Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 8 Kamena 2020, mu Ishami rya Huye ari naryo rifite umubare munini w'inzu zisakaje amabati yo muri ubu bwoko.
Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ibinyujije kuri twitter yavuze ko aya mabati azakurwaho ari k'ubuso bwa metero kare ibihumbi 38.
Amabati ya Asbestos yafatwaga nk'ayahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n'iz'amadini n'amatorero.
Abahanga bavuga ko iri sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza.
Ikibazo cy'aya mabati cyatarutsweho na Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage b'uturere twa Musanze na Nyabihu, bahurira mu kibuga cya Busogo, mu karere ka Musanze muri Gicurasi 2019.
Yavuze ko hashize imyaka hafi 10 hafashwe umwanzuro ko inyubako zisakajwe na asbestos zisimbuzwa ariko uzisanga hirya no hino.
Perezida Kagame yavuze ko ‘Iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y'imari, n'uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y'imari kandi ari imyumvire yabo'.
Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Gatete Claver, aheruka kubwira itangazamakuru ko uyu mwaka wa 2020, uzasiga inyubako zose za leta zikuweho amabati ya asbestos, kuko ingengo y'imari yose bisaba yabonetse ndetse iki gikorwa kikaba gikomeje gukorwa n'inkeragutabara.
Minisitiri Gatete yavuze kandi ko barimo gukorana n'abikorera bafite inzu zifite asbestos kugira ngo nabo bazikureho.
Muri Kamena umwaka ushize, Minisiteri y'Ibikorwa remezo yatangaje ko Asbestos imaze kuvanwa ku nzu ya Leta yose ari 57%, isigaye ari 43% igomba kuvanwaho. Ku bantu bikorera zari zimaze kuvanwaho ku kigero cya 66%, ubwo izari zisigaye nazo zikeneye kuvanwaho.
Icyo gihe hari hakenewe ingengo y'imari ingana na miliyari zigera kuri 4.3Frw kugira ngo ikibazo gikemuke burundu. Aya mafaranga akaba yarabonetse nk'uko Mininfra ibitangaza.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kaminuza-y-u-Rwanda-yatangiye-gusimbuza-amabati-ya-Asbestos-Amafoto