WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2017Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Abavuze ngo ntitwari gushyigikira Kagame abo ntitubashinzwe. Vincent Biruta

By Alexis Musabirema

Umuyobozi w'ishyaka PSD yavuze ko gushyigikira Kagame babitewe n'iterambere n'ibikorwa yagejeje ku Rwanda atari ikibazo kandi ngo abatarabyemeye ntibabashinzwe.

Ibi Vincent Biruta unasanzwe ari Minisitiri w'umutungo kamere yabivugiye mu karere ka Rulindo mu muhango wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Biruta yavuze ko we atabyita kwiyamamaza ahubwo ngo ni ibirori ati :” Nyakubahwa mukandida wacu ndavuga ibirori kuko kukwamamaza byaba ari ugukabya ,nyakubahwa umunsi abanyarwanda bategura guhindura Itegeko Nshinga ibyo kukwamamaza byari byarangiye.”

Biruta yashimangiye ko FPR yakoze ibintu byinshi igateza imbere u Rwanda ngo ari nayo mpamvu ishyaka PSD ryahisemo kumushyigikira kuko rikora ibikwiye mu gihe gikwiye.

Ati :”Muri ibyo byose rero PSD kuko ari ishyaka rikora ibikwiye mu gihe gikwiye twajyanye n'abandi , twemeza ko umukandida wacu ari Paul kagame. Mukandiada wacu rero usibye n'ibyo abanyarwanda bihitiyemo, ubundi ibikorwa byanyu birivugira. umuryango FPR Inkotanyi ivuga ubumwe, umibereho, myiza ibyo nibyo natwe muri PSD tuvuga.”

Vincent Biruta abanenga vuga PSD bavuga ko ibyo yakoze byo gushyigikira Kagame atari byo ngo ntibari mubo bashinzwe.

Ati :”abatabizi baravuze ngo siko byari kugenda kuko batazi ko umubano wa PSD na FPR umaze imyaka 25 , abo si abayoboke bacu sibo tuvugira . Twebwe dukora igikwiye mu gihe gikwiye tukabikorana n'abo tuvuga rumwe. Abo tuvuga rumwe ni abanyarwanda bose ,abo tuvuga rumwe ni RPF inkotanyi , abo tuvuga rumwe ni andi mashyaka dufatanyine kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame.”

Yavuze ko impamvu Paul Kagame yishimiwe n'abanyarulindo ndetse n'abanyarwanda muri rusange ari uko yabakuye mu mwiryane akabazanira ubumwe ndetse n'amajyambere .


Biruta Vincent, umuyobozi wa PSD mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame

Yasabye abanya-Rulindo kuzazinduka tariki ya 4 Kanama bagatora Kagame ubundi bakabyina intsinzi.

FPR Inkotanyi ntabwo twatojwe gusenya ahubwo turwanya abasenya: P Kagame

By Alexis Musabirema

Nyakubahwa Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze abayoboke bayo ndetse n'abayobozi bayo batojwe kubaka batatojwe gusenya ahubwo ko barwanya abasenya.

Ibi nyakubahwa Paul Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza kongera kuyobora u Rwanda yabibwoye abanya Rurindo ubwo yarageze mu karere kabo yiyamamaza kuri uyu wa kane tariki ya 20/7/2017.

Yababwiye ko aka karere kabo gafite amateka arimo intambara zifite icyo zivuze ku gihugu ati:”Banya Rurindo rero batubwiye amateka ya cyere intambara zatsindiwe hano harimo n'urugamba ni amateka afite icyo avuze ku gihugu cyacu, ingamba zatsindiwe hano hagati aho hari amateka yabaye atari meza ariko ubu ni ameza kandi turareba imbere.”


P Kagame asuhuza abanya Rurindo

Yavuze ko ubu icyirebwa ari ibyiza imbere hazaza ati :”Banya Rurindo imikorere myiza y'iterambere kwiteza imbere mu buhinzi ,mu mashuri mu bikorwa remezo n'ibindi nibyo dushaka gukomeza guteza imbere. Indirimbo yahoze ivuga ngo ntawabisenya ndeba tubyubake twese tunabirindire hamwe twese “

Yakoje avuga ko FPR yubaka kandi ikarwanya abasenya ati :”FPR Inkotanyi abayoboke n'abayobozi bayo nibyo kuva na cyera twatojwe, twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanya abasenya. Umuco wo kubaka uwo muco no muri Ririndo birazwi ko uhari uhaganje dukomereze ahongaho.”


Yababwiye ko akarere kabo gafite amateka akomeye ku gihugu

Yabasabye ko itariki ya 4/8 umunsi w'amatora ugomba kuba umuhango wo kubaka u Rwanda rufite icyerekezo. Ati :”Banya Rurindo rero igikorwa cyavuzwe cyo ku itariki ya 4/8 ni igikorwa kitwibutsa gukomeza amateka kugirango abana bacu abariho ubu n'abazaza ejo tubitegure bazaze basange igihugu kibaha amahirwe yo kubaka igihugu. Ni mwebwe tureba dutezeho amahirwe yo kubaka igihugu tariki 4 ni umuhango wo kongera gushimangira iyo nzira turimo.”

Akomeza yagize ati :”Inzira turimo inzira tumaze mo iminsi ni inzira itagira uwo isiga inyuma yaba umugore. Umwana ,umugabo, umusaza ntawe twifuza gusiga inyuma ahubwo buri wese tumusaba umusanzu we hanyuma tukagendena hamwe tukagera kure tukishima.”


Byasoje bibyinira indimbo zo kubaka u Rwanda

Ese APR FC na Pappy bapfaga iki?

By KAGABO Canisius

Sibomana Patrick abicishije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri yari yasezeye abakunzi b'ikipe ya APR FC abamenyesha ko yatandukanye n'ikipe ya APR FC, gusa amakuru agezweho ni uko uyu musore yamaze kongera amasezera muri iyi kipe ya APR FC.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo ngo uyu musore yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC kuri miliyoni 8.

Amakuru Makuruki ikesha umwe mu nshuti za Pappy ni uko uyu musore yari yananiwe kumvikana na APR FC ku mafaranga yagombaga kumuha(Recruitement) aho yifuzaga miliyoni 10 naho APR FC ikamuha 8.

Nyuma yo gusezera abafana ba APR FC, Ubuyobozi bw'iyi kipe bwahamagaye uyu musore barongera baraganira, ibiganiro byaje gusa n'ibigoranaho kuko uyu musore yari yakomeje gutsimbarara kuri miliyoni 10,gusa ku munota wa nyuma yaje kwemera miliyoni 8 nk'ayo bahaye abandi.

Andi makuru ni uko ikipe ya Rayon Sports nayo yari yiteguye gutanga miliyoni 10 uyu musore yashakaga ariko bakaba bamuvugishije yamaze kumvikana na APR FC.

