WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdaybwiza

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

By nseng

Uwahoze ari Musenyeri mukuru wa Diocese y’Abangilikani ya Cyangugu, Geoffrey Rwubusisi, yasabye abayobozi ba Uganda gushakira abanzi babo ahandi hatari muri kiliziya.

Musenyeri (Emeritus) Rwubusisi akaba avuga ko bazi agaciro ka leta kandi na bo bafite uruhare runini bagomba kugira mu cyerekezo cya politiki y’igihugu. Ngo abayobozi mu bijyanye n’iyobokamana bakaba atari bo bagomba kwicara bakanuma babona igihugu kigana ahabi.

Musenyeri Rwubusisi wari wasuye Diocese ya Kigezi akaba yasubizaga perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uherutse kwikoma abanyamadini abasaba kutivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu.

Musenyeri Rwubusisi akaba yibukije perezida Museveni ko nta musenyeri wifuza kuba perezida, ariko bababara iyo babona ibintu bigenda mu nzira mbi bigatuma bagira icyo bavuga nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Mu butumwa busoza umwaka perezida Museveni yatanze, nibwo yibasiye abayobozi b’amatorero batanze ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, agereranya bamwe muri bo na Caiaphas wo muri Bibiliya. Joseph Caiaphas akaba ari umupadiri w’umuyahudi uvugwaho kuba ari we wateguye umugambi wo kwica Yesu.

Rwubusisi ariko we yashatse guhumuriza perezida Museveni agira ati: “Ntabwo dushaka imyanya yanyu. Perezida ntakeneye kubaho mu bwoba. Akeneye kumenya ko itorero rifite uruhare rwo kugaragaza icyerekezo cy’igihugu.”

Kuri iki Cyumweru nibwo Musenyeri Rwubusisi yabwirije mu nama izwi nka Kigezi Diocese Brethren Conference. Iyi conference yatangiye kuwa Gatanu ikaba yarahawe insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Do not conform to the standards of this world”. Umurongo wo mu Baroma 12:2 aho Paulo yasabaga abakirisitu kwitandukanya n’iby’isi.

Musenyeri Rwubusisi yaboneyeho no kunenga ibyabereye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo havukaga intambara iturutse kuri iki kibazo cy’ivugurura ry’itegeko nshinga.

Ati: “Ntidushobora gutekereza kureba abadepite bacu bize barwana nk’abanyamusozi mu nteko. Ibi bigaragaza neza ukuntu sekibi ari we uggenzura imiryango yacu n’igihugu.”

Musenyeri Rwubusisi akaba yaravuze ko ibibazo by’ubugizi bwa nabi muri sosiyete bikomoka ku kwikunda kw’abantu bamwe.

Muri iyo nama, Musenyeri mukuru wa Diocese ya Kigezi, George Bagamuhunda yasobanuye ko iyi nama yari igamije gutegurira abakirisitu no kubayobora mu nzira nziza muri uyu mwaka mushya.

Ati: “Turifuza kugira abakirisitu bayoborwa n’imbaraga z’Imana buri mwaka. Kubw’ibyo twizeye ko abagize uruhare muri iyi nama bazabaho nk’uko byitezwe mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibashishikariza kwitandukanya n’iby’isi”.

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Amazina 3 y’Abagande bakomeye akomeje kugaruka cyane mu kibazo cy’Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda

By nseng

Nyuma y’inkuru nyinshi zacicikanye ku bijyanye n’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda rikorwa n’abashinzwe iperereza muri Uganda(CMI) babashinja kuba abatasi b’u Rwanda, hari abantu bakomeye muri iki gihugu batahwemye kuvugwa cyane muri iki kibazo kugeza magingo aya.

Muri aba bayobozi harimo umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare(CMI),Brig. Gen.Abel Kandiho. Uyu mugabo yagiye avugwa kenshi mu bitangazamakuru by’umwihariko Virunga Post, yavugaga ko akorana bya hafi n’abarwanashyaka ba Rwanda National Congress(RNC), ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda, mu bikorwa bijyanye no kwinjiza mu gisirikare abasore b’impunzi z’Abanyarwanda baba mu nkambi zo muri Uganda nka Nakivale babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kinyamakuru giherutse gutangaza ko CMI ita muri yombi buri munyarwanda wese RNC ibona nk’imbogamizi ku migambi yayo muri iki gihuhu, ibikorwa ifatanya n’umuhuzabikorwa w’iri shyaka, Rugema Kayumba na Kaporali Abdul Kalim Mulindwa bivugwa ko ari umukozi wa CMI ufite nomero RA 189654.

Undi uvugwa ni Minisitiri w’Umutekano wa Uganda (Rtd) Lt.Gen. Henry Tumukunde washyizwe mu majwi n’ikinyamakuru The Standard cyo mu guhugu cya Kenya ku kibazo cy’Abanyarwanda bashakaga kugeza ubusabe bwabo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bishinganisha. Iyi ni ingingo iki kinyamakuru cyavuze ko ihabanye n’imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Ni nyuma yaho ikinyamakuru Chimpreports gitangaje ko Minisitiri Henry  Tumukunde ari inshuti ikomeye ya Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse ko ajya anamusura mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uwa gatatu ni umugore witwa Sarah Kagingo wigeze gukora mu biro bya Perezida Museveni. Uyu mugore niwe nyir’ikinyamakuru Softpower.com, nk’uko ikinyamakuru Virunga Post kibitangaza, ngo kikaba ari ikinyamakuru gitangaza “ibinyoma gusa gusa” kigamije guha urubuga ishyaka RNC.

Inkuru y’iki kinyamakuru ivuga ko Sarah Kagingo akorana bya hafi na murumuna wa Perezida Museveni,Gen. Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Salem Saleh.

N’ubwo ikibazo cy’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda cyahagurukije Leta y’u Rwanda igasaba ibisobanuro ku kibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi, Uganda yasubije ko abatawe muri yombi ari abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu.

 

Bwiza.com

 

Abakinnyi 10 ba NBA bigaragaje kurusha abandi mu myaka ya 2000

By nseng

Ishyirahamwe ry’igihugu ry’umukino wa basketball (NBA)muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagiye rigaragaramo abakinnyi b’ibihangange uko imyaka igenda ihita, barimo Magic Johnson na Larry Bird mu myaka ya za 80, na ba Micheal Jordan mu myaka ya za 90. Nyamara ariko, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 Jordan yaje gusa nk’uvuye muri uyu mukino aza kugaruka nyuma ya season 2 ariko aza iri shyirahamwe rikeneye amaraso mashya.

Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho abakinnyi 10 beza bigaragaje mu myaka y’2000, aho aba bakinnyi wasangaga ari bo bagize uruhare mu kwegukana shampiyona ndetse bakaniharira ibihembo by’abakinnyi beza kuva mu 2000.

Kobe Bryant

Uyu mukinnyi wamamaye mu ikipe ya Los Angeles Lakers niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000.

Uyu mukinnyi wigaragaje nk’umusitari uri kuzamuka mu mpera y’imyaka ya za 90, agatangira kwamamara muri za 2000, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu mateka ya NBA wabashije kwegukana ibikombe 5 ari kumwe na LA Lakers harimo bitatu byikurikiranyije mu 200-2002.

