WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday β€” January 16th 2018RUHAGOYACU.com

Ronaldinho yasezeye kuri ruhago nyuma y'imyaka 13 yegukanye Ballon d'Or

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Rutahizamu w'umunya-Brazil wamenyekanye cyane mu makipe ya FC Barcelone, Milan AC na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa; Ronaldinho yamaze gusezera ku mupira w'amaguru nk'uko byatangajwe n'umushakira akaryo, akaba na murumuna we.

Ronaldinho w'imyaka 37 asezeye ku mupira w'amaguru kandi nyuma yaho kuva mu 2015 nta mukino n'umwe yakinnye.

Uyu mukinnyi yari mu ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye igikombe cy'Isi cya 2002, akaba kandi yaratwaranye na FC Barcelone igikombe cya UEFA Champions League mu 2006, ni nyuma y'umwaka umwe yegukanye Ballon d'Or ya 2005.

Ronaldinho yari mu ikipe ya Brazil yegukanye igikombe cy'Isi mu 2002Ronaldinho yari mu ikipe ya Brazil yegukanye igikombe cy'Isi mu 2002
Uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri ruhago, yatsindiye Brazil ibitego 33 mu mikino 97Uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri ruhago, yatsindiye Brazil ibitego 33 mu mikino 97

Murumuna we akaba n'umu-agent we; Roberto Assis yemeje ko Ronaldinho yasezeye ku mupira w'amaguru kuri uyu wa Kabiri, anatangaza ko bateganya gukora ibirori bitandukanye bizaba birimo uruganda rwa Nike mu minsi iri imbere muri Brazil, i Burayi, no muri Asia mu rwego rwo guha agaciro uyu mukinnyi wabaye ikirangirire ndetse uri mu bagaragaje impano idasanzwe mu kibuga m gihe yakinnye.

Ronaldinho yatangiye gukina umupira w'amaguru mu ikipe ya Gremio yo muri Brazil mbere yo kwerekeza muri Paris St-Germain mu 2001. Nyuma yo kumara imyaka itanu mu ikipe ya FC Barcelone akayihesha ibikombe bibiri bya shampiyona, yerekeje muri Milan AC ayifasha kwegukana Serie A mu 2010-11.

Yahavuye yerekeza mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil mu 2011, ayivamo ajya muri Atletico Mineiro, Queretaro muri Mexique ndetse no mu ikipe ya Fluminense yakinagamo kugeza mu 2015.



  • January 16th 2018 at 15:21

La Tropicale Amissa Bongo: Umunyarwanda ararushwa n'uwa mbere amasegonda 14

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Uwizeyimana Bonaventure ari ku mwanya wa 16 akarushwa n'uwa mbere amasegonda 14 nyuma y'agace ka kabiri (Etape 2) muri La Tropicale Amissa Bongo 2018, irushanwa rikomeye rikomeje gukinirwa muri Gabon.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018 ni bwo hakinwe agace ka kabiri k'irushanwa ryo gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo 2018, iri rikaba ari ryo rikomeye kurusha andi abera muri Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw'amarushanwa y'impuzamashyirahamwe y'imikino y'amagare ku Isi (UCI).

Bitegura guhaguruka, aha hanatangirwa amabwiriza ari bugenge isiganwaBitegura guhaguruka, aha hanatangirwa amabwiriza ari bugenge isiganwa

Aka gace ka kabiri bakinnye bahagurutse ahitwa NdendΓ© bagasoreza i Fougamou ku ntera y'ibirometero 173, maze Breton Jones, Umunya Australia ukinira Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa abatanga ku murongo, aho iyo ntera yayinyonze mu 3h03'25” n'iby'ijana 11, akurikirwa n'Umutaliyani Pacioni Luca amusizeho iby'ijana 6 gusa.

Muri aka gace ka kabiri, Bonaventure Uwizeyimana ni we waje mbere mu Banyarwanda, aho yaje ku mwanya wa 21 akoresheje, 3h03'25” bivuze ko yasoreje mu gikundi cy'imbere cyagereye ku murongo rimwe n'ubwo bamwe bagenda barutanwa ku by'ijana by'amasegonda.

Munyaneza Didier ni we wahageze ari uwa kabiri mu banyarwanda, akaba yaje ku mwanya wa 39 na we akaba yahageze muri icyo gikundi cya mbere.

Ruberwa Jean yakunze kujya agerageza kubacika bakamugarura, cyangwa hagira ugerageza na we akihuta akamugaruraRuberwa Jean yakunze kujya agerageza kubacika bakamugarura, cyangwa hagira ugerageza na we akihuta akamugarura

Nyuma y'aka gace ka kabiri, Bonaventure Uwizeyimana ni uwa 16 ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha 7h45'17”, akaba arushwa amasegonda 14 na Carstensen Lucas wa Bike Aid, ibyo bihe bikaba ari na byo arusha Munyaneza Didier wa 31, mu gihe Areruya Joseph we aza ku mwanya wa 38, akaba arushwa n'uwa mbere amasegonda 16.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama baraba bakina agace ka gatatu (Etape 3), aho bazahaguruka i Fougamou bagasoreza i LambarΓ©nΓ© ku ntera y'ibirometero 114, aka kakaba ari na ko gace kagufi kurusha utundi twose tugize iri rushanwa uko ari turindwi, mu gihe akarekare ari ako bazakina kuwa kane kareshya n'ibirometero 182.
La Tropicale Amissa Bongo yitabirwa n'amwe mu makipe y'ababigize umwuga anakina Tour de FranceLa Tropicale Amissa Bongo yitabirwa n'amwe mu makipe y'ababigize umwuga anakina Tour de France
Abafana ho ni gutya baba bamezeAbafana ho ni gutya baba bameze
Iri rushanwa rizabona irindi bingana rizajya rikinirwa mu rwanda guhera umwaka utahaIri rushanwa rizabona irindi bingana rizajya rikinirwa mu rwanda guhera umwaka utaha
Carstensen Lucas wa Bike Aid yegukanye agace ka mbere none ni we uyoboye urutonde rusangeCarstensen Lucas wa Bike Aid yegukanye agace ka mbere none ni we uyoboye urutonde rusange

  • January 16th 2018 at 10:58

Nyuma yo guterwa umugongo na Jacques Tuyisenge, Police FC irashaka abandi bakinnyi babiri

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Nyuma yo kurambagiza Jacques Tuyisenge ariko bikarangira yongereye amasezerano muri Gor Mahia, Police FC yo mu Rwanda irajwe ishinga no gushaka abandi bakinnyi babiri ngo yuzuze umubare yemerewe ariko banayifashe kuzahura umusaruro wayo utanyuraga abayikunda.

Ubwo yamaraga gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1, Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent yatangaje ko atiteguye kuba yagira undi mukinnyi yongera mu ikipe ye, cyane ko yabonaga abo afite bahagije.

Police FC irimo kwitegura Rayon Sports mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuPolice FC irimo kwitegura Rayon Sports mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Icyakora ngo amahirwe igihe yabonetse ntiyapfushwa ubusa, muri iki gihe cy'igura n'igurisha ry'abakinnyi ngo arashaka abakinnyi babiri buzuza umubare buri kipe yemerewe na FERWAFA, gusa ngo bakaba abakinnyi bazaza bazahura umusaruro wa Police FC utari mubi cyane n'ubwo hari abayikunda batawishimira.

Nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, Umutoza Seninga yatangaje ko akiganira n'abayobozi kugirango bamufashe yongeremo abakinnyi babiri, abashe guhanganira igikombe, dore ko muri shampiyona iya mbere imurusha amanota atanu gusa.

Seninga yagize ati β€œTuracyaganira n'ubuyobozi ngo turebe niba bishoboka kuko turacuyafitemo imyanya ibiri, muzi ko ikipe iba yemerewe abakinnyi 30 ariko twe dufite 28. Turacyarambagiza rero, muzi ko dukinisha abanyarwanda gusa, aho twabona umukinnyi mwiza twamwongeramo ndumva igihe kigihari.”

