenya, umwuka wacu ubwira Imana ibyifuzo byacu. Gusenga muri ubwo buryo kuzanira imitima yacu umugisha mwinshi. Hari ubwo gusenga mu rundi rurimi bitugirira akamaro kuruta gusenga mu bwenge bwacu, ndetse rimwe na rimwe iyo mpano ituma haba ububyutse mu banyabyaha.

Hariho umugabo ukomeye yari umuhakanamana ni ukuvuga umuntu utizera ko Imana ibaho. Umunsi umwe yumvise ko abakiristu bo mu mudugudu w'iwabo bari babatijwe mu Mwuka Wera, bakavuga indimi nyinshi, izi nkuru zamuteye kujya mu rusengero rwabo kubashinyagurira kubw'ibyo yise ubusazi. Inyigisho zamaze igihe kirekire ariko nta wavuze mu rundi rurimi maze umuyobozi ababwira ko inyigisho zirangiye, hakurikiraho amasengesho. Uwo mugabo utizera yasigayemo maze ahabwa kumva icyo yari ategereje cyane.

Muri ako kanya umukiristu umwe utarize cyangwa ngo agere no mu ishuri rihanitse atangira kuvuga mu cyongereza atazi ubwe icyo avuga icyo ari cyo ariko uwo muhakanamana yamenye buri jambo ryose. Ni nk'igihano cy'Imana kubw'impamvu ye yo kujya mu rusengero gushinyagurira abakiristu no kubw'ibyaha bye ahisha mu mutima we. Maze wa mukiristu uvuga indimi, akomeza avuga mu cyongereza amubwira urubanza ruzamucirwaho niba yanga guhindukirira Imana. Uwo mugabo w'umuhakanamana yumvise nk'inkota imusonga mu mutima, apfukamira Imana, ayisaba imbabazi yiha Imana kuba uwayo iteka ryose.

Ya mpamvu yamuteye gushinyagurira abakiristu niyo yamuteye guhindukirira Imana. Iyi mpamvu yakoze umurimo mu mutima we kurusha inyigisho nyinshi kuko yatanzwe n'umuntu utamenye ubwe ibyo avuga ibyo ari byo, ariko yari yabihawe mu mbaraga z'Umwuka Wera.

Umurimo wa mbere w'impano yo kuvuga indimi nyinshi ni uko uyifite yiyungura. “Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura itorera.”1Abakorinto 14: 4.

Iryo jambo “kwiyungura” cyangwa “kunguka” mu kigereki ni ukuvuga gufasha gukurira mu Mwuka no gukomezwa mu bwenge, n'ubuntu, n'ukwera. Gukoresha neza iyo mpano gukwiriye umukiristo wese, kugira ngo urusheho guhabwa umugisha.

Buri mukiristu wese uziko afite iyo mpano yo kuvuga indimi nyinshi azi ko yiyungura, mu rusengero rwo mu mutima ashobora kugira inyigisho n'amasengesho umunsi wose. Kenshi ahabwa umugisha uvuye ku Mana igihe ari wenyine, arakomezwa mu kwizera no mu rukundo kuri Kristo. Amaze kurambirwa kurwanira ibyaha n'iby'iyi si byose, asenga mu ndimi nshya ibyo bimutera imbaraga nshya n'ibyiringiro bishya.

Handitswe muri 1 Abakorinto 14: 22 ko indimi zitamenyekana zibera abatizera ikimenyetso yuko Imana ibaho kandi ko ikorera mu bantu bayo, ni ko impano yo kuvuga indimi nshya ari ikimenyetso cy'abizera.

Ku byerekeye gukoresha neza impano yo kuvuga indimi nyinshi, Pawulo yanditse muri 1 Abakorinto 14: 26, 27 ati: “Iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo… cyangwa ururimi rutamenyekana cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.” Impano yo kuvuga indimi nyinshi ntikwiye gukoreshwa kurenza urugero mu Itorero.

Hari inyigisho kuri byo. “Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.” 1Abakorinto 14: 27 Umukiristu mbere yo kuvuga indimi nshya mu iteraniro, abanze amenye yuko umusobanuzi arimo. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.” 1 Abakorinto 14: 28. “Yibwire” ni ukuvuga kwibwira ubwe n'ijwi rito, bituma atabuza abandi kumva inyigisho.