Uyu kandi yabaye umukinnyi wa mbere muri NBA, aza kwegukana imidari ya zahabu 2 mu mikino olimpike, ndetse akaba yaritabiriye imikino ya All Star inshuro 17 kuva mu 2000 kugeza mu 2016.

Yaje gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016, akaba azwiho kuba mu gihe cye yamaze mu kibuga yarambaye umwambaro wa LA Lakers wonyine ndetse akaba yaratsinze amanota 81wenyine mu mukino wa NBA mu 2006.

Tim Duncan

Tim Duncan bari barahimbye akazina ka “The Big Fundamental” yari azwiho gutanga umusaruro bucece, akaba yaregukanye ibikombe 5 bya NBA birimo 4 yatwaye nyuma y’2000, akaba yarabaye umukinnyi urusha abandi agaciro (MVP)inshuro 2, ndetse agera kuri finale ya MVP inshuro 3. Kuva afite imyaka 19 kugeza asezeye yakiniye ikipe ya San Antonio Spurs yari yamuguze mu 1997 mbere yo gusezera nyuma ya saison ya 2015-2016.

LeBron James

Uyu yinjiye muri NBA mu 2003 yinjijwe na Cleveland Cavaliers akimara kurangiza ayisumbuye. Kuva ubwo, uyu mukinnyi ufite uburebure bwa metero 2 n’imisago yatangiye kwigaragaza muri NBA ndetse yegukana ibihembo byinshi birimo icyo bita Rookie of the year, yegukana MVP 4 harimo 3 yageze kuri final, ndetse yegukana ibikombe 3 bya shampiyona ya NBA n’ibindi birimo imidari 2 ya zahabu yakuye mu mikino olimpike.

Nyuma ya saison 7 muri Cleveland, LeBron yagiye muri Miami Heat ayifasha kwegukana shampiyona 2 mu myaka 4. Yaje kugaruka muri Cleveland mu 2014 maze mu 2016 ajyana n’iyi kipe muri shampiyona ya mbere y’ababigize umwuga yateguwe n’umujyi kuva mu myaka 52 yari ishize. Ku myaka ye 33, uyu mukinnyi aracyabica bigacika mu ikipe ya Cleveland.

Shaquille O’Neal

Handmade Software, Inc. Image Alchemy v1.13

Uyu mukinnyi uzwi ku kazina ka Shaq mu myaka ya 2000 yari yarubatse izina nk’umukinnyi w’ibigango mu makipe nka Orlando Magic na Los Angeles Lakers. Yakomeje kwitwara neza ku rwego rwo hejuru yegukana shampiyona 3 zikurikiranye mu 2000 kugeza mu 2002. Umwaka w’I 2000 ngo ni umwaka wahiriye cyane uyu mukinnyi kuko ari wo yegukanyemo igihembo cya MVP, ndetse atwara igihembo cya MVP muri All Star Game, ndetse ni nawo mwaka yegukanyemo igikombe cya mbere cya shampiyona ya NBA.

Yaje kwegukana shampiyona ya 4 ari kumwe na Miami Heat mu 2006, aza gusezera ari umukinnyi wa Boston Celtics nyuma ya saison ya 2010-2011. Shaquille O’Neal kandi mu 2016 yaje gushyirwa mu rwibutso rw’abakoze amateka muri basketball ruzwi nka Basketball Hall of Fame.

Kevin Garnett

Kevin Garnett  uzwi na none nka KG na “The Big Ticket”, Yinjiye muri NBA yinjiriye mu ikipe ya Minnesota Timberwolves mu 1995 agisohoka mu mashuri yisumbuye. Yakinnye saison 21 muri NBA ari kumwe na Timberwolves, Boston Celtics, na Brooklyn Nets mbere yo gusezera mu 2016. Mu bihembo yegukanye harimo icya MVP, yitabiriye All Star inshuro 15, atwara umudari wa zahabu mu mikino olimpike ndetse yegukana shampiyona ya NBA mu 2008 ari kumwe na Celtics.

Dwyane Wade

Dwyane yateguwe na Miami Heat mu 2003 akina saison zigera kuri 13 zitazibagirana ari kumwe n’iyi kipe mbere yo kujya muri Chicago Bulls mu 2016. Yegukanye shampiyona 3 ari kumwe na Heat, agera kuri final y’amarushanwa ya MVP mu 2006. Uyu akaba yari afite ubuhanga mu kibuga bwatumye yigarurira imitima y’abatari bakeya uko imyaka yahitaga.

Dirk Nowitzki

Ni umukinnyi umaze igihe cye cyose mu kibuga akinira ikipe ya dallas mavericks yamucuze ikamukuramo umukinnyi w’igihangane muri NBA. Uyu musore wavukiye mu Budage ni umwe mu ba shooter beza b’ibihe byose muri NBA. Yegukanye shampiyona imwe ya NBA ndetse agera kuri final ya MVP mu 2011, ahabwa igihembo cya MVP mu 2007 ndetse atoranywa inshuro 13 kwitabira All Star Games.

Kevin Durant

Durant ni umwe mu bakinnyi beza mu gutsinda NBA yagize mu kinyejana cya 21 ndetse akaba yaregukanye igihembo cy’uwatsinze amanota menshi inshuro 4, yegukana igihembo cya Rookie of the year, ndetse n’imidari 2 ya zahabu mu mikino olimpike ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kumara saison 9 mu makipe ya Seattle Supersonics na Oklahoma City Thunder, Durant yasinyiye Golden State Warriors mu 2016 ashaka igikombe cya mbere cya shampiyona.

Allen Iverson

Uyu ni umwe mu bakinnyi beza mu mateka ya basketball. Nubwo Iverson nta burebure bukabije yari afite, yakinishaga ingufu zidasanzwe ndetse arangwa no kudatinya bituma yigarurira imitima y’abafana benshi mu myaka 14 yamaze muri NBA.

Uyu yegukanye igihembo cya MVP muri saison ya 2000-2001. Yakiniye amakipe 4 yo muri NBA, ariko yamenyekanye cyane afasha ikipe ya Philadelphia 76er’s. nawe yinjijwe muri Basketball Hall of Fame mu 2016.

Steve Nash

Ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu myaka ya 2000 haza umukinnyi Steve Nash wari uzwiho ubuhanga mu gupasa umupira, aho ngo yatanze pass zavagamo ibitego 10,335 mu myaka 19 yamaze muri NBA.

Uyu mugabo wavukiye muri Canada yanatsindiye igihembo cya MVP mu 2005 na 2006 ari umukinnyi wa Phoenix Suns, ndetse yagaragaye inshuro 8 muri All Star Games.

 

Src:Wonderslist

 

 

Dennis Ns./Bwiza.com

USA: Yiyangije isura akoresheje acid abeshyera baringa y’umwiraburakazi

By nseng

Umugore witwa Lizzie Dunn w’ahitwa Staten Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubwira igipolisi ko umugore w’umwirabura w’umusabirizi yamumennye acid mu maso nyuma yo kubura ikintu amuha. Iperereza ariko ryaje gusanga abeshya ari we wiyangije isura ku mpamvu zitamenyekanye.

