Amakuru akomeje kuvugwa mu gihugu cya Tanzaniya aravuga ko umuhanzi w’icyamamare ariwe Diamond Platnumz yaba yiteguye kwibaruka undi umwana.
Umuhanzi Diamond ni umugabo uzwiho kuba icyamamare mu muziki wo muri kano Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuri uyu mugabane wa Afurika. Diamond kugeza ubu afite abana bane yabyaranye n’abagore batatu batandukanye ndetse bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda,Tanzaniya ndetse na Kenya aribo Zari Hassan, Hamisa Mobetto ndetse na Donna Tanasha.
Amakuru ataremezwa neza akomeje guhwihwiswa ni uko uyu muhanzi yaba agiye kwibaruka undi mwana wa gatanu. Aya amakuru aje nyuma yuko umukobwa witwa Jacqueline Obed umenyerewe ku mazina ya Poshy Queen yaba atwite ndetse ko inda atwite yaba ari iy’uyu muhanzi bitewe n’amashusho yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu niwe Queen Poshy bivuzwa ko atwitiye Diamond
Biravugwa ko uyu mukobwa inda atwite ibura amezi ane ngo ivuke ndetse ko umuhanzi Diamond yaba yiteguye gufata inshigano nka se w’uwo mwana. Niba ibivugwa ari ukuri, uyu muhanzi Diamond yaba agiye kugira ababagore bane yabyaranye nabo.
Umuryango wa Diamond ukaba wo ukomeje guhakana aya makuru yo kuba agiye kubyarana na Poshy Queen kuva mu ntangiriro ziki cyumweru. Uyu mukobwa Poshy Queen yabaye incuti ya hafi y’umuhanzi Diamond imyaka myinshi. Yagiye agaragara nk’umushitsi ukomeye mu birori bikomeye uyu muhanzi yabaga yateguye. Poshy Queen yanagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya nyina wa Diamond ariwe Sandra Dangote mu mwaka ushize.
Poshy Queen yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya nyina wa Diamobd
Byagiye bivugwa ko uyu mukobwa yagiye aba inshoreke yuyu muhanzi Diamond ariko we akabihakana. Si ubwa mbere uyu muhanzi Diamond avuzweho gutera inda umukobwa runaka akabanza kubihakana gusa nyuma umwana yavuka akaza kubyemera, no kuri Hamisa Mobetto niko byagenze aho byatangiye ahakana ko amutwitiye umwana ariko nyuma akaza kubyemera nyuam yahoo uyu mugore amaze kwibaruka.
Aha umuntu yavugango niba ari uku uyu muhanzi abigenza, abantu bategereza uyu mukobwa akibaruka ubundi bakareba niba Diamond azemera cyangwa agahakana ko atari we se w’umwana. Gusa abakobwa benshi bagiye bavuga babeshya ko babyaranye na Diamond kugirango bamenyekanye ndetse bagarukweho n’abantu benshi mu gihugu cya tanzaniya ibintu bitwa ‘KIKI’ muri iki gihugu.
Gusa iyi mpamvu yo gushaka kumenyekana kuri uyu mukobwa ntago yaba ariyo kubera ko we n’ubundi asanzwe ari umuntu w’icyamamare uzwi n’abenshi muri Tanzaniya nkuko ikinyamakuru Routine Blast dukesha iyi nkuru cyabyanditse
source https://www.hillywood.rw/?p=74083