WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” July 20th 2017agasaro.com

Ibiribwa ushyushya bigahinduka uburozi

By Patrick

Abantu bensh usanga gushyushya barabigeze akamenyero cyane ko ubu bamw ebabur aumwanya wo guteka bagahiitamo gutekera rimwe ibiryo byinshi ubundi bakajya bashyushya bakoresheje micro onde cyangwa se iziko risanzwe. Nyamara nubwo ubona ko boroshya ubuzima bishobora kukugiraho ingaruka ku buzima cyane cyane ku biribw abimwe na bimwe bihinduka uburozi iyo bishyihije.
Dore bimwe muri ibyo biribwa bihinduka uburozi iyo bishyuhije : Ibirayi : Ibirayi ni ibiribwa byera cyane kandi biribwa ahantu (...)

- Ibikoresho
  • July 19th 2017 at 15:47

Tofu zirimo amashaza

By Patrick

Ibikoresho ; Sauce tomate 1 Amashaza garama 300 Karoti 3 Igitunguru 1 Imiteja garama 300 Amavuta ya elayo Amavuta ya beurre Umunyu na poivre
Uko bikorwa : Banza ukate tofu neza uzikatemo udusate duto uzishyire mu mavuta menshi zumuke neza ariko wirinde ko zashirira. Zikuremo uzishyire ku ruhande Igihe tofu ziri ku ziko uba washyizeho amashaza ku ziko ugashyiramo amazi make agatogota. Shyushya amavuta ya beurre ushyiremo ibitunguru, usukemo karoti zimaze korohamo gake usukemo imiteja Iyo (...)

- Ifunguro ribanza
  • July 19th 2017 at 15:47

Iyo abashakanye badataha hamwe bikomeza urukundo cyangwa bikarusenya ?

By Patrick

Muri iyi minsi usanga abashakanye hari ubwo batabana kubera impamvu zitandukanye zirimo akazi, amasomo n'ibindi. Abantu rero ntibabivugaho rumwe. Bamwe bavuga ko bisenya ingo, abandi bakavuga ngo ahubwo bifasha urukundo guhora ari rushya. Ese uwufite ukuri muri aba ni uwuhe ?
Ukuri kw'abavuga ko bisenya ingo kurahari. Hari ubwo ako kazi kaba gahemba intica ntikize, ugasanga uburyo bw'ikoranabuhanga kugirango bakomeze kungurana ibitekerezo kuri buri cyemezo kireba urugo rwabo ntibushoboka. (...)

- Urugo
  • July 19th 2017 at 15:46
Yesterday β€” July 19th 2017agasaro.com

Utuntu duto abashakanye babanye neza barusha abandi

By Patrick

Ushobora kubona umugore n'umugabo banezerewe ukagirango bibatwara ibintu birebire ngo babashe kugera kuri uwo munezero nyamar aburya usanga akenshi ari utuntu duto tworoshye burimumwe akorera undi kandi bakanezerwa. Muri iyi nkuru tugiye kureba utuntu duto twongerera umunezro abashakanye kandi tukaba tudasaba ikiguzi na kimwe
Gusuhuza uwo mwashakanye ukibyuka : Usibye no kuba ugiye kubikorera uwo mwashakanye gusuhuzanya ni umuco mwiza utuma abantu bahuza urugwiro. Niyo uwo mwashakanye yaba (...)

- Urugo
  • July 18th 2017 at 15:53

Imico buri mugore yakwiga akishimirwa n'abandi

By Patrick

Buri mugore wese usanga yifuza ibyiza birimo kugira inshuti nziza, kugira umuryango mwiza unezerewe, igikundiro, kubahwa muri sosiyete n'ibindi. Ibyo byose byiza rero umugore wese aba yifuza ntabwo byiza gutyo gusa kandi nta nubwo bizanywa n'isura nziza cyangwa se ikindi kintu cyose ubonera inyuma ahubwo bizanywa n'imico myiza y'imbere uba wifitemo. Gusa icyiza ni uko mico ishobora kwigwa.
Gukunda abandi : umugore wese wiyumvamo ko ashaka kugira ubwiza bw'umutima akwiye kwiga gukunda abandi. (...)

