WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — June 22nd 2018The Kigali Post

Uganda: Johnson Bagoole wakiniye amakipe y'ibigugu mu Rwanda yatabarutse azize mugiga

By Nizeyimana Selemani

Umugande Johnson Bagoole wabaye umukinnyi mpuzamahanga w'ikipe y'igihugu ya Uganda Cranes ndetse akaba yarananyuze mu maipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Atraco, APR FC na Rayon Sports, yaraye yitabye Imana azize indwara ya mugiga.

Johnson Bagoole bakundaga kwita “JohnyBagz” yitabye Imana akiri muto kuko yari afite imyaka 38 gusa y'amavuko. Yaguye mu bitaro Lira Regional Referral Hospital nyuma y'amasaha 24 avanywe mu gace atuyemo ka Makindye i Kampala.

Johnson Bagoole yakiniye amakipe menshi yo mu karere arimo Sofapaka yo muri Kenya yabereye kapiteni

Hari hashize ukwezi uyu mukinnyi wabaye umwe mu bo hagati bakomeye muri aka karere arembye kubera malariya kugeza ubwo bamujyanaga mu majyaruguru ya Uganda ari naho yaje kugwa bivugwa ko ari mugiga imuhitanye.

Uyu mukinnyi yaherukaga gukinira Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona mu mu 2013 nyuma y'imyaka 9 itacyegukana

Bagoole yatangiriye gukina nk'uwabigize umwuga mu ikipe ya Iganga Town Council mbere yo kwerekeza muri Express Football Club aho yubakiye izna rikomeye kubera ubunyamwuga bwamurangaga, ubuhanga mu gutanga imipira no kuziba icyuho cyose cyo hagati mu kibuga.

Nyuma yaje mu Rwanda aho yanyuze muri APR FC na ATRACO (yaje gusenyuka), abakunzi ba Rayon Sports bo bakaba bamwibuka cyane ubwo yari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe yabo yatwaye igikombe cya shampiyona mu 2013.

Rayon Sports ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter yifurije iruhuko ridashira uyu mukinnyi

Bagoole yaje kwerekeza muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka SC ndetse akomereza muri Congo Kinshasa aho yakiniye AS Vita Club na Bukavu Dawa mbere yo guhagarika ruhago akisubirira iwabo muri Uganda.

Before yesterdayThe Kigali Post

Nyamagabe: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amukubise ifuni

By KP

Umugore wo mu Murenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe, yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa kwica umugabo we amukubise ifuni mu mutwe.

Uwo mugore w'imyaka 49 y'amavuko akekwaho kuba yishe umugabo we ku mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2018.

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi mu Murenge wa Mugano, Mukeshimana Jean Claude, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane ashingiye ku mutungo no gucana inyuma.

Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo no kuba umugabo yavugaga ko umugore we amuca inyuma. Ubwo nimugoroba batonganye bararwana umugore amukubita ifuni ahita amusiga mu rugo ajya kurara ahandi. Agarutse mu gitondo yasanze umugabo we ameze nabi ahita atabaza abaturanyi n'ubuyobozi tumujyana kwa muganga. Yashizemo umwuka tumaze kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Mugano.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma; biteganyijwe ko uzashyingurwa kuri uyu wa Kane.

Ubuyobozi bw'Umurenge bwavuze ko kuri uyu wa Kane buteganya kugirana inama n'abaturage kugira ngo bongere kubibutsa kwirinda amakimbirane n'ibindi byose byateza ingaruka mbi.

Uwo mugore n'umugabo bari bafitanye abana babiri ariko bashyamiranye badahari.

Inkuru ya IGIHE

  • June 21st 2018 at 02:32

Shema Deve afite ibyishimo byinshi nyuma yo kugaragara ku rutonde rw'abazitabira ‘Durban International Film Festival'

By Shyaka Eloi

Mu minsi mike ishize nibwo hamenyekanye urutonde ruzitabira iserukiramico rya kabiri muri Afurika rizwi nka ‘DURBAN INTERNATIONAL FILM FESTIVAL' aho kuri iyi nshuro byari iby'agaciro kubonamo umunyarwanda wandika akanatunganya filimi.

Tukimara kumenya aya makuru twegere uyu musore uzwi nka Shema Deve atubwira byinshi kuri iri serukiramico n'icyo abona cyakurikijwe ngo agaragare ku rutonde.

Shema Deve azitabira Durban International Film Festival

Mu magambo ye yagize ati “Mu by'ukuri kuboneka muri iri serukiramico byaranshimishije kuko ntago biba byoroshye nkuko mubizi ni irya kabiri muri Africa, izindi edition zabaye zagiye zigaragaramo abantu bakomeye muri uyu mwuga wa cinema ku rwego rwa Africa, rero ni ishema kuri njye no ku Rwanda muri rusange.

Ni ku nshuro ya 39 iri serukiramuco rigiye kuba

Filimi uyu musore yakoze yise 'Disconnected‘ niyo yatumye abona amahirwe kubera inkuru irimo yakoze ku batari bake barimo n'abategura iri serukiramico. Ni inkuru igaragara mu gihe cya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994' aho umusore yanga kwica umukobwa bakundana nyuma yo gushyiwaho igitutu na se umubyara ariko akanga agatsemba akavuga ko adashobora kwica umukobwa bakundana.

Iyi filime niyo yamuhesheje amahirwe

Shema Deve ntabwo ari iserukirauco rya sinema rya mbere yitabiriye kuko mu gihe cyatambutse yitabiriye n'iryitwa Cefalu Internationa Film festival ryo mu Butaliyani nabwo kandi iyi filimi ‘Disconnected' niyo yari yatoranyijwe.

Aganira na Kigali Post, uyu musore ukomeje kuzamura izina rye mu mwuga wa sinema yakomeje avuga ko aya ari amahirwe akomeye abonye avuga kandi ko ntakabuza abona hari indi imiryango bizamufungurira, akaba asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira bakamutera ingabo mu bitugu bityo ibikorwa bye bigakomeza bikagera ku gasongero.

Shema Deve ari kuzamuka neza mu mwuga wa sinema

Iri sekurukiramico ritegerejwe n'abatari bake rikazabera muri Afurika y'epfo kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2018. Tubabwire ko kandi hazanagaraga indi filime nyarwanda yitwa 'Akarwa' ya Yuhi Amuli.