Amerika yarakajwe no guha Congo inshingano muri Loni

By Editor1

Ambasaderi wa Amerika mu muryango w'abibumbye, Nikki Haley

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarakajwe no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rutonde rw'ibihugu bisabirwa guhagararira Afurika mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni.

Amerika ivuga ko gushyira Congo muri ako kanama kandi ari kimwe mu bihugu bivugwamo guhonyora uburenganzira bwa muntu ngo byateza amakimbirane bikanaca intege ako kanama.

Mu Ukwakira uyu mwaka ako kanama ka Loni nibwo kazuza imyanya y'ibihugu bikwiye kuba bikagize.Afurika yatanze ibihugu bya DR Congo, Angola, Nigeria na Senegal ngo byuzuze imyanya ine igenewe uwo mugabane.

Nikki Haley, Ambasaderi wa Amerika mu muryango w'abibumbye yamaganye icyo cyemezo avuga ko kirimo amakosa.

Yagize ati "Iyo ibihugu bya Afurika bitoranyije Congo ngo ibe umunyamuryango mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni uguca intege cyane urwo rwego.Ni ukongera amakimbirane ahembera ububabare kuri uwo mugabane."

DR Congo ni igihugu gikunze kubamo imvururu cyane cyane muri ibi bihe by'amatora.Igice cy'icyo gihugu giherereye mu Burasirazuba, ni igicumbi cy'imitwe myinshi yitwaje intwaro ihitana umusi ku munsi abaturage b'inzirakarengane.

Clement ucurangira Mani Martin yashyize hanze indirimbo ye

By Arsene Muvunyi

Iradukunda Clement umenyerewe mu itsinda ricungira umuhanzi Mani Martin rizwi nka Kesho Band yashyize ahagaragara indirimbo ye yanitunganyirije yemeza ko azakomeza gukora n'izindi n'ubwo ataretse gucuranga.

Iyi ndirimbo yitwa Be My Boo ikaba ariyo ndirimbo ya mbere Iradukunda Clement ashyize ahagaragara nyuma y'igihe kinini afasha Mani Martin binyuze mu itsinda rya kesho band.

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw Iradukunda, Clement yavuze ko atari afite gahunda yo gushyira hanze iyi ndirimbo kuko yari yayikoze yishimisha ahubwo ko byaturutse ku ncuti ze zabimusabye nyuma yo kuyikunda.

Yagize ati “Ku bwanjye sinumvaga nzayisohora. Imaze kurangira abafana n'abandi bampora hafi nk'inshuti ni bo bambwiye ko ibyiza ari uko nayisohora.”

Iradukunda Clement ufite impano yo kuririmba, gucuranga no gutanganya imiziki avuga ko gucuranga ari byo akunda cyane bityo ko adashobora kureka aka kazi n'ubwo n'ibindi abishoboye.

Yagize ati “Production,gucuranga no kuririmbaa burya biruzuzanya ubaye ubishoboyee byose biba ari byiza,gusa njyewe gucuranga nibyo nkunda cyane. Sinzarekera gukora uko nari nsanzwe nkora kubera ko nasohoye indirimbo.Njyewe nzakomezaa akazi kanjye nsanzwe nkora.”

Yemeza ko iyi ndirimbo yasohoye nimara gukudwa ngo azahita ashyira indi hanze.

Clement akunze kwifashishwa n'abahanzi benshi bo mu Rwanda mu kubafasha gucuranga mu ndirimbo zabo mu gihe zikiri gutunganywa yifashishije guitar solo.

Iradukunda Clement yabwiye Makuruki.rw ko amaze gucuranga mu indirimbo zigera kuri 60 z'abahanzi nyarwanda batandukanye kandi izo ndirimbo ziri mu zakunzwe n'abantu batari bake harimo nk'iza Knowless, Tom Close,Christopher, Mani Martin,Bruce Melody, Urban Boyz,Danny Vumbi,Umutare Gaby n'abandi benshi cyane.

Umva Be my boo unyuze hano

MPEG - 9.2 Mb

Iyo ntekereje amagambo ya P. Kagame kuri Rayon Sports ngubwa neza- Gacinya

By Alexis Musabirema

Umuyobozi wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis yatangaje ko umuryango mugari wa Rayon Sports washimishijwe n'ijambo rya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yari yagiye i Nyanza.

Ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije i Nyanza ku kibuga cya Rwabicuma.

Akarere ka Nyanza niho ku nkomoko y'ikipe yabaye ubukombe mu Rwanda, ayon Sports.

Ubwo yahiyamamarizaga, Perezida Kagame ntiyibagiwe gukomoza kuri iyi kipe ifatwa nk'ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Agitangira ijambo rye yagize ati " Abanye-Nyanza namwe ba Rayon Sports muraho..”

Akivuga gutya yahawe amashyi menshi agaragarizwa ibyishimo byinshi n'abakunzi b'iyi kipe bari bahari ari benshi, dore ko na fun club zayo nka March generation na Gikundi Forever zari zihari.

Umuyobozi wa Rayon Sports Gacinya Dennis nawe yavuze ko kuzirikanwa n'umukuru w'igihugu ari ibintu by'agaciro kuri bo.

Aganira na Radio 10 yavuze ko niyo yicaye akabitekereza yumva aguwe neza. Ati :”Ni ikintu cy'agaciro kanini cyane. Buriya Umuyobozi w'igihugu nk'uriya twese dukunda cyane iyo akuzirikana ni ibintu byiza cyane. Ni n'ikintu kigomba kudafasha buriya umuyobozi w'igihugu iyo agutekereza yagera ahantu akagusuhuza, ni ikintu cy'agaciro niyo nicaye nkabyumva numva nguwe neza cyane. Ni ibintu by'agaciro ku muryango mugari wa Rayon Sports.”

Yavuze ko ari Perezida Kagame ari umuntu w'ingirakamaro mui siporo y'u Rwanda, ngo ari nayo mpamvu nabo bamutuye igikombe.

Ati :”Umuntu tuzi watugiriye akamaro muri Rayon Sports no mu gihugu muri rusange, mwaranabyumvise ko twamutuye igikombe twatwaye kuko twagitwaye kuko dufite umutekano. Hari ahandi bajya gukina ntibagende kuko wenda bavuga bati ntitwarenga hariya.”


Ijambo Perezida Paul Kagame ryakiranywe ibyishimo n'abantu bari i Nyanza

Mu mwaka wa 2003 ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda manda ya mbere yahaye imodoka iyi kipe yo mu bwoko bwa Coaster. Icyo gihe kandi yavuze ko akunda amakipe yose yo mu Rwanda ariko igice kinini afana Rayon Sports.

