WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2017Imvahonshya

Gutanga umusoro, ni ugutanga umusanzu wo kubaka igihugu

By IMVAHO NSHYA

Iterambere ry'abantu cyangwa iry'igihugu cy'abantu runaka, rigirwamo uruhare n'abaturage, bo ubwabo bagatera imbere, ndetse bagateza imbere igihugu cyabo. Nyamara, byanga bikunze, gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere igihugu, usanga ahanini bisaba ko habaho guhindura imyumvire y'abaturage, bakabona ibintu kimwe, bakamenya impamvu y'umusanzu wabo.

Uyu musanzu ushingirwaho gutera imbere kw'igihugu, ahanini ni uturuka mu gutanga umusoro ku bikorwa bibyara inyungu baba bakora. N'ubwo uyu musanzu ubundi ari itegeko, benshi basabwa gutanga umusoro bakumva ko bahohotewe, ariko atari ko biri, ahubwo ari ugushaka kwigwizaho umutungo utari uwabo kuko umusoro uba ugomba kujya mu isanduka ya Leta.

JPEG - 68.5 kb
Umusoro abaturage batanga niwo ubafasha kubaho neza

Kandi uyu musoro, icyo ukoreshwa, ni ibikorwa by'iterambere, ni ukubaka ibikorwa remezo nk'imihanda, amashuri, amavuriro, kugeza ku baturage amazi meza, amashanyarazi n'ibindi byinshi nko kubacungira umutekano, na gahunda zindi zinyuranye za Leta kandi umuturage afitemo inyungu nyinshi. Burya, no mu bihugu byateye imbere, nta handi baba barakuye, ni mu misoro itangwa n'abanyagihugu.

Nyamara ariko, n'ubwo hari abashaka kunyereza imisoro bakoresheje uburyo bunyuranye, kimwe no gukora ubucuruzi bwa magendu kugira ngo batawutanga, si uko baba batazi ko ari inshingano zabo gusora, baba babizi neza, ari yo mpamvu umuntu afatwa akora ubucuruzi bwa magendu, agerageza kubukora kuko hari icyo aba ashaka guhunga. Iyo ni imisoro aba ashaka kudatanga.

Umuntu ukoresha bene ubu buryo bwo kudatanga umusoro, nta cyo yabona yireguza bitewe n'uko Abanyarwanda bamaze kumenya akamaro k'inshingano zo gusora, ahubwo keretse abatari bahindura imyumvire, ni cyo gisigaye, naho ibindi byo birazwi, nta wavuga ko atazi inzira zinyurwamo ngo habeho gutanga uwo musoro, igihe aba azi inzira anyuramo kugira ngo akore magendu, cyangwa se ngo arigise umusoro.

Igihe cyo kwigira ni igihe kijyana no kumenya no gusobanukirwa inshingano yo gutanga umusoro ndetse no gukebura no gukangurira abataragera kuri urwo rwego kubikora, kuko impinduka zawo nziza zigera kuri buri wese. Uwo mucuruzi uwutanga aba akeneye umutekano w'ibicuruzwa bye, aba akeneye umuhanda ukoze neza binyuzwamo, abana bariga ndetse n'ibindi byinshi by'iterambere rusange.
Ubwanditsi

Rulindo:Habineza yijeje abaturage ko naba Perezida azateza imbere ikinyarwanda

By IMVAHO NSHYA

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza, uhagarariye ishyaka riharanira guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, yiyamamarije mu Kagari ka Rwamahwa mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, abwira abaturage ko nibamutora mu byo azashyiramo imbaraga harimo no gusigasira ururimi rw'ikinyarwanda.

Ubwo yageraga kuri Base mu karere ka Rulindo, umukandida Dr Frank Habineza, yakiriwe na Mujijima Jurithe, umuyobozi w'akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu kiganiro yahaye abaturage baje kumva imigabo n'imigambi ye, Dr Frank Habineza yagize ati “Nta bwo twese twagize amahirwe yo kwiga ikinyarwanda mu mashuri kubera amateka, ariko icyo ngiye kuzibandaho mu gihe nzaba mbaye Perezida wa Repubulika ni uko abana bagomba kuzajya biga ikinyarwanda uhereye mu mashuri y'ikiburamwaka kugeza muri kaminuza, kandi hakavamo n'abazajya babona dogitora bitari iby'abize indimi bonyine, ururimi gakondo rw'ikinyarwanda tugomba kurwitaho”.

JPEG - 38.7 kb
Dr Frank Habineza ageza imigabo n'imigambi ye ku baturage

Yagaragaje ko usanga mu bindi bihugu bakomera ku ririmi gakondo rwabo mu rwego rwo gusigasira umuco, ari nayo mpamvu na we asanga mu Rwanda bikenewe.

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko abasirikari n'abapolisi bazajya bubakirwa amazu aho bakorera ntibabe kure y'imiryango yabo, ubushobozi bwo kubaka ayo mazu burahari, kuko niduca ruswa tuzabona ubushobozi”.

Nk'uko yakunze kubigarukaho aho yagiye yiyamamaza hose, uyu mukandida yavuze ko mu gihe azaba abaye Perezida wa Repubulika azagabanya imisoro, agateza imbere abarimu n'abaganga.

Yavuze kandi ko naramuka atowe umunyarwanda azajya ahinga icyo ashatse nta we umubwirije icyo ahinga.

Yagize ati “Umuturage agomba kuzajya ahinga icyo yifuza guhinga, ahinge ikirayi, ikigori nta muntu umubujije kugira ngo tugire umutekano w'inda, aho umunyarwanda agomba kubaho adasabiriza ni cyo tugomba guca”.

Habineza kandi yagarutse ku guteza imbere ibikorwaremezo, avuga ko azongera imihanda mu rwego rwo koroshya ubuhahirane bw'abaturage, ndetse n'imwe mu mihanda itaratunganywa nayo ikitabwaho ku buryo nta muturage uzongera kugenda mu ivumbi.

BASANDA NS OSWALD

Ibigwi n'amateka by'umutoza Nduhirabandi umaze imyaka 18 muri Marines

By IMVAHO NSHYA

Nduhirabandi Aboulkharim “Coka'' ni we mutoza wa mbere urambye mu ikipe kuruta abandi bose hano mu Rwanda. Uyu wahoze ari myugariro wa Kiyovu Sports na Etincelles FC amaze imyaka 18 arwana no gufasha Marines FC kudasubira mu cyiciro cya kabiri azamura abakinnyi benshi barimo abari kuvugwa ubu nka myugariro Nsabimana Aimable wa APR FC, Manzi Thierry wa Rayon Sports na Itangishaka Blaise wa APR FC.

Coka yahaye ikiganiro kirambuye Imvaho Nshya ku buzima bwe nk'umukinnyi, umutoza n'umukunzi w'umupira w'amaguru.

Umwirondoro bwite

JPEG - 333.5 kb
Nduhirabandi Abdulkarim Coka

Nduhirabandi Abdoulkharim yabonye izuba taliki 30 Mata 1972 mu Murenge wa Gisenyi mu mujyi wa Rubavu. Iri zina rya Coka yarihawe na Se witabye Imana atamusobanuriye icyo rivuga n'impamvu yaryo.

Ni umuhugu wa bucura mu bana 8 (abahungu bane n'abakobwa bane) ba Zimano Salama na Nyakwigendera Nduhirabandi Abdoulhaman. Mukuru wa Coka, bakurikiranaga witwa Bishira Abdoul akaba na Papa wa Bishira Latif myugariro wa AS Kigali, yitabye Imana yishwe n'abacengezi bateye bisi y'ikipe yakiniraga ya Brasserie yo ku Gisenyi.

Yize amashuri abanza mu mujyi wa Gisenyi naho ayisumbuye ayiga muri RDC aho yakuye impamyashobozi ya A2 mu bijyanye no kwigisha (Pedagogie) muri Instititu de Farajat i Goma mu 1995.

Yashakanye na Uwimana Neema mu 1997 babyarana abana batanu (babiri bari mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza, babiri biga mu mashuri yisumbuye n'umwe wiga mu mashuri abanza).

Yabaye umukinnyi ukomeye wa Etincelles FC

Coka yinjiye mu byo gukina umupira mu 1991 akinira Etincelles FC ahamara imyaka itatu nyuma ya Jenoside mu 1994 agaruka muri Etincelles. Nyuma y'umwaka umwe, uyu myugariro w'iburyo yasinyiye Kiyovu Sports amaramo umwaka umwe ahita asubira i Rubavu muri Etincelles ayikinira undi umwaka umwe abona kujya gukinira Marines mu gihe cy'umwaka ushira agirwa umutoza wungirije wa Marines FC mu 1999.

Coka ati ''Nashoboraga gukinira ikipe y'igihugu ariko ibihe byanjye byiza byabaye igihugu kiri mu bihe bikomeye. Nari umukinnyi ukomeye, kuko niba naraguzwe n'ikipe y'i Kigali mvuye i Gisenyi ni uko nari umukinnyi ukomeye mu Rwanda mu bihe byanjye''.