Umunyakenyakazi yajyanye Diamond mu rukiko amwaka indezo

Nyuma y'igihe gito Hamisa Mobeto atangaje ko atwite indi nda ya Diamond, uyu mugabo yamaze kugezwa mu nkiko n'umunyakenyakazi, umushinja kumutererana we n'umwana babyaranye.

Uyu mugore witwa Gladys Butoto avuga ko we na Diamond babyaranye umwana w'umukobwa ufite umwaka n'igice witwa Patience. Ahamya ko yagerageje igihe kinini kuvugana na se w'umwana ariko biba iy'ubusa ahubwo agakomeza kumubeshya no kumwirengagiza, ibyatumye afata icyemezo cyo kugana inkiko.

Diamond agomba kwitaba urukiko

"Nari kwishimira kutanyura muri izi nzira ariko namaze kubona ko Diamond atubaha kandi azi neza ukuri. Iyo tubiganiraho tukumvika uko turera umwana wacu, sinarikuba hari ibyo nkimushakaho." Gladys aganira na Uwazi

Gladys kandi yatangaje ko Diamond yifuje ko bakora ibizamini by'amaraso byemeza ko uyu mwana ari uwe koko (DNA) ariko umunsi wo gukoresha iki kizamini, uyu mugabo arabura.

Diamond akomeje kuzenguruka mu bagore benshi

Rutanga Eric ukinira Rayon Sports yibarutse

By Jolie Chadia

Myugariro wa Rayon Sports, Eric Rutanga n'umukunzi we bibarutse umwana w'umukobwa, wishimiwe cyane na se ndetse ashimira cyane umukunzi we wamuhaye iyi mpano ikomeye.

Nk'uko yabigaragarije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rutanga yishimiye bikomeye kuba umubyeyi ndetse anashimira cyane umukunzi we wabimufashijemo, akunda cyane. Yagize ati "Kaze neza ku isi mukobwa wanjye, kandi ndashimira cyane umugore wanjye kubw'iyi mpano. Ndagukunda cyane."

Rutanga n'umukunzi we Umunyana Shemsa bamaze igihe bakundana ndetse akaba ahamya ko bitazatinda ngo bashingane urugo, dore ko uyu musore yamaze no guhindura idini, akibera Umuyisilamu, idini Shemsa abarizwamo kuko bitajya bipfa gukunda ko umukobwa wo muri iri dini arivamo asanze umugabo.



Gatsibo: Mu rugo rw'umuturage hafatiwe grenade n'amasasu

By KP

Mu rugo rw'umugabo witwa Mwihonge Cyprien utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, hafatiwe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade na magazine ebyiri z'amasasu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo mu rugo rwa Mwihonge hafatiwe izo ntwaro, amakuru akaba yatanzwe n'umugore we witwa Uwase Claudine binavugwa ko basanzwe bafitanye amakimbirane.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ayo makuru ati “Ku isaha ya saa saba n'iminota 45 (13:45) nibwo twamenye amakuru y'uko Mwihonge Cyprien wasezerewe mu Ngabo mu 2009 afite iwe mu rugo grenade na magazine ebyiri zuzuye amasasu.”

Izi ntwaro zashyizwe mu maboko y'inzego z'umutekano, Mwihonge we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Rugarama. Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.

Inkuru ya Igihe

  • June 20th 2018 at 13:42

Rwamagana: Umusore yicishije mugenzi we ifuni n'umupanga

By KP

Umusore wo mu mudugudu wa Nyakagarama, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Nyakariro ho mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano akurikiranyweho kwica mugenzi we witwa Ndacyayisenga Félicien, nyuma yo gucyocyorana ubwo yamusangaga yahira ubwatsi bw'amatungo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018, nibwo uwo musore w'imyaka 27 yatawe muri yombi amaze kwica Ndacyayisenga, nyuma yo guterana amagambo amuziza ko bamwita umujura none nawe akaba amusanze yiba ubwatsi .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Karango Alphonse, yabwiye ikinyamakuru Igihe, dukesha iyi nkuru ko uwo musore yari asanzwe ashinjwa kwiba, ndetse ko bigeze no kumuca ugutwi kubera ubujura.

Yagize ati “Yari asanzwe ari umujura, yari amaze gufungwa inshuro nyinshi, yari umuntu ujya mu nzu akiba amatungo. Uyu musore wundi we yari afite akazi akora ahantu akorera umuntu amuragirira amatungo, amusanga ahantu arimo yahira ubwatsi bwa bundi bwimeza mu ishyamba, afite kakantu bita akayuya (nanjoro).”

“Yamugezeho ariko ngo yari afite umugambi wo kujya kwica nyirarume (wa Ndacyayisenga) kuko ngo amwita umujura, aramubaza ati ‘kuki urimo wahira ubwatsi mu ishyamba ritari iryawe, si njye mujya mwita umujura, ubu wowe nturiho wiba?' Batangira guterana amagambo.”

Ndacyayisenga ngo yafashe ya nanjoro asa n'ujya kuyimukozaho amwiyama, nyamara kuko undi yari yitwaje umupanga n'ifuni, amukubita ya funi agwa hasi, afata umupanga amutemagura mu mutwe.

Uyu musore wahise atabwa muri yombi kandi ngo yari yaranavuye mu kigo ngororamuco, n'ubwo bitari byaramubujije gukomeza kwiba no kunywa ibiyobyabwenge.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Masaka kugira ngo ukorerwe ibizamini, naho ukurikiranyweho iki cyaha we ari mu maboko y'Ubugenzacyaha.

Inkuru ya Igihe

  • June 20th 2018 at 13:17

Umuhanzi Bizimana Loti wazize Jenoside agiye kwibukwa mu buryo bwihariye

By Chance Hirwa

Nyuma y'imyaka 24 umuhanzi Bizimana Loti yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasigaye bo mu muryango we, inshuti n'abakunze ibihangano bye bagiye kumwibuka no kongera kumuha icyubahiro.

Bizimana Loti wari umuhanga cyane mu bya muzika yakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe hambere zirimo iyabiciye cyane kurusha izindi yitwa ‘Patoro' [Nitwa Patron], Ntamunoza,Musanabera ,Cyabitama n'iyitwa ‘Uzaza ryari' yamukururiye gushinjwa ko yaririmbaga ashishikariza Inkotanyi gutaha mu Rwanda.