Kuri iyi modoka Gacinya yavuze ko ari impano nziza ariko ngo n'ubwo yashaje ngo uyu mwaka urashira babonye indi yabo biguriye.

Ati :”Iyo umukuru w'igihugu aguhaye impano ntako bisa ariko natwe muri gahunda dufite ni ukwigira kuko agomba kurera abakura . Natwe muri gahunda dufite n'abo dufatanyije kuyobora ni uko uyu mwaka uzarangira dufite imodoka. Ariko nanone ubu si kwasiteri ahubwo dukeneye imodoka ijyanye n'igihe.”

Live: Paul Kagame yagiye kwiyamamariza i Rulindo

By Alexis Musabirema

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ategerejwe n'ibihumbi by'abanyamuryango bayo mu karere ka Rurindo aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mu murenge wa Bushoki niho uyu mukandida umaze kugaragaza ubudasa mu gushyigikirwa agiye kwiyamamariza. Abantu buzuye ikibaya n'umusozi bategereje ko abageraho mu mwanya utarambiranye.

Abantu bagera ku bihumbi 200 nibo bateraniye mu kibuga cy'ahitwa mu Gasiza baje kumva imigabo n'imigambo y'umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Aka karere kagizwe n'imisozi miremire, gatuwe n'abaturage basaga ibihumbi 280 batuye mu mirenge 17 igize akarere. Benshi mu bagatuye bakora imirimo ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.




Abantu ni benshi cyane

Imbamutima zabo bazanditse ku musozi




Ababyeyi ba Rulindo ni uko biteguye Kagame Paul



Nyuma y'urupfu rw'umugabo we, Zari Hassan yapfushije nyina umubyara

By EMMY Niyigena

Halima Hassan, umubyeyi wa Zari Hassan wari urembye bikomeye yitabye Imana muri iki gitondo tariki 20 nyakanga 2017.

Uyu mubyeyi yari amaze iminsi arembye bikomeye mu bitaro bya Nakasero Hospital's ICU mu gihugu cya Uganda. Yari afite ibibazo by'umutima.

Uru rupfu rw'umubyeyi wa Zari ruje rukurikira urw'umugabo we Ivan Ssemwanga uherutse nawe kwitaba Imana aguye mu bitaro mu gihugu cya Afurika y'epfo.

Mu magambo yagahinda Zari Hassan yatangaje nkuko tubikesha Daily Monitor yagize ati "N'akababaro gakomeye umuryango wanjye ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw'umubyeyi wanjye nkunda cyane witabye Imana muri iki gitondo. aruhukire mu mahoro. Mana mubabarire ibicumuro bye byose. uzahora uri uw'igikundiro kuri twe, tugushimiye ibyo wadukoreye byose tuzahora tukwitaho, Ruhuka neza".

Uru rupfu ruje mu gihe Diamond Platinumz umugabo wa Zari yateguraga igitaramo mu gihugu cya Uganda mu muri iyi minsi.

Bwa mbere mu myaka ibiri Perezida Nkurunziza arasohoka mu gihugu

By Makuruki

Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 aragirira uruzinduko rw'akazi muri Tanzania aho arakirwa na Mugenzi we John Pombe Magufuli.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka ibiri Nkurunziza agiye gusohoka mu gihugu cye ku mugaragaro, nyuma yo gushaka guhirikwa ku butegetsi tariki 13 Gicurasi 2015 ubwo yari yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba bigaga ku kibazo cy'umutekano mu gihugu cye.

Nkurunziza yari agiye guhirikwa ku butegetsi na bamwe mu basirikare be bakuru barangajwe imbere na Gen Godefroid Niyombare wahise ahunga nyuma yo gutsindwa aho ahererereye hakaba hatazwi.

Abo basirikare bamushinjaga guteza akavuyo mu gihugu ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda aya gatatu itaravuzweho rumwe.

Ibiro by'Umukuru w'igihugu mu Burundi byatangaje ko Nkurunziza araba aherekejwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu cye.

Ntabwo ikiraganirwaho hagati ya Nkurunziza na Perezida Magufuli wa Tanzania cyatangajwe.

Ubufaransa bwabonye umugaba mukuru w'Ingabo wabaye muri "Operation Turquoise" mu Rwanda

By Ferdinand Maniraguha

Kuri uyu wa Gatatu Perezida w'Ubufarana Emmanuel Macron yashyizeho Umugaba Mukuru w'ingabo mushya General François Lecointre wahoze ari umwe mu basirikare b'icyo gihugu bagize uruhare muri Operation Turquoise mu Rwanda.

Lecointre yahawe imirimo mishya asimbuye Gen Pierre Le Jolis de Villiers weguye kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kutumvikana na Perezida Macron ku igabanywa ry'ingengo y'imari igenewe igisirikare.

Miliyoni 850 z'amayero nizo Macron yasabye ko zigabanywa ku ngengo y'imari y'igisirikare muri gahunda y'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi yo gukoresha atarenze 3% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Lecointre wasimbuye De Villiers yari asanzwe ashinzwe iby'umutekano mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare muri Zone Turquoise mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo Zone yabaye inzira yo guhungisha benshi mu bari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaire).

Ubusanzwe inshingano z'iyo operation yemejwe na Loni, zari izo kurindirra umutekano abasivili, abavuye mu byabo n'impunzi n'ibikorwa by'ubutabazi aho biri ngombwa.

Ubufaransa ntiburemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi byanakunze kugira ingaruka ku mubano wabwo n'u Rwanda.

Uyu mugaba mushya w'ingabo z'Ubufaransa yanarwanye mu bihugu bitandukanye nka Bosnie-Herzégovine, Irak, Djibouti, Somaliya n'ahandi nkuko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje.

Afite akazi katoroshye ko gutegura bundi bushya ibikorwa by'ingabo z'Ubufaransa agendeye ku ngengo y'imari yashyizweho na Macron.

Yves Rwigema ngo ibyo gukinira Amavubi ntibimurimo n'iyo yahamagarwa

By KAGABO Canisius

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Rayon Sports, Yves Rwigema atangaza ko atigeze atakereza kuba yakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse ko niyo yahamagarwa atakwitabira ubutumire.

Uyu musore wakuriye mu irerero rya APR FC nyuma akazamuka muri APR FC nkuru aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize w'imikino, yabwiye Makuruki ko impamvu yibyo byose bikubiye ku mpamvu yavuye muri APR FC kandi zikaba ari ibanga atabishyira ku mugaragaro.

Ati"Ikipe y'igihugu ntabwo njya nyitekereza cyane kuko numva nta gahunda yo kuyikinira mfite, n'iyo bampamagara ntabwo nakwitabira ubutumire. Impamvu nyine byose bikubiye ku mpamvu navuye muri APR FC kandi ni ibanga ntago nabikubwira."

