WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 20th 2018IBYAMAMARE.com

Amavubi yasezerewe atarenze umutaru, babura amahirwe yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika

By admin

Mu mukino wo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, Amavubi anganyije na Zambia mu mukino wo kwishyura waberaga I Rusaka muri Zambia.

Ni umukino watangiye ubona ko Ambvubi adashaka kwinjizwa igitego byaje kuyifasha isoza igice cya mbere itinjijwe igitego, gusa mu gice cya kabiri ku munota wa 52’ Zambia yaje kubona igitego cyatinzwe na Mwiya Malumo.

Guelette Samuel Leopord Marie niwe waje kwishyurira Amavubi-20 umukino yasoje ari abakinnyi 10 nyuma yo kuba Captain Buregeye Prince yari yabonye ikarita itukura.

Umukino warangiye ari igitego 1-1, Amavubi ahita asezererwa muri iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ahita abura tike yo kujya muri Niger nyuma yo kuba mu mukino ubanza yari yatsindiwe I Kigalli 2-0.

11 babanje mu kibuga ku mpande zombi.

11 ba Zambia babanjemo: Prince Bwalya, Prince Mumba, Justine Mwanza, Benson Kolala, Kingsley, Kakwiya, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Lameck Banda, Martin Njobvu, Mwiya Malumo, Francisco Mwepu.

11 b’u Rwanda Babanjemo: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Mark Govin, Ishimwe Sareh, Ishimwe Christian, Nshimyumuremyi Gilbert, Bonane Jamvier, Guelette Samuel Leopord Marie, Byiringiro Lague

Ikibazo cyo gufata abana ku ngufu cyatumye ba Musenyeri bose begura

By admin

Nyuma y’inama y’iminsi itatu yaberaga i Roma yari yahamagajwemo ba Musenyeri bose bo mu gihugu cya Chili, yarangiye bose bashyikirije ubwegure bwabo umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis kubera ikibazo cyo gusambanya abana ku ngufu.

Abasenyeri bari mu nama na Papa i Roma, beguriye rimwe bose.

Papa yahamagaje inama y’aba basenyeri bo muri Chili nyuma yo kwakira raporo y’amapaji 2,300, ashinja abapadiri ihohotera rishingiye ku gitsina, gusa umwanzuro wo kwegurira rimwe kw’aba basenyeri uje utunguranye kuko utari uri mu byitezwe.

Abavugizi b’Inama y’Abepisikopi muri Chili, basomeye imbere y’abanyamakuru bari bateraniye i Vatikani ku wa 17 Gicurasi 2018 urwandiko rugira ruti “Twe, twese abasenyeri bari i Roma, twashyikirije ubwegure Papa kugira ngo abe ari we ufatira icyemezo buri umwe.”

Mu bashyizwe mu majwi harimo na Musenyeri Juan Barros uyobora Diyosezi ya Osorno yo mu gace ka Santiago, Papa yari aherutse gushyiraho mu 2015.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri Chili, Luis Fernando Ramos Pérez yatangaje ko abasenyeri bose uko ari 34 beguye, baguma mu kazi mu gihe bagitegereje icyemezo cya Papa Francis.

 

 

Ivan Heritier

Ubukwe bw’Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bwari agatangaza, bwahuruje imbaga y’abatuye isi(Amafoto)

By admin

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bakoze ubukwe bw’agatangaza bwari bukurikiranwe n’abantu batandukanye mubice byose by’isi, ni ubukwe bwabereye i Windsor.

Ubukwe bwa Henry Harry na Meghan Markle ni ubukwe bwatambukaga imbona nkubone kubitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu bwongereza ndetse no mu Rwanda Tv1 yabutambutsaga buri kuba mugihe aba bageni bari musengero basezerana.

Ubukwe bw’Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bwahuruje imbaga

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana birimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose, harimo Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, Dvid Beckham n’umugore we Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John , Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Henry Harry w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mu bwami bw’abongereza yari aherekejwe nabo mu muryango we bose ubona ko akanyamuneza ari kose, Henry Harry yambikanye impeta  na Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko, uyu mugore akaba ari umunyamerikazi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga aho nawe yari aherekeje nabo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ubonako bafite akanyamuneza ku maso.

Ubu bukwe bwatashywe n’abarenga ibihumbi 100,000, ubu ngo nibwo bukwe bwa mbere ibwami buhuruje imbaga ndetse bukavugwaho bidasanzwe mu mateka nyuma y’ubw’igikomangoma William warongoye Kate mu 2011, bwakurikiwe kuri televiziyo n’abarenga miliyoni 21 mu Bwongereza naho muri Amerika bageraga kuri miliyoni 23.

Meghan Markle ushakanye na Henry Harry, ubu ni ubwakabiri ashaka umugabo kuko yatandukanye na Trevor Engelson nyuma y’uko bari bamaranye imyaka igera kuri irindwi kuko barushinganye mu 2004. batandukana byemewe n’amategeko mu 2013.