Lizzie akaba yaravuze ko ari umugore wirabura uri mu myaka 40 wamusutse acid mu maso kubera ko atari afite ikintu cyo kumuha.

Lizzie avugana na Daily News yagize ati: “Sinarinzi uwo muntu.Ubwo yansabye amafaranga, ndamubwira oya kandi musaba imbabazi.”

Ubwo ngo nibwo uwo mugore yagize uburakari afata Lizzie ku rutugu, arangije amusukaho acid mu maso arangije ariruka nk’uko Lizzie w’imyaka 52 yabwiye igipolisi.

Nyuma y’icyo gitero cy’igihimbano, Lizzie yirukanyiye mu iduka riri hafi aho abwira nyiraryo guhamagara 911 (numero ya polisi).

Nyiri iri duka, Andrew Kenwood akaba avuga ko uwo mugore yaje akomanga ku muryango yenda kwitura hasi ariko isura ye yahindanye ari ibintu biteye ubwoba asa nk’aho isura irimo kuyenga.

Abaganga bahise bajyana uyu mugore ku Bitaro bya Kaminuza ya Staten Island aho yavuwe ubushye bwo ku rwego rwa gatatu mu isura, ku ijosi no ku kaboko k’ibumoso.

Nyuma y’iperereza ry’igipolisi, byaje kugaragara ko ibyo uyu mugore avuga ari ukubeshya ahubwo ibikomere by’ubushye afite ari we wabyiteye, ndetse yemerera igipolisi ko yabeshyaga.

Igipolisi cya New York nyuma kikaba cyaragize kiti: “Igitero cya acid kivugwa mu bice bya Woodrow ejo hahise byagaragaye ko kitigeze kiba,”.

Cyongeyeho ko ibikomere uyu mugore afite ari we wabyiteye na muntu wabigize uruhare kubw’ibyo abaturage bakaba badakwiye kugira impungenge.

Abashinzwe iperereza bakaba barasanze Lizzie Dunn yarakoresheje icupa rya acid yikoreye yitwika. Uyu akaba yaranasanganywe izindi nkovu z’ibikomere yagiye yitera mbere ku mubiri we nk’uko igipolisi kivuga.

Ntihatangajwe impamvu zamuteye kwikorera ibi bintu, ndetse igipolisi ticyatangaje niba uyu mugore ari bushyikirizwe urukiko agashinjwa icyaha cyo guha polisi amakuru y’ikinyoma nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.

 

Dennis Ns./Bwiza.com

Nta kintu kibi ntakora kugira ngo namamare-Marina

By Emmy Witty

Umuhanzikazi umaze kumvikana cyane mu matwi  y’abanyarwanda bitewe n’ijwi rye ndetse n’ukuntu akunze kwitwara kurubyiniro Marina yatangaje ko ntakintu kibi cyangwa kiza atakora  kugirango yamamare (akamenyekana).

Ni mu kiganiro na Sunday night cyatambutse kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 agatangaza ko yakora igikorwa icyo aricyo cyose kibi cg kiza ariko akamenyekana, ibintu atanatinya kugenda yerekana kutubyiniro dutandukanye aho agenda akorera ibitaramo bitewe n’imyambarire ye ndetse n’imibyinire benshi bemezako yaba akoresha umubiri we kugirango yamamare vuba cyane ko ntagihe gishize yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Ibi abitangaje kandi nyuma yibyagiye  bimuvugwaho kumbuga nkoranyambaga gusa icyabaye imbarutso n’ijwi riri kuri youtube ryumvikana mo ijwi rye ririmba ubusambayi gusa ibi Marina akaba yarabyamaganiye kure avuga ko iryo jwi atari irye.

Marina kuri ubu ufite umujyanama uzwi nka BadRama  ni umwe mubahanzikazi bari kwitwara neza muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye amaze gushyira hanze nka Byarara bibaye,Impano,Marina ndetse na Descion aheruka gushyira hanze  zigakundwa nabatari bake bitewe n’ijwi rye benshi bahamya ko riryoheye amatwi.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

RDC: Umuyobozi w’inyeshyamba yakatiwe igihano cy’urupfu

By nseng

Urukiko rwa gisirikare mu burasirazuba bwa Congo rwakatiye igihano cy’urupfu umuyobozi w’inyeshyamba mu gihe abo bareganwaga bakatiwe hagati y’imyaka 3 na 15 y’igifungo.

Uyu witwa Guylain Mumbere Kitambala, wari umuyobozi wa Mai-Mai yashinjijwe gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, akatirwa igihano cy’urupfu.

Iki gihano akaba yaragihawe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Mutarama, n’Urukiko rwa Gisirikare rwo muri Beni, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Africanews dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko abandi bantu 16 bareganwaga bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 15.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu kitarashyirwa mu bikorwa kuva mu 2002, ahubwo ugikatiwe ugasanga afungwa ubuzima bwe bwose kubera ikitwa moratorium mu ndimi z’amategeko.

Umutwe wa mai- Mai washinzwe hagendewe ku bwoko havugwa ko abawugize bagamije kwirinda. Uburasirazuba bwa Congo by’umwihariko intara za Kivu zombie zikaba zarakunze kurangwamo ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bikorwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho ihakorera kuva mu myaka isaga 20 ishize.

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Bimwe mu biribwa usabwa kugendera kure mu gihe witegura gutera akabariro

By Emmy Witty

Mu gihe ufite igitekerezo cyo kuza gutera abariro hari bimwe mubiribwa uba usabwa kugendera kure kuko biri mubyatuma igikorwa kitagenda neza uko bikwiye kandi bizwi neza ko imibonanano ikozwe neza ari imwe mu nkingi ikomeye yo gukomeza urugo  Iyo itagenze neza rero usanga akenshi hari ibibazo byuririra kuriyo ngingo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dore ibyo usabwa kwirinda niba wifuza ko  igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbere yo kwiha akabyizi:

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibishyimbo

Ibishyimbo ni byo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Shokora(Chocolate)

Shokora na yo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

 

 Tonic(Fanta)

Iyi soda na yo si nziza kuyinywa mbere y’iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

 

Ifiriti

Ifiriti na yo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege,akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk’umurwayi kuko nta mbaraga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Urubuga foodsgn, dukesha iyi nkuru rusobanura ko ibi biribwa tuvuze haruguru bibujijwe kubifata mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsina.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Janet Museveni ntiyemera ko u Rwanda rurusha Uganda abagore benshi mu buyobozi

By nseng

Umufasha wa perezida wa Uganda, Janet Museveni aremeza ko raporo mpuzamahanga zivuga ku bagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda atari yo kuko we afite imibare ye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Forbes mu Ukuboza umwaka ushize, Janet Museveni, yabaye nk’uhatwa ibibazo ku kiri gukorwa mu kuzamura uruhare rw’umugore muri sosiyete y’abagande, aho uwamubazaga yamuhaye urugero rw’u Rwanda, maze mu gusubiza akagaragaza ko atishimiye icyo kigereranyo.