Kwinjira muri Marines FC

Coka ati "Hari hamaze kuvuka ikipe ya Marines itangira kujyenda ijogora abakinnyi ibona beza, icyo gihe yari ifite na gahunda nziza kuruta Etincelles FC tuyijyamo gutyo. Yo yatangiriye mu cyiciro cya kabiri ariko njye nayigezemo nyuma y'umwaka izamutse ubwo yitabazaga abakinnyi bayifasha mu cyiciro cya mbere baje kunshaka''.

Yungamo ati « Njye nkimara kuyibera umukinnyi, twabanye neza nyuma bansaba kubabera umutoza wungirije ndabyemera njyenda nigira kuwo nari nungirije nyuma abayobozi bangirira icyizere bangira umutoza wa mbere, nzamuka gutyo kugeza n'ubu ».

Coka agaragaza ko ari umwe mu binjiranye na politiki yo kuzamura abakiri bato. Ati ''Yari ikipe ifite intego yo kuzamura abana b'abanyarwanda bagira amahirwe bagakomereza ahandi. Twagiye tuzamura abana gutyo tunakomeza kubaka izina kugeza n'ubu, abana uko bgaragaje bagenda tuzamura abandi''.

Kubera igihe kinini gishize, Coka agorwa no kumenya umubare n'amazina y'abana yagiye azamuye ari nayo mpamvu yibuka cyane abavuba nka Habimana Hussein myugariro wa Police FC, Manzi Thierry wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable wa APR FC, Mugenzi Bienvenue wari muri Bugesera FC, Uwihoreye Ismael wa Musanze FC, Nizeyimana Mirafa wa Police FC n'abandi benshi.

Ibanga ry'imyaka 18

Coka avuga ko yabishobojwe n'icyizere yagiriwe n'abayobozi bakuru ba Marines cyane cyane Lt Col Bahizi Theodomir na Afande Bayingana Firmin.

Ati « Iyo icyizere gihari murakora, abayobozi bangiriye icyizere kirenze n'icyo nanjye niyumvagamo, bampa amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo natekerezaga mu mutwe, bo bakampa ibikoresho nkeneye gusa. Bo bakandeka nkakora ibyo numva ntekereza ».

Yakomeje agira ati « Urabona biba bigoye gufata umwana utaramenya no gufata umupira ukarwana nawe , usabwa kumutegura kandi uri no mu marushanwa tugomba kurwanira amanota, byari akazi gasaba icyizere kandi gakomeye turwanira mu myanya y'inyuma, shampiyona yarangira babandi bakagenda ukazana abandi. Rero ufite abayobozi bagushyiraho igitugu, nta cyizere, ntiwabigeraho ».
Impamvu atigeze ahindura ngo ajye mu makipe atwara ibikombe

Umutoza Nduhirabandi avuga ko atigeze abiitekereza kuko yari afite amahoro. Ati « Nakora akazi ntuje. Hari igihe amakipe yigeze kubigerageza ariko nkasanga ntakwiye kubiha amahirwe bitewe n'uko nari mbanye n'abayobozi banjye nkanareba uko akazi kanjye kagenda, mbona nta mpamvu ».

Marines FC yakunze kuba iri mu makipe ashobora kumanuka

Coka yavuze ko imyaka yose yabaye muri Marines FC bur mwaka babaga barwana no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Impamvu nayikubwiye, turangiza shampiyona abakinnyi twari dufite amakipe abakenera akabajyana. Abandi bajya gutangira bagura abakinnyi kandi bashoboye (bo mu Rwanda no hanze) twe tugatangira twigisha abana guhagarara mu kibuga, ukabigisha uko bitwara imbere y'umusifuzi, byamfataga umwanya muremure kandi ndi no kurwana no kubona amanota. Ikibazo gikomeye kiba ukubumvisha ko bashobora kuba abakinnyi b'icyiciro cya mbere barwanira amanota, bikakugora kubumvisha ko bagomba gutinyuka”.

Coka yavuze impamvu Marines FC yitwra neza mu mikino yo kwishyura

Aha uyu mutoza yagize ati “Iyo tugeze mu mikino yo kwishyura baba baramaze gutinyuka, bafite ibyo bamaze kumva. Tugiye guhura na ya kipe bigeze gukina nayo, kuko ubwa mbere tuba twarahuye ayifitiye ubwoba ari ya kipe yumvishe kuri radiyo, twahura nayo mu mikino yo kwishyura ubwoba bukaba bwaramaze gushira atangiye kumva ko igihe cyo kwigaragaza cyageze yaratangiye kubyumva”.

Coka avuga ko yari yasabye ko byibuze aba bana bajya babamarana imyaka ibiri cyangwa itatu ubundi akabakuramo ikipe ikomeye yazana imyanya myiza muri shampiyona.

Isomo ry'ubuzima yiza mu myaka 18 amaze Marines FC

Coka ati “Icyo nabonye bisaba kwihangana. Udafite kwihangana akazi kacu ntiwagakora.Umutoza aba arebwa na komite, abafana, abakinnyi bamwishimiye n'abatamwishimiye, afite urugo rwe agomba gutunga. Bisaba kwicara ugasoma, ukareba televiziyo uti nka hariya nakuramo iki cyazamura ikipe yanjye”.

Mu myaka 18, APR FC ni yo kipe ataratsinda

Coka yemera ko ataratsinda APR FC mu myaka 18 akanaboneraho guhakana ko ari itegeko aba yahawe ryo kutayitsinda.

Ati ''Narwanye nabyo, ndabishaka ariko wapi. Biri mu bintu byambabaje mu butoza bwanjye. Nababwiza ukuri ni uko twinanirwa, kuko mba nshaka kwandika izina ryanjye , byarananiye peee, narabihize biranga''.

U Rwanda rukeneye amarushanwa y'abana

Ahereye ku ikipe ya Kiyovu, Coka avuga ko kugira ngo umupira w'abana utere imbere hakenewe kubyumvisha abakunzi b'umupira ubundi hakabaho n'ubwuzuzanye mu gutegura amarushanwa y'abato.

Ati ''Nka Marines FC ibishobora kubera imiterere yayo ariko biragoye kubyumvisha ikipe za rubanda. Biba bisaba ko abafana bagomba kubyumva bakanabyakira bakumva ko bagiye gutegura abana bizatanga umusaruro nyuma y'igihe, ariko mu makipe nka Kiyovu biragoye kumvisha abafana ngo bajye bihangana''.

Coka asaba ko hashyirwaho imikino y'ingimbi. Ati ''Hariho za Academie nyinshi, ibikoresho nk'uko bimeze kuri APR FC. Bisaba ko abo bana tujya kubategurira mu gice cyabo ntiyujye kubategurira mu makipe hahandi abafana baba bakeneye ibyishimo, bakine shampiyona yabo bitari biriya by'icyiciro cya kabiri''.

Mu buzima busanzwe

Coka ni umukunzi wa FC Barcelone muri Espagne naho mu Rwanda kuva akiri muto akunda Kiyovu hamwe na Etincelles y'iwabo i Rubavu.

Abakinnyi b'abahanga mu Rwanda yabonye ni Haruna Niyonzima hakiyongeraho Manzi Thierry na Nsabimana yizamuriye. Undi mukinnyi w'igitangaza ni Nshuti Dominiko Xavio uheruka kwerekeza muri AS Kigali.

BIZIMANA ERIC

Rulindo: Abakabakaba 200 000 bitabiriye ukwiyamamaza kwa Paul Kagame

By IMVAHO NSHYA

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bazindukiye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki aho umukandida w'umuryango FPR Inkotanyi n'amashyaka bafatanyije, Paul Kagama aza kwiyamamariza.

Mu masaha ya kare ya mu gitondo, abaturage bari bamaze kuzura ku kibuga giteganyirijwemo ibikorwa byo kwiyamamaza, bakabakaba 200 000.

Bishimira byinshi bagezeho muri manda ishize, birimo ko bagejejweho amazi mu mirenge yose, bakubakirwa sitade i Shyiongi, ibikorwaremezo nk'umuhanda wa Mukoto-Tumba, ibigo nderabuzima n'ibitaro bya Kinihira.

Ahagana saa tanu n'igice nibwo Umuyobozi w'ikirenga wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yari ageze mu Gasiza, yakiranwa amashyi menshi.
img11777|center>

Kayonza:Abageze mu zabukuru batishoboye barashimira Kagame wabashyiriyeho ingoboka

By IMVAHO NSHYA

Abageze mu zabukuru batishoboye bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, barashima Perezida Paul Kagame wabashyiriyeho uburyo bwo kubitaho, binyuze mu mafaranga y'ingoboka bagenerwa.