Prince Harry asuhuza abagize umuryango w’ibwami

Umwamikazi Elizabeth ubwo yageraga ahaberaga imihango y’ubukwe

Abageni baje bagaragiwe

Byari ibyishimo gusa

Prince Harry

Serena Williams hamwe n’umugabo we Alexis Ohanian

Patrick J. Adams n’umugore we Troian Bellisario

David n’umugore we Victoria Beckham

Chelsy Davy uri hagati ubwo yageraga ahaberaga ibirori

Idris Elba na Sabrina Dhowre

Oprah Winfrey

Muri ubu bukwe umutekano wari wakajijwe

abantu batandukanye bari batashye ubu bukwe

byari ibirori bidasanzwe

Reba amakanzu yambarwa n’abageni mubukwe atangaje cyane kurusha ayandi (Amafoto)

By admin

Bajya bavuga ngo ubukwe ni ibirori biboneka rimwe mubuzima, uwamaze kwambara ikanzu y’ubukwe burya biba bigoranye cyane kugirango azongere asubire imbere y’imbaga yambaye uwo mwambaro doreko abenshi banasezerana kuzabana akaramata, ubwo rero urumvako mudatandukanye cyangwa ngo urupfu rubatandukanye ntiwazongera kwambara ikanzu y’ubukwe.

Ubukwe ni kimwe mubirori bishimisha benshi ndetse ninacyo kirori gitera amatsiko cyane abasore n’inkumi batararushinga, ni nayo mpamvu buri wese ugiye gukora ubukwe kuri ubu abanza kwita kumwambaro azaba yambaye muri ibyo birori mboneka rimwe kuko akenshi aba agamije kwemeza abazamutahira ubukwe.

Ikinyamakuru Daily Mail, cyashyize hanze amakanzu y’abageni atangaje kurusha ayandi, abageni bagiye bambara mu mihango y’ubukwe bwabo, urebye aya makanzu ubona koko atangaje kubera imideri akozwemo cyangwa uburyo ateye.

Buri wese agira amahitamo ye aba nabo bahisemo amakanzu bifuza ntawashidikanya ko banayahisemo babonako aba bereye.

 

 

 

 

Uwase Nancy Sibylle arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu irushanwa rya Miss Afrique Canada (Amafoto)

By admin

Umunyarwandakazi Uwase Nancy Sibylle usanzwe utuye muri Canada niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika basanzwe batuye muri Canada (Miss Afrique Canada 2018), arasaba Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa ahanganyemo n’abandi bagera kuri 14.

Uwase Nancy Sibylle uhagarariye u Rwanda muri marushanwa ya Miss Afrique Canada 2018.

Ni ku nshuro ya Mbere irushanwa rya Miss Afrique Canada rigiye kuba, rikaba ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 15 bakomoka mu bihugu byo muri Africa basanzwe batuye muri Canada.

Uwase Nancy Sibylle yavukiye mu Rwanda ariko azakujya muri Canada ubwo yari akiri muto cyane, ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko aterwa ishema no kuba Umunyarwandakazi ndetse no mu bikorwa bitandukanye akora muri iki gihugu harimo umwuga wo kumurika imideri.

Uyu mukobwa utuye mu mujyi wa Quebec muri Canada, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ndetse anasaba Abanyarwanda kumugirira icyizere bakamushyigikira.

Biteganyijwe ko uzegukana irikamba azamenyekana ku itariki ya 23 Kamena 2018.

Urutonde rw’abakobwa bari guhatana na Uwase Nancy muri iri rushanwa.

Uwase N. Sibylle akunze kugaragaza ko atewe ishema no kuba Umunyarwandakazi.

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa facebook asaba Abanyarwanda kumwizera bakamushyigikira.

Uwase asanzwe amurika imideli muri Canada.

 

 

Ivan Heritier

Irinde kuvuga aya magambo igihe uri kumwe n’umukunzi wawe.

By admin

Irinde kuvuga aya magambo igihe uri kumwe n’umukunzi wawe

Ubundi mu buzima busanzwe tugira amagambo atandukanye dukunda gukoresha n’ubwo akenshi tuba twibwira ko agezweho ndetse yoroshye no kuyavuga ariko biba byiza iyo umenye uburyo uyakoreshamo ndetse n’aho ukwiye kuyakoresha.


Hari amagambo udakwiye gukoresha mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe kuko bose ntago baba bateye kimwe:

Vip/Salama:

Utu tujambo usanga abantu benshi bakunze kudukoresha ariko burya akenshi nk’abakobwa bakunda umuntu ubaha agaciro akabasuhuza n’ikinyabupfura cyinshi.

Ni nayo mpamvu rero iyo umukobwa umubwiye ngo Salama abifata nko kumuha agaciro gakeya cyangwa kumwubahuka. Ikindi kandi uba wangije ni uko umuntu wese yifuza kubahwa n’uwo akunda cyangwa se umukunda.

Ubwo rero kumusuhuza ngo vip cyangwa Salama bishobora kumwereka ko nta 
cyubahiro cyihariye umufitiye bityo niyo atabikubwira bikamubabaza.

Wangu:

N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane y’ukamubwiye ni akajambo katakitwa nyandagazi ariko katubashye umuntu bihagije.