Janet Museveni yagize ati: “Yego, dufite purusantaje nini y’abagore muri politiki. Byibuze 33% by’abagize inteko ishinga amategeko ni abagore, naho muri cabinet (muri za minisiteri) ni 35%.”

Yongeyeho ko ariko akurikije ubunini bw’ibihugu, U Rwanda na Uganda, atekereza ko ari bo bafite umubare munini w’abagore b’abayobozi kuri ubu unagereranyije n’abaturage ba Uganda nabo bakomeje kwiyongera.

Yakomeje agira ati: “Ibihugu bito nk’u Rwanda bifite umubare munini mu nteko ishinga amategeko, ariko kubera ko abaturage babo ari bakeya, umubare ntabwo ari munini nko muri Uganda.”

Muri rusange nk’uko bitangazwa na KTPress, Janet Museveni, icyo yavugaga ni uko imibare mpuzamahanga ishyira ibihugu ku rutonde rw’uko birushanwa atari yo. Akaba avuga ko mu badepite 447 Uganda ifite abagore ari 135.

Imibare yo mu 2016 yagaragazaga ko Uganda ifite abaturage miliyoni 42, u Rwanda rufite miliyoni 11,7.

Ariko, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ifite imyanya 80 abagore ni 52.

Raporo ya World Economic Forum ya 2017 igaragaza ubusumbane bw’igitsina mu myanya y’ubuyobozi ku isi ikaba yarashyize  u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi, igaragaza ko abagore ari 64% mu myanya y’ubuyobozi.

Urebye imibare, inteko ishinga amategeko igizwe n’abadepite 447 abagore ari 33% ntiwayigereranya n’ifite abadepite 80 abagore ari 52.

 

Dennis Ns./Bwiza.com

Hamenyekanye ko inzu bivugwa ko Diamond yaguze miliyari y’amashilingi ayikodesha

By nseng

Nyuma y’aho umukomisiyoneri wa mbere atangarije ko umuhanzi Diamond Platnumz yaguze inzu nshya yamutwaye akayabo ka miliyari, habonetse undi uvuguruza ibi avuga ko iyi nzu Atari iya Diamond ahubwo ayikodesha.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutangarirwa kubera uko akomejeho kwigwizaho imitungo yiganjemo amazu byavugwaga ko iturutse mu maboko ye, aho hari umukomisiyoneri witwa Dalali watangazaga ko uyu muahnzi afite amazu 29 amaze kugura harimo iyamuhenze cyane yamutwaye miliyari y’Amashilingi.

Mu nzu nyinshi amaze kugura, iyi ni yo yahenze cyane umuhanzi Diamond Platnumz

Amakuru agezweho kuri ubu dukesha Udakuspecially aravuga ko habonetse undi mukomisiyoneri w’amazu uvuguruza ibi uvuga ko Diamond atigeze agura iyi nzu ahubwo yishyuye kugirango abe umuntu wa mbere uyikodesheje.

Uyu mukomisiyoneri akaba yemeza ko iyi nzu yari imaze iminsi yarabuze umupangayi kubera ko yakodeshwaga miliyoni 3 z’amashilingi ku kwezi.

Televiziyo AyoTv ikorera kuri Youtube ikomeje gukurikirana iyi nkuru ikaba ivuga ko itegereje kumva icyo nyir’ubwite, Diamond, azatangaza kuri aya makuru avuguruzanya.

Umva ibyo uyu mukomisiyoneri atangaza hano

 

Dennis Ns./Bwiza.com

FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF

By nseng

Gen. Léon Kasonga,  umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC) aremeza ko ibikorwa byatangijwe n’igisirikare cya leta bigamije guhiga abarwanyi ba ADF n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho muri Beni na Lubero bari kubikora bonyine nta bufasha bw’igisirikare cya Uganda.

“Ndabamenyesha ko dukora ibikorwa mu buryo bwubahiriza ubusugire bw’igihugu, iwacu muri Congo, twenyine nka FARDC kubera ko ari zonshingano zacu.”, ibi akaba ari ibyatangajwe na Gen. Kasonga.

Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi wa FARDC

Ku rugamba nk’uko umunyamakuru wa Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabibonye, ngo hari abasirikare bafite ibikoresho bihagije kandi bageze vuba muri Beni boherejwe kurandura burundu umutwe wa ADF.

Ku ruhande rwe, Gen. Marcel Mbangu, uyoboye ibi bikorwa bya gisirikare, yatangije kubara basubira inyuma (Compte à rebours).

Uyu muyobozi w’ingabo yavuze ko atanze iminsi, ibyumweru cyangwa amezi hagatangira kubarurwa ibyagezweho mu bikorwa bya gisirikare biherutse gutangizwa .

Kuri ubu bikaba bivugwa ko izi ngabo za Congo zikomeje ibitero byazo ku barwanyi ba ADF.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo igisirikare cya Uganda n’icya Congo byari byemeranyije gufatanya mu kurwanya no kurandura burundu inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Congo.

Ni nyuma y’igitero izi nyeshyamba bivugwa ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zari zagabye ku ngabo za Monusco zigahitana abasirkare ba Tanzania basaga 10, ariko Uganda ikavuga ko yari ifite amakuru ko iki gitero cyari ukujijisha izi nyeshyamba zishaka kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Nyuma y’iminsi ikeya igisirikare cya Uganda gitangije ibitero by’indege ku nkambi za ADF, Umuryango w’Abibumbye wahise witambika iki gikorwa usaba Uganda gusubira inyuma kubera ko wari ufite impungenge z’uko abaturage baturiye izi nkambi za ADF bashoboraga kubigenderamo.

 

Dennis Ns./Bwiza.com

Karongi: Haganiriwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

By Denis Nsengiyumva

Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Karongi kuri uyu wa mbere, itariki 28 Ugushyingo 2016, habereye ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Umushyitsi Mukuru ni Bwana JABO Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Iburengerazuba.  Ari kumwe n’abayobozi b’Akarere bungirije: Madamu BAGWIRE Esperance  Ushinzwe Ubukungu na Madamu MUKASHEMA Drocelle Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

 cyvtsqawgaavbhw

Inama yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’urubyiruko ndetse n’abahagarariye Komite y’Abafite ubumuga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abakozi ku Karere bose n’ Abayobozi b’Ibigo by’amashuri ababanza n’ayisumbuye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Jean Damascene NDAGIJIMANA, yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe  ku bipimo by’Ubwiyunge ( Rwanda Reconciliation Barometer) yibanda cyane k’ uko Akarere ka Karongi gahagaze.

cyvzdvdwqaehjng

Nyuma ya Film Mbarankuru yerekanwe ku mateka y’amacakubiri yaranze leta mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi,  Jabo Paul yatanze ikiganiro kuri  Ndi Umunyarwanda, aho yongeye kwibutsa amavu n’amavuko ya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’ighango n’icyomoro ku muryango Nyarwanda.

Abitabiriye ibiganiro nabo batanze ibitekerezo ku byo bishimira byagezweho mu bumwe n’Ubwiyunge, inzitizi zikibubangamira ndetse n’ingamba zo kuzisohokamo.