Ururimi rutari ubutumwa bugenewe iteraniro, ntiruvugwe n'ijwi rirenga mu rusengero. Intumwa Pawulo atumenyesha ko yarushaga abandi bakiristo bose kuvuga indimi nshya zitamenyekana. 1 Abakorinto 14: 18. Ariko mu iteraniro, aho kuvuga amagambo igihumbi mu rurimi rutamenyekana, yahisemo kuvuga amagambo atanu ayavugishije ubwenge bwe. Ibi yabivugiye ko hatari hariho umusobanuzi.

Ayo magambo yatumye abanzi b'ububyutse bwa Pentekote bavuga ko iyo mpano ari ntoya hanyuma y'izindi mpano z'Umwuka. Kandi bavuga ko yanditswe hanyuma y'izindi mpano z'Umwuka, kubw'ibyo ari nto: Ariko si byo kuko igituma Pawulo yakundaga kuvugisha ubwenge bwe kurusha kuvuga mu rurimi, nuko ururimi rutamenyekana rutungura (kunguka) iteraniro. Ariko niba hariho usobanura byose birahinduka kuko ubusobanuro bwungura iteraniro ryose.

Impano yo kuvuga indimi nyinshi ntishobora gusimbura iyo kuvuga ijambo ry'ubwenge, n' iyo kuvuga ijambo ry'ubwenge ntishobora gusimbura iyo kuvuga mu ndimi ahubwo buri mpano ifite umurimo wayo. Kubw'ibyo dukwiye kuzifuza zose. Bamwe bakeka ko bakwiye kuvuga indimi n'ijwi rirenga. Si byiza. Imbaraga z'umubiri si zo ziha ubutumwa agaciro, ahubwo ni imbaraga z'Umwuka Wera ziburimo.

Ubusanzwe uvuga indimi zitamenyekana ntakwiye kurogoya uwigisha ubutumwa bwiza. Hari abantu bakeka ko kuvuga indimi nshya kuruta kwigisha Ijambo ry'Imana, ariko si ko biri. Umubwiriza wabatijwe mu Mwuka Wera, akaguma muri izo mbaraga kandi wahawe ubutumwa bwe n'Imana, inyigisho ze ni iz'Umwuka nk'ubutumwa buvugwa mu ndimi n'ubusobanuro.

Umuntu wese wahawe impano yo kuvuga indimi nyinshi, akwiye kwitonda iteka ngo ayikoreshe mu gihe gikwiriye mu buryo bwo kwiyungura no kungura Itorero. Yirinde kuyikoresha mu buryo bwo kuyizanira umugayo abanzi b'Imana. Imana iduhe ubuntu n'imbaraga byo gukoresha neza impano twahawe na yo. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

NEZERWA.Com

  • September 16th 2016 at 23:06

Menya amagambo y'indirimbo “Dutarame” ya Brian Blessed afatanije na Alpha hamwe na Jules Sentore

By Abel Mwizerwa

DUTARAME

Reka nguhimbaze nguhe icyubahiro
Erega Mana urabikwiriye
Reka ngushime Mana

Hari benshi batarama bataramira ubusa wee
Hari n'abandi batarama bataramira ibigirwa-mana weee
Cyo nimuze dutarame, ayi eeh dutaramire Imana
Abakobwa mutarame ayi eeh n'abasore dutarame
Abakuru mukome amashyi tubyinire Uhoraho
Tumuvugirize impundu wee arakomeye arakarama

Dutarame dutarame… iyeeh dutarame
Dutaramire Imana wee… iyee dutarame
Ayiii dutarame dutarame… iyeeh dutarame
Tubyinire uhoraho… iyeeh dutarame….

Uuumh! Ngutuye umutima wanjye ubwenge n'umubiri mana
Ndambuye amaboko yanjye ngo ngutaramire
Mwami uganjije hose mukiza wo kwizerwa

Dutarame dutarame… iyeeh dutarame
Dutaramire uhoraho… iyee dutarame
Dutaramire nyaguhora ku ngoma… iyeeh dutarame
Byina wikunde uberwe neza… iyeeh dutarame….

Mureke njye muririmbire mureke njye mutambire
Mureke muvuge ibigwi Uwiteka wampaye amahoro
Uwiteka yampaye umunezero
Yankuye ku cyavu anyicazanya n'ibikomangoma
Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh!
Mureke njye mutambire Mureke muvuge ibigwi
Akwiriye icyubahiro, Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh!
Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh! Iyeeeh

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO "DUTARAME"

NEZERWA.Com

  • September 16th 2016 at 00:45
❌