Bamwe mu bahabwa amafaranga y'ingoboka bavuga ko yabagiriye akamaro cyane kuko yabavanye mu bukene. Nzatumaryari Laurence, ufite imyaka 65 yagize ati “Nanjye ndi mu bahabwa amafaranga y'ingoboka, nari niyicariye mu rugo baduhamagaza mu nama uwari waremesheje iyo nama numva aransomye, … nyuma umuntu aza kumbwira ngo uzajye kureba niba nawe uhari, ndagenda ngeze kuri Sacco mbabwiye barareba bampa amafaranga yanjye ndataha, ubu maze kuyafata inshuro enye.”

JPEG - 487.6 kb
Umwe mu bakecuru bahabwa amafaranga ya VUP ashimira Perezida Kagame wabazirikanye

Nzatumaryari avuga ko umunsi wa mbere yabonyeho ayo mafaranga ibyishimo byabaye byinshi cyane.Ati “Nayabonye mu gihe cyiza, utwo nafashe icyo gihe naraduhahishije kuko twari mu nzara nishyura n'uwo nari naririye ideni, andi bongeye kumpa nayaguzemo agahene ubu ndanahingisha.Ayo baherutse kumpa yo nayarwanishije ku murwayi wanjye namwishyurira mituweli.”

Undi mukecuru nawe waganiriye n'Imvaho nshya ni Nyirabagwiza Pascasie, umaze kuyafata inshuro 3.Yagize ati “Abantu baramvuganiye amafaranga barayampa, uku undeba uku nta kana ngira, narimbayeho nabi nta kambaro nagiraga, nagiraga akenda kamwe n'akagutiya kamwe, bayampaye bwa mbere naguzemo utwenda ndambara, bongeye kuyampa naguzemo utwo ndya ngura ka matela n'utundi tuntu two mu nzu n'agasafuriya, nanjye mfite ihene, amasaziro yanjye azaba meza rwose banyitayeho.”

Aba bakecuru bombi icyo bahuriyeho ni uko ibyo Kagame yabakoreye ari ibintu batabona uko babisobanura, kuko ngo hari aho bajya bumva ko abantu bashaje bicwa, naho Kagame we arabahemba akabahembera ko bakuze ari abanyarwanda.

Nzatumaryari yagize ati “Uzamubwire uti abakecuru bawe ubutumwa ubatumaho barabubona kandi ko tuzirikana ibyo yadukoreye.”

Umukuru w'umudugudu wa Rugunga akagari ka Karambi mu murenge wa Murundi, yemeza ko aba babyeyi batowe n'abaturage kandi ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka, ndetse bakaba banabafasha mu mibereho yabo.

HAKIZIMANA YUSSUF

Nyamasheke:Bahamya ko bazatora 100% Kagame wabakijije inzara yari yarabaye akarande

By IMVAHO NSHYA

Abaturage b'umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bahamya ko nta mpamvu n'imwe yababuza gutora Paul Kagame wabakijije inzara yari yarababayeho akarande, igihe bari mu byahoze ari amakomini ya Rwamatamu na Gisovu, muri Perefegitura ya Kibuye.

Ubwo bamamazaga umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, muri gahunda zo kumwamamaza mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke, abaturage benshi baganiriye n'Imvaho Nshya, bagarutse ku kuntu kano gace kari karabaye izingiro ry'inzara, aho umubyeyi atatekerezaga kuba yagaburira abana be ngo barye bahage, nta mwaka wera ngo abaturage bawihazeho, ariko ubu kubera gahunda nziza z'ubuhinzi za Leta baragaburira abana bakarya bagahaga bagasagurira n'amasoko.

Kagwera Anastasie w'imyaka 53, avuga ko yatangiye kurya akijuta, akanaba umuhinzi ntangarugero ku buyobozi bwa Paul Kagame kuko mu myaka ye y'ubuto atari azi ko umuntu ashobora kurya agahaga neza, ariko ubu arishimira ko ahinga urutoki n'imyumbati mu buryo bose batangarira, akaba ashaje arya agahaga, ari yo mpamvu yumva nta cyamubuza gukomezanya na Paul Kagame.

Yabwiye Imvaho Nshya ati “Imiyoborere myiza n'umutekano twahawe na Paul Kagame ni byo byankuye ahabi binshyira aheza, nkaba nshaje nseka nubwo nakuze nganya.Ndi umuhinzi w'urutoki n'imyumbati ntangarugero mu murenge wose kubera ko nabonye ifumbire, yaba iy'imborera, yaba n'imvaruganda, ubutaka bwacu bwashariraga tukabubonera ishwagara tugashyiramo, ngashima Paul Kagame inzara yadukuyemo yo gahora ku ngoma.”

JPEG - 320.2 kb
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakereye kwamamaza umukandida wabo

Avuga ko kuba baranabonye umuhanda wa kaburimbo wongereye ubukungu bwabo kuko n'icyo gitoki iyo umuhinzi akigejeje ku muhanda kigurwa byihuse kubera abantu benshi basigaye bahanyura kandi mbere bitarabagaho, akaba ari ho ahera avuga ko gukomezanya na Kagame bimuha icyizere cyo kuzagera kuri byinshi atigeze ageraho akiri muto, ari yo mpamvu agomba kuzamutora 100%.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien, yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge n'abaturage bose ko bahishiwe byinshi muri iyi manda igiye kuza kuko n'umuhanda bumvaga ari inzozi bawukoresha biteza imbere.

Ati “Tumutore mwirebere ngo n'ibindi biraza kuko n'uyu muhanda tugenda tunyereraho ntawawutekerezaga kandi twaragize abayobozi kuva kera.Ntimubyibuka? Ntimwibuka inzara mwahoragamo mukubitira abana kuryama? Ubu se ntimurya mugahaga mukanasagurira amasoko? Tumutore murebe ngo murakira ab'ahandi bagatangara.”

Yakomeje ababwira ko ibyo babona ari bike ugereranije n'ibyo bagiye kubona mu myaka iri imbere igihe baba bahisemo neza kandi ko imvugo ya Chairman w'uyu muryango ku rwego rw'igihugu Paul Kagame ari yo ngiro, amahitamo akaba ari ayabo.

Mukandanga M.Josée, Vice- Chairperson w'uyu muryango muri uyu murenge, avuga ko kwamamaza umukandida wabo bigenda neza nta mbogamizi n'imwe bahura na yo, akizera ko n'amatora azagenda neza, umukandida wabo agatorwa 100%, agasaba abaturage bose kwitabira gahunda zo kwamamaza uyu mukandida kuko iyo yita ku mibereho myiza yabo atareba umunyamuryango gusa ahubwo areba buri munyarwanda.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Yesterday — July 19th 2017Imvahonshya

Kirehe:Ibyo Perezida Kagame yemereye abaturage byabagezeho 100%

By IMVAHO NSHYA

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, avuga ko abatuye akarere ka Kirehe bashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, kuko ibyo bamusabye mu mwaka wa 2014, ubwo yabasuraga, akabibemerera, byose byamaze gushyirwa mu ngiro 100%.

Tariki 14 Ugushyingo 2014, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye akarere ka Kirehe, maze abaturage bamugezaho ibyifuzo birimo kubakorera umuhanda uhuza imirenge ya Nasho mu karere ka Kirehe na Kabarondo mu karere ka Kayonza, umunara wa Radiyo, ibikorwaremezo by'amashanyarazi, n'imodoka yasabwe na Koperative y'abahinzi ba kawa, bo mu murenge wa Musaza, COCAMU.

Mu kiganiro n'Imvaho Nshya, Muzungu Gerard uyobora akarere ka Kirehe, yatangaje ko ibyo abatuye Kirehe bari basabye Perizida Paul Kagame, byose ubu byamaze gushyirwa mu ngiro 100%, ndetse hiyongeraho n'ibindi byinshi byiza abatuye Kirehe bagejejweho muri iyi manda y'imyaka irindwi ya Perezida, yatangiye mu mwaka wa 2010.

JPEG - 209.4 kb
Imodoka Perezida Kagame yamereye abagize COCAMU nayo bamaze kuyihabwa ndetse bishimira inyungu ibinjiriza

Avuga ko umunara wa FM abaturage bari basabye, ubu wamaze kubakwa mu murenge wa Nyamugali, mu kagari ka Kiyanzi, watumye ibihumbi by'abaturage batuye mu mirenge 4 ikora ku kibaya cy'uruzi rw'Akagera ubu bose bumva amakuru n'ibiganiro byo ku maradiyo yo mu Rwanda nta komyi.

Ati “Ibyo yatwemereye byose, byagezweho, byose byarakozwe rwose, imvugo ye ni yo ngiro.Mu byo yari yemereye abatuye Kirehe, ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2014, harimo umunara wa radiyo.Ubu wamaze kubakwa mu murenge wa Nyamugali, warangiye mu mwaka ushize wa 2016.