Abari aho bahurije ku mugambi wo gukomeza kubaka u Rwanda rubereye bibanda ku kubungabunga ibyagezweho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Brazil: Indege yari itwaye abakinnyi n’abanyamakuru yakoreye impanuka muri Colombia

By Nsengimana Jean

Indege yo mu ikompanyi ya Charter aircraft mu gihugu cya Brazil yari itwaye abantu basaga 80 barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya Chapecoense, abanyamakuru bagera kuri 21 ndetse n’abandi batandukanye barimo n’abayobozi bakuru b’ikipe, yakoreye impanuka ku butaka bw’igihugu cya Colombia ubwo yari ihagurutse i Bolivia yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Medellin muri kiriya gihugu mu irushanwa.

Iyi kipe yari igiye gukina mu irushanwa rya Copa Americana muri kiriya gihugu cya Colombia, ntago byayihiriye kuko abantu bagera kuri 6 gusa nibo biri kuvugwa ko barokotse iyo mpanuka, barimo umukinnyi umwe Alan Ruschel wagombaga  kurinda izamu nawe akaba ari mu bitaro.

Inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bitatinze gukorerwa ahabereye impanuka, gusa ngo ikaba yatewe n’ikirere kibi cyariho mu gicuku ubwo iyi ndege yahanukaga mu kirere.

Iyi ndege yari irimo abakinnyi 22, abanyamakuru 21 abayobozi b’ikipe n’abandi batandukanye barimo n’abakora mu ndege ku buryo bose hamwe bari 81.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yijeje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’Umunyarwanda wahaburiye

By Denis Nsengiyumva

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iratangaza ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’ibura ry’Umunyarwanda Evariste Munyensanga bivugwa ko aheruka gucibwa iryera n’inshuti ubwo yakurwaga ku muhanda wa Cumberland kuwa Gatanu, itariki 18 Ugushyingo mu masaha ya kumi z’umugoroba.

Ibi ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, akaba yabitangaje nyuma yo kubona inkuru twari twasohoye kuri uyu wa Mbere itabariza uyu musore nyuma y’aho aya makuru yemerejwe n’umubyeyi wa Munyensanga.

USA: Umunyarwanda, Evariste Munyensanga ngo yaba yarashimuswe n’abantu batazwi

Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter, ambasaderi Mukantabana akaba yatangaje ko igipolisi cyo mu mujyi wa Portland uyu musore yari atuyemo kirimo kumushakisha kandi ko iki kibazo bari kugikurikiranira hafi.

Igiteye impungenge kuri iki kibazo nk’uko bitangazwa na WCSH, nuko uyu musore yari afite ikibazo cy’uburwayi cyamusabaga gufata imiti buri munsi.

nsanga-1-1

Evariste Munyensanga waburiwe irengero

Igipolisi cyo muri uyu mujyi wa Portland gikomeje gushakisha uyu musore kikaba gisaba umuntu wese wamuca iryera kugihamagara kuri numero (207) 874-8575.

capture

Reka tubonereho gushimira ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagaragaje ko ibibazo Abanyarwanda ahagarariye muri iki gihugu abimenya ndetse akabikurikiranira hafi, ndetse no kuba yemeye kugira icyo adutangariza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Umucamanza Herbaut ngo yaba agiye gufungura agasanduku gahishemo uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda

By Denis Nsengiyumva

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gushyira ku karubanda abayobozi bo mu Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari nyuma y’aho ubutabera bw’u Bufaransa busubukuye gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Gusa, itangazamakuru ryo mu Bufaransa nk’ikinyamakuru, Le Monde, risanga kuri iyi nshuro bishobora kugira ingaruka ku Bafaransa aho kuba ku Banyarwanda.

Gucira urubanza u Bufaransa rwo kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda biteye isoni ni no kugoreka amateka”, iyi ni tweet y’uwiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu mu Bufaransa, Alain Juppe yafashwe nka tweet mu zindi ariko nta mikino yari irimo, gusa uyu mugabo hari ibintu agomba kuzirikana bituma ahora atungwa urutoki mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu 1994 jenoside iba, Alain Juppe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya Francois Mitterand wayoboraga u Bufaransa, akaba yarakomeje kuvuga ko u Bufaransa ntaho buhuriye n’iyo jenoside yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni mu minsi 100. U Bufaransa kandi ntibunatinya kuvuga ko ari cyo gihugu cy’amahanga cyonyine cyatabaye binyuze muri Operation Turquoise yatangijwe mu mpera za Kamena.

A French soldier watches Rwandan government army Hutu recruits train, on June 26, 1994 in Gisenye, 30 kms north of Zaire border with Rwanda. About 1,200 French troops, participating in the humanitarian operation Turquoise, were deployed on June 27 on the Zairean-Rwandan border.

Iyi operation benshi bavuga ko usibye no kuba yaraje itinze, ahubwo yanafashije abari bamaze gukora jenoside, bari bamaze gutakaza igihugu, guhunga.  Guhakana ibi nabyo bikaba bidakuraho ko ibyabaye bizahora bibakurikirana.

Ni muri urwo rwego abategetsi b’u Rwanda baherutse gutangaza ko bateganya kongera kwibutsa neza abari ku buyobozi mu Bufaransa mu 1994.

Ibaruwa yuzuye ubwuzu y’amashimwe

Alain Juppe ngo yibuka nta gushidikanya itariki ya 27 Mata 1994, ubwo yabaye minisitiri umwe rukumbi muri guverinoma z’i Burayi wemeye kwakira abahagarariye Guverinoma y’Abatabazi, bari barimo gukora muri ako kanya n’ubundi ubwicanyi mu Rwanda.

Umwe muri abo bashyitsi bakiriwe uwo munsi yari umwe mu bashinze  Radio Milles Collines izwiho kuba yarashishikarije Abahutu gutsemba Abatutsi icyo gihe bitwaga Inyenzi.

Alain Juppe siwe wenyine wiyambitse icyasha icyo gihe kuko na perezida Francois Mitterand bidateye kabiri hagati mu kwa gatanu (Gicurasi) yakiriye ibaruwa yuzuye amashimwe ya Theodore Sindikubwabo yo kumushimira kubyo yari yakomeje kubafasha kugeza icyo gihe.

Mbere y’aho gato, kuwa 09 Gicurasi 1994, General Jean-Pierre Huchon, wari ukuriye ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’1993 kugeza mu 1995, yakiriye muri minisiteri y’ubutwererane umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Lt. Col. Cyprien Kayumba, baganira ku kuntu bagomba kuyobya amahanga nk’uko uyu yaje kubyemeza muri raporo y’ubutumwa yari yagiyemo.

1128769

Mitterand na Habyarimana bari inshuti z’akadasohoka

Mu by’ukuri, hari ingero nyinshi ry’ihuriro ry’aba bagizi ba nabi ryatangiye muri za 90 ubwo u Bufaransa bwatangiraga gukorera byeruye mu Rwanda nabwo bukagendera ku ngengabitekerezo y’amoko yari ifitwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe.

Bitewe no guhangayikishwa n’umutwe w’inyeshyamba za FPR wari watangiye kurwanya ubutegetsi, u Bufaransa bwarahagurutse ku mugaragaro bujya gufasha inshuti zabwo ku rugamba ariko biba iby’ubusa FPR itsinda intambara ifata ubutegetsi.