β€œUbushize bari bavuganye na Jacques Tuyisenge ariko birangira yongereye amasezerano muri Gor Mahia, ubu nta wundi turarambagiza hanze kuko ntawe tuzi ariko tumubonye nta kabuza twamwongeramo.”

Police FC yakoze imyitozo idafite abakinnyi nka Ishimwe Issa Zapy, Mohamed Mushimiyimana, Ibrahim Niyigaba, Nduwayo Danny β€˜Bartez' na Olivier Usabimana bose bafite ibibazo bitandukanye by'uburwayi, hakiyongeraho abakinnyi bane iyi kipe ifite mu ikipe y'igihugu Amavubi iri muri CHAN 2018.

Fabrice Twagizimana 'Ndikukazi' ari mu bihe bye bya nyuma muri Police FC no mu mupira w'amaguru. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuFabrice Twagizimana 'Ndikukazi' ari mu bihe bye bya nyuma muri Police FC no mu mupira w'amaguru. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Amini Mwizerwa ni we rutahizamu Police izaba igenderaho mu gihe Mico Justin na Abedy Biramahire badahari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAmini Mwizerwa ni we rutahizamu Police izaba igenderaho mu gihe Mico Justin na Abedy Biramahire badahari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Bwanakweli Emmanuel, Umunyezamu wa kabiri wa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBwanakweli Emmanuel, Umunyezamu wa kabiri wa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Aba ni bo banyezamu Police FC izaba ifite mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAba ni bo banyezamu Police FC izaba ifite mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Bwanakweli Emmanuel na we arakomanga ku marembo y'Amavubi. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBwanakweli Emmanuel na we arakomanga ku marembo y'Amavubi. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Saibad Nzabanita David na we ngo intego ni ugusubira mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuSaibad Nzabanita David na we ngo intego ni ugusubira mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Moustapha Nsengiyumva na we azaba yongera guhura na Rayon Sports yasize ahesheje igikombe cya shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMoustapha Nsengiyumva na we azaba yongera guhura na Rayon Sports yasize ahesheje igikombe cya shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Habimana Hussein ni umwe mu bayoboye ubwugarizi bwa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuHabimana Hussein ni umwe mu bayoboye ubwugarizi bwa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umwungeri Patrick na we ngo nyuma yo gukira imvune yari amaranye igihe kirekire, noneho bamwitege. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmwungeri Patrick na we ngo nyuma yo gukira imvune yari amaranye igihe kirekire, noneho bamwitege. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umutoza Seninga Innocent na we afatanya n'abakinnyi be imyitozo. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmutoza Seninga Innocent na we afatanya n'abakinnyi be imyitozo. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umwe mu bakinnyi bakiri bato uri muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmwe mu bakinnyi bakiri bato uri muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Seninga Innocent, Umutoza wa Police FC ngo ikipe ye irihagije ariko azongeramo abandi bakinnyi babiri. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuSeninga Innocent, Umutoza wa Police FC ngo ikipe ye irihagije ariko azongeramo abandi bakinnyi babiri. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Moustapha arashaka kwihimura kuri Rayon Sports yabatsinze mu mukino wa shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMoustapha arashaka kwihimura kuri Rayon Sports yabatsinze mu mukino wa shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Fabrice 'Ndikukazi' agerageza kugarura umupira akoresheje umutwe. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuFabrice 'Ndikukazi' agerageza kugarura umupira akoresheje umutwe. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Muvandimwe Jean Marie Vianney arahatanira kugaruka mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMuvandimwe Jean Marie Vianney arahatanira kugaruka mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Muvandimwe ahanganiye umupira na bagenzi be. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMuvandimwe ahanganiye umupira na bagenzi be. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Amini Mwizerwa mu myitozo y'ingufu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAmini Mwizerwa mu myitozo y'ingufu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Andi mafoto menshi y'imyitozo ya Police FC yitegura guhura na Rayon Sports, mukande hano.

  • January 16th 2018 at 09:08

Rurageretse hagati y'Umutoza Sosthene wa Musanze FC na Kapiteni wayo Peter Otema

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene β€˜Lumumba' na Kapiteni wayo Peter Otema ntibacana uwaka, ndetse uwo mukinnyi yamaze kwamburwa inshingano ahita aca amarenga yo guhita atandukana n'iyo kipe.

Twagerageje kuvugana n'Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene ntibyadukundira kuko umurongo wa telefoni ye wari ufunze, ariko amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uwo mutoza yambuye Peter Otema inshingano zo kuba Kapiteni wa Musanze FC amuziza imyitwarire idahwitse.

Peter Otema (17) ashobora no guhita yiyirukana muri Musanze FCPeter Otema (17) ashobora no guhita yiyirukana muri Musanze FC

Umutoza Habimana yafashe icyo cyemezo nyuma y'aho uwo mukinnyi agiye mu kiruhuko kimwe n'abandi kuwa 27 Ukuboza 2017, agatinda kukivamo, aho abandi bagarutse mu myitozo ku itariki ya 8 Mutarama ariko Peter Otema akagaruka kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018.

Nyuma yo kumenyeshwa imyanzuro yafatiwe, Peter Otema yahise yandika amagambo asa n'atega iminsi Umutoza Habimana Sosthene, ayashyira ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Peter Otema wamenyekanye mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y'igihugu Amavubi akitwa β€˜Kagabo Peter' yari Kapiteni wa Musanze FC kuva mu mwaka wa 2016/2017, akaba yahise asimburwa kuri uwo mwanya na Imurora Japhet β€˜Drogba' uzaba yungirijwe na Mwiseneza Daniel.

Japhet Imurora Hakizimana ni we wagizwe Visi Kapiteni wa Musanze FCJaphet Imurora Hakizimana ni we wagizwe Visi Kapiteni wa Musanze FC
Peter Otema (17) yari yaragiye kuruhukira iwabo ku ivuko muri UgandaPeter Otema (17) yari yaragiye kuruhukira iwabo ku ivuko muri Uganda
Kuri Facebook, Peter Otema yahise atega iminsi umutoza we Habimana SostheneKuri Facebook, Peter Otema yahise atega iminsi umutoza we Habimana Sosthene
Mwizeneza Daniel (4) ni we wagizwe Kapiteni wa Musanze FCMwizeneza Daniel (4) ni we wagizwe Kapiteni wa Musanze FC

  • January 16th 2018 at 07:25

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu wakinaga muri Paraguay

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Igisubizo cy'ikibazo cy'ubusatirizi Rayon Sports yari ifite yagikuye muri Amerika y'epfo mu gihugu cya Paraguay, aho yakuye rutahizamu w'umunya-Cameroun witwa Chris Mbondi waciye mu makipe atandukanye arimo ayo ku mugabane w'u Burayi.

Hashize iminsi Umutoza Karekezi Olivier yifuza rutahizamu wamusimburira Tidiane Kone, akaza gufasha Ismailla Diarra ariko we akaza nibura ari umuhanga kandi uzi gutsinda.

Mu gushaka uwo mukinnyi yifuza, karekezi yagerageje abakinnyi batandukanye barimo abanyarwanda, abagande, abanye-Congo n'abandi, ariko ntiyabasha kubona umwemeza nk'uko abyifuza.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, ni bwo mu myitozo ye haje umukinnyi witwa Chris Mbondi ukomoka muri Cameroun, akora imyitozo maze yemeza abafana ko ari umukinnyi ufite ubuhanga bwihariye utasangana undi wese muri shampiyona y'u Rwanda.

Chris yanakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroun y'abatarengeje imyaka 20Chris yanakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroun y'abatarengeje imyaka 20

Uwo mukinnyi yahise ahabwa imbanziriza mushinga w'amasezerano ataranarangiza imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, mu gihe umuhagarariye akiganira n'iyi kipe ngo bemeranywe neza ku birebana n'amasezerano ya burundu.

