WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 29th 2017UMUSEKE

Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

By Ange Eric Hatangimana
Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo […]

Umugore n’abana be 2 baguye muri ya mpanuka bashinguwe. Umugabo asigaye wenyine

By Chief Editor
Urupfu rurababaza cyane, ariko ni bacye muri iki gihe bajya ku irimbi gushyingura mumva eshatu icya rimwe z’abantu bawe ba hafi gutya. Ni agahinda katagira ikigero kuri Regis Kamugisha umaze gushyingura umugore we n’abana babiri mu irimbi rya Busanza kuri iki gicamunsi. Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni ya Shyorongi. […]

Mu mideli haravugwamo kwikunda no gusuzugurana

By Ange Eric Hatangimana
Nta gihe kinini gishije mu Rwanda hatangijwe ubundi bwoko bw’imyidagaduro bushingiye mu kumurika imideli, ubu ikiri kuvugwa muri uru ruganda rw’imideli  ni amakimbirane ashingiye ku kwikunda, kutubahana n’ibindi. Kuva mu 2005 nibwo hatangiye kuzamuka amazina ya bamwe mu bakora akazi ko kumurika imideli no kuyihanga, ibi bisa n’aho byari bishya ku Banyarwanda cyane ko wari […]

Abanyarwanda 90% ntibizigama…Ikiciro cya 1 cy’Ubudehe bazajya bazigamirwa 100%

By Chief Editor
Minisitiri Gatete abwira itangazamakuru iby'uyu mushinga wo gufasha no gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwizigamira by'igihe kirekire*Abatizigama kuko batishoboye Leta igiye kubibafashamo *Izabazigamira mu gihe cy’imyaka itatu gusa *Mu kiciro cya mbere cy’ubudehe Leta izakuzigamira 100% *Abizigamira ubu ngo ntibakwiye kuzahura n’ikibazo abizigamiye cyera ubu bavuga Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuriye abayigize uburyo bushya bwo gufasha abanyarwanda benshi kwizigamira no gufasha abatishoboye […]

U Rwanda na DRC mu nama yiga ku gucukura Gas Methane mu Kivu

By Jean Pierre Nizeyimana
Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera hahuriye inama nyunguranabitekerezo ya gatatu hagati y’abahanga mu binyabuzima, ubutabire, ubumenyi bw’Isi n’abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe aho imirimo yo gucukura Methane mu Kivu igeze no kureba uko yakorwa neza kurushaho hatangijwe ibidukikije kandi mu buryo bugirira akamaro impande zombi. U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo […]

Inyerezwa ry’amata y’abana bafite imirire mibi ku kigo nderabuzima cya Gitarama

By Chief Editor
Ku kigo nderabuzima cya GitaramaMuhanga – Inzego z’Umutekano ziherutse gufata amakarito y’amata yenda kuzura imodoka ya Police ya (Camionette) yari agenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi  bagana ikigo nderabuzima cya Gitarama cyo mu Murenge wa Shyogwe. Ayo mata yafashwe yari yanyerejwe na bamwe mu bakozi bahakora kugira ngo bayashyire imiryango yabo. Amakuru Umuseke wahawe n’abantu batandukanye  barimo n’abakozi bakorera […]

Kibirizi; ahishwe abagore n’abana by’umwihariko muri Jenoside

By Chief Editor
Abayobozi banyuranye barimo umuyobozi wa IBUKA, umuyubozi w'Akarere, Guverineri Mureshyankwano, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Minisitiri Seraphine wa MIDIMAR, Minisitiri Esperance wa MIGEPROF, Hon Donatille n'abandi...Aha Mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza mu gihe cya Jenoside abagore n’abana bishwe by’umwihariko kuko ngo hari umubare w’abagabo babashije gucika cyane bakambukira hakurya i Burundi. Ku rwibutso rwaho hashyinguye abagore n’abana bagera kuri 437, aha niho habereye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru. Judithe […]

Muhanga: Umupolisikazi yiyemeje kurera umwana wasizwe na nyina urwaye mu mutwe

By Ange Eric Hatangimana
Muhanga – Donatille Ntabanganyimana Umupolisikazi ukorera kuri Station ya Polisi ya Nyamabuye unatuye mu Mujyi wa Muhanga ni we wahisemo kurera umwana wari wabuze umutwara nyuma y’aho umubyeyi yari asigaranye agiriye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Umwana w’amezi ndwi (7) witwa Gisa yatereranywe n’abaturanyi ubwo nyina umubyara yari amaze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Uwiyemeje […]

Imyitozo y’Amavubi yatumye Danny na Rusheshangoga badatangira akazi muri Singida United

By Roben Ngabo
Abasore b'abanyarwanda Danny Usengimana na Michel Rusheshangoga bagiye muri Singida UnitedAbakinnyi babiri b’abanyarwanda Danny Usengimana wa Police FC na Michel Rusheshangoga wa APR FC bamaze kumvikana na Sigida United. Iyi kipe yasabye ko bajya muri Tanzania gusinya no gutangira imyitozo muri iki cyumweru ariko ntibyakunda kuko bari mu mwiherero w’Amavubi. Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2017  nibwo ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere […]

Amavubi yatangiye umwiherero, abakina hanze bazaza muri iki cyumweru

By Roben Ngabo
Haruna Niyonzima na Migi baragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, n'abandi bakina hanze ni muri iki cyumweruIkipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 yatangiye umwiherero. Emery Bayisenge ukina muri Maroc arabimburira abandi bakina hanze kugera mu Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu Amavubi watangiye. Abasore 16 bakina mu Rwanda bahamagawe bamaze kugera i Nyamata muri Hotel bazacumbikamo. Aba […]

