Hari ibisobanuro bitandukanye byo kurota Perezida wa Repubulika bitewe n'inzozi warose uko zagenze, kurota uhura na Perezida bitandukanye no kurota wabaye Perezida.
Kurota uhura na Perezida
Iyo urose ubona Perezida cyangwa uhura na we bisobanura ko wifuza kuba mu buzima bw'icyubahiro kinshi.
Korota wabaye Perezida
Iyo urose wabaye Perezida wa Repubulika bisobanuye ko wifuza kuba umunyamwuga na bandebereho mu byo ukora ku buryo abantu bose ari wowe bazajya bahanga amaso.
Kurota wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika
Iyo urose uri mu gikorwa icyo aricyo cyose kijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ni ikimenyetso cy'uko uri ku rugamba rwo kubona imbaraga mu kazi no mu rugo. Bishobora no ikimenyetso cy'uko uri kugaragariza abo mu korana ko ushoboye kuyobora kugira ngo bagushyigikire.
Kurota ibijyanye no kwica umukuru w'igihugu
Iyo urose ushaka kwica perezida cyangwa kumutata bisobanuye ko urambiwe guhora itegekwa ibyo gukora. Igice cy'ubwonko bwawe kibika amakuru kiba kikwereka ko hari ibitekerezo ufite wabuze uko utambutsa kubera ko udafite imbaraga.
Kurota usomana na Perezida wa Repubulika
Iyo urose usomana na Perezida wa Repubulika cyangwa mwahuje urugwiro cyane, bisobanura ko muri iyo minsi wumva ukunze cyane imbaraga n'ubuyobozi.
Kurota utora Perezida wa Repubulika
Iyo warose utora Perezida wa Repubulika bisobanuye ko hari umwanzuro ukomeye ugiye gufata mu minsi mike iri imbere. Uwo mwanzuro akenshi aba ari umwanzuro ufite ikintu gikomeye uvuze ku buzima bwawe, nko guhitamo amasomo uziga, guhitamo akazi ugomba gukora hagati y'aka na kariya n'ibindi.
Kurota Perezida wa Repubulika yabuze
Iyo warose umukuru w'igihugu yabuze cyangwa yapfuye bisobanuye ko wataye umutwe, watakaje ubushobozi bwo kuyobora. Bishobora no kuba bisobanuye ko hari impinduka zikomeye zigiye kuba mu buzima bwawe.
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Icyo-kurota-umukuru-w-igihugu-bisobanura