Mu minsi ishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyira ahagaragara urutonde rw’abayobozi bakuru muri politiki no mu gisirikare bagize uruhare muri jenoside. Si ubwa mbere abategetsi b’u Rwanda bashinja abasirikare bakuru b’Abafaransa kuba barakoranaga n’abakoze jenoside, ariko kuri iyi nshuro ubutabera bw’u Bufaransa nibwo bugiye gutuma byinshi mu bitarashyirwa ahagaragara noneho byihutishwa.

Ubu butabera bw’u Bufaransa buherutse gutangaza ko bugiye gusubukura dosiye y’ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Nyuma y’uko iyi ndege ihanuwe kuwa 06 Mata 1994, Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bahuye n’akaga katazibagirana, Abatutsi bahita bashinjwa kuba ari bo bishe Habyarimana. Hakaba harabaye ikiswe mu Gifaransa nka Incendie du Reichstag nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutasi z’u Bufaransa ku ikubitiro mu 1994, zakekaga ko intagondwa z’Abahutu zishe umukuru wazo mbere y’uko yemera kugabana ubutegetsi.

interaha

Ibimenyetso by’uruhare rw’Abafaransa mu byabaye mu Rwanda ntaho utabisanga. Aha batozaga Interahamwe

Ariko mu buryo buteye amatsiko, ubutabera bw’u Bufaransa mu 1998 bwagize gutya buha umucamanza wakurikiranaga ibyaha by’iterabwoba, Jean-Louis Bruguière, ububasha bwo gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yarimo n’abapilote 3 b’Abafaransa.

Louis Bruguière yahise afata icyerekezo gitandukanye n’ibyatangajwe na za nzego z’ubutasi z’u Bufaransa, atiriwe agera no mu Rwanda aho indege yaguye n’ibisigazwa byayo bikaba bigihari, nyuma y’imyaka 8 asohora urutonde rw’abayobozi bakuru 9 mu Rwanda bari mu buyobozi bwa FPR ngo bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana. Abahagaritse jenoside bashinjwa kuba ari bo batumye miliyoni y’abantu bicwa.

Mu by’ukuri nk’uko tubikesha Le Monde,  Bruguière ngo yaje asa nk’uje gutera ubwoba ariko abikorana ubuswa nk’umuntu utarize amategeko muri kaminuza. Ashinjwa kuba yarateze amatwi gusa abantu bahoze muri FPR, birukanwe cyangwa bavuyemo ku mpamvu zitandukanye, nabo bavuguruzanyaga mu buhamya bwabo.

Anashinjwa kandi kuba mu kumva aba batangabuhamya yarifashishije umusemuzi wahoze mu nzego z’ubutasi za Habyarimana, ndetse akaba yarafashijwe na Paul Barril ndetse kuri ubu ukurikiranwe n’urukiko rwa Paris harebwa uruhare rwe mu gufatanya n’abakoze jenoside.

Nyuma ya Bruguière, haje umusimbura, Marc Trévidic, ndetse uyu yaje no mu Rwanda akora iperereza rishingiye ku bisasu byarashwe indege, aho yaguye n’ibindi, yanzura ko ibi bisasu byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, aho FPR bitari kuyorohera kugera icyo gihe. Icyari gisigaye kikaba ari ugukuraho impapuro zo guta muri yombi ba bantu 9 bari abayobozi muri FPR bashinjwaga na Bruguière nubwo nyuma y’igihe gito hari abakigaragaza ko bataranyurwa.

Ubu noneho haje undi mucamanza witwa Jean-Marc Herbaut wasimbuye Trévidic kuri iyi dosiye, uyu ngo akaba ashaka gutega amatwi Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda kuri ubu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

scan0002

Umusirikare w’u Bufaransa n’uw’Umunyarwanda ku rugamba muri za 90

Ese uyu mutangabuhamya arashaka kuvuga iki yahereye mu 2010 avuga ko yenda kuvuga ariko ntakivuge. Nk’uko ubuhamya bwa mbere yatangiye mu biro bya noteri muri Afurika y’Epfo buvuga, Kayumba ngo yamenye mu ijoro indege yarasiwemo ko byagizwemo uruhare n’abayobozi batatu ba FPR, barimo perezida Kagame abibwiwe n’umuntu yizera. Ibyo gusa.

Le Monde ivuga ko hagiye kongera kubaho guterana amagambo kutazageza ku kuri nyako, ndetse hakaba hibazwa icyo Afurika y’Epfo, iteganya kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, izafasha u Bufaransa bwasabye kuvugana na Kayumba kuva mu 2012 bwangirwa.

Ikindi nuko mu kwemererwa kuvugana n’uyu mutangabuhamya, bivugwa ko afite umwunganira mu mategeko ununganira uwari umugaba w’ingabo wa Mitterand mu 1994, umucamnaza Herbaut ashobora no gufungura agasunduku gahishemo uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Amafoto: Minisitiri w’Intebe yatashye Ikigo cy’Icyitegererezo mu guca ihohoterwa

By Denis Nsengiyumva

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, kuwa mbere tariki ya 28 Ugushyingo yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’icyitegererezo kizajya gihurizwamo ibikorwa by’inzego z’umutekano za Afurika bigamije guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iki kigo kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ishyirwaho ryacyo rikaba ryaremejwe nk’umwe mu myanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), aho ibihugu byemeje ko icyicaro cyacyo kigomba kuba i Kigali.

c-4

Kubaka iki kigo bikaba byaratwaye miliyoni zirenga 745 z’amafaranga y’u Rwanda, bigaterwa inkunga na Banki y’Isi.

Iki kigo kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika, kubaka no kongera ubushobozi abanyamuryango, n’ibindi.

????????????????????????????????????

Afungura ku mugaragaro iki kigo, Minisitiri w’intebe yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kandi kigaragaza imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Yanashimiye abagize uruhare mu ishyirwaho n’iyubakwa ryacyo, anasaba ko cyazakoreshwa neza kugirango kigere ku ntego zacyo.

????????????????????????????????????

Yashimye by’umwihariko Banki y’Isi n’Umuryango w’Abibumbye  ku nkunga byatanze kugira ngo iki Kigo cyubakwe.

Yagize ati:” Iki gikorwa remezo cy’intangarugero gitashywe ku mugaragaro uyu munsi gikwiriye kubyazwa umusaruro. Inzego z’Umutekano ku mugabane wa Afurika zirasabwa kurangwa n’ubufatanye mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

????????????????????????????????????

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi ibihugu by’ibinyamuryango bya KICD gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo iki Kigo cy’icyitegererezo muri aka karere kigere ku  nshingano zacyo.

????????????????????????????????????

Igikorwa cyo kugitaha kitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana.

Src:RNP

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

By Nsengimana Jean

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingu 2016, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza mu Burundi, Will Nyamitwe yibasiwe n’igico cy’abantu bitwaje intwaro ariko ku bw’amahirwe abasha kururokoka.

Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we aravuga ko aba bantu bitwaje intwaro  bamutegeye mu gace asanzwe atuyemo ka Kajaga gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Bujumbura, ubwo bamumenagaho urufaya rw’amasasu umwe mu bamurinda akaba ariwe wahasize ubuzima undi agakomereka.

Aya makuru yemejwe kandi n’umuvandimwe wa Will Nyamitwe ku rubuga rwa Twitter, aho yagize ati“icyubahiro ni icy’Imana, yo yarinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe ikindi gitero cy’ubwicanyi muri iri joro.”

I praise the Living God for keeping my brother @willynyamitwe tonight as he survived another assassination attempt. To Him, all the glory!🙏

— alain aimé (@nyamitwe) November 28, 2016


Willy Nyamitwe yibasiwe mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza mu mujyi wa Bujumbura, ndetse hakaba nta n’undi muyobozi waherukaga kwicwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Ubuholandi bukomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu iterambere

By Niyonsenga Schadrack

 

Umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi ukomeje kuvomererwa, kuri ubu igihugu cy’Ubuholandi cyateye u Rwanda inkunga ingana n’amayero miliyoni 30 azafasha mu kuzamura imibereho y’abaturage iganisha ku iterambere.

Amasezerano yo gutanga iyo nkunga no kuyakira yashyizweho umukono na minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, Amb Gatete Claver n’Amabasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, , Frédérique de Man.

Minisitiri w’imari n’igena migambi yavuze ko aya mafarabga azafasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kwihaza mu biribwa, guteza imbere icyaro n’ibindi bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Amb. Gatete Claver yagize ati “Iyi mpano u Rwanda rubonye izakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage binyuze mu kubegereza ibikorwa remezo bitandukanye mu turere batuyemo.”

Biteganyijwe ko mu gukoresha iyi nkunga buri karere ari ko kazagena ibyo kifuza ko byakorwa bijyanye n’ibikenewe byafasha abagatuyemo

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda we yatangaje ko igihugu ahagarariye kizakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by’iterambere hibandwa ku byiyemejwe muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS 2)

Umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi ukomeje kuba mwiza mu rwego rw’ubukungu no mu butabera nyuma y’aho iki gihugu cyakomeje kugaragaza ubushake bwo gukurikirana bamwe mu banyarwanda bakihishemo basize bakoze Jenoside mu Rwanda kikabohereza bagacibwa imanza

Mu rwego rw’ubukungu, Ubuholandi bwakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu mishanga igamije kuzamura ubukungu cyane cyane mu buhinzi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Ikibazo cy’amapfa yazengereje uburasirazuba mu nzira zo gukemuka burundu

By Niyonsenga Schadrack

Mu karere ka Ngoma hatangirijwe uburyo bwifujwe na benshi kuva kera nk’ubushobora guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imvura riteza igihombo abahinzi, Akarere ka Ngoma kuri ubu kavugwamo inzara yakuruwe n’amapfa katangirijwemo uburyo bushya bwo kuhira imyaka.

Kuhira imyaka bizafasha abahinzi kudategereza ko imvura igwa kugirango babone guhinga kuko no mu gihe cy’impeshyi abahinzi bazajya bakomeza guhina bakuhira imyaka yabo bakoresheje amazi bakurura mu biyaga n’imigezi.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka wakozwe na Kampani y’Abayapani yitwa KONOIKE, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yavuze ko mu mezi ane gusa iki ubu buryo buraba bwatangiye gukoreshwa,

Fulgence Nsengiyumva yagize ati “Abahinzi bacu bari bari bafite akamenyero ko guhinga mu gihe cy’imvura gusa. uyu mushinga uziye igihe kuko ubu noneho guhinga bitazajya bigombera gutegereza ibihe runaka”

Ubusanzwe Abaturage bo mu karere ka Ngoma ubusanzwe bazwiho guhinga cyane imyaka irimo Amasaka, Ibigori, Ibishimbo ndetse n’imbuto zitandukanye.

Kuva mu mwaka wa 2011 imbuto zirimo izera mu karere ka Ngoma zazamuye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 7% aho zinjiza amadorali y’Amerika angina na miliyoni 20.

Umushinga wo kuhira imyaka watangirijwe mu karere ka Ngoma uzuzura utwaye amafaranga angina n’Amadolari y’Amerika miliyoni 13, ni umushinga uzafasha abahinzi bo kuri hegitari 300, byitezwe ko niwozura uzafasha abahinzi bagera ku bihumbi 4700.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Minisitiri Murekezi yasabye abagize ihuriro ASEA gutahiriza umugozi umwe

By Nsengimana Jean

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama ngaruka mwaka y’ibihugu bihuriye mu ihuriro ry’ibigo by’imari n’imigabane muri Afurika ASEA ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abanyamuryango baryo gukorera hamwe bagahangana n’igabanuka ry’ubukungu mu rwego rw’isi rigenda rigaragara.

Mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri Murekezi yavuze ko icyo u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byiteze muri iyi nama ari ugutahiriza umugozi umwe hafatwa n’ingamba zatuma ibibazo bikigaragara ku isoko bikemuka.

Yagize ati” nta gihugu muri Afurika kihagije ku buryo cyabasha no guhaza amasoko y’ibindi bihugu bihahirana ku buryo burambye. Bityo rero, haba mu karere, ku mugabane ndetse no mu rwego rw’isi muri rusange, birakwiye gufatanya no gukorana ubuhahirane kuruta uko byari bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko kongera ubufatanye bizafasha gukorera bamwe mu kumenyekanisha amasoko mu mu bihugu byo mu karere ndetse no kongera ibikorwa by’ubushoramari no guhanga udushya.

Yakomeje agira ati”inama nk’izi zizafasha ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kwigirira icyizere, kugenda ikiganza  mu kindi mu kuzamura ubukungu, ibi bikaba bizongerera amahirwe n’icyizere cyo kudategereza inkunga z’amahanga.”

Kuva hajyaho iri huriro, ngo hamaze kubaho impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubukungu mu bihugu bihuriyemo. Urugero nuko umusaruro mbumbe w’ubukungu muri 2015 wanganaga na 32.93% muri Kenya naho mu  Rwanda ari 48%.

Minisitiri Anastaze kandi yasabye abagize iri huriro kurebera hamwe ingingo n’amabwiriza yashingirwaho mu kubungabunga ubukungu bw’Afurika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

[email protected]

Ikibazo cy’amapfa ya hato na hato ku gihugu nk’u Rwanda giteye isoni

By THeoneste Itangishatse

Muri iyi minsi ishize havuzwe cyane ikibazo cy’amapfa yakurikiwe n’ibura ry’ibiryo bigaragara nk’ibidahagije ku isoko.

Ntabwo ariko twavuga ibi tutanavuze ko ibura ry’ibiryo ryaje cyangwa riza riherekeje cyangwa riherekeje kuba imifuka y’abaguzi iba imeze nk’iyatewe n’udutunzi!