- Kwiyitaho
  • July 18th 2017 at 15:51

Umugabo wanjye ntabyara none ashaka ko mbyarana n'undi

By Patrick

Muraho neza ?
Mbere ya byose mbanje kubashimira uburyo mugira abantu inama zibafasha kwigobotora ibibazo biba bibakomereye. Nanjye nifuza ko mwangira inama. Amazina yanjye ntimuzayashyire ku rubuga bitazamviramo ibindi bibazo.
Ndubatse maze igihe kitari gito(imyaka 4) nshyingiwe. Umugabo wange ndamukunda cyane nawe akankunda, ndi IKINEGE, kandi sinagize n'amahirwe yo kugumana n'ababyeyi bange kuko bazize impanuka nkiri muto.
Ikibazo mfite rero ni iki : umugabo wange yararwaye tukiri muri (...)

- Ubuhamya
  • July 18th 2017 at 15:46
Before yesterdayagasaro.com

Uko wasukura uruhu rwo mu maso ukurikije ubwoko bwarwo

By Patrick

Uruhu rwo mu maso rukenera gusukurwa byihariye birenze koga gusa n'amazi n'isabune isanzwe, kuko iyo twisiga amavuta cyangwa se umwanda uva mu ruhu ubwarwo hari uturemangingo dupfuye ( cellule mortes) tuza ku ruhu tuba dukeneye kuvaho ngo uruhu ruhumeke. Uko gusukura rero bisaba kurukuba cyangwa se kuruhanaguraho imyanda mu buryo bwihariye.
Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, ufite uruhu rw'amavuta ruriho ibiheri byinshi, ufite urushaje kubera izuba cyangwa imyaka, ufite amabara menshi ndetse no (...)

- Kwiyitaho
  • July 17th 2017 at 16:19

Igitoki kirimo ishu n'ubunyobwa

By Patrick

Ibikoresho ku bantu 3 Igitoki 2 kg Isambaza zumutse grama 250 Inyanya 3 Igisate cy'ishu Ifu y'ubunyobwa garama 100 Igitunguru 1 Amavuta ibiyiko 2 Poivron 1 sereli utubabi 3 Umunyu Sauce tomate ikiyiko 1
Uko bikorwa Tunganya ibikoresho byose Shyushya amavuta ukarangemo igitunguru, poivron na sereli Bitangiye gushya ushyiremo inyanya na salsa Shyirmo igitoki uvange Sukamo amazi upfundikire bibire Kata ishu mo duto urishyiremo Ishu ritangiye koroha ngo rishye ushyiremo isambaza n'umunyu (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 17th 2017 at 16:19

Ibintu biranga umubyeyi mubi

By Patrick

Ubusanzwe buri wese afite uko yasobanura umubyeyi mubi ariko muri rusange umubyeyi mubi ni wa wundi utuzuza inshingano ze zo kurera cyangwa se yanazikora akazikora. Izo nshingano ni izo gutoza umwana we uburer en'ikinyabupfura ndetse no kumumenyera ibyo akeneye.
Waba urera umwana wabyaye cyagwa se urera uwo utabyaye ushobora kuba umubyeyi mwiza cyangwa se ukaba umubyeyi mubi. Ushobora kumva ko utari umubyeyi mubi ariko ukaza gutungurwa no gusanga urangwa n'ibintu biranga ababyeyi babi. (...)

- Kurera
  • July 17th 2017 at 16:19

Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda by'ukuri

By Patrick

Muraho bakunzi b'agasaro amagazine. Nkunda gusoma inkuru kuri iyi page yanyu n'inama abasomyi bagira abantu kandi nziza. Rero nanjye nkaba nifuza ko mungira inama. Maze imyaka ibiri nkundana n'umusore turushanano imyaka 8.
Mu by'ukuri ni umwana mwiza uzi ubwenge kandi wubaha abantu. Kuko Relationship yacu yari long distance akenshi twakoreshaga email na whatsapp muri communication . Mbere yabaga mu Rwanda nanjye mba mu mahanga ariko twakoze dossier ku buryo yaje.
Ibibazo mfite ni ibi. Mu (...)