Bizimana agiye kwibukwa by'umwihariko

Uyu muhanzi yicanwe n'umuryango we mu minsi ya mbere Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira. Umuvandimwe we, Mwalimu Malonga Pacifique yateguye umuhango wo kwibuka Bizimana Loti uzahurirana no kumurika igitabo yise ‘Menya u Rwanda n'Abanyarwanda'.

Bizimana Loti azibukwa ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018 mu muhango uzabera muri Lycée de Kigali; ari nabwo Malonga azamurika igitabo avugamo Bizimana Loti, umugore we n'abana babo ndetse n'umuryango wabo wazize Jenoside.

Azibukanwa n'umugore we n'abana

Uko umwaka utashye, Bizimana Loti yibukwa mu buryo bwihariye, mu mwaka wa 2014 nabwo abo mu muryango we bamwibutse banashyira hanze album ye ‘Nitwa patron' yari igizwe n'indirimbo icumi z'amajwi n'amwe mu mashusho y'indirimbo z'uyu muhanzi yafatiwe mu bitaramo mu Bufaransa.

Inkuru ya Igihe

  • June 20th 2018 at 05:39

Update: Abakabakaba 30 bari baturutse muri Nyungwe ihana imbibi n'u Burundi nibo bateye i Nyaruguru

By KP

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Kamena, 2018 nibwo twumvise inkuru y'abagizi ba nabi bishe abantu banatwika imodoka ya Gitifu mu murenge wa Nyabimata.

Aganira na Radio Rwanda, umuvugizi wa Polisi, Bwana Theos Badege yahamije ko ababikoze bataramenyekana ariko ko aho baturutse hazwi kandi ko hagikomeje gukorwa iperereza ngo aba bantu bafatwe.

Yagize ati “…Ni abagizi banabi bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana ariko aho baturutse n'ibyo bakoze turabizi, bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata, akagari ka Nyabimata, umudugudu wa Rwerere, agace gahana imbibi n'ishyamba rya Nyungwe ari naho aba bagizi ba nabi baturutse, naryo ryinjira ukomeje mu gihugu cy'Uburundi.”

Baturutse muri Nyungwe, ihana imbibi n'u Burundi

Yakomeje kandi avuga ko abagabye iki gitero bari umubare munini kandi bari bitwaje imbunda za gisirikare, baciye muri Nyungwe ihana imbibi n'Uburundi bagahita bongera kuyitorokeramo, bakaba bagishakishwa, ati“Bari bitwaje imbunda, imbunda zizwi, izi abantu bamenyereye zikoreshwa n'abasirikare… Kumenya umubare biba bigoye kuko hari mu ijoro ariko ni abantu bari hagati 30 na 20.”

“Ntabwo baje ari igitero kigaragara ngo ukibone gutya, biciyemo ibice bigera kuri 3, abakomerekeje abo bantu, abagiye kuri SACCO, abagiye ku gasanteri. Muby'ukuri iyo inzego z'umutekano zitaba maso wenda haba habaye n'ibirenzeho, ari nayo mpamvu bahise basubirayo, ni hafi cyane y'iryo shyamba, bakoresheje iryo joro n'ishyamba, inzego zahise zitabara zirabakurikira, ubu tuvugana haracyariho kubashakisha n'iperereza.”

Iyi ni imodoka ya Gitifu, ubu uri mu bitaro nyuma yo kuraswa

Mu gusoza Badege yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeza ndetse ko inzego zaharaniye ko bidakomeza ndetse bakaba bakomeje guhumuriza abaturage.

Rutsiro: Umuganga yabyaje umugore yateye inda mu rugo iwe amupfiraho

By KP

Mu murenge wa Ruhango mu kagali ka Gihira umugore ukiri muto watewe inda n'umuganga maze yageza igihe cyo kubyara uyu muganga akamujyana iwe mu rugo ngo amubyaze ariko uyu mubyeyi arava kugeza apfuye, muganga nawe ahita ahunga.

Nk'uko tubikesha Umuseke, ibi byabaye mu cyumweru cyashize aho uyu wapfuye witwa Marie Claire Uwineza, inda imufashe yari yabanje kujya ku kigo nderabuzima cya Bitenga aho umuganga bivugwa ko wamuteye inda akorera.

Uyu muganga witwa ‘Faustin' ngo yahise asaba uyu mugore ko bajya iwe akamubyarizayo, nyuma yo kubyara ariko ngo yavuye amaraso kugeza ashizemo umwuka.

Uwineza yatewe inda ya mbere akiri umwangavu arabyara, iyi yari inda ya kabiri atwite. Umwe mu bavandimwe be yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona umuganga afata iwe akahahindura aho kubyarira.

Abonye uyu mukobwa apfuye, uyu muganga yahise atoroka kugeza ubu ntawuzi irengero rye.

Uwiziyimana Vestine Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Bitenga aho uyu muganga akora yabwiye Umuseke ko ibi byabayeho koko ariko nta byinshi yabitangazaho. Ati “ibyo koko byarabaye ariko ukeneye andi makuru wabaza izindi nzego zisumbuyeho kuko biracyari mu iperereza”.

Rutayisire Deo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango we yabwiye Umuseke ko umuganga wabyaje Uwineza bikamuviramo urupfu yagerageje gusibangaya ibimenyetso. Icyatumye bamukeka ngo ni uko yahise atoroka abonye umukobwa apfuye.

Uwineza watewe inda akiri umwangavu asigiye nyina umubyara abana babiri harimo nuwo yapfuye amaze kubyara.

  • June 20th 2018 at 02:56

Nyaruguru: Abitwaje intwaro bishe bamwe bashimuta abandi batwika n'imodoka ya Gitifu

By KP

Mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bateye SACCO bashimuta abahakora ndetse batera na Gitifu baramurasa banatwika imodoka ye.

Muri ubu bugizi bwa nabi abaturage 2 bahasize ubuzima abandi barashimutwa, iperereza rikaba ryatangiye.

“Byabaye hagati ya saa tanu n'igice na saa sita z'ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.” Kayitesi Collette, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage aganira na Igihe.

