Kayonza: Yamenye ko uwo biteguraga kurushinga yarogowe n'undi ahita yiyahura

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

Uwihoreye n'uwo mukobwa bari barashimanye ndetse yari yaranamweretse ababyeyi baramushima isezerano ryabo ritinzwa na covid-19.

Mutuyimana Pauline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama aganira na UKWEZI yavuze ko ejo ku wa Gatandatu uyu musore yateze ubwato ageze hagati mu kiyaga cya Rwikwavu abwira abasare ko agiye kwiyahura. ahita asimbuka agwamo.

Yagize ati "Kugeza ubu umurambo turacyawushakisha ntabwo turawubona. Mbere y'uko asimbukira mu mazi yabwiye abasare ko impamvu imuteye kwiyahura ari uko yamenye ko umukobwa biteguraga kubana yasanze undi mugabo bakabana".

Gitifu avuga ko uyu musore n'uyu mukobwa nta butumire bari baratanze. Uyu musore n'umukobwa wamubenze agasanga undi mugabo bakibanira bombi ni abahinzi.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Yamenye-ko-uwo-biteguraga-kurushinga-yarogowe-n-undi-ahita-yiyahura
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)