Yves Rwigema yinjiye mu irerero rya APR FC muri 2009, nyuma yaciye mu Isonga aho yavuye yerekeza muri Espagne mu irerero rya Valence nyuma akaza kugaruka agahita ajya muri APR FC yakuriyemo. Iyi nayo yae kuyivamo muri 2016 aho yahise yerekeza muri Rayon Sports akaba ari nayo arimo kugeza ubu.

Rulindo: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye binyuranyije n'amategeko

By Makuruki

Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishaka kubera ibyaha akekwaho byo gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranije n'amategeko; ndetse ibyo bikorwa bye bigahitana umwe mu bakozi be.

Iyo mpanuka yabaye ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka. Yabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Habyarimana amaze kumenya ko Polisi irimo kumushaka yarihishe nyuma y'aho umwe mu bakozi be agwiriwe n'itaka ubwo yarimo acukura amabuye yo kubakisha muri Kariyeri ye bikamuviramo urupfu; ariko ko Polisi yamushatse kugeza imufashe; hanyuma ikora vuba dosiye ye iyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Yongeyeho ko nta cyangombwa na kimwe kimwemerera gucukura amabuye yo kubakisha yagaragaje.

IP Gasasira yibukije ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y'agaciro na Kariyeri agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agatangira gukora iyo mirimo amaze guhabwa ibyangombwa bibimwemerera.

Yagize ati,"Gukora iyo mirimo nta byangombwa ni icyaha; kandi na none ni ugushyira mu kaga abayikora kubera ko hari abayikomerekeramo, abandi bakayigwamo. Abashaka gukora iyo mirimo n'abasanzwe bayikora bagomba kubahiriza amategeko n'ibindi bisabwa."

Yakanguriye ba nyiri ibirombe na Kariyeri kuzirikana umutekano w'aho bakorera iyo imirimo; akaba mu byo yabasabye harimo kuhashyira abarinzi kugira ngo hatagira awitwikira ijoro akayacukura mu buryo bw'ubujura dore ko ari bo akenshi bahagirira ibibazo birimo gukora impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru yagize kandi ati,"Abakora imirimo yo gucukura amabuye y'agaciro na Kariyeri bagomba kwibuka ko kugira ibikoresho by'ubwirinzi ari byiza ndetse ko ari n'itegeko, ariko na none bagomba buri gihe gusuzuma ko ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya."

Na none kandi ku itariki 14 z'uku kwezi undi mugabo w'imyaka 39 y'amavuko yagwiriwe n'itaka bimuviramo urupfu ubwo yarimo acukura amabuye y'agaciro ya Wolfram mu buryo bunyuranije n'amategeko mu kagari ka Bugaragara, mu murenge wa Shyorongi.

IP Gasasira yavuze ko inzego zibishinzwe zari zarahararitse imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho hantu.

Yagarutse ku ngaruka zo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko agira ati,"Inkangu, imyuzure, itemba ry'ubutaka, n'isuri biri mu biterwa n'ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko. Ibi biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe ."

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y'ubushakashatsi cyangwa iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

I Rulindo, Habineza yavuze ko azatanga inka ebyiri abatazishoboye akabaha amatungo magufi

By Jean Paul Niyitanga

Habineza Frank wiyamamariza kuyobora u Rwanda ku iturufu y'ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda yageze i Rulindo avuga ko azashyiraho gahunda yo gutanga inka ebyiri ku baturage bashoboye kuzorora abatabishoboye akabaha amatungo magufi.

Mbere yo guhaguruka ku cyicaro cy'ishyaka ku Kimironko mu Karere ka Gasabo yerekeza i Rulindo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017, Habineza yasanganiwe n'abaturage biganjemo abamotari bamusenzeranya ko bamuri inyuma.

Ageze i Rulindo Mu murenge wa Base, Akagari ka Rwamahwa mu Mudugudu wa Kiruri yakiriwe n'umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rulindo ku kibuga cy'ishuri rya Groupe Scholaire Kiruri.

Mujiji yavuze ko amwifuriza gukora neza ibikorwa bye muri aka Karere ndetse amwifuriza amahirwe n'intsinzi.

Yagize ati: "Banyamuryango b'ishyaka Green Party ndetse n'abandi bose bari aha twishimiye kubakira mu karere ka Rulindo kandi tubahaye ikaze, ...turagirango tubifurize ibihe byiza ndetse tubifurize n'instinzi, abaturage bitabiriye kuza kumva imigabo n'imigambi kugirango babone amahitamo ku munsi w'amatora."

Nyuma yo kwakirwa, Habineza yahawe umwanya ageza ku banyarwanda babarirwa muri 300 imigabo n'imigambi by'ishyaka ayoboye akanarihagararira mu matora ya Perezida.

Mubyo Habineza yavugiye mu Murenge wa Base, yavuze ko yiteguye guteza imbere abaturage bose binyuze mu kubaha inka n'amatungo magufi ku badashoboye korora inka , abazishoboye akabaha ebyiri.

Yagize ati: "Girinka Munyarwanda na yo ni nziza, twe twavuze ko tutazatanga inka imwe, umuntu azagira inka ebyiri, ibyiza ntituzabikuraho tuzabisigasira ariko ntabwo tuzatanga inka gusa kuko turabizi ko inka hari abantu badashoboye kuyitunga. Inka isaba ubwatsi bwinshi, tuzatanga amatungo magufi nibura buri munyarwanda wese tumuhe amatungo magufi, ihene, intama, ingurube, inkwavu, n'umwana azatunga inkoko nange ndi umwana natunze inkoko yanjye ziza kuba nyinshi."

Avuga ko ayo matungo magufi azafasha abadashoboye korora inka kuba bakiteza imbere kandi bitabagoye cyane kandi bikazateza imbere abantu benshi harimo n'abana.

Mu bindi yavuze, Habineza yavuze kuri Base azabubakira umuhanda wa Kaburimbo mu muhanda usanzwe uhari no kubegereza amazi meza n'ibindi byiganjemo guteza imbere urubyiruko binyuze mu makoperative n'ikigo gihuza abatanga akazi n'abagashaka.

Yavuze kandi ko azateza imbere ireme ry'uburezi binyuze mu kuzamura umushahara wa mwarimu, gushyiraho gahunda ihamye yo kwigisha Ikinyarwanda ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwigisha mu ndimi zose bitewe n'uwo umwarimu yumva cyane mu ndimi mpuzamahana zemewe mu Rwanda.

Nyuma yo kuva i Rulindo Habineza yakomereje mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Vunga.



Mbere yo kwinjira mu modoka Habineza yabwiye abaje kumusanganira ku Cyicaro cy'ishyaka giherereye ku Kimironko ko abakunda abasaba kuzamutora.