Chris Mbondi yavutse tariki 2 Gashyantare 1992, atangira gukina umupira akiri umwana mu mashuri yigisha gukina umupira w'amaguru muri Cameoun, maze aza kubengukwa n'ikipe ya FC Bamenda, ayikinira kugeza mu 2010 ubwo yahitaga yerekeza mu Busuwisi muri FC Sion y'abatarengeje imyaka 21.

Nyuma y'imyaka itatu, ni ukuvuga mu 2013 yatijwe muri Bangkok Glass yo muri Thailand ariko ntiyayirambamo kuko muri uwo mwaka yahise ajya muri Khon Kaen FC na yo yo muri Thailand.

Aha na ho ntiyahatinze, maze mu mpera z'uwo mwaka wa 2013 ahita asubira muri Bangkok Glass ngo asoze amasezerano ye nk'intizanyo, maze ahita asubira muri FC Sion y'abatarengeje imyaka 21, aza kuyivamo yerekeza muri Grassland FC yo muri Cameroun.

Mu 2015 yerekeje muri JS Saoura (Jeunesse Sportive de la Saoura) yo muri Algeria, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri CapiatΓ‘ yo muri Paraguay, nay o ayimaramo umwaka umwe, maze mu 2017 ajya gukina muri Olimpia de ItΓ‘ na yo yo muri Paraguay.

Chris yitezweho gufasha Ismailla Diarra na bagenzi babo bagaheka Rayon Sports bakayigeza mu mikino y'amatsinda muri CAF Champions League byanashoboka ikaharenga ikaba yanatwara igikombe, gusa kugirango igere kuri ibyo irasabwa kubanza gusezerera Lydia Ludic y'i Burundi, igakurikizaho Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'epfo.

FIFA yahaye umugisha amasezerano Umugande Yassin yasinye muri Rayon Sports

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryahaye umugisha amasezerano Yassin Mugume yasinye muri Rayon Sports, nyuma yo guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri Police FC yo muri Uganda yari asanzwe akinira.

Yassin Mugume, Umugande wanakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 mu 2016 yasinye amasezerano y'amezi atandatu akinira Rayon Sports, gusa amafaranga yatanzweho yo yagizwe ibanga, gusa ayo masezerano ngo ashobora kongerwa bitewe n'umusaruro azaba yaragaragaje.

Yassin Mugume na Mugenzi we Kipson basuhuza umutoza Karekezi Olivier ubwo bari baje mu igeragezwaYassin Mugume na Mugenzi we Kipson basuhuza umutoza Karekezi Olivier ubwo bari baje mu igeragezwa

Nyuma yo gusinya muri Rayon Sports mu mugoroba w'uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, Police FC yahise iha Yassin Mugume urupapuro rumwemerera kujya mu yindi kipe ashaka, akirubona amasezerano ye ahita asabirwa umugisha muri FIFA, nay o muri iryo joro isubiza itazuyaje yemerera uyu mukinnyi gukinira β€˜Gikundiro'.

Amasezerano ya Yassin azarangirana n'imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League ndetse n'igikombe cy'Amahoro, akaba ashobora kuzongererwa amasezerano bitewe n'uburyo azaba yaritwaye.

Uretse Yassin Mugume, Umutoza Karekezi Olivier yanatangaje ko yasabye abayobozi ko baha amasezerano Mwiseneza Djamal ufatwa nk'umwana w'iyi kipe, kuko abona noneho amiukeneye nyuma y'uko atari yashoboye gutsinda igeragezwa ubwo yari avuye muri APR FC mu mpeshyi y'umwaka ushize.

Yassin Mugume ni umwe mu bakiniraga ikipe ya Uganda Cranes U20 mu 2016Yassin Mugume ni umwe mu bakiniraga ikipe ya Uganda Cranes U20 mu 2016

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ishaka uburyo yazaba ikipe y'intarumikwa mu mikino y'igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League), aho izatangira ikina na Lydia Ludic yo mu Burundi mu kwezi gutaha.

Yassin Mugume na Djamal Mwisneza basinye bakurikira Shaban Hussein β€˜Tchabalala' waturutse mu ikipe y'Amagaju FC, aba bakinnyi bose kimwe n'abandi bashya bakazagaragara mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'intwari rizatangira kuwa 23 Mutarama, iyi kipe ikazatangira ikina na Police FC ikazasoza ikina na APR FC.

Yassin Mugume ashobora gutuma aba-Rayons bibagirwa Nshuti Dominique Savio kuko bakina ku mwanya umweYassin Mugume ashobora gutuma aba-Rayons bibagirwa Nshuti Dominique Savio kuko bakina ku mwanya umwe
Mugume ahanganye na Eric Gisa IrambonaMugume ahanganye na Eric Gisa Irambona
Yassin yitezweho gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Champions LeagueYassin yitezweho gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Champions League
Yassin yasinye nyuma ya Shaban Hussein 'Tchabalala'Yassin yasinye nyuma ya Shaban Hussein 'Tchabalala'
Djamal Mwiseneza ni umwe mu bakinnyi bagomba kongera imbaraga muri Rayon SportsDjamal Mwiseneza ni umwe mu bakinnyi bagomba kongera imbaraga muri Rayon Sports
Urupapuro rugaragaza ko FIFA yahaye umugisha amasezerano ya Yassin muri Rayon SportsUrupapuro rugaragaza ko FIFA yahaye umugisha amasezerano ya Yassin muri Rayon Sports

Before yesterdayRUHAGOYACU.com

CHAN 2018: Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino wayo wa mbere

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Ikipe y'igihugu Amavubi yabashije gukura inota ku ikipe ya Nigeria, mu mukino w'ishiraniro wabaye kuri uyu wa mbere, ukaba wari umukino ubanza mu itsinda rya 3 ku makipe yombi.

Amavubi na Super Eagles bagiye guhatana nyuma y'umukino wari umaze guhuza ikipe ya Libya yari imaze kunyagiramo Guinea Equatorial ibitego 3-0.

Antoine Hey yinjiye muri uyu mukino akinisha abakinnyi 3 barinda izamu, imbere yabo hari abakinnyi 5 bakina hagati, mu gihe abakinnyi bataha izamu batangiye ari 2.

Umukino warangiye ari 0-0 ku makipe yombi, ariko Amavubi yagize amahirwe akomeye kuko Nigeria yateye imipira itatu igafata umutambiko cyangwa igiti cy'izamu ukagaruka.

" Nta mahirwe twari dufite muri uyu mukino, kuko twaremye uburyo bwinshi bwari gutanga ibitego, ntibyadukundira, ubutaha ni ikintu tugomba gukosora." Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Nigeria Ikechukwu Ezenya aganira na RuhagoYacu.

Ku ruhande rwa kapiteni w'Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko wari umukino ukomeye cyane ku ikipe y'u Rwanda, kuko bashakaga gutangira neza babona amanota 3, ariko akurikije uko umukino wagenze, yishimiye inota babonye.

" Nigeria iri mu makipe akomeye cyane mur iri tsinda. Twatangiye umukino dushaka amanota 3, ariko ntabwo bibashije kudukundira, ubwo ni ukureba uko mu mikino iri mbere twatsinda, gusa si bibi cyane no kuba tuhakuye inota." Ndayishimiye Eric Bakame.

Nigeria yarushije Amavubi guhererekanya umupira, ariko ntabwo byigeze bigira icyo biyimarira kinini.

Rabiu Ali na Antony Okpotu bagoye cyane ikipe y'u Rwanda mu gice cya mbere, ariko amahirwe menshi baremaga, umukinnyi Sunday Faleye ananirwa kuyabyaza umusaruro.

