Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Ndera mu karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego yatahuye urugo rwakorerwagamo inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Agasusurutso. Zari litiro 6,000 zuzuye mu ngunguru 22, zafatiwe mu kagari ka Cyaruzinge, mu mudugudu wa Ayabakora, zafashwe mu gitondo cya tariki ya 07 Kamena 2020.
Ahafatiwe izi nzoga hagaragaye ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu gukora iyi nzoga birimo nka Tangawizi, amasukari, alukoro (Spirit), amazi n’ibindi bitandukanye. Urwo ruvange nirwo ruvamo icyo kinyobwa.
Mwizerwa Olivier, umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse kuri umwe mu baturage bakora ikinyobwa kitwa Agasusurutso ndetse abifitiye ibyangombwa. Avuga kandi ko urwo ruvange rubyara inzoga rugira ingaruka zikomeye ku bazinywa.
Yagize ati “Biriya bintu byose iyo babivanze, unyoye iriya nzoga ashobora guhuma amaso kubera iriya alukolo nyinshi bashyiramo bashaka ko bishya vuba. Ziriya nzoga bazipfunyika mu macupa ya purasitike, kandi imisemburo na Pulasitike ntibikorana. Bityo unyoye izo nzoga bikazamutera uburwayi butandukanye burimo na kanseri.”
Uwinkindi Angelique ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Ndera. Yavuze ko umuturage wakoraga izi nzoga n’ubwo yamenyeko agiye gufatwa agacika ariko azwi, kuko ubuyobozi bw’akarere bwari buherutse kumuhagarika.
Uwinkindi yagize ati “Uyu muturage ubuyobozi bw’akarere bwari buherutse kumuhagarika, ariko yitwikiraga ijoro we n’abakozi be bagakora. Ntabwo yazicururizaga mu murenge wa Ndera, kuko yazipakiraga imodoka akajya kuzicururiza ahandi.”
Akomeza avuga ko n’ubusanzwe ariko mu murenge wa Ndera hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano mucye biturutse ku businzi bw’izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Ibi biremezwa na Twagirimukiza Jean de Dieu umuturage wo mu mudugu wa Ayabahizi mu kagari ka Cyaruzinge, ahafatiwe izi nzoga. Avuga ko izi nzoga zatumye agira amakimbirane n’umugore we kubera ubusinzi bituma batandukana.
Ati “Njyewe izi nzoga zankozeho kuko umugore wanjye duherutse gutandukana kubera zo. Nigeze kugira akazi ahantu zakorerwa nkajya nza nazisinze tukarwana bituma yigira iwabo ubu twarandukanye kubera amakimbirane.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge si mu murenge wa Ndera zigaragaye gusa, kuko mu minsi ishize mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge naho hagiye hagaragara ibihumbi bya litiro zazo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Goretti Umutesi, avuga ko hamaze iminsi hatangiye ibikorwa byo kumena izi nzoga aho zivugwa hose mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Turimo gufatanya n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti. No kugira ngo izi litiro ibihumbi 6 zifatwe n’umuturage waduhaye amakuru ko hari abantu barimo kumwiganira inzoga.”
CIP Umutesi akomeza avuga ko nyir’izi nzoga zafatiwe mu murenge wa Ndera, hari izo yajyanaga gucuruza mu isoko rya Nyarugenge ari naho zafatiwe bakurikiranye basanga zikorerwa i Ndera, zitangira gukurikiranwa.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bigikomeje kuko hari amakuru ko haba hari ikindi kinyobwa kirimo gukorwa nacyo cyangiza ubuzima bw’abantu. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano byabo.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Panorama.rw