Abaturage barawishimiye cyane kuko watumye abenshi cyane batuye mu mirenge ya Mpanga, Mahama, Kigarama na Nyamugali, bava mu bwigunge, ubu bakaba bumva radiyo.”

Meya Muzungu akomeza avuga ko ikindi Perezida Kagame yari yemereye abatuye akarere ka Kirehe ari ugukora umuhanda uhuza Kabarondo (Kayonza) na Nasho (Kirehe), ukaba waramaze gukorwa, ndetse ukaba waroroheje ubuhahirane bw'abatuye uturere twombi, no ku bandi benshi bakenera kuhanyura.

Abatuye i Nasho kandi bari basabye Perezida wa Repubulika ko yabagezaho amashanyarazi mu murenge wabo, ubu akaba yaramaze kuhagezwa.

Kandi by'umwuhariko ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bushimira Perezida Kagame ko mu gihe cya manda y'imyaka 7, kuva muri 2010 amashanyarazi yavuye ku kigereranyo cya 0%, mu karere ka Kirehe, ubu (2017) akaba amaze kugezwa mu mirenge 12 igize aka karere, ku kigereranyo cya 26.8 %.

Ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasuraga akarere ka Kirehe mu mwaka 2014 kandi, umwe mu banyamuryango ba COCAMU, Koperative y'abahinzi ba kawa basaga 580 bo mu mirenge ya Kigarama na Musaza, yamugaragarije ko bafite imbogamizi mu kwegeranya umusaruro no kuwugeza ku isoko, kubera kutagira imodoka.

Icyo gihe yabasezeranyije ko mu minsi mike ibageraho, maze bidatinze muri Gicurasi 2015, bashyikirizwa imodoka nshya ya FUSO ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 40.

Abagize iyi Koperative, mu kwezi kw'Ukuboza 2016 bishimiraga ko imodoka Perezida Kagame yabahaye nk'impano yababyariye inyungu nyinshi zirimo kuborohereza akazi, ndetse by'umwihariko mu mwaka umwe bari bamaze bayikoresha yari imaze kubinjiriza inyungu y'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 6.

Hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho mu myaka 7 ishize

Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe kandi butangaza ko bwishimira cyane iterambere ryagejejwe ku batuye akerere ka Kirehe, mu gihe cy'imyaka 7 ya manda ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame; (kuva 2010-2017).

Muzungu Gerard, uyobora akarere ka Kirehe avuga ko kuva 2010 kugeza uyu munsi (2017) mu karere ka Kirehe hakozwe imihanda myinshi cyane, irimo umuhanda Nyarubuye-Nasho, Rwanteru-Kigina-Birembo,Nyamugali-Mahama. Hakiyongeraho n'indi mihanda mito y'imigenderano yagiye ikorwa muri gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP).

Imiyoboro y'amazi yubatswe, irimo uwa Mpanga, Gatore, Kigina, Mushikiri na Nyamugali, yatumye kugeza ubu 78% by'abatuye akarere ka Kirehe bagerwaho n'amazi meza, bavuye kuri 58%; byariho mu mwaka wa 2010.

Ibikorwaremezo byinshi birimo ibyumba by'amashuri bishya byarubatswe, hashyirwaho ishuri ry'imyuga, amavuriro, inzu yakirirwamo abashyitsi bagana akarere ka Kirehe, gare y'imodoka,...byose byakozwe mu myaka 7.

Ibice by'akarere ka Kirehe byazahazwaga n'izuba birimo imirenge ya Mpanda, Nasho, Nyamugali, Mahama, byagejejwemo ikoranabuhanga mu buhinzi hatunganywa ibishanga, ndetse hahangwa ibiyaga 5 (dams), birimo amazi yuhira ku buso buri mu bishanga n'imusozi, bugera kuri hegitari zisaga 1500.

Mu mirenge ya Nasho na Mpanga, kandi ni ho hakorerwa umushinga mugari wo kuhira imyaka, hakoreshejwe ikoranabuhanga ridasanzwe aho ubuso bungana na hegitari 1100, ku butaka buhuje, abahafite ubutaka bahinga ibihembwe 3 by'ihinga, mu gihe mu myaka yashize bari barazahajwe n'izuba, ryabatezaga amapfa.

Mu myaka 7 ishize kandi mu karere ka Kirehe, inka zigera ku ibihumbi 15, zorojwe imiryango itishoboye, muri gahunda ya Girinka munyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bukaba butangaza ko ibi byagize ingaruka nziza mu kuvana abaturage mu bukene, binyuze mu kubona umukamo, ifumbire, no kwiyongera k'umusaruro ukomoka ku buhinzi.
MANISHIMWE NOËL

Paul Kagame ati “Ntitubaza Umunyarwanda idini kugira ngo tumugezeho amajyambere”

By IMVAHO NSHYA

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko ako karere ari urugero rw'uko u Rwanda rwihariye, ariko avuga ko hari abadashaka kubibona.

Kandida Paul Kagame yasobanuriye abaturage ba Bugesera ko u Rwanda rwabanje kumenyekana mu mahanga kubera amateka mabi, ariko ubu bakaba bakwiye kwishimira ko ruzwi kubera amateka meza.

Yagize ati “Bugesera ni urugero kuri byinshi ku budasa bw'u Rwanda. Harimo bw'u Rwanda ni ibintu byinshi cyane, harimo n'aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana, rubanza kumenyekana ku mpamvu zitari nziza, ibyo nabyo byatumye tudasa n'abandi ariko ku mpamvu mbi.”

JPEG - 74.8 kb
Paul Kagame asuhuza abaturage b'i Bugesera

“Ubu hari ubudasa bw'u Rwanda butandukanye n'ibyo ngibyo. Hari ubudasa budutandukanya n'igihe kibi cyo muri aya mateka. Hari ubudasa bw'inzira tumazemo igihe twandika amateka meza abantu bagomba kumenya. Hari ubudasa kuri byinshi, n'iyi nzira turimo ya demokarasi y'amatora, no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo budasa budashimisha bamwe bagahitamo kubwirengagiza, ariko ashimangira ko ibyo ntacyo bizahindura ku budahangarwa bw'Abanyarwanda.

Yagize ati ‘Niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se wenda ntibanashaka kubyumva ariko ibyo birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko nubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo. Nibatatwumva kubera tudashaka kureka ubudasa bwacu bwo kubaka igihugu basenye, ibyo birumvikana.”

Yongeyeho ko kuri ubu Abanyarwanda bimitse ubumwe, ku buryo nta n'umwe usigara mu iterambere.

“U Rwanda rwacu dushaka rw'ubumwe budasiga umunyarwanda n'umwe inyuma. Ntabwo tubaza umunyarwanda idini rye kugira ngo tubone kumugezaho ibyo akwiye mu majyambere, ntabwo tumubaza umuryango akomokamo nta nubwo tumubaza agace k'akarere cyangwa k'igihugu akomokamo.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul KAgame yavuye i Bugesera ajya i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yari ategerejwe n'iyindi mbaga y'abaturaga babarirwa mu bihumbi.

Umugaba w'ingabo z'u Bufaransa yeguye

By IMVAHO NSHYA

Umugaba w'ingabo z'u Bufarana, Pierre de Villiers yeguye kuri uyu wa Gatatu nyuma y'umwuka mubi hagati ye na Perezida Emmanuel Macron.

Hari hashize iminsi aba bagabo babiri batumvikana bapfa ingengo y'imari yagenewe igisirikare.

Itangazo De Villiers yashyize ahagaragara rivuga ko yari atagishoboye kuyobora igisirikare kugira ngo gisigasire ubusugire bw'igihugu cye.

Ati “Ni yo mpamvu nujuje inshingano zanjye nshyikiriza ubwegure bwanjye Perezida wa Repubulika nawe arabwemera.”

JPEG - 97 kb
Pierre de Villiers

BFMTV ivuga ko hatangiye guhwihwiswa abashobora kumusimbura barimo Andre Lanata, umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere, w'imyaka 55 warwanye intambara muri Irak, Tchad na Kosovo.

Hari kandi Grégoire de Saint-Quentin w'imyaka 56 ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Volleyball: Murangwa yabonye ikipe muri Romania

By IMVAHO NSHYA

Murangwa Nelson wakiniraga ikipe ya Liiga Riento muri Finland ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.

Uyu musore w'imyaka 24 ubu uri kumwe n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu myiteguro y'irushanwa ry'akarere ka 5 rizabera mu Rwanda yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Tricolorul LMV Ploiesti VC mu cyiciro cya mbere muri Romania nk'uko tubikesha urubuga rw'iyi kipe www.tricolorullmvploiesti.ro.

Iyi kipe Murangwa yerekejemo yasoje shampiyona iheruka ya 2016-2017 ku mwanya wa 5 naho ACS Volei Municipal Zalau akaba ari yo yegukanye umwanya wa mbere.