Hakiri kare uyu mukinnyi yateye umupira n'umutwe uza gukubita umutambiko w'izamu uragaruka, mbere gato yo kubona umupira mwiza wa Osas Okoro, ujya hanze.

Nigeria yakomeje kotsa igitutu ikipe y'u Rwanda bashaka uko babona igitego ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Antoine Hey winjijemo Mico Justin na Nshuti Savio ku munota wa 55 mu myanya ya Biramahire Abeddy na Mubumbyi Bernabeu, Amavubi atangira guhererekanya neza.

The Amavubi will survive yet another scare from the Super Eagles four minutes before the interval, after a long drive from Ali came off the post with Ndayishimiye beaten yet again.

U Rwanda ntirwateraga mu izamu, buretse ko Nigeria yatangiye gukora amakosa menshi hafi y'urubuga rw'amahina, gusa Rutanga imipira y'imiterekano asanzwe akunda gutereka mu rushundura, ntiyamukundiye kuri uyu munsi.

Ahagana k munota wa 80, Nigeria yongeye gutera igiti cy'izamu ku mupira wari uvuye muri koruneli, uhura na Ibrahim Mustapha.

Abasore ba Salisu Yussuf bakomeje kotsa igitutu ariko ntibyabakundira kubona amanota 3, bagabana amanota n'u Rwanda.

Libya niyo ya mbere muri iri tsinda, ikazakina na Nigeria ku wa 5, hakurikireho ikipe y'u Rwanda izahura na Guinea Equatorial.

Muri uyu mukino Djihad Bizimana ni we mukinnyi wahize abandi muri uyu mukino.

Abakinnyi bakinnye uyu mukino:

Nigeria: Ezenwa, Okoro, James, Atuloma, Okogbue, Eze, Ogbugh, Ifeany (Oladapo 60'), Okpotu (Mustapha 81'), Ali, Faleye (Okechukwu 83')

Rwanda: Ndyishimiye, Bizimana, Mukunzi, Biramahire (Nshuti 54'), Niyonzima, Iradukunda, Usengimana, Manzi, Rutanga, Mubumbyi (Mico 47'/Amran 89'), Kayumba

  • January 15th 2018 at 18:22

Migi wifuzwaga na Singida yatangaje impamvu yasinyiye APR FC imyaka ibiri

By Jah D'Eau Dukuze Jah D'Eau Dukuze

Umukinnyi mushya w' ikipe ya APR FC yatangaje ko kudakinishwa neza mu ikipe ya Gor Mahia biri mu byatumye afata icyemezo cyo kwigarukira mu Rwanda anongeraho ko we na Iranzi hari kinini bagiye gufasha abakinnyi basanzwe muri iyi kipe ahanini ku bijyanye no kubaganiriza ku bigwi by'ikipe bakinira.

Ibi Migi wamaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri we na Iranzi Jean Claude, akaba yabitangaje ubwo yasozaga imyitozo ye ya kabiri muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, imyitozo yabereye ku Kicukiro kuri uyu wa mbere.

Migi na Iranzi basinye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC(Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi na Iranzi basinye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC(Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Migi yagize ati: β€œGor Mahia yankinishaga nabi bagiye banyuza ku mpande kuri 11 na 7 kandi ntabimeneyereye bityo birangira mfashe icyemezo yo kujya aho numva nishimiye nzajya nkinishwa nkuko mbyifuza. Ni yo mpamvu aka kanya ndi muri APR nk'ikipe nabayemo, nzi neza nagiriyemo ibihe byiza navuga ngo ni nko mu rugo.

Mu byukuri amasezerano nayasinye nkigera hano nubwo bwari bwije narasinye kubera byagombaga kujyanwa muri CAF. Nasinye imyaka ibiri gusa mvuga ko nihagira ikipe yo hanze inshaka bazareka nkagenda”.

Migi yatangaje ko nubwo yasinyiye APR FC bitafunze imiryango yo kuba yasubira hanze y'u Rwanda, ndetse akaba yaranagiranye ibiganiro n' umutoza w'ikipe ya Singida bari bamenyanye biciye muri Rusheshangoga Michel na we ukinira iyi kipe yo muri Tanzania.

Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Atiβ€œUrebye Singida yari yanyifuje gusa mbabwira ko narangije gusinyira APR FC ariko batangaza ko umwaka utaha na bwo byashoboka bakaba bavugana n'ikipe yange bikarangira”.

Migi akaba asanze APR FC yaratakaje igikombe cya shampiyona giheruka, ndetse ikaba itaratangiye neza umwaka mushya wa shampiyona, aho kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 17 mu mikino 10, ndetse by'umwihariko ikaba yaranganyije imikino yose ine iheruka gukina.

Ibi bikaba byaratumye benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe batangaza ko yasubiye inyuma ugereranyije n'ibihe byashije, ikintu Mugiraneza Jean Baptiste Migi atemeranywa na bo. Avuga kuri ibi yagize ati:

β€œAbantu bose bavuga ko APR F yasubiye inyuma ariko biterwa nuko umuntu abyumva. Abakinnyi APR FC ikinisha kuri ubu 90% ni abana bavuye muri Academy. Gusa imyitozo ya mbere na bo nasanze ari abana beza bazi umupira”.

Icyo nge na Iranzi tugiye gukosora ni ukugerageza kubagira inama tukabumvisha neza ikipe bakinira iyo ari yo n'ibyo bashaka. Tukabasangiza ku bunararibonye. Ni abakinnyi beza, umupira barawuzi ariko wasangaga bari ku rwego rumwe aho ntawagiraga inama undi. Gusa niba duhari tuzaba hafi nk'umubyeyi ufata umwana ukuboko akamubwira iki ni kibi iki ni cyiza

.

Migi asanga APR FC yiganjemo abana benshi bazi umupira gusa bakaba baburaga umuyobozi mu kibugaMigi asanga APR FC yiganjemo abana benshi bazi umupira gusa bakaba baburaga umuyobozi mu kibuga

Uretse Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude, APR FC yanazamuye Byiringiro Lague wakiniraga Intare zo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe amakuru agera kuri RuhagoYacu anavuga ko yarangizanyije na Savio Nshuti wakiniraga As Kigali.

  • January 15th 2018 at 13:34

Umunyarwanda mu bagereye ku murongo rimwe n'uwegukanye agace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Bonaventure Uwizeyimana ni umwe mu bakinnyi 36 bagereye ku murongo rimwe ubwo basozaga agace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rikomeye kuruta andi yose akinirwa muri Afurika kugeza ubu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 ni bwo hatangiye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo 2018, iri rikaba ari ryo rushanwa rikomeye ribera muri Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw'amarushanwa y'impuzamashyirahamwe y'imikino y'amagare ku Isi (UCI).

Abanyarwanda nka Ruberwa Jean na Munyaneza Didier bari bakunze gusimburanwa mu kugendana n'aba mbere kuva isiganwa ritangiye kugeza risozwaAbanyarwanda nka Ruberwa Jean na Munyaneza Didier bari bakunze gusimburanwa mu kugendana n'aba mbere kuva isiganwa ritangiye kugeza risozwa

Ibyo ni byo bituma iryo rushanwa ryitabirwa n'amakipe akomeye ku Isi, aho uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruhanganye n'amakipe arimo Team Direct Energy yo mu Bufaransa iri mu cyiciro cya mbere (UCI World Tour) kandi ikina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.

Ubwo hasozwaga agace ka mbere kahagurukiye i Kango kagasorezwa i LambarΓ©nΓ©, ku ntera y'ibirometero 146, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yageze ku murongo mu gikundi cya mbere cyari kiyobowe na Lucas Carstensen wa Bike Aid wanegukanye aka gace akurikiwe na Adrien Petit wa Direct Energy, bose bakaba bakoresheje 3h41:57”.

