Migi yakomoje ku biganiro yagiranye na Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bivuzwe ko uyu mukinnyi uri ku mpera z'amasezerano ye muri KMC yagiranye ibiganiro n'umutoza Karekezi Olovier ngo abe yaza muri Kiyovu Sports, Migi avuga ko n'ubusanzwe asanzwe aganira na Karekezi nka mukuru we n'ubwo muri iyi minsi yamubajije ibya masezerano ye muri KMC.

Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru avuga ko Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC muri Tanzania ashobora kuza muri Kiyovu Sports, dore ko ari ku mpera z'amasezerano ye.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI.RW, uyu mukinnyi yavuze ko kuza muri Kiyovu Sports akayikinira nta kibazo na kimwe kuko ari ikipe yakuriyemo, gusa ngo ubu nta kintu yabivugaho kuko ikipe ye akinira yamaze kumusaba kongera amasezerano.

Yagize ati“kugaruka muri Kiyovu ni mu rugo, ni ikipe nakuriyemo, ni ikipe nkunda, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, ngarutse mu Rwanda nkakinira Kiyovu Sports ndumva nta gitangaza cyaba kirimo, byaba ari ukwisanga, byaba ari ukugaruka mu rugo ariko aka kanya nta kintu nshoboa kubivugaho cyane kuko ndacyafite amasezerano ya KMC azarangirana n'uku kwezi kwa 6.”

KMC yamaze kumuaba kongera amasezerano

“Bamaze kumpa imbanziriza masezerano bifuza ko nzabakinira umwaka utaha w'imikino, ndizera ko ku bwanjye ndamutse ngarutse ntabwo byaba ari bibi kuko ni mu rugo ariko ubu ndacyafite amasezerano hano, nyuma yo kuyarangiza no kugirana na bo ibiganiro nibwo nzamenya icyerekezo cyanjye.”

Akomeza avuga ko umutoza Karekezi uzaba utoza iyi kipe baganiriye, gusa ntabwo byari bishingiye ku kuba yaza muri Kiyovu Sports cyane kuko n'ubundi basanzwe baganira.

Yagize ati“Karekezi turaganira, ni umupapa twakinanye, ni umuntu wamfashije mu rugendo rwanjye rwa ruhago, kuva aho atangiriye gukina muri Sweden ni we muntu wanzaniraga inkweto nakinishaga, ibikoresho nakoreshaga, turaganira cyane umunsi ku wundi, angira inama, mu minsi ishize yambazaga uko amasezerano yanjye ya hano ateye n'igihe azarangirira ariko ni umuntu tuganira umunsi ku wundi.”

Mugiraneza Jean Baptiste Migi ubu ukina mu gihugu cya Tanzania yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na APR FC batandukanye umwaka ushize.

Ngo kuza gukina muri Kiyovu Sports nta kibazo abibonamo
Ni umwe mu bakapiteni b'iyi kipe


source http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-karekezi-olivier
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)