Ubwo yari ageze Nyabugogo

Kagame yatanze igisobanuro cya Kicukiro, abahatuye abaha isezerano

By Alexis Musabirema

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abatuye Kicukiro ko izina ryabo risobanura ubutunzi ndetse anabasezeranya ko ibyiza kurushaho biri imbere ariko ko tariki ya kane bagomba kuzinduka bakarangiza akazi izuba ritarabica.

Kuri uyu wa gatatu Perezida Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza yabisoreje mu karere ka Kicukiro. Aganira n'abaturage baho bari benshi baje kumwakira yabanje kubasobanurira inkomoko y'izina ry'akarere kabo.

Ati :”Kicukiro ubundi muzi icyo bivuze ? Ahantu hatari amatungo ntabwo haba icukiro! Ubwo Kicukiro bishatse kuvuga ubukire bw'ahantu. Amatungo yarahahoze hanyuma ubu zigomba kuba zimaze kugwira nibwo ikiba Kicukiro.”

Yakomeje agira ati :”Naje ngo tujye imigambi y'ukuntu dukomeza kubaka u Rwanda ariko dukomeza no kubaka Kicukiro, rero ibintu ni byinshi. Ubundi mbere abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu kuko Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ibyo ni amajyambere.”

Yavuze ko Kicukiro ifite inyubako,imihanda, amashuri abaha isezerano agira ati ”mvuge iki ndeke iki ? biracyaza n'ibindi biduteza imbere biracyaza.”

Yababwiye ko aricyo itariki ya 4 Kanama 2017 ivuze , ngo kuri we ni vitesi . Ati :” Ni nacyo iriya tariki ya 4 ivuze. Buriya muzi icyo ivuze, ni vitesi! Hano muzi gutwara imodoka iyo imaze gufata umuhanda neza igeze aheza irihuta, yongera vitesi. Ubwo rero iriya tariki ya 4 ni iya vitesi. Hanyuma banyamuryango mwese uko muri benshi ndabashimira uko mwaje buri wese mu bikorwa by'amajyambere cyangwa se muri uko gutora tukihuta tukagera kure kandi twese tukajyana n'ufite intege nke tukamufata mu nkokora tukamujyana, abari mu zabukuru tukabasindagiza nabo tukagerana kure. Abatoya tukabaha amahirwe ahagije yo kugira ngo batere imbere.”

Yavuze ko buri wese ushaka ko bamutora afite ibyo yavuga azabagezaho ariko ngo umwihariko wa FPR nuko yo yerekanye ko ibishoboye.

Ati :”Buri wese ashobora kuzakubwira ko aho dushaka kugera ariko rero iyo wahageze ugomba kwerekana ibikorwa abantu babikuramo , inyungu abantu babikuramo. FPR Inkotanyi yarabyerekanye. FPR yabyerekanye ifatanya n'abanyarwanda."

Yavuze ko urubyiruko rugomba gutegurwa ejo hazaza rukazaba arirwo rukorera igihugu.

Yababwiye ko tariki ya 4 bagomba kuba bari kumwe bakarangiza akazi izuba ritarabica. Ati :”Tuzaba turi kumwe itariki 4 mu gitondo kare umurimo nawo tuwurangize kare izuba ritaraba ryinshi iryo twose uyu munsi rirahagije itariki 4 nta mpamvu.”


Kenya:Batatu bakatiwe urwo gupfa bazira kwambika ubusa umugore

By Makuruki

Urukiko mu mujyi wa Nairobi rwakatiye abagbo batatu urwo gupfa bazira kwambika umugore ubusa mu modoka.

Hashize imyaka itatu abo bagabo bagaragaye mu mashusho yashyizwe ko mbuga nkoranyambaga, aho bambitse umugore ubusa bakamwifotorezaho banamukwena.

Nicholas Mwangi wari umushoferi, Meshack Mwangi wari umukomvwayeri na Edward Ndung'u bahamijwe icyaha cy'ubujura n'ihohotera.

Aba bagabo kandi bahawe igihano cy'imyaka 25 y'igifungo kubera kwambika umugore ubusa, icyakora umucamanza yaje kukivanaho kuko bakatiwe urwo gupfa.

BBC yatangaje ko mu buhamya bw'uwo mugore wambitswe ubusa, yavuze ko yasatiriwe n'abagabo bagera kuri barindwi bashaka kumusambanya akabakizwa nuko yababeshye ko yanduye SIDA.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amara amasegonda 59 ariko igikorwa cyo kumukoza isoni ngo cyamaze igihe kinini.

Icyo gihe imyigaragarambyo yakwirakwiye mu mujyi wa Nairobi abagore bamagana iryo hohoterwa, banamagana abavugaga ko wo mugore yasatiriwe kubera kwambara impenure.

Nyabugogo ibamo abaturuka hirya no hino kuko dushaka ko u Rwanda rukura-P Kagame

By Alexis Musabirema

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije i Nyabugogo imbere y'ibihumbi byinshi by'abantu bahazindukiye bamutegereje

Aha Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye abantu benshi bari baje kumutega amatwi ko kumutora ku itariki ya kane ari ugutora ko u Rwanda rukomeza kugira iterambere.

Ati :”iki gikorwa tugiyemo cya tariki 4/8 ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu ni ugukomeza amajyambere ni ugukomeza abacuruza, amasoko atere imbere ,umutekano, igihugu gikomere gitere imbere nk'uko abanyarwanda tubyifuza.”

Yavuze ko FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ndetse n'andi mashyaka ashaka ko u Rwanda rukomeza gushyira hamwe akamushyigikira. Ati :”FPR INkotanyi rero yabahaye umukandida hanyuma n'andi mashyaka ya politiki nayo kuko ashyira mugaciro yemera kumushyigikira ngo dukomeze ubumwe bw'igihugu hanyuma gitere imbere.”

Yakomeje agira ati :”Nibyo rero byatumye nca hano kugirango mbaramutse mabasabe ko mukomeza ibintu byiza, nahoraga mbanyuraho hano ngiye kubonana n'abandi bo mu tundi turere ndavuga ngo uyu munsi ndahera hano kandi nzagaruka.”

Yavuze ko Nyabugongo igomba gutera imbere kuko ari amarembo y'u Rwanda kuko ari isangano ry'abanyamahanga.

Ati :”Aha turi rero Nyabugogo ibihakorerwa abahari mwese ubungubu nyabugogo ni ikimenyetrso ni nka est Africa community ahangaha muri ibi bice byose hari abaturuka uganda, Kenya ,Tanzaniya , BurundI hirya no hino hose .Ibi rero ni ikimenysto cy'uko mushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n'abaturanyi n'amahanga kugirango u Rwanda rushobora gukuza amasoko.”