Lucas Carstensen wa Bike Aid ni we uzakina yambaye umwambaro w'umuhondo nuri Etape 2Lucas Carstensen wa Bike Aid ni we uzakina yambaye umwambaro w'umuhondo nuri Etape 2

Undi munyarwanda wakurikiyeho ni Munyaneza Didier na we wahagereye rimwe n'aba mbere ariko akaba aza ku mwanya wa 33 mu rutonde rusange, mu gihe Areruya Joseph unitezweho byinshi dore ko ari ku mwanya wa kabiri muri Afurika, we yaje ku mwanya wa 40, akaba ari inyuma y'uwa mbere ho amasegonda 7, mu gihe Rene Jean paul Ukiniwabo we aza ku mwanya wa 43.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama ni bwo bakina agace ka kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, aho bazahaguruka ahitwa NdendΓ© bagasoreza i Fougamou ku ntera y'ibirometero 173.

Mu bakinnyi bo kwitegaho byinshi berekanywe harimo n'Umunyarwanda Areruya JosephMu bakinnyi bo kwitegaho byinshi berekanywe harimo n'Umunyarwanda Areruya Joseph

  • January 15th 2018 at 13:33

Hasigaye 3 mu banyamahanga barindwi bageragezaga amahirwe muri Kiyovu Sports-Amafoto

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Mu bakinnyi barindwi b'abanyamahanga bari bari mu igeragezwa muri Kiyovu Sports, Umutoza Cassa Mbungo Andre yirukanyemo bane, hasigara batatu barimo abagande babiri n'Umunya-Cameroun.

Kuva ku itariki ya 1 Mutarama kugeza kuwa 22 Mutarama ni amatariki Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) ryakinguriye amarembo ngo amakipe atandukanye yiyongeremo imbaraga asinyisha abakinnyi bashya.

Allan Oryek wakiniraga KCCA FC ari mu igragezwa muri Kiyovu SportsAllan Oryek wakiniraga KCCA FC ari mu igragezwa muri Kiyovu Sports

Kimwe n'andi makipe y'ibikomerezwa mu Rwanda rero Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona na yo ntiyatanzwe, aho yagiye igerageza abakinnyi benshi mu bihe bitandukanye, ariko hafi ya bose umutoza Cassa Mbungo agasanga ntacyo bamumarira agahitamo kubasezerera.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama, na bwo yari afite abandi bakinnyi bagera kuri barindwi baturutse mu bihugu bitandukanye ngo baze bagerageze barebe ko yakuramo rutahizamu umwe rukumbi yifuza, ariko bane muri bo ntibahiriwe na mba, kuko Umutoza Cassa yahise abasezerera.

Uyu mutoza utashimye kuvugana n'Itangazamakuru, yasigaranye abakinnyi barimo Allan Oryek, Umugande w'imyaka 23 wakiniraga ikipe ya KCCA FC, uyu bamwe mu bafana bakaba bari bamubatije β€˜Kasirye' kubera ko akina kimwe neza neza na Davis Kasirye wahoze akina muri Rayon Sports ubu akaba akina muri Zesco United yo muri Zambia.

Allan ngo aramutse ahawe amasezerano muri Kiyovu Sports yayitsindira nibura ibitego 15 mu mikino isigayeAllan ngo aramutse ahawe amasezerano muri Kiyovu Sports yayitsindira nibura ibitego 15 mu mikino isigaye

Uyu rutahizamu ushobora no gukina imbere mu mpande avuye muri KCCA FC yari amazemo imyaka ibiri, nyuma yo kuva muri Maroons FC na yo yakinnyemo nyuma y'igihe yari amaze ari Kapiteni wa Sadolin Paints FC, aya makipe yose akaba ari mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Undi muri abo bakinnyi batatu ni Isaac Onyango na we ukomoka muri Uganda, uyu we akaba yakiniraga Maroons FC, akaba yaranyuze mu makipe nka Simba FC yo muri Uganda na Tusker FC yo muri Kenya.

Undi mukinnyi ukiri mu igeragezwa muri Uganda ni Alex ukomoka muri Cameroun, gusa uyu we kimwe na Isaac Onyango bakaba bafite amahirwe make yo kuguma muri iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona kandi yifuza gukomeza kuruyobora kugeza bayihereje igikombe cya shampiyona.

Igeragezwa rya nyuma kuri abo bakinnyi riteganyijwe kuwa gatatu tariki 17 Mutarama, ubwo Kiyovu Sports izaba ihura na Musanze FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade Ubworoherane.

Muri iyi kipe kandi hanategerejwe undi rutahizamu ukomeye ugomba guturuka muri Uganda muri iri joro, uyu na we akaba ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama.

Kiyovu Sports yari ikeneye rutahizamu wayifasha kwegukana igikombe ya shampiyonaKiyovu Sports yari ikeneye rutahizamu wayifasha kwegukana igikombe ya shampiyona
Alex wo muri Cameroun we sgo si byinshi arusha uwitwa Claude Rutsiro (ni ay'abafana ariko)Alex wo muri Cameroun we sgo si byinshi arusha uwitwa Claude Rutsiro (ni ay'abafana ariko)
Alex uretse imyaka yaba yigiye hejuru na we yaba umukinnyi mwizaAlex uretse imyaka yaba yigiye hejuru na we yaba umukinnyi mwiza
Bamwe mu bari mu igeragezwa hari ibyo bakoraga maze umutoza Cassa Mbungo akifata atyaBamwe mu bari mu igeragezwa hari ibyo bakoraga maze umutoza Cassa Mbungo akifata atya
Mu bakurikiranye imyitozo n'igeragezwa ry'abo bakinnyi harimo Shyaka Jean (wambaye ingofero) wahoze abica bigacika muri Kiyovu Sports, Etincelles FC n'ahandiMu bakurikiranye imyitozo n'igeragezwa ry'abo bakinnyi harimo Shyaka Jean (wambaye ingofero) wahoze abica bigacika muri Kiyovu Sports, Etincelles FC n'ahandi
Alex yanyuzagamo agatera ibishoti biremereyeAlex yanyuzagamo agatera ibishoti biremereye
Isaac Onyango na we yataha izamu cyangwa agaca mu mpandeIsaac Onyango na we yataha izamu cyangwa agaca mu mpande
Alex afite amahirwe abarirwa ku mashyi muri Kiyovu Sports, atari uko ari umuswa ahubwo ari uko haje abamurushaAlex afite amahirwe abarirwa ku mashyi muri Kiyovu Sports, atari uko ari umuswa ahubwo ari uko haje abamurusha

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

  • January 15th 2018 at 13:03

Ryan Giggs yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Wales

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Uwahoze ari umukinnyi w'ikipe ya Manchester United; Ryan Giggs yamaze kugirwa umutoza w'ikipe y'igihugu cya Wales anavukamo, ku masezerano y'imyaka ine.

Uyu mugabo w'imyaka 44, ahawe aka kazi nk'umusimbura wa Chris Coleman waretse gutoza iyi kipe y'igihugu ubwo yerekezaga muri Sunderland mu Ugushyingo 2017 nyuma yo kubura itike y'igikombe cy'Isi cya 2018.

Ryan Giggs mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa MbereRyan Giggs mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Ryan Giggs yari ahanganiye uyu mwanya na Osian Roberts wari wungirije Coleman, Craig Bellamy wabaye rutahizamu ukomeye muri iki gihugu kimwe na Mark Bowen.

Mu ijambo yavuze yerekanwa nk'umutoza; Ryan Giggs yagize ati:” Nishimiye kugirirwa icyizere nkagirwa umutoza w'ikipe y'igihugu.”

Giggs yerekanwe nk'umutoza mushya wa WalesGiggs yerekanwe nk'umutoza mushya wa Wales

Giggs yakomeje avuga ko mu byo agiye kugeza ku banya-Wales harimo gushaka uburyo iyi kipe yazabonamo itike y'igikombe cy'Uburayi cya 2022.