Wibaza niba abantu bashobora kubaho gute mu gihe ibicuruzwa nkenerwa ku isoko bikomeje kubura [ Food shortages ] aho usanga ubwinshi bw’abaguzi buruta cyane ibicuruzwa, hamwe n’ibyo ugasanga iki kibazo kitabonewe umuti amaherezo kizaba agatereranzamba mu Rwanda.

kk

1.Bimwe mu bintu by’ingenzi Leta igomba kwitaho kuruta ibindi

˃Guhagurukira ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

˃Kutumva ko ingamba zafashwe mu buhinzi ari kamara ku buryo zitasubirwamo bibaye ngombwa

˃Gusubizaho urwego rw’abarimu b’ubuhinzi [ Moniteur Agri].

˃Gushimangira umuco wo guhunika mu turere twose hamwe no kuvomera imyaka mu gihe cy’uruzuba.

˃Gushyiraho ikigega cy’igihugu gishinzwe kuzigamira amapfa mu gihe byaba ngombwa kikitabazwa nta gukererwa.

N’ibindi n’ibindi umuntu atarondora muri iyi nkuru. Bisa n’ibiteye isoni ku gihugu nk’u Rwanda cyamaze gutera imbere mu nzego zose ariko umuntu yabaza cyangwa yavuga ku kibazo cy’amapfa kuri bamwe kizira kikaziririzwa kuba yakwitwa inzara, ukibaza amaherezo ni ayahe!

Bisa n’ibyababaje imbaga kuba abantu baragiye aho bagaterana amagambo bapfa izina  cyangwa inyito y’ikibazo ariko bikarangira nta numwe werekanye ukuri kw’ibintu nuko ikibazo cyacyemuka burundu bitihe se ngo hagaragare uko aya mapfa yakumirwa amazi atararemga inkombe.

2.Mu gihe cy’amapfa abategetsi baba bakwiye kwiga uko bavuga n’amagambo bakoresha mu mbwirwaruhame zabo

Burya umutima ushonje ntakindi uba ushaka kumva kitari kuwukemurira ikibazo cyo kubona amafunguro.

Hanyuma ariko biba ikibazo iyo abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu mu bihe nk’ibi uba usanga bataranabona aho umuntu ashonje kuva babaho ahari.

U Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo 1000 rukazamura amagorofa 5000 rukagura indege 100 ariko iki kibazo cy’amapfa kidakemutse tuzakomeza guhabwa urw’amenyo.

Iby’uko amapfa cyangwa uruzuba ruba rwaje rukibasira akarere kose ntacyo bivuze cyane kuko niba ahandi baba bafite ibindi bibazo bikomeye bashyira mu munzani bagasanga icy’inzara nticyabaraza badasinziriye, ndumva u Rwanda rutabifataho urugero rwo kubwira imbaga y’abantu baba bashonje.

  • Nawe se ikibazo cy’amapfa kikaza ugasanga abategetsi bibereye muri za El  Ninyo gusa !
  • Wabaza undi mutegetsi ukumva ngo na Malawi byaracitse nkaho uwo asubiza ari umunya Malawi!

Iyo uganiriye n’abantu bazi utuntu n’utundi usanga bibaza cyane ko bikwiye guhinduka, ku mikoreshereze y’ibishanga usanga Leta yarabyigaruriye bishobora gutuma abaturage bajuragizwa bakabura aho bikingizuba mu gihe amapfa yazuye umugara.

Byashoboka ko ku buso bw’ibishanga bihingwa hanazirikanwa kuzigama aho abaturage bashobora guhinga ibihingwa ngandurarugo.

Nta na rimwe tuzigera tubona abantu bishimye kandi badafite ibijumba, amateke,ibishyimbo n’ibindi wakwibaza ukuntu ibi byahingwa i musozi hatanahari ukumva harimo akabazo.

Nibyo koko politiki yo guhuza ubutaka ishobora kuba hari ibyiza ntagereranwa yazanye ariko na none kuba wahuza ubutaka ukanatwara ibishanga byose byari bitunze abaturage ntabwo aho byaba aribyo.

Nuko abantu bakarambura igihingwa kimwe amapfa akaza nacyo cyaramaze kugurwa na ba rwiyemezamirimo ejo bakakizanira abaguzi bagikubye incuro  3 harimo akabazo kagomba kwicarirwa.

Uko byagenda hakarebwe niba nta makosa cyangwa inyigo mbi zabaye muri izi gahunda zijyanye n’ubuhunzi n’ubworozi bituma muri make habaho inzara za hato na hato.

3.Ese kuki koko Leta itakoresha ingamba zo guhashya inzara nkizo yakoresheje ihashya indwara?

Zimwe mu ngamba Leta yakoresheje ihangana n’indwara nka Malaria n’izindi, birakwiye ko n’izindi Minisiteri zakazikoresheje zihangana n’ibibazo nk’ibi tuba tuvugaho.

Nkuko hejuru twabivuze ubu mu Rwanda hari abantu bitwa abajyanama b’ubuzima bakabakaba 50.000.

Ese ni mpamvu ki Leta itareba ukuntu yashyiraho amatsinda b’abajyanama b’ubuhinzi kandi hagashyirwamo ingufu nyinshi.

Na kera cyane ahagana muri za 1980 hahozeho abitwaga aba Moniteur Agri babaga bashinzwe kwigisha abahinzi mu giturage.

Aba bantu baramutse bagiyeho bahabwa amahugurwa afatika nkuko wa mujyanama w’ubuzima ashobora gutera  urushinge kandi batarize ubuganga.

ki

Ni nako abo bajyanama bashobora kuba bagira uruhare mu kazamura ubuhinzi ku mpamvu z’uko aba ba Agronomes b’imirenge n’utugari mu byukuri usanga ntacyo bageza ku Rwanda gifatika mu gihe cyose bagikorera mu biro.

Mu nkuru yacu itaha tuzavugana n’abahanga mu by’ubuhinzi batubwire uko babona ibintu kuko hagomba kubaho uguhuza kw’ibyo abaturage n’abatari inzobere mu buhinzi bavuga.

Ntabwo twagendera ku bivugwa n’abiyita inzobere gusa tudahuje imyumvire rusange y’abaturage kuko ibikorwa byose biba bikorerwa abaturage.

Nihabaho guhagurukira rimwe iki kibazo cy’amapfa bamwe batinyuka no kwita amazina atandukanye,nta kabuza iki kibazo kizarangira.

Ariko nta gikozwe abantu bazakomeza bitotombe abandi bahakane ko hariho ikibazo maze usange no gusobanura ko u Rwanda rutera imbere bise nk’ibigora bamwe kubyumva kubera utu tuntu twa kidobya duto kandi twakagombye kuba twarabonewe umuti.

Twe nk’itangazamakuru icyo tuba tugomba kureba n’uguhuza inzego z’ubuyobozi  n’abaturage tubereye jisho. Byongeye kandi ntitwagendera ku mvugo za politiki zagiye zivugwa cyane n’abayobozi bamwe basaga n’abahunga ukuri kuriho.

Ikindi, n’abanyarwanda duha amakuru bakwiye kumenya ko nta byacitse iba ihari kuko ntabwo ubuyobozi bwabo bubanga cyangwa ngo bube ntacyo buteganya, ukuyemo ko harubwo abatekinisiye ba Leta bakora inyigo nabi ibashaka gutuma abaturage bibaza byinshi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

David Marchal/Bwiza.com

❌