WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — May 19th 2018Imirasire.com

Rwanda cycling cup igiye kwitabirwa nabagera kuri 73

By christian

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 nibwo hakinwa isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup 2018 rikaba rizitabirwa n'abanyonzi 73.

Irisiganwa rizitabirwa n'abakinnyi bakuru,abato ndetse n'abari n'abategarugori bazaturuka mu makipe bo mu makipe umunani (8) asanzwe abarizwa mu ishyiirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY; Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs y'I Rwamagana, Benediction Club y'iRubavu, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club.

Byari biteganyijwe ko abasiganwa bazahagaurukira I Kayonza bagasoreza bazasoreza iGicumbi ariko abategura aya marushanwa basanze ngo umuhanda utari nyabagendwa baryimurira Kayonza-Muhanga.

Mu cyiciro cy'abakuru n'abatarengeje imyaka 23 (Elite & U23) bazahagurukira I Kayonza sa atatu za mu gitondo (9h00) na ho abakobwa n'ingimbi bahagurukire I Ntunga (09h00).

Iri siganwa ngarukamwaka ‘Rwanda Cycling Cup' riri gukinwa kunshuro ya kane,muri uyu mwaka mu masiganwa 12 ateganyijwe hamaze gusiganwa rimwe ryo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lamberet wari umwe mu bayobozi ba Ferwacy.

Dore Ingengabihe y'amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018

Tariki 24/03/2018:IrushanwaryokwibukaByemayire Lambert
Tariki 19/05/2018: Farmer's Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwaahoizanyura)
Tariki 23/06/2018:Shampionay'igihugu (Gusiganwaumuntukugiticye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018:Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+KuzengurukaRwamagana)
Tariki 21/07/2018:Irushanwaryogutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018:Irushanwaryogutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+KuzengurukaRubavu)
Tariki 28/10/2018:Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018:Irushanwarisozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)

  • May 18th 2018 at 20:13

The Ben akomeje kwagura imbibi z'umuziki we no gukundwa i Mahanga

By christian

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yakoranye indirimbo n'itsinda ry'abahanzi 3 (Bobby Lash, Delivad Julio and Mr Lee) bibumbiye mu itsinda ryitwa B2C.

JPEG - 43.9 kb
Itsinda rya B2C rirakunzwe cyane muri Uganda ryamaze gukorana indirimbo na The Ben

Ni indirimbo yatangiye kwamamazwa cyane muri Uganda by'umwahariko iri tsinda (B2C) ubwaryo niryo ryabishyize ahagaragara rikoresheje urubuga rwayo rwa instagram.

JPEG - 74.9 kb
Itsinda rya B2C ryatangiye kwamamaza iyi ndirimbo ryakoranye na The Ben

Bafashe agace gato k'iyi ndirimbo nshya bakoranye na The Ben maze bagashyira kuri instagram yabo, barangije babaza abafana bati: “Uganda – Rwanda, kubufanye bwa B2C na The Ben. Muriteguye????”.

Niba ntagihindutse iyi ndirimbo irasohoka mu masaha make ari imbere nubwo turaramenya neza igihe nyacyo iza kuba yagiye hanze.

Ni nyuma y'uko The Ben aherutse gukora igitaramo gikmeye mu mujyi wa Kampala ndeste kikitabirwa n'abatari bacye bari biganjemo igitsinda gore.

Hari amakuru kandi avuga ko hari indirimbo The Ben ari gukorana n'ibindi byamamare byo muri aka karere, yaba muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Umwe muri ibi byamamare bivugwa biri gukorana indirimbo na The Ben, harimo Alikiba wa Tanzania, Sauti Sol bo muri Kenya n'abandi…

JPEG - 103.2 kb
The Ben aheruka gukora igitaramo gikomeye muri Uganda

Abandi bahanzi ngo bashobora gukorana indirimbo na The Ben harimo Juliana Kanyomozi w'i Bugande n'abandi bo muri Africa yepfo baratamenyeka neza.

The Ben ni umuhanzi umaze imyaka igera kuri 8 atabarizwa mu Rwanda kuko, yagiye muri USA mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bagikuzwe.
Umurerwa Solange

Umutoza wa yanga yisubiriye iwabo nyuma yo guhagamwa na Rayon Sport

By christian

Umutoza mukuru w'ikipe ya Yanga (Young Africans) umunyekongo Mwinyi Zahera yamaze gusiga ikipe ye yari asanzwe atoza yisubirira iwabo muri Kongo. Uyu mutoza agiye nyuma yo kunanirwa gutsindira Rayon Sports mu rugo mu mikino ya CAF Confederation Cup.

JPEG - 13.3 kb
Umunyekongo Mwinyi Zahera wari umutoza wa Young Africans

Uyu mutoza yaraye agiye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, bikaba bivugwa ko yahise ajya mu ikipe y'igihugu gufatanya n'umutoza mukuru gutegura imikino ya gishuti.

Umunyekongo Mwinyi Zahera wari umutoza wa Young Africans
Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko uyu mutoza yagiye atumvikanye n'ubuyobozi bukuru bw'ikipe ya Yanga. Gusa umuyobozi w'iyi kipe we yahakanye ko batandukanye n'uyu mutoza kuko ngo azagaruka.

Ati: ”Umutoza yagiye muri iri joro ryakeye, yagiye kwifatanya n'ikipe y'igihugu ye mu mikino ya gishuti bafitanye na Tunizia nyuma y'uwo mukino azagaruka gutoza Yanga”.

JPEG - 61.7 kb
Young Africans na Rayon Sports byaguye miswi ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania

Ibi binyamakuru byavuze ko bigoye kumenya niba uyu mutoza azagaruka kuko ngo agiye adatoje umukino wa shampiyona Yanga yari ifitanye na Mwadui FC itozwa n'umunyarwanda Ally Bizimungu.

Abakinnyi 6 bari inkingi ya mwamba muri Rayon Sport bashobora kuyivamo bidatinze

By christian

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imikino y'amatsinda ya CAF Confederation Cup yaraye ivuye muri Tanzania aho yanganyirije na Yanga (Young Africans) yo muri iki gihugu ndetse ubu iri ku mwanya wa 3 n'amanota 2 inganya na Gor Mahia ya kabiri.

Gusa bamwe mu bakinnyi bakomeye bafashije iyi kipe kwandika amateka ikagera muri iki cyiciro bashobora kuyicika batayifashije kurwana uru rugamba bayishyizeho.

Abakinnyi nka Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Christ Mbondi, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange na Shaban Hussein Tchabalala bose bararangiza amasezerano bafitanye n'iyi kipe tariki ya 4/7/2018.