Safi yatanze gasopo ku mukunzi we

By Joel Rutaganda
“Yego!! ndabizi ni mwiza cyane (agatangaza)!!!ariko ni uwanjye. Umukoraho nzamwica”. Aya niyo magambo yatangajwe na Safi ku mugore bari mu rukundo ubu. Safi atangaje aya amagambo nyuma y’uko ari andi  ahwihwiswa ko ashobora kuba agiye gukorana ubukwe na Parfine bamaranye imyaka ibiri bakundana. Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwaho cyane mu mpera za 2014 […]

Uwizeyimana ‘Bona’ yasinye muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada

By Roben Ngabo
Bona niwe watwaye shampiyona y'u Rwanda umwaka ushize bituma iyo akina amasiganwa mpuzamahanga yambara ibendera ry'u RwandaU Rwanda rubonye umukinnyi usiganwa ku magare wa gatanu ujya gukina nk’uwabigize umwuga. Bonaventure Uwizeyimana bita ‘Bona’ yasinye umwaka umwe w’amasezerano muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada. Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gucurasi 2017 nibwo Bonaventure Uwizeyimana ajya muri Canada gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Lowest Rates Cycling Team. Abayobozi b’iyi […]

Rwarutabura yateje ubwega muri Guma Guma, ufite menshi niwe umufata

By Joel Rutaganda
Rwarutabura ufatwa nk’umwe mu bafana b’imena b’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangiye guteza ubwega hagati y’abahanzi bari muri Guma Guma. Urusha undi amikoro {Cash} niwe urimo kumufata. Ku gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya karindwi, uyu mugabo yari inyuma y’umuhanzi Davis D. uje bwa mbere muri iri rushanwa. […]

Episode 115: Iri joro Nelson asabye Brendah ko bajyana iwe

By Chief Editor
Jojo yagize ngo avuge biranga, abura uko yifata, abura aho areba yubika amaso, burya koko igisebo si ikintu, Brown-“Dore ibimwaro ngo biramubera, ariko ubundi uwagushyiramo inshyi nkagukosora nundi munsi ntuzongere?” Jojo-“Brown! Mumbabarire nanjye sinjye!” Brown-“Umva mbese! Dore uko areba! Ubwo se nta soni ufite?” Brendah-“Brown! Humura erega ikizima nuko Mama atagipfuye, ibindi byose ukuri kwabyivugiye!” […]
Yesterday — May 28th 2017UMUSEKE

Kimenyi utahabwaga ikizere arokoye APR FC yanganyije  na Rayon 1-1

By Roben Ngabo
Guhagarara neza kwa Kimenyi bihesheje APR FC inota rimweSi kenshi amakipe akomeye kurusha andi mu Rwanda, APR FC na Rayon sports zihurira kuri Stade regional ya Kigali. Kuri iki cyumweru byabaye amakipe yombi agwa miswi. Kimenyi Yves umunyezamu wa gatatu wa APR FC utahabwaga ikizere arokora ikipe ye. Photo: Ishimwe Innocent/Umuseke Roben NGABO UMUSEKE

Abari mu gitaramo cy’imideli ‘ Kigali Fashion Week 2017’ bashimye uko cyari giteguye

By Chief Editor
Abenshi mu bitabiriye igitaramo  cyo kumurika imideli cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abahanzi b’imideli  15 baturutse mu bihugu 15 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye mu gitaramo cyiswe “Kigali Fashion Week 2017” cyabereye i Kigali ku  nshuro ya karindwi. Abakitabiriye bashimye uko cyagenze muri rusange. Kitabiriwe n’abamurika imideli 60 baturutse mu bihugu bitandukanye […]

Rubavu: Hibukiwe imiryango yazimye muri Jenoside – Amafoto

By Vénuste Kamanzi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 700 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abaizije Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune Rouge’, hanyuma ukomereza kuri Stade Umuganda hanabereye ijoro ryo kwibuka […]

Uyu munsi Rwandair irakira indege ya 12

By Vénuste Kamanzi
Kuri iki cyumweru Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere y’u Rwanda ‘Rwandair’ irakira indege yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” irimo internet. Biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, ikaba izakuba indege ya 12 ya Rwandair. Ubuyobozi bwa Rwandair buvuga ko iyi ndege yo mu bwoko […]

Musanze: Abaturage barishimira umutekano uri mu muhanda wari wariswe ‘Sinabyaye

By Chief Editor
Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Nkotsi bari basanzwe bakoresha umuhanda Musanze-Vunga bafite ibyishimo kubera ko agace kari kazwiho ubwicanyi n’ubuhotozi mu myaka yashize bari barahimbye ‘Sinabyaye’ byagabanyitse cyane ubu hakaba ari nyabagendwa. Uyu mutekano wagaruwe n’uko uyu muhanda washyizwemo amashanyarazi  kandi hafi yawo hakaba haba abashinzwe umutekano. Kuba kandi hari Kaminuza muri ako […]

Episode 114: Brendah ashinjwe ko ariwe wahaye uburozi Mama Brown

By Chief Editor
Mama Brown-“Erega mureke kwirushya, ibyanjye birarangiye!” Brown-“Oya Mama! Oya wivuga gutyo! Ahubwo Nelson!Fata hepfo tumuterure tumujyane muri Ambulance!” Jojo-“Oya mube muretse bambwiye ko bagiye kuyohereza ntabwo yari yahagera! Ariko ni Brendah usize abikoze nta wundi”   NTUZACIKWE na Episode ya 115 ejo mu gitondo    Uko wakuzuza form: Ahabanza shyiramo izina ryawe (urugero: Patrick) Iri […]
❌