N’ubwo uwo ukunda aba adakeneye ko umuha ibyubahiro birenze ni ingenzi cyane kumenya kumwubaha nubwo mwakwisanzuranaho ndetse ukanamusetsa ariko ijambo wangu rigomba gusohoka inshuro nkeya cyane mu gihe muri kumwe.
Kurya abana.

iyi nanyo ni imvugo navuga ko igezweho cyane mu rubyiruko ariko buriya ubaruye usanga abakobwa bemeranya n’iyi mvugo ari bakeya cyane kuko iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa.

Hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo nubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.

Baby/Bebe:

Aha iri jambo risobanura umwana akenshi abakundana barikoresha bashaka kugaragaza ko umuntu mukundana nyine umufata nk’umwana mbese ibi bigaragara nko kubahuka umuntu n’ubwo akenshi usanga abantu babikoresha bibwirako ari akajambo keza.

Ituru/Amaturu:

Ijambo Ituru rikunze gukoreshwa cyane ku bantu bavugwa ko ari indaya cyane cyane aho usanga hano mu Rwanda iyo mwene abo bicuruza bakeneye kuganira ku biciro n’abakiriya babo usanga babara ku mubare w’amaturu umwe ari buhe undi.

Nyamara n’ubwo irijambo rikoreshwa mu kuzimiza imvugo y’imibonano mpuzabitsina ariko usanga abakobwa batarikunda kuko iyo umubwiye iryo jambo agufata nk’indaya akeka ko ubimenyereye bityo nawe ukaba ushaka ku mufata nk’indaya.

Nta rukundo rukibaho:

Iyi nteruro imaze gusohoka mu kanwa ka benshi cyane mu rubyiruko ndetse ugasanga bafite abo bakunda cyangwa se bafite abo batereta.

Mu bantu bahitamo umukunzi nta n’umwe wifuza gukundana n’umuntu utemera ko urukundo rubaho.

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabitangariza mu ruhame cyangwa ukabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda kandi ko utanamukunda utabyemera.

Nta gihe mfite cyo guta mu Rukundo:

hano n’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda muby’urukundo.

Usanga akenshi mwese muba mutari abana bityo muba mwemera ko bishobora gusaba ko umwe yihangana iyo wiyemerera ko utajya wihangana rero ni ikimenyetso kitaba cyiza ko umuntu wese uba uje agusanga.

Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri no kwigengesera birenze, gusa nawe wabona utundi tugambo wakirinda gukoresha cyane cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva ko utamwubaha uko bikwiriye.

Ndakwemera: Iri jambo ndakeka nta muntu utarizi uburyo rikoreshwa cyane kandi nyamara n’ubwo ribangukira urikoresha yaba aribwira umukunzi we ndetse n’abandi bantu batandukanye, mu by’ukuri ntago iri jambo ari ryiza cyane ko iyo uribwiye umukunzi wawe abifata nk’aho uba umukinisha cyangwa umubeshya kuko uba ubibwira benshi cyane.

Before yesterdayIBYAMAMARE.com

Ziiro The Hero uri kuzenguruka imirenge 416 y’u Rwanda mucyo yise ‘Peace Trip’ yasabye abanyeshuri b’i Huye kwirinda inda zitateganyijwe nimba bifuza kuzagira ejo hazaza heza

By admin

Ziiro The Hero ubusanzwe witwa Gashaija Patrick, uri guora urugendo yise ‘Peace Trip’ rugamije kuzenguruka imirenge 416 y’u Rwanda mukurushaho kumenya uduce dutandukanye tubumbatiye amateka y’igihugu ndetse anatanga ubutumwa bwo gushishikariza abangavu kwirinda icyabakururira inda zitateganyijwe.

Ziiro The Hero aganiriza abanyeshuri ba Groupe Scolaire Rukira.

Ziiro The Hero yatangiye uru rugendo rwe ku itariki ya 2 Gicurasi 2018 ahereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi nibwo yari ageze mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye.

Ubwo yari muri uyu murenge, Ziiro The Hero yaganiriye n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Groupe Scolaire Rukira maze abaha ubutumwa bwo kwirinda icyaricyo cyose cyabashora mu busambanyi kuko aribyo bishobora kubakururira inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zidakira nka Sida bityo ejo hazaza habo hakangirika.

Uyu musore kandi yashishikarije aba banyeshuri kwita ku mpano zabo bakazikoresha neza mukwiteza imbere bahereye kuri duke bafite. aha akaba yabanyuriyemo ku buzima yabayemo bwo kumuhanda (mayibobo) mu gihe cy’imyaka 7 ariko nyuma akaza kugira amahirwe yo kubuvamo agasubira no mu ishuri nyamara ntakintu we ubwe yari afite.

Avuga ko izina ‘Ziiro The Hero’ rikomoka ku ijambo ry’icyongereza ‘Zero to the Hero’ bishatse kuvuga guhera ku busa ukagera ku kuba Intwari, asaba uru rubyiruko kwiha icyerekezo cyaho bashaka kuganisha ubuzima bwabo kandi bagatanga amakuru ku muntu wese waba ashaka kubakoresha ibintu bishobora kubangiriza ejo hazaza.

