Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahantu “Che” Guevara impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 yavukiye hari kugurishwa, ni mu mujyi wa Rosario muri Argentine.

Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002.

Avuga ko yashakaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko atigeze abigeraho.
Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga igiciro yifuza kuri aha hantu.
Uko imyaka yagiye ishira inzu ihubatse yakomeje kugenda isurwa n’abantu benshi, barimo n’abazwi.
umukono wa che Guevara

Mu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro
Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.
iyi niyo foto ya che Guevara yagaragaye cyane.

Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.
Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari perezida wa Cuba.
Aleida che Guevara umukobwa wa che Guevara.

Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.

Impinduramatwara yifuzaga yashatse no kuyigeza muri Afurika ahereye muri Congo ntibyamushobokera
Hamwe n’ubufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.
camiro che Guevara umuhungu wa che Guevara.

Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.
Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.

Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa bitandukanye.

Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.

The post Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/amatekaahafatwa-nka-gakondo-ya-che-guevara-hashyizwe-ku-isoko-rya-cyamunara/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)