Yongeyeho ati :”Hano no muri 2003 narahaje 2010 nabwo naje hano mu gikorwa nk'iki n'ubu ndagarutse ariko noneho nzongera ngaruke nje kubashimira. Mu myaka 7 nibigenda neza nk'uko bikwiriye kugenda neza ndashaka ko mukomeza guteza imbere hano hagahindura isura hakaba hashya no hakurya hariya tuzagashyira amatasi tuhubake ibintu byiza bariya bantu bashobora gutura neza amasuzu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo.”
Ati abaturage bazabona imirimo:”Ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizanatanga imirimo mwisanzure mwikorere akazi kanyu neza mukomeze mugire umutekano .”

Nyakubahwa Paul Kagame arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera ndetse na Kicukiro kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/7/2017




Abantu bari benshi cyane



Akiza ni uko bayri bimeze akibona imbaga y'abantu yaje kumwakira



Yababwiye ko urukundo bamwereka iyo ahaciye yigendera aricyo cyatumye aha hera kuri uyu wa gatatu


Imihanda yari yuzuye abantu

Alexis Musabirema/Makuruki.rw

Photos/ Karangwa Gaspard

Umugaba Mukuru w'ingabo z'Ubufaransa yeguye kubera kutavuga rumwe na Perezida

By Ferdinand Maniraguha

General Pierre de Villiers, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Ubufaransa yeguye ku mirimo ye nyuma yo kutavuga rumwe na Perezida Emmanuel Macron ku kugabanya ingengo y'imari igenewe igisirikare.

Ubwumvikane buke hagati ya Perezida Macron na Villiers bwatangiye mu cyumweru gishize ubwo Macron yatangazaga umushinga wo kugabanya miliyoni 850 z'amayero ku ngengo y'imari y'igisirikare uyu mwaka, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje yiyamamaza byo kubika amafaranga angana na miliyari 60 z'amayero mu myaka itanu, hakagabanywa imisoro.

Ni muri gahunda kandi yo kugendana n'ibipimo by'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wo kudakoresha arenga 3 % y'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Villiers yavuze ko abona atagishoboye kuyobora ingabo zishinzwe kurinda Ubufaransa n'abaturage babwo, bityo ko yeguye.Ubwegure bwe kandi ngo Macron yabwemeye.

Uyu musaza w'imyaka 60 yari yigeze gushyira amagambo kuri Facebook ntiyavuga izina ry'uwo ari kuvuga agira ati "Nta n'umwe ukwiye gukurikirwa buhumyi."

Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize Macron yabwiye abasirikare ko ariwe muyobozi w'Ikirenga wabo, kubw'ibyo ko nta gitutu akwiye gushyirwaho nkuko Ikinyamakuru News Sky cyabitangaje.

Aherutse kuvuga kandi ko nihabaho no kutumvikana hagati ye na General de Villiers, ngo umugaba mukuru w'ingabo niwe uzahindura intekerezo aho kuba Macron.

Bivugwa ko Villiers yabwiye Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize ko adashobora kwemera ko ingengo y'imari y'igisirikare igabanywa.

Ahari ikinyuranyo mu migabo n'imigambi y'ingenzi y'abahatanira kuyobora u Rwanda

By Ferdinand Maniraguha

Imyiteguro y'amatora y'Umukuru w'igihugu irarimbanyije. Abakandida uko ari batatu bari kuzenguruka hirya no hino mu baturage babasobanurira imigabo n'imigambi byabo ndetse n'ibyo bazabagezaho nibaramuka batorewe kuyobora u Rwanda muri manda ya 2017-2024.

Tugiye kwibanda ku bakandida b'amashyaka abiri ariyo FPR Inkotanyi yatanze Paul Kagame nk'umukandida, Democratic Green Party of Rwanda yatanze Frank Habineza ndetse n'umukandida wigenga Phillipe Mpayimana.

Twabegeranyirije iby'ingenzi aba bakandida bavuga ko bazageza ku banyarwanda nibaramuka batowe.

Umurimo

Imibare mishya yashyizwe hanze n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare uyu mwaka, yagaragaje ko abanyarwanda 13.2 % badafite akazi ko gukora biganjemo urubyiruko. Abaturage bafite umurimo ni ryo shingiro ry'iterambere ry'igihugu, kubura imirimo mu benegihugu bikaba intandaro y'ibibazo by'umutekano mu gihugu.

FPR Inkotanyi ku bijyanye n'umurimo, ivuga ko niramuka itowe, izongera umubare w'abize ubumenyingiro buhujwe n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, hanatangwe ibibafasha gutangira umurimo; hazubakwa ubushobozi bw'Abanyarwanda mu guhanga, gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga; Hazashyirwaho uburyo bufasha guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga no guhanga ibishya kandi Hazashyirwaho gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo, hashyirwaho umushinga w'icyitegererezo ubyara inyungu kuri buri mudugudu.

Ishyaka Green Party: rivuga ko rizanoza Politiki y'igihugu yo kwihangira umurimo, hashyirweho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guhanga umurimo (Rwanda Employment Board) kizashyiraho (Centres d'Information sur l'Entreprenariat) muri buri Karere; ngo urubyiruko ruzatozwa kwihangira umurimo hashyirweho amahugurwa menshi, gushyiraho ikigega kizajya gifasha mu mishinga mito ibyara inyugu kigamije urubyiruko, abagore n'abari….

Mpayimana Philippe: Buri mushomeri uzamara amezi atandatu nta murimo akoze ahemberwa cyangwa yikorera ku giti cye azasabwa gukora imirimo y'inyungu rusange kugira ngo abone imfashanyo yo kubaho, gushyiraho icyiciro cy'abazunguzayi mu bucuruzi kugira ngo hacike imirimo itemewe, uwatswe akazi n'ikoranabuhanga azajya ahabwa indishyi, kuringaniza imishahara y'abakozi ba Leta...


Habineza n'ishyaka rye ngo bazashyiraho ikigega gifasha imishinga mito y'urubyiruko

Ubukungu

FPR ivuga ko ku bufatanye n'Abikorera, hazubakwa inganda nshya hanongererwe ubushobozi inganda zitandukanye zifasha guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo ku Banyarwanda, harimo Uruganda rukora imiti; Uruganda rukora inzitiramibu; Inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi; Uruganda rukora amafumbire; Uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa (packaging materials);...

FPR ivuga ko amazi n'amashanyarazi bizagezwa kuri bose, kandi hakoreshejwe uburyo butangiza ibidukikije; hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n'ibintu mu migi no mu cyaro; hazarangizwa imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na km 800 mu Gihugu cyose, hazakomezwa guhuza u Rwanda n'Ibihugu by'Akarere, hakoreshejwe imihanda, gariyamoshi, ikibuga cy'indege cya Bugesera n'ibyambu mu kiyaga cya Kivu.