Ryan Giggs yakiniye Wales imikino 64 hagati y'1991 na 2007, ariko yagiye anengwa cyane kwikura mu ikipe y'igihugu no kudakina imikino ya gicuti.

Giggs nta kazi yari afite kuva asezeye ku mupira w'amaguru mu 2014, ndetse yasigaye atoza Manchester United mu mikino ine ubwo David Moyes yari amaze kwirukanwa ndetse yungirije Louis Van Gaal mu myaka ibiri mbere y'uko Jose Mourinho agirwa umutoza.

Ryan Giggs yabaye umutoza wungirije muri Manchester United yakiniyeRyan Giggs yabaye umutoza wungirije muri Manchester United yakiniye

  • January 15th 2018 at 12:24

Mu Bufaransa: Umusifuzi yahagaritswe azira gukubita umukinnyi

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umusifuzi wagerageje gukubita umukinnyi wa Nantes umugeri mbere y'uko amuha ikarita y'umutuku mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Nantes, yahagaritswe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu gihugu cy'u Bufaransa.

Myugariro wa Nantes; Diego Carlos yagushije umusifuzi Tony Chapron, ibintu byabaye nk'impanuka mu minota y'inyongera y'umukino.

Chapron yahise ahaguruka akubita umukinnyi umugeri, amuha kandi ikarita ya kabiri y'umuhondo.

Umusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanukaUmusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanuka
Umusifuzi aragwa....Umusifuzi aragwa....

Umusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeriUmusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeri
Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)
Arasohoka.....Arasohoka.....

Reba uburyo umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri

PSG yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cya Angel Di Maria ku munota wa 12 w'umukino, ndetse Nantes bifuza ko iyi karita ya kabiri y'umuhondo yakurwaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa, akanama ka tekinike k'abasifuzi gafatanyije na komisiyo y'abasifuzi, bafashe icyemezo cyo guhagarika uyu musifuzi mu gihe kitazwi, ni nyuma kandi yo kwamburwa umukino yagombaga gusifura kuri uyu wa Gatatu hagati ya Angers na Troyes.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu musifuzil Tony Chapron agomba kandi kuzitaba komite ishinzwe imyitwarire muri LFP [French football league].

  • January 15th 2018 at 09:03

Amafoto- Abakinnyi batatu bashya ba APR bakoranye imyitozo ya mbere

By Jah D'Eau Dukuze Jah D'Eau Dukuze

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura isubukurwa rya shampiyona ndetse n'igikombe cy'intwari aho kuri uyu wa mbere Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Byiringiro Lague basanze Iranzi Jean Claude mu myitozo y'iyi kipe yabereye ku kibuga cya Ferwafa.

Nkuko RuhagoYacu yari yabyanditse mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC mu nama bwagiranye n'abafana, bari bemeye ko iyi kipe igiye kongeramo abakinnyi bane bashya, barimo Iranzi Jean Claude, Migi, Savio Domique Nshuti hamwe na Byiringiro Lague wagombaga kuzamurwa.

Migi yamwenyuraga nyuma yo kugaruka muri APR FC(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi yamwenyuraga nyuma yo kugaruka muri APR FC(Foto Hardi/RuhagoYacu)
Iranzi Jean Claude yiteguye kugarurira ikuzo APR FC(Foto Hardi RuhagoYacu)Iranzi Jean Claude yiteguye kugarurira ikuzo APR FC(Foto Hardi RuhagoYacu)
Byiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru nubwo Vision ikivuga ko ari umukinnyi wayoByiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru nubwo Vision ikivuga ko ari umukinnyi wayo

Aba bakinnyi bose uko ari bane bakaba nyamara bari bagifite amakipe babarizwamo, aho Iranzi Jean Claude yaje gutangaza nyuma ko agifite amasezerano na Zesco nubwo yarimo aganira na APR FC , Gor Mahia na yo ikavuga ko izarekura Migi ari uko APR FC iyihaye amafaranga imwifuzamo, mu gihe Byiringiro Lague yakiniraga Intare kandi afite amasezerano muri Vision FC, naho Savio akiri umukinnyi wa As Kigali.

Aha ariko, aba basore bose uretse Savio uri muri CHAN, bakaba bakoze imyitozo kuri uyu wa mbere ibera ku Kicukiro, bitegura gufasha APR FC mu mikino y'igikombe cy'intwari igomba gutangira tariki ya 23 uku kwezi.

Itangishaka Blaise aracyategereje guhabwa amahirwe mu busatirizi(Foto Hardi RuhagoYacu)Itangishaka Blaise aracyategereje guhabwa amahirwe mu busatirizi(Foto Hardi RuhagoYacu)
Rukundo Denis na we yitabiriye imyitozo nyuma yo kuva mu biruhukoRukundo Denis na we yitabiriye imyitozo nyuma yo kuva mu biruhuko
Aimable na Maxime bakomeje gukaza imyitozo nyuma yo gusigwa mu Mavubi ya CHANAimable na Maxime bakomeje gukaza imyitozo nyuma yo gusigwa mu Mavubi ya CHAN

Aba basore bashya b'iyi kipe ndetse n'umutoza bakaba birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru kugeza ubu.

Biteganyijwe ko APR FC iri bukore iyindi myitozo saa 16:00 za nimugoroba, yo ikabera ku Kicukiro nkuko bisanzwe.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE Y'IMYITOZO

  • January 15th 2018 at 06:26

Said Abed Makasi yagarutse muri Espoir FC

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Nyuma y'imyaka ine amaze ahagaritse gukina umupira w'amaguru, Said Abed Makasi wahoze ari rutahizamu w'Amavubi ariko akaba afite amamuko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagarutse muri Espoir FC, aho yahawe akazi nk'Umuyobozi ushinzwe Tekiniki.

Umuyobozi w'ikipe ya Espoir FC, Habyarimana Marcel yatangarije RuhagoYacu ko mu buryo bwo kuzahura ikipe yabo, bahaye akazi Said Abed Makasi nk'inararibonye mu by'umupira w'amaguru.

Bizimana yagize ati β€œYego ni byo twamwongeye mu itsinda ry'abatoza (Coaching Staff) ba Espoir FC, akaba ari Umuyobozi ushinzwe Tekiniki (Directeur Technique).”

Said Abed yatangiriye umupira muri Epress FC mu 1999-2000 asoreza muri Espoir FC mu 2013Said Abed yatangiriye umupira muri Epress FC mu 1999-2000 asoreza muri Espoir FC mu 2013

Said Abed Makasi ari mu batoza ba Espoir FC nk'Umuyobozi ushinzwe ibya Tekiniki mu gihe cy'imyaka ibiri, inshingano ze zikaba ari nko kunganira itsinda ry'abatoza bose ndetse no gufasha abakinnyi mu bujyanama.

Ibyo ngo byitezweho kuzahura Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Azam Rwanda Premier League kugeza ubu n'amanota 8 mu mikino 10 bamaze gukina, aho yatsinze umukino umwe, inganya 5 igatsinda 4.

Said Abed (14) nyuma y'igitego cya Kharim Kamanzi yatsinze Guinea muri CAN 2004Said Abed (14) nyuma y'igitego cya Kharim Kamanzi yatsinze Guinea muri CAN 2004

Said Abed Makasi yamenyekanye cyane mu Rwanda mu 2003 mu mikino y'ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika (CAN 2004), ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda igitego 1-0 rukiyongerera amahirwe, rukaza gukatisha itike rutsinda Ghana igitego 1-0, ibyo byombi bikaba byaratsinzwe na Jimmy Gatete.

Said Abed Makasi yongeye kwigaragaza muri CAN 2004 ubwo ari we rutahizamu Amavubi yagenderagaho, akaba yaratsinze RDC, igihugu cye cy'amavuko, igitego 1-0 maze umuryango we barawutwikira.

Muri rusange Said Abed makasi yakiniye Amavubi imikino 24, ayitsindira ibitego 8.