JPEG - 238.8 kb
Murangwa Nelson wamaze kubona ikipe mu cyiciro cya mbere muri Romania (Foto Bugingo F)

Muri Gicurasi 2017, Murangwa Nelson yari yagiye muri Koreya y'Epfo mu mujyi wa Incheon gukora igeragezwa gusa ntiyabasha gutoranywa mu bakinnyi 7 bifuzwaga kugira ngo babona amakipe. Ibi bikaba byari muri gahunda y'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball muri Koreya “KOVO” bashyizeho aho batumira abakinnyi batadukanye bafite impano bagakora igeragezwa abarushije abandi bakabona amakipe.

Tricolorul LMV Ploiesti VC ni ikipe ya 4 Murangwa agiye gukinira hanze y'u Rwanda nyuma Oita Miyoshi Weisel yo mu Buyapani (2014-2015), Middelfart VC yo muri Denmark (2015-2016) na Liiga Riento yo muri Finland (2016-2017). Murangwa Nelson yazamukiye muri GSO Butare kuva 2011-2013 nyuma aca muri Rayon Sports VC (2013-2014) mbere yo kwerekeza hanze y'u Rwanda.

Ku munsi wa Gatandatu wo kwiyamamaza, Kagame aragera mu turere dutatu

By IMVAHO NSHYA

Perezida wa Repubulika akaba n'umukandida w'Umuryango wa RPF-Inkotanyi n'andi mashyaka umunani bifatanyije, kuri uyu wa Gatatu ariyamamariza mu turere twa Bugesera na Kicukiro, anaramukanye n'abaturage i Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge.

Paul Kagame araza ku nyura i Nyabugogo, akomereze i Mayange mu karere ka Bugesera, aze gukomereza i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Nyabugogo, isanzwe yo gari y'imodoka nini mu mujyi wa Kigali, yateraniyemo n'abaturage babarirwa mu bihumbi bose bishimiye gusuhuza Perezida Paul Kagame.
Paul Kagame kandi arava Mayange akomereze ibikorwa byo kwiyamamaza I Gahanga ya Kicukiro aho abaturage benshi bazindutse bajya kwakira uyu mukandida.

JPEG - 52.9 kb
I Nyabugogo, abaturage bazindukiye gusuhuza Perezida Paul Kagame

Abaturage benshi kandi bagaragaye mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, bambaye ingofero, imipira ndetse bitwaje n'amabendera byose bya FPR.

JPEG - 80.8 kb
Batagereje Kagame baririmba indirimbo zigaruka ku byo igihugu cyagezeho
JPEG - 55.9 kb
Abayobozi barimo depite Gatabazi Jean Marie Vianney, Clare Akamanzi uyobora RDB ntibahatanzwe, aha bari kumwe na Zain Verjee wahoze ari umunyamakuru wa televiziyo CNN

Paul Kagame yabwiye abaturage bari i Nyabugogo ko yifuje kuganira nabo kuko buri gihe yahanyuraga akabasuhuza yihuta cyane.

Yabasabye ko mu matora bazatora neza bagahitamo demokarasi n'amajyambere no gukora bakunguka.

JPEG - 109.2 kb
Ikarita yerekana uturere umukandida Paul Kagame ageramo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017

Umukandida wa RPF yababwiye ko Nyabugogo ari ikimenyetso cy'uko mu gutera imbere, u Rwanda rufatanya n'abaturanyi, ashimira abahakorera bakomoka mu bihugu nka Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania.

JPEG - 75.1 kb
Ahagana mu ma saa yine, Perezida Kagame asuhuza abaturage i Nyabugogo

Ngoma:Dufitumukiza yeza igitoki gipima ibiro 175 abikesha kuvugurura urutoki

By IMVAHO NSHYA

Dufitumukiza Anastase, umuturage wo mu murenge wa Kazo, akagari ka Kinyonzo, avuga ko gukora ubuhinzi bw'urutoki buvuguruye byamushoboje gusezera ubukene, ubu akaba ageze ku rwego rwo kweza igitoki kimwe gipima ibiro 175, kandi akaba yibarira inyungu y'amafaranga y'u Rwanda agera ku bihumbi 900 azigama buri mwaka, akura mu rutoki.

Dufitumukiza ni umuhinzi-mworozi utuye mu kagari ka Kinyonzo, umudugudu wa Tunduti,ari naho akorera ubuhinzi bw'urutoki.Mu kiganiro n'Imvaho Nshya, uyu muhinzi yavuze ko ashimira Leta y'ubumwe imbaraga yashyize mu kwigisha abahinzi, no kubakangurira gukora ubuhinzi buvuguruye.

JPEG - 608.5 kb
Dufitumukiza Anastase umuhinzi-mworozi wishimira iterambere akesha imiyoborere myiza

Avuga ko mu mwaka wa 2009 yari umukene w'inyuma y'abandi, ariko kuva icyo gihe yumvise impanuro za Leta y'u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, n'inzego z'ibanze; zijyanye no guca ubuhinzi bw'akajagari no kuvugurura ubuhinzi.

Icyo gihe yatangiye kubishyira mu ngiro, none mu gihe cy'imyaka isaga 7 amaze arishimira iterambere akesha kunoza imyumvire mu kuvugurura ubuhinzi, kuko ageze ku rwego rwo guhinga urutoki yemeza igitoki kimwe gipima ibiro 175; nk'uko abisobanura.

Agira ati “Mpinga imbuto zitandukanye z'urutoki zirimo Fiya17, na 25 n'inyamunyo zisanzwe.Kugeza ubu icyo maze kweza gipima ibiro byinshi ni icyo mu bwoko bwa Fiya, mperutse kukigurisha ku ruganda i Mutenderi dupimye kimwe dusanga gikima ibiro 175.Gusa hari ibishobora kujya munsi, ariko iyo ngereranyije navuga ko neza ibitoki byinshi, kimwe gipima ibiro 150.”

Kuba ubu Dufitumukiza Anastase ageze ku rwego rwo kweza igitoki gipima ibiro bisaga 150, avuga ko ari umusaruro wo guhindura imyumvire n'imiyoborere myiza u Rwanda rwagize; nyuma y'imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Ati “Mu mwaka wa 2009, nabaga mu cyiciro cy'inyuma.Twarahingaga ariko mu kagari kose uwezaga igitoki kinini cyabaga gikima ibiro 15, bitewe n'imikorere mibi, aho insina wasangaga uko zashibutse nta kuzicira bibaho.

Umuntu mu rutoki ahingamo ibishyimbo, ibijumba, amateke, ibihwagari… ikintu cyose ukabivangamo.Ariko kubera gahunda nziza ya Leta, bagiye baduhugura, batubwira ko tudakwiye kuvaga imyaka (ibihingwa), kuko imwe yona indi, umusaruro ukabura.”

Mu iterambere rifatika Dufitumukiza yishimira ko agezeho mu gihe cy'imyaka igera 7 amaze akora ubuhinzi buvuguruye, harimo inzu nziza abamo, ubworozi, kuba akoresha Biyogaze, kuri ibi hakiyongeraho inyungu y'amafaranga agera ku bihumbi 900 yinjiza buri mwaka.

Ati “Ubu mfite urutoki ruvuguruye, kandi rutanga umusaruro w'amafaranga agera ku bihumbi 900 ku mwaka, nizigamira. Namaze kuvugurura inzu yanjye, ubu uyigezeho ni inzu impesha agaciro aho ndi.

Mfite inka, nkoresha biyogaze, mfite televisiyo, kandi n'urutoki rwanjye rukomeje gutanga umusaruro, nanjye nkomeza kwagura ubuhinzi nkora…ibyo byose rero mbikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame.”

Dufitumukiza Anastase, atangaza ko afite umuhigo wo gukomeza kwiteza imbere, guhugura bagenzi be mu gukora ubuhinzi buvuguruye, kandi ngo mu minsi iri mbere arateganya kugura ipikipiki (Moto) azajya atemberaho, akaruhuka guhora agenda n'amaguru.

Kuri ubu kandi, Dufitumukiza Anastase Umuhinzi-mworozi wo mu murenge wa Kazo, ni n'umuyobozi wa Koperative KOTBUKA (Koperative Twitezimbere mu Bukungu Kazo) y'abahinzi b'urutoki, igizwe n'abanyamuryango 50, ikorera ubuhinzi kuri hegitari 8, zihinzweho urutoki ruvuguruye.

MANISHIMWE NOËL

2007-2016: Umuganda wunganiye ingengo y'imari asaga miliyari 127

By IMVAHO NSHYA

Ibikorwa rusange by'Umuganda bifitiye akamaro igihugu n'abaturage guhera muri 2007 byunganiye ingengo y'imari y'igihugu amafaranga 127 939 034 516.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu itangaza ko ibikorwa by'Umuganda byunganiye ingengo y'imari y'igihugu, kuko agaciro k'Umuganda mu mafaranga mu 2007 kari 4 112 943 849 ariko mu ngengo y'imari ya 2016/2017 umuganda wabarirwaga amafaranga y'u Rwanda 21 500 025 813, kikubye inshuro 5 ugereranyije n'icyo gihe.

