Brésil yatangaje ko nayo ishobora kwivana muri OMS

webrwanda
0


erezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwivana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, kuko uyu uryango ukomeje kugaragaza ukubogama.
Bolsonaro yabwiye abanyamakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwivana
muri uyu muryango, igihugu cye nacyo kirimo kwiga kuri iki cyemezo.
Yagize ati “OMS igomba gukora mu buryo butarimo kubogama cyangwa natwe
twivanemo, ntabwo dukeneye abantu bava mu mahanga baza kuduha amabwiriza mu
bijyanye n’ubuzima.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zamaze guhagarika imikoranire zari zifitanye na
OMS.
Perezida Donald Trump ashinja OMS kunanirwa gukurikirana u Bushinwa mu buryo
bwitwaye ku cyorezo cya Coronavirus.
Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyateeraga inkunga nyinshi cyane OMS,
mu mwaka ushize wa 2019 ikaba yarahaye OMS irenga miliyoni 400 z’amadolari.
Ikinyamakuru, Folha de S Paul kivuga ko Brésil iheruka guhagarika gutanga
umusanzu wayo muri OMS mu 2019, aho kugeza ubu iki gihugu gifitiye OMS umwenda
wa miliyoni 33 z’amadorali ya Amerika.
Imibare igaragaza ko Brésil isanzwe itanga imisanzu muri OMS igera kuri miliyoni
14.1 z’amadorali ku mwaka.
Aljazeera yo ivuga ko Perezida wa Brésil yatangaje aya magambo mu gihe umubare
w’abandura n’abapfa muri iki gihugu ukomeje kwiyongera kuko kuri uyu wa Gatanu
gusa abantu bashya banduye barengaga ibihumbi 30, mu gihe abandi barenga igihumbi
 bapfuye umunsi umwe.
Nubwo iki gihugu cyugarijwe na coronavirus, Perezida Bolsonaro we avuga ko hagomba
kuvanwaho amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo.
Agaragaza ko ingaruka iki cyorezo gifite ku bukungu, ziruta kure izo cyagira ku buzima.
Umuvugizi wa OMS, Margaret Harris, atangaza ko “Kuvanaho gahunda yo kuguma
mu rugo n’izindi ngamba zo kurwanya iki cyorezo, aribyo birimo gutuma ubwandu
bukomeza kwiyongera mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.”
Kugeza ubu Brésil iza ku mwanya wa Kabiri ku Isi aho ifite abanduye coronavirus
646 006, naho abamaze gupfa ni 35 047

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)