Said Abed yambaye umwenda w'Amavubi bwa nyuma ubwo yakinaga umukino wahuje abawigeze b'Abanyarwanda n'AbagandeSaid Abed yambaye umwenda w'Amavubi bwa nyuma ubwo yakinaga umukino wahuje abawigeze b'Abanyarwanda n'Abagande

Salomon Nirisarike yatsinze igitego cye cya gatatu kitabujije Tubize gutsindwa

By Philbert HagengimanaPhilbert Hagengimana

Salomon Nirisarike yatsinze igitego cye cya gatatu muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, gusa nticyabujije ikipe ye ya Tubize gutsindwa na Lierse ibitego 2-1.

Salomon Nirisarike, Umunyarwanda ukinira Tubize yo mu Bubiligi yatsinze igitego cye cya gatatu mu mikino umunani (8) bamaze gukina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri, akaba yagitsinze ku munota wa 10 yishyura icyo Pierre Bourdin wa Lierse yari yabatsinze ku munota wa 4.

Salomon Nirisarike ni umukinnyi ubanzamo mu mikino yose igihe ari muzimaSalomon Nirisarike ni umukinnyi ubanzamo mu mikino yose igihe ari muzima

Icyakora icyo gitego cya Salomon nticyari gihagije ngo ikipe ye ikure amanota 3 cyangwa se rimwe ku kibuga cya Lierse, kuko ubwo haburaga umunota umwe gusa ngo umukino urangire, ni ukuvuga ku munota wa 89, Nico Binst yahise atsindira Lierse igitego cya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa umukino w'umunsi wa 8 wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2018, ikipe ya Tubize iri ku mwanya wa gatanu mu makipe 8 aho ifite amanota 9 ku rutonde ruyobowe na Lierse ya mbere n'amanota 18.

Salomon Nirisarike arimo gukina umwaka we wa nyuma muri Tubize ngo ahite asoza amasezerano, akaba ateganya kuba yagira ahandi yerekeza ariko mu cyiciro cya mbere n'ubwo we n'umuhagarariye bataratangaza ikipe ashobora kujyamo, gusa ngo amakipe yifuza kumugura yo ni menshi.

Salomon Nirisarike ngo ashaka gufasha ikipe ye kuva munsi y'umurongo utukura ku buryo izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbereSalomon Nirisarike ngo ashaka gufasha ikipe ye kuva munsi y'umurongo utukura ku buryo izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

  • January 15th 2018 at 01:24

Uganda yatangiye nabi muri CHAN 2018, Namibia na Sudani ziratsinda

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Ku munsi wa kabiri w'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu bya Afurika ariko ku bakinnyi bakina imbere muri za shampiyona z'iwabo, ikipe y'igihugu ya Uganda ntiyahiriwe n'umukino wa mbere, aho yatsinzwe na Zambia ibitego 3-1.

Muri uyu mukino wo mu itsinda B wabereye mu mujyi wa Marrakech, Uganda yari yabashije kwishyura igitego yatsinzwe mu minota ibiri yari ishize ubwo Derrick Nsibambi yishyura igitego cya Lazarous Kambole ku munota wa 40 w'umukino, ntiyabashije kwihagararaho mu gice cya kabiri.

Ikipe y'umutoza Desabre yaje gutsindwa ibindi bitego mu minota 45 y'igice cya kabiri, aho Augustine Mulenga na Fackson Kapumbu batsindiye Zambia ku munota wa 63 n'iwa 71 w'umukino ibitego byahesheje intsinzi Zambia mu mukino wa mbere w'aya makipe yari mu itsinda rimwe muri CHAN iheruka kubera mu Rwanda.

Zambia yatsinze Uganda mu gice cya kabiri cy'umukinoZambia yatsinze Uganda mu gice cya kabiri cy'umukino
Abafana ba Uganda bagiye gushyigikira ikipe yaboAbafana ba Uganda bagiye gushyigikira ikipe yabo

Mu mukino wabanje muri iri tsinda kandi, Namibia iri gukina CHAN ku nshuro yayo ya mbere yatunguye Cote d'Ivoire iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse mu minota y'inyongera gitsinzwe na Vetunuavi Hambira.

Cote d'Ivoire yatunguwe na Namibia iri gukina CHAN bwa mbereCote d'Ivoire yatunguwe na Namibia iri gukina CHAN bwa mbere

Sudani yitwaye neza mu itsinda A

Mu mukino umwe wo mu itsinda rya mbere wabaye kuri iki Cyumweru, dore ko Maroc yari yatsinze Mauritania ibitego 4-0 kuwa Gatandatu, Sudani yatsinze Guinea ibitego 2-1.

Mohamed Koko yafunguye amazamu ku ruhande rwa Sudani ku munota wa 19 w'umukino, igitego kishyuwe na Amadou Camara Sekou ku munota wa 59, ariko Saifeldin Bakhit yongera kwerekana ko Sudani yiteguye neza, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 75 w'umukino.



Guinea yari ishyigikiwe ariko birangira itsinzweGuinea yari ishyigikiwe ariko birangira itsinzwe

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

Itsinda C:

  • 18:30 Equatorial Guinea vs Libya (Tangier)
  • 21:30 Rwanda vs Nigeria (Tangier)
  • January 14th 2018 at 22:24

Abanyarwanda bicare batuze imbere ya televiziyo, barebe uko Nigeria ihabwa isomo rya ruhago-Antoine Hey

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Umutoza w'umudage Antoine Hey yifitiye icyizere gikomeye ku munsi wa mbere w'irushanwa ry'igikombe cy'Africa ku bakinnyi bakina imbere iwabo muri bihugu byabo, ryatangiye mu mpera z'icyumweru gishize, ko araza gutsinda bidasubirwaho ikipe ya Nigeria.

-* 19H30 (21H30 isaha ya Kigali): Nigeria vs RWANDA (Stade Ibn Batouta/Tangier/Morocco)

Ni umukino ufite kinini uvuze ku makipe 2 ari mu itsinda rya 3 muri iri rushanwa. Nigeria nka kimwe mu bihugu bikomeye ku ruhando rwa ruhago ku mugabane w'Africa, itegerejwe na benshi uyu mwaka, kureba niba yakwegukna igikombe cy'Africa ku bakina imbere mu gihugu byabo, mu gihe Amavubi, bavuga ko bazanywe no kugaragara byibura mu makipe 4 ya mbere muri Africa.

β€œ Twishimiye uko twakiriwe n'igihugu kiri kuberamo aya marushanwa, Morocco. Imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru. Ibikorwa remezo biri ku rwego rukwiye amarushanwa nkaya, ikintu cyiza cyane ku hazaza ha CHAN.” Antoine Hey, ashima uko bakiriwe muri Maroc kugeza kuri ubu.

Yongeraho ati, β€œ Iri ni irushanwa rihuza abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo, akaba ariyo mpamvu nk'u Rwanda twahisemo gukoresha abakinnyi benshi bakiri bato, tubahe amahirwe yo kuba bakwigaragaza bakerekana icyo bashoboye gukora.”

β€œ Akaba ariyo mpamvu u Rwanda rushaka gutinda igihe gihagije muri iri rushanwa , turakora cyane ngo tugere ku nshingano zacu.”

Amavubi yiteguye bihagije iri rushanwa nyuma yo kubona tike yo kuza muri Maroc, amaze gutsinda ikipe y'igihugu Ethiopia.

Umwiherero w'iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia, waje ukurikira irushanwa rya CECAFA Antoine Hey n'abamuyobora bahisemo guheba, bagategura CHAN.

Amavubi yifitiye icyizere gihagije nkurikije uko nababonye kuri iki cyumweru aha Tangier, mbere yo guhura na Super Eagles za Nigeria.
Mu kiganiro Umudage Hey yahaye abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye byaje gukurikirana iri rushanwa, yavuze ko yiteguye bihagije kurusha uko bamwe babikeka, kandi bazanatungurwa n'uko iyi kipe izitwara hano.