- Ubuhamya
  • July 16th 2017 at 14:19

Inyama zitogosheje

By Patrick

Ibikoresho : Inyama 1kg Poivron 1 Tungurusumu udusate 2 duseye Cereli utubabi 4 Inyanya 4 nini Sosi tomate 1 Onja yo mu nyama 1
Uko bikorwa : Ronga inyama neza uzitogose zishye neza Kuramo amazi yozo uyashyire ku ruhande Reka inyama zisigaye mu isafuriya zibanze zumuke ku muriro muke Fata ibirungo byose usibye sosi tomate ubushyire mu isafuriya na za nyama upfundire Kuko ibyo birungo biba byabyaye amazi unyuzamo ikimamiyo kugirango inyama zifate ibirungo Ongeramo sosi tomate ukomeze (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 16th 2017 at 14:19

Uburyo butandukanye wasokozamo imisatsi migufi

By Patrick

Hari abantu bakunda imisatsi migufi badakunda imisatsi myinshi ku mutwe ndetse bakaba batanasuka. Abo bantu bashobora guhinduranya uburyo basokoza bigatum anabo basa neza mu buryo butandukanye nkuko uw'imisatsi miremire ahinduranya imisokoreze n'ibisuko.
Dore amafoto agaragaza modderi zitandukanye wasokoza ku misatsi migufi :
Moderi ya 1
Moderi ya 2
Moderi ya 3
Moderi ya 4
Moderi ya 5
Moderi ya 6
Gracieuse (...)

- Imisatsi
  • July 15th 2017 at 00:34

Imyambarire ya Michelle Obama nyuma yo gusohoka muri White House

By Patrick

Michelle Obama umufasha wa Barack Obama wahoze ari prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bagore b'abaprezida ba Amerika wari uzwiho kwambara neza kandi akaberwa.
Imyambarire ye yamenyekanye cyane ubwo umugabo we yari Perezida Amerika, aho Obama atakiri Perezida wa Amerika wakibaza niba Michelle Obama yarakomeje kugaragara mu myambaro nk'iyo yambaraga bakiri muri White House.
Dore amwe mu mafoto aragaza imyambarire ya Michelle Obama mu bihe bitandukanye nyuma yaho umugabo we (...)

- Ibikorwa
  • July 15th 2017 at 00:34

Isupu ya karoti n'ifi

By Patrick

Ibikoresho Ibitunguru 2 bito Ifi ya filet garama 700 Tungurusumu udusate 4 Karoti 2 nini Sereli utubabi 3 Inyanya 4 nini Amavuta
Uko bikorwa Shyushya isafuriya ushyiremo amavuta Shyiramo ibitunguru na tungurusumu wakase Harura karoti uyikatemo udusate na sereli ubyongeremo Ongeramo inyanya Shyiramo ifi n'umunyu uvange Sukamo amazi arengeye maze ureke bibire Bishyire muri mixeur ubisye neza Yifatishe umugati
Gracieuse (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 15th 2017 at 00:34

Ikinyobwa cyagufasha gutakaza ibiro no gusukura umubiri

By Patrick

Ubusanzwe amazi arimo indimu niyo yifashishwa cyane ku bashaka gutakaza ibiro no gusukura umubiri ariko ku bantu agora badakunda indimu hari ubundi buryo bakoresha bagatakaza ibiro kandi n'umubiri wabo ugakorerwa isuku y'imbere.
Icyo kinyobwa kinyobwa rero wakoresha ni amazi arimo pamplemouse na romarin.
Uko bikorwa Ufata amazi ashyushye ikirahure 1 ugakatiramo Β½ ya pamlemouse ukanagamo n'agashami ka romarin Reka bihore uyanywe ukibyuka mu gitondo cyangw ase ikindi hihe cyose wumva umaze (...)

