Abanyarwanda 79 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe, abandi 51 barategerejwe #RwoT

webrwanda
0



Abanyarwanda 79 bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza zitandukanye muri Uganda, barekuwe boherezwa mu Rwanda; mu gihe abandi 51 buzuza 130 Uganda yemeye kurekura bazagera mu gihugu ku wa Kabiri.

Saa Kumi n’Imwe n’iminota 10 z’Igicamunsi kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 28 bari bafungiwe muri Uganda ryageze ku Mupaka wa Kagitumba.
Iri tsinda ryakurikiwe n’iry’abandi 38 ryageze mu Rwanda saa 17h50 mu gihe irya gatatu ry’abantu 13 ryahageze saa Mbili zuzuye. Aba Banyarwanda uko ari 79 barimo abagore babiri.
Umubare wose hamwe w’Abanyarwanda barekuwe na Uganda kuri uyu wa Mbere ni 79. Abandi 51 buzuza 130 Uganda yemeye kurekura, biteganyijwe ko bazanyuzwa ku Mupaka wa Cyanika ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2020.
Abarekuwe bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba batwawe n’imodoka za coaster. Hasohokaga umwe ku wundi, buri wese yambaye agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mbere yo kwinjira mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka bya Uganda buri wese yakarabaga intoki n’amazi meza n’isabune, akanapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.
Mu kwirinda Coronavirus kandi buri wese yambaye agapfukamunwa ndetse bahagaze mu buryo butuma bahana intera ya metero hagati yabo.
Mu buhamya bwabo, abenshi bavuze ko bafatiwe muri Uganda bagafungwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Twizerimana Gilbert uvuka mu Karere ka Burera, wagiye muri Uganda mu 2018 agiye gusura nyirakuru uba muri iki gihugu yabwiye IGIHE ko akigerayo yahise atabwa muri yombi.
Yagize ati “Nabanje gufungirwa Kisoro mpamaze ibyumweru bibiri njyanwa Kibulala ubu nari mazeyo imyaka ibiri n’amezi atanu nshinjwa kuba intasi. Badukubitaga cyane batuziza ko turi Abanyarwanda, muri iyo gereza hafungiwemo abandi Banyarwanda benshi cyane ubwo hasohokaga urutonde rw’abasohoka muri gereza benshi bisanze batariho bituma bagumayo.’’
Yavuze ko ashima Imana kuba yongeye kugarurwa mu gihugu cye nyuma y’igihe kinini atotezwa na Uganda.
Mbarushimana Jean Bosco ufite imyaka 26 uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve we yafatiwe Kisoro avuye gusura abantu.
Ati “Banzizaga ko agapapuro kanyemerera gutambuka bari bampaye ku munsi umwe ngo kari karangiye, banyaka ruswa y’amashiringi miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ndayabura, bahita bankatira amezi 23 njyanwa muri Gereza ya Ibuga iherereye Kasese. Baduhingishaga kuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro, twavayo bakadukubita cyane batuziza ko turi Abanyarwanda.’’
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku kuba babarwanyeho bagasohoka muri iki gihugu gusa ngo asizeyo abandi Banyarwanda benshi cyane muri gereza.
Uretse aba Banyarwanda bafunguwe, hari abandi 310 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bo batafunguwe ndetse amakuru ajyanye nabo azashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.
Aba Banyarwanda barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda ku wa 4 Kamena 2020 harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi. Byasojwe Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130. Biteganyijwe ko bazarekurwa mu byiciro bitandukanye.
Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’inama iheruka yabereye i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, hari intambwe yatewe na Uganda, ariko hari na byinshi bikeneye gukorwa.
Yakomeje agira ati “Harimo irekurwa rya bamwe mu banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda, ndetse twumvise ko habayeho kwambura ibyangombwa umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda.”
“Gusa nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Abanyarwanda barekuwe bose bahise boherezwa mu kato k’iminsi 14 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, ahateguriwe abashyirwa mu kato mu Karere ka Kayonza kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.
Abanyarwanda barekuwe na Uganda ubwo bageraga ku Mupaka hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus harimo kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune. Hari umuganga wanapimaga buri wese umuriro
Benshi mu barekuwe na Uganda bavuga ko bafunzwe bashinjwa kwitwa intasi z'u Rwanda muri icyo gihugu

Source : igihe.com
Itsinda rya nyuma ry'Abanyarwanda bagera kuri 13 ryageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Mbili zuzuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)