Imodoka ya gitifu ni uku yabaye

Kugeza ubu ababikoze ntibaramenyekana, tuba dukomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

  • June 20th 2018 at 02:24

World Cup 2018: Senegal yabaye ikipe nyafurika ya mbere ibonye intsinzi, Misiri irasezererwa, Uburusiya bukatisha itike ya 1/8 (Amafoto)

By Nizeyimana Selemani

Nyuma yaho ikipe enye muri eshanu zihagarariye Afurika zose zatsinzwe imikino ya mbere mu gikombe cy'isi, kuri uyu wa Kabiri amaso yari ahanzwe Senegal yagombaga gukina umukino wayo wa mbere mu itsinda H ihura na Polonye mu gihe Misiri mu mukino wayo wa kabiri n'Uburusiya nayo yari itegerejweho ko yashaka intsinzi yayo ya mbere iyigumisha mu irushanwa.

Umutoza Aliou Cisse n'abasore be barangajwe imbere na Sadio Mane ntibatengushye abanya-Senegal n'abanyafurika muri rusange bari barategereje intsinzi amaso agahera mu kirere.

Umutoza Aliou Cisse n'abakinnyi be bishimira intsinzi ya mbere ku mukino wambere nkuko Senegal yabigenje mu 2002 itsinda Ubufaransa

Ku munota wa 37 igitego cya mbere cya Senegal cyanyoye ku ishoti ryarekuwe na Idrissa Gana Gueye maze Thiago Cionek yitsinda igitego ari nako igice cya mbere cyarangiye.




Senegal yaherukaga mu gikombe cy'isi mu 2002, ahayishimiraga igitego cyayo cya mbere

Cionek nyumayo kwitsinda ntiyabyumvaga

Mu gice cya kabiri ikipe ya Polonye yaje isatira ishaka kwishyura ariko iza kwisanga yinjijwe igitego cya 2 ku munota wa 60 cyatsinzwe na Mbaye Niang wari ukiva hanze kuvurwa n'abaganga. Igitego cy'impozamarira ku ruhande rwa Polonye cyatsinzwe na Grzegorz Krychowiak ku munota wa 86.


Niang yari akinjira avuye kuvurwa nyuma yo kuvunika

Grzegorz Krychowiak yasubije umupira inyuma ataziko Niang yagarutse


Yahise awutanga umuzamu Szczesny


Yatsinze arebana n'izamu wenyine ashimangira intsinzi ya Senegal

Abakinnyi ba Senegal mu byishimo bikomeye nyuma yo kugaruka mu gikombe cy'isi nyuma y'imyaka 16 bakongera gutsinda umukino ufungura nkuko babigenje mu 2002


Ibyishimo byari byose ku bafana ba Senegal

Mbere y'uyu mukino hari habanje uwahuje Colombia yatunguwe n'Ubuyapani itsindwa ibitego 2-1 aho ikipe ya Colombia yakinnye iminota hafi 85 ari abakinnyi 10 nyuma y'ikarita itukura yahawe Carlos Sanchez kubera gukuramo umupira n'intoki.


Sanchez yahawe ikarita itukura yabaye iya kabiri yihuse mu mateka y'igikombe cy'isi



Shinji Kagawa yahise aboneza penaliti mu izamu ryari ririnzwe na Ospina



Colombia yishyuye igitego cya mbere kuri coup franc bateye igendera hasi umuzamu ashiduka warenze umurongo

Quintero yishimira kugarura ikipe ye y'abakinnyi 10 mu mukino

Kapiteni Radamel Falcao na bagenzi be bishimira igitego cyo kwishyura


Abafana ba Colombia bashyigikira ikipe yabo

Yuya Osako yateretsemo igitego cya 2 ku munota wa 73 cyaciye intege Colombia yari yahanyanyaje


Abayapani batangiranye intsinzi batakekerwaga

Undi mukino wari uhanzwe amaso wanakinwe nyuma y'indi yo kuri uyu wa Kabiri ni uwahuje Uburusiya imbere y'imbaga y'abafana babwo kuri stade ya St Petersburg yagombaga gutsinda Misiri kugira ngo ikatishe itike ya 1/8 mu gihe abanyamisiri bari bagaruye Mo Salah nabo bashakaga gutsinda umukino wabo wa mbere kugira ngo bagaruke mu irushanwa nyuma yo gutakaza umukino wa mbere bakinnye na Uruguay, ariko ntibyakunze kuko Uburusiya bwatsinze 3-1.

Aya makipe yombi yari afite umukino ufite byinshi uvuze ku hazaza hayo muri iki gikombe cy'isi

Salah yari yagarutse ariko byagaragaye ko atarakira neza

Abanyamisiri bari bishimiye kongera kubona umucunguzi wabo Salah mu kibuga gusa nta kinini yabafashije


Kapiteni wa Misiri Fathi yiteye igitego cya mbere, aba umukinnyi wa gatatu w'ikipe yo muri Afurika witsinze muri iki gikombe cy'isi cyo mu Burusiya

Ntiyabyumvaga


Cheryshev wigaragaje ku mukino wambere atsinda ibitego 2 yinjiye asimbuye, yahawe icyizere noneho cyo gutangira maze nubundi yongera guhagurutsa abafana, ubu we na Ronaldo nibo bafite ibitego byinshi (3)

Ibitego 2 bya nyuma by'Uburusiya byinjiye bikurikiranye bihuhura icyizere cya Misiri

Artem Dzyuba yishimiraigitego cya 3, kikaba icya kabiri atsinze kuko mu mukino ubanza banyagiyemo Arabiya Sawuditi yari yatsinze igitego cya 4 muri 5 batsinze

Mo Salah ntiyiburira, yategewe mu ruuga rw'amahina, umusifuzi abanza kuvuga ko ari hanze yarwo bityo ari coup franc ariko aza kunganirwa n'abasifuzi bifashisha amashusho (VAR), birangira atanze panaliti

Muri iki gikombe cy'isi 'Video Assistant Referee' irimo gutuma igisubizo mu kunganira abasifuzi amakosa batabonye

Mo Salah yayiboneje mu izamu ariko iminota yari yagiye nta kinini byahinduye

Stanislav Cherchesov, umutoza w'Abarusiya yishimana n'abakinnyi be nyuma yo kuba ikipe ya mbere yizeye gukomeza muri 1/8

Abafana b'Uburusiya ikipe yabo ikomeje kubaha ibyishimo nubwo benshi nta cyizere bari bayifitiye ko izarenga amatsinda

Mo Salah na bagenzi be basigaje gukina umukino wa nyuma na Arabiya Sawudite wo kurangiza umuhango

Amafoto: Daily Mail

Gatsibo: Gitifu w'Akagari yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana

By KP

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho gusambanya umukobwa w'imyaka 16.