Aba bose bashobora guhita bigendera nyamara bari inkingi za mwamba zayo.

Nahimana Shassir we yamaze kwigira iwabo I Burundi bivugwa ko yanasezeye bagenzi be ko itariki ya 4/7 nigera azahita agenda kuko adashobora kongera amasezerano muri Rayon Sports ngo kuko adakina nkuko abyifuza.

Abandi bakinnyi bari hafi gusohoka muri iyi kipe ni bagenzi be b'Abarundi Kwizera Pierrot na Shaban Hussein Tchabalala.

Aba bakinnyi bombi barashakishwa n'amakipe yo muri Kenya na Tanzania, kuri Tchabalala we hakiyongeraho amakipe yo muri Afurika y'epfo.

Rayon Sports ifite ikibazo ko aba bakinnyi bari kuyihenda, amakuru agera kuri Imirasire yemeza ko Tcbabalala yababwiye ko nibatamuha miliyoni 40 z'amanyarwanda atazasinya kimwe na Pierrot wababwiye ko ari mu myaka ya nyuma yo gukina bityo ko bagomba kumuha amafaranga menshi azamufasha kubaka ubuzima bitaba ibyo akigira mu yandi makipe amushaka nka AS Kigali ikomeje kumwinginga ngo ayisinyire.

Rutahizamu Christ Mbondi nawe ari mu bakinnyi bashobora gusohoka ngo kuko umuhagarariye yabwiye abayobozi b'iyi kipe ko umukiriya we agomba gusubira gukina mu bihugu bifite umupira wateye imbere kurusha u Rwanda.

Myugariro Ange Mutsinzi na Manishimwe Djabel nabo bari gushakishwa n'ikipe ya APR FC ku buryo bukomeye gusa bo ngo hari icyizere ko batagenda kuko amakuru aturuka kubegereye aba basore aremeza ko nta bushake bwo kujya muri APR FC bafite.

Manishimwe Djabel ni umukinnyi wakuriye mu muryango w'aba Rayon Sports ndetse nawe akaba umukunzi w'akadasohoka wayo ariyo mpamvu adashaka kuyivamo.

Ikindi gituma atifuza kujya muri APR FC ngo ni akademi yayo yamujugunye cyera ikanga kumufata agahita ajya muri Rayon Sports ikaba ariyo imuha agaciro ikamuzamura kugeza kuri uru rwego.

Mutsinzi Ange nawe ngo afite impungenge ko yajya muri APR FC urwego yaramaze kugeraho rugasubira inyuma nk'uko byagendekeye bagenzi be barimo Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal ndetse na Nshuti Dominique Savio.

Abandi bakinnyi bavugwaga gusohoka muri Rayon Sports ni Muhire Kevin, Yannick Mukunzi na Manzi Thierry bashakwaga n'amakipe yo hanze ariko bo ngo ikipe yababwiye ko niyo yabarekura bagenda bamaze gukina imikino y'amatsinda kuko bakiyifitiye amasezerano.

Rayon Sports izongera gukina undi mukino w'amatsinda mu kwezi kwa 7 tariki ya 16 nyuma y'igikombe cy'Isi gusa mbere y'aho izakina imikino ya shampiyona, iy'igikombe cy'Amahoro ndetse na CECAFA bazajyamo mu mpera z'iki cyumweru.
Nsabimana Emmanuel

Wizkid amerewe nabi n'abagore yabyaranye nabo

By christian

Abagore batatu babyaranye na Wizkid bateranye amagambo hagati yabo no kuvugira mu matamatama bamwe bamushinja kuba umubyeyi gito undi umwe muri bo amugaragaza nk'umugabo wita ku rubyaro rwe.

JPEG - 96.5 kb
Binta ufite intimba yo kuba Wizkid atita ku mwana babyaranye yacyocyoranye na Jada ushimagiza uyu muhanzi

Wizkid amaze kubyara abana batatu bavutse ku bagore batandukanye mu myaka itandatu ishize ari bo Sola Ogudugu, Binta Diallo n'umujyanama we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jada Pollock wibarutse mu mpera z'umwaka ushize.

Inkundura hagati y'aba bagore yabyukijwe na Binta Diallo washyize kuri Instagram ubutumwa bwinshi anenga Wizkid kuba afata umwana babyaranye nk'aho atari uwe. Yanditse agira ati “Banza wite mu mbere iwawe mbere y'uko ujya kubera icyitegererezo abandi.”

JPEG - 333.5 kb
Binta yasohoye amafoto menshi agaragaza ibihe byiza yagiranye na Wizkid n'uburyo abyicuza kubera uko yamuhindutse

Yasubijwe mu buryo buzimije na Jada wahoze ari umujyanama w'uyu muhanzi amugaragaza ateruye bucura bwe avuga ko ari umubyeyi udasanzwe.

Ibi byakuruye intonganya hagati y'aba bagore Binta ahita asohora ubundi butumwa kuri Instagram abwira mugenzi we ati “Nihagira ufata umwana wawe nk'icyontazi, ni bwo uzamenya umwanya ndimo ubu. Kuva icyo gihe uzaceceka.”

Yongeyeho ati “Yego nibyo ni umubyeyi mwiza ku mwana wawe tuzaba tubibona.” Yahise akurikizaho ‘hashtag' ya #babymanager mu kumvikanisha ko abwira Jada wahoze ari umujyanama wa Wizkid akamutera inda.

Benshi mu bakurikira Binta bamwibasiye bamubwira ko impamvu Wizkid atamwitaho n'umwana we ari ukubera baryamanye by'ijoro rimwe batarakundanye, undi abasubiza akoresheje amafoto menshi amugaragaza mu bihe bitandukanye ari kumwe n'uyu muhanzi ashimangira ko bagiranye urukundo rukomeye ahubwo yamara kumutera inda akamwigarika.

Wizkid yinjiye muri iyo ntambara y'amagambo hagati y'abagore yabyaranye na bo yandika ubutumwa bugufi kuri Twitter buri kumwe n'ifoto ye ateruye umwana yabyaranye na Jada wamurase ibigwi nk'umubyeyi mwiza. Yagize ati “Buri gihe haba hari impande ebyiri kuri buri nkuru.”

Inkundura hagati ya Jada na Binta babyaranye na Wizkid abana babiri baheruka, yubuye nyuma y'amagambo yatangajwe na Sola bafitanye imfura ye avuga ko uyu muhanzi ari umubyeyi utuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Wizkid w'imyaka 27 yaherukaga gutangaza ko yifuza gukomeza kubyara ariko ntashake umugore kuko yumva akiri muto atarageza igihe cyo gufata umwanzuro wo gushinga urugo, ibintu bitavuzweho rumwe na benshi mu bafana be kubera inkuru zimushinja kutita ku rubyaro rwe.