Ziiro The Hero ubusanzwe n’umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushya rugamba w’ibitaramo  ndetse akaba n’umukerarugendo ibintu avuga ko yakuze y’iyumvamo. Ni ku nshuro ya kabiri akoze uru rugendo rwa ‘Peace Trip’.

Ku nshuro ya mbere yarukoze mu mwaka wa 2017 akaba yarazengurutse muturere 30 tw’u Rwanda agenda ku igare, kuri ubu akaba ari kuzenguruka imirenge yose uko ari 416. Akaba ageze mu murenge wa 45 ari wo wa Huye.

Uyu musore agenda kuri moto muri uru rugendo rwe afite n’ihema ryo kuraramo.

Agenda asura ahantu nyaburanga hatandukanye.

Amaze kugera mu mirenge igera kuri 45 muri 416.

 

 

Ivan Heritier

Mugihe abandi basiramu bari mugisimo, Asinah wahoze akundana na Riderman, we yagiye kuryohereza i Dubai ngo yiyibagize ibibazo(Amafoto)

By admin

Asinah Erra ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mujyi wa Dubai aho yagiye kwiyibagiza imibabaro ndetse n’ imihangayiko 

Umuhanzikazi Asinah Erra ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mujyi wa Dubai ngo icyahamujyanye ni ukuruhuka no kwiyibagiza ibibazo n’imihangayiko amaranye iminsi, ni naho yatangiriye igisibo cy’Abasilamu.

Asinah ngo yagiye i Dubai murwego rwo gutangirirayo igisibo no kwiyibagiza ibibazo


Mu bikorwa bitanduka byajyanye Hassinah ku mugabane wa Aziya harimo gutangirira Igisibo cya Ramadhan i Dubai ndetse no kugandukira Imana mu buryo bunyuranye, bityo ngo bizamufasha kugirango umutima we utungane .
Yagize ati ““Ubu ndi i Dubai, nagiye kuruhuka ndetse no kwiyibagiza imihangayiko mazemo iminsi, ubu natangiye igisibo nzongera gukora nyuma y’ukwezi gisojwe.”

Asinah i Dubai

Asinah nta gihe runaka yavuze ko azagarukiraho mu Rwanda ariko ngo Igisibo cya Ramadhan kizajya kurangira yaramaze kugaruka.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abarundi baraye kuri sima bisasiye amakarito ku kibuga cy’indege babuze uwaza kubakira(Amafoto)

By admin

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abarundi, Intamba kurugamba y’abatarengeje Imyaka 20, bahuye n’akaga ubwo bararaga kuri sima bamwe baryamye ku makarito abandi biseguye ibikapu byabo ku kibuga cy’indege babuze uwaza kubakira.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abarundi baraye rwantambi ku kibuga cy’indege cy’i Khartoum

Aba basore ibi byababereyeho ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Khartoum muri Soudan ubwo bahageraga bakabura umuntu n’umwe waza kubakira, aha niho baraye buri wese atangira gushaka uko yarambika umusaya ndetse ukaba wabonaga ko bafite n’inzara n’umunaniro mwinshi..

Ikipe y’igihugu y’abarundi Intamba kurugamba, iri muri Sudan aho yagiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha, umukino uteganyijwe kuba ku cyumweru ku wa 20 Gicurasi 2018.

Buri wese yiseguye icyo afite hari n’abaraye ku makarito

Abasore b’ikipe y’i Burundi bagiye gucakirana n’iya Soudan bageze ku kibuga cy’indege cya Karthoum saa munani n’igice z’ijoro zo muri Sudan, bahava mu ma saa mbiri za mugitondo, babuze uwabakakira ndetse n’uwababwira mwaramutse.

 

 

Perezida wa Africa y’Epfo, ategerejwe muri Uganda mu muhango wo gusabira umuhungu we umugeni, azakwa inka 100

By admin

Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa ategerejwe muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru mu muhango wo gusabira umuhungu we umugeni, ndetse azahita akwa ishyo ry’inka 100.

Umuhungu wa Perezida ugiye kuba umukwe wa Uganda, yitwa Andile Ramophosa naho uyu mukobwa  yitwa Ms. Bridget Birungi Rwakairu.

Andile Ramophosa  na Ms. Bridget Birungi Rwakairu

Umugore wa Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ndetse akaba yariyamamarije kuyobora icyo gihugu agatsindwa amatora, amubereye nyina wabo.

Rwakairu Bridget w’imyaka 37, ni umukobwa wa nyakwigendera Shadrack Rwakairu na Peace Ruhindi batuye ahitwa i Kabale muri Uganda, uyu Peace Ruhindi, avukana na Jacquieline Mbabazi, umugore wa Amama Mbabazi.

Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gucunga umutungo, Business Administration (MBA) yakoreye muri Kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Beijing University of Science and Technology.

Afite n’indi mpamyabumenyi mu byo kwita ku bidukikije (BSC Environmental Engineering) nayo yakoreye muri kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Beijing Jiatong University.