Green Party: Gukuraho imisoro itagize icyo yahungabanya ku bukungu bw'igihugu, gushyiraho ikigo cyigenga gihuza abasoreshwa na RRA kikazaba gishinzwe kwakira ibibazo by'abasoreshwa ku buryo mu gihe habayeho guhohoterwa ku musoreshwa cyangwa atanyuzwe n'ibyemezo byamufatiwe azajya yitabaza icyo kigo nkemurampaka, kongera imishahara y'abakozi bato hagabanywa iy'abayobozi bakuru, gukora imihanda, gusaranganya amasomo n'imirimo y'ubwikorezi…

Mpayimana: Avuga ko azakuraho Imisoro yose idashingiye ku musaruro w'umuturage ndetse n'iyakwa amatungo n'imyaka bigiye kugurishwa. Mpayimana ngo ku buyobozi bwe nta muntu uzahatirwa kwinjira muri koperative atabishaka.

Ubuhinzi

FPR igaragaza ko Hazatezwa imbere ikoreshwa ry'imashini mu buhinzi. Ubuso bukorwaho amaterasi y'indinganire buzikuba kabiri bunabyazwe umusaruro; hazongerwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire mu bahinzi n'aborozi.Buri mwaka, ubutaka bwuhirwa buzongerwaho 12%; hatezwe imbere ikoreshwa ry'imashini mu buhinzi.

Hazashyirwaho uburyo bwo korohereza abahinzi n'aborozi kubona no gukoresha serivisi z'imari mu kuzamura umusaruro..

Green Party: Kuvugurura itegeko rigenga politiki y'ubutaka mu Rwanda ku buryo rizagena imicungire yabwo muri bimwe bikubiye muri iryo itegeko nuko ubutaka buzaba buri mu maboko y'umuturage nta muntu uzongera gukodesha ubutaka kuri Leta; gukuraho umusoro w'ubutaka, hazatezwa imbere inganda zitunganya ibivuye mu bihingwa, gushyiraho Bank iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi izajya itanga inguzanyo ndetse itere n'inkunga imishinga y'abahinzi n'aborozi, umuturage ni we uzajya yihitiramo guhinga icyo ashaka bitewe n'ibimufitiye akamaro…

Mpayimana: Ngo azahagarika gahunda igenga isoko ry'ibihingwa, isoko rusange risesuye rikaba ari ryo rigena ibiciro by'imyaka, azahagarika gahunda yo guhingira inganda mbere yo kwihaza, guhagarika gusuzugura isuka n'icyaro, guhagarika kubaka ku butaka buhingwa ko guhunga icyaro bikabije, Gushyiraho ibigega bihoraho by'ubwiteganyirize bw'abahinzi bigoboka abari mu bihe by'inzara.


Kagame n'ishyaka rye FPR Inkotanyi bazorohereza abahinzi kubona serivisi z'imari mu kongera umusaruro
Uburezi

FPR: Hazashyirwa ingufu mu guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri; Hazongerwa ireme ry' uburezi mu bufatanye n' abikorera, hazamurwe ubumenyi n'imibereho myiza by'abarezi, hazongerwa umubare w'amashuri y'icyitegererezo, harimo n'ay'abikorera, bigamije kwigishiriza mu Rwanda abashaka amashuri meza hanze…

Green Party: Kuzamura ireme ry'uburezi no kongera umushahara wa mwalimu, kongera ibikoresho mu mashuri, Igifaransa n'Icyongereza mu mashuri bizanganya agaciro…

Mpayimana :Avuga ko azongera umushahara wa mwalimu, Leta niyo izajya ikurikirana umubyeyi wanze kwishyurira umwana we ishuri aho kuba umuyobozi w'ishuri, no kubuza abashoramari kwiharira inyungu mu bikorerwa abanyeshuri.

Ubuzima

Umuryango FPR Inkotanyi mu migabo n'imigambi uvuga ko hazongerwa umubare w'abaganga, abaforomo, abaganga b'inzobere, n' abayobozi b'ibitaro, hanazamurwa ireme ry' imyigishirize yabo; hazashyirwaho ibigo by'ubuvuzi bw'icyitegererezo birimo n'iby'abikorera hagamijwe kuvurira mu gihugu abanyarwanda n'abanyamahanga…

Green Party: Izagaburira abana bafite amezi 6-59 ibiryo bifite intungamubiri, izatanga amatungo ku ngo azakamirwa abana bafite imirire mibi ikabije, gushyiraho ikigo mbonezamirire kuri buri kigo nderabuzima (poste de santé) muri buri kagari, hazashyirwaho nibura ikigo nderabuzima (poste de santé) imwe muri buri kagari, gushyirwaho kw' imbangukiragutabara byibuze ebyiri (2) kuri buri kigo nderabuzima…

Mpayimana: Azongera ubushobozi bw'abaganga no kongera umubare wabo, gushyiraho uburyo bw'inguzanyo izajya ihabwa abadafite ubushobozi bwo gutanga ubwishingizi bw'ubuzima.


Abadafite ubushobozi bwo kwitangira ubwishingizi bw'ubuzima bazajya bahabwa inguzanyo

Umutekano

FPR: Hazaharanirwa kugira inzego z'umutekano zifite ubushobozi bwo gukomeza guha abanyarwanda umutekano usesuye, kurinda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, Hazongerwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano zose harimo no kuzishakira ubushobozi bwihariye, butuma zishobora kuzuza neza inshingano zazo…

Green Party: Izakaza umutekano ku mbibi z'u Rwanda hakoreshejwe ibyuma by'ikoranabuhanga rigezweho, gutegura uburyo bwo kuganiriza imitwe yitwaje intwaro hagamijwe gushyira intwaro hasi no kubinjiza mu buzima busanzwe cyangwa kubabyifuza bagakomereza mu Ngabo z'Igihugu, abashinzwe umutekano bazongererwa ubumenyi ku buryo igihe umufungwa atorotse bashobora kumufata mu bundi buryo kurasa akaba gisubizo ari cya nyuma kandi akaraswa ahantu hatari mu cyico, umushahara w'abasilikare n'abapolisi uzazamurwa,…

Mpayimana:Mpayimana avuga ko umutekano mu gihugu ucunzwe neza ariko ngo haracyari ahantu hadacunzwe nko mu mirima y'abaturage ari byo azakemura natorwa.Ngo azashyiraho kandi ikigega cy'igihugu cy'umutekano kizafasha ikorwa ry'amarondo ku manywa na nijoro.