JPEG - 90.8 kb
Wizkid yavuze ku mugore umushinja ku rubyaro rwe
JPEG - 327.9 kb
Wizkid arashinjwa kuba umubyeyi gito
JPEG - 72.4 kb
Uyu musore aherutse kwerura ko adateganya gushaka umugore umwe
JPEG - 235.2 kb
Wizkid wiyita Starboy amaze kubyarana n'abagore batatu batandukanye
JPEG - 72.4 kb
Uyu musore aherutse kwerura ko adateganya gushaka umugore umwe
JPEG - 285.1 kb
Binta urera ubuheta bwa Wizkid avuga ko uyu muhanzi yamutereranye
  • May 18th 2018 at 20:00

Biravugwa ko Umunyamakuru wa TV1,yakorewe ihohoterwa na Polisi

By christian

Umunyamakuru kwa Radio na TV1 Fidele Twiringiyimana yasobanuye uko yafashwe akanafungwa n'abapolisi avuga ko bamukoreye ihohoterwa bamurenganya.

Twiringiyimana yafunzwe na Polisi y'igihugu ikorera mu karere ka Gicumbi kuwa gatandatu w'icyumweru gishize, uyu munyamakuru agifatwa byavuzwe ko yakubiswe n'abapolisi bamushinja gusinda ngo akanasuzugura inzego za Polisi.

Kuri uyu wa kane nibwo uyu munyamakuru yafunguwe na Pariki, mu kiganro yagiranye n'abanyamakuru yasobanuye iby'ifungwa rye ndetse n'uko yahohotewe.

Yavuze ko yageze ahitwa mu Rukomo agahura n'umudamu biganye witwa Alice ari kumwe n'umugabo we maze bamuha lifuti ngo bamumanukane I Kigali.

Avuga ko bagiye guhaguruka, ngo abapolisi baje bagafata uwo mugabo bamushinja kubangamira imodoka mu muhanda wa Gatuna.

Gusa uyu mugabo ngo yahise ababwira ko bakwitegereza neza kuko bashobora kuba bamwibeshyeho kuko ngo we atari aturutse muri uwo muhanda wa Gatuna.

Akigerageza kubasobanurira uyu munyamakuru nawe ngo yahise amufasha abwira abo bapolisi ko imodoka imuhaye lifuti idaturutse I Gatuna ko ahubwo iturutse mu muhanda w'itaka uva ahitwa Cyuru.

Akimara kuvuga gutyo ngo bahise bamwuka inabi, ati: ”Bahise banyuka inabi ngo ibyo birakureba se ngo ushinzwe iki? Ngo uravuga ibiki? Nti ariko ntekereza ko umuturage wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo igihe abona hari icyo byafasha ku mpaka ari kubona”.

Yavuze ko bahise bamubaza icyo akora avuga ko akora itangazamakuru ariko ko atari mu kazi akibivuga ngo nibwo ibibazo byatangiye kumubaho nk'uko abisobanura.

Ati: ”Bahise bavuga ngo ariko abanyamakuru bigize ibiki ngo we kasiya kaa cini!!ubwo umupolisi umwe ahita abwira undi ati kambike amapungi”.

Yavuze ko yahise atangira kubabaza icyo azira kandi atari we wakoze amakosa mu muhanda, ariko ngo bahise bamuseseka munsi y'intebe ya pandagari ahantu avuga ko yababariye cyane kuko ngo bamusesekagamo nk'ingiga y'igiti.

Gusa yavuze ko bigeze aho nta rundi rugomo yakorewe nko kumukubita n'ibindi gusa ngo yahise ajyanwa gufungwa.

Ngo agezeyo abapolisi bahise batangira kumutwama, ati: ”Abapolisi baho baranshungera ngo aka niko gahangara polisi? ubwo icyantangaje ni uko umwe muri babandi bamfashe yari mubambwiraga amagambo menshi akanankorera dosiye”.

Uyu munyamakuru avuga ko yatanganjwe n'icyaha bahise bamuhimbira ngo yitwa “Urukozasoni n'urugomo ku bayobozi b'igihugu n'abashinzwe umutekano”.

Gusa ngo yakomeje kugihakana ariko ngo bamwe bakaza bakamuca inyuma bamugira inama yo kwemera ibyaha agasaba imbabazi ngo kuko ibintu bitangiye kumukomerana ariko ngo arabyanga kuko ntacyo yishinjaga.

Uyu munyamakuru yahakanye ko atigeze asinda ndetse ko atigeze anarwanya Polisi gusa yabashimiye ko ageze muri kasho ntawongeye kumukorera ihohoterwa.

Uretse ngo uyu munyamakuru kandi na KNC(Umuyobozi wa TV1) nawe avuga ko byigeze bimubaho ariko agatabarwa na Theos Badege
Christian N.

Before yesterdayImirasire.com

Filimi igaragaramo perezida Kagame,irerekanwa ku buntu

By christian

Kigali Century Cinema yahaye amahirwe abantu bacikanywe na film mbarankuru yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour,' iherutse kwerekanwa kuri Televiziyo y'Igihugu n'ahazwi muri Camp Kigali; aho bashobora kwihera ijisho ibikubiyemo barebera kuri écran za rutura kandi ku buntu.

Iki gikorwa gitegerejwe kuba kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Gicurasi 2018, ku isaha ya saa moya z'umugoroba mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali City Tower aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Iyi filime yari yabanje kwerekanirwa mu Mujyi wa Chicago n'uwa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse inerekwa abakurikira televiziyo ya PBS/WTTW n'iy'u Rwanda, byahise bikurikirwa n'undi muhango wahuje abatuye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z'ukwezi gushize.

Igaragaza ibyihariye ku rugendo umunyamakuru Peter Greenberg yagize mu Rwanda muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y'iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda agiye gusohoka.

Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w'Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski'; amafoto ye yagarutsweho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by'ikirenga n'abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by'ubukerarugendo.

Batembereye muri Pariki y'Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway' ndetse banasura Pariki y'Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n'iz'inkazi muri Afurika.

Mu buzima busanzwe bw'Abanyarwanda, babona Perezida Kagame mu bikorwa bya Politiki by'umunsi ku wundi, ahangana n'uruhuri rw'ibibazo by'igihugu gake akaba aribwo bamubona mu bundi buzima butari ubwo, ariko muri iyi filime babasha kumubona mu yo twakwita isura nshya, asabana, aganira, atera urwenya, ari gukina n'ibindi.