Muri rusange guhera muri 2007 kugeza ubu, asaga 127 939 034 516 yunganiye ingengo y'Imari y'Igihugu.

Amateka y'umuganda n'akamaro kawo mu Rwanda

JPEG - 282 kb
Ibikorwa by'umuganda abaturage babigize ibyabo

Umuganda ni inyito yakoreshwaga hambere isobanura inkingi y'inzu, yifashishwaga mu gufata igisenge kandi igatuma inzu ikomera. Ijambo Umuganda n'ishyirwa mu bikorwa ryawo byinjijwe mu muco nyarwanda guhera mbere y'ubukoloni kugeza uyu munsi.

Umuganda wari ugamije gufasha abagize umuryango nyarwanda kunga ubumwe, bagafatanyiriza hamwe gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango.

Mu gihe cy'ubukoloni ntibyagenze neza kuko icyo gikorwa cyahuzaga Abanyarwanda cyateshejwe agaciro, inyito y'umuganda, ibikorwa by'imirimo rusange, ibikorwa by'umuganda aho gukorwa ku bushake biteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'ubukungu, ahubwo byahindutse imirimo y'agahato mu nyungu z'abakoloni.

Mu 1974 Umuganda wagaruwe muri Sosiyete, uba nk'igikoresho cya Politiki cyagenzurwaga na Leta. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda y'Umuganda, uhabwa agaciro kawo k'umwimerere ko kugarura ubumwe mu buryo bwagutse no kongera gusana ibyangijwe mu gihe cya Jenoside.

Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho umuganda nka gahunda ihamye izafasha mu kwishakamo ibisubizo mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu.

Umuganda watangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uburyo bwo gukemura imbogamizi zari mu butabera, kubaka ubumwe n'ubwiyunge no guhangana n'ubukene.

Nk'igisubizo, umuganda wafashwe nk'uburyo bwo kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ndetse no guteza imbere ibikorwa mu rwego rw'iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu.

Umuganda kandi ni ingirakamaro mu kugeza igihugu mu cyerekezo 2020 by'umwihariko mu bijyanye n'imiyoborere myiza ndetse no gushyira mu bikorwa intego igihugu cyihaye muri gahunda y'imbaturabukungu ya 2 yo kurwanya ubukene.

Ikindi kandi umuganda ni ihuriro ry'Abanyarwanda bagenzuriramo igihugu cyabo, bareba niba abaturage bagira uruhare mu gufata ibyemezo biteza imbere imibereho yabo kandi bakaba aba mbere mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo byemezo.

Ubwitabire bw'abaturage n'ibijyanye no gutegura umuganda abaturage babigize ibyabo. Urwego rw'ubutabera, Politiki, n'izindi nzego zawuteje imbere kandi hashize igihe ziwifashisha mu kugera ku ntego zazo kuko nyuma y'Umuganga abaturage n'abayobozi baganira bakungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Politiki y'Umuganda

JPEG - 204.7 kb
Abaturage biyubakiye ivuriro ry'ingoboka binyuze mu bikorwa by'umuganda

Muri 2005 hashyizweho Politiki y'umuganda ariko yuzuzanya n'ibyari bisanzwe muri iyo gahunda. Icyo gihe ayo mabwiriza ajyanye n'iyo Politiki yahise atangira gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'ubukungu bw'igihugu.

Iyo Politiki yibandaga ku kubaka ibihari ndetse no guhanga udushya muri iyo gahunda. Umuganda wahindutse igikorwa rusange gikangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere ryabo, kibafasha mu gufatanyiriza hamwe, mu bumwe n'ubwiyunge mu Rwanda.

Ibikorwa binini by'umuganda byagize uruhare mu iterambere no mu ngengo y'imari y'igihugu, ibyo bikorwa byagezweho bigizwemo uruhare n'abaturage.

Urugero harimo kubaka amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, amacumbi y'abarimu, amavuriro y'ingoboka, kubakira imfubyi, abapfakazi, abageze mu zabukuru n'abatishoboye hagamijwe guca nyakatsi, kubaka no gusana ibikorwaremezo, inyubako z'ibigo nderabuzima, gutera ibiti, gukora amaterasi hagamijwe kurinda ubutaka gutwarwa n'isuri.

Mu rwego rwo kumenya uruhare rw'umuganda mu iterambere ry'igihugu no gushishikariza abaturage gukomeza kuwitabira, mu mwaka wa 2010 hashyizweho amarushanwa ndetse n'ibihembo.

Ibyo byafashije mu gukora birushijeho ubukangurambaga ku kamaro k'umuganda, byongera umubare w'abaturage bitabira umuganda aho batuye, imishinga ifatika yagezweho mu turere dutandukanye hifashishijwe umuganda.

Ku nshuro ya 7, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu hahembwe ababaye indashyikirwa mu bikorwa by'umuganda mu ngengo y'imari ya 2016/2017.

Ku mwanya wa mbere haje Ivuriro ry'ingoboka (Health Post) rya Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugali, Akagali ka Kiyanzi muri Kirehe n'igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda 1 500 000 .

Hakurikiyeho inyubako y'Umurenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu bahembwa amafaranga y'u Rwanda 1 200 000. Ku mwanya wa Gatatu haje ibikorwa byo kubaka Ivuriro ry'ingoboka rya Gafumba mu murenge wa Rusatira muri Huye, aho Umurenge wahembwe miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Muri iki gihe umuganda ukorwa ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi guhera saa mbiri za mu gitondo ukamara amasaha nibura atatu. Umuganda wageze ku bikorwa byinshi byiza kandi byose ntibyagaragajwe, ugira uruhare runini mu iterambere ry'igihugu no kunga ubumwe n'uburyo kandi bwo kwinjiza Abanyarwanda muri gahunda zose z'igihugu. Abanyarwanda bakwiye kuwiyumvamo “Agaciro.”

Imbonerahamwe igaragaza agaciro k'ibikorwa rusange 2007-2016

UWIMANA DONATA

Bugesera: Akarere kose karategurirwa kuba Umujyi Nyaburanga

By IMVAHO NSHYA

Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera burishimira iterambere rimaze kugerwaho mu nzego zinyuranye ryagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y'Akarere, n'imibereho y'abaturage ikarushaho kuba myiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ashingiye ku iterambere rimaze kugerwaho mu myaka 7 ishize n'imishinga irimo gukorwa mu karere kose, arahamya ko mu yindi myaka irindwi iri imbere akarere kose kazaba kahindutse umujyi nyaburanga uhuruza abanyarwada n'abanyamahanga.

Icyerekezo bafite bagishingira ku bikorwa remezo bimaze kubakwa n'ibikirimo kubakwa birimo Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera kigeze kure cyubakwa i Rilima, Umudugudu w'icyitegererezo wa Mbuganzeri wubatswe mu murenge wa Rweru, icyanya cyahariwe inganda, n'ahantu nyaburanga hakomeje gutunganywa mu bice bitandukanye by'akarere.

JPEG - 174 kb
Igishushanyo mbonera cy'Ikibuga cy'indege cya Bugesera

Mu kiganiro n'Imvaho Nshya, Bwana Nsanzumuhire yavuze ko ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko n'ibiteganywa bizagerwaho nibakomezanya n'ubuyobozi bushyize imbere kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

Yagize ati “Aho dushaka kuganisha akarere kacu ni ahajyanye n'igishushanyo mbonera dufite, kigaragaza akarere nk'umujyi. Turifuza ko mu myaka irindwi akarere kacu kazaba wa mujyi w'icyitegererezo aho abantu bose batuye neza.”

Icyerekezo cy'akarere ngo kizakomeza kujyana n'imibereho myiza n'iterambere y'abaturage.

Ubuhinzi n'ubworozi bwahinduye amateka

Bwana Nsanzumuhire avuga ko ibimaze kugerwaho guhera mu mwaka wa 2010 byahinduye isura y'Akarere ku buryo gasigaye gahuruza abaturutse mu tundi turere tw'igihugu n'abavuye mu mahanga bakaza kwihera ijisho.

JPEG - 295.8 kb
Akarere ka Bugesera kagemura umusaruro utubutse w'ikawa

Ibyagezweho bihera ku rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi aho amapfa mu karere yabaye amateka kuko abaturage beza imyaka ibatunga mu gihe cy'imvura n'izuba kuko bumvise neza gahunda yo guhuza ubutaka no kuhira i gasozi.

Hamaze guhuzwa hegitari zigera kuri 65,322.40 zihingwaho ibihingwa binyuranye birimo ibitunga imiryango igasagurira isoko n'ibihingwa ngengabukungu. Ibishanga na byo byatunganyijwe kijyambere guhera mu mwaka wa 2010 biragera kuri hegitari 1792.