Uyu Gitifu ashinjwa ko yasambanyije uwo mwana mu myaka ine ishize, ndetse ngo baranabyaranye.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo muyobozi yafashwe hamenyekana amakuru y'ibyo ashinjwa. Yagize ati “Iyi nkuru ni yo uwo Gitifu w'Akagari ka Gakorokombe ari mu maboko ya Polisi. Yafashwe uyu munsi nyuma y'amakuru yamenyekanye ko hari umwana w'imyaka 16 yasambanyije, ubu uyu ahetse undi w'imyaka ine. Buri gihe iyo tumenye ikirego nk'iki turagikurikirana.

Uru rubuga rwanditse ko rufite amakuru ko Gitifu w'Akagari yiyemerera ko baryamanye ariko akavuga ko umwana atari uwe kuko atari we babonanye wenyine.

Gitifu w'Akagari ukurikiranyweho gusambanya uwo mukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 191 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana (utarageza ku myaka 18 y'ubukure), ahanishwa igifungo cya burundu y'umwihariko ariko ikanagaragaza ko igihe gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa uburwayi budakira, uwabikoze hejuru y'igifungo cya burundu y'umwihariko ahanishwa n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.

  • June 18th 2018 at 18:49

Nirisarike ushyigikiye Ububiligi n'Ubufaransa mu gikombe cy'isi, yongereye amasezerano muri AFC Tubize

By Nizeyimana Selemani

Mu gihe imikino y'igikombe cy'isi ikomeje, ntibibujije ko ku rundi ruhande amakipe akomeza kwiyubaka abakinnyi bongera amasezerano cyangwa bakajya ahandi. Ugezweho ku bitureba nk'abanyarwanda ni myugariro mpuzamahanga w'Amavubi, Salomon Nirisarike wongereye amasezerano y'umwaka mu ikipe ye ya AFC Tubize.


Salomon Nirisarike ni umwe muri ba mugariro b'abanyarwanda bafite n'ubuhanga bwo gutsinda

Nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane w'imikino akaba umwe mu bakinnyi bifashishijwe cyane muri iyi kipe, Salomon Nirisarike yakomeje gusabwa n'ubuyobozi bwayo kuba yakongera amasezerano gusa bitinzwa nuko yifuzwaga nandi makipe atandukanye ariko nyuma yo kumuha ibyo yifuzaga byose ndetse bakamwereka gahunda ihamye bafite yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubu yamaze kongera amasezerano y‘umwaka umwe muri AFC Tubize yari amazemo imyaka 2.

Tuganira na Nirisarike yagize ati “Yego, nongereye amasezerano y'umwaka umwe kugeza tariki ya 30 Kamena 2019. Impamvu nayongereye baranyegereye bambwira ko umwaka utaha bashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ngira ibyo mbasaba mbona ntacyambuza gusinya.”

Ni umwe muri ba kizigenza bafatiye runini AFC Tubize

Umwaka ushize Salomon Nirisarike yakinnye imikino 33 yose mu mikino 34 ikipe ya AFC Tubize yakinnye mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, aho nubwo ari myugariro yabashije kuyitsindira ibitego 3 ndetse aba umwe mu bakinnyi bagize ikipe y'icyumweru inshuro zirenga eshatu muri iyi shampiyona.



Salomon Nirisarike yagiye agaragara mu ikipe y'icyumweru ikorwa n'abasesenguzi ba shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri

Aganira na Kigali Post, uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko yavuze ko uyu mwaka uri imbere yifuza kurushaho gukora neza kugira ngo ku mpera y'amasezerano ye azabashe kubona ikipe nziza mu Bubiligi cyangwa hanze.

Yiteguye gufasha AFC Tubize kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Ku bijyanye n'uburyo arimo abona igikombe cy'isi ndetse n'amakipe ashyigikiye, Nirisarike yadutangarije ko ashyigikiye Ubufaransa ndetse n'Ububiligi anafitiye ubwenegihugu ndetse iki gihugu kikaba cyaranamubyariye umugeni dore ko umugore we ari umubiligikazi. Ati “Nziko imwe muri izi izagitwara.

Mu gikombe cy'isi, Nirisarike ashyigikiye Ababiligi n'Abafaransa, amakipe yombi yatangiye atsinda imikino yayo y'umunsi wa mbere wo mu matsinda

Nirisarike agiye kumara imyaka hafi 7 akina ku mugabane w'Uburayi aho yagiye akiri muto, ubu akaba amaze kuba umugabo w'abana babiri

Abahungu be na sekuru wabo

Salomon Nirisarike wavukiye i Rubavu mu Burengerazuba bw'U Rwanda, yakiniye ikipe y'Isonga mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu 2012 muri Antwerp FC yo mu Bubiligi yavuyemo muri 2014 ajya muri Saint Trond nayo yo muri iki gihugu yanafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere anakinanayo nayo umwaka umwe mbere y'uko arambagizwa na AFC Tubize mu 2016.

Ntihazagire utinyuka gukina indirimbo zanjye nimpfa-Ray C

By Jolie Chadia

Umuhanzikazi Ray C wo muri Tanzania, n'umujinya mwinshi yiyamye abanyamakuru bakina indirimbo z'umuhanzi wapfuye, ndetse we abihanangiriza ko hatazagira ukina indirimbo ye mu gihe azaba yapfuye.

Ibi uyu muhanzikazi yabivuze nyuma y'igihe gito umuhanzi wo mu gihugu cyabo witwaha Sam wa Ukweli yitabye Imana azize uburwayi, aho yafashwe ari muri studio hanyuma akajyanwa kwa muganga, aho yapfiriye.