Peter Greenberg wakoze iyi filime ni inzobere mu by'ubukerarugendo. Ni n'umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya 'Best African Exhibitor Award'.

Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y'ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n'abakuru b'ibihugu n'abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw'abenegihugu.
Christian N.

Dore amagambo atangaje yakoreshejwe na Producer Heavy Kick mu ndirimbo ye Controller

By Editor

Umuhanzi wamenyekanye cyane nk'umuproducer witwa Heavy Kick mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yakoreshejemo amagambo atarasanzwe yo gutaka umukobwa mbega kuburyo byateye abantu benshi kwibaza ubuhanga uyu muhanzi yakoresheje.

Nyuma yuko uyu mu producer ashyira hanze zimwe mu ndirimbo z'umuhanzi Sintex nkiyamenyekanye cyane yitwa WHY ndetse na Ndabyimenyera, ubu noneho nawe yatangiye gushyira hanze indirimbo ze nawe zikoze mu njyana ya Dancehall.

Mu kiganiro Heavy Kick yagiranye na Imirasire.com, yavuze ko kuba ari producer bizamufasha cyane kuzamura impano ye y'ubuhanzi.

Umva amagambo yabivuzemo agira ati: “kuba ndi producer bizamfasha cyane kubifatanya n'ubuhanzi kuko ubundi ntago waba uri producer ngo unanirwe kuririmba kandi ari wowe wirirwa wirekera abahanzi uko babigenza.”

Muri ino ndirimbo rero uyu muhanzi yakoreshejemo amagambo atangaje atarajyaga akoreshwa n'abandi bahanzi baririmba indirimbo z'inkundo hano mu Rwanda. Amwe mu magambo yakoresheje ni nko kuvuga ati; Kujagajaga; iyi nimvugo yakoresheje ashaka kuvuga ko akora ku mubiri wose w'umukunzi we ko rwose ntana hamwe ajya amuhisha, kubura Controller; ibi ngo bishatse kuvuga ngo kubura uko wakwigenzura, mbega ko iyo bari kumwe ananirwa kwigenzura.

Umva indirimbo nawe
https://www.youtube.com/watch?v=ofap7J4_0T4

  • May 17th 2018 at 06:22

Urban Boyz mu kwagura ubucuruzi dore ikindi gikorwa bakoze

By Editor


Itsinda rya Urban Boyz nyuma yo gutangaza ko batari abahanzi gusa, ubu bavuze ko bakomeje gukataza no mu bikorwa by'ubucuruzi. Aha ni nyuma yuko bamaze iminsi mikeya bashinze Studiyo yitwa Urban Record ikaba ari studiyo itunganya umuziki hano mu Rwanda.

Kuri ubu Urban Boyz yafunguye urubuga rw'amakuru cyangwa se Website mu ndimi z'amahanga, iyo website ikaba yitwa INSIDERWANDA.COM.


Amakuru dukesha Humble Jizzo cyangwa se Manzi James yavuze ko uru rubuga rutazajya ruvuga amakuru yabo gusa, ahubwo ko ari urubuga ruzajya ruvuga amakuru yose muri rusange hirya no hino kw'Isi.


Humble Jizzo uherutse gutangaza ko yinjiye mu mwuga witangazamakuru yahise anavuga ko uru rubuga rw'amakuru arirwo azajya akoraho, aho yavuze ko azajya yandika amakuru ajyanye n'urubyiruko ndetse n'amakuru y'imikino.

Nkore iki?Umugabo wanjye arantobatoba, arangiza ituru mu masegonda 30 bigatuma ngira ubushake bukabije!nahisemo kwikinisha!

By Editor

Nitwa Yvonne ntuye i Rubavu mu burengerazuba, ariko sindibuvuge amazina yose ku bw'umutekano wanjye.Mfite umugabo tumaranye amezi atandatu tubana ariko ndumva ntangiye kumwijena ku bwo kutuzuza inshingano ze nk'umugabo.

Ubusanzwe umugabo wanjye ni umucuruzi,tujya kubana ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi bakunze kubikora muri iyi minsi ngirango namwe murabizi.

Kutabikora si uko nari isugi cyangwa ndi miseke igoroye kuko nagize inshuti twagiye dukundana tukabikora ariko sinari iciro ry'imigani kuko nariyubahaga kandi nubu no kuvuga ibi byose ni uko biba byandenze.

Uyu mugabo ku munsi wa mbere twabanye,twagiye mu buriri bwa mbere igihe cyo kugera ku ngingo kigeze atangira kunkorakora antegura mu gihe nari maze kwakira mu mutwe kwakira imibonano,yashyize igitsina cye mu cyanjye hashira nk'amasegonda 30 ntangiye kumva uburyohe ahita asohora.

Gusa narongeye ndamufasha nanjye ndamutegura ngo ndebe ko yongera kugira ubushake igitsina kigafata umurego ndaheba.

Icyakora mu rukerera nibwo numvise yijajaye arampindukiza agize ngo arinjije hatarashira umunota numva ararangije.Nariturije ntekereza ko ari umunaniro udasanzwe afite ndatuza ariko we ugasnga ageretse akaguru ku kandi atura imibi asa n'uwakoze igikorwa gihambaye nyamara njye ndigushira.

Umunsi wakabiri,uwa gatatu,uwa kane,icyumweru ndetse n'ukwezi byakomeje kugenda uko ndushaho kumva uburibwe no gupfanirana nshaka kumuca inyuma ariko nihagararaho ndamwicaza turaganira.

Namubajije impamvu atanshimisha ngo nyurwe mu gihe cyo gutera akabariro,ambwira ko nawe ari ko ameze ngo yari abizi ko bitagenda neza ariko akihagararaho kuko nta bundi buryo afite.

Yageze ngo naho ajya ataha ngo ahite yirakaza yigire intare ngo mbure aho menera mubwira ikibazo mfite ariko mubana ibamba.Namubwiye ko kuba ntashaka gusenya ariyo mpamvu nshaka ko akosora ibitagenda neza byaba na ngombwa akitabaza abagabo bagen zi be.

Yaranyumvise aganira n'inshuti zimubwira ko agomba kujya afata inzoga zihagije maze akankosora.Niko yabigenje umunsi wa mbere bisa n'ibigenda neza amaze kuzimenyera dore ko atanazinywaga maze bisubira i rudubi ndushaho kubihirwa.

Umuntu yaturangiye imiti ya kinyarwanda w'ifu awunywa ubugira kabiri ahubwo aribwa mu gifu maze udusabo tw'intanga ntitwongera kuvubura.Ubu iyo twise ngo turaryamye akora ituru imwe muri ayo masegonda,igitsina kikongera gufata umurego nyuma y'iminsi ibiri.

