Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof shyaka anastase yatangaga kiganiro kuri RBA, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha.

Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk’uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw’inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.

Imiterere y’ibyiciro bishya
Icyiciro cya ‘A’ kirimo abantu bafite ubushobozi kandi bifite, ni ukuvuga abitwa abakire.

Icyiciro cya ‘B’ kirimo Abanyarwanda bishoboye, badafite imodoka cyangwa inzu ifite etage, ariko bakaba bafite uko babayeho kandi batunze imiryango yabo.
Uyu ngo ni umuntu udakeneye ko hagira umutera inkunga ngo aramuke, muri make ni Umunyarwanda wishoboye.

Minaloc ivuga ko abantu bari muri ibi byiciro byombi ari abantu bakomeye muri iyi gahunda y’ubudehe nshya kuko nk’umuntu uri muri A ashobora gufasha abantu ndetse agahanga n’umurimo, naho uwo muri B nawe yahanga umurimo ariko afite n’amasomo abandi bamwigiraho mu buryo yazamutse.

Abari mu Cyiciro cya ‘C’ ni abantu b’abakene ariko ngo ubahaye inkunga bahita bazamuka.
Abakibarizwamo ni abantu bakennye bakaba wenda bafite aho baba ariko umuryango wabo ukaba utabayeho neza, ku buryo badafashijwe babaho nabi.

Icyiciro cya ‘D’ kirimo abantu b’abakene cyane, gusa nubwo uwo muntu akennye ariko umuhaye inkunga yakora. Ni icyiciro cy’abakeneye guterwa inkunga mu buryo butandukanye kugira ngo bajye muri C babe banagera muri B.

Naho Icyiciro cya ‘E’ cyo kirihariye, kubera ko umuryango urimo ari uw’abantu bashaje cyane kandi badafite imbaraga zo gukora kandi bafite ubukene cyangwa se bafite ubumuga.
Abo ngo ni abasaza cyangwa abakecuru babana n’ubumuga bukabije, nta mbaraga zo gukora bafite kandi nta bintu byo kubatunga bihari.

Prof Shyaka yagize ati “Uyu ni umuntu wavuga ko ari mu maboko ya leta n’abaturanyi. Uyu leta izamurinda ku buryo nta mihigo tuzamusinyisha ngo tuvuge ko dushaka ko mu myaka ibiri aba yavuyemo, uyu ni umuntu ukeneye kurindwa nk’Umunyarwanda ufite intege nke.”

Mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko abanyeshuri bahabwa buruse na leta zo kwiga Kaminuza, akenshi babaga ari abatishoboye, muri ibi byiciro bishya ho byakuwemo.

Prof Shyaka avuga ko ‘‘Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w’umwana, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho.”

‘‘Ibyiciro by’ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n’udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke.”

Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by’ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.

Nyuma yo gutanga ibi byiciro by’Ubudehe byavuguruwe bikaba bitanu, A, B, C, D, E; Guverinoma yihaye amezi atandatu yo kubanza kubisobanurira abaturage, mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa.

The post Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/leta-ntizongera-gutanga-buruse-ishingiye-ku-byiciro-byubudehe/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)