Iyi nkuru yababaje benshi, bituma agarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye ari ibyandika, televiziyo ndetse na radio ndetse byose bigaherekezwa n'ikinwa z'indirimbo ze kenshi cyane.

Ray C ntiyishimiye na gato ko indirimbo za Sam zikinwa ari uko yamaze gupfa

Ibi rero byateye Ray C umujinya, kuko abanyamakuru bibutse gukina indirimbo za Sam wa Ukweli kandi ntacyo bikimumariye ndetse we abihanangiriza ko batazibeshya ngo bakine ize. Yagize ati "Rimwe na rimwe njya nibaza ikitagenda ku banyamakuru b'ino. Ugomba gupfa kugira ngo indirimbo zawe zikinwe cyane, yewe n'izo utari wagashyize ahagaragara. Bimaze iki gushyigikira umuntu ari uko yapfuye? Njye nimpfa ntihazagire utinyuka kunkinira indirimbo."

Ngo ntashaka umukinira indirimbo ari uko yapfuye

Ray C ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina rikomeye muri muzika ya Tanzania ndetse na Afurika y'Iburasirazuba, nyuma aza kubihagariga ndetse aza no kugira ikibazo cyo kuba imbata y'ibiyobyabwenge, ariko ubu arimo kuwugarukamo mu buryo butaragera ku rwego nk'urwo yahozeho.

Kiyovu Sports yaterewe mpaga ku kibuga cyayo

By KP

Ibura ry'ingobyi y'abarwayi (imbangukiragutabara) ku kibuga cyo ku Mumena ritumye ikipe ya Kiyovu Sports iterwa mpaga n'ikipe ya Kirehe Fc mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona.

Ikipe ya Kirehe Fc na Kiyovu Sports zagereye ku kibuga ku masaha yateganyijwe ariko umukino nyir'izina utinda gutangira kubera ko ingobyi y'abarwayi (Ambulance) yagomba kuba iri ku kibuga itahagereye igihe.

Ambulance niyo yatumye Kiyovu iterwa mpaga

Abasifuzi b'umukino babanje gutegereza iminota 15 nk'uko amategeko ya Ferwafa abivuga ariko iyo minota irinda irangira ndetse hanarenga indi minota igera kuri itanu.
Kiyovu Sports yashatse gutira ambulance yari ku mukino wa AS Kigali na Police FC ariko yahageze byarangiye, igarurwa kuri Stade Regionale i Nyamirambo.

Kirehe itahanye amanota 3 idakinnye

Nyuma y'iyo minota abasifuzi bahamagaye ba kapiteni b'amakipe yombi babawira ko Kirehe Fc ibonye amanota atatu ariko idakinnye.

Kirehe FC ihise igira amanota 31 ku rutonde rwa shamiyona itera umugongo ibyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Inkuru ya Ruhagoyacu

  • June 18th 2018 at 12:14

Amafoto: Dutemberane stade 12 zo mu mijyi 11 y'Uburusiya zirimo kwakira igikombe cy'isi

By Nizeyimana Selemani

Nk'uko byari biteganijwe, ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 14 Kamena 2018 ni bwo igikombe cy'isi cyatangiye aho umukino wa mbere Aburusiya mu rugo banyagiye Arabiya Sawudite bari kumwe mu itsinda A (5-0), umukino wabereye kuri stade ya Luzhniki y'i Moscow ari nayo izakira umukino wa nyuma.

Muri iyi nkuru tugiye kubatembereza mu mafoto, amasitade yose hamwe 12 aherereye mu mijyi 11 irimo yakira iyi mikino y'igikombe cy'isi gihatanirwa ku nshuro ya 21 mu mateka.

Reba aya masitade

Kazan Arena

Iyi sitade yashushanyijwe n'umuhanga wanakoze umushinga wa Wembley stadium(stade Nkuru y'Ubwongereza) na Emirates

Ifoto yo mu kirere igaragaza imiterere y'iyi stade

Iyi stade iherereye mu mujyi wa Kazan ikaba yarafunguwe mu 2013, ikiniraho ikipe ya Rubin Kazan. Yakira abantu ibihumbi 45,379.

Iyi sitade ni yo yakiriye umukino wo mu itsinda C wahuje Ubufaransa na Australia ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena.

Indi mikino izakira Iran vs Spain, (Group B, tariki ya 20 Kamena), Polonye na Colombia (Group H, tariki ya 24 Kamena), Koreya y'Amajyepfo n'Ubudage (Group F, tariki ya 27 Kamena). Uretse imikino yo mu matsinda, iyi stade izanakiraumukino umwe wa 1/8 uzaba tariki ya 30 Kamena ndetse n'umukino umwe wa ¼ uzaba tariki ya 06 Nyakanga.

Ekaterinburg Arena

Ni stade igaragara neza mu gihe hari ikirere gifite umucyo

Hari igice cyongeweho nyuma kugira ngo iyi sitade ibashe kwakira abantu bari hejuru y'ibihumbi 35,000 nkuko FIFA ibitegeka

Iyi sitade yakira abafana ibihumbi 35,000, yafunguwe mu 1957, izakongera kuvugururwa hagati ya 2014-2017). Ikipe iyikiniraho ni FC Ural.

Iyi sitade iri mu birometero 1800 uvuye i Moscow na 2 300 uvuye Saint Petersburg ni yo yakiriye umukino wo mu itsinda A wahuje Misiri na Uruguay ku wa Gatanu ushize tariki ya 15 Kamena. Iyi sitade kandi izakira Ubufaransa na Peru (group C ku ya 21 Kamena), Ubuyapani na Senegal (Group H ku ya 24 Kamena) na Mexique na Suwede (Group F, ku ya 27 Kamena).

Fisht Stadium

Iyi stade yitiriwe umusozi wa Fisht, agasongero ku musozi gaherereye mu gace k'imisozi ka Caucase, mu ibara ryayo ryiganjemo ubururu bituma hari n'abavuga ko ari mu nyanja y'ubururu, iyi stade izakira imikino 6

Kimwe nka stade ya Ekaterinburg, abafana baherereye muri iyi nguni ya stade bashobora kutoroherwa no kureba abakinnyi bemera

Iyi yakira abantu ibihumbi 47,659, yafunguwe mu 2013, yakirirwaho imwe mu mikino y'Uburusiya. Niyo yakiriye umukino wo mu itsinda B wahuje Portugal na Esipanye ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena.