Amashuri ye abanza yayize ahitwa Nyakisoroza Primary School.

Nk’uko bigenda mu mico ya kinyafurika, Umubyeyi w’umusore, ni ukuvuga Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa muri ubu bukwe, we n’abamuherekeje mu nshuti n’abavandimwe bategerejwe muri Uganda mu birori bijyanye n’ubukwe.

Itangazo ryasohowe n’umuryango w’umukobwa rivuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera ahitwa Kololo, mu mugi wa Kampala.

Andile Ramophosa kuri iyi foto uri iburyo

Ntabwo hatangajwe abanyacyubahiro bazitabira ubukwe, ariko umutekano wo urakajijwe ahazabera ubukwe kubera abanyacyubahiro mu nzego za Politiki bazaba bahari haba ku ruhande rwa Uganda n’urwa Africa y’Epfo.

Mu itangazo ry’umuryngo w’umukobwa bavuga ko bagendeye ku muco wabo hazabanza imihango yo gusaba bita ‘Okhusaba’ tariki 19 Gicurasi.

Imihango izabera ahitwa Nyanyi Gardens Kololo, mu rugo rwa Amama Mbabazi saa ine z’amanywa.

Mu muco w’abo mu Burengerazuba bwa Uganda, Umubyeyi w’umugabo aherekeza abandi bakajya gukwa, ibyo bita ‘Kuhingira’.

AMAFOTO – Akimana Fanny umukobwa w’uburanga buhebuje uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya banyampinga kurwego rw’isi.

By admin

Akimana Fanny ni umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 21 y’amavuko uri mu marushanwa yabanyampinga bari mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Akimana Fanny arasaba anyarwanda kumushyigikira

Fanny ari mubakobwa 25 bahataniye ikamba rya Nyampinga u Busuwisi rihuje abavuga ururimi rw’Igifaransa mu mwaka wa 2018.

Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda ari mu bakobwa 25 bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Miss Suisse Francophone 2018, riteganyijwe ku itariki ya 9  Kamena 2018 mu birori bizabera ahitwa Casino Barrière de Montreux, Rue du Théâtre .

Akimana arashishikariza abanyarwanda bose kumutora  bakamuhesha amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba nkuko yagiye abigaragaza kumbuga nkoranyambaga ze akoresha.

Guha amahirwe uyu mukobwa ni ukujya kurubuga rw’irushanwa rya Miss and Mister Suisse, ubundi ukamuha ijwi, ushobora kumutora inshuro zose wifuza kuko bimwongerera amahirwe yo gutsinda.

Muri aba bakobwa uko ari 25 uzahiga abandi azahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland mu mpera za 2018.

Uretse aba bakobwa bari guhatana muri aya marushanwa harimo n’abahungu 24 nabo bari guhatanira ikamba rya Mister Suisse Francophone 2018  nabo bashakishwamo uzaserukira igihugu muri Mister Supranational.

 

Untembamo nk’uko amaraso atemba mu mubiri, unkoraho nkasesa urumeza umubiri wose, Tom Close yatomagije umugore we (Video)

By admin

Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] yahyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo Tom Close yise “My Love” ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo, avugako yayikoreye abakundana by’umwihariko umugore we babana, Niyonshuti Ange Tricia.

Tom Close n’umugore we Ange Tricia

Muri iyi ndirimbo bivugwako Tom Close yayikoze ashaka gutomagiza umugore we, hari aho agira ati “”Untembamo nk’uko amaraso atemba mu mubiri, unkoraho nkasesa urumeza umubiri wose. Wowe waje uri itandukaniro, wakoze aho abandi batigeze bakora…..””

Arongera akagira ati “Uranyura nkatuza, niwowe mbona nkatuza, uri urukundo rugera kumpera z’ibihe, urwo ngukunda, rutemba nk’amazi asumba, my love is yr love…..! ”

Iyi ndirimbo Tom Close yayikoreye muri Studio yitwa Monster Record naho amashusho yayo yafatiwe mugihugu cya Tanzania ayoborwa na Hanscana umusore uzobereye mugufata no gutunganya amashusho muri iki gihugu.

Tom Close na Tricia bafitanye abana babiri, bambikanye impeta y’urudashira Tariki ya 30 Ugushyingo 2013 bemeranya kubana akarama, aba bombi bafatwa nka couple y’icyitegererezo muri couple z’ibyamamare hano mu Rwanda kuko urukundo rwabo rushimwa na benshi.

John Legend n’umukunzi we bari mubyishimo bidasanzwe

By admin

John Roger Stephens umuririmbyi w’umunyamerika, wamenyekanye nka John Legend, we n’umukunzi we witwa Chrissy Teigen bari mubyishimo bidasanzwe kubwo bwibaruka umwana wabo wa kabiri w’umuhungu.

Jonh Legend n’umugore we bibarutse umwana wa Kabiri

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 16 Gicurasi 2018 nibwo umunyamideri Chrissy Teigen yatangaje ko yibarutse umwana wa kabiri amubyaranye na John Legend.