Ubumwe n'ubwiyunge

FPR:Hazakomeza kwimakazwa ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda, hashyirwa imbaraga muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », Guteza imbere gahunda y'abarinzi b'Igihango no komora ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi…

Green Party: Ngo izaca ubuhunzi, izashyiraho gahunda y'ibiganiro hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo no hagati ya Leta n'abanyarwanda muri rusange, Izashyiraho INAMA KAMINUZA Y'IGIHUGU YO GUSASA INZOBE aho hazatumirwa abahagarariye amashyaka, ari mu gihugu no hanze,sosiyete sivile, urugaga rw'abikorera, abavuga rikijyana n'Ihuriro ry'amadini, habemo ibiganiro mpaka ku bibazo by'impunzi, imfungwa za politiki, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uburyo bwo kwigorora no gusabana imbabazi, kubwizanya ukuri ku bibazo by'abanyarwanda,kurandura ivangura ry'amoko,kurwanya ubuhezanguni n'ingengabitekerezo ya Jenoside,...

Mpayimana: Uyu mukandida ngo natorwa azageza Inkiko Gacaca no hanze y'u Rwanda ku bakoze Jenoside bihisheyo, abayihakana bakanayipfobya.Hazashyirwaho amasezerano arangiza burundu amakimbirane yashyirwaho umukono n'abahoze ari ingabo z'u Rwanda zatsinzwe cyangwa abazikomokaho...

Tubibutse ko ibikorwa byo kwiyamamamaza bizasozwa tariki 02 Kanama 2017 ubwo abakandida uko ari batatu bazaba bahetuye ibice by'igihugu, bagategereza kuzabona umusaruro w'ibizava mu matora y'umukuru w'igihugu ategerejwe tariki ya 03 n'iya04 Kanama 2017.

Mulindi Factory Tea yatanze inka umunani ku miryango itishoboye

Uruganda rw'icyayi rwa Mulindi ruherereye mu karere ka Gicumbi rwahaye inka umunani ku miryango itishoboye yo mu mirenge itandukanye ituriye uru ruganda.

Bantegeye Esperance umwe mu bahawe inka avuga ko yishimiye guhabwa inka n'uru ruganda akaba yatangaje ko yiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Yagize ati: “Nishimye cyane kandi ndashimira uru ruganda rwampaye inka kuko nta bushobozi nagiraga bwo kuba nakwigurira inka, ubu ndahamya ko umusaruro ugiye kwiyongera kuko sinzongera kubura ifumbire kandi mu gihe gito ndaba mbonye amata.”

Dushime Alphonsine na we yaganiriye na Makuruki.rw, avuga ko atazongera kubura ifumbire, ashimira cyane Perezida Kagame washyizeho iyi gahunda ya Girinka none n'abanyamahanga bakaba bamaze kuyiga.

Yagize ati: “Njyewe ndashimira Kagame wazanye Girinka none reba aba baduhaye ni abanyakenya babyigiye kuri Kagame, iyo atazana iyi gahunda ntabwo mba mbonye iyi nka.”

Umuyobozi w'uruganda rwa Mulindi Benjamin Yego avuga ko bagize iki gitekerezo cyo gutanga inka bagikuye kuri gahunda ya Girinka yashyizweho na perezida Kagame kuko ngo basanze ari gahunda nziza ikura abantu mu bukene.

Yagize ati: “Twabonye iyi Gahunda ya Girinka ari nziza ifasha abatishoboye, twumva tugomba kuyunganira natwe tugatanga inka kugira ngo dufashe abatishoboye kwikura mu bukene.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko atari ubwa mbere bafasha abatishoboye kuko mu myaka ishize bagiye bafasha abacitse ku icumu rya Jenoside kandi ko bagenda bakora ibikorwa bitandukanye bifittiye abaturage akamaro.

Uruganda rw'icyayi rwa Mulindi rukigemura mu gihugu cy'Ubwongereza rukaba ruvuga ko abakiliya babo na bo basanze Girinka ari gahunda nziza bemera kujya bafatanya n'uru ruganda mu bikorwa byose byo gufasha abatishoboye.

Patrick Rurinda

Habineza yavuze ko natorwa azazana mu Rwanda uruganda rukora imodoka zidakoresha lisansi

By Jean Paul Niyitanga

Umukandida w'ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yabwiye abaturage batuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo ko nibamutora azazana mu Rwanda uruganda rukora imodoka zidakoresha lisansi kandi agakemura ikibazo cy'imisoro myinshi abamotari basoreshwa.

Mu gicamunsi cyo kuwa 18 Nyakanga 2017 nibwo Frank Habineza yageze mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba mu bikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa umwanya w'umukuru w'igihugu.

Mapendo Gilbert uyobora umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ni we wakiriye umukandida w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza aho yiyamamarije kuri sitade Cyasemakamba.

Kuri iyi sitade hagaragaye ubwitabire bw'abaturage bake ariko ntibyabujije Habineza kubabwira ibyo yiteguye kubakorera nibamugirira icyizere bakamutora.

Mu byo yavuze harimo kuzana mu Rwanda uruganda rukora imodoka na moto zidakoresha lisansi.

Yagize ati: "Hari abantu bafite uruganda bemeye kudukorera imodoka zitanywa lisansi, ubu mu kwezi kwa cumi iyo modoka bamaze gukora bazaza kuyerekana i Bugande, twamaze kumvikana na bo ko bazahita bayizana na hano mu Rwanda, nituramuka twatsize uruganda nararubemereye. Tuzahita turushyira i Kigali, rudukorere imodoka zidasaba mazutu. Hari abantu bashobora kugirango ndabeshya, hari na moto zidasaba lisansi kandi n'izo modoka zirahari kandi n'uruganda nararubonye."

Avuga ko izo nganda niziza mu Rwanda zizabasha kongera akazi urubyiruko rukirangiza amashuri rukabona amafaranga.

Habineza yavuze kandi ko natsinda amatora abamotari bazaruhuka imisoro ituma badatera imbere.

Ati: "Buriya abamotari ni abantu ba mbere bagowe muri iki gihugu, bishyura imisoro igera kuri itanu, ugasanga nta mafaranga yacyuye. Nko mu bihumbi 5000 usanga asigaranye 1000 gusa andi yose akajya mu misoro, ...iyo misoro y'abamotari yose tuzayikuraho bishyure umusoro umwe ndetse n'abacuruzi bose bo mu Rwanda bazishyura umusoro umwe!"

Yavuze ko azafata neza ingabo zavuye ku rugerero akabaha amafaranga menshi yo kubabeshaho neza kandi ngo azakemura ikibazo cy'abahunga igihugu n'abavuga ko batavuga rumwe na Leta.

Yibanze kandi kuri gahunda zo guhindura politiki y'ubuhinzi mu rwego rwo guhashya inzara aho avuga ko azashyiraho gahunda yo kuhira imyaka mu bihe by'amapfa.

Kuri uyu wa 19 Nyakanga Habineza arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo na Nyabihu.



Gitifu wa Kibungo niwe wahaye ikaze Green Party mu murenge ayoboye.

❌