Bwana Nsanzumuhire ati “Ubu dufite umusaruro uri hejuru bitewe na gahunda za Leta. Tumaze gutera imbere mu kuhira imyaka, ubu ntabwo abaturage bacu bacyeza bagendeye ku mvura cyangwa izuba rimwe na rimwe binadutenguha, ahubwo barahingira igihe bashakiye kuko abenshi begereye imigezi n'ibishanga.”

JPEG - 282.7 kb
Ubuhinzi bw'inyanya bwateye imbere kubera kuhira imyaka

Muri gahunda yo kurengera ibidukikije, umubare w'ibiti byatewe ku nkengero z'ibiyaga, imigezi n'inzuzi urabarirwa muri miliyoni imwe n'ibihumbi 183.

Ku bijyanye n'ubworozi, gahunda y'igihugu ya Girinka Munyarwanda yagize uruhare rukomeye mu koroza ababarirwa mu 11,513 biyongera ku baturage basanzwe ari aborozi.

Imibereho y'abaturage yarushijeho kuba myiza

Gahunda zashyiriweho kuzamura umusaruro w'ubuhinzi nko guhuza ubutaka, kuhira no guhinga kijyambere biri mu byatumye ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage b'i Bugesera irushaho kwiyongera.

Hubatswe ibyumba by'amashuri bibarirwa muri 429 bitwaye miliyari ebyiri na miliyoni zirenga 959 z'amafaranga y'u Rwanda, ku buryo nta mwana ushobora gucikiriza ishuri yitwaje ko yabuze uko yiga cyane ko na gahunda y'uburezi bw'imyaka icyenda na 12 yabafashije kwigira ubuntu.

JPEG - 322.7 kb
Inyubako y'Ibiro bishya by'Akarere ka Bugesera

Mu myaka irindwi ishize hubatswe ibigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro arindwi, hubakwa amasomero 76, ibyumba by'amashuri y'icyitegererezo (smart classrooms) 17 binashyirwamo mudasobwa 1675. Muri gahunda ya Mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop Perchild) hatanzwe mudasobwa z'abana zibarirwa mu 9,846.

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko hubatswe n'ibitaro bigezweho by'Akarere, kandi buri murenge muri 15 igize akarere ngo ufite Ikigo Nderabuzima (centre de santé). Hubatswe n'amavuriro y'ingoboka (poste de santé) mu tugari dutandukanye kandi abaturage bitabira ubwisungane mu buvuzi biyongera buri mwaka barimo gusatira ikigero cya 100%.

Ibikorwa remezo byongereye abagenderera Bugesera

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko ibikorwa remezo byongereye umubare w'abagenderera Akarere ka Bugesera ndetse n'abagaturiye ntibagikangwa no gukorera mu mujyi wa Kigali bataha.

Ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku muhanda yaduhaye uva Kicukiro ukagera Nemba kuko wahinduye ubuzima bw'abaturage n'ubw'Akarere muri rusange. Ubundi umuntu yazaga i Bugesera yiganyiriza, ariko ubu urugendo kuva i Kigali kugera hano Bugesera ni iminota itageze kuri 30.”

JPEG - 9.4 Mb
Umudugudu w'Icyitegererezo wa Mbuganzeri wubatswe mu murenge wa Rweru

Igice kinini cy'uyu muhanda cyashyizweho amatara yo ku muhanda; hakozwe n'imihanda y'ibitaka aho imirenge yose yoroherejwe ubuhahirane cyane ko akarere kose kagizwe na 85% by'imirambi.

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko uko imihanda myiza, ahantu nyaburanga, ibikorwa by'ubucuruzi ndetse n'amahirwe y'ishoramari byiyongera bituma akarere gasurwa cyane.

Ubuyobozi bw'akarere burashimira Leta n'abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa iterambere ry'akarere bifuza, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabemereye Ikibuga mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera, imirimo yo kucyubaka ikaba irimbanyije.

JPEG - 295.4 kb
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw'Akarere bwahuye n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu gikorwa cya ‘Rwanda Shima Imana' bashimira Imana yabagiye imbere ikanafasha ubuyobozi bwiza yatoranyirije u Rwanda, banasaba imbaraga zo gukomeza imihigo y'iterambere.

Bwana Nsanzumuhire avuga ko biteguye amatora neza kandi batoje abaturage kwitorera abayobozi bazabafasha gukabya inzozi zo guhindura akarere Umujyi Nyaburanga uhuruza amahanga.

Yakomeje ashishikariza buri wese gutora neza kuko gushyigikira umuyobozi ubikwiye bigutera ishema mu gihe akuyoboye akwerekeza ku iterambere rirambye.

JPEG - 131.3 kb
Ubushake bwo kwiyubakira igihugu babugaragariza no mu muganda. Aha ni mu murenge wa Nyamata

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Before yesterdayImvahonshya

Imvaho y'uyu Munsi

By IMVAHO NSHYA

  • July 18th 2017 at 10:44

Uburasirazuba: Imyaka 7 yakozwemo ibikorwa by'indashyikirwa mu rwego rw'ubuzima

By IMVAHO NSHYA

Abayobozi bo mu rwego rw'ubuzima mu ntara y'Uburasirazuba barashima ko ubu ubuvuzi bwegerejwe abaturage, ndetse n'uburyo bwo kubagezaho serivisi bukaba bugenda bworoshywa.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw'intara y'Uburasirazuba, abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abayobozi b'ibitaro n'ibigo nderabuzima, abashinzwe ubuzima mu turere n'abajyanama b'ubuzima bahagarariye abandi, yabereye i Kayonza.

Mu rwego rwo kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu buvuzi no gusigasira ibyagezweho kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza, abafite aho bahuriye n'urwego rw'ubuzima bo mu ntara y'Uburasirazuba bemeza ko hari byinshi byo gushima muri iyi myaka 7 ishize.

JPEG - 327.6 kb
Dr Muhire Philbert, umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana ubwo nawe yashimaga ibimaze kugerwaho

Ngarambe Maxime, umujyanama w'ubuzima muri Mukarange akaba anahagarariye ihuriro ry'abajyanama b' ubuzima mu gihugu hose, yagize ati “Muri iyi myaka 7 hari ibintu byakozwe byiza, mbere abantu bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza ariko ubu indwara nka Maraliya haba ku bana n'abantu bakuru bose turazivura.

Ubu dufite ubwisungane mu kwivuza nta muturage ukirembera mu rugo, imfu z'ababyeyi babyara zaragabanyutse cyane kandi ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Si ibi byishimirwa gusa, kuko ubu mu ntara y'Uburasirazuba imirenge yose uko ari 95 ifite byibuze ikigo nderabuzima kimwe.Mu mibare ifataka, mu ntara y'Uburasirazuba hari ibitaro 9 byo ku rwego rw'uturere, ibigo nderabuzima 112 ndetse n'amavuriro y'ibanze, ‘poste de sante' 135.

Intara y'Uburasirazuba ni imwe mu ntara zikunze kwibasirwa n'indwara ya Maraliya, ubu bamwe mu bajyanama b'ubuziba bakaba bemeza ko bafite ubuhanga buhagije bwo gusuzuma no kuvura maraliya.

Mukanyindo Xavela, umujyanama w'ubuzima mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Rukumberi yagize ati “Njye maze imyaka 11 ndi umujyana w'ubuzima, ubu nzi gusuzuma Maraliya yaba ku bana bato ndetse n'abantu bakuru, ubu nta muturage ukirwara ngo bamugeze kwa muganga atabanje kubonana n'umujyanama w'ubuzima, ibi kandi ni bimwe mu bintu byagabanyije ubukana bwa Maraliya mu ntara yacu.”

Guveriniri w'intara y'Uburasirazuba Kazaire Judith, yemeza ko inama bari bakoze yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku bikorwa by'amatora biteganyijwe imbere, n'ibibazo by'umutekano, n'uburyo wabungabungwa kurushaho.

HAKIZIMANA YUSSUF

Turashaka amajyambere byanze bikunze, turayashaka ku ngufu – Kagame abwira abanya Muhanga

By IMVAHO NSHYA

Paul Kagame umukandida w'umuryago FPR n'andi mashyaka umunani bifatanyije, yiyamamarije mu karere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017.

Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by'abaturage bari bateraniye muri sitade ya Muhanga, yababwiye ko nibatora neza kandi bakarangwa n'ubumwe butajegajega imyaka iri imbere izarangwamo iterambere rirenze iry'imyaka irindwi ishize mu nzego zose.

Yagize ati “Maze rero ingufu zingana zitya ziri hamwe, nta kizinanira. Ku by'amatora byo nibigera, umunsi nugera uwo ni umurimo woroshye. Indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe ni ukubaka igihugu cyacu cy'u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu bihe byiza biri imbere bibereye buri munyarwanda wese.”