Abinyujije kurukuta rwe rwa twitter, Chrissy Teigen yagaragaje ibyishimo byinshi atewe no kwakira umwana w’umuhungu.

Chrissy Teigen na Jonh Legend bibarutse umwana wabo wa Kabiri, bari basanzwe bafite umwana w’umukobwa witwa Luna Simone Stephens wavutse mu kwezi kwa Mata 2016.

Urutonde rw’ibyamamare bihatanira ibihembo bya BET Awards 2018

By admin

Hashyizwe hanze urutonde rw’ibyamamare bitandukanye bihatanira ibihembo bya BET Awards 2018.

Kuri uru rutonde Kendrick Lamar na Dj Khaled nibo biganje cyane mubahatana  mu byiciro byinshi aho umwe arimo inshuro 5 undi akabamo inshuro 6.

Kendrick Lamar na Dj Khaled bari mubahatana mu byiciro byinshi

BET Awards ni ibihembo ngaruka mwaka bitangwa na televiziyo Black Entertainment Television, bagahemba ibyamamare by’abirabura baba nyamerika nabaturuka muri afurika buri mwaka, yaba muri muzika ndetse na cinema.

Kuri iyi nshuro nta muhanzi wo muri East africa wagaragaye kuri uru rutonde.

Abanyafurika bagaragara kurutonde rw’abahatanira BET Awards uyu mwaka ni Davido, wo muri Nigeria,Cassper Nyovest (afurika y’epfo) , Distruction Boyz (afurika y’epfo) Fally Ipupa (Drc. Congo) Tiwa Savage (Nigeria) bose bahatanira mucyiciro cya The Best International Act Award

Davido na Tiwasavage ni bamwe mubahanzi bo muri Afurika bahatanira BET Awards 2018

Itangwa ry’ibihembo bya BET Awards riteganyijwe taliki ya 24 Kamena 2018 bibere ahitwa Microsoft Theater mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Best Male Hip Hop Artist Award
Drake
Kendrick Lamar
DJ Khaled
Jay-Z
J. Cole

Best Female Hip Hop Artist Award
Cardi B
Nicki Minaj
Remy Ma
DeJ Loaf
Rapsody

The Best International Act Award
Booba (France)
Cassper Nyovest (SA)
Dadju (France)
Davido (Nigeria)​
Distruction Boyz (SA)
Fally Ipupa (Dr. Congo)
J Hus (UK)
Niska (France)
Tiwa Savage (Nigeria)
Stefflon Don (UK)
Stormzy (UK)

Best Actress Award
Tiffany Haddish
Lupita Nyong’o
Issa Rae
Angela Bassett
Letitia Wright
Taraji P. Henson

Best Actor Award           
Chadwick Boseman
Michael B. Jordan
Donald Glover
Sterling K. Brown
Denzel Washington
Daniel Kaluuya

Album of the Year Award
DAMN. – Kendrick Lamar
CTRL – SZA
4:44 – Jay-Z
Culture II – Migos
Black Panther: The Album – Kendrick Lamar & Various Artists
Grateful – DJ Khaled

Video of the Year Award
Drake – God’s Plan
Cardi B – Bodak Yellow
Bruno Mars feat. Cardi B – Finesse (Remix)
DJ Khaled feat. Rihanna & Bryson Tiller – Wild Thoughts
Kendrick Lamar – HUMBLE.
Migos feat. Drake – Walk It Talk It

Best Female R&B / Pop Artist Award
Beyonce
SZA
H.E.R.
Rihanna
Kehlani

Best Male R&B / Pop Artist Award
Bruno Mars
Chris Brown
The Weeknd
Khalid
Daniel Caesar

Perezida Donald Trump, yavuze ko abimukira atari abantu ahubwo ari inyamaswa

By admin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko bamwe mu bimukira ari inyamaswa, yamaganirwa kure n’abatavuga rumwe na we.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa Gatatu mu biganiro ku kubaka urukuta rugabanya igihugu ayobora na Mexique ndetse no ku iyubahirizwa ry’amategeko, yagiranye n’Aba- républicain bo muri California bari basuye Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘White House’.

Trump yagize ati “Dufite abantu baza mu gihugu cyangwa bagerageza kuza turimo guhagarika benshi muri bo. Ntiwakwiyumvisha ububi bw’aba bantu, ntabwo ari abantu ni inyamaswa kandi turimo kubakura mu gihugu ku kigero kidasanzwe.”

Yongeyeho ko amategeko adafite ubukana ari yo atuma abimukira binjira muri Amerika vuba vuba, bagafatwa, bakarekurwa nyuma bakongera bagafatwa bakirukanwa.

Iyi mvugo ya Trump ije nyuma y’ibyo aherutse gutangaza ku bagize umutwe w’inkozi z’ibibi uzwi nka MS13, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ukaba ufite imizi muri El Salvador, aho yavuze ko ari abanyabyaha n’abicanyi.

Akenshi Trump akunda guhuza uyu mutwe n’abimukira muri rusange ndetse akaba yarigeze kuwugereranya n’inyamaswa.