Iyi siatade kandi igomba kwakira umukino wo mu itsinda G hagati y'Ububiligi na Panama ku ya 18 Kamena. Izakira kandi umukino wo mu itsinda F hagati y'Ubudage na Suwede ku ya 23 Kamena. Australia na Peru zo mu itsinda C nazo zizakinira hano ku ya 26 Kamena. Iyi sitade izakira umukino wa 1/8 ku ya 30 Kamena hamwe n'umukino wa ¼ ku ya 07 Nyakanga.

Kaliningrad Stadium

Ni yo stade rukumbi iri ku kirwa kiri hanze y'ubutaka bugari bw'Uburusiya

Iyi sitade yakira abantu ibihumbi 35,212, yafunguwe mu 2018, ikaba ikiniraho ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Burusiya yitwa Baltika Kaliningrad. Niyo sitade itari ku butaka bw'Uburusiya kuko iherereye ku kirwa cy'Uburusiya kiri hagati ya Polonye na Litwaniya.

Igomba kwakira imikino ine harimo uwo mu itsinda D wahuje Croatia na Nigeria ku ya 16 Kamena. Uwa Seribiya n'Ubusuwisi mu itsinda E ku ya 22 Kamena, uwa Esipanye na Maroc mu itsinda B ku ya 25 Kamena hamwe n'uzahuza Ubwongereza n'Ububiligi mu itsinda G ku ya 28 Kamena.

Spartak Stadium

Iyi stade inyuma itatswe n'amagana y'amabara abengerana y'umutuku n'umweru ayizengurutse mu buryo bugaragara neza

Iyi stade idashamaje mo imbere, izakira imikino itanu

Yakira ibihumbi 45,360. Yafunfuwe mu 2014, ikiniraho ikipe ya Spartak Moscow ndets n'imwe mu mikino y'ikipe y'igihugu.

Imikino igomba gukinirwaho ni: Argentina na Iceland, itsinda D, 16 Kamena. Polonye na Senegal, itsinda H, 19 Kamena. Ububiligi na Tunisia, itsinda G, 23 Kamena. Serbia na Brazil, itsinda E, 27 Kamena na 1/8 ku ya 3 Nyakanga.

Luzhniki Stadium

Stade y'agaciro mu Burusiya izakira umukino ufungura ndetse na finali ya 'World Cup 2018'

Yubakiwe kwakira ibirori bikomeye, ikaba ari nayo stade y'ikipe y'igihugu y'Uburusiya aho yakira abantu ibihumbi 81,000

Yafunguwe mu 2017 ariko sitade ya mbere yubatswe mu 1955, iza kongera kuvugururwa mu 2013.

Yateganyirijwe kwakira imikino 7 irimo: ufungura wahuje Uburusiya na Arabiya Sawudite, uwahuje Abadage na Mexique mu itsinda F, uzahuza Portugal na Maroc mu itsinda B ku ya 20 Kamena, Danmark n'Ubufaransa mu itsinda C ku ya 26 Kamena. Izanakira kandi umukino wa 1/8 ku ya 01 Nyakanga, yakire uwa ½ ku ya 11 Nyakanga n'umukino wa nyuma ku ya 15 Nyakanga.

Nizhny Novgorod Stadium


Inyuma y'iyi stade aho izuba rirengera hari katederari ya Alexandre Nevski

Yakira ibihumbi 44,899, yarangije kubakwa muri iyi mpeshyi, ikaba ikiniraho ikipe ya Olimpiyets Nizhny Novgorod.

Izakira imikino 6 y'igikombe cy'isi. Sweden na Koreya y'Epfo mu itsinda F ku ya 18 Kamena, Argentina na Croatia mu itsinda D ku ya 21 Kamena, Ubwongereza na Panama mu itsinda G ku ya 24 Kamena, Ubusuwisi na Costa Rica mu itsinda E ku ya 27 Kamena, umukino wa 1/8 ku ya 01 Nyakanga hamwe n'umwe mu mikino ya ¼ ku ya 06 Nyakanga.

Rostov Arena

Iyi stade nshya nyuma y'igikombe cy'isi ni ho ikipe ya Rostov izajya yakirira imikino yayo

Nubwo imbere itagaragara neza cyane, iyo amatara yayo yakijwe mu ijoro iba igaragara neza

Iyi sitade yafunguwe mu 2018 ikaba yakira abantu ibihumbi 45,000. Ni yo yakiriye Brazil n'Ubusuwisi, izanakira kandi Uruguay na Arabiya Sawuditi mu itsinda A ku ya 20 Kamena, Koreya y'Epfo na Mexique mu itsinda F ku ya 23 Kamena, Iceland na Croitia mu itsinda D ku ya 26 Kamena hamwe na 1/8 ku ya 02 Nyakanga.

Saint Petersburg Stadium

Ubwo yubakagwa iyi stade yatwaye 548% by'ingengo y'imari, ikaba ibarirwa agaciro ka miliyani imwe na miliyoni 14 z'amapawundi

Iherereye mu mujyi w'icyambu wa Saint Petersburg wahoze ari umurwa mukuru w'Uburusiya mu bihe byashize

Yafunguwe mu 2017, ikaba yakira abafana ibihumbi 64,287, igakiniraho ikipe ya Zenit St Petersburg. Yakiriye Maroc na Iran mu itsinda B, izanakira Uburusiya na Misiri mu itsinda A ku ya 19 Kamena, Brazil na Costa Rica mu itsinda E ku ya 22 Kamena, Nigeria na Argentina mu itsinda D ku ya 26 Kamena.

Izakira kandi umwe mu mikino ya 1/8 uzakinwa ku ya 03 Nyakanga, umwe wa ½ uzakinwa ku ya 10 Nyakanga hamwe n'uwo guhatanira umwanya wa 3 ku ya 14 Nyakanga.

