Abigaragambya baranduye ishusho ya Edward Colston wacuruje abirabura bayiroha mu mugezi

webrwanda
0

Intandaro y'iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n'Ubwongereza ni urupfu rw'umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n'umupolisi w'umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y'imyaka 200 apfuye.

Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab'i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry'abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company' ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n'imbuto nyuma aza kwihuza k'ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

Icyaha cy'umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.



source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Abigaragambya-baranduye-ishusho-ya-Edward-Colston-wacuruje-abirabura-bayiroha-mu-mugezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)