None mwa bantu mwe mbiyambaje ngirango mumbwire icyo nakora dore njya mbona mugira abantu inama hano kuko aho kugirango muce inyuma nahisemo kujya nikinisha nkimara ipfa ariko naje kumenya ko ataribyiza nshobora no gukurizamo uburwayi burimo na kanseri.

Gusa nanone umugabo wanjye yambwiye ko yigeze kwikinisha igihe kirekire.

Nubwo ari imfubyi burundu,Christine arakataje mu iterambere no gufasha Abanyarwanda

By christian

Uko iminsi igenda yicuma niko usanga inganda zose zigenda zirushaho gutera imbere ndetse ari nako urubyiruko rukomeza kwihangira imirimo.kuri ubu ruganda rw'imideli narwo rurakataje cyane aho usanga abakora uwo mwuga nkakazi kabo ka buri munsi bamaze kugwira ndetse kandi bagahamya ko babona amafaranga menshi cyane bakuye muri uwo mwuga.

Uretse kandi nabamurika imideli ,ubu n'abantu basezerana cyangwa bajya mu birori bitandukanye nabo usanga bari kugenda bahindura imyambarire yabo ndetse ukabona ko cyane imyambarire mu Rwanda igenda ifata indi ntera kandi nziza.
Nyuma yuko rero mu Rwanda haciwe imyenda y'ibisekeni ndetse bikabanza kuba ikibazo ku myumvire ya bantu bibaza icyo bazajya Bambara,ibibazo byabo rero ugenda ubona ko bigenda bisubizwa cyane.

Nubwo tubona abantu bamurika imideli rero baba bambaye neza cyane ndetse ukabona n'abageni mu makwe baba bambaye neza cyane ndetse ukanasanga abantu batagifite ikibazo ku kuba imyenda ya sekeni yaraciwe,hari ababirinyuma kandi badoda neza.

Uretse na none kuvuga ko hari bamwe bavuye ku rwego rumwe bakagera kurundi cyane babikesha kudoda imyenda.

Muri iyi nkuru turibanada cyane k'umwana w'umukobwa witwa Manamfasha Christine ukomoka mu karere ka Nyanza umaze gutera intambwe ikomeye muri aka kazi.

JPEG - 139.6 kb
Christine afite inzozi zikomeye

Incamake kuri Uyu mukobwa
Manamfasha Christine ni umukobwa w'imyaka 23,akaba ari umwana wakuriye mu buzima butoroshye,cyane ko ari imfubyi ku babyeyi bombi.
Uyu mukobwa akaba yaramenye kudoda mu mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 7 gusa,nyuma yaje kugira amahirwe ajya muri Jado Fashion Designer ari naho kuri ubu akorera umwuga we wo kudoda.

Aganira n'Imirasire.com Christine yagize ati:” impano yokuboha nabimenye mumwaka wa 2000 mfite imyaka 7.natangiye kubikora nkora ibyo kwifubika, na blanket. Uko nabikoraga cyane niko narushagaho kubikunda.gusa ahongeze ubu numurimo nkunda cyane kandi unampa amafranga kandi mpa n'agaciro.numva nazabisangiza nabandi bakabimenya kuko ntabwo biba byoroshye kubikora jyenyine gusa kandi ibiraka ari byinshi.tukana shimira leta y'u Rwanda ikomeza guha agaciro abakora ibintu byubugeni bitera imbaraga ishema nu murava.murakoze.”

Uyu mukobwa m'ubusanzwe akaba adodera abantu bose cyane cyane abari n'abategarugori
Christian N.

  • May 17th 2018 at 03:01

Byatangajwe ko Cristiano na Messi bagiye gucibwa imitwe

By christian

Mu gihe hasigaye iminsi 27 ngo imikino y'Igikombe cy'Isi cy'uyu mwaka wa 2018 kizabera mu Burusiya itangire, umutwe w'iterabwoba wa ISIS ukomeje ibikorwa byo gutera ubwoba abazitabira iyi mikino ushyira hanze amafoto ateye ubwoba y'ibyo uteganya gukora muri iyi mikino dore ko watangaje ko witeguye guca umutwe ibihangange mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ubwo bazaba bari mu gikombe cy'isi.

Ibi byihebe byashyize hanze aya mashusho bifashe imitwe aba bakinnyi, bihita byandikaho amagambo agira ati “amaraso yanyu azuzura mu kibuga”.

Aya mafoto ibi byihebe bikomeje gushyira ahagaragara bikomeje gutera ubwoba abakinnyi yewe n'abafana bazitabira imikino y'Igikombe cy'Isi. Aya mafoto ateye ubwoba yerekana ibi byihebe bigirira nabi Messi na Cristiano dore ko no mu minsi ishize byerekanye Messi mu ifoto nayo iteye ubwoba.

PNG - 623.5 kb
Uretse aya mafoto uyu mutwe washyize hanze no mu minsi ishize wagaragaje ugirira nabi Messi
PNG - 497.8 kb
Iyi ni ifoto ibi byihebe byasohoye bigiye guca umutwe Messi na Ronaldo


Christian N.

Uwinjiye mu rugo rwa Rihanna ashobora gufungwa imyaka 6

By christian

Umusore w'imyaka 27 yatawe muri yombi aryozwa kwinjira mu rugo rwa Rihanna mu ibanga akahamara amasaha 12 no kugerageza kurwanya inzego z'umutekano zahamukuye zikoresheje imbaraga.

JPEG - 113.6 kb
Polisi yakuye umusore mu rugo rwa Rihanna ahamaze amasaha 12 ntawe ubizi

Ubushinjacyaha bwa Leta ya California bwatangaje ko uyu musore witwa Eduardo Leon ashinjwa ubujura, kwinjira mu rugo rw'abandi bibujijwe n'amategeko no kwangizayo ibikoresho ahangana n'inzego zishinzwe umutekano.

TMZ yatangaje ko Rihanna atari ahari ubwo uyu musore yinjiraga mu rugo rwe ku itariki ya 9 Gicurasi 2018 nyuma yo kujya no mu rundi akeka ko ari ho atuye akamubura.

Polisi yavuze ko ubwo uyu musore yafatwaga yasanganywe igikapu cy'imyenda yari yitwaje ashaka kuhatura ndetse afite ‘charger' ya telefoni yiyakiriye nko mu rugo. Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko yari yahagiye ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina na Rihanna.