JPEG - 135.5 kb
Sitade ya Muhanga yari yuzuye abaturage baririmbaga indirimbo zishimira Paul Kagame

Yakomeje ati “Ni igikorwa cy'ubumwe navugaga, Abanyarwanda tukagendera hamwe ntihagire uwo dusiga inyuma mu mutekano , mu majyambere , mu mashuri kugira ngo abana bacu bose bige. Mu buzima kugira ngo buri Munyarwanda wese ashobore kugira ubuzima bwiza. Buri Munyarwanda ashobore kwigaburira akihaza, kugira ngo buri Munyarwanda ashobore kugira umurimo akora, buri Munyarwanda agerweho n'amajyambere. Turashaka amajyambere byanga bikunze, turayashaka ku ngufu.”

Umukandida Paul Kagame yongeyeho ko Abanyarwanda bakeneye umutekano, buri wese akawuha mugenzi we, bakabana neza n'abaturanyi, bagahahirana, bakunguka.

Ati “ Ibyo nibyo bikwiriye kudutwara umwanya munini, birakomeye ariko ibyo tumaze kugeraho bitwereke ko nta kidashoboka.”

Yabwiye Abanya-Muhanga ko gahunda ari iyo ku ya 4 Kanama 2017 kugira ngo bitorere neza maze bazabeho mu myaka irindwi irangwa n'ibikorwa byinshi by'iterambere ati ”Maze twubake andi mashuri, twubake andi mavuriro, twubake indi mihanda dushobore kugeza ku Banyarwanda benshi amashanyarazi kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwikorera, bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose abagore, abagabo, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”

Yasoje abasaba kugendera hamwe kugira ngo bazashobore kugera kure, kandi bakazatora umukandida w'umuryango FPR kugira ngo bafatanye muri urwo rugendo.

Seninga yasabwe gutwara igikombe mu mwaka utaha

By IMVAHO NSHYA

Ubuyobozi bwa Police FC nyuma yo guha amasezerano mashya y'imyaka itatu Seninga Innocent wari usanzwe atoza iyi kipe bumusaba igikombe umwaka utaha.

Umunyamabanga w'iyi kipe, CIP Mayira Jean de Dieu aganira n'Imvaho Nshya yemeje ko bashatse guha Seninga amasezerano y'igihe kirekire kugira ngo ategure neza ikipe izaba ihatana kandi ikomeye.

Ati “Twamuhaye amasezerano yo kugeza mu 2020 kugira ngo akomereze ku byo yatugejejeho umwaka ushize. Twe twamusabye igikombe kimwe mu bikinirwa icyo ni cyo gikuru kandi gikomeye twamubwiye''.

JPEG - 339.7 kb
Seninga Innocent wongerewe amasezerano muri Police FC agasabwa gutwara igikombe

Seninga wahawe amasezerano mashya yavuze ko izi nshingano zo gutwara igikombe zisaba abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye aboneraho gushimira abayobozi bamwemereye buri kimwe yifuzaga.

Ati “Ibyo nifuje byose babimpaye. Kuko nari nkeneye myugariro ufite ubunararibonye ariko baramumpaye, nsigaje gutangira akazi. Birasaba gukora cyane kugira ngo mbigereho kuko ari ibintu bisaba kubikorera kandi cyane”.

Police FC ku rundi ruhande ikaba yanemereye Seninga gukomeza gufatanya na Bisengimana Justin na Maniraguha Jean Claude basanzwe bamwungirije.

Seninga akaba yahawe aya masezerano nyuma yo gushyira Police FC ku mwanya wa kabiri muri shampiyona imbere ya APR FC.

Seninga wabaye umutoza ukizamuka mwiza wa shampiyona ishize yanatangiye kubaka ikipe ye agura Ishimwe Zappy (utari ufite ikipe), Nsengiyunva Moustapha (Rayon Sports), Bertrand Iradukunda na Nzabanita David bakiniraga Bugesera FC na Munezero Fiston (Rayon Sports).

Seninga yageze muri Police FC umwaka ushize avuye muri Etincelles FC ahabwa amasezerano y'umwaka umwe.

BIZIMANA ERIC

Ubutumwa Paul Kagame yageneye abaturage ba Ngororero

By IMVAHO NSHYA

Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017, umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame , yababwiye ko mu gihe bashyize hamwe nk'Abanyarwanda bazagera kuri byinshi.

Yababwiye ko aho u Rwanda rwavuye ari habi, ariko ko mu myaka ishize, rwabashije kuhigobotora kubera ubuyobozi bwiza no gutahiriza umugozi umwe. Yabasabye gukomeza kwimika ubwo bumwe binyuze mu gutora neza.

Ati “Uko twishyize hamwe icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tuzagisoza, nta gikwiye kutunanira cyane cyane biturutse mu gushyira hamwe. Abanyarwanda aho tuva turahazi ariko nidukomeza tugenda nk'Abanyarwanda bafite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. “

JPEG - 297.9 kb
Umukandida, Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Ngororero

Kagame Paul yababwiye ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryarebye kure rikabaha umukandida wizewe kandi n'ubundi usanzwe akorana n'abaturage.

Yagize ati “FPR Inkotanyi, iri ku isonga mu kubaka igihugu cyacu, kongera kukigira igihugu, yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero inama ni iyo ngiyo, ni ukuzinduka byajya kugera saa sita z'itariki enye z'ukwa munani tukaba twashoje akazi uko bikwiye. “

Umukandida wa FPR akaba n'umuyobozi w'ikirenga wayo, yabwiye abaturage ba Ngororero ko yasanze barateye imbere ugereranyije n'uko yababonaga muri 2010 na 2003.

Yabasabye kunoza umurimo, bashaka inyungu zihindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza, imirire mibi n'indwara za hato na hato bigacika burundu.

Ati “Ntabwo bikwiye ko abana b'abanyarwanda batagaburirwa neza, ibitunga umubiri ngo bihe ubwonko bwabo gutekereza neza. Kuko umutungo wacu wa mbere nk'abanyarwanda ni mwebwe, ni abantu. Ni wo mutungo wa mbere ibindi biza hanyuma.”

Yasoje ijambo rye ashimira abaturage b'akarere ka Ngororero ko bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ari benshi, abasaba ko imvugo yabo yaba ingiro, bakazatora neza.

JPEG - 141.3 kb
Abaturage b'akarere ka Ngororero bari baje kwamamaza Paul Kagame ari benshi cyane
JPEG - 83.7 kb
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR mu karere ka Ngororero
JPEG - 176.8 kb
Ba Mutimawurugo bari babukereye

Rubavu: Abana batatu bahitanywe n'imyumbati

By IMVAHO NSHYA

Abana babiri bavukana n'undi w'umuturanyi bo mu kagari ka Rwaza mu mudugudu wa Gashovu, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, bahitanwe n'imyumbati bariye naho umugore bayisangiye aracyarembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Mushimiyimana Donatha ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu wa Gashovu abo bana bari batuyemo, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo myumbati bayitekewe na Icyizanye Chantal, umuturanyi wabo, bakayisangira hamwe n'abana be babiri. Nyuma batangiye kuruka no guhitwa bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi ariko abo bana barapfa.

Yagize ati “Abitabye Imana ni abana batatu barimo babiri bava inda imwe n'undi umwe w'uyu Cyizanye wayibagaburiye ndetse nawe ubwe arwariye mu bitaro n'undi mwana we.”

JPEG - 158.1 kb
Umubyeyi w'abana babiri bitabye Imana avuga ko bazize impanuka

Ubwo umunyamakuru yageraga mu bitaro bya Gisenyi yabashije kuganira n'ababyeyi b'abo bana bapfuye, Mukarugwiza Eugenie na Umuhire Eric, n'agahinda kenshi bavuga ko abapfuye, umwe w'imyaka itandatu yitwa Ngabo Patrick naho murumuna we akitwa Nizeyimana Jean Damascene w'imyaka ine.

Bahamya ko uwo muturanyi wabo wabatekeye imyumbati nta wundi mugambi mubi afite. Umuhire ati “Cyizanye ni umuturanyi wanjye mwiza, ibyabaye ni impanuka.”

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi buvuga ko bariye imyumbati itaribwa, hakiyongeraho n'uko bageze ku bitaro bakererewe ku buryo kubaramira bose bitari bigishobotse.

Muganga Aime Saidi yagize ati “ Bariye imyumbati ku manywa saa sita ariko batugeraho saa tanu z'ijoro, umwe yaje yapfuye, abandi babiri baguye hano, ariko twabashije kuramira uwo mugore n'undi mwana turi kubakurikirana, dufite icyizere ko bakira.”

Yagiriye abaturage inama yo kwirinda kurya imyumbati y'ubwoko burimo ubumara bwitwa cianile, ikunze kuba irura.

Ikibazo nk'icyi cyari giherutse kugaragara mu murenge wa Nyundo uhana imbibi n'uyu wa Rugerero aho iyo myumbati yahitanye abandi bana batatu bava inda imwe mu mpera z'umwaka ushize.

❌