Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi avuga ko yatojwe n'abatoza benshi kandi batandukanye, gusa ngo hari bane batumye inzozi ze ziba impamo.
Ni mu kiganiro yahaye ISIMBI, aho yavuze ko umutoza wa mbere ari Yves Rwasamanzi ubu utoza Marines, yamukuye ku muhanda aho yakiniraga akamutwara akamutoza mu bana kugeza amuzamuye mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati“umutoza wa mbere ni Rwasamanzi Yves ni we mutoza wankuye mu muhanda nkikina imipira yo mu muhanda itagira gahunda antwara mu bato ba Lajeunesse, anzamura mu bakuru ankinisha icyicro cya mbere kugeza nzamutse mu cyiciro cya mbere muri Lajeunesse aribwo ikipe nka Kiyovu Sports na APR FC zatangiye kumbenguka, ni we wa mbere nshimira.”
Umutoza w'undi ashimira ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Sweden, watozaga ikipe y'igihugu, Roger Palmgren kuko ngo yanamuhinduriye umwanya.
“Nkashimira umutoza Eric Nshimiyimana ari mu bantu bamfashije cyane. By'umwihariko ngashimira umutoza Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu na we yaramfashije cyane kuko ni na we wampinduriye umwanya ubundi nakinaga kuri attaque, ni we wanzanye kuri 6.” Migi
Umutoza wa nyuma ashimira mu bamufashije, ni umunya-Serbia, Petrovic wamutoje muri APR FC kuko ngo ni umwe mu bagiye bamugira inama zamufashije.
Yagize ati“nkongera ngashimira cyane, cyane, umutoza Petrovic wa APR FC, abo bose ni abatoza bagiye bamfasha mu rugendo rwanjye kugeza aho ngeze aha ngaha, navuga ko natojwe n'abatoza benshi kandi beza, ariko abatoza bamfashije navuga ko ari abo ngabo.”
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ari hafi kuzuza imyaka 20 akina umupira nk'akazi kamutunze. Muri 2006 ni bwo yinjiye muri Kiyovu Sports ayikinira umwaka umwe, 2007 kugeza 2015 yakiniraga APR FC, akaba yarayivuyemo ajya muri Azam FC yo muri Tanzania ayikinira umwaka umwe maze mu mpera za 2016 yerekeza muri Gor Mahia, mu ntangiro za 2018 agaruka muri APR FC baje gutandukana mu mpeshyi ya 2019 aho yahise yerekeza muri KMC akinira kugeza uyu munsi.
source http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-4-migi-ashimira-bamufashije-mu-rugendo-rwe-rwa-ruhago