JPEG - 325.7Β kb
Hey aganira n'abanyamakuru kuri iki cyumweru

β€œ Maze ibyumweru 2 ndi kureba ibyo mukora mutegura uyu mukino, ibyo abatoza bavuga, icyo abakinnyi bavuga n'abayobozi bavuga kuri uyu mukino mu bitangazamakuru byo muri Nigeria.” Umudage Hey, utoza Amavubi.

β€œ Mu minsi 2 ya nyuma iheruka, nabonye buri umwe mu ikipe ya Nigeria, nk'umutoza w'abazamu, kapiteni wa Super Eagles, abakina inyuma mu ikipe, ko bagiye gutsinda u Rwanda.”

β€œ Sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera, tuzabireba ejo. Gusa ndashaka kubabwira (abanyamakuru) ko uyu mukino utaza koroha nk'uko buri umwe muri Nigeria abikeke, turiteguye bihagije, nizere ko na Nigeria yiteguye, nkaba numva kuvuga babihagarika tukareba kuri uyu wa mbere.”

Nta mukinnyi n'umwe muri 23 Hey yazanye muri iri rushanwa ufite ikibazo gikomeye cyatuma adakina iri rushanwa.

Ku i saa 20H30 za hano i Tangier, ni bwo Amavubi yageze ku kibuga arakiniraho, bazenguruka bareba uko giteye ku nshuro ya mbere, basohoka hanze gukorera imyitozo ku bibuga bihari, imyitooz bamazemo iminota 45, barasohoka barataha, byari saa 21H15 hano muri Maroc (23H15 i Kigali).

JPEG - 365.9Β kb
Ikibuga Amavubi ari bucakiranireho na Nigeria

Amavubi amaze iminsi atitwara neza mu mikino yakinnye ategura iri rushanwa, byatumye benshi i Kigali, basa nkaho bayiteguye bitarenze tariki ya 25 mu Rwanda, izindi gahunda zikaba zakomeza, ariko Hey na Bakame bakavuga ko atari uku bizagenda muri CHAN.

β€œ Mumbwirire abanyarwanda bicare batuze, banywe ka cyayi kabo cyangwa agakawa bageretse akaguru ku kandi, ubundi bareba aho dutsinda ikipe ya Nigeria.” Umudage Antoine Hey, mbere yo gusoza ikiganiro yahaye abanyamakuru.

Ni umukino uraba ku i saa 19H30 za hano i Tangier, ukaba umukino wa 2 mu itsinda rya 3 riri kubarizwa mu Burengerazuba bw'amajyaruguru ya Maroc.

JPEG - 445.8Β kb
Abakinnyi ba Super Eagles, ngo ntibatewe ubwoba n'Amavubi

Uyu mukino uraza ukurikira uraba wabaye mbere, ugahuza Libya n'ikipe ya Equatorial Guinea.

  • January 14th 2018 at 22:05

Ntibisanzwe: Umusifuzi yakubise umukinnyi umugeri, anamuha ikarita itukura (amashusho)

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa wahuje ikipe ya Nantes na Paris Saint-Germain kuri iki Cyumweru, umukinnyi wa Nantes; Diego Carlos yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubitwa umugeri n'umusifuzi w'umukino.

Uyu mukino warangiye Paris Saint-Germain yaburaga Neymar, itsinze igitego kimwe rukumbi cya Angel Di Maria mu gice cya mbere cy'umukino.

Di Maria na bagenzi be bishimira igitego rukumbi cyabonetse mu mukinoDi Maria na bagenzi be bishimira igitego rukumbi cyabonetse mu mukino

Mu minota y'inyongera y'umukino, umukinnyi wa Nantes; Diego Carlos yagonganye n'umusifuzi agwa hasi, undi na we ahaguruka amutera umugeri mbere yo kumuha ikarita ya kabiri y'umuhondo, maze ajya hanze y'ikibuga.

Umusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanukaUmusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanuka
Umusifuzi aragwa....Umusifuzi aragwa....

Umusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeriUmusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeri
Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)
Arasohoka.....Arasohoka.....

Reba uburyo umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri

Umuyobozi w'ikipe ya Nantes; Waldemar Kita yavuze ko umusifuzi Tony Chapron yagahanwe amezi atandatu kubera icyemezo afata ' nk'amahano' yafashe muri uyu mukino, yongeraho ko bisekeje nubwo atakwizera ko yabikoze ku bushake.

Kita aganira na Televiziyo y'abafaransa yavuze ko yakiriye ubutumwa makumyabiri bumubwira ko ibikozwe n'umusifuzi ari urwenya.

"Ndamutse mvuze byinsi, nahamagazwa muri komisiyo ishinzwe imyitwarire. Nta burenganzira dufite bwo kubivugaho."

Ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya Nantes, bashyizeho amagambo y'umutoza wabo; Claudio Ranieri avuga uburyo ababajwe no kuba umukinnyi we azahagarikwa imikino itari hasi y'umwe kubera amakosa y'umusifuzi kandi yananze igitego batsinze muri uyu mukino, avuga ko hari habayeho kurarira.

Ranieri ntiyishimiye kwimwa igitego no guhabwa umutukuRanieri ntiyishimiye kwimwa igitego no guhabwa umutuku

Umunsi wa 20 muri Ligue 1 y'u Bufaransa

Ku Cyumweru

  • Saint-Etienne 2-0 Toulouse
  • Lyon 1-1 Angers
  • Nantes 0-1 Paris-Saint Germain

Kuwa Gatandatu

  • Rennes 0-3 Marseille
  • Caen 0-1 Lille
  • Dijon 1-1 Metz
  • Montpellier 0-0 AS Monaco
  • Nice 1-0 Amiens
  • Troyes 0-1 Bordeaux

Kuwa Gatanu

  • Strasbourg 0 - 2 Guingamp

PSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y'AbafaransaPSG ikomeje kuyobora Ligue 1 y'Abafaransa

  • January 14th 2018 at 21:51

Ibitego byarumbutse ku munsi wa 10 mu cyiciro cya kabiri- Uko bakurikirana

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Rwanda yakomeje mu mpera z'icyumweru hakinwa umunsi wa 10, aho amakipe ya Sorwathe FC, Intare na Pepiniere FC zikomeje kwigaragaza mu gihe AS Muhanga na Unity FC zongeye gutsinda.


Uko amakipe yatsinda ku munsi wa 10 wa shampiyona mu cyiciro cya kabiri

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

  • Unity Fc 3-0 Gasabo United
  • Sorwathe Fc 1-0 Aspor Fc
  • Nyagatare Fc 2-2 Gitikinyoni F
  • Esperance 3-2 Rwamagana City
  • Etoile de l'est 1-1 Vision Fc

Ku Cyumweru

  • Pepiniere 8-1 Akagera Fc

Sorwathe FC ikomeje kwanikira andi makipe mu itsinda rya mbere, Pepiniere FC irayigwa mu ntegeSorwathe FC ikomeje kwanikira andi makipe mu itsinda rya mbere, Pepiniere FC irayigwa mu ntege

Itsinda B

Kuwa Gatandatu

  • Heroes Fc 1-4 AS Muhanga
  • Rugende FC 2-2 Interfoce Fc
  • UR Fc 1-8 Intare Fc
  • La Jeunesse 3-0 Hope Fc

Ku Cyumweru

  • United Stars 2-1 Vision JN

Intare FC zikomeje kuyobora itsinda B mu gihe AS Muhanga ifite imikino ibiri itakinnyeIntare FC zikomeje kuyobora itsinda B mu gihe AS Muhanga ifite imikino ibiri itakinnye

  • January 14th 2018 at 21:18

Nantes 0-1 Paris Saint Germain

By NIYONSABA MadjaliwaNIYONSABA Madjaliwa
  • January 14th 2018 at 16:09
❌