Leon ushinjwa kuvogera urugo rwa Rihanna yari yaturutse mu Mujyi wa Fullerton wo muri Leta ya California. Biteganyijwe ko azitaba ubugenzacyaha bwo muri Foltz ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Uyu musore ngo yabashije kuzimya ibyuma bisakuza iyo hagize uruvogera, bivugwa ko yuriye uruzitiro rw'urugo rwa Rihanna ruri mu gace ka Hollywood Hills akamaramo amasaha 12 kugeza avumbuwe n'umwe mu bunganizi b'uyu muhanzi.

Leon ahamwe n'ibyaha ashinjwa byo kuvogera urugo rwa Rihanna byamuviramo gufungwa imyaka itandatu muri gereza nubwo agikorwaho iperereza n'Ishami rya Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles.
Nsabimana Emmanuel

Bwa mbere,Buravan agiye kuririmba k'umugabane w'uburayi aherekeje Urukerereza

By christian

Itorero ry'igihugu Urukerereza ryatumiwe mu gitaramo cy'inkera rizakorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, rizataramira kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018

Urukerereza ni itorero ndangamuco ry'Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974. Ntiryari rimenyerewe mu bitaramo byaryo bwite, ahanini ryitabiraga ibirori byo ku rwego rw'igihugu no gusakaza umuco w'u Rwanda mu mahanga.

Iri torero rizataramira mu Bubiligi mu gitaramo rizahuriramo n'umuhanzi Yvan Buravan na we uri mu bakora umuziki bakibyiruka ukundwa n'abatari bake muri iki gihe.

Igitaramo cyateguwe na Team Production ari nayo yatumiye aba bahanzi. Mu kiganiro n'abanyamakuru, Justin Karekezi uyobora iyi kompanyi yavuze ko kuba bagiye kwakira Urukerereza ari ishema rikomeye.

JPEG - 222.6 kb
Buravan nawe azajya mu bubiligi

Yagize ati “Twishimiye kwakira itorero ry'igihugu cy'u Rwanda mu Bubiligi, kuko ni ikintu gikomeye, ni inkingi y'umuco nyarwanda, kubabona bari hano bataramiye Abanyarwanda n'inshuti zabo ndizera ko bizanezeza benshi.”

Yongeyeho ati “Tunejejwe no kuba baratwemereye bakaza mu Bubiligi, ni ikimenyetso cy'urukundo bafitiye Abanyarwanda bahatuye kandi koko tuzabakirana urugwiro rwinshi. Si kenshi umuntu agira amahirwe yo gutaramirwa n'itorero ryo kuri ruriya rwego mu mahanga.”

Igitaramo cy'Itorero Urukerereza giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w'u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y'umunsi w'igitaramo nyir'izina.

JPEG - 212.2 kb
Itorero Urukerereza ritegerejwe gitaramo rizakorera mu Bubiligi

Justin Karekezi yashimiye cyane RwandAir ikomeje gutera inkunga ibijyanye n'ibi bitaramo bihuza abantu benshi mu Bubiligi no mu bindi bihugu bicumbikiye Abanyarwanda ndetse by'umwihariko ni yo muterankunga mukuru muri iki gitaramo giterejwe na benshi.
Umurerwa Solange

Nyuma y'ibyago bikomeye,Jules Sentore yakoze indirimbo nshya

By christian

Umuhanzi Jules Sentore yasubukuye ibikorwa bya muzika nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo mu minsi ishize byo gusezera ku mubyeyi we Umutako Fanny witabye Imana tariki 14 Werurwe bigashengura benshi mu bari bamuzi.

JPEG - 271.6 kb
Jules Sentore afite ishimwe rikomeye ku bamukomeje mu bihe bitoroshye yanyuzemo mu minsi ishize

Sentore avuga ko nubwo ari ibihe bitari byoroshye umuryango we wabashije kubinyuramo ukomejwe n'inshuti zitasibye kubafata mu mugongo bikamushoboza kongera kugira imbaraga zo gukomeza akazi k'umuziki asanzwe akora.

Yatubwiye ko mu gusubukura umuziki we yifuza guhagurukana imbaraga akora ibihangano byinshi binoze kandi bikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho nk'uko akunze kubigenza.

Yagize ati “Ntabwo aba ari ikintu cyoroshye, biba ari ibihe bikomeye mu by'ukuri. Ariko nafashe igihe cyo kwitekerezaho no kumuherekeza igihe kinini. Numvaga ko bitagakwiriye ko nakomeza guherenwa n'agahinda kuko umuntu akomeje kuba muri ibyo bihe nta kintu yapfa gukomeza gukora kuko mba nkeneye no gukora akazi kanjye.”

Jules Sentore uvugana umubabaro iyo yibuka umubyeyi we, ahamya ko kunyura muri ibyo bihe yabifashijwemo no gukomezwa n'inshuti n'umuryango akumvikanisha ishimwe rikomeye kuri afitiye abamubaye hafi bose.

Ati “Nyuma ya byose ubuzima burakomeza kandi burya nk'Abanyarwanda dufite umuryango mugari, iyo ubuze umubyeyi umwe abandi bakubera ababyeyi. Hari n'igihe najyaga kumva nkumva umuntu arampamagaye ati ‘Rwose ndi mama wawe,' undi ati ‘Ndi papa wawe.'”

Yongeyeho ati “Ntabwo nari gukomeza kumva ko abantu bari kuntera imbaraga muri ubwo buryo, ngo hanyuma nanjye nkomeze guheranwa n'agahinda. Nafashe igihe cyo kwitegura no kwitekerezaho hanyuma maze kubona ko nafashe igihe gihagije cyo kumuherekeza, ndavuga nti reka nkomeze akazi kanjye k'umuziki.”

Mu gusubukura umuziki yahereye ku ndirimbo yise ‘Sine ya mwiza', avuga ko yayituye ababyeyi by'umwihariko abaherekeza abana babo bagiye kurushinga ndetse n'abageni ubwabo.

JPEG - 114.2 kb
Jules Sentore yaherekeje umubyeyi we mu mezi abiri ashize

Iyi indirimbo ifite umudiho wa gakondo, iririmbwe mu Kinyarwanda cy'umwimerere. Yatunganyirijwe muri ‘The Sounds' amashusho akorwa na RDay Entertainment bakunze gukorana. Sentore avuga ko uyu ari umwe mu mishinga yakoze yitondeye uzashimisha abantu.

‘Sine ya mwiza,' indirimbo nshya ya Jules Sentore ifite amashusho akozwe mu buryo bugaragaza gakondo ihujwe n'umuco w'amahanga, ibintu ahamya ko yakoze ashaka ko abakunda ibigezweho bayibonamo ndetse n'abakunda gakondo bakayikunda.
Christian N.