Nkuko AFP yabyanditse, amagambo ya Trump, bamwe mu ba-démocrate bayagereranyije n’ayakoreshwaga n’Aba-Nazi ku Bayahudi.

Jared Polis uhagarariye Colorado mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize ati“Abimukira ni ibiremwamuntu, ntabwo ari inyamaswa, ntabwo ari abanyabyaha, ntabwo ari abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa abafata abantu ku ngufu.”

Trump aherutse guteza izindi mpagarara ubwo yavugaga ko atiyumvisha uburyo abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika na Haiti agereranya n’imisarane bemererwa kujya muri Amerika.

Ntabwo byari ubwa mbere akoresha amagambo mabi ku bimukira, kuko no mu minsi mike ishize ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko yavuze ko abantu baturuka muri Haiti bose bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ko abimukira baturutse muri Nigeria badashobora gusubira mu nzu z’utururi muri Afurika ndetse Afghanistan ikaba ari ubuhungiro bw’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Rayon Sports yanganyije 0-0 na Young Africans

By admin

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 nibwo mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania habereye  umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Young Africans yo muri iki gihugu, ukaba urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Uyu mukino wahuzaga Rayon Sports na Young Africans wari uwa kabiri wo mu matsinda muri Caf Confederation Cup.

Mu mikino ibanza Rayon Sports yari yanganyirije i Kigali na Gor Mahia ubusa ku busa mu gihe Young Africans yari yanyagiwe na USM Alger 4-0.

Rayons Sports iri gukina iyi mikino yo mu matsinda ku nshuro ya mbee,  yasabwaga kwitwara neza muri uyu mukino kugirango yongere amahirwe yo kuzagera muri ¼.

Young Africans nayo itarifite bakizigenza bayo 4 barimo Said Juma bakunze kwita ‘Makapu’ wahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino iheruka ya CAF, uyu yiyongeraho Papy Tshishimbi wasubiye iwabo muri Congo Kinshasa, Donald Ngoma ufite imvune na Ibrahim Ajib ufite ibibazo by’umuryango.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi. Imikino y’uyu munsi wa Kabiri ikaba irangiye Rayon Sports ikaba ifite amanota 2/6 biyishyira ku mwanya wa gatatu mu intsinda ryayo (D) mu gihe Young ariyo yanyuma.

 

 

Ivan Heritier

Miss Sonia Rolland yahawe igihembo gikomeye kubera filime yakoze kubagore bo mu Rwanda

By admin

Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000 yahawe igihembo kubera filime mbara nkuru yise ‘La Femme Du Rwanda’ yakoze ku bagore bo mu Rwanda.

Ibi byabaye mu mugoroba wo kuwa 14 Gicurasi 2018 mu musangiro, wateguwe n’umuryango wa Positive Planet, ari nawo utegura Cinema Positif , bikaba byaranahuriranye n’iserukiramuco muco rya sinema rikomeye rya Festival De Cannes.

Iki gikombe Sonia Rolland yahawe agikesha filime mbara nkuru yakoze ku bagore bo mu Rwanda

Muri iki gikorwa cya Cinema Positif cyabaga ku nshuro ya gatatu, hahembwe filime zirindwi zahize izindi, maze ‘La Femme Du Rwanda’ ihabwa igihembo cya filime mbarankuru yahize izindi.

Byabaye akarusho kuko yakozwe n’umugore dore ko ngo ku mugabane w’Uburayi, abagore batunganya filime bakiri bake, ndetse bakaba batanakunze guhabwa gukina imyanya ikomeye.

Sonia Rolland wari uri kumwe n’umugabo we Jalil Lespert yagaragaje ko atewen ishema no guhabwa iki gihembo.

Uretse kuba iyi filime yarahawe igihembo cya Cinema Positif , iri no mu zihatanira ibihembo muri Festuval de Cannes riri kuba ku nshuro ya 71, n’ubundi ikaba iri mu kiciro cya filime mbarankuru. Yerekanywe  muri iri serukiramucio rya sinema kuwa 09 Gicurasi 2018.

La Femme du Rwanda ni filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda, yerekanywe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore. Igaragaza uburyo umugore wo mu Rwanda yahawe imbaraga mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Young Grace wifotoje yambaye jezi yatiye Mukunzi Yannick wa Rayon Sports bishobora kumukoraho (Amafoto)

By admin

Abayizera Grace uzwi muri muzika nka ‘Young Grace’ akaba ari no mu bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma y’uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo yashyize hanze amafoto yambaye imyenda ikipe ya Rayon Sports ikinana yatiye Mukuniz Yannick. Ibi bikaba bishobora kumukoraho bitewe nuko iyi myenda iriho ikirango cyamamaza Skol kandi we afitanye amasezerano na Primus ikorwa na Bralirwa.

Young Grace yifotoje yambaye imyenda yamamaza Skol kandi afite amasezerano yo kwamamaza Primus.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018 nibwo ku rukuta rwa Instagram ya Young Grace hagaragayeho amafoto y’uyu muhanzikazi yambaye imyenda y’abakinnyi ba Rayon Sports yamamaza inzoga ya Skol.

