Gisagara: Umugore uherutse gukubitwa n'umugabo we yasuwe n'abayobozi baramuhumuriza, amaze iminsi atotezwa

webrwanda
0

Ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020, nibwo biturutse ku mashusho yari yafashwe ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo iki cyaha cyabaga hamenyekanye amakuru avuga ko Munyaneza yakubise umugore we.

Inzego z'ibanze, n'iz'umutekano zahise zikurikirana iki kibazo uyu mugabo atabwa muri yombi. Nyuma y'aho uyu mugore yasabye ko umugabo we yafungurwa biturutse ku itotezwa akorerwa n'abo mu muryango w'umugabo we dore ko ngo banamubwiye ko atemerewe kugira igikorwa na kimwe akorera mu masambu y'urugo rwe ndetse ko atemerewe gusarura imyaka yahinganye n'umugabo we.

Kuri wa Gatandatu uyu mugore yasuwe n'abayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere ka Gisagara baramuhumuriza.

Abayobozi bamusuye bamuhaye kawunga, umuceri, ibitege, n'amavuta mu rwego rwo kumuhumuriza no kumusaba gushikama mu gihe ubutabera buri gukora akazi kabwo.

Muri buri murenge hatoranyijwe umudugudu wa Mutimawurugo kugira ngo uwo mudugudu ube ntangarugero. Mu midugudu yatoranyijwe harimo n'uwo uyu mugore n'umugabo we batuyemo wa Kibilizi, mu kagari ka Kimana.

Tumusifu Jérome, uyobora umurenge wa Musha yabwiye UKWEZI ko impamvu nyamukuru yatumye basura uyu mugore ari ukuhumuriza no kumwongerera akanyabugabo muri iyi minsi umugabo ari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera.

Ati “Twasanze nta kibazo, usibye kumwongera morale ni nayo mpamvu twamusuye, urumva mbere bakoraga ari babiri, batunga urugo rwabo, ubu biramusaba ko ari ukuboko kumwe, twamusuye kugira ngo tumubwire ko kuba umugabo we adahari, ubuzima butahagaze dore ko hari hatangiye kuvugwa ko ariho asaba ngo bamufungure bakomeze gukorana”.

Gitifu Tumusifu avuga ko mu mpamvu zaba zateraga uyu mugore gusaba ko umugabo we yarekurwa harimo kwibaza uko imibere ye n'abana izamera atari kumwe n'umugabo.

Mu butumwa abayobozi bahaye uyu mugore harimo kumushishikariza kudahishira ihohoterwa ryo mu rugo.

Muri iki gikorwa cyo gufasha ba mutimawurugo ntabwo hafashijwe uyu mugore wahohotewe n'umugabo we gusa ahubwo hari n'undi mugore baturanye wahawe ubufasha nk'ubu.

Tumusifu akomeza avuga ko uyu mugore wakubiswe n'umugabo we bamubwiye ko nubwo yahohotewe ari mu gihugu gifite amategeko, bamusaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

Uyu mugore yabwiye UKWEZI ko abo mu muryango w'umugabo we bamaze igihe bamutoteza bamubwira ko atagomba kujya mu murima w'umugabo we ndetse ko n'ahari igitoki atemerewe kugica.

Ati “Murumuna we duturanye ni ukurara antuka bugacya, ngo namufungishirije mwene nyina. Nkamwihorera simusubiza ndaceceka”.

Abayobozi basuye uyu muturage barimo inama y'igihugu y'abagore CNF, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibere y'abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge hamwe n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha Tumusifu Jérome.

Uyu mugore avuga ko aba bayobozi bamusuye basize babwiye abayobozi bamwegereye ko bagomba kumuba hafi bagakurikiranira umutekano we.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umugore-uherutse-gukubitwa-n-umugabo-we-yasuwe-n-abayobozi-baramuhumuriza-amaze-iminsi-atotezwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)