Rayon Sports yihagazeho i Dar es Salaaam

By christian

Rayon Sports yabashije kwihagararaho ku mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa i Dar es Salaaam muri Tanzania, ihakura inota rimwe imbere y'ikipe ya Yanga SC yari mu rugo, umukino wihariwe n'iyi kipe yo mu Rwanda ariko banganya ubusa ku busa.

Bakinaga umukino wo ku munsi wa kabiri wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup.

Yanga SC yatangiye isatira Rayon Sports ibona uburyo bwa mbere bwa koruneri ku munota ubanza w'umukino ubu butagize icyo butanga gusa na Rayon Sports inanirwa kubyaza umusaruro imipira yazamukanye ku munota wa gatatu n'uwa kane.

Mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rayon Sports yihariye umukino inabona kuroneri ya mbere itagize icyo itanga.

Ismaila Diarra yakabaye yatsindiye Rayon Sports igitego ku munota wa 64 w'umukino ariko birangire ubu buryo abupfushije ubusa, hari mbere y'uko Obrey Chirwa abona umupira we ugonga igiti cy'izamu rya Rayon Sports.

Umutoza Ivan Minnaert yakoze impinduka za mbere ku munota wa 73 w'umukino ubwo Christ Mbondi yinjiragamo mu mwanya wa Diarra, gusa iyi kipe ihagarariye u Rwanda yongere guhusha ubundi buryo bwiza bw'igitego.

Mu minota ya nyuma y'umukino, Mwinyi Zahera utoza Yanga SC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga rutahizamu w'umurundi; Amiss Tambwe winjiye asimbura Obrey Chirwa gusa ntacyo byahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Rayon Sports igize amanota abiri mu mikino ibiri nyuma yo kunganya na Gor Mahia mu mukino wa mbere. Yanga SC yo yari yatsinzwe ibitego 4-0 na USM Alger.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda D waberaga kuri Kasarani Stadium muri Kenya, Gor Mahia inganyije na USM Alger ubusa ku busa.

USM Alger iyoboye itsinda n'amanota 4, Gor Mahia na Rayon Sports zifite amanota abiri mu gihe Yanga SC ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ange Mutsinzi Jimmy, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Mugisha Francois, Nyandwi Saddam, Kwizera Pierrot, Ismailla Diarra, Muhire Kevin, Shabani Hussein Tshabalala.

Yanga SC: Youthe Rostand, Hassan Kessy, Gadiel Michael, Andrew Vincent, Kelvin Yondani,Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi, Geofrey Mwashiuya.

Amafoto meza utabonye Sonia Rolland ahabwa igihembo kuri filime yakoreye abagore bo Mu Rwanda

By christian

Miss Sonia Rolland yahawe igihembo gikomeye mu bahanga muri sinema bakoze filime nziza ku bagore mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

Iserukiramuco Cannes Film Festival riri kuba ku nshuro ya 71, ryatangiye kuwa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 rizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi 2018 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, kuri Palm Beach habereye ibirori byo guhemba abakoze filime zihariye mu gusoza icyumweru cyahariwe abagore bakora filime.

Ikinyamakuru Le Progres cyatangaje ko iya Sonia Rolland yitwa ‘Femmes du Rwanda' yahawe igihembo cya Bronze mu cyiciro cya filime mbarankuru ziha icyerekezo kizima Isi y'ejo hazaza.

Mu bandi bahembwe mu gusoza icyumweru cya Cinéma Positif harimo Juliette Binoche ndetse Catherine Deneuve na bo bahawe ibihembo mu byiciro binyuranye.

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore muri Cannes Film Festival, Sonia Rolland yerekaniyemo filime ze ebyiri iyitwa ‘Femmes du Rwanda' yerekanwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, hanyuma ikurikirwa n'indi ye yise ‘Une Vie Ordinaire'.

‘Femmes du Rwanda', yanashyizwe mu zihataniye ibihembo zizatoranywamo izahize izindi zigahembwa mu cyumweru cyahariwe filime nziza z'abagore, iya Sonia Rolland iri mu cyiciro cya filime nziza mbarankuru.

‘Femmes du Rwanda', imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire[filime mbarankuru], yerekanwe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w'umugore.

Diplomate ntakozwa iby'iminsi mikuru imwe n'imwe

By christian

Umuhanzi Diplomate umenyerewe mu Rwanda mu ndirimbo zikunda kugaruka kuri politike avuga ko hari iminsi yashyizweho n'abazungu iyo ikaba ari ikizira kuri we kuyizihiza icyakora akavuga ko iminsi mikuru yo mu idini ya islam no muri afrika yo ayizihiza.

Kur'icyi cyumweru ari kuri Radiyo isango star umuhanzi Diplomate abajijwe ku bijyanye n'umunsi wo kwibuka abari n'abategarugori,yavuze ko atajya yemera iminsi mikuru imwe n'imwe kuko ngo yashyizweho n'abazungu bigatuma kuba yafata umwanya we ngo yizihize iyi minsi mikuru bidashoboka kuko abifata nk'aho byaba ari uguta umwanya.

Yagize ati:”Mama wange cyangwa n'undi wese ntabwo uyu munsi ari bwo namwibuka ahubwo mpora mwibuka iminsi yose, ni gute wambwira ko umuntu agenerwa umunsi umwe mu minsi igize umwaka,ngewe nasanze atari ngombwa ko najya mfata umwanya wange ngo nte igihe ngo ndibuka iminsi imwe n'imwe kuko yashyizweho n'abazungu biteqwe n'impamvu zabo twe tutazi”.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko nubwo hari iminsi mikuru imwe n'imwe atibuka cyangwa se atizihiza,gusa avuga ko hari indi minsi mikuru azirikana ndetse akayizihiza nk'iminsi mikuru nyafurika,iy'idini ndetse n'iminsi mikuru ya leta y'u Rwanda.

Yagize ati:”iminsi mikuru ngewe nizihiza ni iminsi mikuru y'idini yange ya islam nk'umunsi w'ilayidi,iminsi mikuru nyafrika, iminsi mikuru yo mu Rwanda”.

Abajijwe niba adashobora kwifatanya n'abantu mu kwibuka umuntu runaka nk'umunsi wo kwibuka nelson Mandela n'abandi bantu bibukwa,aha akaba yavuze ko iyi minsi yo ashobora kuyitabira ndetse akifatanya n'abandi kuyizihiza bitewe n'uko aba bantu bibukwa baba barakoze ibikorwa bikomeye byiza kandi byagize akamaro ku bantu.