Aya mafoto ntiyatinze kuri uru rubuga kuko Young Grace uri mubahatanira PGGSS 8 yahise ayakuraho, uyu muhanzikazi ubusanzwe yemeza ko afana ikipe ya Rayon Sports kubera Mukunzi Yannick akaba ari nawe wamutije iyi myenda yifotozanyije.

Young Grace avuga ko ariya mafoto yashyizwe hanze n’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga ze, akaba yarabikoze mu rwego rwo kugaragaza ko uyu muhanzi ashyigikiye iyi kipe mu mukino ifite ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ariko akaba yemera ko ari amakosa yakozwe kuba yambaye umwambaro wa Skol nyamara mu gihe we ari mubari kwamamaza Primus ikorwa na Bralirwa.

Kugeza ubu ntakintu ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS na Bralirwa baratangaza kuri aya makosa yakozwe na Young Grace.

Iyi myenda ngo Young Grace yayitijwe na Mukunzi Yannick.

Young Grace ari mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya PGGSS 8.

 

 

Ivan Heritier

Lionel Messi, ayoboye Barcelone bageze muri afurika baje guhangana n’ikipe yakinnye na Rayon Sports(Amafoto)

By admin

Ikipe ya FC Barcelone iyobowe n’igihangange muri Ruhago, Lionel Messi bageze Johannesburg muri afurika y’epfo aho baje guhangana n’ikipe ya Mamelodi Sundowns, ikipe ya kinnye na Rayon Sports bakanganya ubusa ku busa hano mu Rwanda.

Barcelone ije guhatana na Mamelodi Sundowns mu gikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela.

Ikipe ya Barcelone yishimiwe cyane muri afurika y’epfo

FC Barcelona yegukanye igikombe cya shampiyona muri Espagne uyu mwaka, yageze i Johannesburg mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, igomba gukina na Mamelodi Sundowns kuri uyu mugoroba mu mukino w’irushanwa ryiswe ‘The Nelson Mandela Centenary Cup’.

Mamelodi Sundowns yibukwa n’Abanyarwanda cyane kuko ariyo yasezereye Rayon Sports mu marushanwa ya CAF Champions League uyu mwaka.

Iyi kipe yatoranyijwe guhura na Messi na bagenzi be kubera ko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Biteganyijwe ko umukino ubera muri FNB Stadium yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010, cyegukanywe na Espagne yarimo abakinnyi ba FC Barcelona nka Gerard Piqué ugiye kongera kuyikiniraho na Andrés Iniesta wasigaye kubera impamvu ze bwite.

Si ubwa mbere iyi kipe itumiwe, yanakiniye muri Afurika y’Epfo mu 2007 na Mamelodi Sundowns iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

Mandela ufatwa nk’intwari ya Afurika kubera uruhare rwe mu kurwanya akarengane ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, yitabye Imana mu Kuboza 2013, akaba yari kuzuza imyaka 100 muri Nyakanga uyu mwaka.

Meddy aricinya icyara kubera amateka indirimbo ye ‘Slowly’ ikomeje kwandika

By admin

Umuhanzi Ngabo Medart uzwi nka ‘Meddy’ kuri ubu aricinya icyara kubera indirimbo ye ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa youtube, mu gihe gito gishoboka ugereranyije n’izindi ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda.

Indirimbo Slowly ya Meddy imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3,1 kuri youtube.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy yujuje miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana z’abayirebye kuri Youtube mu gihe cy’amezi umunani imaze ishyizwe kuri uru rubuga.

Ibi ntibyari bisanzwe ku ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda dore ko iyi ariyo ibaye iyambere imaze kurebwa cyane mu gihe kitageze no ku mwaka. Indi ndirimbo imaze kurebwa na benshi kuri uru rwego ni ‘Habibi’ ya The Ben imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 3,2 ariko yo ikaba yararengeje umwaka ishyizwe kuri youtube.

Meddy kuri ubu usigaye akorera muzika muri America mukugaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ndirimbo, yanditse ubutumwa kuri Instagram ashimira abakunzi be, anavuga ukuntu kera byasabaga gutegereza igihe kini kugira ngo indirmbo izarebwe byibuze n’abasaga miliyoni imwe kuri youtube.

Yagize ati “Ndibuka ubwo byadusabaga gutegereza umwaka wose kugirango byibuze indirimbo izarebwe n’abasaga miliyoni 1, ubu dufite miliyoni 3 mu mezi 8 gusa. Ibi birantera imbaraga, mwarakoze mwese kunshyigikira”.

Mu zindi ndirimbo za Meddy zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube harimo ‘Nka Paradizo’ yakoranye Priscilah ifite miliyoni 2,2 ‘Burinde bucya’ ifite miliyoni 2,5 na ‘Nasara’ ifite nayo miliyoni 3 gusa izi zikaba zimaze igihe kirenga umwaka zishyizwe kuri youtube.

Ubutumwa Meddy yandite kuri Instagram.

 

 

Ivan Heritier

❌