Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cy’u Burundi FDNB kivuga ko nta ruhare cyagize mu bikorwa byo kugaba igitero mu Rwanda mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru byagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse ku butaka bw’u Burundi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru ingabo z’u Rwanda ziba maso zicamo bane zifata mpiri abandi batatu n’ibikoresho byabo byanditseho ko ari iby’ingabo z’u Burundi.

Gusa mu itangazo ingabo z’u Burundi zashyize ahagaragara,zavuze ko nta gitero bigeze bagaba mu Rwanda ndetse batakemera ko hari umutwe witwaje intwaro wacumbika ku butaka bw’u Burundi.

Itangazo rigira riti”Ingabo z’u Burundi ziramenyesha abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.Ahubwo abasirikare n’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mipaka u Burundi bugabaniraho n’ibihugu by’ibituranyi”.

Abateye bavugaga Ikinyarwanda

Nubwo bavuga gutyo ariko amakuru aturuka mu Burundi avuga ko mu gitondo cya kare cyane ahagana mu ma saa kumi z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu, itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda ryagaragaye mu misozi ya Ruhembe yo muri zone ya Bumba muri komini ya Bukinanyana n’imisozi ya Gafumbegeti muri zone Butahana ya komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi).

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare w’u Burundi wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mutwe wagabye igitero usanzwe uba hafi y’umupaka w’ibihugu byombi mu ishyamba rya Kibira muri komini ya Bukinanyana na Mabayi.

Amakuru avuga ko nyuma y’igitero,abantu bari bamaze gutera bakananizwa basubiye mu Burundi,bakiriwe n’abasirikare b’u Burundi bateranira ku musozi wa Gihisi, hagati mu ishyamba, nko mu birometero bitageze kuri 20 uvuye ku murwa mukuru wa komini Bukinanyana.

Abatuye mu gace ka Ruhembe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda bavuga ko babonye abantu bitwaje intwaro ahagana mu ma saa kumi z’ijoro.Batangarije SOS Media Burundi ko bagize ubwoba bagerageza guhunga.

Umwe muri bo yakomeje agira ati: “Abayobozi bari muri icyo kigo bagombye kutwizeza ko dufite umutekano, bitabaye ibyo twari twatangiye kuva mu ngo zacu”.

Babiri bakomeretse batabawe n’igisirikare cy’u Burundi

Amakuru atangwa n’abo baturage avuga ko abantu babiri bakomeretse bikabije bagize iryo tsinda bajyanwe mu modoka n’umuyobozi w’igisirikare cyaho.

Bati”Bavanywe mu modoka yari ifite ingabo maze bafata inzira ya Ndora-Bubanza. Ariko ntituzi ibitaro bajyanywemo “.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Guverineri wa Cibitoke Joseph Iteriteka, yabwiye abanyamakuru baho ko ibyo ari “ibihuha byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’u Burundi hanze y’igihugu”.

The post Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/burundiingabo-zahakanye-ibyo-gutera-u-rwandaabaturage-bemeza-ko-abateye-bavugaga-ikinyarwanda/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)