Kuki kurira ari byiza?

webrwanda
0

kurira ni byiza mu buzima bwa muntu cyane cyane amarira aturutse ku marangamutima kuko bifasha umubiri kurwanya imisemburo igenga umunaniro(stress) bityo bigatuma umuntu yumva aruhutse. umuntu ashobora kurira bitewe n'uko ababaye, yishimye cyangwa ahangayitse ariko nyuma yabyo ubuzima burushaho kugenda neza.

Ntamuntu ukunda kurira, cyane cyane imbere y'abandi. Ariko mugihe cyo kurira ntkintu nakimwe gikwiye gutera umuntu isoni. Mubyukuri, kurira bitanga inyungu nyinshi zitandukanye mubuzima:

kurira bifasha amaso kureba kure:
iyo umuntu arize aba arimo koza amaso bikayatera guhumuka hanyuma akabasha kureba mu cyerekezo cya kure

kurira byoza imiyoboro y'amazuru:
iyo turize bidufasha gusohora bagiteri zishobora kwangiza amazuru yacu cyangwa se inzira z'ubuhumekero muri rusange.

kurira bituma tunoza imibanire yacu n'abandi:
n'ubwo usanga abantu babona ko kurira mu ruhame ari bibi bitewe n'imico yabo, kurira bituma abantu begera umuntu bakamwitaho niba ari ibyo bamuhemukiyeho bakamusaba imbabazi cyangwa bakamuha ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

kurira byoza amaso:
mu mibereho ya buri munsi, ni kenshi amamiliyoni y'imyanda yinjira mu maso yacu ariko mu gihe umuntu arize, byose bivamo bityo za microbes cyangwa imyanda bikavamo.

bitewe n'uko kurira biruhura ubwonko, mu bihugu byateye imbere, mu bigo by'amashuri cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi usanga barateguye icyumba cyo kuririramo aho usanga abahakora cyangwa abashyitsi babagana uwumva afite impamvu zimusaba kurira yinjiramo akarira kugeza igihe yumva aruhutse mu mutwe.

Kurira bifasha umuntu mu bihe bimwe na bimwe, ariko ni uburyo bwo kwerekana ibyiyumviro byawe, byaba uburakari, umubabaro, guhangayika, gucika intege cyangwa agahinda.” Inama rero ni ukurira niba ubishaka, ariko umuntu aba agomba no kwiga guhangana n'amarangamutima yatumye urira.

Kurira bibafasha umuntu kureka no kwibagirwa ibyababayeho: ihahamuka ndetse no guhagarika umutima. mu bukuri kurira Ni uburyo bwo kuvura, kandi nyuma umuntu akumva amerewe neza yorohewe kandi afite umudendezo, akomeye kandi bafite imbaraga.

muri macye kurira ni ikintu tutakagombye guseka bagenzi bacu kuko biyoborwa n'amarangamutima ya muntu kandi dukwiye kumenya ko bifitiye umubiri wacu ndetse n'ubwonko akamaro.

Vestine@ agakiza.org

source: www.pennmedicine.org



source https://agakiza.org/Kuki-kurira-ari-byiza.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)