Samara Arena


Ni imwe muri stade nshya zanatinze kuzura

Yakira ibihumbi 44,918 ikaba izakinirwaho na Kylia Sovetov yo mu cyiciro cya mbere mu Burusiya. Yakiniweho umukino wa Costa Rica na Serbia mu itsinda E, izanakira Denmark na Australia mu itsinda C ku ya 19 Kamena. Uruguay na Russia mu itsinda A ku ya 21 Kamena. Senegal na Colombia mu itsinda H ku ya 25 Kamena. Umwe mu mikino ya 1/8 uzakinwa ku ya 02 Nyakanga hamwe n'umukino umwe wa ¼ ku ya 07 Kamena.

Mordovia Arena


Iyi stade nayo iracyari nshya kuko yafunguwe umwaka ushize wa 2017

Iyi yakira abafana ibihumbi 44,41, yafunguwe mu 2017, nyuma y'igikombe cy'isi ikaba izakinirwaho n'ikipe yo muri aka gace yitwa Mordovia Saransk ibarizwa mu cyiciro cya 3.

Mu gikombe cy'isi igomba kwakira imikino ine harimo uwa Peru na Denmark wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena, uwa Colombia n'Ubuyapani mu itsinda K ku ya 19 Kamena, Iran na Portugal mu itsinda B ku ya 25 Kamena na Panama na Tuniziya mu itsinda G ku ya 28 Kamena.

Volgograd Arena

Iyi niyo izakira umukino wa mbere mu itsinda G hagati y'Ubwongereza na Tuniziya ihagarariye Afurika

Ni imwe muri stade iteye mu buryo bwakurura abafana bazaba bari mu Burusiya ariko iri kure cyane y'umurwa mukuru aho iri mu ntera ya kilimetero 1000 mu majyepfo

Iyi yakira abafana ibihumbi 45,568, yafunguwe mu 2018 igakiniraho ikipe ya Rotor Volgograd yo mu cyiciro cya kabiri mu Burusiya. Iyi ni yo Ubwongereza butangiriraho bukina na Tuniziya mu itsinda G kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kamena.

Izaberaho kandi umukino wa Nigeria na Iceland mu itsinda D ku ya 22 Kamena, rabiya Sawudite na Misiri mu itsinda A ku ya 25 Kamena hamwe n'Ubuyapani na Polonye mu itsinda H ku ya 28 Kamena.

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

By KP

Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z'uruganda Premier Tobacco Company rw'umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w'inkiko w'Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry'uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd' ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by'ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, ati "Turacyanze nk'ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera."

Umuhesha w'inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y'igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yagize ati "Muri iyi cyamunara rero igiciro cyatanzwe ni igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir'umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho."

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y'itabi ry'uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd' yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y'u Rwanda miliyoni 512.

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, muri Werurwe yabwiye IGIHE ati “Niba se amafaranga atavuyemo tugomba gushaka aho amafaranga azaturuka, niba bafite indi mitungo tuzayashaka mu yindi mitungo.”

Tusabe aherutse gutangaza ko umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye.

Inkuru ya Igihe

‘Iyo menya… sinari gushakana na we' Umugore wa Zinedine Zidane

By Jolie Chadia

Iyo uvuze Zinedine Zidane benshi bumva umugabo w'ibigwi bikomeye dore ko yageze kubitagerwaho na benshi, yubaka izina rikomeye cyane muri ruhago, ariko mu buzima bwe busanzwe burya nabwo ngo ni umugabo unezerewe cyane.

Kuva afite imyaka 17 y'amavuko, Zizou yakundanye n'umukobwa witwa Veronique hanyuma bashingana urugo, kugeza ubu bakaba bamaze kubyarana abana 4 b'abahungu fils, Enzo, Luca, Théo na Elyaz. Birumvikana ko bamaranye imyaka isaga kimwe cya kabiri cy'iyo bamaze ku isi, bityo baraziranye ndetse bahamya ko ibyabo byarenze urukundo rusanzwe ahubwo babaye inshuti zo ku rwego rwo hejuru.

Zidane na Veronique n'abahungu babo

Mu minsi yashize Zizou yavuze uburyo afata Veronique ati “Ubuzima bwacu twabwubakiye hamwe, inzira zacu ziruzuzanya kandi ibyo nibyo bihebuje. Iyo mukoze umuryango, iyo mwubatse ikintu nk'iki, mugerageza kubikorera ubuzima bwose kandi iyo biciyemo biba byiza cyane. Mukesha byose.”

Nubwo urukundo ari rwose kuri aba ariko, Veronique we yatangaje ibyatunguye benshi aho yahamije ko nubwo akunda Zizou yari kwishimira kubana na we atari umuntu uhanzwe amaso na benshi, ndetse ahamya ko iyo amenya ko ari uku byari kumera atari kwemera kumushaka.

Zidane yemera ko Veronique ari ubuzima bwe, nyamara we ngo iyo amenya...

Yagize ati “Iyo menya ko yari kuba icyamamare nk'uko ari ubu, sinzi ko nari kwemera gushakana na we.”

Zinedine Zidane bakunze kwita Zizou ni umugabo wubatse ibigwi muri ruhago, akaba yarashakanye na Veronique Zidane mu mwaka wa 1994.


Kim Kardashian yatuye Se utakiriho ubutumwa bwakoze benshi ku mutima

By Jolie Chadia

Umukinnyi wa filime mpamo, umunyamideri ndetse n'umucuruzi, Kim Kardashian yakoze benshi ku mitima, mu butumwa yandikiye se utakiriho, amubwira urukundo rukomeye amufitiye.

Abicishije kuri Instagram, Kim Kardashian yashyizeho ifoto ye na se, amukikiye akiri umwana muto maze ayiherekeresha amagambo yuje urukundo n'urukumbuzi rwinshi, ibyakoze benshi ku mutima.

Yanditse ati “Ndabizi ko ibi mbyanditse hakiri kare, ariko uri mu mutima wanjye cyane muri uyu mugoroba. Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo (father's day) ku mubyeyi uruta abandi bose ku isi. Ndagukumbuye cyane papa!”

Benshi mu bamukurikirana bahise bamwandikira ubutumwa bumukomeza ndetse banamwizeza gukomeza kumuba hafi.

Se wa Kim Kardashian yitwaga Robert George Kardashian akaba yarapfuye mu mwaka wa 2003, azize kanseri yo mu muhogo.

Kim Kardashian n'abavandimwe be bahuje se Khloe Kardashian, Kourtney Kardashian, Robert Kardashian Jr bari kumwe na se Robert Kardashian

❌