- Kwiyitaho
  • July 13th 2017 at 15:57

Salade ya karoti na radis

By Patrick

Ibikoresho Garama 300 za karoti Radis 10 Thon garama 200 Ibigori bivunguye bihiye garama 150 Imbuto za sesame ikiyiko 1 Ibiyiko 3 bya huile d'olive Umutobe wa orange 1 Umutobe w'indimu 1 Igitunguru 1 Persil zikase ikiyiko 1 Umunyu na poivre
Uko bikorwa Ronga haroti uzirape Kata igitunguru mo guto Radis nazo uzironge uzkatemo udusate tw'utuzeru Tegura sauce vinaigrette ufashe amavuta uvangemo umutobe w'indimu n'uwa orange wongeramo umunyu na poivre. Onmgeramo igitunguru na persil (...)

- Deseri
  • July 13th 2017 at 15:57

Uko ababyeyi bakwirinda ko kuvuka k'umwana byangiza umubano wabo

By Patrick

Iyo umwana avutse bishobora gutuma abashakanye bishima cyane ariko nanone bakumva bahangayitse. Kubera ko muba muri ababyeyi bashya, mushobora gutungurwa no kubona ko igihe cyanyu cyose n'imbaraga zanyu zose muzabikoresha mwita ku mwana wanyu.
Kudasinzira hamwe n'ihindagurika mu byiyumvo bishobora gutuma imishyikirano yanyu izamo agatotsi. Wowe n'uwo mwashakanye mugomba kugira icyo muhindura kugira ngo mwite ku mwana wanyu kandi mubungabunge ishyingiranwa ryanyu.
Musobanukirwe uko umwana (...)

- Kurera
  • July 13th 2017 at 15:57

Umugabo wanjye ntagihaha kandi yimutse mu cyumba. Nkore iki ?

By Patrick

Mumfashe mungire inama :
Maranye n'umugabo imyaka ine dufite umwana umwe ariko ndatwite inda y'ukwezi n'igice. Kuva tubanye umugabo agira ingeso yo kugera bikabije najyaga mbyihanganira kuko nakoraga nkabikemura none nararwaye akazi karahagaze ndi mu rugo hashize amezi 2 ntakora.
Iyo ahashye kuva twabana agura umuceri n'ibishyimbo nta kindi habe na kimwe ibindi byoooosssse mu rugo nkabigura ngaceceka ngo tutavugana nabi kuko nigeze kubimubaza anyuka inabi ndamureka kandi ahembwa amafaranga (...)

- Ubuhamya
  • July 12th 2017 at 16:11

Sambusa zoroshye gukora

By Patrick

Ibikoresho : Inyama ziseye 1kg Seleri utubabi 7 Beef masala akayiko Maggi 1 Amazi 1l Ifarine 1/2 kg Umunyu muke Amavuta 2 l
Uko bikorwa : Togosa inyama hanyuma uzisye hamwe na sereri n'igitunguru zivange na maggi na beef masala Kora impapuro zo kuzingamo amasambusa : Kora ubugari (pate) ukoresheje amazi+farine +umunyu muke Yikore ifite umubyimba muto( epeseri) ntoya Ugenda ufata akabumbe gato gato ukarambure ukore impapuro zingana na sambusa ushaka gukora Shyira amavuta ku (...)

- Ifunguro ribanza
  • July 12th 2017 at 16:11

Impamvu zitera kwemerera uwuje wese ko mwabana n'ingaruka zabyo

By Patrick

Hari ubwo umukobwa agira ibimusukina bimutera kumva ko uwuje wese umusaba ko babana yahita yemera. Icyo gihe usanga adafata umwanya uhagije ngo atekereze bikaba byazatera uwo bagiye kubaka kubana nabi ndets eabandi bagasenya hadaciye kabiri. Gufata icyemezo cyo kurushinga bigomba gutandukana no kwemera uje. Uba ugomba guhitamo muri benshi n'ubwo batazira igihe kimwe !
Guhitamo uje bikunze kuba ku bakobwa bategereje umukunzi igihe kirekire ! Hagira rero uza uko yaba ameze kose ugahita uvuga (...)

- Urugo
  • July 12th 2017 at 16:11
❌