Mugheni wari mu nkingi za mwamba za Rayon Sports yamaze kuyisezera

webrwanda
0

Mugheni Fabrice yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri mukeba Kiyovu Sports.

Mu minsi ishize, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uyu mukinnyi wari usoje amasezerano, ari umwe mu bari kuganirizwa ngo bagume muri iyi kipe ndetse byavugwaga ko ashobora guhabwa igitambaro cya kapiteni nyuma y'igenda rya Rutanga Eric waguzwe na Police FC.

Abinyujije kuri Instagram, Mugheni Kakule Fabrice yagize ati “Rimwe na rimwe biragoye gusezera inshuti. Ntabwo nsezeye ahubwo tuzabonane vuba kuko tuzakumburana mu minsi mike. Ibyumweru, amezi, imyaka…Ntabwo byoroshye gusezera inshuti yagushyigikiye kenshi mu bihe bikomeye ariko ndatekereza ko iki aricyo gihe cyo gutandukana. Amahiwe masa Rayon Sports Rwanda.”

Mugheni yavuze ko kandi Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko bufite "gahunda yo gukinisha abakinnyi bato badahembwa umushahara w'umurengera."

Ubwo yagarukaga muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2018, ni ku nshuro ya kabiri Mugheni yari ageze muri iyi kipe yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona ya 2018/19 nyuma y'uko bwa mbere yakiniye ari hagati ya 2015 na 2017.

Yabaye umukinnyi wa gatanu wari muri Rayon Sports ya 2019/20 uyisohotsemo nyuma ya Michael Sarpong wirukanwe, Kimenyi Yves na Irambona Eric (baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric na Rutanga Eric, bombi baguzwe na Police FC.



source http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mugheni-wari-mu-nkingi-za-mwamba-za-Rayon-Sports-yamaze-kuyisezera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)