Ubuyobozi bw’Umujyi wa Antwerp mu Bubiligi bwamanuye ikibumbano cy’Umwami Leopold II nyuma y’imyigaragambyo ikaze yasabaga ko kimanurwa.
Abashakaga ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.
Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.
Nyuma y’ubusabe bwa benshi bugaragaza ko uwo mwami adakwiriye icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano, ubuyobozi bw’umujyi wa Antwerp bwafashe umwanzuro wo kukimanura kuri uyu wa Kabiri.
Nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.
Ikibumbano cy’Umwami Leopold II cyamanuwe mu mujyi wa Antwerp nyuma y'iminsi abantu bigaragambya basaba ko kivanwaho