Bamwe mu baturage bahatuye babwiye Umuseke ko ikibazo cy’amazi muri uyu Murenge ari ingutu, bagorwa no kujya kuvoma muri km 10 nabwo amazi mabi.
Nsabimana Jean Paul wo mu Kagali ka Rubimba, ati ”Kubona amazi ni ibibazo kuko hashize imyaka ibiri cyangwa itatu atarasanwa. Ubu kuyabona ijerekani imwe ni Frw 200 uha uwayavomye mu misozi.”
Bamurange Theodeta ati ”Turangije imyaka nk’ibiri tutabona amazi, twavomaga ku ivomo rusange hano i Gahara ubu robine zarakamye, turi kuvoma ibinamba kuko naho twavomaga umwuzure waraje umugezi uruzura.”
Abaturage bavuga ko kubera kuvoma amazi mabi byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo kurwara indwara zikomoka ku mwanda, hakiyongeraho kubateza ubukene kuko udashoboye kujya kuvoma mu mibande bimusaba gutanga Frw 200 ku girango bamushyikirize ijerekani imwe.
Amakuru avuga ko iki kibazo k’ibura ry’amazi ku ho yari asanzwe yaragejejwe cyaturutse ku muyoboro wubatswe mu mwaka wa 1997 wangiritse bikomeye.
Umuyobozi w’ishami ry’Ibikorwa Remezo mu Karere ka Kirehe, Munyaneza William yabwiye Umuseke ko abaturage bamaze imyaka ibiri batavoma amazi meza ari abari basanzwe barayegerejwe, ngo kuko igice kinini cy’uriya Murenge kitaragezwamo amazi meza.
Avuga ko hari companyi yatsindiye isoko ryo gusana uriya muyoboro ndetse yanatangiye gukora muri uku kwezi kwa Kamena 2020 ku buryo Utugari twose tuzahita tubona amazi meza.
Ati ”Ni Companyi dufitanye amasezerano y’amezi 10 ku buryo twizera ko umwaka w’ingengo y’imari dutangira mu kwezi kwa karindwi 2020 izasiga Utugari twose two muri uriya Murenge dufite amazi meza.”
Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe avuga ko hakozwe inyigo ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), bagasanga umushinga wo guha Umurenge wa Gahara amazi uzatwara hafi miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (Frw miliyari 1.5), umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Akarere.
Uduce twari twaregerejwe amazi meza muri uriya Murenge turimo nko muri Centre ya Gahara, (30%) ahandi ku buso bwa 70% hasigaye nta mazi meza higeze.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igaragaza ko mu mwaka wa 2024 nta gace na kamwe ko mu Rwanda kazaba kadafite amazi meza ndetse n’amashanyarazi.
Camarade UWIZEYEUMUSEKE.RW