KU MUNSI NK'UYU: Imyaka 17 irashize Jimmy Gatete amenwe umutwe

webrwanda
0

N'ubwo umukino Amavubi yatsinzemo Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro ari wo wahesheje u Rwanda itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, kimwe rukumbi rwitabiriye, abanyarwanda benshi umukino bafata nk'uw'amateka ni uwo muri Uganda warangiye ku ntsinzi y'Amavubi ya 1-0 nyuma gukubita rutahizamu Jimmy Gatete bakamumena umutwe ariko akanga akabatsinda.

Ni umukino wabaye tariki ya 7 Kamena 2003, ni ukuvuga hashize imyaka 17 ibi bibaye, ni umukino w'amateka kuko wanabaye urufunguzo rw'Amavubi rwerekeza muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia.

U Rwanda rwari mu itsinda rya 13 kumwe na Ghana ndetse na Uganda, ni itsinda ryagombaga kuzamukamo ikipe imwe gusa.

Amavubi y'u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ari aya nyuma mu itsinda n'inota 1, hari nyuma yo gutsindwa na Ghana muri Ghana 4-2 ndetse akanganya na Uganda i Kigali, Uganda yo yari iya mbere n'amanota 4 yari yanganyije n'u Rwanda itsinda Ghana.

Ni umukino abagande bakega ko uri buborohere bitewe n'umusaruro bari bakuye i Kigali, gusa na n'uyu munsi ibyabaye baracyabyibaza.

Imbere y'abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda, haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w'Amavubi yagenederagaho, Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminta myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n'ahandi hose ku Isi.

Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk'uwibihe byose mu Mavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

Ku munsi nk'uyu muri 2003 ni bwo Jimmy Gatete yamenwe umutwe muri Uganda


source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-nk-uyu-imyaka-17-irashize-jimmy-gatete-amenwe-umutwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)