Diplomate ni umuhanzi wagiye amenyekana ahagana mu myaka ya za 2008,ubwo yari mu kigero cy'umuziki hamwe na ba Meddy,the Ben gusa akaba yaraje gusa ugwa mu cyobo kugeza ubu atari yikuramo aho yagiye mu gihugu cy'ubugande gukora ibirebana n'ubucuruzi akaza kugaruka asanga iby'umuziki byaramaze kusa n'ibimusiga,gusa akaba avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki we kugira ngo yongere kwigarurira imitima ya benshi nk'uko byahoze ndetse akaba aheruka gukorana indirimbo nshya n'umuhanzi the Ben bise KARIBU SANA.
Nsabimana Emmanuel

Nyuma y'ifungurwa ry'uwishe Kanumba,Nyina yakamejeje

By christian

Umubyeyi wa Kanumba yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumenya amakuru y'ifungurwa rya Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe n'icyaha cyo kwica umuhungu we.

JPEG - 136.2 kb
Lulu wishe uwario umukunzi we yararekuwe

Umukinnyi wa filime Michael Lulu yarekuwe ku wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n'Urukiko Rukuru. Citizen yatangaje ko igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze.

Nyina wa Kanumba Steven[wari umukinnyi wa filime ukomeye] Flora Mutegoa yavuze ko atewe inkeke no kuba uyu mukobwa afunguwe. Yabwiye MCL digital ko akimenya iby'iyi nkuru yamerewe nabi kugeza ubwo yabuze ibitotsi mu ijoro rya mbere.

Yagize ati “Kuva namara kumva ayo makuru[ifungurwa rya Lulu], natangiye kubura ibitotsi, nongera kwibasirwa n'indwara y'umuvuduko w'amaraso. Byansabye kujya mu masengesho ku mpamvu z'ubuzima bwanjye butari bwifashe neza.”

Flora Mutegoa yashimangiye ko nta butabera umuryango we wahawe ndetse yemeza ko irekurwa rya Lulu risobanura akarengane nyako ‘abatagira amafaranga bakorerwa'. Yagize ati “Iminsi yose nizera ko umukene nta burenganzira agira.”

Uyu mukecuru yari aherutse gutangaza ko afite ubwoba ko ‘Lulu nafungurwa ashobora kuzamwica' cyangwa akamukorera ubugome mu buryo bwo kwihorera kubera igifungo yakatiwe. Yabwiye itangazamakuru ati “Mbere y'uko afungwa yambwiraga ko polisi n'urukiko ntacyo bimubwiye”.

Yongeyeho ati “Uwo mwana ashobora kuzagaruka abantu bakamujya mu matwi bakamubwira ngo angirire nabi […] Icyo namubwira ni uko uwamukatiye iki gihano aril eta kandi iracyahari, agomba kunyubaha.”

JPEG - 168 kb
Nyina wa Kanumba yarababaye bikomeye

Nyina wa Kanumba yemeza ko mbere y'ifungwa rya Lulu ngo yaramuhamagaye kuri telefone amwuka inabi ndetse aranamutuka. Ati “Nta jambo ryambabaje mu buzima nk'umunsi yampamagaye akanyita ‘ikigoryi' , yambwiye ko adatinya polisi ndetse ngo ntatinya kujya mu rukiko.”

Lulu yahamwe n'icyaha cyo kwica nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we ndetse urukiko rwamukatiye imyaka ibiri y'igifungo. Yarekuwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y'amezi arindwi yari amaze afunzwe; igihano yakatiwe cyasimbujwe imirimo nsimbura gifungo.

Umukecuru rukukuri afite inyota yo gusoma

By christian

Umukecuru Mukansanga Ferediyana ufite imyaka 88 y'amavuko utuye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda avuga ko akunda gusoma ibitabo cyane ngo kabone nubwo ageze muza bukuru ngo umuco wo gusoma aracyawufite.

Mukansanga ngo afata umwanya we, akagana mu isomero (Library) akagira bimwe mu bitabo asoma byanditse mu Kinyarwanda kandi ngo bimufasha kwiyungura byinshi mu buzima bwe bwa minsi yose cyane ibyo aba yaribagiwe.

Uyu mukecuru atuye mu murenge wa Murama mu kagali ka Nyarugano mu karere ka Nyaruguru. Yibaza impamvu urubyiruko rw'ubu rudakunda gusoma ibitabo kandi ngo nyamara bafite ayo mahirwe ugereranije n'uko mu bihe byabo babagaho.

JPEG - 34.7 kb
Mukansanga yibaza impamvu urubyiruko rw'ubu rudakunda gusoma kandi rwaregerejwe ibitabo

Ashimangira ko kuva yavuka, akamenya ubwenge, agatangira ishuri yumvaga arikunze ndetse ahorana amatsiko yo kumenya ibyanditse mu bitabo bitandukanye, ari nacyo ngo cyamufashije gukomeza kubikunda kugeza ubu.

Mukansanga ntiyize amashuri menshi kuko yagarukiye mu wa 5 w'amashuri abanza yahitwaga I Kansi ubu ni muri Gisagara.

JPEG - 64.1 kb
Yifashisha ibitabo byo mu ishuri ryisumbuye rya Murama (G.S Murama) ari naho twamusanze.

Twamusanze muri iri somero maze, Mukansanga ati: ”Mwana wanjye urabona ndakuze ariko sinshobora kureka gusoma ibitabo kuko bituma menya byinshi. Nubwo mbikora nshishoza kubera imyaka, ariko biramfasha cyane”.

Yakomeje agira ati: “Ntangazwa rero n'abana b'ubu ubona badasoma ibitabo, nyamara baregerejwe ibitabo. Nkatwe mu gihe cyacu ntabyo twabonaga muri ubu buryo. Rero umwana udasoma ntabwenge yamenya kandi ninabyo bitera benshi ubujiji”.

Mukansanga avuga ko mu gusoma ibitabo byatumye amenya udukuru twamufashije mu buzima bwe, kandi ngo bimufasha mu buzima busanzwe kuva akiri muto kugeza muri iki gihe ageze muza bukuru.

JPEG - 69.6 kb
Abana b'iki gihe ntabwo bakunda gusoma ibitabo

Ni kenshi Minisiteri y'umuco na siporo mu Rwanda yakunze gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ngo kuko ari isoko y'amajyambere.

Umuco wo gusoma ibitabo ndetse n'uwo kubyandika mu Rwanda uracumbagira, ibi ariko si umwihariko warwo gusa kuko n'abo mu bindi bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari bavuga ko iki kibazo bagifite.
Src: Hose

  • May 16th 2018 at 01:19
❌